Blog

  • 20 batsindiye gukomeza mu cyiciro cya nyuma m… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Ukwakira 2023, muri Century Park iherereye Nyarutarama, habereye amajonjora yasize abanyamideri 20 batsindiye gukomeza mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa rya Supra Model Rwanda.

    Kuva ku isaha ya saa 02:00 PM, abanyamideri babarirwa muri 40 bari bamaze gufata ibyicaro muri Century Park Hotel, batangira imyiteguro yo gutambuka imbere y'akanama nkemurampaka kari kagizwe n'abarimo Trevor Ntabwoba uzwi mu gutoza abanyamideri.

    Mbere yo gutangira kwimurika, abari bagize akanama nkemurampaka bongeye kwibutsa abanyamideri ko hagiye gutorwa 15, biyongera kuri 5 batowe cyane mu matora ari kubera kuri inyarwanda.com. Abarenga 50 banyuze imbere y'akanama nkemurampaka.

    Abagera kuri 15 biganjemo abakobwa nibo batowe, baza basanga abandi 5 bari batowe cyane mu matora ari kubera kuri InyaRwanda, bose hamwe baba 20 bagomba gutoranywamo 4 ba mbere tariki 21 Ukwakira 2023.

    Abanyamideri 20 batsindiye kujya mu cyiciro cya nyuma

    1. Umumararungu Kelly Divine

    2. Uwikunda Cynthia

    3. Kaze Mignone Shalia

    4. Umuhure Leslie

    5. Iradukunda Elinda

    6. Umutesi Brenda

    7. Kamikazi Anitha

    8. Uwiduhaye Nadine

    9. Nshuti Sandra

    10. Marara Munana Kelly

    11. Ruzindana Jules

    12. Shema Eric

    13. Gihozo Sincere

    14. Uwase Audrey

    15. Usenga Josiane

    16. Manirakiza G Mike

    17. Gacumakase Japhet

    18. Ingabire Joella

    19. Uwase Sonia

    20. Mukankusi Nathalie

    Mu kiganiro na InyaRwanda, bamwe mu batsindiye gukomeza mu cyiciro cya nyuma bavuze ko hari imyumvire ikibangamiye iterambere ry'uyu mwuga wo kumurika imideri ariko ko bafite icyizere ko Ibikorwa nka SupraModel bizagira icyo bihindura.

    Bavuga ko uyu mwuga umaze gutera imbere ku rwego mpuzamahanga kandi ukaba umwe mu yishyura agatubutse, bityo ko abanyarwanda bari bakwiye gufunguka bakawuha umwanya nk'uhabwa indi myuga itandukanye.

    Trevor Ntabwoba ushinzwe gutoza abanyamideri muri SupraModel Rwanda, yabwiye InyaRwanda ko tariki 21 Ukwakira 2023, aba 20 batowe hazatorwamo uwa mbere uzaserukira igihugu muri SupraModel International ndetse n'ibisonga bitatu bizamuherekeza.


    Abanyamideri 20 batsindiye gukomeza mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa rya SupraModel Rwanda 

    Trevor Ntabwoba utoza abanyamideri muri Supra Model Rwanda, avuga ko hari ikizere ko uyu mwuga mu Rwanda uri gutera imbere 

    Ibyishimo  byari byose kuri bamwe mu bakobwa, bakomeje mu cyiciro cya nyuma muri Supra Model Rwanda 

    Mike, umwe mu banyamideri batsinze yabwiye InyaRwanda ko mu myaka mike amaze muri uyu mwuga, umaze kumuhindurira ubuzima



    Mbere yo gutoranywa babanzaga gutambuka imbere y’abari bagize akanampa nkemurampaka 
    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135218/20-batsindiye-gukomeza-mu-cyiciro-cya-nyuma-muri-supra-model-rwanda-135218.html

  • Bwasize inkuru: Ubukwe 10 bwibyamamare nyarw… – #rwanda #RwOT

    Aho buva bukagera, ubukwe bwose burashimisha kuko aba ari umwe mu minsi idasanzwe igize ubuzima bwa muntu. Gusa ariko, hari ububa bufite umwihariko cyane cyane ubw'ibyamamare kuko buba buhanzwe amaso n'Isi yose. Aha  hari urutonde rw'ubukwe bw'ibyamamare nyarwanda butazigera bwibagirana mu mitwe y'ababubonye:

