Category: Uncategorized

  • Dore urutonde 10 rw’abahanzi bambara neza mu Rwanda. #rwanda #RwOT

    Abahanzi nyarwanda bakunze kugaragara neza imbere y’abafana babo iyo bari ku rubyiniro maze bagatangaza abafana babo bitewe nuko baba bambaye. Imyambarire myiza y’abahanzi bakurikira ntabwo ishingiye k’uko bagaragara iyo bari ku rubyiniro gusa ahubwo inashingiye k’uko bagaragara bambaye n’iyo bavuye ku rubyiniro.

    Uyu munsi umunyamakuru wa hillywood.rw yabakoreye urutonde rw’abahanzi bambara neza kurusha abandi mu Rwanda.Mu gukora uru rutonde ntabwo uko abahanzi bakurikirana ariko barushanwa kwambara neza.

    1.The BEN

    2.ANDY BUMUNTU

    3.IGOR MABANO

    4.YVAN BURAVAN

    5.BUTERA KNOWLESS

    6.MEDDY

    7.MARINA

    8.QUEEN CHA

    9.BRUCE MELODIE

    10.SAFI MADIBA

    source https://www.hillywood.rw/?p=74501

  • Bavuye kuri 2% baba 55%: Izingiro ry’ubwiyongere bw’Abanyarwanda bagerwaho n’amashanyarazi mu myaka 26 #rwanda #RwOT

    Bavuye kuri 2% baba 55%: Izingiro ry’ubwiyongere bw’Abanyarwanda bagerwaho n’amashanyarazi mu myaka 26 Mu myaka 26 ishize, 2% by’abari batuye u Rwanda nibo bagerwagaho n’amashanyarazi, ubu imibare yarazamutse igera kuri 55% ndetse intego ihari ni uko mu 2020, abaturarwanda bazaba bacanirwa 100%. Mu 1994 u Rwanda rwakoreshaga Megawatt 42,25 zatangwaga n’inganda eshanu mu gihe ubu rufite Megawatt 227. Icyo gihe amashanyarazi yakoreshwaga cyane mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (…)

    source https://igihe.com/kwibohora26/article/bavuye-kuri-2-baba-55-izingiro-ry-ubwiyongere-bw-abanyarwanda-bagerwaho-n

  • Bavuye kuri 2% baba 55%: Izingiro ry’ubwiyongere bw’Abanyarwanda bagerwaho n’amashanyarazi mu myaka 26

    Bavuye kuri 2% baba 55%: Izingiro ry’ubwiyongere bw’Abanyarwanda bagerwaho n’amashanyarazi mu myaka 26 Mu myaka 26 ishize, 2% by’abari batuye u Rwanda nibo bagerwagaho n’amashanyarazi, ubu imibare yarazamutse igera kuri 55% ndetse intego ihari ni uko mu 2020, abaturarwanda bazaba bacanirwa 100%. Mu 1994 u Rwanda rwakoreshaga Megawatt 42,25 zatangwaga n’inganda eshanu mu gihe ubu rufite Megawatt 227. Icyo gihe amashanyarazi yakoreshwaga cyane mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (…)
  • Imyaka 26 y’umusanzu wa RDF mu rugamba rwo kubohora u Rwanda no kurwubaka bushya #rwanda #RwOT

    Tariki ya 1 Ukwakira 1990 yabaye umusingi uhamye wubakiyeho iterambere u Rwanda rugezeho kuri ubu. Ni wo munsi, Ingabo zari iza RPA zateye u Rwanda mu mugambi wo kubohoza igihugu cyahezaga igice kimwe cy’abana bacyo.

    source https://igihe.com/kwibohora26/article/imyaka-26-y-umusanzu-wa-rdf-mu-rugamba-rwo-kubohora-u-rwanda-no-kurwubaka

  • Ifoto y’Umunsi: Harerimana Jonas yarokowe n’Inkotanyi afite imyaka 10 #rwanda #RwOT

    “Twebwe turi Inkotanyi’’, aya ni amagambo y’ihumure yabwiwe Harerimana Jonas ubwo abasirikare ba FPR Inkotanyi bamurokoraga ubuzima bwe buri mu kaga kuko ari mu bahigwaga n’Interahamwe.

    source https://igihe.com/amafoto-1922/article/ifoto-y-umunsi-harerimana-jonas-yarokowe-n-inkotanyi-afite-imyaka-10

  • Ibiteye amatsiko mu Ngoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside #rwanda #RwOT

    U Rwanda rumaze amezi atanu rwungutse ingoro nshya ikubiyemo amateka y’urugendo rw’Ingabo za APR rwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikaba imwe mu zicungwa n’Ikigo cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda.

    source https://igihe.com/kwibohora26/article/ibiteye-amatsiko-mu-ngoro-ndangamateka-y-urugamba-rwo-guhagarika-jenoside

  • Umumotari muri Uganda yitwikiye kuri Polisi arapfa #rwanda #RwOT

    Umumotari w’imyaka 29 y’amavuko witwa Hussein Walugembe wo muri Uganda yapfuye yitwikiye ku biro bya polisi, nyuma yuko abapolisi banze kurekura moto ye yari yafashwe.

