Blog

  • Yahise asaba imbabazi: Umukinnyi watsinze APR FC igitego gitumye itarara ku mwanya wa mbere yanze kucyishimira kubera ibintu iyi kipe yamukoreye -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yahise asaba imbabazi: Umukinnyi watsinze APR FC igitego gitumye itarara ku mwanya wa mbere yanze kucyishimira kubera ibintu iyi kipe yamukoreye.

    Mu mukino wahuzaga ikipe ya APR FC n'ikipe ya AS Kigali urangiye amakipe yombi aguye miswi nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe n'umukino Ishimwe Fitson wahoze mu ikipe ya APR ikaza kumutiza muri AS Kigali yatsinzemo igitego cyo kwishyura ariko uyu musore birangira atishimiye iki gitego mu rwego rwo kubaha ikipe ya APR FC yamuhaye byose yifuzaga.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/yahise-asaba-imbabazi-umukinnyi-watsinze-apr-fc-igitego-gitumye-itarara-ku-mwanya-wa-mbere-yanze-kucyishimira-kubera-ibintu-iyi-kipe-yamukoreye-amafoto/

  • Abanyeshuri bo mu Rwanda nabo bagiye kujya bakora umuganda wa buri ngaruka kwezi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, yasabye abayobozi b'ibigo by'amashuri, abarezi n'abanyeshuri gushyiraho umuganda wihariye wa buri kwezi ugamije gusukura no kwita ku bikorwaremezo birimo amashuri, inzira ziyajyaho n'ibindi bitandukanye kugira ngo ntibazajye batungurwa n'ibiza.

    Yabigarutseho mu muganda rusange usoza Ugushyingo 2023 wakorewe hirya no hino mu gihugu; wahaye umwihariko ku bikorwaremezo bijyanye n'uburezi aho haziritswe ibisenge, hanakorwa ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kwita ku mashuri.

    Mu Karere ka Rwamagana wakorewe ku Ishuri ry'Imyuga n'Ubumenyingiro rya Rubona, witabirirwa n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette n'abandi bayobozi batandukanye.

    Minisitiri Irere yavuze ko umuganda w'uyu munsi wibanze ku bikorwaremezo byo mu burezi mu rwego rwo kubyitaho no kwirinda ko ibiza byakomeza kubitwara bigasiga abanyeshuri babuze aho kwigira kandi byari gushoboka ko bikumirwa kare.

    Ati 'Icyari kigenderewe ni ukuzirika ibisenge, gusibura inzira zigana ku mashuri, gusana ahantu hamwe na hamwe hatameze neza no gukora ibikorwa birwanya imihindagurikire y'ikirere nko gutera ibyatsi bifata amazi no gutera ibiti.'

    Minisitiri Irere yakomeje asaba abayobozi b'amashuri, abarezi, ababyeyi n'abanyeshuri gusigasira ibikorwaremezo byo mu burezi ngo kuko iyo byitaweho bihoraho ntacyo biba ariko iyo byibagiranye bisaza biteza ibibazo, yasabye kandi abayobozi b'ibigo by'amashuri gushyiraho umuganda umwe mu kwezi wo kwita ku bikorwaremezo.

    Ati 'Abayobozi b'amashuri barasabwa gushyiraho byibuze umunsi umwe mu kwezi wo gukora umuganda ku mashuri, abarimu ababyeyi n'abanyeshuri bagakora umuganda ku mashuri, ibisabwa gusanwa bigasanwa, ibyo badafitiye ubushobozi bakegera ubuyobozi bw'akarere bukabafasha.'

    Yavuze ko bifuza ko nta shuri ryongera kugira ibisenge biguruka bikaba byatuma abana biga bari kuvirwa kubera imvura.

    Minisitiri Irere yavuze ko mu Ntara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru ari hamwe mu hakunda kwibasirwa n'ibiza bigasenya amashuri, andi bikayangiza. Yasabye abayobozi b'ibigo by'amashuri kujya bategura umuganda wo kureba uko bakora ibyo bafitiye ubushobozi bakanagenzura neza bimwe mu bikorwaremezo bafatirana bagasana bitarangirika.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko mu gihe gishize hari Ishuri rya Rwamashyongoshyo ryigeze gusamburwa n'umuyaga.

    Yavuze ko akarere kashyize imbaraga mu kwirinda no gukumira ko ibisenge by'amashuri byatwarwa n'imvura.

