Blog

  • U ???????????????????????? ???????????????????????? ???????????????????????????? ???????????????????????????????????????????? ???????????? ???????? ???????????????????????? ???????????????????? ???????? ???????????????????????? ???????????? #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwatoranyijwe kwakira amarushanwa ane ategurwa n'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba no Hagati (CECAFA), azabera i Kigali mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka wa 2026.

    Muri ayo marushanwa harimo irizwi cyane rya CECAFA Kagame Cup, riteganyijwe kubera i Kigali kuva tariki ya 18 Nyakanga kugeza ku ya 9 Kanama 2026, rikaba rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bihugu binyamuryango bya CECAFA.

    Uretse iri rushanwa, u Rwanda ruzanakira andi marushanwa atatu arimo irushanwa ry'ibigo by'amashuri byo mu karere, irushanwa ryo guhatanira itike yo kuzakina CAF Women's Champions League, ndetse n'irushanwa ryo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y'Igikombe cya Afurika cy'Ibihugu mu batarengeje imyaka 17 (U-17 AFCON).

    Ibihugu bigize CECAFA birimo u Rwanda, u Burundi, Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudani y'Epfo, Sudani, Tanzania, Uganda na Zanzibar.

    Aya marushanwa ategerejweho guteza imbere umupira w'amaguru mu karere ndetse no gukomeza kugaragaza ubushobozi bw'u Rwanda mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga.

    Source : https://rushyashya.net/%F0%9D%97%A5%F0%9D%98%84%F0%9D%97%AE%F0%9D%97%BB%F0%9D%97%B1%F0%9D%97%AE-%F0%9D%97%BF%F0%9D%98%82%F0%9D%97%B4%F0%9D%97%B6%F0%9D%98%86%F0%9D%97%B2-%F0%9D%97%B8%F0%9D%98%84%F0%9D%97%AE%F0%9D%97%B8/

  • Miss Kundwa Doriane yahishuye ikintu cyamugoye mu myaka 10 amaze muri Canada, icyamutonze akiba Nyampinga #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2015, Miss Kundwa Doriane yavuze ko kimwe mu bintu byamutunguye muri Canada ari ukuntu abantu baho ari ba nyamwigendaho, buri wese yimenyera ibye.

    Miss Kundwa Doriane yavuye mu Rwanda kuwa 6 Nzeri 2016, yagiye avuga ko ajyanywe no kaminuza mu ishami rya Administration muri Laval University mu Mujyi wa Québec.

    Nyuma hafi y’imyaka 10 akaba yagarutse mu Rwanda aho mu kiganiro Miroir cya David Carmel, yavuze ko kimwe mu bintu byaumutunguye cyane ari umuco w’abantu ba hariya muri Canada, kubona inshuti biragoye.

    Ati 'Ikintu cyantunguye cyane hariya ni uburyo abantu baho ari ba nyamwigendaho. Hano dufite umuryango usanzwe aho ushobora kubwira umuntu bite? Urimo gukora iki? Ufite iminota 30 ngo tube twafata agakawa? Ariko hariya ntabwo byoroshye mu by’ukuri nko mu buzima mbamo ni umujyi munini biragoye kwisanga uturanye n’inshuti zawe, nko kugira ngo ngere ku nshuti cyangwa umuryango bintwara iminota 30 cyangwa 40, urumva ni ibintu bigusaba gutegura mbere.'

    'Nk’uko mbivuga rimwe na rimwe binsaba gusa n’uwiremera umuryango, inshuti kugira ngo ntaza kwisanga ndi nko mu kato.'

    Miss Kundwa Doriane kandi yagarutse kuri bimwe mu bintu byatonze ubwo yegukanaga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2025, nk’umuntu wari ugiye kugira abamufatiraho icyitegererezo yumvaga atazi uko bizagenda cyane ko na we nta byinshi yari azi mu buzima busanzwe uretse ubw’ishuri n’umuryango we, ubuzima abamo bukaba bwari bugiye kujya ku karubanda kandi atabikunda, gusa ngo hari icyo byamwigishije.

    Ati 'Kuri iyo myaka 19 cyangwa 20 mbere na mbere uretse ubuzima bw’ishuri, amasomo yawe, umuryango nta byinshi uba wakamenye ku buzima. Nta bunararibonye bwinshi uba ufite, rero buri kimwe cyose cyarantunguye kubera ko ndi umuntu ukunda kugira ubizima bwanjye bwite.”