    Moto ya Hussein Walugembe yafashwe ku wa mbere tariki 29 Kamena 2020 mu karere ka Masaka kari mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu, kuri kilometero hafi 134 uvuye mu murwa mukuru Kampala.

    Bijyanye n’ingamba zo kurwanya ikwirakwira ry’ubwandu bwa coronavirus, Leta ya Uganda yabujije za moto zizwi cyane hano ku izina rya ‘boda boda’ – gutwara abagenzi.
    Ubu zemerewe gukora hagati ya saa kumi n’ebyiri n’iminota 30 za mu gitondo na saa kumi n’imwe z’umugoroba, kandi zigomba gutwara imizigo gusa.

    Polisi ya Uganda ivuga ko Bwana Walugembe yari yatije moto inshuti ye, ikaza gufatwa iyitwayeho umugenzi ku wa mbere w’iki cyumweru. Amakuru avuga ko Bwana Walugembe yagezeho arakarira polisi nyuma yo kujya ku biro byayo inshuro nyinshi asaba ko moto ye irekurwa.

    Ejo ku wa kane tariki 02 Nyakanga 2020, yifungiranye mu cyumba cyo ku biro bya polisi, nuko aritwika akoresheje imyambi yo mu kibiriti na ‘essence’ yahishe mu icupa ry’amazi. Abapolisi bo kuri ibyo biro bagerageje kuzimya uwo muriro bakoresheje amajerikani y’amazi.

    ‘Kwakwa ruswa’

    Umupolisi wari uri kumwe na we yarakomeretse byoroheje ndetse impapuro nyinshi na za mudasobwa birashya.
    Bamwe mu bamotari babwiye ibitangazamakuru byo muri Uganda ko abapolisi barimo baka mugenzi wabo ruswa ingana n’amadolari 40 y’Amerika (ni agera hafi ku 40,000 mu mafaranga y’u Rwanda) ngo babone kurekura moto ye.

    Nyuma y’uko kwitwika, Paul Kangave, umukuru wa polisi muri ako karere, yavuze ko iperereza ryatangiye ku bapolisi bose bakora mu muhanda.

    Yavuze ko itsinda rya polisi ryita ku myitwarire ya kinyamwuga rizagenzura ibirego byuko abapolisi baka ruswa ku binyabiziga byafashwe byarenze ku ngamba zo kurwanya coronavirus.
    Gutwara abagenzi kuri moto ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi bibeshejeho urubyiruko rubarirwa mu bihumbi muri Uganda, benshi muri bo kuri ubu batagikora.

    Mu kwezi kwa gatanu, leta ya Uganda yatangiye kudohora ingamba zo kurwanya coronavirus, ariko igumishaho izijyanye na za moto.
    Mu mpera y’ukwezi gushize kwa gatandatu, BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko Perezida Yoweri Museveni yavuze ko moto zishobora kurushaho gukwirakwiza coronavirus ziramutse zemerewe gutwara abagenzi muri iki gihe.

    Kugeza ubu, muri Uganda hamaze kwemezwa abantu 911 banduye coronavirus, muri bo 849 barayikize ndetse nta muntu n’umwe irica, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza. Benshi muri abo banduye batangajwe ko ari abashoferi b’amakamyo bakora ingendo ndende ndetse n’abagiye bahura na bo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/umumotari-muri-uganda-yitwikiye-kuri-polisi-arapfa/

  • Sinjye wamukoreye amateka ni we wayikoreye – KNC #rwanda #RwOT

    Perezida w’ikipe ya Gasogi United, KNC avuga ko yishimiye gusinyisha Cassa Mbungo Andre nk’umutoza mukuru kuko n’ubwo yatakaje Guy Bukasa uwo azanye ari ku rwego rwisumbuyeho.

    Ku munsi w’ejo ni bwo Gasogi United yatandukanye n’uwari umutoza mukuru wayo, Guy Bukasa werekeje muri Rayon Sports.

    Uyu munsi ni bwo Gasogi United yasinyishije Cassa Mbungo Andre nk’umutoza mukuru akaba azungirizwa na Alain Kirasa.

    Perezida w’iyi kipe, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC avuga ko gutakaza umutoza atari ikibazo, ikibazo cyaba kumutakaza akazana uri ku rwego rwo ruri hasi y’uwo yatakaje.

