Category: Uncategorized

  • Yabyaye bitunguranye Kandi yarakomeje kujya mu mihango bitungura benshi #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Daisy Young wo mu gihugu cya Ecosse mu bwami bw’Ubwongereza ibyamubayeho byatunguye abantu, gusa abaganga bemeza ko ari ibisanzwe nubwo bidakunzwe kubaho.

    Uyu mukobwa w’imyaka 21 wigaga muri Kamiinuza yo mu Bwongereza ariko anakorwa mu kigo kitwa Mc Donald’s. tariki 9 Kamena yagiye kwa muganga yumva mu nda hamurya, agezeyo abaganga bamubwira ko atwite ndetse ko inda ye igiye kuvuka kuko yari imaze ibyumweru 37 biramutungura.

    Icyabimwemeje ni uko abaganga bamunyujije mu cyuma akibonera umwana, ndetse bakamubwira ko umwana yatangiye kumanuka ndetse ko afite n’ibice.

    Uyu mukobwa Daisy Young wiga muri Kaminuza ya Dundee yakomeje kubona imihango buri kwezi ari nabyo byatumye atamenya ko atwite.

    Avuga ko yageze mu bitaro bya Ninewells ahitwa Dundee saa cyenda z’umugoroba abyara saa kumi n’ebyiri na 48 z’umugoroba.

    Daisy avuga ko atigeze arwara keretse mu kwezi kwa 11 k’umwaka ushize nibwo yarwaye umugongo nabwo bidakabije ntiyabyitaho. Ntabwo yigeze abyibuha mu nda mu buryo budasanzwe n’ikimenyemenyi ngo imyenda ye yose yakomeje kuyambara uko bisanzwe.

    Umwana w’umuhungu yabyaye yamwise Elijah ati “Ni umwana mwiza, asobanuye byinshi kuri njye, ndamukunda cyane”.


    Daisy Young n’ababyeyi be bishimiye uyu mwana wavutse abatunguye

    Ababyeyi b’uyu mukobwa ni Maggy na Graham Young, ubwo uyu mukobwa yabandikiraga ubutumwa ko ari mu bitaro, bihutiye kugera kwa muganga baziko yakoze impanduka.

    Nyina Graham ati “Nageze mu bitaro nsanga ateruye umwana mwiza ndebye mu maso he nsomamo urukundo”.

    Umuforomokazi wamukurikiranaga yambwiye ko bidasanzwe ko umubyeyi agera kwa muganga afite ibise atazi ko atwite ngo ahite anabyara uwo munsi.

    Inzobere mu by’ ubuzima bw’imyororokere zivuga ko ikibazo cyabaye kuri uyu mukobwa cyitwa ‘Cryptic pregnancy’, gutwita ukarinda ugira ibise itaziziko utwite. Ngo giterwa no kutagira ibimenyetso cy’uko utwite, kuba imitekerereze yawe yaranze kwakira ko utwite.

    Gutwita ukarinda ugira ibise utaramenya ko utwite biba ku mugore 1/2500, mu gihe abagore batwita inda ikagera ku mezi 5 atanu batarabimenya ari umugore 1/400-500.

    Abaganga bavuga ko ingaruka za cryptic pregnancy zirimo kuba umugore utwite atiyitaho k’umugore utwite bikaba byatuma umwana uri mu nda adakura neza, no kuba ubwonko bwe butitegura bikaba byazatuma atakira kuba umubyeyi akaba yakwanga umwana abyaye akajya amuhohotera.


    Ibinyamakuru byo mu Bwongereza nka Metero,Daily mail n’ibindi bivuga ko Daisy atazi se w’uyu mwana gusa ngo yishimiye kuba ari umubyeyi nubwo byamutunguye

    source https://www.hillywood.rw/?p=74239

  • Ifoto y’Umunsi: Makuza Bernard atwaye igare #rwanda #RwOT

    Bernard Makuza wabaye Minisitiri w’Intebe, akanayobora Sena y’u Rwanda ari mu bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro Ubukerarugendo bushingiye ku Igare aho ababukora baryifashisha basura ibice nyaburanga mu Rwanda.
    http://dlvr.it/RZX779

  • Menya impamvu nyamukuru umukunzi wawe aguhisha ubutumwa kuri telephone akabusiba #rwanda #RwOT

    Ubutumwa bugufi bujya buba intandaro yo gutandukana hagati y’abakundana cyangwa abashakanye. Muri iki gihe abantu bamwe bahitamo gusiba ubutumwa bugufi nyuma yo kubusoma aho kugira ngo buteze ikibazo mu rukundo rwabo cyangwa umubano n’uwo bashakanye.

    Niba uwo mukunda cyangwa uwo mwashakanye akunda gusiba ubutumwa bugufi yakira kuri telefone cyangwa se kuri chat ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, impamvu zikurikira nizo zibitera nkuko byanditswe na Elcrema, urubuga rwandika ku mibanire n’urukundo.

