Blog

  • Police HC yatewe mpaga na APR HC nyuma yo kwikura mu kibuga umukino utarangiye #rwanda #RwOT

    Ishyiraamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND), ryamaze gufata umwanzuro wo gutera mpaga ikipe ya Police HC kubera kwikura mu kibuga ikanga kurangiza umukino wa mbere mu ya nyuma ya Kamarampaka (Playoffs 2024) yahuragamo na APR HC.

    APR HC na Police HC ni zo zageze ku mukino wa nyuma wa Kamarampaka muri Handball zikaba zigomba gutanguranwa imikino 2 muri 3 zigomba gukina.

    Umukino wa mbere wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2024 ubera Kimisagara.

    Gusa uyu mukino ntabwo warangiye kubera ko Police HC yikuye mu kibuga nyuma yo kwinubira imisifurire.

    Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 19 n’amasegonda 20, APR HC yari imbere n’ibitego 9-8, yaje guhabwa penaliti Police itemeye ihita inasohoka mu kibuga, abasifuzi bagumye ku cyemezo cya bo APR irayitera irinjira biba 10-8 ariko abakinnyi ba Police HC banga kugaruka mu kibuga, umukino wahise usubikwa.

    Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda rikaba ryasohoye itangazo rivuga ko nyuma yo gusesengura ibyabaye kuri uyu mukino bigatuma usozwa mu buryo butagenwe, bafashe umwanzuro wo gutera mpaga ikipe ya Police HC.

    Iti “Umukino wa mbere wa Playoffs mu bagabo wahuje Police Handball na APR Handball Club ku wa 29/06/2024 ikipe ya Police itewe mpaga bitewe no kwikura mu kibuga umukino utarangiye. Umukino wa kabiri wa playoffs uzakinwa tariki ya 6/07/2024 aho umukino uzabera n’amasaha bizatangazwa bitarenze tariki ya 4/07/2024.”

    Yasoje ivuga ko ibindi bijyanye n’imyitwarire inzego zibishinzwe zirimo kubisesengura mu gihe cya vuba FERWAHAND ikazamenyesha imyanzuro.

    Mu gihe APR yatsinda umukino wo ku wa 6 Nyakanga yahita yegukana igikombe ni mu gihe Police yawutsinda hazakinwa undi ugena utwara igikombe.

    Police HC yatewe mpaga kubera kwikura mu kibuga umukino utarangiye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-hc-yatewe-mpaga-na-apr-nyuma-yo-kwikura-mu-kibuga

  • Hagaragajwe uruhare rw'abajyanama b'ubuzima mu kurwanya indwara z'ibyorezo – #rwanda #RwOT

    Akarere ka Rubavu gafite abaturage benshi bajya gushakishiriza amaramuko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibituma indwara z'ibyorezo zishobora kuba zahakwirakwira mu buryo bworoshye, mu gihe bagiye mu bice birimo ibyorezo mu bindi bihugu.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Ishimwe Pacifique, avuga ko kuri ubu bahagaze neza mu kwirirnda indwara z'ibyorezo, yaba ibituruka mu bindi bihugu cyangwa se ibikwirakwira imbere mu gihugu, birimo nka Virusi itera Sida na Ebola.

    Yavuze ko mu myaka mike ishize bakingiye abaturage benshi biganjemo abaturiye imipaka ndetse n'abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

    Ati 'Ubu hano tugira abakangurambaga b'urungano hanyuma bakadufasha gukurikirana bagenzi babo kandi babyiyumvamo, dukorana mu tugari twose. Nk'abantu baturiye imipaka twari twakoze ubukangurambaga tunakingira abantu benshi (51,459) ibyo byatumye ubwirinzi bujya ku gipimo cyo hejuru ku buryo mu myaka igera nko muri itatu aho Ebola yari yagaragaye ntabwo yigeze yambuka ngo igere mu gihugu cyacu.'

    Visi Meya yakomeje avuga ko muri aka Karere abajyanama b'ubuzima baturiye imipaka bahuguwe ku kuvura abaturage iby'ibanze ndetse banahabwa udukingirizo kugira ngo bajye baduha abadukeneye mu kwirinda Virusi itera Sida.

    Yavuze ko uretse kuba udukingirizo twarahawe abajyanama b'ubuzima hari na Kioske dushyirwamo mu rwego rwo gufasha abaturage kutubona hafi. Mu bindi byakozwe harimo gahunda yo gupima abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse n'abakora umwuga w'uburaya nibura inshuro ebyiri mu mwaka mu rwego rwo kureba niba nta bwandu bushya cyangwa ikindi cyorezo gishya bafite.