    Yashimiye Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Minema, yabahaye insinga zizirika ibisenga harimo izahawe abaturage n'amashuri kugira ngo bizirikwe neza mu gihe cy'imvura.

    Source : https://yegob.rw/abanyeshuri-bo-mu-rwanda-nabo-bagiye-kujya-bakora-umuganda-wa-buri-ngaruka-kwezi/

  • Uko byagenze ngo umusifuzi Nsabimana Celestin na Nonati bakure amata ku munwa Nshuti Innocent (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya kabiri mu Rwanda umusifuzi yanze igitego cyagiyemo yanakemeje, yisubiraho ku munota wa nyuma.

    Bwa mbere biba hari tariki ya 22 Mata 2023 mu mwaka w’imikino wa 2022-23, mu mukino w’umunsi wa 26 Police FC yatsinzemo APR FC 2-1.

    Gusa muri uyu mukino hari igitego cya Police FC cyanzwe n’abasifuzi. Igitego cya 3 cyari gitsinzwe na Iyabivuze Osée, umusifuzi Twagirumukiza Abdul Karim yarakemeje ariko nyuma gato yo kuvugana n’umusifuzi wa 4 Ngabonziza Jean Paul wari uhawe ubutumwa na Mugabo Eric wari umusifuzi wa mbere w’igitambaro ko habayeho kurarira aracyanga. Byateje imvururu kuko na Ndagijimana Peace Eric wari umusifuzi wa kabiri w’igitambaro ku ruhande byabereyeho atigeze amanika.

    Uyu munsi nabwo ibisa nk’ibi byongeye kuba mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24 wahije APR FC na AS Kigali bakanganya 1-1.

    Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium havutse kutumvikana nyuma yo kwanga igitego cya kabiri cya APR FC cyari gitsinzwe na Nshuti Innocent ku munota wa 83.

    Nshuti Innocent winjiye mu kibuga mu gice cya kabiri asimbura Sharaf Eldin Shiboub ntabwo yaje kweneranya n’umusifuzi wanze igitego cye.

    Uyu rutahizamu warimo ufasha ikipe ye kubona igitego cy’intsinzi, ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 83, yakinnye umupira n’umutwe acomekera Mbaoma mu rubuga rw’amahina, uyu rutahizamu w’umunya-Nigeria yirambuye akora kuri uyu mupira ariko asa nugonganye n’umunyezamu Pascal wa AS Kigali, umupira wahise usanga Nshuti Innocent ahita ashyira mu rushundura.

    Celestin na Nonati wari umusifuzi wa mbere w’igitambaro bahise bemeza iki gitego, abakinnyi ba APR FC barakishimira birarangira n’abakinnyi ba AS Kigali batwara umupira mu kibuga hagati ngo batangize umukino.

    Muri iyo minota ni nako havurwaga Mbaoma n’umunyezamu Pascal bagaragazaga kubabara, gusa Mbaoma byari byarangiye na Pascal na we basaga nabasoje.

    Nsabimana Celestin na Bwiriza Raymond Nonati bakoze akanama gato bahise banzura ko nta gitego cyabaye kubera ko Mbaoma yakoreye ikosa umunyezamu wa AS Kigali.

    Nyuma gato mu minota y’inyongera, Nonati yongeye gusifura penaliti ya APR FC itavuzweho rumwe, gusa Nshuti Innocent yayihushije. Umukino warangiye ari 1-1.

    Ahavuye ikosa bavuze ko Mbaoma yakoze

    Nshuti Innocent yahise atsinda igitego

    Nonati (ibumoso) na Celestin (iburyo) nyuma bakoze inama

    Bibazaga niba mu gutsinda igitego nta kosa ryabayemo

    Bahise bacyanga, Celestin yerekana ko ari ugutereka imbere y’izamu…

    Bahise bacyanga, Celestin yerekana ko ari ugutereka imbere y’izamu…

    AMAFOTO: SENDEGEYA Jules

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-byagenze-ngo-umusifuzi-nsabimana-celestin-na-nonati-bakure-amata-ku-munwa-nshuti-innocent-amafoto

  • Tonzi yashyize hanze indirimbo ‘Ndakwizera’ y… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo, Tonzi yavuze ko ayishyize hanze mu bihe byo gushima Imana akaba ayituye umuntu wese wizera Yesu nk’Umwami n’umukiza ndetse akaba ari n’indirimbo bafitanye amateka.

