
Category: Uncategorized
-
Dr Kayumba yasabiwe gufungwa imyaka itanu #rwanda #RwOT
Dr Kayumba wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yafatiwe ku kibuga cy’indege i Kanombe mu minsi ishize akurikiranyweho ibyaha birimo gusinda ku mugaragaro, ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege no gukoresha imbaraga cyangwa gukangisha gukoresha imbaraga ku kibuga cy’indege. -
Kanye West aratangaza ko yiyamamariza kuba Perezida #Rwanda #Rwot #Kanye
Ku wa gatandatu, tariki ya 4 Nyakanga, Kanye West yatangaje ko yiyamamariza kuba perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika akazahangana na Perezida Donald Trump na Joe Biden. Ati: “Tugomba noneho kumenya amasezerano ya Amerika twizeye Imana, duhuza icyerekezo cyacu kandi twubaka ejo hazaza. Ndimo kwiyamamariza kuba perezida wa Amerika!
-
Record jobs gain of 4.8 million in June smashes expectations; unemployment rate falls to 11.1% #RwOT #Rwanda #Kanye
Nonfarm payrolls soared by 4.8 million in June and the unemployment rate fell to 11.1% as the U.S. continued its reopening from the coronavirus pandemic, the Labor Department said Thursday.Economists surveyed by Dow Jones had been expecting a 2.9 million increase and a jobless rate of 12.4%. The report was released a day earlier than usual due to the July Fourth holiday.The jobs growth marked a big leap from the 2.7 million in May, which was revised up by 190,000. The June total is easily the largest single-month gain in U.S. history.“Today’s announcement proves that our economy is roaring back. It’s coming back extremely strong,” President Donald Trump said in a news conference about an hour after the numbers were released. He pointed specifically to a sharp drop in the unemployment for Blacks that fell from 16.8% to 15.4%. “These are historic numbers.”The numbers capture the move by all 50 states to get activity moving again after the virus seized up much of the U.S., particularly service-related industries.Wall Street reacted positively to the report, with futures indicating a more than 400-point gain at the open.However, because the government survey comes from the middle of the month, it does not account for the suspension or rollbacks in regions hit by a resurgence in coronavirus cases.“The 4.8 million rise in non-farm payrolls in June provides further confirmation that the initial economic rebound has been far faster than we and most others anticipated,” said Michael Pearce, senior U.S. economist at Capital Economics. “But that still leaves employment 9.6% below its February level and with the spread of the virus accelerating again, we expect the recovery from here will be a lot bumpier and job gains far slower on average.”Indeed, new jobless claims remained stubbornly high last week, with another 1.427 million Americans filing, above the estimate of 1.38 million, the Labor Department said in a separate report Thursday. Continuing claims actually increased by 59,000 to 19.3 million, highlighting the jobless problem likely exacerbated by the ongoing presence of the virus and its economic impact.“This slowdown is going to have an impact, absolutely. How big is hard to say,” said Steve Blitz, chief U.S. economist at TS Lombard. “There are a lot of unknowns, and it would be silly on the fiscal side to pull back now on stimulus.”Leisure and hospitality again accounted for the biggest jump, as the sector saw a 2.1 million gain, accounting for about 40% of the total growth.Another big contributor to the decline of the jobless rate was a plunge in those on temporary layoff. That total fell by 4.8 million in June to 10.6 million after a decrease of 2.7 million in May. The short-term jobless level fell by 1 million to 2.8 million.However, those reporting permanent job losses also jumped, rising by 588,000 to 2.883 million, the highest level in more than six years.The labor force participation level saw a sharp bump, rising to 61.5%, which brings it to 1.9 percentage points below its February level, a month before the coronavirus pandemic shut down much of the U.S. economy.Jobs were equally balanced at 2.4 million apiece for full- and part-time workers.Retail also saw a sizable boost, with a gain of 740,000. Education and health services rose 568,000 and manufacturing was up 356,000.