Blog

  • Bruce Melodie yihanije abafana be basebya The Ben #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie yasabye abafana be guhagarika guserereza The Ben muri iki gihe hakomeje igereranywa ridasanzwe ry’uburyo bombi bitwaye mu gitaramo ‘The Nu -Year Groove’.

    Mu kiganiro yakoreye ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa Instagram ku cyumweru tariki ya 4 Mutarama 2025, Bruce Melodie yasobanuye ko icyo abafana be bakomeje kuririraho mu kubahanganisha kugeza aho batangira gusenya The Ben, ari umuziki usanzwe kandi abona utagakwakiye kuba ikintu cyo gusebanyirizanyamo.

    Ati 'Abafana banjye mwubahe izina rya The Ben, mwirinde kurivuga nabi cyangwa se muriharabika kuko biriya ni umuziki usanzwe.'

    Itahiwacu Bruce atangaje ibi mu gihe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara benshi mu bavuga ko ari abafana be bifatira ku gahanga umuhanzi The Ben bari bamaze iminsi bari mu gisa n’ihangana ryeruye ryabanjirije iki gitaramo.

    Uku gusenya uruhande batabogamiyeho kw’aba bafana kongeye gufata indi ntera ubwo iki gitaramo cyabaye kuri Bonane cyarangiraga bakavuga ko Bruce Melodie yitwaye neza ku rubyiniro kurusha The Ben.

    Asubiza kuri ibi, Bruce Melodie yagaragaje ko umuziki kimwe n’ubundi bumenyi bushingiye ku mpano umuntu avukana, buri muntu wese agira igihe cye cyo gutumbagira gusa bitabuza ko n’icya mugenzi we kuzagera.

    Ati 'Uyu munsi nshobora kuba nabyutse neza ariko ejo akanyigaranzura cyangwa agasohora indirimbo igakundwa cyane ibintu bigahita bihindura isura kuko twese nta bubiko bw’indirimbo tugira.'

    Ni no muri iki gitaramo cyabereye muri BK Arena, Bruce Melodie yamurikiye ku mugaragaro indirimbo ye nshya yise 'Pom Pom’ yakoranye na Diamond Platnumz na Joel Brown.

    Bruce Melodie yasabye abafana be kureka gukomeza kwibasira The Ben

    Source : http://isimbi.rw/bruce-melodie-yihanije-abafana-be-basebya-the-ben.html

  • Abacururiza mu Isoko ryo mu Irebezo baratabaza ku gihombo baterwa n'isoko ritagira inyubako #rwanda #RwOT

    Abakorera mu isoko ryo mu Irebezo, riherereye mu Kagari ka Mahango, mu Murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma, baravuga ko bahangayikishijwe n'uko bakorera mu isoko ritubakiye, bigatuma bahora bahura n'igihombo cyane cyane mu bihe by'imvura. Aba bacuruzi bavuga ko ibicuruzwa byabo byangirika kenshi bitewe n'amazi y'imvura, bikabatera igihombo gikomeye.

    Bamwe mu bacuruzi batangarije Kasuku Media bavuga ko iyo imvura iguye batabona aho bihisha, bagahitamo gutwarwa n'ibicuruzwa byabo, cyangwa bikangirika burundu. Bavuga ko ibiribwa nk'imboga, imbuto n'ibinyampeke byibasirwa cyane n'amazi n'ibyondo, bigatuma batabasha kubona inyungu bateganyaga.

    Umwe muri bo yagize ati: 'Dukora twizeye ko twabona icyo dutunga imiryango yacu, ariko imvura iyo iguye iraduhombya cyane. Ibyo tutagurishije bigenda byangirika, ugasanga twakoresheje amafaranga ntacyo yadusigiye.' Avuga kandi ko no mu gihe cy'izuba ikibazo gikomeza, kuko izuba ryinshi ryangiza bimwe mu bicuruzwa, bigatuma bigabanuka ku isoko.