    Ati: “Ni indirimbo dufitanye amateka kuko ibihe nayikozemo numvaga nuzuye amashimwe yo ku rwego rurenze, ntabona uko nsobanura yo kuba ndi umunyamugisha kuba mfite Imana nk’inshuti ihebuje, ngahamya ntashidikanya ko ariyo nshuti nziza, inshuti yanjye magara mubihe byose, yankunze urukundo ruhebuje”.

    Akomeza agira ati “Nayiririmbaga no muri studio numva guhamya ko Imana ari iyo kwizerwa kuko ntawayizeye ngo imutenguhe ndi umuhamya ndabibona, mbibamo umunsi ku munsi. Iyo wubatse ku rutare ari rwo Kristo, imiyaga iraza akakurwanirira, akakuzuza amashimwe (Abakolosayi 2:6-7)”.

    Tonzi kandi akomeza ashimira abafatanyabikorwa bose bagize uruhare kugira ngo iyi ndirimbo isohoke. Agira ati: “Ndashimira cyane umuntu wese wagize uruhare kugira ngo iyi ndirimbo isohoke, ndashimira Producer twayikoranye Sam muri River studio, uwakoze amashusho Eliel Filmz, abagaragaye muri video;

    Aho nayikoreye, abamfasha bose kugira ngo inkuru nziza ikomeze yamamare ndabashimira cyane, Alpha entertainment, abanyamakuru, ibitangaza makuru byose bidufasha kugeza ubutumwa kuri benshi, Camarade Pro, See Muzik mwarakoze cyane”.

    “Ndashimira inyarwanda cyane muri amaboko akomeye mugufasha abahanzi kugeza inkuru ku isi yose, ndabashima iteka, muri abafatanyabikorwa beza”.

    Tonzi asoza ashishikariza abantu gukomeza kumva indirimbo ‘Ndakwizera’ ndetse bagakomeza no kwizera Imana mu byo dukora byose. Yahishuye ko ari gutegurira abakunzi be Album ya 9, gahunda zose ziyerekeyeho akaba azazishyira hanze vuba.

    Reba indirimbo ‘Ndakwizera’ ya Tonzi

    “>

    Tonzi yashyize hanze indirimbo nshya ‘Ndakwizera’

    Tonzi ari gutegurira abakukunzi be  Album ya Cyenda (9) izzajya hanze mu gihe kitarambiranye

    Tonzi, umwe mu bahanzikazi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zifasha abantu kwakira agakiza, kujya mu mwuka no gufasha abantu kumenya ibyiza by’Imana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136899/tonzi-yashyize-hanze-indirimbo-ndakwizera-yabantu-bose-bizera-yesu-nkumwami-numukiza-136899.html

  • Buravan yunamiwe, Titi Brown yongera kumwenyu… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu wa nyuma w'Ukwezi k'Ugushyingo 2023 mu ihema rya Camp Kigali riherereye mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nk'i Nyamirambo, habereye igitaramo Kigali Kulture Konnect cyahurije hamwe abakunzi b'injyana gakondo.

    Ni igitaramo cyahurije hamwe abahanzi bakomeye muri iyi njyana barimo Ruti Joel, umusizi Rumaga Junior, Itorero Inyamibwa ndetse n'itsinda rigezweho mu gucuranga umuziki ugezweho Shauku Band. Kuva ku isaha ya saa moya [19:00 PM] aba mbere bari batangiye gufata ibyicaro bari kuryoherwa n'umuziki wacurangagwa.

    Jabo Ignace uri mu banyeshuri banyuze mu ishuri ry'umuziki ry'u Rwanda ryahoze ku Nyundo yizemo ubwo ryatangizwaga guhera mu 2014 agasoza mu 2016, niwe wabimburiye abandi, akurikirwa n'Itorero Inyamibwa ryaririmbye indirimbo nyinshi zamenyekanye mu myaka yatambutse.

    Iri torero ryaririmbye indirimbo zirimo Bagore Beza, Amahoro ku giti cy’umuntu ya François Nkurunziza, Ubuki buzira insinda, Umwami atanga Inka, n'izindi nyinshi zabiciye bigacika mu myaka yatambutse.Iri torero ryataramiye abantu ubugira kabiri mu bice binyuranye.

