Umukinnyi wa filime wo muri Tanzania, Irene Uwoya wamamaye nka ‘Oprah’, yavuze ko Katauti yamukundaga cyane ndetse ntacyo atari gukora ahubwo ari we wamunanije kugeza batandukanye.
Ibi uyu mugore uri mu bafite agatubutse yabugarutseho mu kiganiro “Ukuri wahishwe” yahuriyemo n’abarimo Kajala.
Irene Uwoya yavuze ko impamvu atigeze avuga ku itandukana rye na Ndikumana Hamad Katauti wabaye umukinnyi w’Amavubi akanayabera Kapiteni ari uko ntawabimubajije.
Ati “Sinabuvuzeho kuko nta muntu wabimbajijeho ariko na none simbona impamvu yo kubivugaho.”
“Gusa na none kubivugaho si ikibazo kuri njye. Ni iki mushaka kumenya.”
Bahise bamubaza bati “Byagenze gute ngo utandukane na Ndikumana.”
Irene Uwoya yahise agira ati “Mbere na mbere navuga ko mu buzima bwanjye bwose bw’urukundo ni we mugabo (Ndikumana Hamad Katauti) wankunze cyane, ndakeka mu bagabo bose bankunze ari we wa mbere, yarankunze cyane cyane cyane, yanshyiraga imbere kurusha we.”
Yavuze ko uyu mugabo wabaye umutoza wa Rayon Sports akitaba Imana muri 2017 yanashyiraga akazi ke mu bibazo ariko ngo umugore we yishime, gusa ngo kubera ubwana, baje batandukana.
Ati “Sinatinya kuvuga ko icyatumye dutandukana ari njyewe ku giti cyanjye. Yari umuntu unkunda cyane, byageze aho agirana ibibazo n’ikipe ye kubera njyewe. Icyo gihe nari ntaratuza, ninjye nyirabayazana, ndakeka harimo n’ubwana, njye narongowe mfite imyaka 22, nari nkiri muto mbona nshaka gukora ibindi bintu.”
“Nakwifuje ko icyo gihe cyakabaye ubu. Twatandukanye kubera ibyo. Kumubura ni kimwe mu bintu bimbabaza n’ubu.”
Abajijwe ikintu yamubwira nubwo atakiriho, ariko abaye ahari icyo yamubwira, Oprah mu kiniga cyinshi, amarira ashoka ku matama yagize ati “Ndatekereza ko nakoresha umwanya wose ushoboka nkamusaba imbabazi.”
Irene Uwoya yakoze ubukwe na Ndikumana Hamad Katauti muri 2008, muri 2013 baza gutandukana.
Nyuma y’aho byavuzwe ko yakoze ubukwe na Dogo Janja ariko muri iki kiganiro yaje kubihakana avuga ko yakoze ubukwe bumwe mu buzima ari ubwo yakoranye na Ndikumana.
Oprah yavuze ko yicuza ibyo yakoreye Katauti wamukundaga bitabaho
Umuhanzi w'Umunyarwanda Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo ye nshya yise 'Pom Pom', yakoranye n'icyamamare mu muziki Diamond Platnumz ukomoka mu gihugu cya Tanzania ndetse na Brown Joel wo muri Nigeria. Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 1 Mutarama 2026, ikaba yari imaze igihe itegerezanyijwe amatsiko n'abakunzi b'umuziki.
'Pom Pom' ifite umwihariko w'uko aba bahanzi bose bayiririmbyemo bakoresheje indimi gakondo z'ibihugu byabo. Bruce Melodie yaririmbye mu Kinyarwanda, Diamond Platnumz aririmba mu Giswahili, mu gihe Brown Joel we yaririmbye mu Iyoruba, ururimi gakondo rukoreshwa cyane muri Nigeria. Uyu mwihariko watumye indirimbo igira isura mpuzamahanga igaragaza umuco n'indimi zitandukanye za Afurika.
Indirimbo ya, 'Pom Pom' iri mu bwoko bwa Afro, injyana iri kwitabirwa n'abantu benshi muri iki gihe. Amajwi yayo yatunganyijwe na C-Tea Beat, umwe mu batunganya imiziki bazwi ku rwego rwa Afurika, mu gihe amashusho yayo yo yatunganyijwe na Sacha Vybz.
Si ubwa mbere Diamond Platnumz akoranye indirimbo n'umuhanzi wo mu Rwanda. Mbere yakoranye na Mico The Best mu ndirimbo 'Sinakwibagiwe', ndetse anakorana na The Ben mu ndirimbo 'Why'. Ibi bigaragaza uko ubufatanye bw'abahanzi bo mu Rwanda n'abo mu bindi bihugu bya Afurika bukomeje kwaguka.
