Blog

  • Rayon Sports itegereje umukinnyi mpuzamahanga #rwanda #RwOT

    Rayon Sports itegereje myugariro mushya wo ku ruhande rw’ibumoso ukomoka muri Congo Brazzaville, Charles Atipo Konde ukinira AS Otôho y’iwabo.

    Nyuma y’uko umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry ageze mu Rwanda, akareba imikinire y’abakinnyi afite yabwiye ubuyobozi ko hari imyanya akeneyeho abakinnyi.

    Iyi kipe yanageze ku isoko aho yamaze gusinyisha Faustin Likau Pizzalo Kitoko, umukinnyi ukina mu kibuga hagati ukomoka muri DR Congo.

    Gusa yategereje rutahizamu ukomoka muri Cameroun, Jules Armand Kooh Bioumla ntiyaza aho amakuru avuga ko yabakwepye.

    Kuri ubu binyuze mu mutoza Bruno Ferry, Rayon Sports iri mu biganio na myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso, Charles Atipo ngo abe yaza kongeramo imbaraga muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ibiganiro bigeze kure aho yanohererejwe itike y’Indege ngo abe yaza mu Rwanda ibindi abe ari ho birangirira.

    Uyu mukinnyi unafite andi makipe amwifuza, kuri gahunda biteganyijwe ko azagera mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026.

    Charles Atipo ategerejwe muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-itegereje-umukinnyi-mpuzamahanga.html

  • The Ben wicijishe amazi ubwo wazanagamo Bruce Melodie –Bahati Makaca #rwanda #RwOT

    Bahati Makaca wamamaye cyane mu itsinda rya Just Family, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kunenga The Ben ku cyemezo yafashe cyo guhurira ku rubyiniro na Bruce Melodie mu gitaramo 'The NU-Year Groove' giteganyijwe ku wa 1 Mutarama 2026 muri BK Arena.

    Mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ye, Bahati yavuze ko kubona The Ben yifashisha Bruce Melodie ngo yuzuze Arena ari ukwicisha amazi bikomeye.

    Bahati yagaragaje ko The Ben ari umuhanzi ukomeye ku rwego rwo kuba yakwikorera igitaramo wenyine, nk’uko byagenze mu mwaka ushize ubwo Arena yuzuraga bitewe n’abafana bamukunda.

    Yavuze ko kuzana Bruce Melodie muri iki gitaramo byatumye The Ben akora amakosa atandukanye, harimo no gusubiza Melodie mu ndirimbo, ibintu Bahati avuga ko bitajyanye n’indangagaciro n’icyubahiro The Ben yari asanzwe azwiho.

    Yongeyeho ko gusubiza Melodie byahaye uyu muhanzi umwanya wo kwerekana ko ashoboye, ndetse bishobora gutuma The Ben atakaza bamwe mu bafana be.

    Bahati kandi yagaragaje impungenge ku bandi bahanzi bafatanyije na The Ben mu mushinga wa Press One, avuga ko bashobora kuba batishimiye uburyo The Ben yitwaye muri iyi minsi.

    Uyu mushoramari muri sinema nyarwanda atangaje ibi muri iki gihe hakomeje kumvikana uguterana amagambo gukomeye hagati ya The Ben na Bruce Melodie, bombi bashimangira ko ari bo ba mbere mu muziki, inkundura yatangiye ubwo hategurwaga igitaramo 'The NU-Year Groove' kizabahuriza hamwe tariki ya 1 Mutarama 2026.

    Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye 'Indabo zanjye’, intambara y’amagambo yongeye kubura hagati ya The Ben na Bruce Melodie nyuma y’iminsi n’ubundi bacyocyorana.

    The Ben wari wirinze kugaragaza ko indirimbo 'Indabo zanjye’ yayihimbiye Bruce Melodie, byaje kurangira abwiye itangazamakuru ko ari kugerageza gusubiza mugenzi we wamushotoye igihe kinini.

