Blog

  • Killerman n'umugore we Shemsa bavuze inkuru y'urukundo rwabo ! Burya Shemsa yagiye kubyara Killerman afite amafaranga 2500 RWF gusa #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo killerman umaze kwigarurira imitima ya benshi muri cinema nyarwanda burya inkuru ye n'umugore we Shemsa iratangaje ku buryo imaze gukora ku mitima ya benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga.

     

    Mu kiganiro aba bombi bakoreye ku rukuta rwa YouTube cyangwa shene ya YouTube yitwa The Kingdom ndetse ikaba Ari YouTube channel yabo banyuzaho ibiganiro nk'umugore n'umugabo bamaze kwamamara, nibwo bavuze inkuru y'urukundo rwabo ndetse biyemeza kuzakomeza igice cya kabiri kuko inkuru yabo Ari ndende.

     

    Mu mwaka wa 2014 nibwo uyu Killerman yahuye n'umugore we Shemsa, bababa barahujwe n'umugore cyangwa umu mama wazaga kureba filime aho Killerman yakoreraga cyane ko muri uwo mwaka Killerman yari umu diskbanner, cyangwa umuntu utanga filime.

     

    Killerman yakomeje avuga ko gutereta uyu mugore we byamuvunnye. Uwo mu gore wazaga kureba filime aho Killerman yakoreraga, niwe Killerman yatumye kujya kumubwirira Shemsa ko yamukunze, ubwo uyu Shemsa yanyuraga aho Killerman yakoreraga ndetse akaba yari inshuti nuwo mugore.

     

    Ubwo uyu mugore yabahuzaga, ku nshuro ya mbere Shemsa yanze guha urukundo Killerman kuko ngo yumvaga uyu musore yari indyandya. Icyakora ngo Killerman wari wakunze Shemsa ntiyacitse intege kuko yasabye uyu mukobwa ko byibura yamuha uburenganzira akamukunda niyo we atamukunda.

     

    Uko iminsi yagiye igenda bavugana ndetse Ari inshuti, uyu Shemsa yaje kwemera Killerman ko bakundana ndetse batangira gukundana kuva ubwo muri 2014. Icyo gihe uyu musore nya bya mirenge yari atunze kuko ngo bakundanaga urukundo rutarimo uburyarya.Uko iminsi yicumye nibwo uyu mugabo Killerman yaje gutera inda uyu mukobwa Shemsa ndetse ko Aribwo uyu mugore Shemsa yari aryamanye n'umusore kuko we yari isugi.

     

    Byaje gutangira kugorana icyakora uyu musore Killerman yaje kwiyemeza gukomeza gukunda uyu mukobwa.Killerman yakomeje avuga ko uyu mukobwa yagiye kubyara nta mafaranga uyu mugabo yari afite kuko ngo yari afite ibihumbi bibiri magana atanu gusa.

     

    Bongeyeho ko Kandi uyu mukobwa yamaze amezi 5 ahisha inda nta muntu n'umwe uziko atwite. Ibyo bijeje abakunzi babo ko bazabivugaho uko byagenze byose mu gice cya kabiri.Icyakora uyu mugabo killerman yavuze ko yakundiye umugore we kuba ananutse.

     

    Uyu mugabo Killerman amaze kuba rurangirwa muri Cinema nyarwanda aho akora filime nyinshi harimo iyitwa My heart iri mu zikunzwe cyane muri iyi minsi.

    Source: The Kingdom

    Umwanditsi: Byukuri Dominique

    The post Killerman n'umugore we Shemsa bavuze inkuru y'urukundo rwabo ! Burya Shemsa yagiye kubyara Killerman afite amafaranga 2500 RWF gusa appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/killerman-numugore-we-shemsa-bavuze-inkuru-yurukundo-rwabo-burya-shemsa-yagiye-kubyara-killerman-afite-amafaranga-2500-rwf-gusa/

  • Akiri mu Rwanda nta kipe yashimagaho: Umutoza wahoze mu ikipe yatitizaga umugi yamaze kubona akazi gashya muri Bénin – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wahoze mu ikipe yatitizaga umugi yamaze kubona akazi gashya muri Bénin.

    Alain André Landeut wahoze atoza Kiyovu Sports, yabonye akazi mu ikipe nshya yo muri Afurika.

    Uyu mutoza yasinye imyaka ibiri muri Àdidja FC yo muri Bénin.

    Yatandukanye na Kiyovu Sports mbere y'uko izana Petros Koukouras na we wamaze gutandukana na yo.

