Category: Uncategorized

  • Abasirikare 1039 basoje amasezerano y’akazi muri RDF abandi 410 bahabwa ikiruhuko kizabukuru #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ingabo yasezeye ku basirikare 410 bagiye mu kiruhuko k’izabukuru n’ababandi 1039 basoje amasezerano y’akazi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF).

    Umuhango wo gusezera kuri abo basirikare 1449 basoje imirimo yabo neza mu Ngabo z’u Rwanda wabaye ku wa Mbere tariki ya 06 Nyakanga 2020, wayobowe na Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen Albert Murasira.

    Mu basezerewe harimo abasirikare bakuru (senior officers) 41 na  ba ofisiye n’abafite andi mapeti 369 bagiye mu kiruhuko k’izabukuru, mu gihe 1018 basoje amasezerano bari bafitanye na RDF na ho 21 basezererwa kubera ibibazo by’ubuzima bafite.

    Abasirikare bakuru n’abandi basoje imirimo bashimiwe uruhare bagize mu kubaka u Rwanda

    Minisitiri Maj Gen Murasira yashimiye abasoje imirimo yabo ubwitange bagaragaje, serivisi batanze batizikama ndetse n’uruhare ntagereranywa bagize mu kubaka Igihugu.

    Yagize ati: “Mwese waritanze buri wese ku giti ke, kandi mwagize uruhare mu kubaka u Rwanda twishimira kwita iwacu huje amahoro.”

    (Rtd) Col Jill Rutaremara wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko k’izabukuru yabo yashimangiye ko basoje imirimoyabo bishimye kuko uruhare bagize mu kubuhora u Rwanda rutabaye imfabusa.

    Ati: “Mu gihe tugiye mu kiruhuko k’izabukuru, dufashe uyu mwanya twizeza Umugaba w’Ikirenga (Perezida Paul Kagame) ndetsen’ubuyobozi bwose bwa RDF ko tuzkomeza kuzirikana urugama rwo kubohora Igihugu cyacu kandi tutazagambanira bagenzi bacu muri urwo rugamba tugikomeje.”

    Umuhango wo gusezera ku basirikare basoje imirimo yabo neza ubaye ku nshuro ya 8, abasezerewe bakaba bahawe ibyete bishimangira akazi bakoze mu ngabo z’u Rwanda.

    Uwo muhango kandi witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura, n’abandi bayobozi bakuru muri RDF.

    Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen Albert Murasira ni we wayoboye uwo muhango

    facebook sharing button
    twitter sharing button
    email sharing button
    print sharing button

    source https://www.hillywood.rw/?p=74671

  • Mu mafoto irebere inkweto ugomba kwa mbara kumunsi wizuba. #rwanda #RwOT

    Hagati mu mpeshyi harasaba inkweto zihumeka neza, zoroshye, nka sandali ya thong hamwe n’inkweto zoroshye.
    Uyu munsi hillywood.rw ya guteguriye inkweto ugomba kwa mbara kumunsi wizuba amafoto
    .

    source https://www.hillywood.rw/?p=74662

  • Mahama:iraswa ry’impunzi 2 z’abarundi rikomeje gutera ibibazo munkambi ya Mahama #rwanda #RwOT

    Bamwe mu mpunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mahama bavuga ko bari mu kababaro ko kwicwa kw’abagabo babiri nabo b’impunzi bishwe barashwe na polisi y’u Rwanda kuwa gatandatu.

    Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abashinzwe umutekano “barashe ku itsinda ry’abinjizaga ibiyobyabwenge mu gihugu bambukiranya umugezi w’Akagera”.
    Polisi ivuga ko babiri bahise bapfa “nyuma biza no kumenyekana ko ari impunzi zo mu nkambi ya Mahama”.

    Kwibishatse Jean Bosco, uhagarariye impunzi zo muri iyo nkambi, yabwiye BBC dukesha iyinkuru ko ari ubwa mbere ibi bibayeho, avuga ko ubusanzwe hari abo bafataga bakekwaho ibyo bikorwa.

