Blog

  • Kudakora siporo bingana no kunywa itabi – #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu kinyamakuru The Time bugaragaza ko kudakora siporo bigira ingaruka zimeze nk'iz'umunywi w'itabi. Gukora imyitozo bifasha umutima gukora neza, bifasha inyama z'umubiri gukora neza, bifasha amagufwa gukomera, bifasha ibihaha kugubwa neza, birwanya umunaniro ukabije ndetse bigatera akanyamuneza.

    Ubundi bushakashatsi bwo muri Cleveland Clinic bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri 2019 bwasanze abantu benshi baza kwivuza zimwe mu ndwara zifata ibihaha n'umutima ari bo benshi ndetse basanga bene abo bantu badakunda gukora siporo. Muri make bene abo bantu ntaho baba bataniye n'abanywi b'itabi kuko usanga indwara bose barwaye ntaho ziba zitaniye.

    Docteur Jabel, umwe mu bari bayoboye ubu bushakashatsi agaragaza ko bamwe mu bantu bagerageje gukora imyitozo kuri tapis roulant ntaho bahurira na za ndwara z’ubuhumekero, mu gihe ba bandi batabikora baba bafite ibimenyetso nk'iby'abanywi b'itabi neza neza.

    Ibi kandi ngo bishatse kuvuga ko uko umuntu akora siporo kenshi ni nako yongera amahirwe yo kubaho. Dr. Jabel asoza avuga ko nukora imyitozo ngororangingo mu buryo buhoraho bizakurinda zimwe mu ndwara zidakira zirimo diabete, cancer, izifata umutima ndetse n'ibihaha. Ikindi cyiza kurushaho n’uko uko ukora imyitozo ari nako iminsi yawe yo kubaho yiyongera.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136548/kudakora-siporo-bingana-no-kunywa-itabi-136548.html

  • Kuri uyu wa Gagatatu tariki 15 Ugushyingo 2023 guhera saa cyenda kuri sitade mpuzamahanga ya Huye hari kubera umukino wa mbere w’ijinjora ry’imikino y’igikombe cy’Isi mu itsinda C aho Amavubi ariyo yakiriye Zimbabwe.

    Kuri iyi sitade umukino Amavubi aheruka kuhakinira yanganyije na Senegal igitego 1-1 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afuruka. Uyu kandi ni umukino wa mbere umutoza mushya w’Amavubi ukomoka mu Budage Frank Spliter.

    Ku kijyanye n’ubwitabire kuri uyu mukino, ntabwo abafana ari benshi ndetse uramutse ugereranyije ntabwo abarimo barenga 30% bijyane n’imyanya iri muri sitade.

    Uko umukino uri kugenda  umunota ku munota:

    39′ Abasore b’Amavubi bari gukorera cyane amakosa aba Zimbabwe hakavamo kufura ariko ntibazibyaze umusaruro

    35′ ikipe y’igihugu ya Zimbabwe ibonye kufura nziza ariko Musona ayitera nabi inyura hejuru y’izamu kure maze Ntwali Fiacre ahita atanga umupira vuba kwa Imanishimwe Emmanuel Manguende nawe azamuka yiruka awuhinduye imbere y’izamu uragenda habura ukozaho urarengta

    32′ Umukino watangiye gushyuha cyane, umupira urava ku izamu rimwe ujya ku rindi,Migisha Gilbert aracenze arekura ishoti ariko umupira uhita ishyirwa muri koroneri 

    30’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi ahushijwe igitego aho Dzvukamanja abonye umupira ari wenyine mu rubuga rw’mahina ariko Mutsinzi Ange aza yiruka aratabara 

    28′ Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi ari gusatira cyane ndetse arinako abana uburyo imbere y’izamu nkaho Nshuti Innocent ashyize umupira ku mutwe ariko unyura hepfo y’izamu gato cyane 

    15′ Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri kugerageza kuzamuka ngo isatire binyuze ku bakinnyi nka Byiringiro Lague ariko abakinnyi ba Zimbabwe bari gukina cyane

    13′ Umukinnyi ukina mu kibuga hagati,Banda yarazamukanye umupira acenga ashaka Musona ariko umupira ntiwamugeraho 

    11′ Ntwali Fiacre yaragize ikibazo mujishonta muntu umukozeho ariko ahita yongera aba muzima