    Bahati ntiyemera ibyo The Ben yakoze

    Source : http://isimbi.rw/the-ben-wicijishe-amazi-ubwo-wazanagamo-bruce-melodie-bahati-makaca.html

  • Utandukanye n’umugabo kuko yaguciye inyuma,wazapfa utubatse – Micky (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Mukobwajana Asifiwe uzwi nka Micky yagaragaje ko umuco wo gucana inyuma weze mu bagabo utagakwiye kuba intandaro yo gusenyuka kw’ingo kuko ushingiye ku irari ry’igihe gito abagabo baremanywe.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Micky yatangaje ko kuba umugabo yaca inyuma uwo bashakanye ari ikintu kimugwirira nk’impanuka ndetse hari abagore benshi bacibwa inyuma n’abo bashakanye bagakomeza kubaka neza urugo rwabo kubera ko bagira Imana yo kubihishwa bikaba ari byo bibaha umutuzo.

    Ati 'Njyewe sinavuga ngo umugabo wanjye azajye kunca inyuma ariko binabaye nabyakira, njyewe mbifata nk’impanuka ishobora kugwirira buri mugabo wese nubwo ntabimushyigikiramo ngo agende abikore, gusa abagabo aho baca kubera imiterere yabo bagenda bahura n’ibigusha agahishyi.'

    Uyu mugore uherutse gushyira hanze filime ye yise 'Icyumba Cyanjye’ yasobanuye uko umubyeyi we yahinduye imitekerereze yari afite kuri iyi ngingo ubwo yari akiri umukobwa aho yemeje ko yumvaga ko aramutse afashe uwo bazarushingana ari kumuca inyuma yahita atandukana nawe ako kanya.

    Ati 'Kera nkiri umukobwa numvaga umugabo anciye inyuma yaba ansuzuguye, ngahita nigendera, nkamusiga ariko mama yarambwiye ngo 'nuramuka utandukanye n’umugabo n’uko ngo yaguciye inyuma uzasenya mpaka upfuye. Niba ukeneye umugabo uteye uko wifuza uzamwiremera umutuze ahatagera abagore.'

    Micky yavuze uburyo umugabo ashobora guca umugore we inyuma aho yerekanye ko umugabo ushobora kubikora mu buryo bwiyubashye adasuzuguje umufasha we, ibyo byerekana ko aba akimukunda nubwo irari ry’umubiri ritamubanira.

    Ku wa 29 Ugushyingo 2025, Nibwo Micky yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we Agiraneza Pacifique wamenyekanye nka AG Promoter nyuma y’uko ku wa 9 Ugushyingo 2025 yari yambwitse impeta y’urukundo.

    ISIMBI kandi twamenye ko aba bombi bateganya kuzakora ubukwe ku itariki 31 Mutarama 2025.

    Micky yavuze ko atasenya kuko umugabo yamuciye inyuma

    Source : http://isimbi.rw/utandukanye-n-umugabo-kuko-yaguciye-inyuma-wazapfa-utubatse-micky-video.html

  • Icyo umuhungu wa Jimmy Mulisa yamubwiye akimara gusuhuzanya na Perezida Kagame, yari yarabihigiye #rwanda #RwOT

    Umuhungu wa Jimmy Mulisa yashimishijwe bikomeye no kuba yarabashije gusuhuzanya na Perezida Kagame, ibintu yahigiye akibona ifoto ya se arimo yambikwa umudali.

    Ibi yabigezeho ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari kumwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, bahaye impano y’imipira yo gukina abana 220 bakina ruhago mu gikorwa cyiswe 'FIFA Football Festival' cyabereye muri Stade Amahoro ku wa Gatanu, tariki ya 26 Ukuboza 2025.

    Abo barimo abakobwa 100 bo mu marerero atanu batarengeje imyaka 13 n’abatarengeje imyaka 15 n’abahungu 120 batarengeje imyaka 11, 13 na 15, baturutse mu marero atandatu. Bose baherekejwe n’abatoza babo 10.

    Muri ayo marerero harimo na Umuri Foundation ya Jimmy Mulisa inakinamo umwana we ushaka kuzatera ikirenge mu cya se.