    Ati: “Abantu bajya bambuka Tanzania kuzana ibintu bitandukanye rimwe na rimwe hari igihe usanga babafata, ni igikorwa kibujijwe ariko ni ubwa mbere kuva turi hano hari abarashwe.”

    Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ejo ku cyumweru ryasohoye itangazo rivuga ko ryasabye leta y’u Rwanda ko habaho iperereza ku rupfu rw’izi mpunzi ebyiri.

    UNHCR ivuga ko inkambi ya Mahama, iri mu karere ka Kirehe mu burasirazuba bw’u Rwanda, irimo impunzi z’Abarundi zigera ku 60,000. Ziganjemo abahunze imidugararo ya poliki yo mu 2015.

    Umwe mu mpunzi muri iyi nkambi utifuje gutangaza amazina yabwiye BBC ko bababajwe no kuba abashinzwe umutekano bararashe abantu batitwaje intwaro.

    Agira ati: “Nubwo baba bari gukora ibibujijwe tubona ko ari ubugome burengeje kubarasa. Birababaje kurasa umuntu uri gushakisha ubuzima kuko hano ntibworoshye”.

    Kwibishatse Jean Bosco ukuriye izi mpunzi yabwiye BBC ati: “Kubura umuntu bitera ubwoba ariko tugomba kubyakira kuko ni ibintu byari byarabujijwe kuva kera, ibisigaye turabyakira nyine uko byabaye nta kundi”.

    Bwana Kwibishatse avuga ko abarashwe bagapfa ari abagabo babiri bari bubatse bafite ingo.

    The post Mahama:iraswa ry’impunzi 2 z’abarundi rikomeje gutera ibibazo munkambi ya Mahama appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/mahamairaswa-ryimpunzi-2-zabarundi-rikomeje-gutera-ibibazo-munkambi-ya-mahama/

  • Umugabo yasambanyije umwana we w’imyaka 3 ubwo nyina yaragiye kwa muganga kubyara undi #rwanda #RwOT

    Umugabo w’imyaka 43 ukomoka mu gihugu cya Nigeria yatawe muri yombi azira gusambanya umwana we w’imyaka 3 ubwo umugore we yari agiye kubyara abwira abapolisi ko imyuka mibi ariyo yamuteye gukora amahano.

    Uyu mwana muto w’umukobwa w’imyaka 3 n’amezi 10 witwa Kamsimyochukwu yavuze ko umubyeyi we yamushyize igitsina mu myanya ye y’ibanga ubwo yari aryamye hanyuma abyutse yumva ari kubabara.

    Ubwo uyu mugabo witwa Ikechukwu Ekenta yari amaze gutabwa muri yombi mu cyumweru gishize,yavuze ko imyuka mibi ariyo yamuhatirije gukora iri shyano.

    Yavuze ko iyo imyuka mibi imufashe akora ibikorwa bidasanzwe ndetse akanagira imyitwarire idahwitse.Uyu mugabo yavuze ko yakoresheje urutoki mu kwangiza umwana we.

    Umugore w’uyu mugabo watawe muri yombi witwa Uzoamaka Ekenta,yavuze ko ubwo yagarukaga mu rugo avuye mu bitaro kubyara,yabonye umwana we ari kurira kubera uburibwe ubwo yarimo kumwoza.

    Uyu mugore yabajije umwana we ikiri kumutera uburibwe ashinja se ko hari ikintu yamujombye.

    Uyu mugore ngo yahise ajya karungu ajya kubaza umugabo we niba koko yafashe umwana we ku ngufu undi ngo arabimwemerera ariko avuga ko yakoresheje urutoki.

    Uyu mugore yahise ajyana umwana we kwa muganga bamubwira ko yafashwe ku ngufu ndetse uyu mugabo yakoresheje igitsina aho kuba urutoki nkuko yabivuze.