    1.     Ishimwe Dieudonné 'Prince Kid' na Miss Iradukunda Elsa


    Ubukwe bwa Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa ni ubukwe bwa mbere butazibagirana kubera amateka adasanzwe y'inkuru y'urukundo rw'aba bombi. Ubukwe bwabo bwaranzwe n'udushya dutandukanye ndetse n'ibyishimo bidasanzwe haba kuri bo ndetse no ku banyarwanda bose babashyigikiye.

    Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 31 Kanama 2023, mu birori binogeye ijisho byabereye mu busitani bwa Jalia Hall & Garden i Kabuga, nibwo Prince Kid yasabye akanakwa umukunzi we Miss Elsa, wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2017.

    Umuhango wo gusezerana imbere y'Imana wabaye ku wa Gatanu tariki 01 Nzeri 2023, kuri Shiloh Prayer Mountain Church ndetse Rev. Pastor Alain Numa akaba ari we wabasezeranyije. Ni mu gihe kwiyakira byabereye muri salle ya Intare Conference Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    2.     Ismaël Mwanafunzi na Mahoro Claudine


    Ku bw'ubuhanga bwe budasanzwe n'ibiganiro bye byungura benshi ubumenyi, ubukwe bwe bwari butegerejwe n'abatari bake, cyane ko yari yaratangiye gushyirwa ku rutonde rw'ibyamamare byatinze gushaka. Mwanafunzi yasezeranye n'umukunzi we nawe wahoze ari umunyamakuru, Mahoro Claudine.

    Ni ubukwe bwabaye ku wa 1 Nyakanga 2023 mu Karere ka Huye, bwabimburiwe n'Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu busitani bw'Ingoro Ndangamurage, i Huye. Ni mu gihe umuhango wo gusezerana imbere y'Imana, wabereye muri Cathédrale ya Butare mbere y'uko abatumiwe bakirirwa mu busitani bw'Ingoro Ndangamurage y'i Huye.

    3.     Uwineza Kelly na Nsengiyumva David


    Uwineza Kelly ubarizwa mu itsinda rya Mäckenzies akaba na nyirasenge wa Miss Nishimwe Naomi yasezeranye n'umukunzi we Nsengiyumva David, umusirikare ufite ipeti rya  Lieutenant mu Ngabo z'u Rwanda ndetse akaba n'umukinnyi wa APR BBC.

    Ibirori byo gusaba no gukwa no gusezerana imbere y'Imana byabaye ku wa 24 Weurwe 2023. Amafoto y'ubukwe bwa David na Kelly ari mu yacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe cyane n'ibyamamare byatashye ubu bukwe birimo ba nyampinga batandukanye, abayobozi bakuru b'igihugu n'abandi bazwi ku mbuga nkoranyambaga ,  bwarimo ndetse n'umuhungu wa Perezida Kagame, Lieutenant Ian Kagame , Ange Kagame  n’Umuhererezi wa Perezida Kagame,Brian Kagame.

    4.     Bahati Makaca na Unyuzimfura Cécile


    Bahati wamenyekanye mu itsinda rya Just Family yarasabye anakwa Unyuzimfura Cécile, usanzwe utuye hanze y'u Rwanda mu birori byabereye ahitwa Prime Garden i Gikondo ku wa 29 Nyakanga 2023. Ni ubukwe bwitabiriwe na bagenzi be b'abahanzi ndetse n'abakinnyi ba filime barimo Bamenya na Young Grace

    Umuhango wo  gusezerana imbere y'Imana wabaye ku wa 5 Kanama 2023, ubera mu rusengero rwa Noble Family Church rwa Apôtre Munezero Alice Mignonne Kabera . Nyuma abatumiwe bakiriwe mu busitani bwa St Paul basusurutsa na Yvan Mpano.

     Mu gihe benshi batekerezaga ko amukurikiyeho Visa, mu muhango wo kwiyakira, Bahati yabwiye amagambo akomeye umugore we, amusezeranya ko nta kindi yamukunze amukurikiyeho kitari urukundo nk'uko benshi bagiye babivuga.