    Abajyanama b'ubuzima biteguye kurwanya indwara z'ibyorezo

    Akarere ka Rubavu gafite abajyanama b'ubuzima barenga 1900 kuri ubu bavuga ko bahuguwe ku gufasha abafite indwara z'ibyorezo ku buryo biteguye neza gufasha abaturage.

    Umwe mu bajyanama b'ubuzima, Nirere Laurence yagize ati 'Twe duhugurwa uko twakwakira abantu wenda bavuye hakurya muri Congo, batweretse uko tubapima, ubujyanama twahaba ku buryo uwo muturage yisanga mu Muryango Nyarwanda nta kibazo afite. Iyo rero umusanganye ibimenyetso bike uhita umwohereza kwa muganga.'

    Nirere yavuze ko mu gihe Ebola yari iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nabwo bari barigishijwe uko bafasha umuntu wagaragaweho ibimenyetso ku buryo nta kibazo cyari kuhaboneka.

    Sifa Seraphine we yavuze ko abajyanama b'ubuzima babona amahugurwa ku ndwara runaka iba yiganje mu gice bakoreramo, ayo mahugurwa bahabwa na Minisiteri y'Ubuzima ngo usanga abumbatiye ubumenyi ku ndwara runaka iba yiganje aho bakorera.

    Ati 'Nka hano ku mupaka ho baduhugura kenshi cyane cyane ku kwita ku bantu bafite ubwandu bwa virusi itera Sida, malaria, igwingira, Ebola n'izindi ndwara zinyuranye, abantu nababwira ngo ntibagire ikibazo hano haje icyorezo twiteguye kugikumira.'

    Umuyobozi w'Ibitaro bya Rubavu, CSP Dr. Tuganeyezu Oreste, yavuze ko hari gukorwa ibintu byinshi birimo kongerera ubushobozi abajyanama b'ubuzima baturiye imipaka ku kuntu batanga amakuru ku ndwara z'ibyorezo ndetse no kurushaho kwegereza serivisi abayituriye.

    Ati 'Dukora ubukangurambaga buhoraho cyane cyane ku mipaka, icya kabiri turi kwegereza serivisi abazikeneye kuko iyo umuntu amenye uko ahagaze binamufasha kwirinda mu bihe biri imbere. Turashyira imbaraga mu kwegereza izo serivisi abaturage aho tunishimira ko Akarere kacu kahereweho mu kwigisha abajyanama b'ubuzima ku kuntu batanga amakuru kuri izi serivisi.'

    Ibitaro bya Rubavu biha serivisi abaturage barenga ibihumbi 550 bakorana n'ibigo nderabuzima 14. Akarere ka Rubavu kandi gafite imirenge itandatu ihana imbibi na RDC birimo umurenge wa Bugeshi, Busasamana, Cyanzarwe, Gisenyi, Rubavu na Nyamyumba.

    Abajyanama b'ubuzima bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko biteguye kurwanya indwara z'ibyorezo

    Abajyanama b'ubuzima benshi bahawe amahugurwa yabafasha kurwanya indwara zitandukanye

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Ishimwe Pacifique avuga ko biteguye kurwanya indwara iyo ariyo yose y'icyorezo

    Umuyobozi w'ibitaro bya Rubavu, CSP, Dr. Tuganeyezu yavuze ko bahuguye abajyanama b'ubuzima ku kuntu bafasha abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruhare-rw-abajyanama-b-ubuzima-mu-kurwanya-indwara-z-ibyorezo

  • Ubwitabire buke kwa Mpayimana na Frank Habineza; Isesengura ku migendere y'ibikorwa byo kwiyamamaza (Video) – #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo gusesengura iby'ibi bikorwa byo kwiyamamaza, IGIHE yabateguriye ikiganiro na BTN TV, kigamije kurushaho gusobanukirwa neza ibirimo kuba n'impamvu yabyo.

    Reba ikiganiro hano.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubwitabire-buke-kwa-mpayimana-na-frank-habineza-isesengura-ku-migendere-y

  • Rwanda FDA yahagaritse umuti wifashishwa mu kuvura amaso – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Rwanda FDA yashyize hanze ku wa 30 Kamena 2023, iki kigo cyagaragaje ko uyu muti ukorwa n'Uruganda rwo mu Buhinde rwitwa Curis Lifescience Pvt Ltd.

