Category: Uncategorized

  • U Rwanda rwasabye u Burundi ibisobanuro kugitero giherutse kugabwa mukarere ka nyaruguru . #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwasabye u Burundi ibisobanuro nyuma y’igitero giheruka kugabwa mu Karere ka Nyaruguru n’abantu bitwaje intwaro, kikagwamo bane mu bakigabye ndetse abasirikare batatu b’u Rwanda bagakomereka byoroheje.

    Ni igitero cyagabwe ku wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020, n’abantu bitwaje intwaro bagera mu 100, bitwaje imbunda zirimo mashinigani (machine guns) n’izirasa za rockettes, bafite umugambi wo kugirira nabi abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Yanze, uri mu kilometero kimwe gusa uvuye ku mupaka w’u Burundi.
    umuvugizi w’igisirikare cy’uRwanda innocent munyangango.

    RDF yatangaje ko baturutse mu Burundi ari na ho basubiye nyuma yo kuraswa berekeza mu birindiro by’Ingabo z’u Burundi biherereye ahitwa mu Gihisi ho muri Komini Bukinanyana, mu Ntara ya Cibitoke.

    Basize inyuma abarwanyi babo bane bapfuye, ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda na radiyo za gisirikari n’ibikombe by’ibiribwa byanditseho “Force de Defense Nationale du Burundi”, batatu mu bakigabye bafatwa mpiri.

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yandikiye Guverinoma y’u Burundi binyuze mu nzira za dipolomasi, isaba ibisobanuro kuri icyo gitero no kuba abakigabye bagahungira mu Burundi, batabwa muri yombi.

    Yemereye IGIHE ko yandikiye Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burundi, “isaba ibisobanuro ku gitero cyagabwe n’abantu bataramenyekana baturutse mu Burundi, inasaba Guverinoma y’u Burundi gufata ingamba zose zishoboka kugira ngo abagize uruhare muri ibyo byaha bahungiye mu Burundi, bafatwe mu maguru mashya bagezwe imbere y’ubutabera, cyangwa boherezwe mu Rwanda kugira ngo babazwe ibyo bakoze.”

    Ni ibaruwa yohererejwe u Burundi ku munsi icyo gitero cyagabweho, gusa ntabwo u Burundi burasubiza.

    Nyuma y’icyo gitero, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyangango yagize ati “Turizeza Abanyarwanda ko abakoze ibi bakurikiranwa bakamenyekana.

    Turimo gushakisha, binyuze mu nzira za dipolomasi, amakuru yizewe kuri ibi bitero bihora bigaruka.”
    ibikoresho bataye bahunga biriho ibirango by’igisirikare cy’uburundi.

    Ingabo z’u Burundi zahakanye uruhare muri icyo gitero, nyamara mu itangazo ryazo ntizihakana cyangwa ngo zemeze ko cyabayeho, ahubwo zigifata nk’ibyatangajwe ku mbuga nkoranyambaga hirengagijwe gihamya zose zagaragajwe.

    Itangazo ryasohowe na Colonel Biyereke Floribert, rigira riti “Ingabo z’Igihugu z’u Burundi ziramenyesha Abarundi n’amahanga ko ubutaka bw’u Burundi budashobora kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano mu bihugu by’Abaturanyi.

    Ahubwo abasirikare b’Abarundi basabwa gucunga neza umutekano ku mbibi u Burundi busangira n’ibihugu by’abaturanyi.”

    Amakuru yatangajwe mu Burundi avuga ko abagabye icyo gitero bafite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira muri komini za Bukinanyana na Mabayi. Ni ishyamba ry’inzitane rifatanye na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ku ruhande rw’u Rwanda.

    Bajya kugaba igitero ngo babanje guhurira ku Gihisi, ndetse ubwo bari basubijwe inyuma niho bongeye guhurira, barimo abarwanyi babiri bakomeretse cyane bajya kuvurwa bari mu modoka y’igisirikare cy’u Burundi,”bafata umuhanda wa Ndora- Bubanza mu Burundi.”