    9′ Byiringiro Lague aryamye hasi arikwitabwaho n’abaganga

    6′ Ikipe y’igihugu ya zambibwe yaribonye uburyo imbere y’izamu aho Muskwe yyinjiye mu rubuga rw’amahina acenga ariko Imanishimwe Emmanuel Manguende aratabara aramubangamira ,Ntwali Fiacre ahita awufata

    4′ Aamavubi ari guhererekanya neza cyane mu kibuga cyane cyane binyuze kuri Byiringiro Lague

    Abakinnyi 11 b’Amavubi babanje mu kibuga:

    Ntwari Fiacre

    Omborenga Fitina

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende

    Mutsinzi Ange

    Manzi Thierry

    Mugisha Bonheur

    Mugisha Gilbert

    Bizimana Djihad

    Nshuti Innocent

    Hakim Sahabo

    Byiringiro Lague

    Abakinnyi 11 ba Zimbabwe babanje mu kibuga:

    Dovon

    Takwara

    Hadebe

    Lunga

    Mbeba

    B.Banda

    Nakamba

    Munetsi

    P.Dube

    Musona

    Muskwe

    14: 30′ Abakinnyi bo ku mpande zombi barimo barishyushya

    14:38′ Abakinnyi bose basubiye mu rwambariro

    14:55′ Hari kuririmbwa indirimbo y’ubahiriza igihugu ya Zimbabwe

    14: 57′ Hari kuririmba indirimbo y’igihugu y’u Rwanda

    Abakinnyi b’Amavubi batakoreshejwe kuri uyu mukino

    Bamwe mu bafana ba Zimbabwe

    Abakinnyi ba Zimbabwe ubwo bageraga ku kibuga

    Guhera saa sita abafana batari benshi batangiye kwiniira muri sitade

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136552/liveamavubi-yakiriye-zimbabwe-amafoto-136552.html

  • Menya ubusobanuro bw'izina Daniel , imico n'imiterere by'abaryitwa #rwanda #RwOT

    Izina Daniel yitwa abantu benshi ariko usanga hafi ya bose batazi icyo rishatse gusobanura ari nayo mpamvu twahisemo kubashakira ubusobanuro bwaryo.

     

    Izina Daniel rikomoka ku rurimi rw'Igiheburayo, rikaba risobanuye ngo 'Imana niyo mucamanza wanjye' [God is my  Judge].Iyo umwana w'umuhungu yiswe iri zina, ararikunda cyane ndetse akajya yumva yaribwira uwari we wese kubera uburyo ari ryiza.

     

    Ababyeyi baba bashaka kurera abana babo babatoza agakiza, bagirwa inama yo kwita abana babo izina Daniel dore ko abantu basomye mu gitabo cya Daniel cyo muri Bibiliya, kigaragaza umugabo Daniel , nk'umugabo wabashije gusangira n'Intare.

     

     

    Kuba Daniel yarabashije kubaha Imana, ninako bigendekera abantu bitwa iri zina kuko abitwa Daniel bakunda kubaha Imana ndetse bakarangwa n'ibikorwa byiza.

     

    Abantu bitwa ba Daniel bakunda kuba abantu beza, bitonda ndetse bakaba bazi kubana neza n'abagenzi babo icyo byabasaba cyose.

     

    Abantu bitwa ba Daniel, bakunda kuba inyangamugayo , bakaba abizerwa kubo bakundana [Loyal to their Loves].

     

    Mubandi bitwa iri zina harimo ; Umukinnyi wa Filime witwa Daniel Padilla,  Daniel Radcliffe, Daniel Gabriel , n'umuhanzi Daniel John.

    The post Menya ubusobanuro bw'izina Daniel , imico n'imiterere by'abaryitwa appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/menya-ubusobanuro-bwizina-daniel-imico-nimiterere-byabaryitwa/

  • Urupfu rw'umunyezamu wa Zimbabwe iri gukina n'u Rwanda rutunguye benshi #rwanda #RwOT

    Inkuru ibabaje kubafana b'ikipe y'Igihugu ya Zimbabwe ni inkuru y'umunyezamu wabo wapfuye azize indwara y'umutima ubwo yari mu myitozo imutegura kuza mu Rwanda guhangana n'Amavubi.

     

    Uyu munyezamu George Chigova wa Zimbambwe , yaje kugira ikibazo cy'umutima mu kwezi kwa 7 bituma ava mu mikbuga kugeza ubwo amakuru y'urupfu rwe yatangajwe.