    5.     Muheto Bertrand [B-Threy] na Keza Nailla


    Umuraperi Bertrand Muheto uzwi nka  B-Threy uri mu batangije injyana ya Kinyatrap, yasabye anakwa umukunzi we Keza Nailla bari bamaze igihe bakundana mu bukwe bwabereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali ahitwa 248 Events, abatumiwe bagasusurutswa n'umuhanzi Cyusa Ibrahim umenyerewe mu muziki Gakondo.

    6.     Murenzi Emmanuel [Emmalito] na Umwali Liliane


    Ku wa 4 Kanama 2023, umunyamakuru akaba n'umuhanzi w'imideli,Murenzi Emmanuel uzwi mu itangazamakuru nka Emmalito, nibwo yarushinze n'umukunzi we Umwali Liliane, wari asanzwe atuye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada.

    Mu gitondo kuri uwo munsi, Emmalito yarasabye anakwa umukunzi we Liliane mu birori byari binogeye ijisho byabereye mu busitani bwa Panorama buherereye ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali, naho ku gicamunsi, basezeranira imbere y'Imana mu Itorero rya Angilikani Paruwasi ya Remera.

    Ubu bukwe bwitabiriwe n'ibyamamare binyuranye byiganjemo abanyamakuru benshi barimo na Bianca wari mu batwaye impano  Emmalito, bakoranye ku Isibo Tv.

    7.     Bigirimana Aime Patrick [Real Beat] na Iratunejeje Phoibe


    Umwe mu batunganya umuziki mu

    Rwanda,Producer Real Beat ubarizwa muri Country Records yarushinze na Iratunejeje Phoibe ku wa 10 Nzeri 2023.

    Ibirori byo gusaba no gukwa byabereye kuri Kigali Bliss, nyuma yaho, berekeza mu rusengero rwa EAR Paruwasi ya Rebero aho basezeraniye kubana akaramata.

    8.Habiyaremye Zacharie [Bishop Gafaranga] na Annette Murava


    Ubukwe bw'umunyarwenya Bishop Gafaranga n'umuhanzikazi w'indirimbo zihimbaza Imana, Annette Murava ni bumwe mu bukwe bwasize inkuru ndetse budateze no kwibagirana mu mitwe y'abanyarwanda byumwihariko abanyamakuru.

    Ubu bukwe bwabaye mu muhezo ukomeye bwabaye ku wa 11 Gashyantare 2023 bubera i Nyamata kuri La Palisse Hotel. Ubu bukwe, bwagizwe ubwiru cyane, itangazamakuru rirakumirwa ndetse n'ababashije kuhagera bangirwa gufata amafoto.

    Ni ubukwe bwaranzwe n'udushya twinshi aho uwitwa Niyitegeka Jules wamamaye nka Julius Chita wari watumiwe kuyobora ubu bukwe (MC) yangiwe kubwinjiramo, naho Fleury Legend wagombaga kuba Parrain wa Bishop Gafaranga akaza kubivamo ku munota wa nyuma.

    9.     Nkurikiyinka Charles [Umukonyine] na Kayirangwa Josiane


    Nkurikiyinka Charles wamamaye nk'Umukonyine muri filime y'uruhererekane ‘Umuturanyi ‘ yasezeranye na Kayirangwa Josiane ku wa 21 Mutarama 2023. Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ahitwa 'La Majorelle' muri Niboye mu Karere ka Kicukiro.

    Uyu muhango, wakurikiwe no gusezerana imbere y'Imana, byabereye ahitwa 'Miracle Center Church' Kabeza, mbere y'uko abatumiwe bajya kwakirirwa muri 'La Majorelle' ahari habereye uwo gusaba no gukwa mu gitondo.

    Ibi birori byitabiriwe n'ibyamamare binyuranye byumwihariko muri Sinema nyarwanda ndetse n'abahanzi barimo Uncle Austin, buyoborwa na Julius Chita.

