Category: Uncategorized
-
Nyabihu: Abaturage bamwenyuye nyuma yo guhabwa amazi meza (Amafoto)
Abaturage bo mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Nyabihu basazwe n’ibyishimo nyuma y’uko bari bamaze imyaka isaga 30 babana n’umwanda uterwa no kutagira amazi meza. -
Kwizera Olivier yariye amafaranga ya Gasogi United, ashaka kwerekeza muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

N’ubwo ahakana ko nta masezerano y’ikipe ya Gasogi United afite, umunyezamu Kwizera Olivier hagaragaye inyandiko igaragaza ko yafashe amafaranga make ku mafaranga iyi kipe izamugura imwongerera amasezerano mu gihe atajya gukina hanze y’u Rwanda, perezida w’iyi kipe avuga ko atagurishwa.
Amasezerano ya Kwizera Olivier na Gasogi United yarangiye muri Kamena 2020. Perezida w’iyi kipe akaba aherutse gutangaza ko iyi kipe ari yo imufite mu nshingano ndetse ko ikipe imwifuza yabegera.
Kwizera Olivier aherutse gutangariza ISIMBI ko ari umukinnyi udafite ikipe kuko yasoje amasezerano ya Gasogi United. Byavugwaga ko ari mu biganiro bya nyuma n’ikipe ya Rayon Sports ngo abe yayerekezamo.
Nk’uko twabibabwiye, iyi kipe yarimo imufasha kujya gukina hanze y’u Rwanda mu ikipe ya AS Vita Club muri DR Congo nk’uko bari barabyumvikanye.
Amakuru avuga ko Kwizera Olivier wari wizeye ko azerekeza hanze y’u Rwanda, yaje kugira ikibazo ahabwa amafaranga na Gasogi United angana na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, ayisinyira ko ayo mafanga ahawe ari avance ku mafaranga iyi kipe izamugura akayisinyira umwaka umwe mu gihe ataba agiye gukina hanze y’u Rwanda nk’uko bigaragara ku rwandiko yasinyeho muri Gicurasi.
Ruragira ruti“njyewe Kwizera Olivier, nakiriye miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, nyihawe na Gasogi United nka avance y’amasezerano yanjye mashya mu gihe ntagiye gukina hanze y’u Rwanda .”
Ibaruwa yasinyehoPerezida w’iyi kipe KNC akaba yahise atangaza ko uyu mukinnyi ari umukinnyi w’ikipe ya Gasogi United ndetse ko atagurishwa abamushaka bakureyo amaso.
Kwizera Olivier yahawe avance na Gasogi United ngo mu gihe yaba atagiye hanze azabongerere amasezerano -
Ikamyo yatobotse amapine ikagonga moteri irutwa n’igare rizima rigenda – KNC wishongoye kuri Rayon Sports #rwanda #RwOT