    Uyu mugore yavuze ko yahise ajya kurega kwa sebukwe bamubwira ko arahura n’akaga nagira uwo abibwira.

    source https://www.hillywood.rw/?p=74656

  • Hamenyekanye ibyo wakwirinda kugira ngo ejo utazagira impumuro mbi mu kanwa|| Reba uko wabyitwaramo igihe byakubayeho. #rwanda #RwOT

    Kugira impumuro mbi mu kanwa, kuva amaraso ku ishinya, kuzana indi myanda ku menyo biterwa na bagiteri zisaga miliyari 10 ziba ziri ku buroso wogesha amenyo ndetse no mu kanwa ubwaho. Koza amenyo neza niwo muti wo guhangana n’ingaruka z’izi mikorobe zose.

    kuva amaraso ku ishinya, kuzana indi myanda ku menyo no kugira impumuro mbi mu kanwa, biterwa n’imyanda yo ku buroso ukoresha

    Reba hano amakosa akunze gukorwa mu koza amenyo, urebe niba hari ayo ukora n’uburyo ushobora kuyakosora.

    Gukoresha uburoso bw’amenyo bubi

    Kugeza ubu haboneka amoko atandukanye y’uburoso bw’amenyo; gusa yose siko ari meza gukoresha ku menyo yawe. Igihe ugura uburoso bw’amenyo ni ngombwa guhitamo ubworohereye, kuko ubukomeye bushobora kwangiza ishinya yawe. Ikindi ugomba kwitaho n’ingano yabwo; uburinganiye nibwo bwoza mu kanwa uko bikwiye. Ukirinda uburoso bunini cyane. Mu gihe ugiye kugura uburoso ni ngombwa kureba ko bwanditseho SOFT bivuga korohera.

    Ogesha amenyo uburoso bworohereye kandi ububike neza

    Kudahindurira uburoso ku gihe

    Hari umuntu ushobora gusanga amaranye uburoso umwaka wose! Iri ni ikosa rikomeye cyane, kuko uko ukoresha uburoso igihe kirekire niko bwangiza byinshi ku menyo no mu kanwa hawe. Ugomba kumarana byibuze uburoso amezi 3, ukihutira kubuhindura igihe warwaye inkorora, mu muhogo cyangwa se ufite ibicurane bikomeye, kabone n’ubwo waba ubumaranye igihe gito cyane.

    Kutoza amenyo igihe gikwiye

    Abantu benshi ntiboza amenyo yabo igihe gikwiriye ; ugasanga umuntu agashyize umuti woza amenyo ku buroso, nyuma y’amasegonda 30 akaba ararangije kuyoza. Iki si igihe gihagije ngo ube ukoze isuku ihagije mu kanwa hawe. Inama zitangwa n’abaganga b’impuguke b’amenyo; ni ngombwa koza amenyo byibuze iminota 2 kandi ukabikora 2 ku munsi.

    Kwibagirwa koza ururimi

    Nk’uko twatangiye tubivuga mu kanwa haba mikorobe zingana na miliyari 10! Birumvikana ko izi mikorobe ziba ziri mu kanwa hose, utibagiwe no ku rurimi. Mu gihe woza amenyo ukibagirwa koza ururimi; nibyo usanga bitera amenyo yawe kubora no kunuka mu kanwa kenshi. Niba urangije koza amenyo ntugomba kwibagirwa no gucisha ku rurimi.

    Kurya isukari n’ibiryohera byinshi

    Si wowe wenyine ukunda isukari, bagiteri ziyikunda kurushaho, zifashisha isukari cyane mu kororoka no gukora acide. Iyi aside niyo yibasira amenyo ikayatera kumungwa no gucukuka. Ni ngombwa kwirinda isukari nyinshi, no kurya ibiryohereye cyane, kugira ngo urinde amenyo yawe kwangirika. Mu gihe udashobora koza amenyo nyuma yo kurya ibiryohereye bitandukanye, ushobora kurya nka pome, cg se ukunyuguza amazi mu kanwa kugira ngo ugabanye iyi sukari. Gusa inama nziza, ni uguhita woza amenyo nyuma yo kunywa cyangwag kurya ibiryohera.