    “Nagombaga kurwana cyane kugira ngo nkomeze ngire ubwo buzima, ni ibintu byantwaye imbaraga n’umwanya munini. Byasabaga na none kumvwa, kumvikana no kubahwa nk’umwana w’umukobwa mu bihe bitandukanye, ntabwo nari mbyiteze ariko byanyigishije byinshi.'

    Miss Kundwa Doriane akaba yavuze yize ibijyanye na 'Public Health’ akaba yaragize amahirwe yo gukorana na n’Umuryango 'International Rwanda Youth for Development’ wita ku buzima bwa buri munsi bw’abanyarwanda baba hanze, Doriane akaba ari umuyobozi wungirije.

    Miss Kundwa Doriane avuga ko ubwo yabaga Miss Rwanda nta bunararibonye yari afite ku buryo abantu bamufatiraho icyitegererezo

    Miss Kundwa Doriane yahushuye icyamutunguye ubwo yageraga muri Canada

    Source : http://isimbi.rw/miss-kundwa-doriane-yahishuye-ikintu-cyamugoye-mu-myaka-10-amaze-muri-canada.html

  • Umunyamakuru Ngabo Roben uheruka gutandukana na Rayon yahawe akazi na FERWAFA #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino Ngabo Roben wakoreraga Radio&TV10, yagizwe Umukozi ushinzwe Itangazamakuru (Media Relation) mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

    Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 9 Werurwe 2026 ni bwo Ngabo Roben yakoze ikiganiro cye cya nyuma cya Siporo ‘Urukiko rwa Siporo’ kuri Radio10.

    Akaba yatangiye inshingano ze ku biro bya FERWAFA kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe 2026 aho azajya akorana na Mutuyimana Maurince.

    Ngabo Roben si mushya muri izi nshingano kuko yanazikoraga muri Rayon Sports ariko akaba mu ntangiriro z’ukwezi gushize yaraje gusezera kuri izi nshingano akomeza akazi k’itangazamakuru.

    Ngabo Roben akaba yarakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Umuseke, Isango Star, Igihe, Radio&TV1, na Radio&TV10.

    Ngabo Roben yagizwe umukozi wa FERWAFA

    Source : http://isimbi.rw/munyamakuru-ngabo-roben-uheruka-gutandukana-na-rayon-yahawe-akazi-na-ferwafa.html

  • Rodrygo yakorewe operasiyo, nyuma yo kuvunika ACL na Meniscus #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Real Madrid yatangaje amakuru y'ubuzima bw'umukinnyi wayo w'ingenzi Rodrygo Goes, igaragaza ko yamaze kubagwa,  nyuma yo kugira ikibazo gikomeye cy'imvune ku kuguru kwe kw'iburyo.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze n'iyi kipe yo muri Espagne, ryemeje ko Rodrygo yabazwe neza nyuma yo kugira ikibazo cy'itandukana ry'umutsi wa anterior cruciate ligament (ACL) ndetse n'iry'umutsi wa meniscus wo hanze ku kuguru kwe kw'iburyo. Izi mvune ni zimwe mu zikunze kugora abakinnyi b'umupira w'amaguru, cyane cyane iyo zibaye ku bakinnyi bakina ku muvuduko n'ubuhanga nk'ubwa Rodrygo.

    Rodrygo yakorewe operasiyo, nyuma yo kuvunika ACL na Meniscus

    Ubuyobozi bw'iyi kipe bwatangaje ko operasiyo yagenze neza kandi ko nta kibazo cyagaragaye mu gihe cy'ikorwa ryayo.

    Nyuma yo kubagwa, Rodrygo azatangira mu minsi iri imbere gahunda yo kwiyubaka no gusubiza imbaraga mu kuguru kwe, izwi nka rehabilitation. Iyi gahunda izamufasha buhoro buhoro kongera gukoresha neza ingingo no kwitegura gusubira mu kibuga.

    Rodrygo ni umwe mu bakinnyi bagenderwaho cyane muri Real Madrid ndetse no mu ikipe y'igihugu ya Brazil. Abafana benshi b'iyi kipe bakomeje kumwifuriza gukira vuba kugira ngo yongere agaruke mu kibuga atanga umusaruro nk'uko yari asanzwe abigenza.