    The post U Rwanda rwasabye u Burundi ibisobanuro kugitero giherutse kugabwa mukarere ka nyaruguru . appeared first on KASUKU MEDIA.
    http://dlvr.it/RZg5C6

  • Umwami w’u Bubiligi yicujije ku byo igihugu cye cyakoze muri RDC mu gihe cy’Ubukoloni #rwanda #RwOT

    Umwami w’u Bubiligi Philippe yagaragaje ukwicuza gukomeye ku byo igihugu cye cyakoze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu gihe cy’Ubukoloni.
    http://dlvr.it/RZg5BG

  • Macron yashinje Turikiya uruhare mu byaha bikorerwa muri Libya #rwanda #RwOT

    Perezida Emmanuel Macron yashinje Turikiya ko ikomeje kwenyegeza intambara muri Libya, aho yavuze ko ifite uruhare mu byaha bikorerwa muri iki gihugu kubera uruhande yafashe.

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/macron-yashinje-turikiya-uruhare-mu-byaha-bikorerwa-muri-libya

  • Abantu 101 barimo 72 bagaragaye muri Kasho i Ngoma banduye Coronavirus #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 101 barimo n’abantu bari muri kasho basanganywe Coronavirus mu bipimo 2498 byafashwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Kamena 2020.

    source https://igihe.com/ubuzima/coronavirus/article/abantu-101-barimo-72-bagaragaye-muri-kasho-i-ngoma-baranduye-coronavirus-mu

  • COVID-19: Rwanda records 101, 72 in Ngoma #rwanda #RwOT

    According to the daily update from the Ministry of Health, Kigali has recorded 22; Rusizi has 3, Rubavu 2, Kayonza 1, Kirehe 1, and the cluster in the detention center in Ngoma, 72, linked to Rusumo cases.

    These Confirmed cases came out of 2498 tests.

    Health officials offered to give more details about the detention center that increased numbers to this extent today.

    This brought the total number of coronavirus cases in Rwanda to 1001 of which active cases are 556.

    Nicole Kamanzi M.

    source https://en.igihe.com/news/article/covid-19-rwanda-records-101-72-in-ngoma

  • Iby’umukobwa wabyaranye na alpha rwirangira akamwihakana akaba agiye kurongora undi. #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Alpha Rwirangira nyuma yo gutandukana na Miss Uwingabire Esther babyaranye, hasohotse urupapuro(Invitation) rw’ubutumire mu bukwe bw’umuhanzi Alpha Rwirangira n’umukobwa witwa Liliane Umuziranenge.

    Biteganyijwe ko bazakora ubukwe ku wa Gatandatu tariki 22 Nzeri 2020 mu Mujyi wa Montreal muri Canada.
    urupapuro rw’ubutumire rwageze hanze.
    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kamena 2020 ni bwo hasohotse urupapuro rw’ubutumire ruvuga ko “Umuryango wa Mugabe na Bizima bishimiye gutanga ubutumire mu bukwe bw’abana babo Liliane Umuziranenge na Alpha Rwirangira.”

    Alpha Rwirangira yaherukaga kwemeza ko ari mu rukundo rushya nyuma yo gutandukana na Miss Uwingabire Esther babyaranye.
    urukundo rwa alpha na Esther rukiryoshye.

    Icyo gihe yavugaga ko atari amahitamo meza kuri we kuba yatangaza umukunzi we, akavuga ko igihe nikigera azamutangaza.
    Ati “Arahari sinamuvuga rwose [Umukunzi]. None se nkubeshye sinakora ikosa ryo kongera gupfa gutangaza umukunzi wanjye.
    alpha na Esther bagikundana.

    Hari igihe nzamubabwira ariko si uyu munsi. Mbere byambayeho nzi uko byagenze ubu rero narize sinamuvuga.”