    Nyuma y'iri torero Umusizi Rumaga afatanyije n'Umunyarwenya Rusine bashyize imbaga yitabiriye iki gitaramo ku birenge, nyuma yo gusubiramo igisigo bakoranye cyiswe 'Intambara y'Ibinyobwa'. Rusine yavanzemo urwenya rwinshi abantu kwihangana biranga barenzaho amashyi.

    Rumaga yaririmbye ibindi bisigo birimo 'Umugore si umuntu', Igisabisho' n'ibindi byanyuze ababarirwa mu 2000 bari bakoraniye mu ihema rya Camp Kigali. Mbere yo kuva ku ruhimbi uyu musore yaririmbye igisigo yise 'Intango y'Ubumwe' yakoranye n'abahanzi barimo Nyakwigendera Yvan Buravan rubanda bamufasha kukiririmba.

    Shauku Band yahise yurira urubyiniro nyuma yo gufasha Rumaga gutarama, basusurutsa abitabiriye iki gitaramo, binyuze mu bihangano byakunzwe cyane n'abakurikira umuco nyarwanda birimo ''Kabanyana k'abakobwa'' yaririmbwe na Kabanyana Liberata wo mu Rukerereza, 'Zana inzoga'' ya Sebatunzi n'izindi.

    Hagati mu gitaramo abari mu myanya ya Gold yari ihagaze ibihumbi 200 Rwf bahawe rugari ngo baryoherwe n'ibyo kurya bya Kinyarwanda birimo Imbuto, imyumbati, Amateke, Inyama, Ibishyimbo, Imyungu, n'ibindi bitandukanye byari byateguriwe abari muri iyo myanya.

    Nyuma yo kwiyakira no gusangira aya mafunguro gakondo, Rushingwabirori yahise yakira Umuhanzi Ruti Joel ugezweho muri iki gihe mu njyana gakondo, atangirira ku ndirimbo 'Nyambo' iri kuri alubumu 'Musomandera' yakunzwe n'abatari bake.

    Mbere yo gukomeza yahise anyuzamo indirimbo 'Oya' y'Umuhanzi Yvan Buravan wahoze ari inshuti ye magara, abantu bamufasha kuyiririmba kugeza irangiye. Nyuma yo kunamira Yvan Buravan umaze umwaka urenga atabarutse, Ruti yahise akomereza ku zindi ndirimbo zigize 'Musomandera' zirimo 'Cunda' n'izindi.

    Ageze kuri 'Amaliza' yakunzwe na benshi abitabiriye bahagurutse batangira guhamiriza, ibyamamare birimo Umubyinnyi Titi Brown uherutse gufungurwa agizwe umwere ku cyaha cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y'ubukure, Mariya Yohana, Juno Kizigenza, Niyo Bosco, Nyambo Jesca, n'abandi bizihiwe cyane.

    Uretse kwizihirwa ibi byamamare byahagurutse bifasha Ruti Joel kuririmba iyi ndirimbo kugeza irangiye, barenzaho gufatanya iyitwa 'Igikobwa' yamwubakiye izina, aba ari nayo asorezaho abantu baherekezwa n'indi izwi cyane yise 'Cyane'.

    Rumaga na Rusine basubiyemo igisigo 'Intambara y'Ibinyobwa' ku rubyiniro 



    Rumaga yunamiye Yvan Buravan mu ndirimbo 'Intango y'Ubumwe' bakoranye

    Umusizi Junior Rumaga yaririmbye ibindi bisigo birimo 'Igisabisho'

    Itsinda rya Shauku Band ryaririmbye zimwe mu ndirimbo zakunzwe mu bihe byo hambere


    Inyamibwa zataramye ubugira kabiri


    Itorero Inyamibwa ryishimiwe na benshi


    Inyamibwa zakubise umurishyo, abanyarwanda barahaguruka

    Mariya Yohana yari mu bantu bitabiriye iki gitaramo

    Abaguze amatike ya Gold bahawe ibyo kurya bya Kinyarwanda


    Abarimo Titi Brown banyuzwe n'ibyo kurya bya Kinyarwanda

    Umuntu yiyaruriraga ibyo kurya byamunyuze


    Imbuto zari ziganje muri ibi byo kurya bya Gakondo

    Rumata yinjiriye mu ndirimbo 'Nyambo' iri kuri alubumu 'Musomandera'