     

    Uyu mukinnyi wakiniraga mu gihugu cya Amerika ndetse akaba yaranakiniye ikipe ya Dyanamos

    The post Urupfu rw'umunyezamu wa Zimbabwe iri gukina n'u Rwanda rutunguye benshi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/urupfu-rwumunyezamu-wa-zimbabwe-iri-gukina-nu-rwanda-rutunguye-benshi/

  • Urwango rukomeje kwiyongera hagati ya Rayvanny na Harmonize bapfa umukobwa n'imishinga #rwanda #RwOT

    Abahanzi bamamaye murizika ya Tanzania ,  Harmonize na Rayvanny ntabwo bari kujya imbizi nyuma y'aho aba bombi bikomeje kuvugwa ko urwango  rwabo rwaturutse kuri Paula Kajala no kubihangano bishya bafite muri muzika.

     

     

    Aba bahanzi bombi bafitanye amateka.Harmonize na Rayvanny bombi batangaje ko bazashyirira hanze imishinga yabo icyarimwe.Rayvanny yatangaje ko hari umushinga w'indirimbo 5 '5.4.U' yari bushyirire hanze rimwe  tariki 24 Ugushyingo 2023, mu gihe na Harmonize yari yatangaje ko agiye gushyira hanze umuzingo yise 'Visit' Bongo' nano kuri iyo tariki.

     

     

    Ubwo yatangazaga ibyizo ndirimbo Rayvanny yagize ati:'Indirimbo 5 zanyu tariki 24 Ugushyingo 2024'.Uyu muhanzi agitangaza ibi abafana ba Harmonize ntabwo bamworoheye kuko yahise atangira kwibasirwa cyane bamubwira ko ashaka kwigana umuhanzi wabo.

     

     

    Umufana umwe yaragize ati:'Wananiwe gushaka indi tariki nanone urimo kwigana Konde [Harmonize]'.Undi ati:'Ikibi cyawe ni uko iyo wumvise ko Konde yashyize hanze indirimbo nawe uhita uyitangaza'.

     

     

    UBYO GUPFA UMUKOBWA

    Aba bahanzi bombi bagiye bumvikana bapfa Paula Kajala umukinnyikazi wa Filime muri Tanzania , akaba umwana Fridah Kajala wakundanga na Harmonize.

     

     

    Mu gihe kimwe, ubwo Harmonize yakundanaga na Fridah Kajala, na Rayvanny yakundanaga na Paula gusa nanone bikavugwa ko Harmonize nawe yakundaga Paulah ndetse akamufatanya na nyina kugeza no mu gihe Rayvanny yasubiraga kwa Fahyvanny wamubyariye.

     

     

    Ibi nabyo byakuruye urwango rukomeye hagati yabo bombi  kugeza na magingo aya.Mu minsi yashize ubwo bahuzwaga n'igitaramo cya Wasafi , byagaragaye ko basubiranye ariko bisa n'aho urwishe yambwa rukiyirimo.

    The post Urwango rukomeje kwiyongera hagati ya Rayvanny na Harmonize bapfa umukobwa n'imishinga appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/urwango-rukomeje-kwiyongera-hagati-ya-rayvanny-na-harmonize-bapfa-umukobwa-nimishinga/

  • Inama ya Acces itangirwamo ibihembo ku bany… – #rwanda #RwOT

    Abategura iyi gahunda basobanura ko ari urubuga rugamije guteza umuziki Nyafurika binyuze mu kungurana ibitekerezo no kuvumbura impano nshya. Iki gikorwa gikunze kuba mu kwezi k'Ugushyingo buri mwaka.

    Bavuga ko iyi gahunda y'uru rubuga igiye kubera i Kigali biturutse ku biganiro bagiranye n'Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku Nama (Rwanda Convention Bureau, RCB) n'Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, byabaye mu mwaka w'2018.

    Music Africa iherutse gusohora amashusho agaragaza Manzi Christian ukora muri RCB atanga ikaze buri wese uzitabira iyi gahunda ya Acces mu Rwanda mu 2024.

    Icyo gihe yari mu nama ya Acces yabereye muri Tanzania. Manzi avuga ko nk'u Rwanda bishimiye kwakira iki gikorwa, akumvikanisha ko iyi nama izaba ari amahirwe yo kongera guhura kw'abari mu buhanzi. Yashimye Acces ku bw'inama yari yateguye n'uburyo Tanzania yabakiriye.

    Akomeza ati 'Reka mbonereho umwanya wo kubaha ikaze mwese mu Rwanda. Bizaba ari ibihe bidasanzwe n'amahirwe ku bari mu bahanzi bose muri Afurika yo kongera guhura. Rero ikaze mwese, kandi twiteguye kubakira.'