    10. Nkota Elysee na Sebihogo Kazeneza Merci


    Sebihogo Kazeneza Merci, umwe mu bakobwa wari uri mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2022 akaba n'igisonga cya mbere cya Nyampinga wa Kaminuza ya UTB muri 2016 ,yasezeranye kubana akaramata na Rukundo Nkota Elysée tariki 16 Nyakanga 2023.

    Ubukwe bwabo bwabereye mu Karere ka Rubavu ku wa 16 Nyakanga 2023 ku Kigo cya Les Poussins de Gisenyi ahahoze hitwa St Fidelle. Ni ibirori byitabiriwe n'abakobwa banyuranye bari bataniye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda muri 2022 barangajwe imbere na Miss Muheto Divine.

    Bimwe mu bitazibagirana muri ubu bukwe, ni ibyavuzweho cyane ko Miss Muheto Divine yaba yarasindiye muri ubu bukwe hashingiwe ku mafoto yagiye hanze, gusa byaje guterwa utwatsi na bamwe mu bari  babwitabiriye.

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135222/bwasize-inkuru-ubukwe-10-bwibyamamare-nyarwanda-buyoboye-ubundi-mu-2023-135222.html

  • Mu gihe imibare yaba Umwami ! Dore abatoza ba… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 8 Ukwakira, nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo, Yamen Zelfani kuburyo bw’ubwumvikane. Rayon Sports, yabaye ikipe ya mbere yirukanye umutoza muri uyu mwaka w’imikino, n’ubwo atariyo kipe ihagaze nabi muri shampiyona.

    Akenshi biragoye kubona shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru, igera ku munsi wa 6 nta kipe irirukana umutoza kubera umusaruro mucye. Mu makipe 15 asigaranye abatoza bakuru yatangiranye amakipe 10 nta 1/2 cy’amanota afite ku ijana. Ni umusaruro ugiye bigendanye n’uko shampiyona yatangiye, bituma abatoza benshi bari mu byago byo gutakaza akazi.

    Umusaruro w’abatoza basigaranye akazi muri shampiyona

    Thierry Froger wa APR FC, niwe uhagaze neza, aho amaze gutoza imikino 4, atsinda 3, anganya 1. Habimana Sosthéne utoza Musanze FC, amaze gutoza imikino 5, atsinda 3 anganya 1 Atsindwa 1.

    Niyongabo Amars wa Amagaju FC, amaze gutoza imikino 5 atsinda 2 anganya 3. Petros Koukouras wa Kiyovu Sports, amaze gutoza imikino 5 atsinda 2 anganya 2 Atsindwa umukino 1. Alain Kirasa amaze gutoza imikino 5 atsinda 2 anganya 1 Atsindwa 2. Eric Nshimiyimana amaze gutoza imikino 5 atsinda 2 ndetse Atsindwa imikino 3.

    Rwasamanzi Yves amaze gutoza imikino 5 atsinda 1 anganya 3 Atsindwa 1. Muhire Hassan amaze gutoza imikino 4 atsinda 2 Atsindwa 2. Nshimiyimana Maurice amaze gutoza imikino 5 atsinda 2 Atsindwa 3. Afahmia Lotfi amaze gutoza imikino 5 atsinda 1 anganya 3 Atsindwa 1.

    Cassa Mbungo Andre amaze gutoza imikino 5 atsinda 1 anganya 2 Atsindwa 2. Mashami Vincent amaze gutoza imikino 4 atsinda 1 anganya 1 Atsindwa 2. Gatera Moussa amaze gutoza imikino 5 nta ntsinzi, yanganyije imikino 4 Atsindwa 1. Bizumuremyi Radjab amaze gutoza imikino 5 yatsinze 1 anganya 1 Atsindwa 3. Ruremesha Emmanuel amaze gutoza imikino 5, anganya 3 Atsindwa 2.

    Kuri uyu wa kabiri shampiya shampiyona irakomeza hakinwa imikino y'umunsi wa 6. Umutoza uri mu mutuku, uzitwara nabi mu mikino 2 ya shampiyona iri imbere, ashobora kwisanga nta kazi afite.

