Blog

  • Perezida Kagame yihanganishije Umwami Mohammed VI wa Morocco wapfushije umubyeyi – #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rubuga rwa X, Perezida Kagame, yatangaje ubutumwa bwo kwifatanya n'Umwami Mohammed VI, avuga ko abaturage b'u Rwanda na we ubwe bifatanyije n'abaturage ba Morocco.

    Yagize ati 'U Rwanda rwifatanyije n'umuryango w'i bwami ndetse n'abaturage bo mu bwami bwa Morocco muri ibi bihe bitoroshye.'

    On behalf of the people of Rwanda and myself, I send deepest condolences to His Majesty King Mohammed VI on the passing of his mother, Her Royal Highness Princess Lalla Latifa. Rwanda stands with the Royal family and the people of the Kingdom of Morocco during this difficult…

    — Paul Kagame (@PaulKagame) June 30, 2024

    Princess Lalla Lotafa yitabye Imana ku wa 29 Kamena 2024 afite imyaka 78.

    Biteganyijwe ko umuhango wo kumushyingura uzabera mu muhezo mu Ngoro y'i Bwami ya Dar Al Makhzen.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yihanganishije-umwami-mohammed-vi-wa-morocco-wapfushije

  • APR FC yamenye igihe izacakirana na Simba SC yo muri Tanzania – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yamenye igihe izacakirana na Simba SC. Ku itariki ya 03/08/2024, ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania izacakirana na APR FC mu mukino wa Simba Day.

    Simba day ni umunsi ngarukamwaka ikipe ya Simba ikora ikamurikira abafana bayo abakinnyi bashya ndetse bakageza ku bafana imigabo n'imigambi.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yamenye-igihe-izacakirana-na-simba-sc-yo-muri-tanzania/

  • EURO2024! Umukino wahuzaga ikipe y’igihugu y’Ubudage na Denmark uhagaze utarangiye -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cy'Ubudage ahari kubera imikino y'igikombe cy'ibihugu by'iburayi Euro imvura imeze nabi cyane kuburyo bigeze aho umukino wahuzaga ikipe y'igihugu y'Ubudage na Denmark uhagarara utarangiye.

    Umukino wari ugeze ku munota wa 35′ aho amakipe yombi yanganyaga ubusa ku busa.

    Iyo mvura yari nyinshi cyane dore ko yari irimo urubura rwinshi cyane byatumye abakinnyi basubira mu rwambariro mu gihe bagitegereje ko ihita bagakomeza umukino.

    Source : https://yegob.rw/euro2024-umukino-wahuzaga-ikipe-yigihugu-yubudage-na-denmark-uhagaze-utarangiye-amafoto/

  • Rubavu: abakora uburaya bagiye gufashwa kubona imirimo – #rwanda #RwOT

    Ibi biravugwa nyuma y'aho ibitaro bya Rubavu bigaragaje ko muri aka Karere habarurwa abakora uburaya 3620 bibumbiye mu matsinda 56.

    Umuyobozi w'Ibitaro bya Rubavu, CSP Dr. Tuganeyezu Oreste, yavuze ko abakora uburaya usanga bamwe mu bakoresha uburyo bugabanya ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA mu gihe bakoranye imibonano mpuzabitsina n'abayanduye, burimo imiti n'agakingirizo.

    Ati 'Hari abakora umwuga w'uburaya bemera gukoresha [uburyo bubarinda ibyago byo kwandura]. Ikibazo kiri muri ba bandi baba badashaka gukoresha ubwirinzi. Twashyizeho uburyo bw'ubukangurambaga tubona bunadufasha.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Ishimwe Pacifique, yavuze ko ubuyobozi buri gushyira imbaraga mu kwegera abakora uyu mwuga bagafashwa.

    Ati 'Ubu bafite n'amatsinda yo kubitsa no kugurizanya [mu bakora uburaya], tubikora ari uburyo bwo kubigisha kuva muri uyu mwuga, bakayoboka indi myuga itandukanye irimo imirimo y'amaboko bakora ikabatunga atari uyu mwuga w'uburaya kuko tubona urimo ibyago byinshi kuruta uko bakora ibindi.'