    Muri iyi gahunda ya Acces habaho kuganira ku muziki, ibitaramo by'abahanzi, kumenyana no kuganira mu bijyanye n'imikoranire, haba amahugurwa, imurikagurisha ry'ibihangano no gukorana ibihangano kubitabiriye.

    Iyi nama ya 'Acces' ibera mu Mijyi itandukanye yo ku Mugabane wa Afurika, kuri iyi nshuro izabera mu Mujyi wa Kigali ku nshuro ya mbere.

    Music Africa.net ivuga ko iyi nama ihuriza hamwe intumwa zo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, kandi ikamara igihe cy'iminsi itatu.

    Yitabirwa n'abanyamuziki, abagira uruhare mu kumenyekanisha ibikorwa by'umuziki, abanditsi b'ibitabo, abacuranzi, abaterankunga, abafata ibyemezo n'imiryango itegamiye kuri Leta n'abandi.

    Iyi nama kandi itanga amahirwe ku bayitabiriye yo gusura Inganda Ndangamuco z'ingenzi mu Mujyi wayakiriye. Kandi hatangwa amahugurwa ku bantu barimo abafata ibyemezo mu muziki n'abandi.

    Gahunda ya Acces yatangijwe mu 2016 nka kimwe mu bikorwa bya Music In Africa Foundation's AGM mu muhango wabereye mu Mujyi wa Addis Abeba muri Ethiopia.

    Icyo gihe gutangiza iyi nama byitabiwe n'abantu bo mu bihugu birenga 15, aho ijambo nyamukuru ryavuzwe n'umucuranzi w'icyamamare muri Ethiopia mu njyana ya Jazz, Mulatu Astatke.

    Muri 2017, Acces yatangijwe nk'igikorwa Mpuzamahanga gihuza abakitabiriye mu bihugu bigera kuri 50. Icyo gihe ijambo nyamukuru ryavuzwe n'umucuranzi w’icyamamare wo muri Senegal, Baaba Maal.

    Muri 2018, iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, aho cyaherekejwe n'imurikagurisha n'ibiganiro byatanzwe na Mr. Eazi wo muri Nigeria, Blinky Bill wo muri Kenya, Blick Bassy wo muri Cameroon, Rikki Stein wo mu Bwongereza n'abandi.

    Iki gikorwa kandi cyabereye mu Mujyi wa Accra muri Ghana mu 2019. Icyo gihe cyahuje abanyamuziki mu ngeri zinyuranye batanze ibiganiro barimo umuraperi Sarkodie wo muri Ghana, Sway Dasafo (UK), Efya (Ghana), Samini (Ghana), Skales (Nigeria) ndetse n'umuyobozi Mukuru uri mu bashinze ikigo 'Ditto Music', Lee Parsons wo mu Bwongereza.

    Mu 2021 iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y'Epfo, aho bakoranye n'abahanzi barimo Busiswa, Abidoza, Yugen Blakrok, Priddy Ugly n'abandi.

    Ni igikorwa kandi kitabiriwe n'abari bahagarariye ibigo bikomeye ku Isi birimo nka Tik Tok, Reeperbahn Festival, Sony/ATV, Ditto Music, Africori, Linkfire, Believe n'abandi.

    Gahunda ya Acces inaherekezwa no gutanga ibihembo 'Music In Africa Honorary Award' hashimirwa abari mu bahanzi bakoze ibikorwa by'indashyikirwa ku Mugabane wa Afurika.

    Umunyamuziki Baaba Maal wo muri Senegal niwe wabaye uwa mbere mu guhabwa iki gihembo yashyikirijwe mu 2017, Eric Wainaina wo muri Kenya yashyikirijwe iki gikombe mu 2018.

    Music Africa ivuga ko iki gikorwa cya Acces gikorwa mu rurimi rw'Icyongereza, Igiswahili ndetse n'Igifaransa muri buri gihugu cyakiriye.

    Kitabirwa n'abantu barenga 2000 bo mu bihugu 50, kandi kikaririmbamo abahanzi barenga 100. Kitabirwa kandi n'abavuga rikijyana n'abashoramari barenga 70. Ni igikorwa gikurikirwa n'abantu barenga Miliyoni, kandi haba hari abatanga ubumenyi barenga 150. 