Bruce Melodie yasohoye indirimbo yise 'Pom Pom' yahuriyemo Diamond Platnumz na Brown Joel
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyamakuru wa Radio/TV10, Ndahiro Emmanuel uzwi ku izina rya Taikun, akekwaho gusagarira no gukubita abasekirite mu gitaramo cyari cyateguwe n'Umujyi wa Kigali.
Ndahiro yafashwe ku wa 1 Mutarama 2026, nyuma y'ibikorwa byabereye mu mbuga ya Kigali Convention Centre, aho bikekwa ko yagiranye amakimbirane n'abashinzwe umutekano, bikarangira habayeho gukubita no gukomeretsa, kwangiza ibikoresho ndetse no gukoresha amagambo yo gukangisha.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye itangazamakuru ko Ndahiro akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, no gukoresha amagambo arimo ibikangisho.
Yongeyeho ko Ndahiro afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza ibyabaye n'uko byagenze.
Itegeko rihana umuntu ukomeretsa, ukubita cyangwa usagarira undi ku buryo bubabaje, rimutegeka igifungo kiri hagati y'amezi atandatu n'umwaka umwe, ndetse n'ihazabu iri hagati ya 100,000 na 300,000 Frw, igihe icyaha gihamijwe n'urukiko.
Iyo icyaha cyatumye uwagikorewe arwara cyangwa atabasha kwiyitaho by'agateganyo, igihano kiba igifungo kiri hagati y'imyaka itatu n'itanu n'ihazabu ishobora kugera kuri 1,000,000 Frw.
Mu gihe gukubita cyangwa gukomeretsa byateye ubumuga buhoraho, indwara idakira, gutakaza urugingo rw'umubiri cyangwa igice cyawo, igihano giteganywa ni igifungo kiri hagati y'imyaka itanu n'icumi, hamwe n'ihazabu iri hagati ya 1,000,000 na 2,000,000 Frw.
Mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Kabeza, haravugwa inkuru yateye impungenge abaturage nyuma y'uko itsinda ry'abagizi ba nabi bitwaje intwaro gakondo rigabye igitero ku baturage, rigakomeretsa batanu, rikabiba ibyabo.
Abaturage batangarije Kasuku Media ko icyo gitero cyabaye mu masaha y'ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 1 Mutarama 2026, aho abo bagizi ba nabi bateye imiryango itandukanye, bakubita abantu bakoresheje intwaro zirimo imihoro n'inkoni, mbere yo kwiba amafaranga n'ibindi bikoresho byari mu ngo bateye. Bavuga ko ubwoba bwabateye kuko batari biteze ko abantu bamenyerewe batuje bashobora kugabwaho igitero nk'icyo.
Abakomerekeye muri ibyo bikorwa by'ubugizi bwa nabi bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho, aho bamwe muri bo bari bafite ibikomere bikomeye. Abaturage basaba ko umutekano wakazwa cyane, cyane cyane mu masaha y'ijoro, kugira ngo hirindwe ko ibisa n'ibi byongera kuba.
Ku ruhande rwa Polisi y'u Rwanda, yatangaje ko yahise itangira iperereza ndetse imaze guta muri yombi abantu bane bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa. Polisi ivuga ko iperereza rikomeje, hagamijwe gufata abandi bose baba baragize uruhare muri iki gikorwa cy'ubugizi bwa nabi.
Polisi y'u Rwanda yashishikarije abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe, ikibutsa ko ubufatanye hagati y'inzego z'umutekano n'abaturage ari bwo shingiro ryo kurwanya no gukumira ibyaha, hagamijwe gusigasira umutekano n'ituze by'abaturage.
Musanze: Abagizi ba nabi bateye abaturage, batanu barakomereka
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026, Tiamo Lounge iherereye i Remera iruhande rwa Oryx Station irategura igitaramo kidasanzwe cyiraba cyiganjemo imyidagaduro, umuziki w'igitangaza n'amapromotion adasanzwe ku bakunzi b'imyidagaduro yo mu mujyi wa Kigali.
Ni ijoro riteganyijwe gutangira ku mugoroba aho abararyitabira barahabwa amahirwe yo gusangira n'inshuti zabo mu mwuka mwiza, bishimira serivisi nziza izwi kuri Tiamo Lounge. Muri iri joro, haraba hari promotion idasanzwe aho umuntu ugura cocktail imwe ahabwa indi ku buntu, bigafasha abashyitsi kuryoherwa n'ibinyobwa byabo batavunitse.
Byongeyeho, amacupa asanzwe aragabanyirizwa ku giciro cya 5%, mu gihe abakunzi b'ibinyobwa by'akataraboneka nka Don Julio na Hennessy bo barahabwa igabanyirizwa rya 20%, bigatuma iri joro riba amahirwe adakwiye gucikwa.
