Category: Uncategorized

  • Leicester City, Man United & Arsenal: Ibyaranze imikino yo kuwa Gatandatu muri Premier League. #rwanda #RwOT

    Leicester City, Man United & Arsenal: Ibyaranze imikino yo kuwa Gatandatu muri Premier League

    Arsenal yongeye kwitwara neza muri Premier  League aho itsinze Wolves ibitego 2-1 amahirwe yo kuza mu makipe atandatu ya mbere ku rutonde rwa shampiyona ariyongera.

    Wolves yatangiye igira amahirwe yar avuyemo igitego cya mbere aho Adama Traore yahushije  uburyo bwiza bwakabaye bwabyaye igitego.

    Arsenal yaje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bukayo Saka wari utsinze igitego cye cya mbere muri Premier League. Wolves yinjijwe igitego nyuma y’iminota 448 itinjizwa igitego  muri shampiyona.

    Alexander Lacazette wari umaze amezi 18 adatsinda igitego cyo hanze yajw guterekamo igitego cya kabiri cya Arsenal – yaranzwe no kugarira neza muri uyu mukino – nyuma y’umupira mwiza yahawe na Joe Willock.

    Manchester United yanyagiye Bournemouth mu mukino wagaragayemo ibitego byinshi

    Manchester United yitwaye neza nanone aho yatsinze Bournemouth ibitego 5-2 kuri Old Traffold mu mukino wagaragayemo penaliti ebyiri.

    Bournemouth itari ihagaze neza yatangiye neza umukino aho Junior Stanislas yafunguye amazamu ku gitego cyiza cyane nyuma y’amakosa ya Harry Maguire ariko ntabwo byatwaye umwanya munini kugira ngo Mason Greenwood akishyure ku ishoti rikomeye yarekuye nyuma y’umupira yaru ahawe na Bruno Fernandes.

    Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Manchester United ifite ibitego 3-1 kuko Marcus Rashford yaje guterekamo igiteho cya kabiri kuri penaliti mu gihe Anthony Martial yateretsemo igitego cya gatatu ku ishoti yarekuye inyuma y’urubuga rw’amahina.

    Mu gice cya kabiri amakipe yagarutse ahanganye nuko nyuma yuko Eric Bailly wari winjiyemo asimbuye akoze umupira, Joshua King yatsinze igitego cya kabiri ari nacyo cya nyuma cya Bournemouth muri uyu mukino.

    Mason Greenwood wigaragaje cyane yaje guterekamo igitego cya kane cya Manchester United nyuma y’umupira yahawe na Nemanja Matic mbere yuko Bruno Fernandes aterekamo agashinguracumu kuri coup-franc nuko umukino urangira Manchester United itsinze ibitego 5-2 ikomeza inzira igana mu makipe ane ya mbere.

    Leicester City yatsinze nyuma y’imikino myinshi na Brighton yitwara neza

    Jamie Vardy utaherukaga gutsinda igitego muri Premier League yongeye kugaruka ku rupapuro rw’abatsinze ibitego mu mukino wa Leicester City na Crystal Palace warangiye Foxes itsinze ibitego 3-0 mu rugo.

    Wari umukino w’ingenzi cyane ku ruhande rw’abasore ba Brendan Rodgers bari bakeneye kuguma mu makipe ahatanira kuza mu makipe ane ya mbere muri Premier League.

    Igice cya mbere cyarangiye amakipe anganyije 0-0 ariko mu gice cya kabiri byahinduye isura aho Kelechi Iheanacho yafunguye amazamu ku makosa yakozwe na Vicent Guaita nyuma y’umupira wahinduwe na Youri Tielemans.

    Igitego cya mbere cyakurikiwe n’ibindi bibiri bya Jamie Vardy watsindaga igitego cye cya 100 na 101 muri Premier League nuko Leicester City yegukana amanota atatu bari bakeneye cyane.

    Ku mukino wabanjirije iyindi uyu munsi, Brighton and Hove Albion yatsinze Norwich City igitego 1-0 cyatsinzwe na Leandro Trossard ikomeza gushaka uburyo yaguma mu kiciro cya mbere.

    The post Leicester City, Man United & Arsenal: Ibyaranze imikino yo kuwa Gatandatu muri Premier League. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/leicester-city-man-united-arsenal-ibyaranze-imikino-yo-kuwa-gatandatu-muri-premier-league/

  • Bayern München itsinze Leverkusen yegukana gikombe cya kabiri muri uyu mwaka w’imikino. #rwanda #RwOT

    Bayern München itsinze Leverkusen yegukana gikombe cya kabiri muri uyu mwaka w’imikino

    Bayern München yegukanye igikombe cyayo cya kabiri muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo gutsinda Bayer Leverkusen ibitego 4-2 mu mukino wa nyuma wa DFB-Pokal.