    Ubwo Umuyobozi wa Music in Africa Foundation, Maïmouna Dembélé yashyikirizaga igikombe Minisiteri y'Umuco, Ubuhanzi na Siporo muri Tanzania ku bwo kwakira igikorwa cya Acces mu 2022/2023. Igikombe cyakiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri iriya Minisiteri, Hamis Mwinjuma 

    Music In Africa Foundation yahaye igikombe Ishyirahamwe ry'abahanzi muri Tanzania (Basata) ku bw'uruhare mu kwakira inama ya Acces ya 2022/2023. Iki gihembo cyakiriwe n'umunyamabanga w'iri shyirahamwe, Dr. Kedmon Mapana

    Gahunda ya Acces ihuza abahanzi mu ngeri zinyuranye bakungurana ibitekerezo

    Umuhanzikazi Sho Madjozi wo muri Afurika y'Epfo aherutse kuririmba mu gikorwa cya Acces 2023



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136545/inama-ya-acces-itangirwamo-ibihembo-ku-banyamuziki-igiye-kubera-i-kigali-136545.html

  • Hategerejwe umwanzuro w’Urukiko! Ibitavugwa… – #rwanda #RwOT

    Niyonizera Judith wari warabaye umufatanyabikorwa muri Makuta Series yaje guhomba bakayihagarika yakomeje kumuba hafi. Samusure yasobanuye ko hari igihe kigera ukaba utakomeza kubera umutwaro umuntu. Judith Niyonizera yari afite imigabane ya 50% ku bikorwa bya filimi byacaga kuri shene ya Kalisa Ernest muri filimi yitwaga Makuta Series. 

    Ati:'N’ubu amfasha ibyo ashoboye. Niwe wishyuye umunyamategeko wamburaniye ntahari. Judith ni umuntu mwiza ku kigero ntagereranya n'uwo ariwe wese. Amafaranga yishyuwe uwandeze n'umunyamategeko wasigaye muri izo manza ni Judith Niyonizera wabishyuye. Ni indashyikirwa ndamushimira cyane.

    Ndamusengera aho ari hose Imana imuhe umugisha!'

    Judith  mu Kiganiro  na  InyaRwanda  ati “Nishyuye uwamuregaga muri RIB nishyura n’umunyamategeko wagiye mu kirego cye”.

    Judith Niyonizera yirinze kuvuga amafaranga yishyuye uwarimo arega Samusure. Umunyamategeko Bayisabe Irene usanzwe aburanira ababa mu myidagaduro yo mu Rwanda niwe wunganiye Samusure mu kibazo cy’ideni ryari ryarabuze inyushyu.

     

    Judith Niyonizera yemereye InyaRwanda ko yishyuye uwareze Samusure akanishyura Maitre Bayisabe Irene wakurikiranye kiriya kirego

    Mu kiganiro Samusure yahaye umuyoboro wa YouTube witwa Max Tv yagize ati:'Corona yadusize ahantu habi. Noneho twebwe twari dutunzwe n'umunwa amadeni yabaye menshi ugafata icyemezo ukavuga uti reka mpunge. Ariko si bimwe by'ubuhunzi ni ukwimukira mu kindi gihugu kugirango ndebe ko nazagaruka nisuganyije'.

     

    Samusure yasobanuye ko yari kugaruka afite igishoro cyo kongera gukina filimi. Hari umuntu yari afitiye umwenda kandi yari yahawe amakuru ko uwo yari abereyemo umwenda yashakaga kumurega kandi'Urabizi kujya mu manza utari bwishyure si byiza. Nafashe icyemezo cya kigabo mba muhunze'. Samusure akigera muri Mozambique yakiriwe neza kuko yasanze hari n'ambasade y'u Rwanda ndetse n'abanyarwanda benshi. Yavuze ko nta kibazo cy'umutekano muke yahuye nacyo.

     

    Ibyo gusambanya umwana yabihakanye

     

    Umunyamakuru yabajije Samusure niba yaragiye ahunze ubutabera kubera umwana yasambanyije. Undi ati:'Byavuzwe mu itangazamakuru se? byavuzwe n'abantu baganira?' Yabwiwe ko byavuzwe n'abantu baganira. Ati:'Uri umwere uravugwa, uri umunyacyaha uravugwa. Ni kumwe ugenda wigengesera ngo utababaza Isi. Ariko ni kumwe abantu bahimba inkuru. Ababivuga baba bafite ibyo batekereza mu mitwe yabo ariko ubundi nta dosiye mfite imeze gutyo'.