    Aba bacuruzi basaba ubuyobozi bw'inzego z'ibanze kubafasha bakubakira isoko rifite inyubako ibarinda imvura n'izuba, kugira ngo babashe gukorera mu mutekano no guteza imbere imibereho yabo. Bavuga ko isoko ryubatse neza ryatuma bongera abakiriya, rikazamura ubucuruzi kandi rikagira uruhare mu iterambere ry'Akarere ka Ngoma muri rusange.

    Source : https://kasukumedia.com/abacururiza-mu-isoko-ryo-mu-irebezo-baratabaza-ku-gihombo-baterwa-nisoko-ritagira-inyubako/

  • Bugesera: Abaturage barinubira itangwa ry'inkunga y'ibiryo bavuga ko ryabaye mu buryo budahwitse #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Rweru, mu Karere ka Bugesera, baravuga ko batishimiye uburyo inkunga y'ibiryo yagenewe abarumbijwe n'izuba n'izindi ngaruka z'imihindagurikire y'ikirere yatanzwe, bavuga ko itageze kuri bose nk'uko byari biteganyijwe.

    Aba baturage bavuga ko mu gihe bari barumbije kimwe, hari abahawe inkunga abandi bagasigara, nyamara bose bari mu cyiciro kimwe cy'abari bakeneye ubufasha bwihuse. Bamwe muri bo bavuga ko byababaje kubona abantu babonye inkunga kandi batari mu babayeho nabi cyane, mu gihe hari abari mu bukene bukabije batigeze bayibona.

    Umwe mu baturage yagize ati: 'Twese izuba ryaradutwitse, imirima iruma, ariko wasangaga hari abahamagajwe guhabwa ibiryo abandi ntibahamagazwe. Ibi byaduteye kwibaza uburyo abahabwa inkunga batoranyijwe.' Undi nawe yavuze ko hari imiryango itari yararumbije cyane yabonye inkunga, mu gihe abari bafite abana n'abageze mu zabukuru batitaweho.

    Abaturage basaba inzego zibishinzwe kongera gusuzuma uko inkunga zatanzwe, hagashyirwaho ubutabera n'uburinganire, kugira ngo ubufasha bugenewe abari mu kaga bugere kuri bose. Bavuga ko inkunga y'ibiryo ari ingenzi cyane muri ibi bihe bikomeye, bityo ko ikwiye gutangwa hashingiwe ku mibereho nyakuri y'abaturage, hatabayeho irondabwoko.

    Basaba kandi ubuyobozi bw'inzego z'ibanze gukorana n'abaturage, hakabaho igenzura rihoraho, kugira ngo ubufasha butangwa bugere ku babukeneye koko, bityo hirindwe amakimbirane n'umwuka mubi mu baturage.

    Source : https://kasukumedia.com/bugesera-abaturage-barinubira-itangwa-ryinkunga-yibiryo-bavuga-ko-ryabaye-mu-buryo-budahwitse/

  • FERWAFA yagabanyije ingengo y'imari y'umwaka wa 2026 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko mu mwaka wa 2026 riteganya gukoresha ingengo y'imari ingana na 14,583,702,636 Frw, igaragaza impinduka n'icyerekezo gishya mu miyoborere no mu iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda.

    Muri iyi ngengo y'imari, miliyari 8,39 Frw zizakoreshwa mu bikorwa rusange bya FERWAFA birimo imiyoborere, amarushanwa atandukanye, amahugurwa y'abatoza n'abasifuzi, ndetse n'iterambere ry'imiyoborere y'amakipe n'ibikorwaremezo. Miliyari 5,39 Frw zo zizagenerwa amakipe y'Igihugu atandukanye, by'umwihariko Amavubi n'andi makipe ahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.

    Iyi ngengo y'imari ya 2026 igaragaza igabanuka ugereranyije n'iyari yateganyijwe mu mwaka wa 2025, aho FERWAFA yari iteganyije gukoresha 15,297,147,920 Frw, harimo miliyari 4,98 Frw zagenewe amakipe y'Igihugu.

