Blog

  • Itangazo rya Polisi y'u Rwanda risohotse kano kanya utagomba gucikwa niba uri Umunyarwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Polisi y'u Rwanda risohotse kano kanya utagomba gucikwa niba uri Umunyarwanda.

    Polisi y'u Rwanda iramenyesha abantu bose baguze ibinyabiziga muri cyamunara ko bagomba kujya kubitora bitarenze iminsi 7 iri tangazo risohotse.

    Source : https://yegob.rw/itangazo-rya-polisi-yu-rwanda-risohotse-kano-kanya-utagomba-gucikwa-niba-uri-umunyarwanda/

  • “Buri umwe yakwifuza”: Rigoga Ruth yabwiye Kayishema amagambo asize umunyu ku karubanda bitewe n’impamvu ikomeye  – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Buri umwe yakwifuza': Rigoga Ruth yabwiye Kayishema amagambo asize umunyu ku karubanda bitewe n'impamvu ikomeye.

    Umunyamakurukazi Rigoga Ruth ukorera itangazamakuru ry'Igihugu yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yabwiye mugenzi we Kayishema Tity amagambo asize umunyu ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko.

    Rigoga Ruth na Kayishema Tity:

    Amagambo Rigoga Ruth yabwiye Kayishema Tity ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko:

    Source : https://yegob.rw/buri-umwe-yakwifuza-rigoga-ruth-yabwiye-kayishema-amagambo-asize-umunyu-ku-karubanda-bitewe-nimpamvu-ikomeye/

  • Abakinnyi 11 ikipe ya Rayon Sports irabanza mu kibuga uyu munsi hajemo impinduka zikomeye Kubera umukinnyi ujya afasha iyi kipe kubona intsinzi wagize ikibazo cy’imvune – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi 11 ikipe ya Rayon Sports irabanza mu kibuga uyu munsi hajemo impinduka zikomeye Kubera umukinnyi ujya afasha iyi kipe kubona intsinzi wagize ikibazo cy'imvune

    Kuri uyu wa gatandatu ikipe ya Rayon Sports irakina n'ikipe ya Etincelles FC mu mukino uraba ukomeye cyane nyuma yaho aya makipe yombi arimo gushaka amanota 3 ku bubi na bwiza.

    Uyu mukino uraza gutangira saa cyenda z'amanwa, urabera mu karere ka Rubavu aho ikipe ya Etincelles FC isanzwe yakirira imikino yayo nkuko bisanzwe.

    Abakinnyi 11 ikipe ya Rayon Sports ishobora kuza kubanza mu kibuga

    Mu izamu: Simone Tamale

    Ba myugariro: Rwatubyaye Abdul, Mitima Issac, Serumogo Ally, Bugingo Hakim

    Abo hagati: Kalisa Rashid, Muhire Kevin, Hertier Luvumbu Nzinga

    Ba rutahizamu: Moussa Essenu, Iraguha Hadji, Joachim Ojera

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-11-ikipe-ya-rayon-sports-irabanza-mu-kibuga-uyu-munsi-hajemo-impinduka-zikomeye-kubera-umukinnyi-ujya-afasha-iyi-kipe-kubona-intsinzi-wagize-ikibazo-cyimvune/

  • Hatangajwe inzira ya Tour du Rwanda 2024 izatangira kuya 18 isozwe 25 Gashyantare 2024 #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo 2023 nibwo ku bufatanya bw'ishyirahamwe ry'Umukino wo gusiganwa ku Magare mu Rwanda batangaje inzira ya Tour du Rwanda 2024.

    Ni umuhango wabereye kuri Atelier du Vin mu karere Ka Kicukiro, uyoborwa n'umuyobozi wa FERWACY, Ndayishimiye Samson hanwe n'umuyobozi w'isiganwa Kamuzinzi Freddy.

    Nk'uko byatangajwe iri siganwa rizakinwa guhera tariki ya 18 rizasizwe kuya 25 Gashyantare 2024.

    Ni isiganwa rizakinwa n'Amakipe 20 ariko kugeza ubu amaze kwemeza ko azitabira Tour du Rwanda 2024 ni amakipe 16, andi makipe ane asigaye akazamenyekana bitarenze ukwezi k'Ukuboza 2023.