    Source : https://yegob.rw/akiri-mu-rwanda-nta-kipe-yashimagaho-umutoza-wahoze-mu-ikipe-yatitizaga-umugi-yamaze-kubona-akazi-gashya-muri-benin/

  • Natwe mudusengere tuzatahe amahoro – Bamporik… – #rwanda #RwOT

    Titi Brown igihe yamaze muri gereza ya Mageragere yagize ibihe byo kwegerana n'Imana kuko usibye ikizere nta kindi kintu gishobora gutuma uba muri iriya gereza nkuko yabibwiye Inyarwanda mu bihe bitandukanye. 

    Titi Brown yabwiye InyaRwanda ko Bamporiki yamufashe nk'umwana. Ati: 'Bamporiki yambyaye muri batisimu kandi yangiriye inama zizamfasha kubaho muri ubu buzima kuko buriya ni umuntu uvuga make'.

    Titi Brown ubwo yari atashye amaze kuba umwere yagarutse ku byo Bamporiki yamubwiye. Ati:'Ugiye kuba umuntu ukomeye'. Titi Brown yasobanuye ko Bamporiki yamubwiye ati: 'Imana ikurinde aho ugiye kandi natwe mudesengere tuzatahe turi amahoro'.

    Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown yafunzwe imyaka 2 akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 17 witwa M.J bahuye ku itariki 14 Kanama 2021 nk'uko biri muri dosiye y'urubanza rwe. 

    Ku itariki 10 Ugushyingo 2023 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere by'agateganyo kugeza ubu hategerejwe kumenya niba Ubushinjacyaha buzajuririra kiriya cyemezo mu minsi 30 iteganywa n'itegeko.

    Ku itariki 23 Mutarama 2023 urukiko rukuru rwahanishije Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko igihano cy'igifungo cy'imyaka 5 n'ihazabu y'amafaranga milioni 30.

    Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano na ruswa mu gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136865/natwe-mudusengere-tuzatahe-amahoro-bamporiki-abwira-titi-brown-136865.html

  • Danny Nanone yahuje abarimo Knowless na Chris… – #rwanda #RwOT

    Ni album isobanura ko idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko yayishyizeho indirimbo zakunzwe mbere y'uko ajya kwiga amasomo y'umuziki mu ishuri rya muzika rya Nyundo n'indirimbo zakunzwe nyuma y'uko agarutse mu muziki.

    Mu myaka 10 ishize, Danny Nanone yabaye ku gasongero k'abaraperi mu Rwanda, ahanini binyuze mu ndirimbo yagiye aririmbamo.

    Aherutse gutangaza ko yamaze kwanzura kumurika album ye, mu gitaramo azakora tariki 15 Ukuboza 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Danny Nanone yabwiye InyaRwanda ko mu rwego rwo gutanga ibyishimo ku bakunzi be n'abafana b'umuziki muri rusange, muri iki gitaramo azifashisha abahanzi umunani bo mu Rwanda.

    Yifashishije konti ye ya Instagram, yagaragaje ko Butera Knowless ndetse na Chriss Eazy ari bamwe mu bahanzi umunani bamaze kumvikana.

    Danny avuga ko yatumiye Knowless muri iki gitaramo ashingiye ku kuba ari umwe mu bahanzi bakomeye bashyize itafari ku muziki w'u Rwanda no kuba bafitanye ibihe by'urwibutso binyuze ku ndirimbo bakoranye bise 'Inshuti'.

    Yavuze ati 'Ni umuntu uvuze byinshi ku muziki nyarwanda! Ni iby'agaciro kumugira kuri 'Liste' y'abahanzi bazaririmba mu gitaramo cyanjye. Ikindi ni umuntu twakoranye kandi indirimbo abantu bakunze, bagomba kuza tukabaririmbira Live.'

    Kuba Danny Nanone yariyambaje Butera Knowless muri iki gitaramo, bihita bitanga ishusho y'uko Christopher bakoranye indirimbo 'Iri joro' nawe ari ku rutonde rw'abahanzi bazamufasha ubwo azaba amurikira abakunzi be Album.

    Uyu muhanzi kandi agezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo 'Nasara' yakoranye na Ariel Wayz, ibi nabyo biratanga ishusho y'uko uyu mwari atazabura mu gitaramo cye.

    Danny avuga ko uko iminsi yicuma azagenda atangaza abahanzi bazakorana. Ati 'Hasigaye gutangaza abahanzi barindwi, hari abo twakoranye indirimbo n'abandi bazatungurana kandi bose ni aba hano mu Rwanda.'