    Ibi bigaragaza ko nubwo ingengo y'imari rusange yagabanutse, amafaranga agenewe amakipe y'Igihugu yiyongereye, bigaragaza umuhate wo kuzamura isura y'umupira w'amaguru w'u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

    Tariki ya 31 Ukuboza 2025, FERWAFA yatumiye abanyamuryango bayo mu Nama y'Inteko Rusange Isanzwe, izabera muri Serena Hotel ku wa 10 Mutarama 2026, guhera saa tatu za mu gitondo. Muri iyo nama, hazareberwa hamwe raporo y'ibikorwa byakozwe, gahunda z'ibikorwa biteganyijwe, isesengura ry'imikoreshereze y'ingengo y'imari ya 2025, ndetse hanemezwa ingengo y'imari ya 2026.

    Source : https://kasukumedia.com/ferwafa-yagabanyije-ingengo-yimari-yumwaka-wa-2026/

  • Abatuye i Gitwa barataka kubuzwa kubaka no gusana inzu zabo #rwanda #RwOT

    Abaturage batuye mu Mudugudu wa Gitwa, mu Kagari ka Kamunyana, Umurenge wa Minazi, mu Karere ka Gakenke, baravuga ko babangamiwe bikomeye n'icyemezo kibabuza kubaka aho bari basanzwe batuye, bagasabwa kwimurwa bakajyanwa gutura ahandi bavuga ko badafitiye ubushobozi.

    Bamwe muri bo bavuga ko bamaze imyaka myinshi batuye muri uwo Mudugudu, bagaharanira kwiteza imbere, ariko bakaza gutungurwa n'itangazo ribabuza kongera kubaka cyangwa kuvugurura inzu zabo. Ibi byatumye bamwe mu nzu zabo zisaza zirangirika, mu gihe abandi babuze aho bubakira abana babo bageze igihe cyo kwiyubakira.

    Umwe mu baturage yagize ati: 'Inzu yanjye yarasenyutse kubera ko nabujijwe kuyisana. Nta bushobozi mfite bwo kujya gutura aho batwerekeza, none turi mu bibazo bikomeye.' Undi na we yagaragaje ko abana be bakuze badafite aho bubakira, nyamara ubutaka bafite ari ho batuye ubu.

    Abaturage bavuga ko aho basabwa kwimurirwa hadahwanye n'ubushobozi bwabo, haba ku bijyanye n'amafaranga yo kubaka, imirima yo guhingamo n'ibikorwaremezo by'ibanze. Basaba ubuyobozi kubumva, bukabaha ibisobanuro bisobanutse, ndetse bukabashakira igisubizo kirambye cyabafasha kubaho neza batavutswa uburenganzira bwabo bwo gutura no kwiyubakira.

    Ku ruhande rw'abaturage, icyifuzo ni uko habaho ibiganiro n'ubuyobozi kugira ngo harebwe uko babonera ibisubizo biboneye, birinda ko bakomeza kubaho mu bwigunge no mu bibazo by'imibereho mibi.

    Source : https://kasukumedia.com/abatuye-i-gitwa-barataka-kubuzwa-kubaka-no-gusana-inzu-zabo/

  • Umunyamakuru Emmanuel Ndahiro 'Taikun' yarekuwe nyuma y'ubuhuza bwakozwe na RIB #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umunyamakuru Emmanuel Ndahiro uzwi ku izina rya Taikun yarekuwe nyuma y'uko habayeho ubuhuza hagati ye n'uwakorewe icyaha. Taikun ukorera Radio/TV 10 yarekuwe ku wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026.