    Ubuyobozi bwa Real Madrid bwavuze ko buzakomeza gukurikirana neza ubuzima bwe mu gihe cyose cyo kwiyubaka, kandi bukazatangaza uko agenda atera intambwe mu gukira kwe. Abakunzi b'umupira w'amaguru ku Isi yose na bo bakomeje kumwifuriza gukira vuba, kuko ari umwe mu bakinnyi bakiri bato bafite impano idasanzwe.

    Source : https://kasukumedia.com/rodrygo-yakorewe-operasiyo-nyuma-yo-kuvunika-acl-na-meniscus/

  • Cyusa Ibrahim na Layan Mpano bahuje imbaraga mu ndirimbo igaruka ku rukundo rw’Igihugu #rwanda #RwOT

    Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise 'Rusanga n’Izayo', aho yafatanyije na Layan Mpano, umunyamuziki gakondo w’ahazaza heza mu rugendo rw’iyi njyana.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru, Cyusa yasobanuye icyatumye ahitamo gukorana na Layan Mpano. Yagize ati 'Ni uko ari umuhanzi mwiza kandi akora gakondo y’umwimerere itavangiye, kandi ni muto ufite ahazaza hakomeye muri iyi gakondo.'

    Ibi byerekana ko umubano wabo mu muziki utari ukwishyira hamwe gusa ku nyungu z’ubucuruzi, ahubwo ko hari intego yo gushyigikira no gukomeza umuco gakondo nyarwanda.

    Indirimbo 'Rusanga n’Izayo' ifite ubutumwa bw’urukundo rw’igihugu. Cyusa Ibrahim asobanura ko izina Rusanga ribitse amateka y’ubutwari n’umuco wo guharanira ubumwe.

    Ati 'Rusanga n’izayo ni indirimbo yo hambere irimo gukunda igihugu. Rusanga yari impfizi y’umwami, iyo ingabo zajyaga ku rugamba Rusanga yagumaga mu marembo itegereje ko ingabo zitahuka ngo izisanganire nk’ikimenyetso cy’intsinzi y’urugamba.'

    Uyu mwanya w’ibikorwa bya Rusanga, nk’uko umuhanzi abivuga, ni isomo ry’uko gukunda igihugu bisaba kwihangana, gukorera hamwe no gushyigikirana mu bihe bikomeye. Iyi ndirimbo tabwo ari umuziki gusa, ahubwo ni ubutumwa bw’umuco n’amateka byahurijwe mu njyana gakondo.

    Cyusa Ibrahim avuga ko gukorana na Layan Mpano byari kimwe mu bikorwa byo guteza imbere umuziki gakondo, cyane cyane mu gihe guhuza imbara muri iyi njyana gakondo ari bicye.

    Yagize ati 'Gufatanya na Layan bivuze gushyira hamwe kwa bene gakondo kuko tugomba kunga ubumwe tugafatanya kuzamura iyi gakondo.'

    Ibi bigaragaza ko umuziki gakondo ukeneye gufatanya no gushyigikirana kugira ngo urusheho gukomera no gukundwa n’urubyiruko rw’iki gihe.

    Indirimbo 'Rusanga n’Izayo' yakozwe n’itsinda rikomeye rihuza ubuhanga mu muziki no mu mashusho. Yakozwe mu buryo bw’amajwi na Jimmy Pro, inononsorwa na Bob Pro. Ni mu mashusho yakozwe na Shimwa Clement.

    Amashusho y’indirimbo agaragaza ubwiza bw’ahantu n’imyambaro yambarwa, bigahuza neza n’umuziki n’ubutumwa bw’indirimbo.

    'Rusanga n’Izayo' si indirimbo isanzwe yo gususurutsa amatwi gusa. Ni ubutumwa buhamye buhuza umuco, amateka, urukundo rw’igihugu n’icyizere cy’abahanzi bashya mu njyana gakondo.

    Cyusa Ibrahim na Layan Mpano berekanye ko guhuriza hamwe ubuhanga no gukunda umuco bishobora gutanga umusaruro w’indirimbo ifite icyo ivuze mu mitima y’abanyarwanda.