    Robert Lewandowski wabaye umukinnyi w’umwaka muri Bundesliga yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino byiyongera ku gitego cya David Alaba na Serge Gnabry.

    Ni Bayern München yaje ishaka kwegukana igikombe igakomeza gushimangira ko ari ikipe ya mbere mu Budage na Bayer Leverkusen yashakaga kwegukana igikombe cya mbere mu myaka 27 yose.

    David Alaba yafunguye amazamu ku gitego cyiza cyane yatsinze giturutse kuri coup-franc ku munota wa 15 w’umukino mbere yuko Serge Gnabry aterekamo igitego cya kabiri nyuma y’umupira yahawe na Joshua Kimmich nuko igice cya mbere kirangira Bayern iyoboye ku bitego 2-0.

    Mu gice cya kabiri cy’umukino Robert Lewandowski wasoje Bundesliga ayoboye abatsinze ibitego byinshi yateretsemo igitego cya gatatu cya Bayern München kikaba igitego cya 50 yari atsinze muri uyu mwaka w’imikino.

    Nyuma y’umupira mwiza yahawe na Kerem Demirbay, Sven Bender yagaruyemo igitego kimwe nubwo bitagize icyo bitanga kuko Bayern München yakomeje kurusha Leverkusen kugeza Robert Lewandowski ateretsemo igitego cya kane cya Bayern München mu minota ya nyuma y’umukino ku mupira yahawe na Ivan Perisic.

    Ku munota wa nyuma w’umukino Kevin Volland yateretsemo igitego cya kabiri cya Leverkusen kirangwa ariko nyuma yo kwifashisha VAR basanze Alphonso Davies yari yakoze ikosa nuko batanga penaliti yinjijwe neza na Kai Havertz nuko umukino urangira Bayern München itsinze ibitego 4-2 yegukana DFB-Pokal ku nshuro ya 20 mu mateka.

    The post Bayern München itsinze Leverkusen yegukana gikombe cya kabiri muri uyu mwaka w’imikino. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/bayern-munchen-itsinze-leverkusen-yegukana-gikombe-cya-kabiri-muri-uyu-mwaka-wimikino/

  • Nyuma ya divayi yagarutse kuri ruswa y’igitsina ikunze kuvugwa mumuziki. #rwanda #RwOT

    Tuyizere kellia ukoresha izina rya kellia mumuziki yashyize hanze indirimbo ye yambere ayita divayi nyuma yo kumenyekana aririmba mu makwe no mubindi birori bitandukanye.

    Indirimbo divayi iyo uyiteze amatwi ukayikurikirana neza kellia yumvikanamo abwira umuhungu bakundana ko amuryohera nka divayi, gusa ubwo kasukumedia.com yaganiraga nawe kellia yavuzeko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo yagikuye k’ubuzima abona abantu bakundana babayemo, ko atari inkuru imwerekeyeho ati rwose nge ndi single nta mukunzi mfite.
    kellia warusanzwe aririmba mu makwe.

    Kellia nkundi muhanzi wese ugitangira ngo usanga harimbogamizi n’utubazo bahurira natwo muri studio bwa mbere we avugako ikintu cyamuteye ubwoba akinjira muri studio arukuririmba harimo abantu benshi ati “mubyukuri numvaga ntari bushobore no kuririmba gusa abobantu ahubwo nibo bagiye bantinyura bambwira ko ntagikomeye kirimo.

    Ubwo yabazwaga kumuhanzikazi yumva umutera ubwoba muri muzika nyarwanda yasubije ashize amanga ko ntanumwe we icyo ashyize imbere ari ugukora umuziki ushimisha abawumva.

    Ku kibazo cya bamwe mubahanzikazi bakunze gushyira ibice byabo by’ibanga ahagaragara muburyo bwo gushaka kumenyekana vuba kellia yagize ati”nemerako umuntu agira uburyo akoramo ibintu bye, aramutse abona aribyo byamwinjiriza uko abyifuza gusa nge sinabyinjiramo”.
    kellia ntiyemeranya nabatanga ruswa y’igitsina ngo bakunde bamenyekane.