    Uyu munyamakuru yari yatawe muri yombi ku wa 1 Mutarama 2026, akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, kwangiza cyangwa konona umutungo w'abandi ndetse no gukoresha amagambo arimo ibikangisho. Ibi byabereye mu gitaramo cyari cyateguwe n'Umujyi wa Kigali cyabereye mu mbuga ya Kigali Convention Centre, aho bivugwa ko yagiranye amakimbirane n'abashinzwe umutekano.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje ko Ndahiro yarekuwe hashingiwe ku buhuza, asobanura ko ari inzira iteganywa n'amategeko, by'umwihariko ingingo ya 16 y'itegeko ryo mu 2023 rigena imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha.

    Iyo ngingo igena ko umugenzacyaha ashobora gutangiza ubuhuza mu gihe icyaha cyakozwe kitahanishwa igihano kirenze imyaka itanu y'igifungo, kandi bigamije kurihira uwakorewe icyaha no gufasha ukekwaho icyaha kwisubiraho.

    Dr Murangira yavuze ko Taikun yanaganirijwe ku myitwarire ikwiye mu mibanire n'abandi, asabwa kwirinda ibikorwa bishobora guteza amakimbirane. Yanashishikarijwe gukoresha impano ye mu myidagaduro mu buryo bwubaka, yubaha amategeko n'ubuzima bwite bw'abandi. RIB yashishikarije abaturage gukoresha inzira z'ubuhuza mu gukemura amakimbirane, kuko zifasha gukiza inzika no kugarura ituze mu muryango nyarwanda.

     

    Source : https://kasukumedia.com/umunyamakuru-emmanuel-ndahiro-taikun-yarekuwe-nyuma-yubuhuza-bwakozwe-na-rib/

  • Ubuhamya bukomeye bw'uwahunze amabi ya FDLR na FARDC #rwanda #RwOT

    Mu myaka irenga 30 ishize, Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kurangwa n'amakimbirane n'ubugizi bwa nabi bukorerwa abaturage b'inzirakarengane, cyane cyane Abanye-Congo b'Abatutsi. Ibyo byatumye abantu benshi bicwa, abandi barahunga, aho mu Rwanda habarurwa impunzi z'Abanye-Congo zirenga ibihumbi 120.

    Mu buhamya bubabaje, Mwiza (izina ryahinduwe ku bw'umutekano we), umugore w'imyaka 40 umaze umwaka ahungiye mu Rwanda, yagaragaje amabi yakorewe n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR ufatanyije n'ingabo za FARDC. Avuga ko yashimuswe amezi atandatu mbere yo guhunga, akajyanwa muri Teritwari ya Masisi, aho yasambanyijwe ku gahato n'abasirikare benshi bamushinja kuba Umututsikazi n'umugore wa bamwe muri M23.

    Muri ayo mezi yose, Mwiza avuga ko yakorewe iyicarubozo rikabije, agasambanywa inshuro nyinshi, agahohoterwa bukomeye yaba ku mubiri no mu mutwe, kugeza ubwo yanduye Virusi itera Sida akanasigara afite ubumuga. Yashimutiwe hamwe n'umukobwa wa musaza we, ariko uwo mukobwa we ntiyarokotse kuko yaje kwicwa.

    Amahirwe make yamugejeje kurokoka, ni uko umwe mu basirikare yamugiriye impuhwe amutorokesha, agahura n'ingabo za M23. Nyuma yaje guhungira mu Rwanda, agezwa mu Nkambi.

     

    Source : https://kasukumedia.com/ubuhamya-bukomeye-bwuwahunze-amabi-ya-fdlr-na-fardc/

  • Umugabo wa Hamissa Mobeto, Stephen Aziz Ki yapfushije umuhungu we #rwanda #RwOT

    Umugabo wa Hamissa Mobeto, Stephen Aziz Ki usanzwe ukinira ikipe ya Wydad Athletic Club yo muri Maroc ari kunyura mu bihe bikomeye by’akababaro nyuma yo kubura umwana we w’umuhungu.

    Aya makuru y’incamugongo yemejwe ku wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama, binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze n’ikipe ya Wydad AC, yihanganishije uyu mukinnyi n’umuryango we.

    Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe, Wydad AC yavuze ko ibabajwe cyane n’urupfu rw’umwana wa Aziz Ki, isaba Imana kumwakira mu bwami bwayo no guha ihumure n’imbaraga umuryango wasigaye.

    Yagize iti 'Tubabajwe cyane no kubura umwana w’umukinnyi wacu Aziz Ki. Dusabye Imana kumwakira mu bwami bwayo, no guha umuryango we kwihangana n’ihumure.'

    Uyu mukinnyi yashakanye n’umunyamidelikazi w’icyamamare muri Tanzania, Hamisa Mobetto mu muhango w’ubukwe wabaye muri Gashyantare 2025 i Dar es Salaam aho aba bombi bakoze imihango gakondo izwi nka Nikkah.

    Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Tuuko News, Hamisa Mobetto ntabwo ari we nyina w’umwana witabye Imana.

    Aya makuru aje mu gihe Aziz Ki yari aherutse kwitwara neza mu mikino y’Igikombe cya Afurika (AFCON) kiri kubera muri Maroc, aho yafashije Burkina Faso gusoza mu makipe abiri ya mbere mu Itsinda E.

    Yagize uruhare rukomeye mu ntsinzi ya 2-0 babonye kuri Sudani, aho yatanze umupira wavuyemo igitego cya mbere cyabahesheje itike yo gukina muri ⅛ cy’irangiza. Burkina Faso izahura na Côte d’Ivoire ku wa Kabiri tariki ya 6 Mutarama, mu mukino wa 1/8.

    Umugabo wa Hamissa Mobeto, Aziz Ki yagize ibyago

    Source : http://isimbi.rw/umugabo-wa-hamissa-mobeto-stephen-aziz-ki-yapfushije-umuhungu-we.html

  • Bruce Melodie atunguye abafana be, abaha Ubunani #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie yatunguranye azana ubwo yari asoje kuririmba muri The Nu-Year Groove cys The Ben, yahise ashyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Pom Pom’yakoranye na Diamond Platnumz.

    Iki gitaramo cya 'The Nu-Year Groove' cyahurije hamwe Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie na Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mutarama 2026.

    Iki gitaramo cyabereye muri BK Arena, cyaranzwe n’akanyamuneza n’umwihariko udasanzwe, cyane cyane ubwo Juno Kizigenza yagaragaraga ku rubyiniro mu buryo bwatunguranye, agasiga imbaga mu byishimo bidasanzwe.

    Ku isaha ya saa tanu zuzuye, ni bwo Symphony Band yatanze ikaze kuri Bruce Melodie, amatara ya BK Arena yose arazimywa, hagasigara amagambo '001' agaragara ku rubyiniro, code uyu muhanzi amaze iminsi yifashisha.

    Abafana bahise basamira hejuru, intero iba 'Melodie, Melodie', buri wese afata amafoto n’amashusho y’ibi bihe by’amateka mu muziki nyarwanda.

    Bruce Melodie yatangiye adatinda ku ndirimbo imwe, aho yahitaga ayikurikiza indi. Yaririmbye 'Henzapu’, akomereza kuri 'Ndakwanga’, abafana bakomeza kujya mu bicu mu buryo budasanzwe.

    Yakurikiyeho 'Uzandabure’ afatanyije na Symphony Band, aho abacuranzi ba guitar bari bambaye nk’aba 'cowboy' bo muri Mexique cyangwa Espagne, mu gihe abaririmbyi bamufashije bari bambaye imyenda y’umweru yose, bituma isura y’urubyiniro irushaho kuba nziza.

    Saa tanu n’iminota 15, Bruce Melodie wari umaze iminota umunani ku rubyiniro yaririmbye 'Igitangaza’, indirimbo ya Juno Kizigenza yakoranye na Kenny Sol, iri kuri alubumu ye 'Yaraje’ yakunzwe cyane.