    Mu mafoto yafashwe harimo n’iy’uyu muhungu we arimo asuhuzanya na Perezida Kagame bahuje ibipfunsi.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Jimmy Mulisa yavuze ko ubwo umuhungu we yabonaga ifoto ari kumwe na Perezida Kagame yayishimiye cyane, amaze guhura na we yaje yishimye bitabaho.

    Ati “Ku myaka itandatu gusa umuhungu wanjye yakunze ifoto yanjye na Perezida. Ubwo bihuriraga, yasazwe n’ibyishimo bitera ishema, arambwira ngo papa nanjye nahuye na Perezida.”

    Jimmy Mulisa ni umunyabigwi w’ikipe y’igihugu Amavubi wakiniye APR FC ndetse akanayitoza mu bihe bitandukanye, yanakiniye kandi amakipe atandukanye hanze y’u Rwanda i Burayi.

    Ifoto ya Jimmy Mulisa na Perezida Kagame yatumye umuhungu we agira inyota yo kuzahura na we

    Akimara guhura na we, yaje abwira se ko na we yamusuhuje

    Source : http://isimbi.rw/umuhungu-wa-jimmy-mulisa-yateye-ikirenge-mu-cya-se.html

  • Kitoko Bibarwa agiye gufasha abatuye I Huye gusoza umwaka #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Kitoko Bibarwa yatumiwe mu karere ka Huye mu gitaramo cyo kwizihiza umwaka mushya agomba guhuriramo na DJ Crush umaze kugira izina rinini mu kuvunga umuziki.

    Kuwa Gatatu tariki ya 31 Ukuboza 2025, ni bwo Kitoko agomba gutaramira abakunzi be mu gitaramo cyiswe 'Official New Year Hangout Party' kigomba kubera ahitwa kuri City Snack Lounge iri rwagati mu mujyi wa Huye iruhande rw’ishami rya WASAC rikorera muri aka karere.

    Kitoko Bibarwa uzaba ugiye kujya ku rubyiniro ku nshuro ye ya Kane kuva yatangaza ku mugaragaro ko agarutse kuba mu Rwanda bya burundu nyuma y’imyaka umunani ari mu gihugu cy’u Bwongereza, azaba afatanya ku rubyiniro na Kharim The Great nawe ufite izina rikomeye mu bijyanye n’ubushyushyarugamba no gutegura ibirori bikomeye mu gihugu.

    Ku ruhande rw’abavangamuziki bagomba gususurutsa abitabiriye iki kirori nabo urutonde ni rurerure, usibye Dj Crush hazaba hari n’abandi ba_Dj bakomeye barangajwe imbere na DJ Lyan uri mu beza bari kuzamuka muri uyu mwuga ndetse na DJ Srimix.

    Mu kiganiro ISIMBI yagiranye na Milindi Eric uri mu bari gutegura iki gitaramo, yayihamirije ko bigamije gutuma abaturage bo muri aka karere ndetse n’abazakagenderera mu gihe cyo gusoza umwaka barushaho kwishimana n’inshuti zabo hamwe n’inganzo ya Kitoko.

    Ati 'Twateguye iki gitaramo mu rwego rwo kugira ngo duhe ubunani abatugana baba abari i Huye n’abagomba kuva mu tundi duce tw’Igihugu.'

    Kuri ubu, amatike yo kwitabira iki gitaramo yamaze kugera hanze kwinjira ni ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda( 5000 frw) itike igurwa ukanze *668*2135#

    Kitoko agiye gutaramira i Huye

    Source : http://isimbi.rw/kitoko-bibarwa-agiye-gufasha-abatuye-i-huye-gusoza-umwaka.html

  • Ijoro ryo kuri uyu wa 30 Ukuboza, igitaramo cyiswe 'Tuesday Funday' The Sky Sports Lounge haraba hari ibyishimo bidasanzwe #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ukuboza 2025, imihanda yose iraba yerekeza The Sky Sports Lounge, ahahoze hitwa The Wave Lounge, i Remera 'Kisimenti', KG 218 Street, mu Mujyi wa Kigali. Ni ijoro ridasanzwe ryiswe 'Tuesday Funday', rigamije guhuza abakunzi b'imyidagaduro, umuziki mu mwuka w'ibyishimo n'iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025.