    Visi Meya Ishimwe yakomeje avuga ko ku bufatanye n'abafatanyabikorwa, buri wese uzwi ubyiyemerera yashyizwe mu ishyirahamwe. Yavuze ko hari irindi bahurizamo abemera kuva mu buraya, bakigishwa imyuga ndetse bakanahabwa ibikoresho bibafasha kwibeshaho.

    Uyu muyobozi yavuze ko uko bagenda babegera bakabaganiriza ndetse bakanabafasha kwiga indi myuga, abenshi bagenda bava mu buraya ku buryo bafite icyizere ko bazabugabanya ku kigero cyo hejuru.

    Kuri ubu imibare itangwa n'ibitaro bya Rubavu igaragaza ko abafite Virus itera SIDA muri aka Karere bakurikiranwa n'ibigo nderabuzima ari 7780.

    CSP Dr Tuganeyezu yavuze ko muri aka Karere bafite abakora uburaya 3620

    Vidi Meya Ishimwe Pacifique yavuze ko bari gufasha abakora uburaya kubureka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abakora-uburaya-bagiye-gufashwa-kubona-imirimo

  • Amajyepfo: Abakindida ba FPR-Inkotanyi mu matora y'Abadepite bibukije abaturage byinshi byagezweho, babasaba kuzabatora – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa byabaye kuri uyu wa 30 Kamena 2024.

    Mu Karere ka Nyaruguru hiyamamarije abakandida Dr Turamwishimiye Marie Rose na Mungwakuzwe Yves bo muri FPR Inkotanyi na Kamali Nyampatse Valens wo muri PSR, ishyaka ryiyunze kuri FPR-Inkotanyi, biyamamariza mu Murenge wa Nyabimata.

    Mu Karere ka Kamonyi hiyamamaje abakindida Munyandamutsa Jean Paul na Uwamahoro Prisca bose bo muri FPR-Inkotanyi, aho biyamamarije mu Murenge wa Nyamiyaga kuri Sitade ya Ngoma.

    Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza ku rwego rw'Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, yavuze ku bikorwa byakozwe n'Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere muri manda y'imyaka 7 ishize.

    Yavuze ko mu byakozwe harimo inganda zubatswe, imihanda, amashanyarazi n'amazi byakwirakwijwe hirya no hino mu mirenge igize ako karere, asaba abaturage gukomeza kugirira icyizere FPR-Inkotanyi bayitora.

    Mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Bweramana, muri santere ya Gitwe, hiyamamarije kandida depite Rusanganwa Theogene.

    Mu Karere ka Nyamagabe, hiyamamarije abakandida ba FPR-Inkotanyi Gahimano Antoine na Niyonshuti Antoinette, mu gikorwa cyabereye mu Murenge wa Kaduha.

    Aba bakandida bose basabye abaturage kongera guha amahirwe FPR Inkotanyi bayihundagazaho amajwi, kugira ngo bakomeze kubagezaho iterambere, kuko byagaragaye ko FPR-Inkotanyi ikomeje kuba moteri ya guverinoma.

    Abaturage bishimiye ibyo FPR-Inkotanyi yabagejejeho

    Mujawayezu Petronille watanze ubuhamya kubyo yishimira yagezeho, yavuze ko ashima FPR-Inkotanyi yatanze amahirwe yo kwiga angana mu gihugu, nawe akamugeraho.

    Yavuze ko yize agatera imbere maze nawe akagera ku rwego rwo gushinga ishuri ryigenga, ubu akaba afite ikigo gifite abakozi 12 n'abanyeshuri 130, aho ageze ku mutungo ukabakaba miliyoni 50 Frw, kandi inkomoko yabyo byose ari FPR-Inkotanyi yashyize igihugu ku murongo.

    Muri Nyaruguru naho, abaturage bagarutse ku bigwi by'umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Kagame Paul, birimo imihanda ya kaburimbo isaga ibiromtero 100, inganda z'icyayi zikomeje kwiyongera,amashanyarazi, amavuriro n'ibindi byiza yabahaye.

    By'umwihariko, abaturage b'imirenge ya Nyabimata, Ruheru na Muganza, bijeje FPR Inkotanyi ko bazatora abakandida bayo bose 100% kubwo kubagarurira umutekano usesuye wari warazanywemo agatotsi n'umutwe w'iterabwoba wa MRCD/FLN wa Rusesabagina Paul.