    Amakipe azitabira iri rushanwa ari ku rwego rwa mbere (UCI Pro)  ni IsraelPremTech yo muri Israel, Team Total Energie yo mu Bufaransa na Eolo Kometa Team yo mu gihugu cy'u Butaliyani.

    Ayo ku rwego wa UCI Continental ni Soudal Quick Step Devo Team, Lotto Dstny yo mu Bubiligi na Astana Qazqstan Dev Team yo muri Kazakhstan.

    Ku mugabane, Continental team ni Groupama- FDJ yo mu Bufaransa na Baik-Aid yo mu Budage.

    Amakipe y'ibihugu azakina iri siganwa ni Rwanda, Eritrea , Algeria, South Africa, Mauritius na Ethiopia, Italy na Mixed African Nations Team.

    Nk'uko bimaze kumenyerwa muri iri siganwa ni uko hazakinwa uduce umunani twa Tour du Rwanda tukazanyura mu bice byose by'igihugu.

    Tour du Rwanda ya 2024 izaba mbere y'umwaka ngo Umujyi wa Kigali wakire Shampiyona y'Isi mu magare. Hitezwe amakipe yo mu cyiciro cya mbere (World tours), no kugera mu duce dutandukanye dushya kubera imihanda mishya yubatswe mu gihugu.

    Dore inzira ndetse n'intera irushanwa rya Tour du Rwanda rizacamo:

    The post Hatangajwe inzira ya Tour du Rwanda 2024 izatangira kuya 18 isozwe 25 Gashyantare 2024 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/hatangajwe-inzira-ya-tour-du-rwanda-2024-izatangira-kuya-18-isozwe-25-gashyantare-2024/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hatangajwe-inzira-ya-tour-du-rwanda-2024-izatangira-kuya-18-isozwe-25-gashyantare-2024

  • Umukinnyi wo muri WNBA yaguzwe n’ikipe yo mu… – #rwanda #RwOT

    REG WBBC izahagararira Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba 'Zone 5' mu Mikino Nyafurika ya 'FIBA Africa Women Basketball League' izabera mu Misiri kuva ku italiki  11-19 Ukuboza.

    REG WBBC, yaguze Nia Clouden wari umaze gukina umwaka we wa mbere muri WNBA muri Los Angeles Sparks. Ibi yabikoze mu rwego rwo kwitegura neza imikino nyafurika.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 23 y’amavuko, yakiniye Kaminuza ya Michigan State Women's Basketball kuva mu mwaka wa 2018 kugeza mu mwaka wa 2022.

    Yatangiye gukina nk'uwabigize umwuga muri WNBA mu 2022 ubwo yatoranywaga na Connecticut Sun yakiniye uwo mwaka gusa. Mu 2023 yerekeje muri Los Angeles Sparks ari nayo yakiniraga kugeza ubu.

    Biteganyijwe ko uyu mukinnyi azagera mu Rwanda ku Cyumweru. Ni mu gihe kandi REG WBBC ikomeje imyitozo n'ibiganiro n'abandi bakinnyi na bo bateregejwe mu cyumweru gitaha.

    Nia Clouden wakiniraga  Los Angeles Sparks yo muri WNBA, yaje muri REG WBBC 

    Ni umwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136888/umukinnyi-wo-muri-wnba-yaguzwe-nikipe-yo-mu-rwanda-136888.html

  • Drups Band yateguye igitaramo gikomeye yatumi… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu ntangiriro za 2023 kugeza magingo aya, ku isi hamaze gupfa abantu 60,760,150, muri abo harimo abagabo ni 28,098,100, naho abagore ni 32,662,050.  Gusa umubare ukomeza kwiyongera buri segonda. Umwaka ushize, abapfuye bose barenga Miliyoni 67. 

    Ku muntu wese ugihumeka, ni ngombwa ko ashima Imana yewe agasanga n’abandi kugira ngo bafatanye gushima Imana ndetse banishimire umwaka uba ugiye kurangira  n’ibyo bagezeho muri uwo mwaka.

    Itsinda rya Drups Band rigizwe n’abaririmbyi 10, ryatangiye gukora mu mwaka wa 2020. Rifite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no kuzana benshi mu gakiza cyane cyane urubyiruko binyuze mu muziki n’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana.

