Category: Uncategorized

  • Iperereza ku iraswa ry’indege ya Habyarimana ryahagaritswe #rwanda #RwOT

    Uru rukiko rumaze igihe rwiga ku bujurire bwatanzwe ku mwanzuro wo mu 2018 utegeka guhagarika iperereza ku bantu icyenda barimo abahoze mu butegetsi bwa Perezida Paul Kagame nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

    Radio mpuzamahanga y’Ubufaransa ivuga ko urukiko rutatangaje ibyo rwashingiyeho ubu.

    Ubushinjacyaha buvuga ko bwishimye, nubwo uyu mwanzuro udashyize iherezo kuri iyi dosiye.

    Inzego zimwe za gisivili zari zaramaze kuvuga ko iyi dosiye ishobora kuregerwa mu rukiko rusesa imanza.

    Uru rubanza rwatumye ubutegetsi bw’u Rwanda n’Ubufaransa birebana nabi.

    Indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana yahanuwe mu ijoro rya tariki 06/04/1994, bucyeye hatangira jenoside yakorewe abatutsi.

    Iyi ndege yarashwe irimo yururuka igeze hafi y’ikibuga cy’indege cya Kigali, yari irimo kandi Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira.

    Iperereza ku ihanurwa ryayo ryatangijwe n’Ubufaransa mu 1998 nyuma y’uko imiryango y’abari bayirimo, abayitwaraga n’abakozi bayo ibisabye.

    Mbere, iperereza ryibandaga ku bantu bari hafi ya Bwana Kagame wari uyoboye inyeshyamba za FPR zafashe ubutegetsi tariki 04/07/1994.

    Umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa kuva mu 2006 kugeza 2009 nyuma y’uko iki gihugu gisohoye impapuro zo gufata bamwe mu bamwegereye nyuma y’iperereza ry’umucamanza Jean-Louis Bruguière kuri iki kirego

    Mu 2012, raporo y’impuguke z’Abafaransa yavuze ko ikigo cya gisirikare cya Kanombe, cyagenzurwaga n’ingabo za leta ya Habyarimana, ariho igisasu cyahanuye iyi ndege cyaba cyararasiwe.

    Ubutegetsi bw’u Rwanda bwashimye ibyavuzwe n’iyo raporo, bushimangira ko Habyarimana yishwe n’abahezanguni bo ku ruhande rwe babonaga ko we ashaka kumvikana na FPR mu masezerano ya Arusha yari arimbanyije.

    Mu 2016, leta y’u Rwanda nayo yatangije iperereza ku bategetsi 20 b’Ubufaransa ku “ruhare rutaziguye” muri jenoside.

    Mu kwezi kwa 12/2018, abacamanza b’Abafaransa bategetse ko iperereza ku ihanurwa ry’iriya ndege rihagarara kuko nta bimenyetso bishinja abo ku ruhande rw’ubutegetsi mu Rwanda.

    Umwaka ushize, Perezida Emmanuel Macron yemeje ko hajyaho inteko y’inzobere zirimo n’abanyamateka yo gukora ubushakashatsi ku birego u Rwanda rurega Ubufaransa.

    Imiryango y’abapfiriye muri iriya ndege, harimo Agathe umupfakazi wa Habyarimana, batanze ikirego mu bujurire ku mwanzuro wa 2018.

    Uyu munsi ku wa gatanu, abacamanza bafashe umwanzuro bemeza ko iryo perereza ritazongera gusubukurwa.

    Uruhande rw’abatanze ubujurire ntacyo ruratangaza kuri uyu mwanzuro.

    Kuri iki kirego, mu kiganiro n’ikinyamakuru Jeune Afrique muri iki cyumweru, Perezida Paul Kagame yavuze ko “abona amateka ari inyuma yacu”.

    Yagize ati : “Kongera gufungura dosiye yashyinguwe ni ukugarura ibibazo. Niba ibyo bidashyiguwe burundu, umubano wacu ushobora guhungabana mu buryo bumwe cyangwa ubundi”.

    BBC
    http://dlvr.it/RZtZFZ

  • Nyamasheke: Guverineri Munyantwari yasabye abayobozi b’imidugudu gushyira hamwe bagahashya umwanzi #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba, Munyantwari Alphone, yasabye abayobozi b’imidugudu gushyira hamwe bagahashya abanzi bashaka gutera u Rwanda.
    http://dlvr.it/RZtZF7

  • Huye: Utugari 14 ntitugira Abanyamabanga Nshingwabikorwa, hari n’akamaze imyaka itandatu #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Huye hagaragara utugari 14 tutagira Abanyamabanga Nshingwabikorwa n’utundi dutandatu tutagira abakozi bashinzwe iterambere (SEDO), ku buryo abaturage badutuyemo batabasha kubona serivise zo kuri urwo rwego uko bikwiye bitewe n’uko akenshi ibiro biba bifunze.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-utugari-14-ntitugira-abanyamabanga-nshingwabikorwa-hari-n-akamaze-imyaka

  • ntitunganya ibigwi, nta hantu na hamwe Rayon Sports yagakwiye guhurira na Gasogi.”Sadate munyakazi” #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yongeye gushimangira ko ikipe ya Gasogi United itari ku rwego rw’iyo ayobora, yemeza ko ntacyo Rayon Sports ishobora kuvugana na yo.

    Ni amagambo umuyobozi wa Rayon Sports yatangaje mu gihe intambara isa niy’ubutita igikomeje hagati y’abayobozi ba Rayon Sports na Kakooza Nkuliza Charles uyobora ikipe ya Gasogi United.