    Ibi bikorwa byo kwiyamamaza kw'abakandida ba FPR-Inkotanyi kandi byabereye no mu Turere twa Nyarugenge, mu Murenge wa Kanyinya ndetse no mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Nyarugunga, mu Mujyi wa Kigali.

    Bizanakomeza ku wa 02 Nyakanga 2024, mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyanza na Muhanga, hose hakaba ari mu Ntara y'Amajyepfo.

    Ni mu gihe amatora yo ateganyijwe tariki ya 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu mahanga, na 15 Nyakanga 2024, ku bari mu Rwanda.

    Ababyeyi bo ku Kamonyi nabo ngo bazatora FPR-Inkotanyi ku bakandida bayo bose 100%

    Ab’i Nyabimata muri Nyaruguru ngo ntibazibagirwa uko FPR yabagaruriye umutekano usesuye.

    Ab’i Kaduha bahize kuzatora FPR-Inkotanyi yabakuye mu bwigunge

    Urubyiruko rw’i Nyamiyaga rwahize ko ruzatora kubera ibyiza byinshi rugezeho.

    Umuhanzi Intore Tuyisenge yasusurukije ab’i Kamonyi kuri Sitade ya Ngoma.

    Chairperson wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyaruguru, Dr Murwanashyaka Emmanuel, hamwe n’abandi banyamuryango bacinye akadiho bishimira ibyakozwe na FPR-Inkotany muri Manda ishize.

    I Kaduha muri Nyamagabe nabo ngo bazi neza aho FPR-Inkotanyi yabakuye, ngo intego ni ukuyongera indi manda bayitora 100%.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-abakindida-ba-fpr-inkotanyi-mu-matora-y-abadepite-bibukije-abaturage

  • BPR Bank Rwanda Yatangije ubukangurambaga bwa 'Ibyiza ku Bacu' bugamije kwegera abaturage – #rwanda #RwOT

    Iki ni igikorwa cyatangiye ku wa Gatatu, tariki 26 Kamena 2024 hafi y'isoko rya Kimironko kirangira ku wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024

    Kuva KCB Bank Rwanda PLC yakwihuza na Banque Populair du Rwanda bikaba Banki imwe yiswe BPR Bank Rwanda Plc, yavuguruye imikorere yayo, akaba ari muri urwo rwego yahisemo gukora ubukangurambaga mu baturage.

    Muri iki gikorwa hari aba Agent ba BPR Bank Rwanda bafashaga abaturage kubafungurira Konti ndetse bakanabasobanurira ibyiza byo gukoresha banki ya BPR birimo kubona ikarita yokubikuza mukanya nkakoguhumbya

    Umwe mu bafunguriwe Konti, Ngabonziza Tharcisse, wari uri no mu kazi yavuze ko yishimiye iyi serivisi ahawe kandi bitishe akazi ke.

    Ati 'Iyi serivisi mpawe imfashije gukoresha umwanya wanjye neza kuko bitansabye guhagarika akazi kanjye ngo njye gutonda umurongo kuri Banki ngo bamfungurire Konti ikindi kandi banyakiriye neza.'

    Rutagengwa Philbert, ushinzwe ubucuruzi muri BPR Bank Rwanda yabwiye IGIHE ko abaturage ari abafatanyabikorwa babo ari yo mpavu babegereye ngo bababwire ibyiza BPR ibafitiye kandi babahe Serivisi zirimo kubafungurira Konti ku buntu.

    Ati 'Uyu munsi twegereye abaturage tugira ngo tubamenyeshe ibyiza BPR ibafitiye birimo kubona inguzanyo byoroshye bidasabye ingwate ikindi nitwe banki yonyine mu Rwanda yegereye abaturage mu gihugu hose.'

    Rutagengwa, yasabye abaturage gukomeza gukoresha BPR kugira ngo ibafashe kugera ku nzozi zabo byoroshye binyuze mu kubaha inguzanyo kandi nta ngwate batanze.

    Muri iki gikorwa cyo kwegera abaturage bababwira ibyiza bya BPR habereyemo n'imyidagaduro, abitabiriye iki gikorwa basusurutswa n'abahanzi batandukanye barimo Ariel Wayz, Kevin kade na Bushari.

