Category: Uncategorized

  • Umuhanzikazi ufite impano yo kuririmba neza cyane mucyongereza Addy Mica yashyize hanze amashusho y’indirimbo ya mbere yise ‘Damn You’-VIDEO #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro kigufi yahaye Hillwoodstar ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo yenshya,”Damn you” yatubwiye ko impamvu yo guhimba iyi ndirimbo ari ukubera ko hari abantu bishushanya murukundo nyamara amarangamutima yabo atandukanye kure cyane nibibarimo imbere.

    Twagize amatsiko yo kumenya ese ijambo Damn you yise indirimbo ye risobanuye iki?
    Mucyongereza cyinshi ati yeeeaaah it means damn. Like to pretend someone ukaba uzi ngo umukunzi wawe muri kumwe nyamara hari undi bari kumwe. Mu Kinyarwanda ni nko kuba wavumbuye ko umukunzi wawe yarakwihishemo.

    Twamubajije ku mpamvu atigeze agaragara mu mashusho y’indirimbo ye atubwira ko ikigenzi ari uko abanyarwanda babona ubutumwa yashatse gutanga bukubiye mu mashusho y’indirimbo kuruta uko we yagaragara.
    Twagerageje ku mubaza ko hari ibindi bikorwa yaba afite imbere niba ateganya kuzagaragara abanyarwanda bakarushaho ku mu menya cyane ko Addy Mica ari n’umukobwa ufite ubwiza karemano kandi ucishije make cyane.
    Yadusubije ko hari ibindi bikorwa byinshi bafite imbere, afatanyije n’inzu itunganya ibihangano bye (Success Music Entertainment) abarizwamo bazareba ibikwiriye akaba aribyo bageza ku bakunzi b’umuziki nyarwanda.

    iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho byakozwe na Producer Teric muri Success
    Record.

    source https://www.hillywood.rw/?p=74425

  • Minisanté yiyemeje gupima abantu 5000 mu gusuzuma ubukana bwa Coronavirus muri Kigali #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gahunda yo gupima abantu ibasanze mu nzira, hagamijwe kureba ubukana icyorezo cya COVID-19 gihagazeho muri Kigali, nyuma y’uko imibare y’abanduye ikomeje kwiyongera ndetse hari uduce tumwe tw’Umujyi twashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.
    http://dlvr.it/RZprFR

  • Nyanza : Miliyoni 150 zashowe mu guhangana na coronavirus yadindije imishinga y’iterambere #rwanda #RwOT

    Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 2 Nyakanga 2020, ikiganiro cyabaye nyuma y’iminsi ibiri hasojwe umwaka w’ingengo y’imari 2019/2020.

    Mu kwezi kwa 3 uyu mwaka nibwo icyorezo cya covid-19 cyageze mu Rwanda, ibikorwa bimwe biradindira.

    Meya Ntazinda yavuze ko abafatanyabikorwa b’akarere bakusanyije amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 150 ashorwa mu bikorwa byo guhangana na covid-19.

    Ati “Ahanini yagiye mu gufasha imiryango yagezweho n’ingaruka zitaziguye muri gahunda ya guma mu rugo, andi yagiye mu kubaka ubukarabiro, gutanga amasabune n’ibikoresho by’isuku ku miryango itishoboye”.

    Iki cyorezo cyadindije imishinga y’akarere

    Umushinga wo kugeza amashanyarazi mu murenge wa Cyabakamyi warandidiye. Amashanyarazi yagombaga kuba yagezeyo mu mwaka ushize w’ingengo y’imari ariko kubera iki cyorezo kugeza ubu ntabwo amashanyarazi arageraho kuko ibikoresho byagombaga kuva mu Bushinwa.
    Meya Ntazinda ati “Ubu imirimo yongeye gusubukurwa, amapoto yamaze gushingwa mu minsi iri imbere abaturage ba mbere bazaba bacana”.

    Icyorezo cya covid-19 cyahagaritswe urugerero ruciye ingando kandi izi ni imbaraga zakoreshwaga mu guhindura imyumvire no kubaka ibikorwaremezo n’amazu y’abatishoboye.

    Umushinga wo kubaka agakiriro nawo wadindijwe na covid-19 kuko wari warahagaze kuri ubu wongeye gusubukura mu kwezi kwa 5, agakiriro karuzuye ariko ntabwo kuzuriye igihe.

    Indi mishanga yadindijwe na covid-19 harimo kubaka ibyumba birenga 600 by’amashuri, kubaka ubuhunikiro n’ indi mishinga irimo kugura imbagungukira, yabonetse mu mpera za Kamena kandi yaragombaga kuboneka muri Gicurasi.