    Guhera ku isaha y'isaa kumi n'imwe z'umugoroba(5:00PM) kugeza ku isaba y'isaa 10:00 z'umugoroba, The Sky Sports Lounge iraba yateguye ama-promotion akomeye adasanzwe: ugura pizza imwe ugahabwa indi ku buntu, ugura bucket y'inzoga ugahabwa pizza ku buntu, ugura icupa rya divayi ugahabwa igice cy'inkoko (chicken leg cyangwa wing), ndetse no ku bakunda ibinyobwa bivangavanze, ugura cocktail imwe ugahabwa indi ku buntu. Ibi byose bigakorwa mu gihe kwinjira ari ubuntu ndetse n'aho guparika imodoka ari ubuntu.

    Iri joro rirayoborwa n'ibyamamare bitandukanye birimo Semuhungu Eric usanzwe akora akazi ke neza nk'umu-host, Diane na Pitchou, mu gihe umuziki uraba ucurangwa n'abavanga umuziki bakunzwe cyane ari bo Dj omar na Dj sisqorwa, baraha abakunzi injyana zitandukanye.

    Ku bindi bisobanuro birambuye, wahamagara cyangwa wakohereza ubutumwa kuri nimero ya 0788305002 cyangwa 0788827100.

    Ijoro ryo kuri uyu wa 30 Ukuboza, igitaramo cyiswe 'Tuesday Funday' The Sky Sports Lounge haraba hari ibyishimo bidasanzwe

    Source : https://kasukumedia.com/ijoro-ryo-kuri-uyu-wa-30-ukuboza-igitaramo-cyiswe-tuesday-funday-the-sky-sports-lounge-haraba-hari-ibyishimo-bidasanzwe/

  • Ubushinjacyaha bwarekuye by’agateganyo abarimo Prophet Joshua #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo Heradi Sefu Josué wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Prophet Joshua hamwe n’abandi bantu bane bari bafunganywe, nyuma y’iminsi irindwi dosiye yabo ishyikirijwe Ubushinjacyaha.

    Iyi nkuru y’irekurwa yatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Ukuboza 2025, ariko ishyirwaho amabwiriza akomeye arimo kujya bitaba Ubushinjacyaha buri cyumweru no gukurikiza andi mabwiriza bashyiriweho.

    Abarekuwe barimo Mbabazi Winny, Niyigena Deborah, Murekatete Alice na Umutesi Salima Linda, bose bari batawe muri yombi ku wa 19 Ukuboza 2025.

    Ku ruhande rwa Prophet Joshua, we akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo kudasobanura inkomoko y’umutungo no kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu.

    Icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo gifatwa nk’icyaha gikomeye, kuko ugihamijwe ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi, anacibwa ihazabu ingana n’inshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo adashoboye kugaragaza aho yawukuye mu buryo bwemewe n’amategeko.

    Aba bane nabo bakurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu, icyaha giteganywa n’ingingo ya 221 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Aba nabo mu gihe urukiko rwazabahamya iki cyaha, amategeko agena ko bashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ndetse n’ihazabu itari munsi ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko itarenze miliyoni eshatu.

    Nubwo barekuwe by’agateganyo, Ubushinjacyaha bwibutsa ko iperereza rikomeje, kandi ko kurekurwa bidakuraho gukurikiranwa kw’aba bakekwaho ibyaha.

    Iki cyemezo kigamije guha umwanya iperereza rikagenda rikorerwa mu mucyo, hubahirizwa amahame y’ubutabera n’uburenganzira bw’uregwa, mu gihe hagitegerejwe icyemezo kizafatwa n’urukiko.

    Prophet Joshua yarekuwe by’agateganyo

    Source : http://isimbi.rw/ubushinjacyaha-bwarekuye-by-agateganyo-abarimo-prophet-joshua.html

  • Umuhanzi Element Eleéeh usanzwe anatunganya umuziki ategerejwe mu gitaramo i Tiamo Lounge #rwanda #RwOT

    Tiamo Lounge yongeye kwerekana ko ari ho hantu honyine hamenyekana iyo bigeze mu myidagaduro nyayo. Nyuma yo gusoza umwaka mu buryo budasanzwe mu ijoro ryo ku wa 31 z'Ukwezi ku Kuboza 2025 bizaba ari uburyohe, aho umuziki, ibinyobwa bitandukanye bizaba biri kuhabarizwa.