    Habayeho no gutanga ibihembo kuri bamwe mu bafunguye Konti birimo amafaranga, iki gikorwa cyane true Kimironko, i Kabuga kuri 27 gisorezwa Nyabugogo kuri 28 Kamena 2024.

    BPR Bank Rwanda yegereye abaturage mu Mujyi wa Kigali

    Babafashaga kubafungurira konti n’ibindi

    Abafunguriwe konti bahabwaga n’ibihembo bitandukanye

    Ariel Wayz yasusurikije abitabiriye icyo gikorwa

    Abakozi ba BPR Bank Rwanda bafashaga abaturage kubaha serivsi zitandukanye

    Abaturage bitabiriye ibi bikorwa ku bwinshi

    Babafashaga kubafungurira konti ku buntu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bpr-bank-rwanda-yatangije-ubukangurambaga-bwa-ibyiza-ku-bacu-bugamije-kwegera

  • Abanyarwanda bari mu ruzinduko muri Jordanie beretswe amahirwe y'ubukerarugendo icyo gihugu kibumbatiye – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu Itsinda ry'Abanyarwanda 40 riri mu ruzinduko muri Jordanie aho bari kureba ibyo iki gihugu kimaze kugeraho cyane cyane mu bukerarugendo nka kimwe mu bitanga umusanzu ukomeye ku musaruro mbumbe w'igihugu aho nko mu 2023 bwari bwihariye 14.6%.

    Mu by'ingenzi bazasura ni ibijyanye no kureba uko iki gihugu cyazamuye urwego rw'ubuzima n'ubukerarugendo cyane cyane bushingiye ku iyobokamana.

    Ni itsinda rirangajwe imbere n'Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, Rugwizangoga Michaella.

    Rigizwe n'abo mu rwego rw'ubukerarugendo mu Rwanda, abo mu buvuzi, mu miryango ishingiye ku myemerere irimo amadini n'amatorero n'abandi.

    Ni uruzinduko rufatwa nka ya funi ibagara ubucuti iba ari akarenge, aho ruje rukurikira urw'Umwami wa Jordanie, Abdullah II na Minisitiri Queisi n'abandi bayobozi bagiriye mu Rwanda mu ntangiriro z'uyu mwaka.

    Minisitiri Queisi yavuze ko ubwo yari mu Rwanda, yiboneye byinshi rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yerekana ko ari byiza kuba Abanyarwanda basuye igihugu cye kugira ngo buri gihugu gihe kigenzi cyacyo ubunararibonye bwatuma bikomeza kwiyubaka.

    Yavuze ko yasuye n'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yibonera neza ubudaheranwa, imbaraga no kubabarira ndetse bakibagirwa muri bwa buryo bwo kubana neza kabone nubwo umuntu aba yarakugiriye nabi.

    Yagaragaje ko uretse ku ruhande rw'u Rwanda no ku ruhande rw'igihugu cye hari byinshi bishobora gutuma Abanyarwanda, Abanyafurika n'Isi muri rusange bakururirwa gusura iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.

    Ati 'Jordanie ni igihugu kibumbatiye umurage, igihugu cy'ubugeni, kimwe mu bimaze imyaka myinshi bibonywemo bimwe mu bisigaratongo by'abantu ba mbere babayeho ku Isi n'ibindi byinshi.'

    Jordanie izwi cyane ku hantu hagiye havumburwa ibisigaramatongo bivuga ku mateka y'umuryango w'Abayisiraheli uvugwa muri Bibiliya, kugeza kuri Yezu na nyuma ye.

    Uretse ibyo Minisitiri Queisi agaragaza ko Jordanie ari n'igihugu gifite ibice nyaburanga nk'Inyanja y'Umunyu (Dead Sea) ari na yo ifite mwinshi ku Isi.

    Muri Jordanie ni ho hari Uruzi rwa Yorudani rumwe Yezu yabatirijwemo n'ibindi bice nyaburanga by'amateka imaze imyaka ibihumbi.