    Mu buryo butunguranye, Juno Kizigenza, wambaye ikote ry’umukara rifite ubwoya bw’umweru ku ngofero n’ipantalo y’umukara ifite ibara ryereruka ku mifuka y’inyuma, yageze ku rubyiniro. Abafana bahagurutse, induru z’urukundo zisakara muri Kigali Arena, afatanya na Bruce Melodie gukomeza gushimisha imbaga.

    Bruce Melodie kandi yaririmbye 'Bucece’ yakoranye na Queen Cha, ayiririmbana n’abafana ijambo ku rindi, akurikizaho 'Ikinya’ yo mu 2017, imwe mu ndirimbo zamuhesheje izina rikomeye.

    Iki gitaramo cyagaragaje umubano mwiza w’abahanzi bakomeye mu Rwanda, gusa ariko binabutsa ubwo muri Kamena 2021; Bruce Melodie yaratangazaga ko yahaye Juno Kizigenza na Kenny Sol umwanya wo kwigenga nyuma yo kubafasha mu muziki kuva mu 2020 binyuze mu mushinga 'Igitangaza’.

    Mu isanga imwe n’iminota irenga 15 yamaze ku rubyiniro, yashimishishije abakunzi be aho yasore kuri “Ogera” indirimbo yakoranye na Bwiza bayikoreye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame. Bwiza yahise amusanga ku rubyiniro barayiririmbana.

    Ubwo yari asoje yahise atungurana bwa mbere indirimbo yakoranye na Diamond Platnumz bise “Pom Pom” bayerekaniye muri Arena, bishimisha bikomeye abakunzi be.

    Juno Kizigenza yatunguranye ku rubyiniro Melodie arimo aririmba

    Source : http://isimbi.rw/bruce-melodie-atunguye-abafana-be-abaha-ubunani.html

  • Kuzirikana Jay Polly! Ibintu 5 bidasanzwe The Ben yakoreye muri 'The Nu –Year Groove’ #rwanda #RwOT

    The Ben yongeye kwerekana ko atari umuhanzi wo kwisukirwa nyuma yo gusiga abitabiriye igitaramo 'The Nu —Year Groove’ cyaberaga muri BK Arena basiganuza ubudasa bwe, aho igitaramo cyosojwe abakunzi b’ubumuziki banyuzwe.

    Ni igitaramo yari yatumiyemo Bruce Melodie, mukeba we mu muziki na we wahacanye umucyo, cyabaye mu ijoro rya tariki ya 1 Mutarama 2026 cyambukiranya umunsi kugeza tariki ya 2 Mutarama 2026.

    ISIMBI twaguteguriye ibintu bitanu bidasanzwe The Ben yakoreye ku rubyiniro.

    Imyinjirire ye kuri Stage

    Ku isaha y’i saa sita n’iminota mirongo ine n’umunani z’ijoro ni bwo Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben yageze ku rubyiniro yakirwa n’urusaku rw’ibyishimo by’abafana bari bakubise buzuye inyubako ya BK Arena.

    Nyuma y’uko abashyushyarugamba barimo Anitha Pendo na Luckman Nzeyimana bari bamaze kumutaka no kumuvuga ibigwi mu buryo busanzwe, hahise hazimywa amatara yose yo muri BK Arena hanyuma hasigara hagaragara amashusho y’uyu muhanzi ari kwambikwa ikamba anakurura igisamagwe ndetse hari n’ikindi gihagaze ku musozi igisamagwe nk’inyamaswa ikunzwe kumwitirirwa.

    Nyuma yaho The Ben yahise yakirwa n’ibishashi by’amatara y’amatelefoni yari yakijwe n’abafana be nk’ikimenyetso cyo kumwishimira, ibintu byatumye ibishimo by’abafana birushaho gusaga BK Arena.