    Agaruka ku kibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina ikunze kuvugwa mumuziki kellia yavuzeko bitaramubaho gusa ko abyumva ati”iyo ruswa ndabyumva ko ihari gusa niba aruko ntarabimaramo igihe simbizi njye ntibirambaho, iyo bibaye bidindiza iterambere ry’umuziki cyane kuko harawo bica intege Kari wenda yaranashoboye akaba yanabireka

    Ati”kubwange biramutse bimbayeho ntayo natanga,nakomeza nkakora cyane igihe cyazagera ibikorwa byanjye bikamenyekana nubwo byafata igihe kirekire cyane,
    Kimwe nuko wihanganye ntuhite wihutira kumenyekana vuba Dore ko aribyo bituma abenshi bayitanga ati ushobora kuzabona ukunda impano yawe akaguteza imbere ntakindi agusabye.

    Kanda hano wumve indirimbo divayi ya kellia

    The post Nyuma ya divayi yagarutse kuri ruswa y’igitsina ikunze kuvugwa mumuziki. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/nyuma-ya-divayi-yagarutse-kuri-ruswa-yigitsina-ikunze-kuvugwa-mumuziki/

  • Irebere ubwiza bw’inzu z’ibyamamare hano mu Rwanda -Amafoto #rwanda #RwOT

    Bimaze kuba nk’akamenyero ko Abanyarwanda bamaze kugira ubushobozi bw’amafaranga, mu bitekerezo byabo hahita hazamo no kubaka inzu zo guturamo.

    Abahanzi iyo baririmba turanezerwa cyane, abakinnyi batsinda ibitego tugafatikanya kubyishimira (celebration), nyamara ntitumenye aho ibi byamamare dukunda bitaha.

    Muri iyi nkuru, turakugezaho amafoto y’inyubako za bamwe mu bakinnyi mu mikino itandukanye, baba abakina hano mu Rwanda n’abakina hanze yarwo, ndetse n’amafoto y’inzu za bamwe mu bahanzi (abaririmbyi) b’Abanyarwanda.

    Inyinshi muri izo nyubako ntizubatse mu mujyi wa Kigali, bivuze koi bi byamamare bidakunda gutura rwagati mu mujyi, ahubwo byahisemo kwiturira mu nkengero cyangwa mu yindi mijyi yunganira uwa Kigali.

    Abakinnyi

    1. Umunyezamu Ndayishimiye Jean Luc (Bakame)

    Iyi ni yo nzu Bakame n’umuryango we babamo

    Uyu mugabo ukinira ikipe ya AS Kigali nk’umunyezamu, ari mu bakinnyi bafite inzu z’akataraboneka.

    Kwa Bakame

    Bakame kandi ni n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, akaba yaranakiniye andi makipe ya hano mu Rwanda nka Rayon Sports, APR FC, n’andi.

    2. Haruna Niyonzima

    Inyubako ya Haruna Niyonzima

    Haruna Niyonzima, ubusanzwe ni muramu wa Bakame, kuko Bakame yashakanye na mushiki wa Haruna.

    Aba bombi batuye mu gace kamwe, ndetse inzu zabo ziregeranye. Haruna ubu akinira ikipe ya AS Kigali nk’umukinnyi ukina hagati. Ni umukinnyi kandi w’ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse akanayibera kapiteni (captain).

    Kwa Haruna Niyonzima

    Ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini ikipe y’igihugu Amavubi. Na we yamaze kuzuza inzu ye nziza hafi y’iya muramu we Bakame.

    3. Hakizimana Muhadjiri

    Inyubako ya Muhadjiri Hakizimana

    Hakizimana Muhadjiri, ubusanzwe we avukana na Haruna Niyonzima. Birumvikana ubwo na we ni muramu wa Bakame.

    Muhadjiri ubu umukinnyi mpuzamahanga, ukinira ikipe ya Emirates Football Club yo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

    Kwa Muhadjiri

    Uyu rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, na we afite inyubako y’akataraboneka hafi y’aho mukuru we Haruna Niyonzima na muramu we Bakame bubatse.

    4. Bizimana Djihad

    Inzu ya Djihad Bizimana

    Bizimana Djihad, ni umukinnyi mpuzamahanga ukina mu bataha izamu mu ikipe ya Waasland-Beveren yo mu gihugu cy’u Bubiligi, yagiyemo avuye muri APR FC.

    Ubusanzwe ni mwishywa wa Haruna Niyonzima na Hakizimana Muhadjiri, kuko aba ba bamubereye ba nyirarume kuko bavukana na nyina umubyara.

    Uyu musore ukinira n’ikipe y’igihugu Amavubi, na we afite inzu y’agatangaza hafi y’aho babyara be (Haruna na Muhadjiri) ndetse na muramu we Bakame bubatse.

    5. Jacques Tuyisenge

    Inzu ya Jacques Tuyisenge

    Uyu rutahizamu w’ikipe ya Petro Atletico de Luanda muri Angola, na we ni umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bamaze kuzuza inzu z’akataraboneka hano mu Rwanda.

