Category: Uncategorized
-
Lazarus Chakwera yatorewe kuyobora Malawi atsinze Mutharika wari Perezida kuva mu 2014
Lazarus Chakwera uri mu batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho muri Malawi, yatorewe kuyobora iki gihugu atsinze Peter Mutharika wari Perezida kuva mu 2014. -
Igare rigiye kwifashishwa mu kurushaho kunoza ubukerarugendo mu Rwanda
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena 2020, nibwo mu Karere ka Musanze, mu Kigo cy’Amagare (Africa Rising Cycling Center) hatangijwe ku mugaragaro ubukerarugendo bushingiye ku Igare, aho ababukora baryifashisha basura ibice nyaburanga bitandukanye mu Rwanda. -
Isura nshya ya Kigali: Ku Kimihurura hagiye kubakwa inyubako zizahindura umujyi #rwanda #RwOT
Umunsi ku wundi Kigali iri guhindura isura ndetse birarushaho gufata indi ntera kubera ibikorwaremezo bigezweho biri kubakwa. Ubu ku Kimihurura ahazwi nka Minijust ni ahandi hatahiwe hagiye guhinduka burundu kuko inyubako zose zihari uhereye ku Rukiko rw’Ikirenga n’ahakorera Minisiteri y’Ubutabera, zose zigiye gusenywa hubakwe inzu z’akataraboneka zizaba zirimo buri kimwe cyose umuntu yakenera. -
Kicukiro: Polisi yafashe uwari umaze iminsi ashakishwa kubera ubwambuzi #rwanda #RwOT
Polisi ikorera mu Karere ka Kicukiro mu Kagari ka Kamashashi mu Murenge wa Nyarugunga yafashe umuntu wari umaze iminsi agenda abikuza amafaranga mu buryo bw’uburiganya ku bakozi b’ikigo cy’itumanaho gitanga serivisi zo kohererezanya amafaranga. -
Igor Mabano yaserutse neza mu gitaramo cya kabiri cya Iwacu Muzika Festival, Ni inde utahiwe? #rwanda #RwOT
Iwacu Muzika Festival iri kuba ku nshuro yayo ya kabiri. Ibitaramo by’uruhererekane bizakorwa muri iri serukiramuco mu cyumweru gishize byafunguwe na Bruce Melodie wabaye umuhanzi wabimburiye abandi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020 hari hatahiwe Igor Mabano wari uwa kabiri utaramye. -
Umwarimu yicishije umukobwa we umwuko amusanze ateretana n’umuhungu. #rwanda #RwOT
Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye yatawe muri yombi na polisi ya Migori nyuma yo gukubita umukobwa we w’imyaka 17 umwuko kugeza apfuye ubwo yari amusanze ahagararanye n’umuhungu bivugwa ko yamuteritaga.
Rades Apida hamwe n’umuryango we, bagerageje guhisha icyo cyaha bategura ko umukobwa ashyingurwa nta ruhushya.Ikosa ry’uyu mwangavu ryanatumye akubitwa bikamuviramo kuhasiga ubuzima, bivugwa ko ari uko se umubyara yamusanganye n’umuhungu bakundana iruhande rw’urugo rwabo mu gace ka Uriri, mu Ntara ya Migori.
The Standard yo muri Kenya ivuga ko Apida yakubise umukobwa we n’umukunzi we ikintu kitagaragara ariko bikekwa ko ari kimwe mu bikoresho byifashishwa mu gikoni.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Kamena, umuyobozi wa polisi mu gace ka Uriri, Peter Njoroge, yemeje ko uyu mukobwa yitabye Imana.Njoroge yagize ati“Twabonye ko ukekwaho yakubise umukobwa we wari mu ishuri mu mwaka wa kane mu ishuri ryisumbuye rya Ogari nyuma yo kumusangana n’umukunzi we w’imyaka 19.”
Nk’uko Njoroge abitangaza ngo mu masaha y’umugoroba kuwa Gatanu tariki 26 Kamena ukekwaho ngo yakoresheje umwuko wo mu gikoni ubwo yakubitaga umukobwa we.Haciye akanya gato ibyo bibaye, umuryango wagerageje kurokora ubuzima bw’umukobwa byihuse bamujyana mu bitaro bya Referral Migori, ari naho yapfiriye mu gihe abaganga bari kumwitaho.
Nyuma yuko abaganga batangaje ko uyu mwana w’umukobwa yapfuye, bivugwa ko uyu muryango wafashe gahunda yo kujyana umurambo mu rugo rwabo i Bondo kugira ngo ushyingurwe.Gusa abapolisi bahawe amakuru baratabaye maze bata muri yombi se w’umukobwa.Njoroge yavuze ko Apida azagezwa imbere y’urukiko ku wa Mbere tariki 29 Kamena ndetse anabanze asuzumwe barebe ko yaba afite uburwayi bwo mu mutwe.