     

    Samusure inkomoko y'ubukeneye ayishyira kuri Crona Virus. Yavuze ko yanafashe Bank Lambert ari nazo zamukozeho agasimbuka. Ati:'Ibyo nashoraga muri filimi ya Makuta ntabwo byanganaga n'ibyo nakuragamo. Aho niho naguye ariko hanajemo kuba ubushobozi bwaragabanutse. Iyo abantu bari mu bibazo bya rusange. Abo ufitiye imyenda ntabwo bakwishyuza. Iyo ibihe bibi bivuyemo barakwishyuza. Noneho havamo n'abarega. Rero uwareze ni umwe kandi ikibazo cye cyarakemutse hasigaye abandi nabo Imana izabigenza neza birangire umuntu adafunzwe. Byagombaga kuzamo gufungwa rwose'.

     

    Samusure avuga ko iyo umuntu agiye kukurega akakujyana mu nkiko aba ashaka ko ufungwa. Yavuze ko yari asanzwe afata amafaranga ya Bank Lambert ariko uwo washatse kumugeza muri gereza yarambiwe kuko hari hashize amezi menshi atishyurwa. Ati:'Kurega byari uburenganzira bwe kandi nanjye guhunga byari uburenganzira bwanjye. Naramwishyuye anandikira urukiko keretse urukiko hari izindi nzira byacamo. Dutegereje itariki yo gusoma urubanza sinzi uko babigenza ntegereje iyo tariki kuko uwareze yabivuyemo. Nyuma y'icyo kirego nzaza mu gihugu nisanzuye nta kibazo'.

     

    Yashoye muri filimi ku nguzanyo


    Samusure yavuze ko amafaranga yose yashyize muri Makuta Series yabaga yayagujije. Samusure akoresheje umugani w'umugenyurano yavuze ko aho ageze akwiriye gutabarwa. Ati:'Uko meze uku ntakuntu mpagaze kandi sinigize nkeneye abantu nimbabura ndapfa. Njyewe ubu ngubu uko mpagaze ndavuga nti umugabo agirwa n'abandi ahubwo waba nyakamwe ugapfa'.

     

    Samusure arasaba ubufasha bwo kugaruka mu Rwanda akaba yakomeze gukina filimi. Ati:'Nta kiruta iwanyu. Rero iyo utarwanya Leta uba ugomba gutaha ukagaruka mu buzima busanzwe. Nakoze itsinda rya Whatsap ari umuntu ungiriye inama kuko ntabwo yari kumfasha wenyine. Hari abambwira ngo ese ko twakubuze utakiduha filimi ugasanga undi ati ko utatubwiye ngo bandwaneho. Ibyo kwihagararaho bya gisitari nabivuyemo. Hari ubufasha nagaruka. Hari abavuga ngo umuntu ufite amaboko abiri arasabiriza? Kugirira umuntu umumaro ntibisaba kuba umuntu yagize icyo aba. Nubundi bene abo ntabwo bafite icyo gutanga. Usanga hari n'abavuga ko bakunda umuntu yamaze gupfa ugasanga baragura indabo abandi bagakoresha essence bagiye kugushyingura. Icyo gihumbi nibakimpe kuko iyo wapfuye abantu barakwikiza ngo utabanukira'.

     

    Samusure ni umukinnyi wa filimi usetsa cyane akaba anasabira abageni mu bukwe bwa Kinyarwanda

    Samusure mu rwenya rwinshi yasabye abigeze kumukunda kuba igihe kigeze ngo bamwereke urukundo. Kuko no gutinyuka kubivuga ni ubutwari. Samusure yabwiye abantu kutamuseka mu gihe nta kintu bamumariye.

    Yasabye abantu bafite amikoro kumugoboka kuko nicyo gihe akeneye amaboko yabo. Yakomeje avuga ko abantu bamuseka nta kintu bimubwiye kuko ubuzima bwe butorohewe. Samusure adaciye ku ruhande yasabye Abanyarwanda kumufasha kubona Miliyoni 4,600,000 Frw ariko hari andi asaga Miliyoni 2 Frw nayo afitiye abantu. Yose hamwe asaga Miliyoni 7 Frw kugirango abashe kugaruka mu gihugu cye cy'amavuko.

     Ashishikariza abafana be kumuba hafi kuko ubu aribwo abakeneye. Ati:'Unseka ntacyo amfasha uwo ntacyo ambwiye'.