    Ruti Joel yahagurukije n'iyonka muri iki gitaramo

    Ruti Joel yagaragarijwe urukundo rudasanzwe

    Joel ageze kuri 'Amaliza' ibyamamare byose byahagurukiye kumwikiriza

    Yanyuzagamo agasuhuza abarimo Juno Kizigenza ubwo yari ku rubyiniro

    Juno kizigenza yari mu byamamare bitabiriye igitaramo Kigali Kulture Konnect 

    Dany Nanone umuraperi ugezweho mu ndirimbo zitandukanye, yari mu bitabiriye 

    Kanda hano wihere ijisho uburyo Ruti Joel n'abandi babigenze muri iki gitaramo 

    “>

    AMAFOTO: Freddy Rwigema – InyaRwanda.com

    VIDEO: Dieudonne Murenzi – inyaRwanda Tv

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136902/buravan-yunamiwe-titi-brown-yongera-kumwenyura-injira-mu-gitaramo-kigali-kulture-konnect-a-136902.html

  • MTN yesheje umuhigo wo gutera ibiti ibihumbi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu, Ikigo kizobereye mu gutanga serivisi z'itumanaho, MTN Rwanda, cyifatanyije n'abaturage muri gahunda yo gutera ibiti ibihumbi 22.5

    Ibi biti byaje byiyongera ku bindi ibihumbi 2.5, iki kigo cyateye mu Karere ka Huye muri Nzeri 2023. Ni muri gahunda ya Green Rwanda yari ifite intego yo gutera ibiti ibihumbi 25 mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Iki gikorwa cyahuriranye n'Umuganda ngarukakwezi, cyabereye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kanyinya, mu Kagari ka Nyamweru, aho bateye ibi biti ku Musozi uzwi ku izina rya 'Nyamweru'.

    Ni umusozi wari usanzwe wambaye ubusa, ubuyobozi bw'uyu murenge bukavuga ko iki gikorwa cyo gutera ibi biti, bizafasha mu kurinda isuri, iyangirika ry'ubutaka, ndetse no kurinda imyaka iteye kuri uwo musozi.

    Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Nyarugenge, Umuyobozi wa Polisi muri aka Karere, Umuyobozi w'Ingabo, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Amashyamba n'abandi.

    Iki kigo kandi kifatanyije n'Umuryango w'Abafite Ubumuga bwo Kutabona, mu rwego rwo kongera gushimangira ko kugira ubumuga bitavuze kutagira ubumenyi. Ni nyuma y'iminsi mike MTN Rwanda yakiriye ku meza uyu muryango.

    Alain Numa umwe mu bayobozi mu nzego nkuru za MTN Rwanda, yabwiye itangazamakuru ko iyi gahunda ya Green Rwanda igamije kwimakaza igihugu gifite amashyamba atoshye, bikazafasha kugira umwuka mwiza wo guhumeka.

    Yavuze ko batangije ino gahunda mu rwego rwo gukomeza kugira uruhare mu guteza imbere igihugu binyuze muri gahunda zitandukanye zigamije no kuzamura imibereho y'abaturage.

    Nyuma yo gutera ibiti, Umuyobozi wa MTN Rwanda, Madame Mapula Bodibe yavuze ko bishimiye kugera ku ntego yo gutera ibiti ibihumbi 25 muri uyu wumwaka wa 2023 muri gahunda ya Green Rwanda.


    Madame Mapula Bodibe umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda yatangaje ko uyu munsi bateye ibihumbi 22.5

    MTN Rwanda yifatanyije n’abafite ubumuga bwo Kutabona mu kwesa umuhigo wo gutera ibihumbi 25


    Ubwo abakozi batandukanye bakorera iyi sosiyete bari bamaze gutera ibiti, bafashe ifoto y’urwibutso 

    Bodibe Mapula uyobora MTN Rwanda ubwo yateraga ibiti 

    Alain Numa umwe mu bakozi b’iyi sosiyete ubwo yateraga igiti 

    Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge Madame Nshutiraguma Esperance yashimiye MTN Rwanda ku bwo kwesa uyu muhigo 

    AMAFOTO: Serge-Ngabo/INYARWANDA 

    Kanda hano urebe andi mafoto yaranze iki gikorwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136903/mtn-yesheje-umuhigo-wo-gutera-ibiti-ibihumbi-25-muri-gahunda-ya-green-rwanda-amafoto-136903.html

  • APR FC yabonye umwanya wa mbere irataruka – #rwanda #RwOT

    Wari umukino w’umunsi wa wa 11 wa shampiyona, aho APR FC yari yakiriye As Kigali iri kurwana no kutamanuka. Amakipe yombi yatangiye umukino yihagazeho, APR FC yakoze impinduka, aho Apam yari yabanje mu kibuga na Niyomugabo Claude.