    Ukoze isesengura ku bahanzi bategerejwe muri iki gitaramo, ntihaburamo umuraperi kuko Danny nawe asanzwe ari umuraperi. Uyu musore ni inshuti y'igihe kirekire ya P-Fla wamamaye mu ndirimbo zitandukanye, ku buryo uyu muraperi ari umwe mu bitezwe.

    Danny yamaze gufungura urubuga acururizaho amatike yise www.iminsimyinshi.rw, aho kwinjira ari 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 15,000 Frw muri VIP na 240,000 Frw ku meza y’abantu umunani. 


    Danny Nanone yavuze ko yifashishije abahanzi umunani muri iki gitaramo


    Danny Nanone yatangaje ko ku wa 15 Ukuboza 2023 azamurika Album ye yise 'Iminsi myinshi'


    Knowless Butera wakoranye indirimbo 'Inshuti' na Danny Nanone azamushyigikira muri iki gitaramo


    Chriss Eazy wo muri Giti Business Group ategerejwe mu gitaramo cya Danny muri Camp Kigali


    Christopher Muneza wakoranye indirimbo 'Iri joro' na Danny azamushyigikira mu gitaramo cye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136897/danny-nanone-yahuje-abarimo-knowless-na-christopher-mu-gitaramo-cye-136897.html

  • Ada Claudine yongereye ibirungo muri “Witinya… – #rwanda #RwOT

    Ada Claudine ni izina rikomeye mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Azwi mu ndirimbo zitandukanye zafashe bugatwe imitima y’abatari bacye, zirimo; ‘Nkwiye kujyayo’, ‘Iby’Imana ikora’, ‘Data arihagije’, ‘Tuzafatanya n’ibizima’, n’izindi.

    Inshingano nyinshi agira zirimo urugo n’akazi, ni zimwe mu mpamvu adahozaho mu muziki. Nk’ubu yaherukaga kumvikana mu muziki mbere ya Covid-19 muri za 2018 ubwo yakoraga igitaramo gikomeye yari yatumiyemo icyamamare Pastor Papane.

    Ada Claudine uzwi nka Mama Keza, aherutse gukora igitaramo yafatiyemo amashusho y’indirimbo eshanu. Ni ndirimbo azagnda ashyira hanze imwe ku yindi. “Witinya” niyo yabimburiye izindi, ikaba yageze hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

    “Witinya” isanzwe ari indirimbo ye yakunzwe cyane mu myaka yashize. Yayivuguruye, ayongerera uburyohe dore ko yacuranzwe ndetse akayiririmbana n’itsinda rikomeye ry’abantu 11 rifatwa nk’irya mbere mu Rwanda [Abacuranzi n’Abaririmbyi].

    Ada Claudine utuye mu Karere ka Rubavu, yabwiye InyaRwanda ko yasubiyemo iyi ndirimbo kuko yayikoze kera, yanzura kuyikora bundi bushya, “iyo ni imwe mu mpamvu zituma nyisubiramo kugira ngo abantu benshi itagezeho ibagereho”.

    Ati: “Izindi mpamvu ni uko nayihawe ndi mu masengesho nari mazemo ibyumweru bibiri niherereye, ikaba rero ari indirimbo y’amateka mu buzuma bwanjye”.

    Yunzemo ko ubwo yayandikaga yashakaga gutanga ubutumwa yahawe cya gihe ari mu masengesho, bwo guhumuriza abari mu bihe bisharira, bariya bose bagendana umutwaro w’agahinda, “mbabwira ko ejo bazavuza impundu”.

    Uyu mubyeyi w’abana babiri ukora umuziki ashyigikiwe n’umugabo we, yavuze ko ahugiye mu gusohora ibi bihangano byavuye muri iyi Live Recording. Ati “Ibindi abajyanama banjye nibo bamenya igikurikira. Ariko ibyo nababwira nzi barimo gutegura indi live mu gihe kidatinze”.

    Ada Bisabo Claudine niyo mazina ye yose, gusa benshi bakunda kumwita ABC (Impine y’amazina ye atatu). Yavukiye muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, tariki ya 5/7/1987. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya Kaminuza mu ishami ry’icungamutungo yahawe na Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK).

    Asengera mu itorero rya Zion Temple Rubavu, akaba yaratangiye kuririmba afite imyaka 7 y’amavuko muri korali y’abana muri Kiriziya Gaturika. Ku myaka 12 yatangiye kuririmba muri korali y’abakiri bato muri Nazarene Church Kicukiro.