    Layan Mpano na Cyusa Ibrahim basohoye indirimbo Rusanga n’Izayo

    Ni indirimbo igaruka ku rukundo rw’Igihugu

    Cyusa Ibrahim ni umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana gakondo

    Ni indirimbo ifite injyana gakondo

    Source : http://isimbi.rw/cyusa-ibrahim-na-layan-mpano-bahurije-imbaraga-mu-ndirimbo-igaruka-ku-rukundo.html

  • Mbappé ntazakina umukino uzahuza Real Madrid na Manchester City #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'ikirangirire ukomoka mu Bufaransa, Kylian Mbappé, ntazagaragara mu mukino ubanza uzahuza Real Madrid na Manchester City uzabera kuri stade ya Santiago Bernabéu. Amakuru yemejwe n'abatoza n'abaganga b'ikipe ya Real Madrid agaragaza ko Mbappé akomeje kugaruka buhoro buhoro nyuma y'imvune yari amaze iminsi afite, bityo akaba ataragera ku rwego rwo kuba yakina uyu mukino ukomeye.

    N'ubwo uyu rutahizamu yamaze kugaruka mu myitozo hamwe na bagenzi be, abaganga b'ikipe bavuga ko atarakira neza ku buryo yamara iminota myinshi mu kibuga. Ibi byatumye umutoza wa Real Madrid afata icyemezo cyo kumuruhutsa kugira ngo atazongera kugira ikibazo cy'imvune. Biteganyijwe ko ashobora kuzaba ameze neza mu mukino wo kwishyura uzaba mu cyumweru gitaha.

    Kutaboneka kwa Mbappé bishobora kugira ingaruka ku buryo Real Madrid izitwara muri uyu mukino, kuko ari umwe mu bakinnyi bagira uruhare rukomeye mu gutsinda ibitego no gutera ubwoba ba myugariro b'amakipe bahura na yo. Abafana ba Real Madrid baracyafite icyizere ko abandi bakinnyi bazagerageza kuziba icyuho yasize.

    Ku rundi ruhande, Manchester City yo irishimira ko rutahizamu wayo ukomeye, Erling Haaland, yamaze kugaruka mu ikipe nyuma y'igihe gito adakina. Haaland yagaragaye mu myitozo y'ikipe kandi biteganyijwe ko azabanza mu kibuga muri uyu mukino.

    Uku kugaruka kwa Haaland biha Manchester City imbaraga nyinshi mu busatirizi, cyane ko azwiho gutsinda ibitego byinshi no kuba ikibazo gikomeye ku makipe bahura. Umukino utegerejwe n'abakunzi b'umupira w'amaguru ku Isi yose, kuko uhuza amakipe abiri akomeye kandi yuzuyemo abakinnyi b'ibihangange. Abafana benshi bategereje kureba niba Real Madrid izabasha kwitwara neza n'ubwo idafite Mbappé, cyangwa niba Manchester City izabyaza umusaruro kugaruka kwa Haaland.

    Mbappé ntazakina umukino uzahuza Real Madrid na Manchester City

    Source : https://kasukumedia.com/mbappe-ntazakina-umukino-uzahuza-real-madrid-na-manchester-city/

  • Umunyamakuru Ngabo Roben yinjiye muri FERWAFA mu rwego rw'Itangazamakuru #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Ngabo Roben wari umaze igihe akorera RadioTv10, yamaze gutangira indi nshingano nshya mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), aho yahawe akazi ko kuba ushinzwe Inozabubanyi n'Itangazamakuru (Media Relations Officer).

    Ngabo Roben azwi cyane mu itangazamakuru ry'imikino mu Rwanda, cyane cyane mu biganiro n'inkuru zerekeye ruhago yakoraga kuri RadioTv10. Mu gihe yamaze akorera iki kigo cy'itangazamakuru, yagaragaje ubuhanga mu gutara amakuru, kuyasesengura no kuyageza ku bakunzi b'imikino mu buryo bwumvikana kandi bwihuse.

    Amakuru y'iyinjira rye muri FERWAFA yakiriwe neza n'abakurikiranira hafi ruhago nyarwanda, cyane ko benshi bamaze kumenyera ubunyamwuga bwe mu mwuga w'itangazamakuru. Nk'umukozi ushinzwe Inozabubanyi n'Itangazamakuru, azaba afite inshingano zo guhuza FERWAFA n'ibitangazamakuru bitandukanye, gutegura amakuru ajyanye n'ibikorwa by'iri shyirahamwe no kuyageza ku banyamakuru ndetse n'abakunzi b'umupira w'amaguru.

    Biteganyijwe ko kandi azagira uruhare mu gutegura ibiganiro n'itangazamakuru, gutanga amakuru ajyanye n'imikino, amarushanwa ndetse n'indi gahunda itegurwa na FERWAFA mu guteza imbere ruhago mu Rwanda.