“Manufacturing looks like it’s ready to take off to a level that it’s never been,” Trump said. “A lot of that has to do with our trade policy, because we’re bringing manufacturing back to our country.”Personal and laundry services saw another major gain, at 264,000, part of an increase in other services that totaled 357,000. Professional and business services gained 306,000, construction was up 158,000 and transportation and warehousing saw a 99,000 increase.Citgroup economists say the composition of job gains suggests that hiring will continue to be strong, even if June might mark the peak. They said current forecasting models are too dependent on weekly claims data, which are distorted because workers hired part-time can still get benefits.“A second consecutive large upside surprise to hiring relative to consensus confirms our view that the reopening rebound would be much more robust than most expected a couple months ago,” Citi economist Andrew Hollenhorst said in a note. “We are particularly encouraged by the composition of hiring, which shows potential for further large gains in manufacturing, construction, and healthcare jobs, which are relatively insulated from social distancing.”Average hourly earnings fell 1.2% from May as more lower-wage earners returned to their jobs but were still up 5% from a year ago. The average work week slipped by 0.2 hours to 34.5 hours.The headline unemployment rate was understated sightly due to counting errors at the Bureau of Labor Statistics. Workers who still have jobs but have not been working are being counted as employed and even though they are supposed to be considered unemployed under BLS rules.However, the BLS said that discrepancy “declined considerably” in June, making the actual unemployment rate only about 1 percentage point higher than the reported level.An alternative measure of unemployment that includes discouraged workers and the underemployed fell to 18% from 21.2%.source : Cnbc -
Coronavirus: Perezida wa Ghana yishyize mu kato #rwanda #RwOT
Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo yishyize mu kato k’iminsi 14 kubera inama yagiriwe n’abaganga nyuma yo guhura n’umuntu wanduye Coronavirus.source https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/coronavirus-perezida-wa-ghana-yishyize-mu-kato
-
Coronavirus ku wa 05 Nyakanga: Amerika irasatira kugira abantu miliyoni eshatu banduye #rwanda #RwOT
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gihugu gikomeje kugira ubwandu bwinshi bwa Coronavirus, aho kugeza ubu abanduye bamaze kuba 2,935,770 mu gihe abapfuye bo ari 132,318. -
Kwiyoroshya, imyitwarire ishimisha Imana ikazanira umugisha nyirayo #rwanda #RwOT
Kwiyoroshya ni imwe mu ndangagaciro ziranga imfura mu muco w’Abanyarwanda. Uwiyoroshya yakirana buri wese urugwiro, ntiyirata, ntiyikuza, ntashaka ibyubahiro, ashyira mu gaciro, kandi atega amatwi ibitekerezo bya buri wese. -
Intore Massamba n’Itorero ry’Igihugu basusurukije abakurikiranye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival #rwanda #RwOT
Iwacu Muzika Festival iri kuba ku nshuro yayo ya kabiri. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2020 hari hatahiwe Intore Massamba n’Itorero ry’Igihugu Urukerereza mu gitaramo cyahuriranye n’umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 26. -
Clarisse Karasira yahaye impano Jules Sentore amaranye umwaka #rwanda #RwOT

Ubwo yakoraga igitaramo ‘Inganzo yaratabaye’, igitaramo cyabaga ku nshuro ya kabiri, Jules Sentore yaje gutungurwa n’umuhanzi Clarisse Karasira bafatanyije muri iki gitaramo amuha impano.
Inganzo yaratabaye ni igitaramo Jules Sentore yiyemeje kujya akora buri tariki ya 4 Nyakanga, ubu kikaba cyaraye kibaye ku nshuro ya kabiri.
Iki gitaramo cyanyuze kuri televiziyo Rwanda, bakaba bacurangiwe na Kesho Band.
Clarisse Karasira wabanje ku rubyiniro, yaririmbye indirimbo 2. Yahise atungura uyu muhanzi amubwira ko afite impano yifuza kumuha mu rwego rwo kumushimira ko yakomeye ku muco nyarwanda binyuze mu bihangano bye.
Yavuze ko iyi mpano amuhaye yari ayimaranye umwaka kuko yari kuyimuha umwaka ushize ariko igitaramo ntiyakibonekamo.
Yagize ati“ umwaka ushize mu gitaramo cya mbere cya Sentore nari nzi ko ndi bugeyo, nashakaga kumushimira ariko nza kurwara, hari impano nari namugeneye kandi n’ubu ngifite. Ni umwe mu rubyiruko rwaharaniye gukomera ku muco cyane bigafasha n’abandi. Ndashaka kukwereka ko ibyo ukora bidukomeza cyane.”