    Alpha Rwirangira ni umuhanzi mpuzamahanga w’umunyarwanda wakunzwe mu ndirimbo nka ‘Songa mbele’, “Birakaze” yakoranye na Kidum, ‘Merci’, ‘Katarina’ n’izindi.
    babaga barikumwe bahuje urugwiro.

    Mu 2017 Alpha yasoje amasomo muri Music and Business muri kaminuza ya Campbellsville muri Amerika, aho yigiye kuri buruse yahawe na Perezida Paul Kagame.
    Ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite wagiye ashyira hanze ibihangano bigakundwa mu buryo bukomeye.

    The post Iby’umukobwa wabyaranye na alpha rwirangira akamwihakana akaba agiye kurongora undi. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/ibyumukobwa-wabyaranye-na-alpha-rwirangira-akamwihakana-akaba-agiye-kurongora-undi/

  • Abantu 101 barimo 72 bagaragaye muri Kasho i Ngoma banduye Coronavirus

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 101 barimo n’abantu bari muri kasho basanganywe Coronavirus mu bipimo 2498 byafashwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Kamena 2020.
  • Tanzania yashyizeho amabwiriza y’ikoreshwa ry’udupfukamunwa ku bigo by’amashuri #rwanda #RwOT

    Guverinoma ya Tanzania, yashyizeho amabwiriza mashya agomba gukurikizwa n’ibigo by’amashuri makuru byose guhera kuri uyu wa Mbere ubwo yongerega kuyafungurira imiryango ngo asubukure ibikorwa.

    source https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/tanzania-yashyizeho-amabwiriza-y-ikoreshwa-ry-udupfukamunwa-ku-bigo-by-amashuri

  • Gabon: Ubutinganyi bwavanywe mu byaha bihanwa n’amategeko #rwanda #RwOT

    Sena ya Gabon kuri uyu wa Mbere yatoye ivana ubutinganyi mu byaha bihanwa n’amategeko y’icyo gihugu, nyuma y’icyumweru abadepite nabo batoye bashyigikira uwo mwanzuro.

    source https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/gabon-ubutinganyi-bwavanywe-mu-byaha-bihanwa-n-amategeko

  • Espoir FC yasinyishije abakinnyi 5 #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gukora amavugurura mu ikipe yo mu karere ka Rusizi, Espoir FC ikirukana abatoza na bamwe mu bakinnyi, iyi yamaze gusinyisha aabkinnyi bagera kuri 5 amaseserano y’imyaka 2 kuri buri umwe.

    Iyi kipe yari yatangiye yiyubaka ihereye mu batoza aho yamaze gusinyisha Gatera Moussa nk’umutoza mukuru.

    Ikaba yakurikijeho gusimbuza bamwe mu bakinnyi batandukanye nayo, aho yamaze gusinyisha abagera kuri 5 mu gihe yatandukanye n’abarenga 10.

    Ku isonga harimo umunyezamu Hategekimana Bonheur wakiniye amakipe nka Kiyovu Sports, AS Kigali na Marines.

    Yasinyishije myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi wari kapiteni wa Bukavu Dawa, Nahimana Ismaël

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati wakiniraga Athletico Olympic FC y’i Burundi, Irakoze Dieudonne na we yamaze kuba umukinnyi wa Espoir FC.

    Aba bakaba biyongera kuri Bizimana Djuma wakiniraga Gicumbi FC ndetse na Mutijima Gilbert wakiniraga Alpha FC mu cyiciro cya 2.

    Shampiyona ishize Espoir FC yarangije ku mwanya wa 14 n’amanota 17, ikaba yararushaga Gicumbi FC ya 15 inota 1, ikarusha 2 Heroes FC ya nyuma amanota 2.

    Umunyezamu Hategekimana Bonheur yamaze kuba umukinnyi wa Espoir FC

    Ismael (4) yari kapiteni wa Bukavu Dawa

    source http://isimbi.rw/siporo/article/espoir-fc-yasinyishije-abakinnyi-5