    Hatabayeho gutinda, ku munota wa 6 APR FC yahise ibona igitego cyatsinzwe na Victor Mboama.

    Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

    1.Pavelh
    2.Fitina
    3.Christian
    4.Ynussu
    5.Clement
    6.Shaiboub
    7.Claude
    8.Pitchou
    9.Bacca
    10.Apam
    11.Victor

    Ku munota wa 32,: Kwitonda Alain yaje kurekura ishoti rikomeye ariko Niyonkuru Pascal ashyira umupira muri Koroneri.

    Ku munota wa 35, Iyabivuze Osee yavuye mu kibuga kubera imvune, hinjira Ishimwe Fiston. Igice cya mbere cyarangiye APR FC ariyo iyoboye umukino, n’igitego kimwe ku busa.

    Abakinnyi 11 As Kigali yabanje mu kibuga
    1.Niyonkuru
    2.Bishira
    3.Kayiranga
    4.Rugirayabo
    5.Rucogoza
    6.Benedata
    7.Ntirushwa
    8.Ebene
    9.Iyabivuze
    10.Kone Loffin
    11.Ssekisambu

    Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yagarutse mu kibuga nta mpinduka akoze. As Kigali, yatangiye igice cya kabiri iri kuganza APR FC, ndetse abakinnyi nka Ssekisambu na Ishimwe Fiston babonanaga neza.

    Ku munota wa 53, As Kigali yabonye penariti ku ikosa Ynussu yakoreye Kone Lottin mu rubuga rw’amahina. Ku munota wa 55 Ishimwe Fiston yaje gutera penariti neza umupira ujya ruguru, umunyezamu wa APR FC ajya hepfo.

    Ku munota wa 60, APR FC yakoze impinduka, Opam ava mu kibuga, Mugisha Gilbert yinjiramo. As Kigali yakomeje gukina nibura ishaka inota rimwe, byatumye abakinnyi benshi birunda inyuma.

    Ku munota wa 75″ APR FC yakoze izindi mpindika, Hiboub ava mu kibuga hinjira Nshuti Innocent. Ku munota wa 82 APR FC yatsinze igitego, ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho ikosa.

    Ni icyemezo kitavuzweho rumwe n’abantu bari ku kibuga, kuko umusifuzi wo hagati yari yemeje ko ari igitego, ndetse n’umupira ushyirwa mu rubuga hagati ariko nyuma biza kwemezwa ko habayeho ikosa.

    Iminota 90 yageze, umusifuzi yongeraho iminota 10. Ku munota wa 93, Nshuti Innocent yaje gukururwa mu rubuga rw’amahina. Penariti yatewe na Nshuti Innocent, ariko umunyezamu Niyonkuru Pascal awukuramo neza, Nshuti Innocent yongejemo umupira ujya hanze.

    Ishimwe Saleh yaje guhabwa ikarita y’umutuku kubera gusagararira umusifuzi wari utanze penariti, aho yamubwiraga ko nta bwenge afite. Iminota 90 y’umukino yarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu, amakipe yombi agana amanota.

    Igitego Victor Mbaoma yatsinze cyabaye icya 7 atsinze muri iyi shampiyona, ndetse ubu niwe ufite ibitego byinshi 

    Ubu APR FC igumye ku mwanya wa 2 n’amanota 22 irushwa na Musanze FC inota rimwe. As Kigali ifashe umwanya wa 13 n’amanota 10. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136907/apr-fc-yabonye-umwanya-wa-mbere-irataruka-136907.html

  • Imyitwarire izaranga The Ben mu rugo rwe na P… – #rwanda #RwOT

    The Ben uri kubarizwa muri Canada muri iki gihe aho ategerejwe kuririmba mu ihuriro ry'Abanyarwanda babarizwa muri Amerika ya Ruguru, yavuze ko ibijyanye n’imyambaro azambara mu bukwe bwe, inama z’ubukwe n’ibindi bigenda bigana ku musozo mu gihe ku wa 15 Ukuboza 2023 yitegura gutanga inkwano mu muryango wa Pamella, mu muhango uzabera hafi ya Intare Conference Arena i Rusororo.