Iyi mpano yageneye Jules Sentore akaba ari ifoto yanditseho amagambo agira ati“ ni ukukwibutsa ko inganzo yawe ikomeje injishi z’umuco wacu, ikubaka benshi, turagushyigikiye.”
Impano Jules Sentore yahaye Clarisse Karasirasource http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/clarisse-karasira-yahaye-impano-jules-sentore-amaranye-umwaka
-
Uwahoze ari umugore Katauti yavuze akaga arimo ahurira nako kuri murandasi muri iyi minsi #rwanda #RwOT

Irene Uwoya [Oprah], wahoze ari umugore wa nyakwigendera Ndikumana Hamadi Katauti wakiniraga Amavubi, avuga ko abantu muri iyi bamubangamiye cyane kuri murandasi bitewe n’amagambo amukomeretsa bakomeje kumubwira.
Ibi yabitanaje ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru IJUMAA cyo muri Tanzania, aho uyu mukinnyi wa filime muri Tanzania avuga ko bantu muri iyi minsi bamutangaza cyane kuko ngo hari abatuma abaha agaciro bitewe n’amagambo ababaje bakomeza kumubwira.
Yagize ati“abantu benshi muri iyi minsi barambabaza pe! Baba bavuga ngo mfite amagambo menshi. Ukuri ni bo banyigishije kuvuga kuko nta myitwarire yo kuvuga ku bantu nagiraga, bahora bankurikirana kuko bazi ubwoko bwanjye, uko nteye ko nibamvuga ntari buceceke. Birambabaza cyane mu nukuri.”
Irene Uwoya akaba avuga ko yafashe umwanzuro wo kutazigira ikintu na kimwe yongera kuvuga, n’ubwo yajyaga avuga bitewe n’uko yacokojwe, ariko ngo uko byaba bimeze kose ubu yafashwe umwmanzuro wo kwicecekera.
Irene Uwoya yahisemo guceceka -
Rusizi: Polisi yagaruje Moto yari yibwe umuturage >>>Inkuru irambuye #rwanda #RwOT
Polisi ikorera mu karere ka Rusizi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 yafashe uwitwa Ngabonziza Daniel w’imyaka 29, yafashwe nyuma yo kwiba moto yo mu bwoko bwa AG100 ifite ibirango RC129C ya Habineza Zabron.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko Ngabonziza Moto yayibye mu gasantire ahitwa ku biturusu mu kagari ka Kigenge mu murenge wa Nzahaha akajya kuyihisha mu wundi murenge wa Muganza nawo wo mu karere ka Rusizi.
Yagize ati “Ngabonziza yari yaracurishije imfunguzo z’ahantu habikwaga iyo moto kuko nyirayo atari akiyikoresha muri ibi bihe bya guma mu rugo mu karere ka Rusizi. Tariki ya 02 Nyakanga yitwikiriye ijoro akingura inzu yari irimo arayitwara.”
CIP Karekezi yakomeje avuga ko bwakeye Habineza Zebron aza gutanga ikirego asaba ko Polisi yamufasha kubona moto ye, hatangiye iperereza abaturage baza gutanga amakuru y’aho iri.
CIP Karekezi ati “Ubwo twari mu iperereza nibwo abaturage b’aho yayibikije baduhaye amakuru batubwira ko Ngabonziza ariwe waje kuyibitsa muri urwo rugo, twasanze koko ari iya Habineza.”

Ngabonziza Daniel. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage batanze amakuru ariko agaya abantu barimo kwitikira ijoro bakajya kwiba abandi nyamara akarere kose kari muri gahunda ya guma mu rugo.”
Ati “Birababaje kuba Leta yarashyizeho gahunda ya guma mu rugo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ariko hakaba hari abantu babirengaho bagasohoka bagiye gukora ibyaha. Turashimira abaturage banze guhishira umunyacyaha.”
Ngabonziza yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gashonga kugira ngo hakorwe iperereza.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 166 havuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
The post Rusizi: Polisi yagaruje Moto yari yibwe umuturage >>>Inkuru irambuye appeared first on KASUKU MEDIA.
source https://kasukumedia.com/rusizi-polisi-yagaruje-moto-yari-yibwe-umuturage-inkuru-irambuye/