    Buri mwaka bategura igitaramo cyiswe God First. Ni igitaramo ngarukamwaka kuko cyabaye umwaka ushize 2022 ku nshuro yacyo ya mbere kibera muri Bethesda Holy Church ku Gisozi kitabirwa n’abasaga ibinumbi bitatu none ubu kikaba kigiye kongera kubaho ku nshuro ya kabiri kikurikiranya.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Fidèle Gatabazi umuyobozi mukuru wa Drups Band, yatangaje ko iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri aho kirimo udushya twinshi uhereye ku bashyitsi bazitabira n’uburyo kizakorwamo buzashimisha abazakitabira.

    Uretse imyiteguro ihambaye,  iki gitaramo kizaba kirimo Nomthie Sibisi wo muri Joyous Celebration mu gihugu cya South Africa, Itsinda rya Best Sounds Band rizaturuka mu gihugu cy’u Burundi, Dominic Ashimwe, New Melody, True Promises by’umwihariko Pastor Hortense Mazimpaka akaba ariwe uzaba ari umuvugabutumwa mukuru. 

    Iki gitaramo kizaba ku cyumweru tariki 3 Ukuboza 2023, ku isaha ya saa munani kizaba gitangiye kizabera kuri Intare Arena ya Gisozi akaba ari ruguru gato y’Agakinjiro iruhande rw’Amashuri ya APAPEC.

    Fidèle Gatabazi yakomeje atangaza ko biteguye gutanga ibyishimo ku bantu bazitabira iki gitaramo. Ati “Muri iki gitaramo twiteguyemo guhembuka kw’imitima ku buryo budasanzwe kubera abaramyi beza twatumiye kandi turimo no kubisengera ngo Imana izahembure imitima ya benshi.”

    Kuri ubu umuntu ushaka kugura itike yo kuzajya gutaramana n’iri tsinda, ashobora kugura itike yo kwinjira mu gitaramo akoresheje code 773365 ku muyoboro wa MTN. Ukeneye itike ushobora no guhamagara izi nimero: +250782650811; +250788543650.

    Kugura amatike mbere y’igitaramo ni byo byiza kandi birahendutse. Mu myanya isanzwe ni 5,000 Frw, muri VIP ni 10,000 Frw, muri VVIP ni 20,000 Frw naho SPONSOR ni 50,000 Frw.

    Ku munsi w’igitaramo amatike azaba yongerewe igiciro aho mu myanya isanzwe itike izaba igura 7,000 Frw, muri VIP ari 15,000 Frw, muri VVIP ari 25,000 Frw, SPONSOR yo izaguma kuri 50,000 Frw. 

    Drups family ni itsinda ry’abacuranzi n’abaririmbyi


    Drupa Family yateguye igitaramo cyo gushima Imana

    God First ni igitaramo ngarukamwaka gitegurwa na Drups Family. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136879/drups-band-yateguye-igitaramo-gikomeye-yatumiyemo-icyamamare-nomthie-sibisi-136879.html

  • Bayitobye: Young Africans yatsinzwe akavagari k’ibitego abakunzi ba Simba bayishima hejuru  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bayitobye: Young Africans yatsinzwe akavagari k'ibitego abakunzi ba Simba bayishima hejuru.

    Ikipe ya Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania yatsinzwe nk'idahari n'ikipe ya CR Belouidzdad yo muri Algeria ibitego 3-0 mu mikino ya CAF Champions League iyi nkuru ikaba yakiriwe neza cyane n'abakunzi ba Simba SC bari baherutse gutsindwa na Young Africans ibitego 5 none nabo babonye ubahoza amarira.

    Ibitego 3 by'ikipe ya CR Belouidzdad byatsinzwe na Benguit ku munota wa 10, Meziane ku munota wa 45+2 na Jallow wagiteretsemo ku munota wa 90+4 w'umukino.

    Source : https://yegob.rw/bayitobye-young-africans-yatsinzwe-akavagari-kibitego-abakunzi-ba-simba-bayishima-hejuru/

  • Bamuhannye bihanukiriye: Umukinnyi wa APR wakubise umutwe umutoza akamuvusha amaraso yahawe igihano gishobora gutuma azinukwa gukina – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bamuhannye bihanukiriye: Umukinnyi wa APR wakubise umutwe umutoza we akamuvusha amaraso yahawe igihano gishobora gutuma azinukwa gukina.

    Ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Volleyball mu Rwanda ryahagaritse Gisubizo Merci ukinira ikipe ya APR Volleyball Club mu gihe kingana n'umwaka umwe adakina ni nyuma y'uko uyu musore akubise umutoza we Rwanyonga Mathieu akamuvusha amaraso ubwo bari mu marushanwa ya Zone ya Gatanu yaberaga mu Rwanda.

    Ibaruwa:

    Source : https://yegob.rw/bamuhannye-bihanukiriye-umukinnyi-wa-apr-wakubise-umutwe-umutoza-akamuvusha-amaraso-yahanishijwe-kumara-igihe-kinini-adakina/

  • TOUR DU RWANDA 2024: Irushanwa rihuruza abanyarwanda bose n’abo mucyaro bakireberaho rigarutse rizenguruka uturere twose tw'Igihugu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakipe 16 muri 20 azakina Tour du Rwanda 2024 yamenyekanye, aho iri rushanwa ry'amagare rizenguruka igihugu rizagera mu turere 21 kuva tariki ya 18 kugeza ku wa 25 Gashyantare.

    Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Ugushyingo, ni bwo habaye igikorwa cyo gutangaza amakipe azitabira Tour du Rwanda 2024, inzira izanyuramo n'abafatanyabikorwa b'iri rushanwa riri mu ayoboye ku Mugabane wa Afurika.

    Uyu muhango wabereye Kicukiro ahakorera Akagera Motors, wabanjirijwe no kwakira Komite Nyobozi nshya y'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda (FERWACY), irangajwe imbere na Perezida wayo, Ndayishimiye Samson.

    Tour du Rwanda iheruka kubona Umuyobozi wa Tekiniki mushya, Umufaransa Philippe Calliou, izaba ku nshuro ya 16 kuva ibaye mpuzamahanga, mu gihe izaba ari ku nshuro ya gatandatu ibaye iri ku rwego rwa 2,1.

    Umuyobozi Mukuru wa Tour du Rwanda, Kamuzinzi Freddy, yavuze ko irushanwa ry'umwaka utaha rizaba ryihariye dore ko rizaba habura umwaka umwe ngo u Rwanda rwakire Shampiyona y'Isi mu 2025.

    Ati 'Ntabwo Tour du Rwanda itaha izaba yihariye gusa, ahubwo igiye kubanziriza Shampiyona y'Isi y'Amagare izabera bwa mbere muri Afurika. Dufite gahunda yo kwerekana irushanwa ryose riri kuba, nyuma yo gukora igeragezwa ryagenze neza ubushize, tubifashijwemo na Canal+ na RBA.'

    Yongeyeho ko amakipe 40 ari yo yasabye gukina iri rushanwa, ariko hatoranyijwe 20, arimo 16 yatangajwe kuri uyu mugoroba mu gihe andi azamenyekana bitarenze mu Ukuboza (hagati ya tariki ya 15 n'iya 20).

    Undi mwihariko wa Tour du Rwanda 2024 urimo kuba izakinwamo gusiganwa n'igihe ku makipe. Ikazagera mu ntara eshanu n'uturere 21 turimo aka Nyaruguru [i Kibeho] ku nshuro ya mbere.

    Inzira zizifashishwa mu Gace ka Mbere n'aka nyuma [ka Munani] ziri mu zizakoreshwa muri Shampiyona y'Isi izaba mu 2025. Gusiganwa n'igihe, buri mukinnyi ku giti cye, bashyizwe hagati mu irushanwa kugira ngo babashe kuruhuka bitewe n'urugendo rurerure.

    Muri rusange, Tour du Rwanda 2024 igizwe n'ibilometero 740, agace karekare ni aka Karindwi [Rukomo ya Gicumbi- Kayonza] kareshya n'ibilometero 163.

    Philippe Calliou uri gutegura Tour du Rwanda bwa mbere, akaba yari amenyerewe muri Tour de l'Avenir, yavuze ko yishimiye gukorera mu gihugu cyiza n'uburyo yakiriwe.

    Yavuze ko mu gutoranya amakipe bagendeye ku guha umwanya amakipe yo muri Afurika nk'umugabane irushanwa rizaberaho ndetse no guha umwanya abareba isiganwa haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga binyuze mu kwemeza amakipe akomeye.

    Amakipe yabigize umwuga azitabira ni Israel-Premier Tech (Israel), TotalEnergies (U Bufaransa) na Eolo-Kometa Cycling Team (U Butaliyani).