The post Umwarimu yicishije umukobwa we umwuko amusanze ateretana n’umuhungu. appeared first on KASUKU MEDIA.
source https://kasukumedia.com/umwarimu-yicishije-umukobwa-we-umwuko-amusanze-ateretana-numuhungu/
-
Amateka:ahafatwa nka gakondo ya che Guevara hashyizwe ku isoko rya cyamunara #rwanda #RwOT
Ahantu “Che” Guevara impirimbanyi y’impinduramatwara yamamaye ku isi mu kinyejana gishize cya 20 yavukiye hari kugurishwa, ni mu mujyi wa Rosario muri Argentine.
Nyiraho ubu, witwa Francisco Farruggia, avuga ko aha hantu hari inzu ya ‘apartment’ iri ku buso bwa metero kare 240 yahaguze mu 2002.
Avuga ko yashakaga kuzahubaka inzu ndangamurage, ariko atigeze abigeraho.
Uyu mugabo ntabwo yigeze avuga igiciro yifuza kuri aha hantu.
Uko imyaka yagiye ishira inzu ihubatse yakomeje kugenda isurwa n’abantu benshi, barimo n’abazwi.
umukono wa che GuevaraMu bahasuye harimo José Pepe Mujica wahoze ari perezida wa Uruguay hamwe n’abana ba Fidel Castro
Mu baheruka kuhagera kandi harimo Alberto Granados, wagendanye mu bihugu bya Amerika y’Epfo na Che Guevara kuri moto ubwo yari akiri umusore w’umuganga mu myaka ya 1950.
iyi niyo foto ya che Guevara yagaragaye cyane.Ernesto Guevara bitaga Che, yavukiye mu muryango uciriritse mu 1928, yaje kuba impirimbanyi y’impinduramatwara kubera ubukene n’ibibazo byari muri Amerika y’Epfo.
Mu 1953-59, yagize uruhare rukomeye mu mpinduramatwara yavanyeho Fulgencio Batista wari perezida wa Cuba.
Aleida che Guevara umukobwa wa che Guevara.Che yashatse ko iyo mpinduramatwara igera n’ahandi muri Amerika y’Epfo ndetse agera no muri Afurika aho yaciye muri Tanzania mu mugambi atagezeho w’impinduramatwara muri Congo.
Impinduramatwara yifuzaga yashatse no kuyigeza muri Afurika ahereye muri Congo ntibyamushobokera
Hamwe n’ubufasha bw’ingabo za Amerika zari zishyigikiye ubutegetsi muri Bolivia, ingabo z’iki gihugu zafashe Che Guevara n’abarwanyi yari asigaranye.
camiro che Guevara umuhungu wa che Guevara.Yishwe tariki 09/10/1967 mu gace kitwa La Higuera umubiri we ushyingurwa ahantu hagizwe ibanga.
Mu 1997 haramenyekanye, ibisigazwa by’umubiri we biratabururwa bijyanwa muri Cuba aho yashyinguwe mu cyubahiro.Nk’igihe yari akiriho no kugeza ubu impinduramatwara ye iracyafatwa bitandukanye.
Abakunzi be bamubona nk’urugero rwo kwitanga kurenze aharanira impinduka naho abamunenga bakamufata nk’uwaharaniraga ibyo ashaka mu rugomo n’ubugome.
The post Amateka:ahafatwa nka gakondo ya che Guevara hashyizwe ku isoko rya cyamunara appeared first on KASUKU MEDIA.
source https://kasukumedia.com/amatekaahafatwa-nka-gakondo-ya-che-guevara-hashyizwe-ku-isoko-rya-cyamunara/
-
Isura nshya ya Kigali: Ku Kimihurura hagiye kubakwa inyubako zizahindura umujyi
Umunsi ku wundi Kigali iri guhindura isura ndetse birarushaho gufata indi ntera kubera ibikorwaremezo bigezweho biri kubakwa. Ubu ku Kimihurura ahazwi nka Minijust ni ahandi hatahiwe hagiye guhinduka burundu kuko inyubako zose zihari uhereye ku Rukiko rw’Ikirenga n’ahakorera Minisiteri y’Ubutabera, zose zigiye gusenywa hubakwe inzu z’akataraboneka zizaba zirimo buri kimwe cyose umuntu yakenera. -
Kicukiro: Polisi yafashe uwari umaze iminsi ashakishwa kubera ubwambuzi
Polisi ikorera mu Karere ka Kicukiro mu Kagari ka Kamashashi mu Murenge wa Nyarugunga yafashe umuntu wari umaze iminsi agenda abikuza amafaranga mu buryo bw’uburiganya ku bakozi b’ikigo cy’itumanaho gitanga serivisi zo kohererezanya amafaranga. -
Igor Mabano yaserutse neza mu gitaramo cya kabiri cya Iwacu Muzika Festival, Ni inde utahiwe?
Iwacu Muzika Festival iri kuba ku nshuro yayo ya kabiri. Ibitaramo by’uruhererekane bizakorwa muri iri serukiramuco mu cyumweru gishize byafunguwe na Bruce Melodie wabaye umuhanzi wabimburiye abandi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020 hari hatahiwe Igor Mabano wari uwa kabiri utaramye.