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Habibi’ avuga ko mu byo ari gutegura harimo n’umugoroba wo gusezera ubuseribateri, mu muhango uzitabirwa n’inshuti ze za hafi.

    Mu muhango nk’uyu, umusore ahuza inshuti ze, akabaganiriza ku rugendo rwe rw’ubuzima, bakamuha impano n’impanuro azacyenyereraho mu rugo rwe.

    Ariko kandi biba n’umwanya mwiza wo kureba aho imyiteguro y’ubukwe igeze, gushinga abantu imirimo n’ibindi.

    Mu kiganiro na Ally Soudy, The Ben yavuze ko ‘yishimye’ mbere y’uko umunsi nyirizina wo kubana akaramata n’umugore we ugera.

    Yashimangiye ko yifuza kuzaba ‘umugabo mwiza mu rugo', ari nayo myitwarire izamuranga mu buzima bwe. Akomeza ati “Nahoze ndota kuzaba umugabo mwiza, ndumva atari njye uzabona mbishyize mu bikorwa.'

    Uyu muhanzi yavuze ko muri iki gihe ari kwitegura ubukwe bwe, ari nako ari gutegura indirimbo ‘nziza’ zo kugeza ku bakunzi be.

    Kuri The Ben, umwaka wa 2024 uzaba mwiza ku muziki w'u Rwanda. Akomeza ati “Ni ukuri kose umwaka wa 2024 ni umwaka uzaba mwiza ku muziki Nyarwanda, ku bafana b’umuziki Nyarwanda, ku bafana ba The Ben, ku bafana b’abahanzi benshi n’abandi bashaka gushyira imbaraga kugirango duteze imbere igihugu cyane.”

    The Ben yahaye isezerano abafana be, avuga ko uburyo ‘yababaje’ mu myaka ishize adashyira hanze indirimbo ‘bitazongera kubaho’. Ati “Niteguye gushyira hanze ibintu byinshi.”

    Inkuru y'urukundo rwabo! The Ben avuga ko ku wa 24 Ugushyingo 2019 ari bwo bwa mbere yahuye na Pamella bahuriye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

    Avuga ko icyo gihe byabaye amagambo y'urukundo yari yuzuye mu mutima we atabasha gusobanura, kandi ko umwanya bamaranye wabaye intangiriro y'urugo bagiye gushinga.

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Habibi', avuga ko kuri uriya munsi, inseko n'uburyo Pamella yamuganirizaga byasize ibyishimo by'urwibutso muri we adashobora kwibagirwa. Ati 'Kuva kuri uriya munsi, umutima ntiwari ukiri uwanjye, ahubwo wahise uba uwe.'

    Mu magambo ya The Ben uherutse kuririmba muri Trace Awards, ati '2019 Uko twahuye! Tariki 24 Ugushyingo 2019, mu mutima w'Umujyi wa Nairobi, Kenya niho ururimi rw'urukundo rwabumbukiye. Ubwiza bwe bumurikiwe n'ibijojoba by'imvura bwanyibye roho. Inseko ye n'imyitwarire itangaje byasize ishusho y'umunezero muri njye, ntari kubasha kwirengagiza.'

    'Uko twahuzaga amaso, nahise mbona ahazaza ndi kumwe nawe, kuva uwo munsi umutima ntabwo wari ukiri uwanjye ahubwo wabaye uwe.'

    Pamella asobanura ko bwa mbere ahura na The Ben ari umunsi adashobora kuzibagirwa. Uyu mukobwa wamamaye mu marushanwa ya Miss Rwanda, yavuze ko yahuye na The Ben ari ku munsi wa Gatatu w'icyumweru, kandi ko icyo gihe imvura yaraguye.

    Akavuga ko ari ibihe byaranzwe no kurebana akana ko mu ijisho. Ati 'Ijwi rye, ubumuntu muri we, ukuntu yanganirizaga mu bitwenge, n'ukuntu yahumagara… (byubatse urukundo rwabo).'

    Pamella anavuga ko hari igihe The Ben yamusohokanye bajya kureba filime, ibintu avuga ko 'byatumye mukunda kurushaho'.

    Uyu mukobwa yumvikanisha ko ahura na The Ben yari ahatanye mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Africa, ariko ko atigeze amuburira umwanya. Ati 'Buri gihe atuma mpora nseka, ku buryo kwihishira byangora. Ibindi bisigaye ni amateka.'