    Minisitiri Queisi akavuga ko uwavuga ibyiza nyaburanga byo gusura muri Jordanie atarenza ingohe, igice cya Machaerus gifatwa nk'ikibumbatiye amateka y'ibisigaratongo, ari na ho Yohani Umubatiza umwe wabatije Yezu yafungiwe ndetse akanahacirirwa umutwe.

    Ati 'Ubu dufite ahantu ibihumbi 16 handitswe mu bitabo by'igihugu nk'ahabumbatiye amateka y'ibisigaratongo ndetse aho hantu biteganyijwe ko haziyongera kuko bivugwa ko muri Jordanie dufite aharenga ibihumbi 100 hagaragara ibisigaramatongo byakurura ba mukerarugendo.'

    Ashimangira ko iyo havuzwe Jordanie abantu baba bavuga igihugu ndangamateka ari yo mpamvu 'dusaba abavandimwe na bashiki bacu bo mu Rwanda kuza kudusura bakaryoherwa n'ibyo byiza nyaburanga.'

    Yerekanye ko iki gihugu gikunze gusurwa cyane aho byibuze 14.6% by'umusaruro mbumbe byihariwe n'amafaranga aba yakusanyijwe mu rwego rw'ubukerarugendo.

    Ati 'Ikindi Jordanie ni igihugu gikenye ku mabuye y'agaciro n'umutungo kamere muri rusange ari yo mpamvu nyuma yo kubaka Jordanie nshya mu 1921 twashoye mu kubakira ubushobozi bw'abaturage mu by'ubumenyi.'

    Yerekanye ko ari yo mpamvu uyu munsi muri iki gihugu uzahasanga umubare munini w'abenjenyeri, abaganga, abarimu b'umwuga, abanyamategeko 'n'ibindi twasangiza Abanyarwanda.'

    Ati 'Jordanie ni cyo gihugu cya mbere gifite urwego rw'ubuvuzi ruteye imbere mu Burasirazuba bwo Hagati, ha handi dufite abaganga benshi bita ku baturage, tukagira ibikorwaremezo byinshi by'ubuvuzi byaba ibya leta n'iby'abikorera.'

    Ibyo byose Minisitiri Queisi abijyanisha n'urwego rw'umutekano cyane cyane igisirikare cy'umwuga 'ibyo bikaba bike muri byinshi twasangiza bagenzi bacu bo mu Rwanda.'

    Jordanie ni igihugu cyo mu Burengerazuba bwa Aziya, gihana imbibi n'ibindi bihugu nka Arabie Saoudite, Iraq, Syria, Palestine na Israel. Gifite ubuso bwa kilometero kare 89.342 mu gihe abaturage bacyo barenga miliyoni 11.

    Abanyarwanda bari mu ruzinduko rujyanye n’ubukerarugendo muri Jordanie

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Jordanie, Urujeni Bakuramutsa (iburyo) yakiriye Abanyarwanda bari baje gusura iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati

    Minisitiri w'Ubukerarugendo muri Jordanie, Makram Mustafa A. Queisi yaherukaga i Kigali yahaye u Rwanda impano yakirwa na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze

    Urwanda na rwo rwahaye impano Minisitiri w'Ubukerarugendo muri Jordanie, Makram Mustafa A. Queisi ubwo yari ikigari ayishyikirizwa na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze (iburyo) n’Umuyobozi wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere RDB, Mukazayire Nelly (ibumoso)


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-abanyarwanda-bakunda-gutembera-bakwiriye-gushyira-jordanie-imbere-kuri

  • Perezida Kagame yihanangirije abayobozi bafata iby'abaturage bakabigira ibyabo – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 30 Kamena 2024 ubwo yiyamamairizaga kuri site ya Mbonwa mu Karere ka Karongi.

    Chairman wa FPR Inkotanyi yavuze ko uyu munsi hubakwa ubuyobozi bukora neza bugendera ku mahame ya FPR-Inkotanyi n'abo bafatanyije mu kugeza u Rwanda kure heza, Umunyanyarwanda akagezwaho ibyo agenewe byose nta kubyiyitirira.

    Ati 'Kuyobora neza [bisobanuye ko] ikigenewe umuturage w'u Rwanda kiba kigomba kumugeraho ndetse agomba kukibona. Mu buyobozi bwiza ntabwo habamo abayobozi bafata ibigenewe abaturage ngo babigire ibyabo. Ibyo turabirwanya, mukwiriye namwe mukabyanga.'