    Rwanda FDA yamenyesheje abafite ububiko bw'imiti n'amashami yabo, abinjiza imiti mu Rwanda, farumasi ziranguza n'izicuruza imiti, amavuriro ya Leta n'ayigenga guhagarika, gukwirakwiza no gukoresha uwo muti.

    Byamenyeshejwe kandi n'abaganga n'abahanga mu by'imiti n'abakoresha imiti bose.

    Ni icyemezo cyafashwe nyuma ya raporo zitandukanye Rwanda FDA yakiriye zikemanga ubuziranenge bw'uyu muti, aho wagaragaje ibimenyetso binyuranyije n'ubuziranenge bwawo ku bijyanye n'amabara.

    Rwanda FDA yagaragaje ko uyu muti wakozwe muri Gicurasi 2023, ukazarangira muri Mata 2026, yakoze ubusesenguzi isanga nimero y'uwo muti yarahinduye ibara.

    Mu itangazo ryasinyweho n'Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, Dr. Emile Bienvenu, iki kigo cyakomeje kiti 'Aho kuba ikigina, ibara ry'iyi nimero y'umuti ryahindutse umukara, binyuranye n'ibipimo byawo by'ubuziranenge.'

    Iki kigo ku bw'ibyo cyavuze ko abantu bose bagomba guhagarika gutanga no gukoresha nimero yavuzwe haruguru, bakayisubiza aho bayiranguye, abaturage bakifite bagahagarika kuyikoresha.

    Ikindi ni uko abari bafite iyo miti bagomba gushyikiriza Rwanda FDA mu gihe cy'iminsi 10 y'akazi uhereye ku wa 30 Kamena 2024, raporo igizwe n'imibare y'ingano yayo baranguye, iyo bagurishije, iyagaruwe n'ingano yose bazaba bafite igomba kwangizwa.

    Rwanda FDA yahagaritse uyu muti


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-fda-yahagaritse-umuti-wifashishwa-mu-kuvura-amaso

  • David Chimezie wakinaga muri Nigeria yageze m… – #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Police FC ikomeje kwiyubaka mu buryo bukomeye aho iri kwiyubaka yitegura imikino Nyafurika ya CAF confederation Cup.

    Mu gukomeza kwiyubaka mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga ikipe ya Police FC yakiriye Myugariro wakinaga mu mutima w’ubwugarizi bw’ikipe ya Enugu Rangers.

    Uyu musore ufite uburebure bwa metero imwe na sanimetero 85 yagombaga kugera mu Rwanda mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, gusa indege yaje gukererwa biba ngombwa ko agera mu Rwanda ku isaha ya saa 07:00 am.

    Biteganyijwe ko uyu musore ahita asinya amasezerano y’imyaka ibiri kuko ibiganiro byose byarangiye mbere. Biteganyijwe ko uyu musore azajya akinana na Yakubu Issah nawe uherutse gusinyira Police FC gusa we akaba akomoka muri Ghana.

    David yafashije ikipe ye ya Enugu kwegukana igikombe cya shampiyona ya Nigeria


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144545/david-chimezie-wakinaga-muri-nigeria-yageze-mu-rwanda-aje-gusinyira-ikipe-ya-police-fc-144545.html

  • Clatous Chama yatengushye Simba SC #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwanga kongera amasezerano muri Simba SC, umunya-Zambia, Clatous Chama yahise yerekeza muri mukeba, Yanga.

    Chama yari amaze imyaka 5 akinira Simba SC, aho yayigezemo 2018 ayikinira kugeza 2021 ari bwo yajyaga muri RS Berkane yakinnyemo umwaka umwe ahita agaruka muri Simba SC yakiniraga kugeza uyu munsi.

    Simba SC ikaba yarifuje kuba yakongerera uyu mukinnyi amasezerano cyane ko bamufataga nk’umukinnyi babanye neza mu myaka 5 byari kuyorohera, gusa yabiteye utwatsi.

    Uyu mukinnyi akaba yirengangije ibihe byiza bagiranye maze ahita yerekeza muri mukeba Yanga.

    Kuri uyu Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024, ni bwo Yanga itangira imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2024-25 ndetse n’Imikino Nyafurika ya CAF Champions League.

    Chama yanze kongera amasezerano muri Simba SC

    Chama yerekeje muri Yanga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/clatous-chama-yatengushye-simba-sc

  • Space station astronauts forced to shelter as Russian satellite breaks into more than 100 pieces #rwanda #RwOT

    Astronauts on the International Space Station were forced to take shelter last night after a Russian satellite broke into more than 100 pieces.