    Tiamo Lounge ntiyigeze iba ahantu ho kunywera cyangwa gufatira amafunguro gusa, ahubwo ni ahantu ho guhurira, gusabana no kurema urwibutso rwiza.

    Ni nyuma y'uko n'umuhanzi akaba asanzwe atunganya umuziki Element Eleee azaba ahari akaba ariwe uzaba ari gutaramira abantu. Amajwi y'umuhanzi Element, n'imirimbo ze nziza nibyo bizatera amatsiko buri wese yumva ko azaba ari mu ijoro ridasanzwe.

    Ibinyobwa bidasanzwe byateguwe n'abahanga mu guteka cocktails, serivisi yihuse kandi yuzuye urugwiro, ndetse n'ahantu hizewe ho kwicara no kwishimira iryo joro, byose bizaba bihari. Niba ushaka gusezera umwaka ushize wishimye, unakira umushya ubyina, useka kandi uri kumwe n'inshuti zawe, Tiamo Lounge ni ho ugomba kuba uri. Ntucikwe n'uyu mwanya wa nyuma wo gusoza umwaka wa 2026.

    Umuhanzi Element Eleéeh usanzwe anatunganya umuziki ategerejwe mu gitaramo i Tiamo Lounge

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/umuhanzi-element-eleeeh-usanzwe-anatunganya-umuziki-ategerejwe-mu-gitaramo-i-tiamo-lounge/

  • Harmonize agiye kwambika impeta Kajala Masanja ku nshuro ya kabiri #rwanda #RwOT

    Harmonize ari mu myiteguro yo kongera kwambika impeta y’urudashira uwahoze ari umukunzi we, Kajala Masanja byemezwa ko bamaze igihe bari mu rukundo rw’ibanga nyuma y’uko bari batandukanyijwe n’impamvu zirimo n’uko uyu muhanzi yateretaga umwana wa Kajala, Paula.

    Zimwe mu nkuru qqzigezweho mu myidagaduro yo muri Tanzaniya zikomeje kuvugisha benshi, ni ivuga ku cyamamare muri sinema, Kajala Masanja Frida, n’umuhanzi Harmonize, bongeye gusubirana ku mugaragaro, ndetse biteganyijwe ko bagiye kongera kwambikana impeta y’urukundo.

    Amakuru aturuka mu bantu bari hafi ya Harmonize avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza 2025, Kajala ashobora kwambikwa impeta y’isezerano ku nshuro ya kabiri.

    Icyihariye kuri iyi nshuro ni uko iki gikorwa kitarabera muri hoteli nk’uko byabaye mbere, ahubwo kizabera ahantu mu hatazwi kugeza ubu, ndetse ko kiri bwitabirwe n’abantu bake batoranyijwe.

    Umwe mu bantu bari hafi y’uyu muhanzi yabwiye ikinyamakuru Mwanaspoti cyo muri iki gihugu ko urukundo rwa Kajala na Harmonize rwongeye gushyuha kuva mu ntangiriro z’uku kwezi.Yakomeje ahamya ko nyuma yo kwambikana impeta, ubukwe bw’aba bombi butazatinda kuba.

    Ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Ukuboza, Harmonize uri mu bihe byiza by’umuziki we kubera indirimbo 'Leo’ yakoranye na Mbosso ikomeje gutumbagira mu mibare, yagaragaje ko yiteguye kongera kwambika Kajala impeta.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Konde Boy yagaragaje ko urukundo rwabo rukomeye ndetse ko hari n’icyizere cyo kongera gutangira urugendo rushya.

    Yagize ati 'Twanyuze muri byinshi, none tugeze aho twumva turi bamwe. Izina ryanjye rifite iryawe, n’iryawe rifite iryanjye. Niba wemeye kongera kumpa urutoki rwawe, nzongera nkwambike impeta, iteka ryose.'