Nyuma y’uko umuvigizi w’ikipe ya Rayon Sports yagereranyije ikipe ya Gasogi United n’igare, perezida w’iyi kipe Kakoza Nkuriza Charles [KNC], yayishongoyeho ko bo n’ubwo ari igare baruta ikamyo yagonze moteri.
Ibi byahereye ku kiganiro umuvugizi wa Rayon Sports yahaye Radio Rwanda aho yahakanaga ko Gasogi United itahanganira umukinnyi na Rayon Sports, byari biturutse kuri rutahizamu ukomoka muri DR Congo, Bola Lobota iyi kipe iherutse gusinyisha byanavugwaga ko Rayon Sports imwifuza.
Nkurunziza Jean Paul akaba yavuze ko kuba yarayigiyemo bitavuze ko bahananye kuko ari amakipe abiri atandukanye imwe ari nk’igare indi ikaba ikamyo.
Yagize ati“Gasogi United ni igare, Rayon ikaba ikamyo. Ni kwa kundi umunyegare afata inyuma ku ikamyo ngo imufashe ahazamuka. Rayon yifuje gukura umukinnyi muri Gasogi United ntibyasaba n’isegonda. Rayon ntabwo yahanganira umukinnyi na Gasogi United na bo barabizi.”
Nkurunziza Jean Paul abona Gasogi ari igare, Rayon ikaba ikamyoMu magombo make, perezida w’iyi kipe yabasubije ko n’ubwo biyita ikamyo bashobora kuba barutwa n’igare rizima.
Yagize ati“ndangira ngo mbwire abantu bavuga ko ari za romoroke, ariko bamenye ko hari za romoroke zagonze moteri zatobotse n’amapine zirutwa n’igare rigenda.”
KNC ahamya ko igare rizima riruta ikamyo ishaje
Gasogi United ngo imwe ni igare indi ikaba ikamyoRayon Sports na Gasogi United ni amakipe arimo kwiyubaka mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2020-2021. Gasogi United ikaba imaze gusinyisha abakinnyi batandukanye barimo Bola Lobota na Iradukunda Jean Bertrand.
Rayon Sports na yo imaze gusinyisha abakinnyi batandukanye barimo umunya-Togo, Alex n’umurundi Nihoreho Arsene.
-
Abanyamerika ntabwo bemerewe kujya mu Burayi mu gihe u Rwanda amarembo afunguye #rwanda #RwOT
Umuryango w’Ibihugu bigize Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE), wemeje ibihugu 14 bitabarirwa muri uyu muryango, aho abaturage babyo bemerewe kujyayo uhereye kuri uyu wa 01 Nyakanga 2020. Mu bihugu byemerewe harimo u Rwanda, ariko Amerika ishyirwa mukato.
Ibihugu byemerewe ko abaturage babyo bashobora kujya mu bice by’ibihugu bigize uyu muryango nta nkomyi ni; u Rwanda, Ubuyapani, Uruguay, Canada, Algeria, Koreya y’Epfo, Australia, Georgia, Maroc, Montenegro, New Zealand, Serbia,Thailand, Tunisia.
Kuba Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wemereye ibi bihugu ko abaturage babyo bashobora kwinjira mu bihugu biwugize nta nkomyi, hashingiwe ku myitwarire iboneye y’ibi bihugu imbere y’icyorezo cya Coronavirus, uko iki cyorezo kifashe muri ibi bihugu, Ingamba bifite mu guhangana nacyo hamwe n’ibigendanye n’imibereho n’ubukungu.
EU/UE, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza ngo uretse no gushingira kuri iyo myitwarire myiza y’ibyo bihugu imbere ya Covid-19, ngo banashingira ku makuru bahabwa n’abahagarariye uyu muryango mu bihugu. Mu gufata iki cyemezo gikura mu kato ibi bihugu 14, bavuze ko abaturage babyo badateje akaga.
Mu gihe hakomorewe biriya bihugu 14, BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko Igihugu cy’Igihangange nka Leta zunze Ubumwe za Amerika abaturage bayo batemerewe gukandagira ku butaka bw’ibihugu bigize uyu muryango, kimwe kandi n’abaturage ba Brazil ndetse n’Ubushinwa bwo ngo bushobora kongerwa ku rutonde mu gihe nabwo bwakora nk’ibyo ku baturage b’uyu muryango.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
-
Habonetse abarwayi bashya 24 ba Covid-19 mu bice bitandukanye by’Igihugu #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 30 Kamena 2020, mu ishusho mbonera y’uko icyorezo cya Covid-19 kiriwe kifashe, yagaragaje ko mu bice bitandukanye by’u Rwanda birimo intara y’Uburasirazuba, Umujyi wa Kigali n’Intara y’Uburengerazuba habonetse abarwayi 24 bashya ba Covid-19. Iyi shusho igaragaza abarwayi bashya, abakize, abakirwaye, ibipimo byafashwe hamwe n’abapfuye.
Dore uko iyi shusho igaragazwa na Minisiteri y’Ubuzima;

Munyaneza Theogene / intyoza.comsource http://www.intyoza.com/habonetse-abarwayi-bashya-24-ba-covid-19-mu-bice-bitandukanye-byigihugu/
-
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri: Ingendo zijya/ziva Rubavu zakomorewe, insengero zikomeza gufungwa #rwanda #RwOT
Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo kuri uyu wa 30 Kamena 2020 yateraniye muri Village Urugwiro, ikayoborwa na Perezida Kagame Paul, rigaragaza zimwe mu ngamba zorohejwe izindi zikomeza gukazwa mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Ingendo ziva cyangwa zijya mu karere ka Rubavu zakomorewe.
Itangazo ry’Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri rigira riti;


Munyaneza Theogene / intyoza.com