    Koza amenyo mu buryo bubi

    Benshi boza amenyo bameze nk’abagenda bazengurutsa cg bajya hirya no hino. Iri ni ikosa rikomeye kuko uretse kutoza amenyo neza, binatera ishinya kwangirika cyane. Inama zitangwa n’abahanga mu by’amenyo ni ukoza umanura uzamura, kandi ukagera mu kanwa hose. Yaba inyuma ndetse n’imbere ku menyo, ndetse naho uhekenyera. Kandi ntugomba gukoresha ingufu cyane.

    oza amenyo mu buryo bukwiye kandi umwanya uhagije

    Kutogesha amenyo neza kwa muganga

    Kubera ubwinshi bwa mikorobe ziboneka mu kanwa, uzasanga bigoye uko waba woza kose, kugira mu kanwa hasa neza; hatarangwa imyanda ku menyo. Niyo mpamvu ari ingenzi cyane kugana ivuriro ryita ku menyo ukisuzumisha niba mu kanwa hawe hasa neza uko bikwiye, ukanahogesha neza.

    Nibura 2 mu mwaka uge wogesha amenyo yawe kwa muganga

    The post Hamenyekanye ibyo wakwirinda kugira ngo ejo utazagira impumuro mbi mu kanwa|| Reba uko wabyitwaramo igihe byakubayeho. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/hamenyekanye-ibyo-wakwirinda-kugira-ngo-ejo-utazagira-impumuro-mbi-mu-kanwa-reba-uko-wabyitwaramo-igihe-byakubayeho/

  • Ciza Hussein mu nzira zisohoka Rayon Sports itamuhemba – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Ciza Hussein usanzwe ukina mu kibuga hagati, umaze umwaka akinira Rayon Sports, yatangaje ko yasabye iyi kipe kumurekura akishakira indi kipe yerekezamo, nyuma y’aho amaze iminsi adahembwa ndetse nta n’umwanya uhagije wo gukina yahawe muri uyu mwaka w’imikino.

    source https://rss.app/articles/862477a63bc37168a61ec4e0d85a68cbec5bb94447b309664e1fc4e5065d95d11febc11e8b702cf4d329afc0990d19fb5153bb44ddc1cee50cac43ae306967ad58a535dc1ecfbd716b23cede23d9ca2bb9a66de4f3a91ac8725ef90fb51614d40754eaef

  • Polisi ntabwo ihugiye ku iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya Covid-19 gusa-CP Kabera #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera aributsa abaturarwanda ko batagomba kwibwira ko Polisi ihugiye gusa mu bikorwa byo kurwanya Koronavirusi, ikaba yaribagiwe abakora ibindi byaha. Arashimira abaturage bakomeje gufatanya na Polisi mu kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe.

    Kuva muri Werurwe uyu mwaka wa 2020 mu Rwanda nibwo hagaragaye bwa mbere icyorezo cya COVID-19, kuva icyo gihe Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba zitandukanye zigamije kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo.  Polisi y’u Rwanda nk’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza yafashe iya mbere mu kugenzura ko amabwiriza Leta igenda itanga yubahirizwa uko yakabaye.

    Mu bihe bitandukanye kuva muri Werurwe hagiye hagaragara abakora ibyaha bitandukanye nk’ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, ubucuruzi bwa magendu, ibyaha bishingiye k’ubusinzi birimo gukubita no gukomeretsa, ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bikorwa binyuranyijwe n’amategeko n’ibindi bitandukanye.