    Ntazinda avuga ko ikintu kitagizweho ingaruka zikomeye na covid-19 ari ubuhinzi
    http://dlvr.it/RZprDR

  • Perezida Putin yahawe uburenganzira bwo gutegeka kugeza muri 2036 #rwanda #RwOT

    Hamaze kubarurwa 98% by’amajwi, 78% yayo ashyigikiye kuvugurura itegekonshinga nk’uko komisiyo y’amatora ibivuga.

    Amavugurura azasubiza kuri zeru manda za Bwana Putin mu 2024, bimwemerere kuba yakongera kwiyamamariza izindi manda ebyiri z’imyaka itandatu.

    Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganye ibyavuye mu matora bavuga ko Putin ashaka kuba “Perezida iteka”, ibyo we ahakana.

    Nta ndorerezi zigenga zari muri aya matora yamaze iminsi irindwi, ndetse kopi z’itegekonshinga rishya zabonetse mu maguriro y’ibitabo muri icyo cyumweru cy’amatora.

    Alexei Navalny unenga ubutegetsi bwa Kremlin avuga ko ibyavuye mu matora ari “ikinyoma gikomeye” kitagaragaza ugushaka kw’abatuye igihugu.

    Ibyavuye mu matora by’agateganyo byatangajwe mbere y’uko ibiro by’itora bya nyuma bifunga saa kumi n’ebyiri ku isaha ngengamasaha ya GMT, muri iki gihugu kigari gifite imirongo miganda 11 y’amasaha (time zones).

    Amatora yatangiye mu cyumweru gishize mu Burusiya, komisiyo iyashinzwe ivuga ko yitabiriwe ku kigero cya 64%.

    Hari abantu amagana bakoze imyigaragambyo mu mijyi ya Moscow na St Petersburg bamagana impinduka zishaka gukorwa mu itegekonshinga.

    Abo ku ruhande rushyigikiye Bwana Putin, bo bavuga ko izi mpinduka – zigera kuri 200 zose hamwe – zikenewe ngo igihugu gukomeze gukomera.

    Putin w’imyaka 67, ntabwo aratangaza niba azongera akiyamamaza manda ye – yari kuba ari iya nyuma – nirangira mu 2024, gusa yavuze ko ari ingenzi kuba afite ayo mahitamo.

    Putin amaze imyaka 20 mu butegetsi bw’Uburusiya, nka Perezida cyangwa nka Minisitiri w’intebe.

    Mu bindi byavuguruwe mu itegeko rikuru ry’Uburusiya harimo kubuza abahuje igitsina gushyingirwa no kuvuga ko Uburusiya “bufite icyizere mu Mana”.

    Ibyumba byombi by’inteko ishingamategeko y’Uburusiya byamaze kwemera izo mpinduka ariko Bwana Putin yategetse ko n’abaturage batora kugira ngo byemerwe n’amategeko.
    http://dlvr.it/RZpr9f

  • USA : Umubare W’ abicwa na Corona wagabanyutse mu buryo bugaragara #RwOT #Rwanda #WebRwanda

    Ikigo gishinzwe kugenzura ikwirakwiza z’indwara z’andura muri America uratangaza ko umubare w’abari guhitanwa n’inrwara ya COVID-19 Wagabunyutse mu buryo bugaragara muri icyo Gihugu. Ibi bikaba byakomejwe gushimangirwa na Donald Trump, aho yavuze ati, “Impamvu dufite abanduye benshi ni uko twapimye benshi, gusa abahitanwa n’iycorezo cya Corona Virusi yaturutse mu bushinwa bakomeje kugabanyuka.

    Source : Twitter

  • Dore amafoto 15 umuntu wese areba agatinya kogera mu mazi magari #rwanda #RwOT

    Aya mafoto 15 agaragaza ibintu biba mu mazi bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abogera mu mazi magari. Birimo imiraba, amafi n’ibindi nyamaswa.














    source http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Dore-amafoto-15-umuntu-wese-areba-agatinya-kogera-mu-mazi-magari

  • Ikibanza cyiza kinini kigurishwa Nyamata #rwanda #RwOT

    Ikibanza cyiza kigurishwa mu karere ka Bugesera aho bita kuri arete,
    muri metero 300 uvuye ku muhanda wa kaburimbo ,
    gifite 20/40,
    kikaba kigurishwa 6,500,000 negociable

    kubindi bisobanuro mwahamaga 0784247588

    source http://www.ukwezi.rw/gura/article/Ikibanza-cyiza-kinini-kigurishwa-Nyamata

  • Ubushinjacyaha bwashyikirije Urukiko Dosiye ya Dr Munyakazi Isaac ushobora gufungwa imyaka irindwi azira ruswa #rwanda #RwOT

    Dr Munyakazi aregwa kuba icyitso mu cyaha cyo gutanga ruswa giteganywa n’ingingo ya kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

    Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yavuze ko dosiye yamaze kuregerwa Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Yavuze ko iperereza ryarangiye ku wa 30 Kamena 2020, ari nabwo bahise bashyikiriza ikirego Urukiko ngo rutangire akazi karwo ko kuburanisha Dr Munyakazi.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Dr Munyakazi areganwa na Gahima Abdou ushinjwa gutanga iyo ruswa.