    Yakomeje kuririmba mu bigo bitandukanye by’amashuri yisumbuye kandi hose yabaga ari umuyobozi w’indirimbo (Conductrice). Mu mwaka wa 2009 ni bwo yatangiye kwandika indirimbo atangira no kuzitoza abandi.

    Yaje gufasha amatsinda n’amakorali atandukanye ndetse n’abaririmbyi ku giti cyabo bo mu Rwanda, Congo no mu Burundi ubwo yari amaze gutorerwa kuyobora GBU-ULK.

    Ada Bisabo yakoranye Album ya mbere na Korali Beersheba yitwa “Uwagushaka yagusanga he”, nyuma akora Album kabiri “Witinya” na “Data arihagije”. Amakuru inyaRwanda ifite ni uko indirimbo ari gukora ari zimwe mu zikubiye kuri Album ya 3.

    Ada Claudine agarukanye imbaduko mu muziki usingiza Imana

    Ada Claudine yongereye ibirungo mu ndirimbo “Witinya” yitiriye Album ye kabiri

    REBA INDIRIMBO “WITINYA” YA ADA CLAUDINE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136901/ada-claudine-yongereye-ibirungo-muri-witinya-yahawe-ari-mu-masengesho-yibyumweru-bibiri-vi-136901.html

  • Umutoza wa APR FC yaciye ibintu nyuma yo gutangaza icyo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakoreye abakinnyi be gishobora gutuma AS Kigali ibazukiraho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC yaciye ibintu nyuma yo gutangaza icyo ikipe y'igihugu y'u Rwanda yakoreye abakinnyi be gishobora gutuma AS Kigali ibazukiraho

    Umutoza wa APR FC Thierry Froger, umaze kwigarurira abakunzi b'iyi kipe nyuma y'iminsi arimo kwitwara neza nubwo yari yatangiye atsindwa n'umucyeba Rayon Sports ibitego 3-0 mu mukino wa Super Cup bakamwinubira.

    Uyu mutoza mu kiganiro yatambukije kumbuga nkoranyambaga z'ikipe ya APR FC, yatangaje ko abakinnyi b'iyi kipe bari bahamagawe mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi bagarutse bafite umunaniro ukabije ariko ko bishimye.

    Uyu mutoza iki yakigaragaje nk'imbogamizi afite mbere y'umukino barakina n'ikipe ya AS Kigali kuri uyu wa gatandatu ku isaha ya saa cyenda z'amanwa.

    Ikipe ya AS Kigali imaze iminsi ititwara neza ishobora kungukira muri izi mbogamizi umutoza wa APR FC yagaragaje dore ko Cassa Mbugo Andre utoza AS KIGALI yanatezwe uyu mukino.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-apr-fc-yaciye-ibintu-nyuma-yo-gutangaza-icyo-ikipe-yigihugu-yu-rwanda-yakoreye-abakinnyi-be-gishobora-gutuma-as-kigali-ibazukiraho/

  • Amavubi y’abakinnyi batuzuye yatangiye neza CECAFA – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 18 yatangiye neza itsinda Somalia 1-0 mu mukino ubanza wo mu itsinda A mu irushanwa rya CECAFA U 18.

    Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 25 Ugushyingo, kuri Jomo Kenyatta International Stadium yakinaga haberaga Umukino wahuzaga Amavubi U-18 na Somalia y'abatarengeje imyaka 18.

    Ku munota wa 38 w'umukino, umuzamu wa Amavubi yahawe ikarita itukura.

    Amavubi ku munota wa 45 yatsinze igitego cya mbere cyatinzwe na Sibomana Bobo Sultan.

    Umukino warangiye Amavubi atsinze igitego 1-0 bwa Somalia.

    Kuri iyi nshuro CECAFA irigukinwa n'ibihugu 8, U Rwanda ruri mu itsinda A rizakinira kuri Kisumu Jomo Kenyatta International Stadium, amakipe Ari mu itsinda A ni Kenya, Sudan na Somalia.

    Itsinda B ririmo Tanzania, Zanzibar, South Sudan na Uganda bakaza baza kinira kuri Bukhungu Stadium iherereye Kakamega.

    Source : https://yegob.rw/amavubi-yabakinnyi-batuzuye-yatangiye-neza-cecafa/

  • Amavubi y’abakinnyi 10 yatangiye CECAFA atsinda Somalia (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18, yatangiye CECAFA itsinda Somalia 1-0 mu irushanwa ririmo kubera muri Kenya.

    Guhera kuri uyu wa Gatandatu muri Kenya harimo kubera CECAFA y’ibihugu ariko ku makipe y’abatarengeje imyaka 18.