    Yagize ati“Gasogi nta na rimwe tuzakora ibintu bimeze nko kugwingira. Umutoza umwe yagenda hakaza undi, ikibi ni ukuzana umutoza uri munsi y’uwo wari ufite(…) aba ni abantu bafite umwuka w’intsinzi mutegereze n’ibindi biracyaza, ibi ni itangiriro.”

    Akomeza avuga ko Cassa Mbungo yikoreye amateka igihe kikaba kigeze ngo anayakorere muri Gasogi United.

    Yagize ati“uyu munsi ninde utazi amateka ya Cassa Mbungo Andre, wenda avuge ngo arajijinganywaho, ntabwo najya kuvugira umuntu ufite ibigwi bye bizwi, ibikombe afite murabizi. Cassa ni we mutoza w’umunyarwanda uri ku rwego rwo hejuru ibyo abantu babyumve. Ni we mutoza mpuzamahanga w’umunyarwanda. Sinjye wamukoreye amateka ni we wayikoreye, ubu noneho ni cyo gihe cyo kuza gukorera amateka muri Gasogi United.”

    Uyu mugabo avuga ko aba bagabo bahawe inshingano zo gutoza Rayon Sports bafite ubushobozi bwo kuzahesha Gasogi United kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda nk’imwe mu ntego bafite mu mwaka w’imikino wa 2020-2021.

    KNC avuga ko nyuma yo kwikorera amateka, Cassa Mbungo agiye no kuyakorera muri Gasoi United

    source http://isimbi.rw/siporo/article/sinjye-wamukoreye-amateka-ni-we-wayikoreye-knc

  • Ifoto y’umuhanzikazi nyarwanda Sunny yambaye ubusa yatunguye benshi #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi nyarwanda akaba n’umunyamideli, Sunny yatunguye benshi ubwo yashyiraga hanze ifoto ye yambaye ubusa buri buri.

    Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo Kungola yakoranye na Bruce Melody, ni umwe mu bahanzi bazwiho udukoryo twinshi, gusa muri iyi minsi akaba arimo atungura abantu cyane.

    Mu minsi yashize ni bwo hasohotse amashusho y’uyu muhanzi arimo abyina yerekana ibice byose by’ibanga bye, akaba yarabikoze binyuze kuri Instagram ye aho yavugaga ko arimo kubyinira abamukurikira.

    Nyuma yaho yakomeje kujya akora live kuri Instagram n’ubundi abyina yambaye ubusa, kugeza aho abantu bakeka ko yaba afite ikibazo.

    Byaje guhuhurwa n’ifoto ye yagiye hanze yambaye ubusa buri buri. Ni ifoto yishyiriye hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Uyu muhanzi akaba agaragara yisize amarangi ariko nta kintu na kimwe yambaye.

    Ifoto Sunny yashyize hanze yambaye ubusa buri buri

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ifoto-y-umuhanzikazi-nyarwanda-sunny-yambaye-ubusa-yatunguye-benshi

  • Mc Tino yasohoye video y’indirimbo uranzi ikangurira abantu gukundana ntakubeshya #rwanda #RwOT

    Umuhanzi akaba n’umushyushyarugamba ukomeye hano mu Rwanda ariwe MC Tino, yasohoye amashusho y’indirimbo yise Uranzi.

    Uranzi’ aho yaririmbye ku nkuru y’umukobwa wamenye imico y’umuhungu bakundana. Ati “Ushobora gukundana n’umukobwa ukamubeshya ko uri kureba umupira kandi uri mu nshuti zawe agahita akumenya.”

    Henriette akaba ariwe mukobwa wifashishijwe muri Aya mashusho

    “Iyo warakaye aba abizi. Iyo ushonje aba abizi. Ni wa muntu ukuzi. Ni yo mpamvu mburira abantu ni byiza gukundana n’umuntu ukuzi uzi ibyiyumviro byawe ushobora kwibwiriza akamenya ko hari icyo ukeneye.”

    Mc Tino azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Njyewe nawe’, ‘My Love’, ‘Mula’, ‘Finest Girl’ yakoranye na Aime Bluestone, ‘My Time’ n’izindi nyinshi.

    Amashusho y’indirimbo uranzi akaba yaratunganyijwe na Papa emile.

    Mc Tino yaboneyeho no gutangaza uwungirije manager wiwe papito.

    Anny Sabine akaba ariwe mukobwa wungirije manager papito

    Yanashimiye umwe mubamuteye inkunga mu kumwambika ariwe CHIKA

    Mu minsi ishize Kandi Mc Tino yateguje abakunzi be icyiganiro gishya bakunze kumusaba Ari benshi aricyo NIKO KURI cyizajya gica Kiri YouTube channel yiwe Aho hitezweho kuzajya avuga ukuri kubyerekeye uruganda rwa muzika mu Rwanda.

    Reba hano amashusho ya uranzi

    source https://www.hillywood.rw/?p=74481