    Perezida Kagame yavuze ko uturere duturiye Ikiyaga cya Kivu twateye imbere cyane ko iki kiyaga kibumbatiye n'ubukunngu bwinshi, asaba abaturage batwo gukomeza kudufata neza.

    Ati 'Numvise ko musigaye mufite n'amahoteli agendera hejuru y'amazi. Ako ni agashya ntabwo byari bisanzwe hano ni mwe mwabizanye.'

    Perezida Kagame yijeje ab'i Karongi bene hoteli nyinshi zigendera ku mazi, abikesheje ko iterambere nk'iryo ryahereye muri ka karere kari muri dutanu dukora ku Kiyaga cya Kivu.

    Ati 'Usibye [amahoteli] ari ku butaka atagenda, turashaka ko [n'ayo agendera hejuru y'amazi] yubakwa akaba menshi kandi akaba meza. Ntabwo twifuza gukora gusa, twifuza no gukora imirimo inoze ibintu byose bikaba byiza.

    Karongi ni ko karere ka mbere kadukanye iri koranabuhanga aho ubwato bwahinduwe hoteli imwe ikora nk'izi zisanzwe, itandukaniro rikaba ko yo igenda hejuru y'amazi.

    Ubwo bwato bwiswe 'Mantis Kivu Queen Uburanga' bwatangiye kugeragezwa muri Mata 2023 harebwa ko bwujuje buri kimwe cyose gisabwa ngo butangire gutanga serivisi.

    Biteganywa ko buzajya buzakora nka Hoteli y'inyenyeri eshanu, bushyirwemo ibikoresho byose bisabwa muri bene iyo hoteli kugira ngo itange serivisi.

    Burimo na Hoteli y'amateka byateganywaga ko, bukazakorera mu turere twa Karongi, Rubavu na Rusizi, ariko bitavuze ko n'abashaka serivisi zabwo bo mu bindi bice by'igihugu baza kumva icyanga cyabwo.

    Ni ubwato bufite uburebure bwa metero 35, bukagira ibyumba 13, restaurants, akabari, ubwogero, Jacuzzi n'ibindi. Mu byumba harimo kimwe gishobora kwakira abo ku rwego rw'abakuru b'ibihugu n'ikindi cy'abanyacyubahiro basanzwe.

    Mu byo bwitezweho harimo kugeza abantu ku kirwa cy'Idjwi no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nyoni.

    Mantis igenzura ubu bwato, isanzwe ifite hotel mu Rwanda mu Karere ka Rusizi nayo yo ku rwego rwo hejuru. Yitwa Mantis Kivu Marina Bay, ifite ibyumba 79 birimo kimwe gishobora kwakira Umukuru w'Igihugu.

    Perezida Kagame yakiriwe n’ibihumbi by’Abanya-Karongi

    Ubwo Perezida Kagame yari ageze kuri site ya Mbonwa mu Karere ka Karongi, yakiriwe n’ibihumbi by’abaturage benshi baturutse muri aka karere n’utundi bihana imbibi

    Ubwato bwa Mantis Kivu Queen Uburanga bwaje buhindura isura y’ubukerugendo bukorerwa mu Kiyaga cya Kivu

    Perezida Kagame yijeje ab’i Karongi ubwato bwinshi bugenda hejuru y’amazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yijeje-ab-i-karongi-ubwato-bwinshi-bugendera-hejuru-y-amazi

  • Huye: Dr Frank Habineza azashyiraho isomo ry… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru akaba umunsi wa 9 w'ibikorwa byo kwiyamamaza, ishyaka Green Party ndetse n'Abarwanashyaka baryo berekeje mu Ntara y'Amagepfo,Akarere ka Huye Umurenge wa Mukura.

    Mu masaha ya nyuma ya Saa Sita gato nibwo Dr Frank Habineza umukandida w'ishyaka Green Party yageze muri uyu murenge hanyuma yakirwa n'abantu benshi abandi buzura amazu kugira ngo bamuhange amaso.