    Pamella yavuze ko mu 2022 ubwo The Ben yamwambikaga impeta ari ibihe 'ntashobora kwibagirwa'. Yavuze ko icyo gihe bahuriye muri Maldives ubwo bari mu biruhuko.

    Akomeza ati ''Kugeza ubu sindibagirwa bya bihe! Twagiye mu birwa bya Maldives kuko twese dukunda gutembera cyane, ubwo umukunzi wanjye yansabaga ko twabana afite impeta nziza hagati mu Nyanja y'Abahinde, navuze 'Yego' n'ibyishimo byinshi ari nako mwongorera mu matwi nti 'Mbega igihe cyiza cyo kubaho'

    The Ben na Pamella bavuga ko ari ibyishimo by'ubuziraherezo kuba bagiye gutera intambwe yo kubana nk'umugabo n'umugore. Kandi Imana izabaherekeza mu birori by'abo by'agatangaza bari gutegura, byabanjirijwe n'urugendo rudasanzwe rw'urukundo rw'abo. 

    Bavuga ko bashima Imana 'anbantu babashyigikira bari mu bice bitandukanye byo ku Isi, kandi bazishimira kubana na buri umwe ku munsi udasanzwe mu buzima bwabo. 

    The Ben yavuze ko azaba 'umugabo mwiza' mu rugendo rwe na Uwicyeza Pamella 

    Ku wa 23 Ukuboza 2023, nibwo The Ben azakora ubukwe n'umukunzi we Uwicyeza mu birori bizabera mu Intare Conference Arena

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136900/imyitwarire-izaranga-the-ben-mu-rugo-rwe-na-pamella-136900.html

  • Mu mukino hakoreshejwe VAR Gakondo, APR FC yaguye miswi na AS Kigali (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu mukino w’umunsi wa 11 APR FC yanganyije na AS Kigali 1-1, abasifuzi bakoresheje VAR Gakondo banga igitego cya kabiri cya APR FC, nyuma yo kucyemeza banamaze kucyishimira hasigaye gutanga ngo umukino ukomeze.

    Shampiyona yari yasubukuwe nyuma y’imikino y’ikipe y’igihugu hakinwa imikino y’umunsi wa 11.

    APR FC yari yakiriye AS Kigali mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

    Hakiri kare ku munota wa 6, Victor Mboama yafunguye amazamu ku ruhande rwa APR FC.

    Iyi kipe yari mu mukino neza yagiye ibona amahirwe akomeye ari ntitayayabyaza umusaruro nk’ishoti rikomeye ryo ku munota wa 33 Niyomugabo Claude yateye ariko umunyezamu akawukuramo ndetse no ku munota wa 44 ubwo Apam yacikaga ubwugarizi.

    AS Kigali na yo yagiye ibona amahirwe ariko kuyabyaza umusaruro biranga amakipe ajya kuruhuka ari 1-0.

    AS Kigali yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 54 kuri penaliti yatewe na Ishimwe Fiston ku ikosa Nshimiyimana Yunusu yakoreye kuri Felix Lotin.

    Ku munota 60 APR FC yakoze impinduka Apam Assongue aha umwanya Mugisha Gilbert.

    Umutoza wa APR FC yaje gukora impinduka hinjiramo Nshuti Innocent havamo Shiboub. Izi mpinduka zafashije iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

    Ku munota wa 83 Nshuti Innocent yatsindiye APR FC igitego cya kabiri, umusifuzi wo hagati Celestin aracyemeza ndetse n’abakinnyi bajya kukishimira.

    Mu gihe umupira wari uteretswe hagati mu kibuga bitegura gutanga Celestin yagiye kuvugana n’imusifuzi wa mbere w’igitambaro bahita bacyanga.

    Mu minota y’inyongera, Nshuti Innocent yahushije penaliti nyuma y’ikosa yari akorewe na Bishira Latif, yayiteye Pascal ayikuramo asubijemo inyura hejuru yaryo. Umukino warangiye ari 1-1.

    Indi mikino yabaye, Police FC yatsinze Amagaju FC 2-1, Marines itsinda Bugesera FC 1-0 ni mu gihe Rayon Sports yanganyije na Etincelles FC 1-1.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-mukino-hakoreshejwe-var-gakondo-apr-fc-yaguye-miswi-na-as-kigali-amafoto