    Ni ukuru urutonde rwa shampiyona ruhagaze nyuma y’umukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona 

    Yamen watoza Rayon Sports, niwe wemeye icyaha mbere y’abandi bose

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135227/mu-gihe-imibare-yaba-umwami-dore-abatoza-baherekeza-uwa-rayon-sports-bamufatiye-agatimba-135227.html

  • Umuririmbyi Patrick Norman ari i Kigali nyuma… – #rwanda #RwOT

    Izina rye ryabaye icyatwa cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka ‘Quand on est en amour’ yabaye idarapo ry’umuziki we, yasohoye mu 1984. Ariko yanakunzwe no mu zindi ndirimbo zirimo nka ‘Ellen s’en va’, ‘Perce les nuages’, Je serai toujours là’.

    Afite album zirenga 20 zirimo ebyiri yiyitiriye, harimo iyo mu 1972 ndetse n’iyo mu 2000. Yahataniye ibihembo by’umuziki kuva mu 1982 kugeza mu 2012.

    Mbere yo kugera mu Rwanda mu rugendo rw'ukwezi kumwe, yabwiye ikinyamakuru 7Jours, ko agenzwa no gushimira Abanyarwanda kubera ko mu myaka ya 1990 ubwo mu Rwanda hari umugambi wo kurimbura Abatutsi, ibihangano bye byafashije benshi.

    Ati 'Ndagenzwa no gushimira Abanyarwanda, kubera ko mu 1990 mu gihe cya Jenoside, indirimbo yanjye '’Quan on est en amour’' yacuranzwe cyane kuri Radio zitandukanye. Yabaye indirimbo yakunzwe, Abantu barayiririmbye mu gihe bari mu bihe by'ubwicanyi.'

    Uyu mugabo yavuze ko yakiriye ubuhamya bw'umwe mu bakobwa wamubwiye ko iriya ndirimbo yaje muri we ayiririmba mu mutima ubwo umuryango we warimo wicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ubwo yari mu kiganiro na Televiziyo Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 8 Ukwakira 2023, Patrick Norman yagaragaje ko yakozwe ku mutima no kuba ibihangano bye byarambutse imipaka kugeza ubwo bigeze mu Rwanda.

    Avuga ko hari abantu bagiye bamubwira ko bumvise indirimbo ze bari mu rugendo i Kigali, mu gihe cy'icuraburindi no kongera kwiyubaka kw'Abanyarwanda.

    Avuga ko yiyemeje kuza mu Rwanda nyuma yo guhura na Marie Rose bahuriye muri restaurant, kandi ko iyo ataza kuza mu Rwanda ‘byari ibintu yari kwicuza ubuzima bwe bwose’.

    Ni urugendo ari kumwe n’umugore we Nathalie rugamije kugenderera ibihugu bitandukanye byo muri Afurika. Baherukaga mu gihe cya Maroc. Umugore we yavuze ko u Rwanda rwahindutse, kandi rugana aheza. Ati “U Rwanda ruratangaje. Ni urugero rwiza.”

    Bari mu Rwanda aho bagenzwa no gutanga umusanzu kuri filime mbarankuru ku rugendo rw’u Rwanda nyuma y’imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe. Ni filime izagaragaramo Marie Rose warokotse Jenoside, kandi hari byinshi mu bitekerezo bye bizubakirwaho.

    Marie Rose avuga ko yumvise igihe kinini indirimbo z’uyu munyamuziki, kandi zirimo amagambo yo guhumuriza yamufashije mu buzima bwe.

    Avuga ko nyuma ya Jenoside, yashakishije inzira zose zamufashaga kongera kugarura icyizere cy’ubuzima. Ndetse, avuga ko yagiye agerageza gushyira mu Kinyarwanda indirimbo za Patrick Norman kuri Televiziyo kugirango zifashe benshi.

    Uyu mubyeyi avuga ko muri gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi byari ibihe bitoroshye, ariko kandi ni amateka asanganiye n’abandi barokotse. Yavuze ko yabaye Karongi, Saint Paul ndetse no muri Mille Collines, aho yabaye igihe kinini. Yanabaye kwa Kabuga mbere y’uko ingabo zari iza RPA zibohora u Rwanda.