    Umuyobozi w'umurenge wa Mukura, yahaye ikaze abashyitsi bagendereye uyu murenge hanyuma asaba abaturage kurangwa n'ubwitonzi ndetse no gutega amatwi kugira ngo bumve imigabo n'imigambi y'ishyaka Green Party.

    Mu kanyamuneza kenshi, Ntezimana Jean Claude ucyuye igihe mu Nteko Inshinga A mategeko yahise atangira kuganiriza abaturage bo muri aka karere ababwira ko yishimiye kuba yagarutse mu rugo abazaniye ibyiza. Ati 'Nishimiye ko uyu munsi nagarutse mu rugo mbazaniye ibyiza gusa. Murabizi aha si ubwa mbere tuhaje.'

    Ntezimana Jean Claude umwe mu bakandida depite 50 batanzwe n'ishyaka Green Party, yeretse abaturage b'akarere ka Huye bamwe mu bakandida bagendanye hanyuma abasaba kuzatora ku nyoni ya Kagoma mu matora y'Abadepite.

    Nk'umukandida depite uhatanye mu matora y'uyu mwaka, Ntezimana Jean Claude akaba n'umunyamabanga mukuru w'ishyaka Green Party yavuze ko muri manda ishize bakoze ibishoboka byose bagakora ubuvugizi bashize amanga hanyuma ibyo basezeranyije abanyarwanda bakabasha kubigeraho ku kigero cya 70%.

    Dr Frank Habineza yavuze ko Akarere ka Huye ari akarere akunda cyane kubera ko kamuhaye ubumenyi cyane ko yize muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye aho yigaga ariko akanakora akazi k'itangazamakuru.

    Dr Frank Habineza yatangaje ko nyuma yo gusoza kwiga muri kaminuza iherereye muri aka karere yahise ahabwa akazi muri Goverinoma atagasabye ndetse akaba yaragize igitekerezo cyo gushinga ishyaka atari yasoza kwiga ariko agirwa inama yo kubanza gusoza amasomo.

    Agaruka ku migabo n'imigambi y'ibyo ateganyiriza abaturage bo mu karere ka Huye kakaba akarere yakuyemo ubumenyi bwabaye umusingi wo kuba ashaka kuyobora igihugu, yavuze ko azateza imbere aka karere binyuze mu bucuruzi ndetse akagabanya imisoro kugira ngo ubucuruzi bwiyongere muri aka karere kiganjemo urubyiruko.

    Dr Frank Habineza yavuze ko naramuka atowe azashyiraho uburyo buri munyeshuri azabasha kwiga amatego ku buryo umuntu azamenya itegeko rimugonga ndetse n'itegeko rimurengera. Ibi bizaca akarengane ndetse no kwica amategeko.

    Dr Frank Habineza yagize ati 'Ngarutse kuri uyu mujyi wacu , umujyi wa Kaminuza, impamvu nyigarukaho ni ukubera ko twasanze ariyo igize akarere ka Huye. Kaminuza idahari, umujyi wa Huye waba usa nk'aho udahari. Abanyeshuri barenga 10,000 ni isoko, barahaha ibiryo bikaboneka, abarimu baraza nabo bagahaha.'

    Yakomeje agira ati 'Ariko mu bintu twabonye bijyanye n'Abaganga.Nubwo ndimo mbavugira ndaza kubagarukaho ariko reka mbanze mpera kuri iki. Abaganga ni inshuti zanjye cyane barambwiye ngo abaganga dufite ikibazo. Amashuri twiga yose ntabwo tujya twigamo ibijyanye n'amategeko kandi dufite indahiro turahira. Ugasanga dukoze agakosa gatoya bakadufunga kubera twanditse nabi amazina y'abarwayi, cyangwa gukora akantu gato kubera ko tutazi iby'amategko tugafungwa.'

    Asezeranya ko naramuka atowe azashyiraho isomo ryo kwigisha amategeko mu mashuri yose byumwihariko abiga ubuganga muri kaminuza kugira ngo buri muntu ajye amenya itegeko rimugenga ndetse n'itegeko rimurengera.