    Nubwo Polisi y’u Rwanda ishyira imbaraga nyinshi mu gukurikirana abarenga ku mabwiriza yo kurwanya Koronavirusi, ntiyahwemye no gukomeza gucunga umutekano w’abaturage nk’uko byari bisanzwe na mbere y’icyorezo cya COVID-19. Mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye yagiye yerekana abafatiwe mu byaha bishobora guhungabanya umudendezo w’abaturarwanda.

    Aha niho umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera ahera yibutsa abantu ko batagomba kwibwira ko Polisi y’u Rwanda ihugiye gusa ku kurwanya COVID-19 ikaba yaribagiwe abakora ibindi byaha.

    Yagize ati: “Hari abantu batekereza ko muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19  Polisi irimo kureba ukuntu amabwiriza yubahirizwa gusa, itareba ibindi byaha bikorwa.  Abacuruza magendu, ibiyobyabwenge n’ibindi byaha, nagira ngo mbabwire ko Polisi y’u Rwanda itareba ikintu kimwe, ireba byose, ibyo byaha irabigenzura ababikora barafatwa bagahanwa”.

    Urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rutangaza ko CP Kabera agaragaza ko akenshi abantu bakora ibyaha bisanzwe baba banarenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 nk’abakora ubucuruzi bwa magendu bwambukiranya imipaka ndetse n’abacuruza ibiyobyabwenge.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yashimye ubufatanye bukomeje kuranga abaturage mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ibyaha.

    Yagize ati:“Dukomeje gushimira abaturarwanda batanga amakuru, abantu bose baba bafashwe ntugire ngo ni Polisi iba yabigezemo uruhare yonyine. Abaturarwanda baduha amakuru umunsi ku wundi kugira ngo abanyabyaha bafatwe”.

    CP Kabera yakanguriye abaturage gukomeza gukorana na Polisi, agaragaza imiyoboro itandukanye bazajya bifashisha batanga amakuru harimo imbuga nkoranyambaga za Polisi nka Twittwer (@Rwandapolice), WhatsApp (0788311155), Instagram (Rwanda National Police), Facebook (Rwanda National Police).

    Abadakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga nabo hari imirongo ya Telefoni itishyurwa bazajya bifashisha bahamagara ariyo:

    110: Umutekano wo mu mazi

    111: Inkongi z’umuriro n’ubundi butabazi

    112: Ubutabazi bwihuse

    113: Umutekano wo mu muhanda

    118: Ibibazo bijyanye n’umutekano wo mu muhanda

    997: Kurwanya ruswa

    3511: Uhohotewe n’umupolisi

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/polisi-ntabwo-ihugiye-ku-iyubahirizwa-ryamabwiriza-yo-kurwanya-covid-19-gusa-cp-kabera/

  • Covid-19: Gukumira Abanyamerika mu bihugu bigize Ubumwe bw’uburayi-EU bibangamiye Ubutaliyani #rwanda #RwOT

    Icyuho cya bamukerarugendo b’Abanyamerika kiragaragara mu bukerarugendo bw’Ubutaliyani. Ni mu gihe Amerika yashyizwe ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo batemerewe kujya ku mugabane w’ubulayi muri ibi bihe bya COVID-19. Ni inzitizi zikomeje guheza Abanyamerika, bakoreshaga akayabo k’amafaranga mu Butaliyani.

    Imipaka y’Umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi yongeye gufungurirwa ba mukerarugendo baturuka mu bihugu biri ku rutonde aho ababiturukamo badakeneye gushyirwa mu kato. Cyakora Amerika ntiri kuri urwo rutonde ku buryo bica intege ubucuruzi mu Butaliyani.

    Urwego rw’ubukerarugendo rubarwaho 13 kw’ijana by’umutungo w’igihugu, ubu bwagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19. Byitezwe ko hazaba igihombo gikomeye mu gihe ba mukerarugendo b’Abanyamerika bakoreshagayo akayabo k’amafaranga batagishoboye kujyayo.