    Ashima Ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda, by’umwihariko Ingabo zarokoye abarenga 1000 bari bahungiye kuri Saint Paul muri Kigali. Anagaruka kuri bamwe mu bo mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagaragaje ko indirimbo za Patrick Norman zamwomoye cyane cyane indirimbo ye nka '’Quan on est en amour'. Marie-Josée Gicali ati “Nta mvura idahita, nta juru ridacyaka

    Patrick Norman avuga ko kuza mu Rwanda ahanini yashingiye ku kwihera ijisho urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda biyemeje.

    Mu kiganiro na 7Jours, Patrick yavuze ko kwiyemeza kuza mu Rwanda yashakaga kureba urugendo rw'iterambere, agaragaza ko u Rwanda rwahindutse neza.

    Yavuze ko azi neza ko ari Igihugu gitekanye kandi gifite isuku. Avuga ko nyuma y'imyaka irenga 30 ishize, u Rwanda rwashyize imbere inzira y'ubumwe n'ubwiyunge. Ati 'Ndashaka kubashimira by'umwihariko.'

    Asobanura ko yakozwe ku mutima no kuba indirimbo ze zarafashije abantu kongera kugarura icyizere mu buzima bwabo, kandi nawe bimuha umukoro wo gukora indirimbo abantu bazumva ibihe n’ibihe.

    Avuga ko mbere yo gusohora indirimbo nawe abanza kuyumva.


    Dr Marie-Josée Gicali watumye Patrick Norman aza mu Rwanda, asanzwe ari umwanditsi w'ibitabo bigaruka ku mateka ye. Mu 1998 ni bwo yagiye kuba muri Quebec-Asanzwe afite igitabo kigaruka kuri Jenoside yise ‘On n’oublie jamais rien’ (Ntitwibagirwa) 


    Mu Ukwakira 2020, nibwo bwa mbere Marie-Josée Gicali yahuye na Patrick Norman amuganiriza uko indirimbo ye yamufashije mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi-Icyo gihe bahuriye mu kiganiro 'La semaine des 4 Julie' 

    Patrick Norman wamamaye mu ndirimbo zinyuranye ari mu Rwanda n’umugore we 

    Umunyamakuru Eddy Sabiti niwe wakiriye mu kiganiro 'Majuscule Propos' Patrick Norman, umucuranzi wa gitari wamamaye mu ndirimbo zinyuranye ku Isi



    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'QUAN ON EST EN AMOUR'


    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE PATRICK NORMAN YAHAYE RBA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135220/umuririmbyi-patrick-norman-ari-i-kigali-nyuma-yubuhamya-yakiriye-kuri-jenoside-yakorewe-ab-135220.html

  • Impinduka mu gitaramo cya Seka Live cyari git… – #rwanda #RwOT

    Umwe mu basanzwe bategura ibi bitaramo bya Seka Live yabwiye InyaRwanda ko muri uku kwezi k'Ukwakira bahariye mugenzi wabo Japhet Mazimpaka, kuko igitaramo cye n'icyabo byari bihuje itariki byari kuberaho n'aho kubera.

    Japhet azakora igitaramo cye ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali-itariki yafashe ihuye n'umunsi Seka Live yari kuberaho.

    Bundandi Nice yabwiye InyaRwanda ati 'Muri uku kwezi ntabwo tuzakora Seka Live, twahariye Japhet natwe bidufasha gufata ikiruhuko no gutegura igitaramo tuzakora mu mpera z'ukwezi kwa cumin a kumwe (Ugushyingo 2023.'

    Akomeza ati 'Urabona ko twari duhuje amatariki y'igihe ibitaramo byari kubera, ni ku wa Gatandatu wa nyuma w'ukwezi, kandi bikabera ahantu hamwe, rero twahisemo kumuharira.'

    Seka Live ya Nzeri 2023 yari rurangiza! Kuko yanyuzemo abanyarwenya bari barangajwe imbere na Anne Kansiime wo muri Uganda, Patrick Rusine, Herve Kimenyi n'abandi.

    'Upcoming Diaspora Comedy Show' ni kimwe mu bitaramo by'urwenya bitegerejwe muri uyu mwaka.