    The nine astronauts living on the space station were told to shelter in their respective spacecraft, according to NASA, after the debris was spotted.

    NASA astronauts Butch Wilmore and Sunni Williams boarded their Starliner spacecraft, the Boeing-built capsule that has been docked since June 6 in its first crewed test mission on the station.

    Three of the other US astronauts and a Russian cosmonaut went into SpaceX's Crew Dragon capsule that flew them to the station in March.

    The sixth US astronaut joined the two remaining cosmonauts in their Russian Soyuz capsule that ferried them there in September last year.

    The astronauts emerged from their spacecraft roughly an hour later and resumed their normal work on the station, NASA said.

    Russian missile theory

    There were no immediate details on what caused the break-up of the Russian Earth observation satellite, which was declared dead in 2022.

    Experts thought it was unlikely Russia shot it down with a ground-based anti-satellite missile.

    'I find it hard to believe they would use such a big satellite as an ASAT target,' said Harvard astronomer Jonathan McDowell. 'But, with the Russians these days, who knows?'

    Russia sparked strong criticism in 2021 when it struck one of its defunct satellites in orbit with a missile launched from its Plesetsk rocket site.

    The blast, testing a weapon system ahead of Russia's 2022 invasion of Ukraine, created thousands of pieces of orbital debris.

    Mr McDowell and other analysts speculated the break-up could have been caused by a problem with the satellite, such as leftover fuel on board causing an explosion.

    US Space Command, tracking the debris swarm, said there was no immediate threat to other satellites.

    The post Space station astronauts forced to shelter as Russian satellite breaks into more than 100 pieces appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/space-station-astronauts-forced-to-shelter-as-russian-satellite-breaks-into-more-than-100-pieces/

  • Rutahizamu Peter Agblevor yasesekaye i Kanombe aje guhangana na APR FC – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Peter Agblevor wa Police FC, yageze mu Rwanda aho aje kwifatanya na bagenzi be mu myiteguro y'umwaka w'imikino 2024-25.

    Uyu rutahizamu yageze i Kigali kuri uyu Mbere tariki 1 Nyakanga 2024, aho Police FC ifitanye umukino na APR FC muri stade Amahoro mu muhango wo kuyifungura.

    Umukino wa Police FC na APR FC uratangira saa kumi n'imwe, gusa Peter Agblevor arashidikanwaho kuko ashobora kudakina uyu mukino kuko atakoranye imyitozo na bagenzi be.

    Rutahizamu wa Police FC ,Peter Agblevor yageze mu Rwanda aho aje kwifatanya n’abandi mu myiteguro y’umwaka w’imikino 2024-25. pic.twitter.com/sfyqHiRkZ7

    — Rigoga Ruth (@rigogaruth) July 1, 2024

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-peter-agblevor-yasesekaye-i-kanombe-aje-guhangana-na-apr-fc-videwo/

  • Dr. Habineza Frank yasezeranyije kugabanya imyaka ya 'Pansiyo' natorerwa kuyobora u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yakomerezaga ibikorwa byo kwiyamamaza mu Ntara y'Amajyepfo, mu Karere ka Huye.

    Umukandida Dr. Frank Habineza, yagarutse ku mateka y'Ishyaka rya Green Party, yerekana uburyo Akarere ka Huye ari yo ngobyi yaryo.

    Yashimangiye ko igitekerezo cyo gushinga ishyaka yagikuye mu Karere ka Huye, ubwo yari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR).

    Yavuze ko igitekerezo cyo kurishinga cyatangiye mu 2002 ariko ntibyahita bikunda, ahubwo bisaba ko bigera mu 2007, we na bagenzi bongera kubyutsa ibi bitekerezo.

    Ati 'Twahuye na bagenzi banjye mbabwira ko cya gitekerezo cyo muri 2002 kitapfuye ndetse no muri abo banyeshuri harimo Senateri Alexis Mugisha, buriya nawe ari mu bo twatangiranye iri shyaka. Twaricaye turavugurura, kugeza ubwo muri 2009 twashinze ishyaka ryaje kwemerwa mu 2012 kandi muraribona ryarakuze, rigera mu Nteko Ishinga Amategeko none ubu intego ni ukuyobora igihugu.'

    Dr. Habineza Frank yamurikiye abaturage ibyo yifuza kubagezaho birimo ko natorerwa kuba Umukuru w'Igihugu, azagabanya imyaka y'ikiruhuko cy'izabukuru, ikava kuri 65 ikajya kuri 60.