Uyu muhango urayoborwa na Chelina Doll, uzwiho gutanga umunezero no gushyushya imbaga, mu gihe umuziki uraba ucurangwa na DJ Inno, DJ Caspi ndetse na DJ Lou, bamwe mu ba DJ bakunzwe cyane mu Rwanda, baraba bateguye indirimbo zinyuranye ziratuma abitabiriye babyina bataruhuka.
Tiamo Lounge i Remera hateguwe igitaramo cyiswe First Class Friday
Umuraperi B-Threy yemeje ko agiye gutaramira abakunzi be mu Karere ka Huye mu gitaramo cyiswe 'Login Into 2026 Party' cyo gusoza umwaka.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Ukuboza 2025 ni bwo B-Threy abinyujije ahacishwa ubutumwa bumara amasaha 24 ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa Instagram, yemeje ko tariki ya mbere Mutarama 2026 agomba gutaramira i Huye.
Iki gitaramo kigomba kubera ahitwa Chill Lounge & Club ku muhanda uva muri gare y’Akarere ka Huye werekeza kuri Kaminuza y’u Rwanda.
Mu kiganiro na ISIMBI, abari gutegura iki gitaramo bemeje ko zimwe mu mpamvu zo gutumira uyu muraperi harimo no kuba bashaka gusoza umwaka bishimana n’abakiriya babo.
Ati 'Twavuga ko twiteze byinshi ariko icy’ingenzi ni ukwishimana n’abantu bose twabanye muri uyu mwaka b’umwihariko urubyiruko.'
Jizzo usanzwe ari umuyobozi mukuru wa Chill Launge kandi yakomeje ashimangira ko bafite gahunda y’uko buri kwezi bazajya batumira umuhanzi ukomeye mu rwego guha ibyishimo abatuye aka karere nyuma y’uko mu kwezi gishize batumiye Logan Joe.
Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo, itike ya make iri ku mafaranga ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda (2,000frw) mu gihe iya VIP iri ku mafaranga ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5,000frw); amatike agurwa ukanze *669*1958#.
Umukinnyi wa Sinema Nyarwanda, Niyonshuti Yannick wamenyekanye nka Killaman yavuze ko atazigera akumbura umwaka wa 2025 kuko wamubereye umwaka mubi cyane.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Killaman yavuze ko umwaka wa 2024 wamubereye umwaka mwiza cyane ariko ageze kuri 2025 ati 'Apuuu! Uyu mwaka nugire urangire, ntabwo nzawukumbura.'
Killaman yavuze ko uyu mwaka atigeze yinjizamo n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ati '2025 ni wo mwaka ntigeze ninjizamo n’ibihumbi 500 (Frw), umwaka wose warangiye nta n’ibihumbi 500 ninjije, nyine ubwo nta Kundi. Ni ukuri kw’Imana kandi sinarahira izina ry’Imana mbeshya. ntabwo mbeshya.'
Killaman yavuze ko iyo avuze kutinjiza aba avuga amafaranga y’inyungu rero akaba atazakumbura uyu mwaka kuko wanamusize mu madeni.
Gusa ngo iyo arebye uko ibintu bimeze, asanga umwaka utaha wa 2026 uzaba ari umwaka mwiza kuri we.
Abanyeshuri 20 kuri uyu wa 30 Ukuboza 2025 basoje amasomo ajyanye n'Ubumenyingiro bari bamazemo amezi atatu( 04/082025-04/11/2025) muri AFRICA FOOD SUPPLY Ltd. Mu masomo bize harimo; Ibijyanye no Guteka, Gutegura neza Ibiribwa n'Ibinyobwa, Gutegura Kawa(Barista), Kwakira Abakiriya n'ibindi. Muri 20 basoje Amasomo, 10 bangana na ½ cy'abayasoje bahise bizezwa akazi ariko n'abandi bizezwa ko batari bonyine, ko bazakomeza guherekezwa. Babwiwe ko muri AFRICA FOOD SUPPLY Ldt ari mu rugo, basabwa kuba intangarugero aho bagenda hose. Ni amasomo yatanzwe ku bufatanye na Minisiyeri y'Uburezi/ Mineduc binyuze muri Rwanda TVET Board(RTB).
Serge Ganza, Umuyobozi wa AFRICA FOOD SUPPLY Ltd, yabwiye intyoza.com ko aba banyeshuri aribo ba mbere bahawe ubu bumenyingiro, ko kandi intego ya AFRICA FOOD SUPPLY ari uko umunyeshuri urangije ajya hanze agatangira Business (gukora akiteza imbere), ko kandi kubikora neza bisaba kugira icyerekezo( Business Oriented).