    Inkuru y’urukundo rwabo yongeye kuvugwa cyane kuva ku munsi wa Noheli, ubwo bashyiraga hanze amashusho abagaragaza bari ku kirwa cya Zanzibar, aho Harmonize yari yagiye mu gitaramo.

    Ibi bibaye byaba ari inshuro ya kabiri, kuko mu 2022 bari barambikanye impeta mu birori byabereye muri hoteli ya Serena, ariko urukundo rwabo rukaza gusenyuka nyuma y’imyaka ibiri.

    Bwa mbere aba bombi batandukana mu 2021 bari bamaranye amezi abiri, ibi byari biturutse ku myitwarire ya Harmonize wari utangiye gutereta umukobwa w’uyu mubyeyi witwa Paula.
    Nyuma y’igihe gito Harmonize yacuditse n’umukobwa wo muri Australia witwa Briana Jai ariko na we baza gutandukana muri Werurwe uyu mwaka nyuma y’amezi 6.

    Harmonize arateganya kongera kwambika impeta Kajala

    Source : http://isimbi.rw/harmonize-agiye-kwambika-impeta-kajala-masanja-ku-nshuro-ya-kabiri.html

  • Perezida Kagame yashimye uruhare rw'Abanyarwanda mu rugendo rw'iterambere n'umutekano w'igihugu #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku wa 29 Ukuboza 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda zaturutse mu byiciro bitandukanye by'imibereho, mu birori byateguwe mu rwego rwo gusoza umwaka no kwizihiza intambwe igihugu cyateye mu 2025.

    Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori byabereye muri Kigali Convention Centre, Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko u Rwanda rwagize umusaruro ufatika mu myaka ishize, aho yagarutse ku buryo umwaka wa 2023 warangiye neza, uwa 2024 ugakomeza uwo murongo, ndetse n'uwari ugiye gusozwa wa 2025 ugasiga igihugu kimaze kugeraho byinshi.

    Perezida Kagame yashimangiye ko ibyagezweho byose bishingiye ku ruhare rw'abaturage, ashimira Abanyarwanda bose baba abari aho n'abandi batabashije kwitabira, abizeza ko igihugu kibazirikana kandi kibafatanyije aho bari hose.

    Yagarutse ku kamaro k'umutekano, agaragaza ko ari wo musingi w'iterambere n'imibereho myiza y'abaturage. Yavuze ko umutekano ugera ku rwego rwo gutuma abantu babona umwanya wo kuruhuka no gukora ibikorwa bibateza imbere, ashimira cyane abaturage bagira uruhare mu kuwubungabunga mu gihugu hose.

    Umukuru w'Igihugu by'umwihariko yashimiye Ingabo z'u Rwanda, abasore n'inkumi baba ku murongo umunsi ku wundi, bagaharanira ko igihugu kiguma gitekanye, anifatanya n'imiryango y'abasirikare bari mu butumwa butandukanye ndetse n'abatanze ubuzima bwabo ku bw'igihugu, agaragaza ko leta ihora iri hafi y'iyo miryango.

    Perezida Kagame yanagarutse ku rubyiruko, avuga ko ari rwo rufite umubare munini mu gihugu kuko abarenga 75% ari abari munsi y'imyaka 30. Yabasabye gukoresha izo mbaraga bafite mu kwiyubaka no guteza imbere ibikorwa byiza, agaragaza ko iterambere ry'igihugu ridashoboka hatabanje kubakwa ubushobozi n'imyitwarire myiza y'abagituye.

    Ibi birori byahuje abantu b'ingeri zitandukanye, barimo Abanyarwanda n'inshuti z'igihugu, byabaye umwanya wo gusubiza amaso inyuma harebwa ibyagezweho, no gutangira gutekereza ku nshingano n'intego z'umwaka mushya.

    Perezida Kagame yashimye uruhare rw'Abanyarwanda mu rugendo rw'iterambere n'umutekano w'igihugu

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-kagame-yashimye-uruhare-rwabanyarwanda-mu-rugendo-rwiterambere-numutekano-wigihugu/