    Ishyaka rya Green Party ryagaragaje ko kugabanya imyaka yo kujya muri Pansiyo bizagira ingaruka nziza ku rubyiruko kuko bizaruha urubuga rwo kugaragaza icyo rushoboye, rukaba rwaninjira mu mirimo ari rwinshi bitewe n'uko imyanya iziyongera.

    Berekanye imigambi itandukanye yo guteza imbere abaturage binyuze mu guhanga imirimo. Uyu Mukandida yavuze ko natorwa akaba Perezida wa Repubulika azashyiraho uburyo bwo guhanga umurimo aho byibura azajya ahanga imirimo ibihumbi 500 buri mwaka.

    Ibi ngo bizanyura mu gushinga ibigo by'imyuga n'ubumenyingiro muri buri murenge kandi bikazajya byigisha ibikenewe muri iyo mirenge, bijyanye n'umwihariko wayo.

    Ati “Niba ari ishuri rituriye amazi abaryigamo bakwiye kuba biga uburobyi, gukora ubwato, n'ibindi ariko bijyanye n'aho batuye.''

    Yakomeje avuga ko azashyiraho ikigo gihuza abakozi n'abatanga akazi mu nzego zaba iza Leta n'izigenga (Rwanda Employment Agency) kikazagaba amashami mu mirenge yose.

    Dr. Frank Habineza kandi yagaragaje ko azashyiraho umushahara fatizo ku mukozi wese uhereye ku mukarani, umukozi wo mu rugo n'abandi bakozi hagamijwe gukuraho akarengane abakozi bakorerwaga n'abakoresha babo.

    Ibikorwa byo kwamamaza abakandida ba Green Party birakomereza mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke ku wa 1 Nyakanga 2024.

    Dr. Frank Habineza asobanura imigabo n’imigambi ye

    Dr. Habineza asuhuza abanyamuryango b’Ishyaka rye

    Dr. Habineza asuhuza abanyamuryango b’Ishyaka rye

    Dr. Frank Habineza yakiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ngabo Fidele

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Fidele Ngabo aha Dr. Frank Habineza ikaze mu bikorwa byo kwiyamamaza

    Abarwanashyaka ba Green Party bari bafite morale iri hejuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-habineza-frank-yasezeranyije-kugabanya-imyaka-ya-pansiyo-natorerwa-kuyobora

  • Mu mwambaro wa Gikundiro, Fitina Omborenga yamaze gusinyira Rayon Sports ndetse ahita atangaza ikimuraje ishinga imbere y’ibihumbi by’aba-“Rayon bahoze ari mukeba – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi Fitina Omborenga yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Rayon Sports nyuma yo gutandukana na Mukeba APR FC yari amazemo imyaka irindwi.

    Omborenga yagiye muri Rayon Sports mu gihe yari amaze imyaka myaka irindwi yari amaze muri APR FC yatwaranye nayo ibikombe bitandatu bya shampiyona hamwe na kimwe kiruta ibindi. By'umwihariko, akaba yarashoje umwaka wa 2021 ari umwe mu batsinze ibitego byinshi mu Ikipe y'Ingabo z'Igihugu nubwo yari myugariro.

    Akimara gusinyira Murera, Omborenga yagize ati 'Si njye uzabona ngeze imbere ya biriya bihumbi by'abafana ba Rayon Sports. Ni umwihariko wayo.

    Aho mvuye natwaraga ibikombe kandi nkorera ku gitutu. Ikipe iri ku rwego rwo kungumisha kuri izo ntego mu Rwanda ni Rayon Sports. Nishimiye cyane kuyisinyira.'

    Omborenga yiyongereye ku bandi bakinnyi Gikundiro imaze kugura barimo Nshimiyimana Emmanuel uzwi nka Kabange ukina inyuma ku ruhande rw'iburyo. Hari kandi Abarundi babiri, Ndayishimiye Richard wavuye muri Muhazi na Rukundo Abdul Rahman wavuye mu Amagaju ndetse na Niyonzima Olivier Seif wasubiye muri iyi kipe avuye muri Kiyovu Sports.

    Source : https://yegob.rw/mu-mwambaro-wa-gikundiro-fitina-omborenga-yamaze-gusinyira-rayon-sports-ndetse-ahita-atangaza-ikimuraje-ishinga-imbere-yibihumbi-byaba-rayon-bahoze-ari-mukeba-amafoto/