    Kwinjira kwa Ngabo Roben muri FERWAFA byitezweho kuzongera imbaraga mu bijyanye n'itumanaho n'itangazamakuru, kuko ari umwe mu banyamakuru bafite ubunararibonye mu gukurikirana ibijyanye na ruhago nyarwanda. Abakurikiranira hafi siporo bavuga ko ubumenyi n'uburambe bwe bishobora kugira uruhare mu kurushaho kunoza uburyo amakuru ya FERWAFA agezwa ku banyarwanda n'Isi muri rusange.

    Ni indi ntambwe ikomeye kuri Ngabo Roben mu rugendo rwe rw'umwuga, aho avuye mu itangazamakuru ajya mu buyobozi bw'inzego za siporo, akazaba akomeje kugira uruhare mu guteza imbere umupira w'amaguru mu Rwanda.

    Umunyamakuru Ngabo Roben yinjiye muri FERWAFA mu rwego rw'Itangazamakuru

    Source : https://kasukumedia.com/umunyamakuru-ngabo-roben-yinjiye-muri-ferwafa-mu-rwego-rwitangazamakuru/

  • Yasutse amarira menshi asanze umuhanzi Bahati atari umwana we #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wo muri Kenya, Kevin Bahati, yatangaje ku mugaragaro ibisubizo by’ikizamini cy’isano muzi (ADN) cyari kimaze iminsi kivugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko umugore witwa Judith Makhokha avuze ko ari we wamubyaye, basanze atari we.

    Mu byumweru bishize, inkuru ya Bahati n’uyu mugore yakomeje kuvugisha benshi nyuma y’uko Judith, ukomoka mu bwoko bw’Abakisi (Kisii) muri Kenya, atangaje ko yigeze kubyara umwana akamuha abandi ngo bamurere, nyuma aza gutangira kumushakisha kugira ngo bongere bahure.

    Ibi byatangaje benshi kuko Bahati yari asanzwe avuga ko nyina witwaga Lucia Mueni yapfuye akiri muto.

    Nyuma y’ayo makuru, Bahati yahuye na Judith bwa mbere mu kiganiro cyari cyuzuyemo amarangamutima, aho uyu mugore yahise arira avuga ko yishimiye kongera kubona uwo yatekerezaga ko ari umwana we.

    Nubwo byari bimeze bityo, Bahati yasabye ko hakorwa ikizamini cya ADN kugira ngo hamenyekane ukuri ku byo Judith yavugaga. Uyu mugore na we yemeye icyo cyifuzo, agaragaza icyizere ko ibisubizo byagaragaza ko ari we wamubyaye.

    Nyuma y’iminsi mike, bombi bagiye kwa muganga batanga ibipimo byo gusuzuma isano. Ku wa Mbere tariki ya 9 Werurwe, Bahati yashyize hanze amashusho agaragaza igihe muganga yatangazaga ibisubizo byari byitezwe na benshi.

    Muri ayo mashusho, muganga yavuze ko ibisubizo byagaragaje ko nta sano ry’ububyeyi riri hagati ya Judith Makhokha na Bahati.

    Yagize ati 'Ijanisha ryerekana ububyeyi ni 0%. Nta na kimwe kigaragaza ko Judith Makhokha ari nyina wa Kevin Bahati.'

    Aya magambo yahise asiga Judith mu gahinda kenshi, atangira kurira cyane mu biro bya muganga. Mu magambo yuzuyemo intimba, yatangiye kwibaza aho umwana yigeze kubyara yaba yaragiye.

    Yagize ati 'Umwana wanjye yagiye he? Mana yanjye! Sinabyemera. Ndashaka umwana wanjye, bamumpe.'

    Bahati na we agaragara mu mashusho afite agahinda, agerageza kumuhoza. Nubwo ibisubizo byagaragaje ko atari nyina, uyu muhanzi yavuze ko azafasha Judith gukomeza gushakisha umwana we wabuze.

    Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Bahati yagize ati 'Ibisubizo bya ADN byamaze gusohoka. Imana ikomeze umutima wa 'mama’ kandi roho ya mama wanjye Lucia Mueni iruhukire mu mahoro.'

    ADN ni uturemangingo ndangasano twihariwe na buri muntu akaba ari natwo tumuranga.