    Gucyeza Bruce Melodie barebanaga ay’ingwe

    The Ben mbere yo gutangira kwinjira mu mujyo nyir’izina wo gususurutsa abitabiriye 'The Nu —Year Groove’, yatunguranye ashimira mugenzi we Bruce Melodie wari umusigiye urubyiniro aho yatangaje ko iki gitaramo kibahurije hamwe ari urufatiro rwo gushyira ibintu ku rundi rwego bafatanyije.

    Yagize ati 'Iyi ni intangiriro yo gufata ibi bintu tukabijyana kure cyane, ni dufatana ibiganza turabijyana kure cyane.'

    Ibi byatangajwe n’uyu muhanzi byaje bikuraho icyari kimeze nk’ihangana ryuje ubukeba ryari rimaze iminsi rumvikana hagati y’aba bahanzi biteguraga guhurira muri iki gitaramo.

    Kuzirikana nyakwigendera Yvan Buravan na Jay Polly

    The Ben yongeye kuzamura amarangamutima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda nyuma yo kuririmba indirimbo 'Malaika’ ya nyakwigendera Yvan Buravan mu rwego rwo kumuzirikana.

    Buravan yitabye Imana kuwa 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.

    Tiger-B yanibukije abitabiriye igitaramo inganzo ya Tuyishime Joshua wamamaye muri HipHop nyarwanda nka Jay Polly, ubwo yahaga ikaze abarimo P-Fla , murumuna we, Green —P bahoze mu itsinda rya Tuff Gang kuza kuririmba indirimbo yitwa 'Kwicuma’ bakoranye na nyakwigendera.

    The Ben kandi yanazanye abana babiri basizwe na Jay Polly nk’ikimenyetso cyo kuzikirikana itafari rye ku ruganda rw’umuziki nyarwanda.

    Imbyino zikurura amaso

    The Ben watangiye aririmbira abafana be indirimbo aheruka gushyira hanze yise ' Indabo Zange’ yinjiye ku rubyiniro ari kumwe n’itsinda rigari ry’ababyinnyi bambaye imyenda itukura n’umukara mu gihe bamufashije kuzamura umurindi w’ibyishimo by’abari bitabiriye iki gitaramo.

    Aba babyinnyi barushijeho gushyira ibintu ku rundi rwego ubwo The Ben yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze zibyinitse nka 'Ndi uw’i Kigali’ yakoranye na K8 na Meddy ubwo babanaga muri Press One , 'Why’ yaririmbanye na Diamond ndetse n’iyitwa 'Plenty Love’ yitiriye album ye iheruka.

    Uyu muhanzi kandi yanahamagaye itorero 'Inyamibwa’ risanzwe ribyina mu mujyo wa gakondo rimufasha gususurutsa abitabiriye iki gitaramo.

    Kwitiza umusada w’abandi bahanzi bafite izina rinini

    Nyuma y’uko ku cyumweru tariki ya 31 Ukuboza 2025, umuhanzikazi uri mu bakunzwe muri Uganda, Rema Namakula asesekaye i Kigali binavugwa ko yari aje gushyikira The Ben basanzwe ari inshuti muri iki gitaramo, uyu mugoroba waje kuba ikimenyetso simusiga ko burya nta nduru ivugira ubusa i musozi.

    Rema koko yaragaragaye ku rubyiniro ubwo yafatanyaga na The Ben kuririmba indirimbo bakoranye yitwa 'This is Love’ yaririmbanye n’abafana be bari basazwe n’ibyishimo.

    Usibye uyu muhanzikazi w’i Kampala, The Ben yanakiriye ku rubyiniro Chriss Eazy baririmbana indirimbo yitwa 'Folomiana’ bakoranye na Kevin Kade ndetse nyuma aza no gusangwa ku rubyiniro na Tom Close baririmbanye indirimbo bakoranye yitwa 'Sibeza’.

    The Ben yandikiye amateka muri Kigali Arena

    Source : http://isimbi.rw/kuzirikana-jay-polly-ibintu-5-bidasanzwe-the-ben-yakoreye-muri-the-nu-year.html