    Amakipe akina amarushanwa yo ku migabane (Continental Teams) ni Soudal Quick-step Dev Team (U Bubiligi), Asta Qazadstan Dev Team (Kazakhstan), Groupama-FDJ (U Bufaransa), Bike Aid ( U Budage) na Lottto Dstny (U Bubiligi).

    Amakipe y'Ibihugu ni: U Rwanda, Algeria, Afurika y'Epfo, Ibirwa bya Maurice, Eritrea, Ethiopia, u Butaliyani na UCI Centre Mondiale du Cyclisme (igizwe n'amakipe ya Afurika avanze).

    Inzira za Tour du Rwanda 2024:

    Agace ka Mbere: Ku Cyumweru, tariki ya 18 Gashyantare: BK Arena — Rond-point KCC (Gusiganwa n'ibihe nk'ikipe ibilometero 18)

    Agace ka Kabiri: Ku wa Mbere, tariki ya 19 Gashyantare: Muhanga-Kibeho (ibilometero 130)

    Agace ka Gatatu: Ku wa Kabiri, tariki ya 20 Gashyantare: Huye-Rusizi (ibilometero 141)

    Agace ka Kane: Ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gashyantare: Karongi- Rubavu (ibilometero 92)

    Agace ka Gatanu: Ku wa Kane, tariki ya 22 Gashyantare: Musanze- Kinigi (Kwita Izina, gusiganwa n'ibihe buri wese ku giti cye ibilometero 13)

    Agace ka Gatandatu: Ku wa Gatanu, tariki ya 23 Gashyantare: Musanze-Mont Kigali (ibilometero 93)

    Agace ka Karindwi: Ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Gashyantare: Rukomo (Gicumbi- Kayonza (ibilometero 163)

    Agace ka Munani: Ku Cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare: KCC-KCC (ibilometero 90).

    Source : https://yegob.rw/tour-du-rwanda-2024-irushanwa-rihuruza-abanyarwanda-bose-nabo-mucyaro-bakireberaho-rigarutse-rizenguruka-uturere-twose-twigihugu/

  • Umukinnyi wa APR wakubise umutoza yahagaritswe umwaka #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ryamaze guhagarika umwaka Gisubizo Merci wa APR VC adakina nyuma yo gukubita umutoza we.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2023 ubwo APR VC yakinaga na Police VC umukino wa 1/2 wa Zone V ni bwo Gisubizo Merci yakubise umutoza wungirije Rwanyonga Mathieu.

    Bivugwa ko umutoza yahagurukije umukinnyi kujya kwishyushya ngo asimbure Manzi Sadru wari wagize ikibazo cy’imvune maze Merci agira ngo ni we bagiye gusimbuza.

    Ubwo bari batse akaruhuko ‘Time Out’, Gisubizo Merci yagiye yegera umutoza Rwanyonga Mathieu amubaza impamvu ashaka ko bamusimbuza undi amubwira ko atari we, ni ko kumukubita umutwe undi ava mu mazuru.

    Merci yahise ahabwa ikarita y’umuhondo n’umutuku ava mu kibuga, ndetse byari binavuze ko atongera gukina.

    FRVB ikaba yamaze kumenyesha uyu mukinnyi ko kubera amakosa yakoze ahagaritswe umwaka wose adakina Volleyball.

    Yagize iti “Hashingiwe ku myitwarire idahwitse wagaragaje kuva umwaka ushize haba mu Ikipe y’Igihugu y’Ingimbi yitabiriye amarushanwa Nyafurika muri Tunisia muri Kanama 2022, haba kandi mu marushanwa yabereye imbere mu gihugu ukagirwa inama ariko ntuhinduke.'

    'Hagamijwe gukumira no kwimakaza imyitwarire myiza y’abakinnyi ba Volleyball mu Rwanda. Turakumenyesha ko uhagaritswe mu bikorwa byose bya Volleyball mu Rwanda mu gihe cy’umwaka umwe. Uhagarikiwe kandi mu gihe cy’umwaka uburenganzira butangwa na FRVB bwo kujya gukinira amakipe yo mu bindi bihugu.'

    Ahanwe mu gihe yari yanamaze kwandika ibaruwa isaba imbabazi umutoza we yakubise avuga ko bitazongera.

    Gisubizo Merci (3) yahagaritswe umwaka adakina Volleyball

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-wa-apr-wakubise-umutoza-yahagaritswe-umwaka