    Ni igitaramo Japhet agiye gukora nyuma yo gusoza urugendo rw'ibitaramo yakoreye muri Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda, kandi bamwe mu banyarwenya bashya bagaragaje impano muri ibi bitaramo yakoze, bazahabwa umwanya wo gutera urwenya muri iki gitaramo azakorera muri Camp Kigali.

    Ni ubwa mbere Japhet agiye gukora igitaramo nk'iki cyagutse ataramira abanya-Kigali, ari wenyine-Ariko azaba ashyigikiwe n'abanyarwenya bo muri Nigeria, u Rwanda ndetse na Uganda.

    Agaragaza ko yateguye iki gitaramo mu rwego rwo gushyira itafari rye ku rugendo rwa 'Comedy' mu Rwanda.

    Azifashisha abanyarwenya barimo Phronesi, umunyarwenya umaze imyaka myinshi yigaragaza mu bitaramo aho akora ari wenyine ibizwi nka 'Stand up Comedy'.

    Hari kandi Sundiata, umunyarwenya rukumbi ukorera ibitaramo byinshi mu gihugu cya Uganda, akorera mu Mujyi wa Kampala no mu y'indi mijyi y'iki gihugu kiri mu Majyaruguru y'u Rwanda.

    Umunya-Nigera w'umunyarwenya, Josh2funny wamamaye mu irushanwa 'America's Got Talent'. Ni ubwa mbere uyu musore agiye gutaramira i Kigali, nyuma yo kugarukwaho mu binyamakuru Mpuzamahanga ubwo yari yitabiriye irushanwa ry'abanyempano mu muziki n'izindi rizwi nka 'America's Got Talent' ryafashije benshi kumenyekana ku Isi.

    Hari kandi Doctall Kingsley, umunyarwenya wigaragaza buri gihe mu isuti y’ibara ry’umutuku, udatana na karuvati n’akagofero gahora mu mutwe, ukora urwenya rwe yisunze inshuti nyinshi ziba zimugaragiye, kandi akisanisha n'ibigezweho.

    Abanyarwenya barimo Babu Joe, Michael Sengazi ndetse na Joshua n'abo bategerejwe muri iki gitaramo.


    Anne Kansiime yasigiye ibyishimo abanya-Kigali n'abandi yataramiye ku wa 24 Nzeri 2023


    Nkusi Arthur agaragaza ko uko bucyeye n'uko bwije bishimira intera ibi bitaramo bigeraho mu bwitabire


    Japhet Mazimpaka aritegura gukora igitaramo cye cya mbere muri Kigali, ku wa 29 Ukwakira 2023

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135225/impinduka-mu-gitaramo-cya-seka-live-cyari-gitegerejwe-135225.html

  • Name Change Request #rwanda #RwOT

    We inform you that the named ABIMANA Rodina, son/daughter of — and Ntabomenyreye Claudine, domiciled at Rwagasiga village, Kabuye cell, Gashora sector, Bugesera district, in the Eastern Province applied for the authorization of the change of name from his current name ABIMANA Rodina to be called Abimana Marie in the National Population Registry. The reason for the change of name is that It is a name I used at school since the beginning of my studies.

    The post Name Change Request appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/name-change-request-3/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=name-change-request-3

  • Name Change Request #rwanda #RwOT

    We inform you that the named MUKASIBOMANA Mutoniwase Diane, son/daughter of — and Vuguziga, domiciled at Rwagasiga village, Kabuye cell, Gashora sector, Bugesera district, in the Eastern Province applied for the authorization of the change of name from his current name MUKASIBOMANA Mutoniwase Diane to be called Umutoniwase Hope Diane in the National Population Registry.

    The reason for the change of name is that It is a name I used at school since the beginning of my studies.

    The post Name Change Request appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/name-change-request-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=name-change-request-2

  • RIP Gordon! Umupasiteri yapfiriye mu rusengero imbere y’imbaga y’abakirisitu ubwo yari ayoboye amateraniro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umupasiteri, Dwayne Gordon yarashwe n'abagizi ba nabi ahita apfa ubwo yari mu rusengero i Johannesburg, muri Afurika y'Epfo.