     

    Samusure amerewe nabi muri Mozambique

    Samusure yanagarutse ku bavuze ko yarongowe. Yashakaga kuvuga ko yashatswe n'umugore. Hari n'amakuru yo gushaka kujya muri Canada nabyo yabihakanye kuko hari ibikorwa byinshi by'ambasade byinshi agaragaramo. Ibikorwa by'umuganura yabigaragayemo byari byateguwe na Ambasade y'u Rwanda. Ati:'Jyewe nshatse kugenda sinagenda nk'impunzi nagenda nk'umuntu uzwi'. Yahishuye ko muri Mozambique afashwe neza kuko bamurwanaho uko bashoboye.

     

     Gufasha Kalisa Ernest: M-pes +258844256272

     

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136546/hategerejwe-umwanzuro-wurukiko-ibitavugwa-ku-madeni-yatumye-samusure-ahungira-i-maputo-136546.html

  • Samusure wagiye atorotse amadeni ya miliyoni 7, yatakambye ngo afashwe kwishyura #rwanda #RwOT

    Kalisa Ernest [Samusure] uherutse kwimukira i Maputo muri Mozambique, ari gutakambira abakunzi inshuti n’abavandimwe ngo bamufashe kwigobotora ibibazo birimo amadeni afite byanatumye ahunga urwamubyaye.

    Kalisa Ernest wamamaye nka Samusure, ari mu bakinnyi ba sinema bafite izina rikomeye ndetse akaba umwe mu babimazemo igihe. Yiyambuye ubwamamare aca bugufi asaba ubufasha abakunzi be kuko yugarijwe n’ibibazo.

    Uyu mugabo benshi bamenye nka Samusure, Rulinda, Makuta n’andi mazina menshi yagiye afata bitewe na sinema.

    Samusure yabwiye IGIHE ko ari mu bibazo byinshi ndetse ko ari nabyo byatumye ava mu gihugu.

    Kuva mu Rwanda atunguwe akagera i Maputo nta cyo gukorayo yateguye, byatumye akubitikirayo, ubuzima buramugora kugeza ubwo ubu ari kwiyambaza inshuti n’abavandimwe ngo bamugoboke yishyure amadeni abe yanabasha kwegura umutwe mu buzima busanzwe.

    Muri Werurwe 2023 nibwo yimukiye i Maputo muri Mozambique aho yavugaga ko agiye gushakishiriza imibereho.

    Ati 'Nyuma y’uko hadutse icyorezo cya Covid-19, ibintu byinshi twakoraga byagiye bizamo ibibazo bituma njye by’umwihariko nisanga mu madeni. Urebye muri rusange mfitiye abantu arenga miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.'

    Samusure avuga ko aya madeni ayafitiye abantu batandukanye, icyakora iryatumye ava mu gihugu rikaba iry’ibihumbi 600 Frw yari yahawe n’umwe mu bo bakinanaga muri filime yitwa 'Makuta’.

    Uyu mukinnyi wari wahawe sheke na Samusure amaze kubona ko atari kwishyurwa, yaje kugana banki kugira ngo imuterereho kashe hanyuma yishyurizwe ku gahato.

    Samusure yibuka uko byagenze icyo gihe nk’ibyabaye ejo, ati 'Hari ku wa Gatanu, Banki irampamagara bambwira ko hari umuntu wagiye guteresha sheke, nababwiye ko ntahari, mbasaba kuba babiretse ku wa Mbere tukabikemura mu bwumvikane.'

    Samusure yahise atekereza ku gifungo ashobora guhabwa kubera icyo cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye, afata icyemezo cyo guhunga.

    Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru yari afite akazi ko gukora mu bukwe, bivuze ko itike yari ibonetse.

    Ku wa Mbere mu cya kare, yari yamaze kwambuka umupaka wa Rusumo yerekeza muri Tanzania aho yanyuze agana i Maputo ari naho ari kubarizwa uyu munsi.

    Samusure wakoraga filime akagongwa n’ubushobozi, yaje kujya yigira inama yo gufata amadeni akayashora muri sinema, akagenda yishyura uko yinjizaga.

    Ni amadeni yafataga mu buryo benshi bazi nka 'Banki Lambert’. Umunsi umwe yaje kuguza amafaranga abantu batandukanye mu gihe yari atarayashora muri sinema nk’uko yari yabyiyemeje aza kugwa mu moshya yo kwishora mu 'bimina’.

    Benshi bibuka uburyo ibimina byahombeje abatari bake, Samusure aba umwe mu babiririwemo noneho haribwa amafaranga y’abandi yari yafashe nk’amadeni.