    Aba agira ngo ugume wishimye ndetse urukundo rwanyu rwe gusenyuka

    Kuko aziko ufuha cyane iyo ubonye ubutumwa bugufi runaka buturutse ahandi, umukunzi wawe cyangwa se uwo mwashakanye ahitamo gusiba ubutumwa bwose kugira ngo nuyifata ntugire icyo ubona.

    Si ukuvuga ko haba hari icyo bahisha ahubwo baba bashaka ko mutagira icyo mugonganiraho nkuko byabaye wenda mu gihe cyashize, mugapfa ubutumwa bugufi kandi bitari ngombwa.

    Impamvu zihariye

    Si buri kintu cyose kiri muri telefone y’umufasha wawe cyangwa umukunzi wawe ugomba kubona. Hari ibyo aba agomba kumenya wenyine. Bishobora kuba bigendanye n’akazi cyangwa se ari ibibazo by’umuryango we. Wibikomeza.

    Ibi bijya biba ikibazo kuko buri muntu aba yumva yamenya buri cyose umukunzi we cyangwa uwo bashakanye aba ahugiyeho nyamara hari bimwe bakwiriye kumenya ku giti cyabo.

    Aba ari kuguca inyuma

    Impamvu benshi mu bantu basiba ubutumwa bwabo ndetse na ‘chats’ biterwa n’uko babikoresha baca inyuma abakunzi babo cyangwa abo bashakanye.

    Baba bashaka ko utamenya amabi bakora nubwo bitoroshye guhita wemeza ko ariyo mpamvu abashakanye cyangwa abafite abo bakundana bose basiba ubutumwa ariyo mpamvu ibibateye.

    Wowe byigeze bikubaho ko utandukana n’umukunzi wawe kubera iki kibazo?Byigeze kubashwanisha se nyuma birakemuka?Sangiza abasomyi ba Rwandamagazine.com uko byagenze kuko ari ikibazo gikomeje kuba agatereranzamba mu rukundo.
    http://dlvr.it/RZX76r

  • Suspect Arrested Over Withdrawing Money From Mobile Money Accounts #rwanda #RwOT

    A man, who has been in hiding over fraud related crimes, has been arrested in Kicukiro District.

    Protestestere Twitegure, 31, was arrested on Friday June 26, in Nyarugunga Sector, Kamashashi Cell.

    Senior Superitendent of Police (SSP) Burahinda Ntacyo, the District Police Commander (DPC) for Kicukiro, said that Twitegure was fraudulently withdrawing money from people’s mobile accounts.

    “He was wanted in connection with the recent case where he allegedly fraudulently transferred Rwf800, 000 from someone’s mobile account to different other accounts including those registered in his name,” SSP Burahinda said.

    He added: “He was withdrawing the money from different telecom banking agents, but the victim recently reached out to law enforcement organs and the telecommunication network to help track the prime suspect, Twitegure.”

    “The telecom banking agent, where he made the last withdrawal of Rwf100, 000 was also vigilant. After completing the transaction, the agent saw Twitegure with many SIM Cards, interchanging them in his phone and disposing of others.

    With the help of people, they contained Twitegure, called and handed him over to the Police in Nyarugunga.”

    He thanked the agent for the vigilance and the community policing spirit to confine the suspect and handing him over to law enforcement organs.

    Clause One of article 174 of the law determining offences and penalties in general in Rwanda, defines fraud as deception, obtaining another person’s property, whole or part of his/her finance by use of false names or qualifications, or offering positive promises or threats of future misfortunes.

    Clause Two of the same article provides a term of imprisonment of between two and three years, and a fine of not less than Rwf3 million but not more than Rwf5 million, upon conviction.
    http://dlvr.it/RZX76P

  • Igare rigiye kwifashishwa mu kurushaho kunoza ubukerarugendo mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena 2020, nibwo mu Karere ka Musanze, mu Kigo cy’Amagare (Africa Rising Cycling Center) hatangijwe ku mugaragaro ubukerarugendo bushingiye ku Igare, aho ababukora baryifashisha basura ibice nyaburanga bitandukanye mu Rwanda.

    source https://igihe.com/ubukerarugendo/article/igare-rigiye-kwifashishwa-mu-kurushaho-kunoza-ubukerarugendo-mu-rwanda

  • Umugabo yashyize amarangamutima ya benshi mu kaga, atungura bikomeye umugore we nyuma yo gusoma ibyo yandikiranye n’inshuti ye kuri Whatsapp. #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi amakimbirane yo mu ngo akomeje kwiyongera kubera ikoreshwa nabi ry’imbuga nkoranyambaga aho ubutumwa bwo kuri izi mbuga zishora bamwe mu kujya mu buyobozi kwaka gatanya.