Serge Ganza, Umuyobozi wa AFRICA FOOD SUPPLY ashyikiriza umunyeshuri usoje amasomo Impamyabushobozi.
Yabwiye abasoje aya masomo ati' Mugiye hanze ku isoko ry'Umurimo! Ni mugende mukore kandi mwerekane itandukaniro, mube intangarugero mwerekane ko mushoboye kuko Ubumenyi n'ubushobozi bwo kubikora murabufite. Kwiteza imbere kwanyu nibyo bya mbere ariko kwiteza imbere kwanyu niko guteza imbere Igihugu'.
Serge Ganza, avuga ko aba banyeshuri barangije aya masomo bakwiye kubyaza aya mahirwe Leta yabahaye kuko batoranijwe nk'abana abenshi batari barabashije gusoza amasomo yabo mu mashuri asanzwe, aho barimo n'abarangije gusa umwaka wa Gatandatu w'Amashuri abanza. Ati 'Aya mahiwe Leta ibayahe ni mugende muyabyaze umusaruro, mwiteze imbere, mufashe Imiryango yanyu, mwubake Igihugu'.
Noella Uwumukiza, umwe muri 20 basoje amasomo yabwiye intyoza.com ko nyuma y'amasomo ahawe abaye undi muntu mushya utandukanye cyane n'uwo yaje ariwe. Ati ' Naje nta kintu na kimwe nzi ariko dufashijwe n'abarezi bacu ndetse n'Abayobozi batandukanye batuganirije muri aya mezi atatu, hahindutse byinshi muri njye ndetse na bagenzi banjye. Ubumenyi dukuye aha, Amasomo twahawe ni intambwe ya mbere ituremamo icyizere ko natwe dushoboye. Tugiye tuzi icyo gukora kandi ntabwo tugiye kwicara'.
Akomeza ati' Kuri iki gihe dusoje, hari ibyo tujyanye hanze, hari Ubumenyi dukuye aha nko Gukora Amakawa, Uburyo bw'Imibanire na bagenzi bacu hanze aha ng'aha, Gutanga Serivise nziza kandi inoze mu byo tuzaba dukora n'aho tuzakorera. Ibyo nize biri ku isoko ry'umurimo kandi ndizera nta gushidikanya ko bizamfasha nkagera ku cyo nifuza mu kwiteza imbere ngahindura ubuzima bwanjye bukaba bwiza kurusha, ariko kandi nkanagira uruhare mu bikorwa byo kwiyubakira Igihugu mfatanije n'abandi'.
Christopher Umuhire Manzi, umuhungu usoje amasomo nyamara atari azi ko azahura nayo mu buzima, nta cyizere yigiriraga, yabwiye Umunyamakuru wa intyoza.com ati' Mu by'ukuri nsoje aya masomo ntari naratekereje ko mzayabona. Ni amahirwe nagize kandi byose kubera Ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu. Ndashima Leta yacu idahwema gushyigikira Urubyiruko no kuducira inzira ngo idukure ahabi mu buzima idufashe gutera intambwe igana aheza'.
Akomeza ati' Aya mahirwe mpawe nzayabyaza umusaruro niteze imbere kuko nize ibintu byinshi birimo; Gukora Ikawa ku buryo umukiriya uyinyoye ashima kandi akazagaruka. Nize gukora ibinyobwa bitandukanye kandi neza ndetse no gutunganya ibiribwa ku buryo nta mukiriya wangeraho ngo agende ubutagaruka. Kuri njye, aya ni amahirwe mpawe ntagomba gupfusha ubusa kuko ni Umusingi wo kurema ahazaza hanjye no kugira ngo mbe uw'umumaro ku Gihugu cyanjye'.
Rayon Sports itegereje myugariro mushya wo ku ruhande rw’ibumoso ukomoka muri Congo Brazzaville, Charles Atipo Konde ukinira AS Otôho y’iwabo.
Nyuma y’uko umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry ageze mu Rwanda, akareba imikinire y’abakinnyi afite yabwiye ubuyobozi ko hari imyanya akeneyeho abakinnyi.
Iyi kipe yanageze ku isoko aho yamaze gusinyisha Faustin Likau Pizzalo Kitoko, umukinnyi ukina mu kibuga hagati ukomoka muri DR Congo.
Kuri ubu binyuze mu mutoza Bruno Ferry, Rayon Sports iri mu biganio na myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso, Charles Atipo ngo abe yaza kongeramo imbaraga muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ibiganiro bigeze kure aho yanohererejwe itike y’Indege ngo abe yaza mu Rwanda ibindi abe ari ho birangirira.
Uyu mukinnyi unafite andi makipe amwifuza, kuri gahunda biteganyijwe ko azagera mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026.