    Ni intambara yatangiye gututumba ubwo Gasogi yari imaze kuzamuka mu kiciro cya mbere yiteguraga kwakira Rayon Sports, ifata indi ntera mu ntangiriro z’iki cyumweru kubera amakimbirane ashingiye ku bakinnyi.

    Umuzamu Kwizera Olivier ushaka kuva muri Gasogi akajya muri Rayon Sports ni we usa n’uwabaye intandaro y’umwuka mubi hagati ya Rayon Sports na Gasogi United, kugeza aho bamwe biyita bya rukururana abandi bakitwa amagare.

    Mu kiganiro Sadate yagiranye na Radio Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, yashimangiye ibyo umuvugizi wa Rayon Sports aheruka gutangaza ahamya ko Gasogi United itari ku rwego rwo kwicarana na Rayon Sports ku meza y’ibiganiro.

    Munyakazi yagize ati: “Gasogi ntiyakura umukinnyi muri Rayon Sports ariko Rayon Sports uwo yashaka wese muri Gasogi yamujyana. Ni ya kipe iba iruta indi ni ko bigenda. Uhamagaye umukinnyi muri Gasogi ukamubwira ko ahawe amahirwe yo kujya muri Rayon Sports, yabyakirana yombi ndetse agasaba ko Gasogi imurekura akajya mu kipe nyine nka Rayon Sports…ntitunganya ibigwi, nta hantu na hamwe Rayon Sports yagakwiye guhurira na Gasogi.”
    Sadate ntabona ubushobozi bwa gasogi fc imbere ya Rayon sport.

    Perezida Sadate yunzemo ati: “Ubu se Gasogi twakwicara tukaganira ku bukombe twarwaniye…burya dushobora kwicarana na APR ikatubwira iti twatwaye ibikombe tukayibwira tuti natwe twarabitwaye, Iti twagiye muri Afurika natwe tuti twagiyeyo, ibyo biganiro bikagira ifatiro. Ariko se ikipe yo mu kiciro cya kabiri tutanizeye ko izaguma mu kiciro cya mbere twaba tuvugana iki?”

    Perezida Munyakazi yanabajijwe ku makuru avuga ko Kwizera Olivier yaba yaramaze gusinyira Rayon Sports, avuga ko ntabyo yavuga ku byo kumusinyisha; gusa ahamya ko hejuru ya 99% agomba gukinira Rayon Sports.
    abafana ba Rayon sport bategereje uko ibintu bizarangira.

    Uyu muyobozi kandi yanabajijwe ku makuru avuga ko ikipe ye yaba yaramaze gusinyisha Guy Bukasa usanzwe ari umutoza wa Gasogi United, avuga ko bataramusinyisha n’ubwo ari umutoza mwiza wakwifuzwa na Rayon Sports.

    Dosiye y’uyu mutoza yanavuzweho na Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles washimangiye ko ibivugwa ko uyu mutoza yamaze kwerekeza muri Rayon ari ibihuha.

    The post ntitunganya ibigwi, nta hantu na hamwe Rayon Sports yagakwiye guhurira na Gasogi.”Sadate munyakazi” appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/ntitunganya-ibigwi-nta-hantu-na-hamwe-rayon-sports-yagakwiye-guhurira-na-gasogi-sadate-munyakazi/

  • U Rwanda rwacyuye abaturage barwo bari baraheze mu Buhinde kubera Coronavirus

    Abanyarwanda n’Abahinde 79 bari barabuze uko bava mu Buhinde kubera icyorezo cya Coronavirus, bafashijwe gutaha mu Rwanda, mu rugendo rwakozwe n’indege ya RwandAir bava i Mumbai bagera i Kigali.
  • Perezida Kagame yahaye amagare abakuru b’imidugudu ikikije ishyamba rya Nyungwe

    Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, yahaye amagare 589 abakuru b’imidugudu igize imirenge 18 ikikije ishyamba rya Nyungwe, mu kubashimira uruhare bakomeje kugira mu kwicungira umutekano.
  • Liverpool iheruka kwegukana igikombe cya Premier League yandagajwe na Manchester City

    Liverpool yatwaye Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza ‘ Premier League’, yanyagiwe na Manchester City ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 32 wabereye kuri Etihad Stadium ku wa Kane.
  • Huye: Utugari 14 ntitugira Abanyamabanga Nshingwabikorwa, hari n’akamaze imyaka itandatu

    Mu Karere ka Huye hagaragara utugari 14 tutagira Abanyamabanga Nshingwabikorwa n’utundi dutandatu tutagira abakozi bashinzwe iterambere (SEDO), ku buryo abaturage badutuyemo batabasha kubona serivise zo kuri urwo rwego uko bikwiye bitewe n’uko akenshi ibiro biba bifunze.
  • Rubavu: Polisi yafashe ukekwaho gucuruza urumogi yakuraga muri RDC

    Polisi ikorera mu karere ka Rubavu, ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu yafashe Uwamahoro Didier w’imyaka 27. Yafatanwe udupfunyika 380 tw’urumogi yacuruzaga mu baturage, afatirwa mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Umuganda.
  • Impinduka 10 zidasanzwe zaranze u Rwanda mu myaka 26 ishize

    1994-2020: Imyaka 26 irashize abanyarwanda bakora urugendo rugoye rwo kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi ijana gusa ndetse igashegesha n’inzego zose z’ubuzima bw’igihugu kugeza munsi ya zeru.