    Judith yasutse amarira asanze Bahati atari umwana we

    Source : http://isimbi.rw/yasutse-amarira-menshi-asanze-umuhanzi-bahati-atari-umwana-we.html

  • Uburanga bwa Naomi, inkumi yatumye Gueulette asezera ubugaragu mbere yo kuza mu Mavubi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukinira RAAL La Louvière mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Samuel Gueulette yakoze ubukwe na Naomi Carlos de Oliveira.

    Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo hagiye hanze amafoto agaragaza uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Samuel Gueulette yakoze ubukwe n’umukunzi we.

    Amakuru avuga ko aba bombi biyemeje kubana akaramata bakazatandukanywa n’urupfu nyuma y’igihe kitari gito bakundana.

    Ni ubukwe nk’uko bigaragara mu mafoto n’amashusho yagiye ku mbuga nkoranyambaga, bwitabiriwe n’inshuti n’imiryango, bikaba byari ibyishimo bikomeye kuri uyu munsi w’amateka wa Samuel Gueulette na Naomi Carlos de Oliveira.

    Samuel Gueulette w’imyaka 25, ni umwe mu bakinnyi beza banakina heza u Rwanda rufite kugeza uyu munsi.

    Akoze ubukwe mu gihe habura iminsi mike ngo hahamagarwe abakinnyi bazifashishwa mu mikino ya FIFA Series izabera i Kigali muri uku kwezi, nta gihindutse na we azaba arimo.

    Yahamagawe bwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 muri 2018, yakiniye ikipe y’igihugu y’abatarenge imyaka 23 mbere y’uko ahamagarwa mu Mavubi makuru.

    Bakoze ubukwe byuma y’igihe bakundana

    Byari ibyishimo bikomeye kuri bombi

    Inshuti n’umuryango bari baje kubashyigikira

    Naomi Carlos de Oliveira umugore wa Samuel Gueulette

    Asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/uburanga-bwa-naomi-inkumi-yatumye-gueulette-asezera-ubugaragu-mbere-yo-kuza-mu.html

  • Ni yo wampa miliyoni y’amadolari ntagukunda ntitwaryamana -Inkindi Aisha #rwanda #RwOT

    Inkindi Aisha yatangaje ko nta mpamvu n’imwe yamusunikira kuryamana n’umugabo mu gihe batari mu rukundo nubwo yaba amuha impano z’igiciro kidasanzwe kugeza no kuri miliyoni y’amadolari ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

    Ahishakiye Aisha wamamaye muri sinema nyarwanda nka Inkindi Aisha yavuze ko nta byishimo yumva yagirira mu gukora icyo yise kugurana no kuvunja umubiri we mu mafaranga mu gihe yaba agiye kuryamana n’umugabo adafitiye amarangamutima kugira ngo amuhe ubutunzi.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Aisha yagaragaje ko nubwo byumvikana nko kwiyemera guherekejwe n’ubwishongozi mu mitekerereze ya benshi, ariko ko atakwemera kuryamanira amafaranga ni yo yaba ari mu bihe bitoroshye by’ubukene.

    Ati “Njyewe umubiri wanjye ndamutse ntagukunda ni yo wazana miliyoni y’amadolari ntabwo nabyemera kuko nabifata nko kuba waba unguze kandi umubiri wanjye nta giciro ugira. Ndabizi abantu benshi baraza kuntuka kuko tudahuje imitekerereze ariko ni ko mbyemera.'

    Aisha yanerekanye ko iyo azaba kuba afite iyo myumvire yo kuba yaryamanira amafaranga yakagombye kuba ari umwe mu bakobwa bari mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda bafite amafaranga menshi kuko ari inshuro zirenze imwe yakunze guhabwa amafaranga menshi ndetse n’imodoka zihenze ariko agatsemba.

    Ati 'Njyewe amafaranga ntabwo ankurura rwose kuko iyo azaba kuba ankurura mba mfite imodoka y’agatangaza, nakabaye kuba ndi boss lady umwe mwirirwa muvuga ku mbuga nkoranyambaga ariko bampaye amafaranga n’imodoka ngo turyamane ndabyanga rwose kandi simbeshya.'

    Inkindi Aisha yanahishuye ko kuri ubu ari mu rukundo n’umusore yemeza ko yamwujuje muri byose mu buryo bw’amarangamutima.

    Inkindi Aisha yavuze ko nta mafaranga yahabwa ngo yemere kuryamana n’umugabo adakunda

    Source : http://isimbi.rw/ni-yo-wampa-miliyoni-y-amadolari-ntagukunda-ntitwaryamana-inkindi-aisha.html