    Umukino wabimburiye indi ni uwo mu itsinda A u Rwanda rwakinnye na Somalia, iri tsinda ririmo gukinira Kisumu.

    Ikipe y’u Rwanda wabonaga iminota ya mbere ikina neza ariko ikagorwa no kubyaza umusaruro amahirwe babonye atari menshi, gusa Somalia wabonaga ko iri hejuru y’u Rwanda ari nayo yageraga imbere y’izamu cyane ariko na yo ntiyabasha gutsinda.

    Ibintu byaje kuba bibi ku munota wa 40 ubwo umunyezamu w’u Rwanda, Byiringiro Eric yahabwaga ikarita y’umutuku kubera gufatira umupira inyuma y’urubuga rw’amahina kandi abarwa nka myugariro wa nyuma.

    Umutoza Kayiranga Jean Baptiste byabaye ngombwa ko akuramo Tinyimana Elisa azanamo umunyezamu Ruhamyankiko. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Amavubi yagarukanye imbaraga mu gice cya kabiri aho ku munota wa 47 yahise abona igitego cyatsinzwe na Sibomana Sultan Bobo ku mupira mwiza yari ahawe na Ndayishimiye Barthazard.

    Aba basore b’u Rwanda bagiye babona n’andi mahirwe ariko ntibabasha kuyabyaza umusaruro. Somalia yakoze ibishoboka byose ngo yishyure iki gitego ariko biranga. Umukino warangiye ari 1-0.

    Hagiye guhita hakurikiraho undi mukino wo muri itsinda wo Kenya ikinamo na Sudani. Itsinda B rizakina ejo rikaba rizakinira Kakamega.

    11 Amavubi yabanje mu kibuga

    Ba kapiteni n’abasifuzi mbere y’umukino

    Barthazard watanze umupira wavuyemo igitego

    Sultan Bobo watsindiye Amavubi ahanganye n’umukinnyi wa Somalia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-y-abakinnyi-10-yatangiye-cecafa-atsinda-somalia-amafoto

  • Arashaka gukiza benshi ! James Niyonkuru wakoranye indirimbo na Theo Bosebabireba yambariye guhesha Isi agakiza #rwanda #RwOT

    Umuramyi James Niyonkuru wo mu gihugu cy'u Burundi, yatangaje ko aheza yifuriza abantu ari mu Ijuru bityo akaba yarafashe umwanzuro wo gukomeza gukora indirimbo zihesha benshi agakiza.

     

    Uyu muramyi ubwo twaganiraga , yadutangarije ko kuva na mbere hose ya hose akunda Imana kubera ibyo yamukoreye no kuba yaratanze umwana wayo w'ikinege ngo acungure abantu  ndetse bigatuma afata umwanzuro wo gutangira kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

     

     

    Mu magambo ye yagize ati:'Urukundo nakunze Imana kuva na mbere hose, nirwo nifuza ko n'abandi bayikunda kuko Imana ninziza kandi ntihemuka yaraducunguye.Kugeza ubu njye nifuza ko Isi yose imenya Imana kandi bakayiramya, bakayisenga , bakayisingiza ndetse bakayigira nya mbere mu buzima bwabo.

     

    'Ntabwo navuga ko ari ibintu biba umunsi umwe cyangwa isegonda rimwe , ariko ni urugendo nzakomeza kugendana nabo ibihe byose binyuze mu bihangano byanjye nkora umunsi ku munsi'.

    James Niyo Nkuru wakoranye indirimbo na Theo Bosebasire bakayita bakayita 'NKWUBAHE', yamenyekanye mu zindi zirimo ; Inzira zanjye n'izindi zose ziri kuri YouTube Channel ye yitwa 'James Niyonkuru'.

    Uyu muramyi yavuze ko afite ibikorwa byinshi arimo gutegurira abakunzi be, abasaba gukomeza kumuba hafi bamushyigikira.

     

    James Niyo Nkuru ukorera umuziki we i Bujumbura , yasabye abakunzi be gukanda kuri 'SUBSCRIBE' kuri Channel ye mu rwego rwo kumutera inkunga no kumushyigikira mu muhamagaro we.

     

    The post Arashaka gukiza benshi ! James Niyonkuru wakoranye indirimbo na Theo Bosebabireba yambariye guhesha Isi agakiza appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/arashaka-gukiza-benshi-james-niyonkuru-wakoranye-indirimbo-na-theo-bosebabireba-yambariye-guhesha-isi-agakiza/