    Umugabo tutari butangaze amazina yageze mu rugo avuye mu ruzinduko rw’akazi (niko yari yabeshye umugore we) ageze mu rugo asoma ubutumwa umugore we yandikiranye na mugenzi we agwa mu kantu.

    Mugenzi w’uyu mugore yamuhaga raporo ivuga ko abonye umugabo we ari kumwe n’undi mugore bahaha ibintu by’agaciro nyamara uyu mugore ashonje.

    Uyu mugabo yakozwe ku mutima n’uburyo umugore we amwizera akanamurwanira ishyaka maze ahita apfukama imbere ye amusaba imbabazi anatura ibyo yakoze.

    Nk’uko bigaragara ku mafoto y’ubutumwa uyu mugore yandikiranye na mugenzi we wamuhaga raporo ko abonye umugabo we yasohokanye n’undi mugore, uyu mugore yamubwiye ko umugabo we yagiye mu ruzinduko rw’akazi anamwereka ko izo raporo atazikeneye birangira nyiri ukujya gutangara raporo akozwe n’isoni.

    Nyiri ugutanga raporo hari aho agira ati:

    “Uziko umugabo wawe mu bonye mu iduka ari kumwe n’undi mugore bagura ibihenze wowe uri kwicirwa n’inzara mu rugo?”.

    Uyu mugore aramusubiza ati:

    “Ndagusabye izo nkuru zireke, ndabizi ko umugabo wanjye atari umutagatifu ariko ntabwo aheheta”.

    Undi ati:

    “Noneho ntabwo unyizera?”,

    Umugore ati:

    “Reka iyi ningo tuyiveho sinyikeneye”.

    Nyiri ugutanga raporo ati:

    “Mu mbabarire n’ubundi ntacyo nari ngamije kitari ukubafasha”.

    Umugore ati

    “Ukuri ni uko umugabo wanjye ibyo atabikora”.

    Undi ati:

    “Ndabyumva ndi umubeshyi ndashaka guteza ibibazo mu muryango wawe”.

    Umugore ati:

    “Reka iki kiganiro tugihagarikire aha urakoze kubigira ibyawe”.

    Nyiri ugutanga raporo ati:

    “Oya, ndumvise urabeho”.

    Umugore ati:

    “Urabeho”.

    Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

    The post Umugabo yashyize amarangamutima ya benshi mu kaga, atungura bikomeye umugore we nyuma yo gusoma ibyo yandikiranye n’inshuti ye kuri Whatsapp. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/umugabo-yashyize-amarangamutima-ya-benshi-mu-kaga-atungura-bikomeye-umugore-we-nyuma-yo-gusoma-ibyo-yandikiranye-ninshuti-ye-kuri-whatsapp/

  • Rwanda: Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gupima corona virus Abantu bakuze. #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Kamena 2020, yatangaje ko yatangije gahunda yo gupima icyorezo cya corona virus mu bantu bakuze.

    Nkuko tubikesha Igihe, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Ubuzima mu Rwanda RBC Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko iki gikorwa cyatangiriye mu karere ka Rusizi kari mu kato, hapimwa abantu bakuze kugira ngo harebwe niba nta cyorezo cya corona virus banduye. Yavuze ko usanga abakuze ari bo bafite ibyago byinshi byo kwicwa n’iki cyorezo ugereranyinye n’abakiri bato.

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu bantu bicwa na corona virus ku isi usanga 80% ari abakuze, iyi ikaba ariyo mpamvu bari kwibanda mu gupima abakuze. Yavuze ko mu rwego rwo kwihutisha igikorwa, hari laboratwari ziri mu karere ka Rusizi ziri kwifashishwa mu gupima no gutanga ibisubizo vuba.

    Usibye abapimwa corona virus kandi, ngo n’abasanzwe bafite ikibazo cya Diabetes n’izindi ndwara zifite aho zihuriye n’ybuhumekero, ngo bagiye gukurikiranwa bapimwe.

    Muri aka karere hamaze gupimwa abantu ibihumbi 15 by’Abantu harebwa niba nta muntu wanduye. Kugeza ubu abakirwaye bari muri aka karere ni 220, naho 3 barakize.

    Nyuma y’uko mu karere ka Rusizi hagarahaye abantu bashya banduye corona virus, aka karere ndetse n’aka Rubavu twahise dushyirwa mu kato kugira ngo hirindwe ikwirakwira rya corona virus.Abantu bakuze batangiye gupimwa corona virus.

    The post Rwanda: Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gupima corona virus Abantu bakuze. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/rwanda-minisiteri-yubuzima-yatangiye-gupima-corona-virus-abantu-bakuze/

  • Burundi:Ingabo zahakanye ibyo gutera u Rwanda,abaturage bemeza ko abateye bavugaga Ikinyarwanda. #rwanda #RwOT

    Igisirikare cy’u Burundi FDNB kivuga ko nta ruhare cyagize mu bikorwa byo kugaba igitero mu Rwanda mu karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Ruheru byagabwe n’abantu bitwaje intwaro baturutse ku butaka bw’u Burundi.

    Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020 nibwo abantu bitwaje intwaro bagabye igitero mu Murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru ingabo z’u Rwanda ziba maso zicamo bane zifata mpiri abandi batatu n’ibikoresho byabo byanditseho ko ari iby’ingabo z’u Burundi.

    Gusa mu itangazo ingabo z’u Burundi zashyize ahagaragara,zavuze ko nta gitero bigeze bagaba mu Rwanda ndetse batakemera ko hari umutwe witwaje intwaro wacumbika ku butaka bw’u Burundi.

    Itangazo rigira riti”Ingabo z’u Burundi ziramenyesha abarundi n’amahanga ko ubutaka bw’u Burundi budashobora kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’ibihugu bituranyi.Ahubwo abasirikare n’Abarundi basabwa gucunga neza umutekano ku mipaka u Burundi bugabaniraho n’ibihugu by’ibituranyi”.

    Abateye bavugaga Ikinyarwanda

    Nubwo bavuga gutyo ariko amakuru aturuka mu Burundi avuga ko mu gitondo cya kare cyane ahagana mu ma saa kumi z’ijoro zo kuri uyu wa gatandatu, itsinda ry’abantu bitwaje intwaro bavuga Ikinyarwanda ryagaragaye mu misozi ya Ruhembe yo muri zone ya Bumba muri komini ya Bukinanyana n’imisozi ya Gafumbegeti muri zone Butahana ya komini ya Mabayi mu ntara ya Cibitoke (Amajyaruguru y’Uburengerazuba bw’Uburundi).

    Nk’uko byatangajwe n’umwe mu basirikare w’u Burundi wanze ko amazina ye atangazwa, yavuze ko uyu mutwe wagabye igitero usanzwe uba hafi y’umupaka w’ibihugu byombi mu ishyamba rya Kibira muri komini ya Bukinanyana na Mabayi.

    Amakuru avuga ko nyuma y’igitero,abantu bari bamaze gutera bakananizwa basubiye mu Burundi,bakiriwe n’abasirikare b’u Burundi bateranira ku musozi wa Gihisi, hagati mu ishyamba, nko mu birometero bitageze kuri 20 uvuye ku murwa mukuru wa komini Bukinanyana.

    Abatuye mu gace ka Ruhembe ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda bavuga ko babonye abantu bitwaje intwaro ahagana mu ma saa kumi z’ijoro.Batangarije SOS Media Burundi ko bagize ubwoba bagerageza guhunga.

    Umwe muri bo yakomeje agira ati: “Abayobozi bari muri icyo kigo bagombye kutwizeza ko dufite umutekano, bitabaye ibyo twari twatangiye kuva mu ngo zacu”.

    Babiri bakomeretse batabawe n’igisirikare cy’u Burundi

    Amakuru atangwa n’abo baturage avuga ko abantu babiri bakomeretse bikabije bagize iryo tsinda bajyanwe mu modoka n’umuyobozi w’igisirikare cyaho.

    Bati”Bavanywe mu modoka yari ifite ingabo maze bafata inzira ya Ndora-Bubanza. Ariko ntituzi ibitaro bajyanywemo “.

    Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Guverineri wa Cibitoke Joseph Iteriteka, yabwiye abanyamakuru baho ko ibyo ari “ibihuha byakwirakwijwe n’abatavuga rumwe n’u Burundi hanze y’igihugu”.

    The post Burundi:Ingabo zahakanye ibyo gutera u Rwanda,abaturage bemeza ko abateye bavugaga Ikinyarwanda. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/burundiingabo-zahakanye-ibyo-gutera-u-rwandaabaturage-bemeza-ko-abateye-bavugaga-ikinyarwanda/

  • U Burusiya bwashinjwe guha ibihembo aba-Taliban ngo bice ingabo za Amerika n’iz’u Bwongereza muri Afghanistan

    Inzego z’ubutasi mu gisikare cy’u Burusiya zashinjwe ko zemereye amafaranga umutwe w’abarwanyi b’aba- Taliban bo muri Afghanistan nk’igihembo mu gihe baba bishe abasirikare ba Amerika cyangwa se ab’u Bwongereza bari muri icyo gihugu.
  • Kwakira intumwa z’Imana bivamo umugisha

    Kwakirwa neza aho ugiye birashimisha. Mu bigo bimwe bikomeye, haba serivisi ishinzwe kwakira neza ababagana (customer care service). Uyu muco mwiza, n’ijambo ry’Imana rirawushyigikira. Rikaduha n’ingero z’abakuye umugisha mu kwakira neza abo Imana yaboherejeho.