    Tuyisenge ni n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi.

    6. Areruya Joseph

    Inyubako ya Areruya Joseph

    Areruya Joseph ni umukinnyi w’umukino w’amagare wabigize umwuga. Yegukanye Tour du Rwanda yo muri 2017.

    Uretse gutwara Tour du Rwanda 2017, yatwaye Tour de l’Espoir 2018, na La Tropicale Amissa Bongo 2018, bimuhesha amahirwe yo kwerekeza mu ikipe ya Delko Marseille Province yo mu Bufaransa.

    Uyu musore na we ni umwe mu bakinnyi bafite inyubako nziza hano mu Rwanda.

    Abahanzi (Abaririmbyi)

    1. Ama G The Black

    Kwa Ama G The Black

    Ama G The Black, ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bamaze kwiyubakira inzu zigezweho.

    Uyu mugabo aririmba injyana ya Hip Hop, akaba umwe mu bahanzi bakunzwe hano mu Rwanda.

    2. Butera Knowless na Ishimwe Clement

    Kwa Ishimwe Clement na Butera Knowless

    Uyu muryango w’abahanzi (umuririmbyi n’utunganya imiziki- producer), na wo utaha mu nyubako nziza cyane.

    3. Platini (Dream Boys)

    Inyubako ya Platini wo muri Dream Boys

    Nemeye Platini ubarizwa mu itsinda rya Dream Boys, na we ni umwe mu bafite inzu nziza. N’ubwo itaruzura neza, ariko bigaragarira amaso ko izaba ari inzu y’igitangaza.

    4. TMC (Dream Boys)

    Inyubako ya TMC

    Mujyanama Claude uzwi nka TMC, na we abarizwa mu itsinda rya Dream Boys, akaba na we ari umwe mu bahanzi bafite inzu nziza.

    Inzu ye yegeranye neza n’iya mugenzi we babana mu itsinda rya Dream Boys

    5. Tom Close

    Kwa Tom Close

    Dr. Muyombo Thomas uzwi ku izina rya Tom Close muri muzika, na we ni umwe mu bahanzi bafite inzu nziza.

    SOURCE: KIGALITODAY
    http://dlvr.it/RZxd5N

  • Stade ya Nyagatare yuzuye itwaye miliyoni $9 iratahwa kuri uyu wa Gatandatu #rwanda #RwOT

    Stade nshya ya Nyagatare yakira abantu 3500 bicaye neza, yuzuye itwaye miliyoni 9$ (asaga miliyari 8.5 Frw) biteganyijwe ko itahwa ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga, umunsi u Rwanda rwizihizaho umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 26.

    source https://igihe.com/imikino/article/stade-ya-nyagatare-yuzuye-itwaye-miliyoni-9-iratahwa-kuri-uyu-wa-gatandatu

  • Former Prosecutor General Joins Rwanda BAR Association As Senior Advocate #rwanda #RwOT

    On Friday afternoon, July 3, the former Prosecutor General, Jean Bosco Mutangana, took oath as a senior advocate before the President of the Kigali High Court, Xavier Ndahayo.

    Together with four other lawyers, Mutangana swore to uphold the highest professional values as he walked out of the room as a private advocate after 20 years in public service.

    Mutangana will begin providing legal services in the courts of law, this time in defense of individuals as opposed to serving as a prosecutor.

    “I am carrying all my experience from prosecution to practicing as a defense lawyer,” Mutangana said, adding that, “it is important for those who served in government to cross to private sector.”According to Julien Kavaruganda, the current President of the BAR, the new members have come with a set of skills highly needed to contribute to the needs of the association.

    Specifically, the BAR expects them to add value to ongoing efforts of creating a research center.

    The center will require sophisticated input and, “we are glad to have them.”

    There are 1250 members in addition to the four new members.

    Meanwhile, the President of the High Court, shortly after their swearing, said that there is a specific focus on fight graft and he submitted a plea requesting them to play their role.

    “We want to fight corruption. We are requesting you to play your role on top of other duties of helping courts to deliver justice,” Justice Ndahayo said.

    Loyce K. Bamwine, former Company Secretary at BRD, who also took oath, enters the sector with legal firm, B&BS, and plans to bring in new blood.

    “This gives me another opportunity to serve the public and my country to the best of my capabilities,” she said.

    Other new members are Esperqnce Mugenzi is a State Attorney, require to become a member in order to appear before any court.

    The other is Jean Bosco Nsengiyunva, a practicing bailiff who has been in the sector for a very long time.

     

     

    source https://taarifa.rw/former-prosecutor-general-joins-rwanda-bar-association-as-senior-advocate/