    Samusure wari wageze i Maputo mu nzira zigoye, yaje kujya kwaka uruhushya rw’inzira 'Passport’ kuri Ambasade, ahita amenyeshwa ko hari urubanza afite i Kigali.

    Samusure utaraguye mu kantu kuko yari abizi ko yatorotse amadeni, yaje gutaha ahamagara umwe ku wundi mu bo yari ayafitiye, asanga wawundi wamugurije ibihumbi 600 Frw ari we wamureze.

    Ni umugabo uhamya ko yahise agira ubwoba bwo kuburanishwa adahari, akubita hirya hino amafaranga aboneka mu bavandimwe arishyura.

    Nyuma yo kwishyurwa, uwari ufitiwe ideni na Samusure yandikiye Urukiko arumenyesha ko nta deni agifitiwe n’uyu mugabo, inyandiko yongerwa muri dosiye kuri ubu bakaba bategereje ko hasomwa urubanza.

    Ku rundi ruhande nubwo uwareze we yishyuwe, Samusure avuga ko agifite amadeni arenga miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda ariyo atuma arara adasinziriye yibaza uko azayishyura ngo yongere abeho mu mudendezo.

    Ni amadeni arimo amafaranga afitiye abantu bamugurije mu bihe bitandukanye, abakinnyi bakoranye n’abamufashaga gufata amashusho no kuyatunganya.

    Samusure ahamya ko nubwo mu bo afite amadeni, nta wundi wamureze, ariko adatekanye kuko afite impungenge ko isaha ku yindi byamushora mu manza kandi byagorana ko azitsinda.

    Iyi niyo mpamvu uyu mugabo yatangiye gushakisha ubushobozi mu nshuti ze n’abakunze ibyo yakoraga.

    Samusure yavuze kandi ko amakuru y’uko yatorotse umugore babyaranye atariyo.

    Ati 'Ayo makuru ntabwo ariyo, nawe se umugore twabanye mu myaka icumi ishize tugahita dutandukana ndetse nyuma akaza gushaka undi mugabo, namutoroka gute? Ntabwo aribyo!'

    Samusure yavuze ko abari kugerageza guhuza amakuru y’igenda rye no gutoroka uyu mugore atari byo kuko kugeza afite umugisha w’uko abana hari inshuti ye imufasha kubitaho.

    Samusure yasabye gufashwe kwishyura amadeni yafashe

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/samusore-wagiye-atorotse-amadeni-ya-miliyoni-7-yatakambye-ngo-afashwe-kwishyura

  • Itwaze umutaka: Iteganyagihe ryo mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Itwaze umutaka: Iteganyagihe ryo mu masaha y'igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu.

    Tariki ya 15 Ugushyingo 2023 hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 hateganyijwe imvura mu turere twose tw'Igihugu.

    Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s — 6m/s.

    Igipimo cy'ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe ku gicamunsi ni 28℃ mu karere Nyagatare.

    Source : https://yegob.rw/itwaze-umutaka-iteganyagihe-ryo-mu-masaha-yigicamunsi-cyo-kuri-uyu-wa-gatatu/

  • Yahuruje umudugudu wose: Umugabo wo mu karere ka Ruhango yasanze umugore we ari gusambana n’umusore baturanye maze ahuruza abaturage baza kumva uko gakubitwa [AMAFOTO] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yahuruje umudugudu wose: Umugabo wo mu karere ka Ruhango yasanze umugore we ari gusambana n'umusore baturanye maze ahuruza abaturage baza kumva uko gakubitwa.

    Mu karere ka Ruhango, haravugwa inkuru y'umugabo wacyingiranye umugore we wari uri gusambana n'umusore bari baturanye maze agahita ahuruza abaturage.

    Umugabo wo mu murenge wa Mbuye yakingiranye umugore we  wigisha kuri Vunga TSS hamwe n'umusore avuga ko abafashe bari gusambana.

    Aba baturage baje basanga uyu mugore ari mu nzu imwe n'uwo musore byavugwaga ko na mbere bahoraga basambana.

    Aba baturage banenga uyu mugabo wabahuruje ko bitari bikwiye ko ahubwo yari gushaka abantu bake bakareba uko babunga.

    Source : https://yegob.rw/yahuruje-umudugudu-wose-umugabo-wo-mu-karere-ka-ruhango-yasanze-umugore-we-ari-gusambana-numusore-baturanye-maze-ahuruza-abaturage-baza-kumva-uko-gakubitwa-amafoto/