    Uyu Gahima yagaragaye kandi mu rundi rubanza rwa ruswa rwa Kanyankole Alex wahoze ayobora BRD uherutse gukatirwa n’urukiko igifungo cy’imyaka itandatu.

    Muri urwo rubanza, Kanyankole yari akurikiranyweho gusaba no kwakira impano kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, byakozwe mu 2014 na Gahima Abdou uhagarariye Ishuri rya Good Harvest and Primary School.

    Mu bizamini bya leta biheruka, iri shuri ryari rifite abanyeshuri babiri mu icumi ba mbere batsinze neza mu mashuri abanza. Mu mwaka ushize, ryasoje ku mwanya wa cyenda mu mashuri yitwaye neza.

    Dr Munyakazi yeguye muri Guverinoma tariki 6 Gashyantare 2020 hashize ibyumweru bitatu ahita anirukanwa mu Ishyaka rya PDI yari abereye umuyoboke.

    Ubwo yari mu mwiherero w’abayobozi wabaye muri Gashyantare, Perezida Kagame yavuze ko abayobozi b’ishuri rimwe ngo bagiye kureba Munyakazi bamusaba ko ishuri ryabo ryari mu mashuri ari inyuma y’ijana, bamusaba ko yabafasha akarishyira mu myanya yo hejuru kandi ko bazamuhemba.

    Ati “Baramubwira bati tworohereze ishuri ryacu rize mu myanya ya mbere, arabikora, bati tuzaguhemba. Amafaranga ibihumbi 500, muzira n’ubusa. Na we yaje kubyemera, yarabyemeye kuko hari ibimenyetso, bamufatiye mu cyuho.”

    Dr Munyakazi ashobora gufungwa imyaka irindwi

    Ingingo ya kane y’iri tegeko ivuga ku cyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke aho umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Iyo icyaha cyakozwe hagamijwe kugira ngo uhabwa ruswa akore ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

    Icyaha cya kabiri Munyakazi akurikiranyweho kijyanye no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite. Cyo iyo uregwa abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni icumi.

    Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ubushinjacyaha-bwashyikirije-Urukiko-Dosiye-ya-Dr-Munyakazi-Isaac-ushobora-gufungwa-imyaka-irindwi-azira-ruswa

  • Usengimana Faustin wifuzwaga na Rayon Sports yerekeje muri Police FC #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Buildcon FC muri Zambia wifuzwaga na Rayon Sports, Usengimana Faustin yamaze gusinyira Police FC amasezerano y’imyaka 2.

    Uyu musore wasoje amasezerano ye muri Zambia, yageze mu Rwanda mu kwezi gushize, bivugwa yaje nyuma yo kuvugana na Rayon Sports imusabye ko yaza bakavugana ikaba yamusinyisha.

    Amakuru ISIMBI yamenye avuga ko ubwo yageraga mu Rwanda, yahise atangira ibiganiro na Police FC ndetse impande zombi zikaba zamaze kwemeranywa ko uyu muyugariro ukina mu mutima w’ubwugarizi azakinira iyi kipe mu gihe cy’imyaka 2 iri imbere.

    Uyu musore akaba yahawe amafaranga y’u Rwanda angana miliyoni 12 za recruitment mu gihe cy’imyaka 2 iri imbere.

    Umunyamabanga w’ikipe ya Police FC, CIP Karangwa Maurice akaba yabwiye ISIMBI ko batarasinyisha uyu musore ariko bakaba bari mu biganiro na we.

    Usengimana Faustin yakiniye amakipe atandukanye arimo Rayon Sports, APR FC na Buildcon FC yo muri Zambia.

    Usengimana Faustin yamaze kugera muri Police FC

    source http://isimbi.rw/siporo/article/usengimana-faustin-wifuzwaga-na-rayon-sports-yerekeje-muri-police-fc

  • Rwanda Launches #Covid-19 Street Testing #rwanda #RwOT

    Rwanda Biomedical Centre is today launching a #Covid-19 street testing survey in Kigali and at its entry points. The country has so far reported a total of 1042 positive cases.

    Candidates will be randomly selected and asked to consent to the testing. This is a 5-minute drive through, where car occupants are not required to vacate their vehicles.

    This operation will provide factual information about the Covid status in Kigali & will lead to tactical response activities.

    Meanwhile, a request is made to all Kigali residents to cooperate with RBC teams for the sake of successful completion of this important activity.

    source https://taarifa.rw/rwanda-launches-covid-19-street-testing/