    Dr Frank Habineza yongeye gusezeranya abaturage bo mu karere ka Huye ko naramuka atowe bazabasha kurya inshuro eshatu ku munsi ku buryo inzara abantu bavuga ko iba mu karere ka Huye izagenda nka nyomberi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144532/huye-dr-frank-habineza-azashyiraho-isomo-ryamategeko-mu-ishami-ryubuganga-nayobora-igihugu-144532.html

  • Paul Kagame yasabye ko umuhanda Karongi-Muhanga usanwa vuba – #rwanda #RwOT

    Paul Kagame wari wakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu mu Karere ka Karongi, yagaragaje ko atishimiye kuba umuhanda Karongi-Muhanga warangiritse.

    Ati 'Hanyuma hari umuhanda uva hano muri ibi bice, ugenda ukagera za Muhanga mu mujyi. Ntabwo nishimye cyane kuko ikibazo gihari cyari gikwiye kuba cyarakemutse kera ariko ndabasezeranya ko kigiye gukemuka byanze bikunze.'

    Yakomeje agaragaza ko bikwiye kwihutishwa bikanashyirwamo imbaraga kugira ngo umusaruro uturuka muri Karongi na Rutsiro ubashe kugera ku masoko atandukanye.

    Ati 'Aho tuvugira aha, ubwo abo mbwira barumva. Kugira ngo ibyiza bitatse utu turere ndetse byubakira ku kiyaga, abantu bashobore kubigana mu buryo bworoshye cyangwa se umusaruro uturuka hano ushobore kugera ku isoko ry'ahandi mu gihugu cyangwa mu Mujyi Mukuru w'u Rwanda byoroshye ndetse muvanemo ifaranga.'

    Yashimangiye ko yizeye umutekano igihugu gifite ariko ko bikwiye kujyana n'ibikorwaremezo binoze birimo n'imihanda mu kunoza urujya n'uruza hagati y'uturere.

    Ati 'Bijyana n'umutekano, ndawizeye kandi ndabizeye kuri wo. Rero turashaka ko ari abakerarugendo, ari abandi bacuruza, biba urujya n'uruza hagati y'utu turere n'ahandi. Imihanda bayivuze, amashanyarazi bayavuze, ari inyubako zindi, ari iz'amashuri, iz'aho bavurira, birahari twavuga ko ari byiza ariko turashaka ibirenze. Turashaka kubyongera, ubu iriya tariki ya 15 y'ukwezi gutaha kugira ngo dutangire.'

    Umuhanda Muhanga-Karongi warangiritse cyane ku buryo wagiye uzamo ibinogo. Ni umuhanda w'ibilometero 128 umaze igihe kuko igice cya mbere cyawo cyuzuye mu 2000, ikindi cyuzura mu 2002.

    Ni umuhanda ufatiye runini ubukungu bw'igihugu kuko woroshya ubuhahirane hagati y'ibice by'Iburengerazuba, Intara y'Amajyepfo n'Umujyi wa Kigali kandi ukanyuramo ba mukerarugendo batandukanye bava cyangwa bajya mu turere nka Rutsiro, Karongi na Nyamasheke.

    Mu bihe bitandukanye ubuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubwikorezi, RTDA, cyakunze kugaragaza ko umuhanda Muhanga-Karongi umaze igihe wubatswe ku buryo washaje ukaba ukeneye gukorwa bushya.

    Bwakunze kugaragaza ko wakabaye warakozwe kera ariko hakomeje kuba imbogamizi mu kubona amafaranga akenewe ngo wose usanwe, cyane ko ibikorwa byo kuwusana byagiye bikorwa mu byiciro.

    Bigaragazwa ko wangijwe bikomeye cyane biturutse ahanini ku modoka z'uruganda rukora sima (CIMERWA) zawukoresheje cyane kandi zikoreye imizigo iremereye, mu gihe ubwo wakorwaga ibyo bitari byarateganyijwe.

    RTDA yakunze kugaragaza ko bizagera mu 2024 uwo muhanda waramaze gukorwa mu buryo burambye nubwo icyo kibazo kitarakemuka na n'ubu.

    Umuhanda wa Muhanga-Karongi warangiritse bikomeye

    Paul Kagame yasabye ko ikibazo cy’uyu muhanda gikemuka vuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/paul-kagame-yasabye-ko-umuhanda-karongi-muhanga-usanwa-vuba