    Bivugwa ko abantu batatu bakomerekejwe n'amasasu yarasiwe muri uru rusengero mu ijoro ryo ku wa gatanu,tariki 06 Ukwakira 2023,n'abagizi ba nabi batandatu bari bitwaje intwaro.

    Dwayne Gordon yari ayoboye amateraniro ku rusengero rwa Eagles Christian Centre ubwo abagizi ba nabi binjiragamo bagatangira kurasa.

    Source : https://yegob.rw/rip-gordon-umupasiteri-yapfiriye-mu-rusengero-imbere-yimbaga-yabakirisitu-ubwo-yari-ayoboye-amateraniro/?utm_source=rss=rss=rip-gordon-umupasiteri-yapfiriye-mu-rusengero-imbere-yimbaga-yabakirisitu-ubwo-yari-ayoboye-amateraniro

  • Kuvuga ko bazarasa abajura ntacyo byamara hari abibira aho bataraswa, nta muturage unanira leta Mutesi Scovia yabwiye Polisi ko kurasa abajura ntacyo bizamara kuko hari abandi bajura bibira ahatarasirwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Kuvuga ko bazarasa abajura ntacyo byamara hari abibira aho bataraswa, nta muturage unanira leta' Mutesi Scovia yabwiye Polisi ko kurasa abajura ntacyo bizamara kuko hari abandi bajura bibira ahatarasirwa

    Mu kiganiro ku muyoboro wa YouTube shene yitwa Mutesi Scovia TV, Scovia yavuze ko kurasa abajura bitazagabanya ubujura.

    Ibi yabivuze nyuma y'uko Polisi isabye abajura gucira ibirura byagereranywa no kureka ubwo bujura.

    [videwo]

    #UKOMBIBONAhttps://t.co/ZY8PD4f4ED

    Kuvuga ko bazarasa abajura ntacyo byamara hari abibira aho abataraswa ,Nta muturage unanira leta.@Rwandapolice @a_mukuralinda @RwandaLocalGov @oswaki@RwandaGov @JCMusabyimana@RNPSpokesperson @RIB_Rw @Murangira_BT @ScoviaMutesi pic.twitter.com/lMYseYysJ3

    — Mamaurwagasabo.rw (@Mamaurwagasabo1) October 9, 2023

    Source : https://yegob.rw/kuvuga-ko-bazarasa-abajura-ntacyo-byamara-hari-abibira-aho-bataraswa-nta-muturage-unanira-leta-mutesi-scovia-yabwiye-polisi-ko-kurasa-abajura-ntacyo-bizamara-kuko-hari-abandi-bajura-bibira-ahatar/?utm_source=rss=rss=kuvuga-ko-bazarasa-abajura-ntacyo-byamara-hari-abibira-aho-bataraswa-nta-muturage-unanira-leta-mutesi-scovia-yabwiye-polisi-ko-kurasa-abajura-ntacyo-bizamara-kuko-hari-abandi-bajura-bibira-ahatar

  • Arayobora mpaka: Umunyamakuru wa RBA Kwizigira Jean Claude yakoze ibintu bigiye gutuma yongerwa amasezerano y’igihe kirekire – YEGOB #rwanda #RwOT

    Arayobora mpaka: Umunyamakuru wa RBA Kwizigira Jean Claude yakoze ibintu bigiye gutuma yongerwa amasezerano y'igihe kirekire.

    Umunyamakuru ukomeye cyane hano mu Rwanda Kwizigira Jean Claude ukorera itangazamakuru ry'Igihugu agiye kongerwa amasezerano yo gutoza ikipe ya RBA nyuma yo kwegukana igikombe.

    Nk'uko byatangajwe n'umunyamakuru Lorenzo Christian biravugwa ko Kwizigira Jean Claude ashobora kongerwa amasezerano azamugeza muri 2028 atoza ikipe ya RBA ibi bibaye nyuma y'uko uyu mugabo yegukanye igikombe.

    Source : https://yegob.rw/arayobora-mpaka-umunyamakuru-wa-rba-kwizigira-jean-claude-agiye-kongerwa-amasezerano/?utm_source=rss=rss=arayobora-mpaka-umunyamakuru-wa-rba-kwizigira-jean-claude-agiye-kongerwa-amasezerano