    Guverinema y’Ubutaliyani ivuga ko miliyoni 5 n’ibihumbi magana atandatu z’Abanyamerika basura Ubutaliyani buri mwaka. Bakunda kujyayo mu kwezi kwa karindwi.

    Uretse imijyi bakunda gusura nka Roma, Venice, Florence na Milan, abenshi bakunda no kujya mu mahoteli nka Amalfi Coast n’ibirwa binini nka Sardinie na Sicile aho ibiribwa n’umuco bivugwa ko ari byo ahanini bireshya ba mukerarugendo.

    Kuva igihugu gifunguye imipaka yacyo kw’itariki ya 3 Kamena 2020, abanyabulayi ni bo babanje gusubirayo hanyuma mu cyumweru gishize abandi baturuka mu bindi bihugu byo hanze y’Ubulayi bakurikiraho. Cyakora ba mukerarugendo b’Abanyamerika, ari na bo baza ku mwanya wa kabiri mu bwinshi mu basura Ubutaliyani nyuma y’Abadage, baracyabujijwe kwinjira mu gihugu keretse gusa ku mpamvu zihutirwa.

    Amahoteri ahenze yo mu Butaliyani nkuko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ribitangaza, akunze gukoreshwa n’Abanyamerika nk’iyitwa In the Amalfi Coast yiteguye igihombo gikomeye muri ibi bihe by’ibiruhuko. Amahoteli amwe yafunguye igice, mu gihe andi atigeze afungurwa na gato.

    Miliyoni 15 z’Abanyamerika basura Uburayi buri mwaka. Abenshi muri bo bajyayo mu bihe by’Impeshyi. Kuba batazabasha kujyayo ni igihombo gikomeye kuko bagize 15 kw’ijana by’ubukungu bwose bw’Ubulayi.

    Icyemezo cy’Umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi cyo gushyira ku ruhande ibihugu bimwe, birimo Leta zunze ubumwe z’Amerika, gishingiye ku mubare w’abantu banduye virusi ya Corona. Ibindi bihugu ababiturukamo babujijwe kwinjira mu Bulayi, birimo Brezile n’Uburusiya. Ibyemerewe ni Australiya, Canada, Ubuyapani na Koreya y’epfo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/covid-19-gukumira-abanyamerika-mu-bihugu-bigize-ubumwe-bwuburayi-eu-bibangamiye-ubutaliyani/

  • Ibigo bikurikirana abashyizwe mu kato ka Covid-19 muri Tanzania biri gufunga imiryango #rwanda #RwOT

    Leta ya Tanzania yatangaje ko ibigo byayo bikurikirana kandi bikavura abanduye icyorezo cya Coronavirus bigiye gufungwa. Iyi ngingo ifashwe bitewe n’uko abategetsi b’iki gihugu batangaje ko imibare y’abandura icyorezo ikomeje kugabanuka.

    Ku wa gatanu tariki 03 Nyakanga 2020, Minisitiri w’ubuzima Ummy Mwalimu yavuze ko ubu mu gihugu hari ibigo 11 gusa bigikora, mu bigo 85 byose hamwe byari byashyiriweho gushyira mu kato abarwayi ba Covid-19.

    Minisitiri Mwalimu yagize ati: “Turashima Imana ko coronavirus iri kugana ku musozo muri Tanzania”. Yongeyeho ko abantu badakwiye kwirara kuko bishoboka ko habaho ubwandu bwa kabiri mu gihugu.

    Madamu Mwalimu yavuze ko abaturage ubu bashobora gukomeza kugana ibyo bigo kwivuza indwara zisanzwe kuko bitazongera gukoreshwa nk’iby’akato ku barwayi ba Covid-19.
    Kuri ubu ikigero cy’ubwandu, umubare w’abarwayi n’impfu zitewe na coronavirus byose ntibizwi uko bihagaze muri Tanzania kuko leta idatangaza iyo mibare mu buryo buhoraho. Imibare iheruka gutangazwa na leta ni iyo mu kwezi gushize kwa gatandatu.

    Icyo gihe Minisitiri w’intebe Kassim Majaliwa yabwiye inteko ishingamategeko ko mu gihugu hari abantu 66 gusa barwaye coronavirus. Muri iki gihe, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, amashuri yose, za kaminuza n’inzego zimwe nk’urwego rwo gutwara abagenzi mu ndege ndetse n’urw’ubukerarugendo, byongeye gufungurwa.

    Imikino nayo yarasubukuwe, hafatwa ingamba nko guhana intera, hanashyirwaho uburyo bwo gukaraba intoki mu kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa coronavirus.
    Uko Tanzania yitwaye mu guhangana n’iki cyorezo cya coronavirus ntibivugwaho rumwe.
    Aho gushyiraho ingamba zikaze za “guma mu rugo” (lockdown), zifashishijwe na benshi mu baturanyi b’iki gihugu – leta ya Tanzania yahisemo gushyira imbere gusigasira ubukungu hafatwa ingamba zirimo kudohora.
    Ariko, abanenga leta ya Tanzania bavuga ko izo ngamba zirimo koroshya mu buryo bukabije urebye ubukana bw’iki cyorezo, bakanashinja leta gukorera mu bwiru (mu ibanga).
    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/ibigo-bikurikirana-abashyizwe-mu-kato-ka-covid-19-muri-tanzania-biri-gufunga-imiryango/

  • Madagascar iheruka kwigamba kugira umuti uvura Covid-19 yakajije ingamba za “Guma mu rugo” #rwanda #RwOT

    Igice kinini cy’ikirwa cya Madagascar kirimo n’umurwa mukuru, Antananarivo, cyasubijwe mu ngamba za gahundaa ya“ kuguma mu rugo” kubera kwiyongera kw’ubwandu bwa coronavirus. Iki gihugu giherutse gutangaza ko cyavumbuye umuti uvura iki cyorezo ndetse bimwe mu bihugu bya Afurika birawutumiza ngo biwifashishe.

    Leta yatangaje ko izi ngamba zigomba gutangira kubahirizwa uyu munsi ku wa mbere kugeza tariki 20 y’uku kwezi kwa karindwi 20220. Itangazo rya leta rivuga ko “umuntu umwe gusa mu rugo ari we uzemererwa kuva mu rugo hagati ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo na saa sita z’amanywa”. Abategetsi bavuga ko izi ngamba zigamije kugabanya ikwirakwira ry’iki cyorezo.

    Leta ya Madagascar imaze gutangaza abantu 3,250 banduye Covid-19 muri bo 33 imaze kubica naho 1,135 bamaze kuyikira kuva yahagera mu kwezi kwa gatatu, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

    Madagascar yavuzwe cyane mu makuru mu kwezi kwa gatanu ubwo Perezida Andry Rajoelina yatangazaga ko babonye umuti ushobora kuvura no kurinda iki cyorezo.
    Uyu “muti” muri Madagascar bise CovidOrganics ukoze mu byatsi byitwa Artemisia bisanzwe bikoreshwa mu kuvura malaria, watanzwe henshi mu mashuri mu gihugu.

    Nubwo uyu muti wari utaremezwa n’abahanga muri siyansi ko uvura iyi ndwara, ibihugu bimwe bya Afurika byawutumijeho ngo biwifashishe.
    Mu kwezi kwa gatanu, BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika watangaje ko ushaka gufata ibipimo bya siyansi ngo urebe niba uyu muti “ntacyo utwaye kandi unavura”.
    Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryaburiye abantu kwirinda gukoresha imiti itarapimwe mu kuvura coronavirus.
    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/madagascar-iheruka-kwigamba-kugira-umuti-uvura-covid-19-yakajije-ingamba-za-guma-mu-rugo/