Category: Uncategorized

  • Ishimwe rya Nduwayesu warokowe n’Inkotanyi muri gereza ya Ruhengeri, habura amasaha make ngo yicwe #rwanda #RwOT

    Tariki 20 Mutarama 1991, uwari umugaba w’ingabo za RPA zabohoye u Rwanda, Maj Gen Kagame Paul yakoresheje inama abari abayobozi bakuru b’ingabo, bafata umwanzuro wo kugaba igitero umujyi wa Ruhengeri no kubohoza imfungwa zari muri gereza ya Ruhengeri.

    source https://igihe.com/kwibohora26/article/ishimwe-rya-nduwayesu-warokowe-n-inkotanyi-muri-gereza-ya-ruhengeri-habura

  • Mu mafoto: Ishusho y’icyumweru u Rwanda rwizihijemo imyaka 26 rumaze rwibohoye #rwanda #RwOT

    Icyumweru cyo ku wa 29 Kamena kugeza ku wa 5 Nyakanga 2020, cyabaye ikidasanzwe kuko Abanyarwanda bacyizihijemo imyaka 26 bamaze babohowe mu maboko y’ubutegetsi bubi bwagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yakorewe Abatutsi, yahitanye abasaga miliyoni.

    source https://igihe.com/amafoto-1922/article/mu-mafoto-ishusho-y-icyumweru-u-rwanda-rwizihijemo-imyaka-26-rumaze-rwibohoye

  • Nta gikuba cyacitse ! MINEDUC ivuga kuri Kaminuza eshatu zafunzwe burundu #rwanda #RwOT

    MINEDUC itangaza ibi nyuma yo kwambura uburenganzira bwo gukorera ku butaka bw’u Rwanda Kaminuza eshatu arizo INDANGABUREZI College of Education, Kaminuza ya Kibungo (UNIK) ndetse na Christian University of Rwanda, CHUR.

    Muri Werurwe 2017, nibwo Inama Nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza (HEC) yatangiye gufunga amwe mu mashuri makuru na kaminuza nyuma y’ubugenzuzi bwakoze.

    Muri ubu bugenzuzi hagaragaye ibibazo bijyanye n’imiyoborere, ibikoresho bidahagije, ubukungu butifashe neza aho wasangaga zimwe zidahemba abakozi n’abarimu ndetse n’urundi rusobe rw’ibibazo bikoma mu nkokora ireme ry’uburezi n’imyigishirize.

    Icyo gihe HEC yatangaje ko izakomeza kugenzura amashuri makuru yose na kaminuza kugira ngo uburezi koko bube moteri yo kugeza u Rwanda mu bihugu bifite ubukungu bugereranyije (Middle income economy) mu mwaka wa 2035.

    Mu Ukwakira uwo mwaka nibwo Mineduc yahise ifunga burundu Minisiteri y’Uburezi yamaze gufunga burundu Kaminuza ya Nile Source Polytechnic of Applied Sciences (NSPA), Rusizi International University na STES (Singhad ).

    Hari izindi kaminuza zasigaye zikora ariko zisabwa kugira ibyo zikosora ndetse zikajya zitanga raporo kuri HEC kugira ngo harebwe niba koko zarabyujuje.

    Kuri ubu ariko izo kaminuza hari zimwe zari zateye agati mu ryinyo zibagirwa kubahiriza amasezerano zagiranye n’izi nzego zishinzwe uburezi no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ireme ry’uburezi mu Rwanda.

    Nko mu mpera za 2019 Mineduc na HEC n’abandi bayobozi batandukanye basuye UNIK berekwa uruhuri rw’ibibazo byari biyirimo, mu byavuzwe harimo kuba itagira nyirayo.

    Ku wa Kabiri, tariki ya 30 Kamena 2020, nibwo Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yandikiye izi kaminuza eshatu azibwira ko zafunzwe burundu [bivuze ko zitazongera gukorera ku butaka bw’u Rwanda].

    INDANGABUREZI College of Education yatangaga icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bijyanye n’uburezi mu mashami atandukanye.

    Iyi kaminuza hari ibyo yari ifite uburenganzira bw’igihe gito bwo gukora mu gihe yasabwaga kuzuza ibiba biteganyijwe kugira ngo kaminuza ikore byemewe n’amategeko.

    Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yamenyekanye mu myaka ishize nka UNATEK, niyo yamenyekanye mbere ko yafunzwe gusa biza gutangazwa ko n’izi ebyiri zafunzwe kuko nazo ziri mu zananiwe kuzuza ibyo zasabwe ngo zemererwe gukora.

    Iyi kaminuza yatangiye mu 2003 ikaza kwibaruka n’irindi shami i Rulindo ryorohereza abatuye mu Burengerazuba n’Amajyaruguru kwiga batarinze kujya i Ngoma, yari imaze gushyira ku isoko abanyeshuri barenga 9500.

    Nta gikuba cyacitse….

    Minisitiri Dr Uwamariya yabwiye RBA ko HEC ikomeje gukora igenzura ngo harebwe niba hari izindi kaminuza zitubahiriza ibisabwa nazo zigafatirwa ibyemezo.

    Yakomeje agira ati “Kaminuza nyinshi zifite ibibazo ariko mu nshingano za HEC harimo gukora igenzura rihoraho muri za kaminuza, ubugenzuzi burakomeje kandi aho bizagaragara ko badakosora cyangwa batubahiriza ibisabwa ubwo naho bizaba ngombwa ko hafatwa ikindi cyemezo.”

    “Ariko ibyo bibazo byose bigomba gukemuka mbere y’uko amashuri yongera gutangira muri Nzeri 2020.”

    Dr Uwamariya yavuze ko umwuga w’uburezi ugendera ku ndangagaciro ari nayo mpamvu ababishinzwe baba bagomba kuba maso kandi izo kaminuza zifungwa zibanza kugaragarizwa ibitagenda neza.

    Ati “Icyo twabwira abanyarwanda ni ukudacika intege ahubwo bagaragarijwe ibibazo Bihari kugira ngo babone kubyirinda kandi babone ko hari abandi babareberera.”

    Christian University of Rwanda nayo iri muri izi zafunzwe yashinzwe muri Gashyantare 2017, yatangije ishami i Kigali muri Centre Pastoral Saint Paul aho byoroheye buri wese kuza kuhigira dore ko ari mu Mujyi wa Kigali rwagati.

    Mbere yo kuza gukorera mu Mujyi wa Kigali yari imaze imyaka isaga ibiri ikorera mu mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba aho yanditse amateka yo kuba ariyo ya mbere yahageze bwa mbere.

    Muri CHUR hatangirwagamo amasomo arimo itangazamakuru n’itumanaho, icungamutungo n’ibaruramari, uburezi n’ibindi.

    Kuva mu 2018, iyi kaminuza yatangiye kuvugwamo ibibazo birimo kudahemba abarimu n’abakozi ndetse bamwe bakaba baragiye bitabaza itangazamakuru ariko ntibigire icyo bitanga

    Abayobozi bazo batawe muri yombi….

    Ku Cyumweru tariki 5 Nyakanga 2020, nibwo hamenyekanye amakuru y’itabwa muri yombi rya Dr Habumuremyi Pierre Damien wigeze kuba Minisitiri w’Intebe ndetse akaba kuri uyu yari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, imidari n’impeta by’ishimwe (Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honor).

    Uyu mugabo uzwi cyane muri politiki y’u Rwanda by’umwihariko akaba inzobere mu bijyanye n’uburezi niwe washinze Christian University of Rwanda ndetse yari ayibereye Umuyobozi w’Icyubahiro.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje aya makuru ruvuga ko Dr Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki 2 Nyakanga, aho akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gutanga sheki itazigamiye ndetse n’ubuhemu.

    Bivugwa ko Dr Habumuremyi ibyo aregwa yabikoze mu myaka itandukanye kuva yashinga iriya kaminuza mu 2017, ariko ko byakajije umurego cyane ubwo iri shuri ryatangiraga kujya mu bibazo by’amikoro, kubera kubura aho akura amafaranga yo kuribeshaho, agahitamo kujya atanga sheki zitazigamiye ndetse rimwe na rimwe agahitamo kujya ashaka inguzanyo zizwi nka “Lambert”

    Prof Egide Karuranga wari Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo (Vice Chancellor) wayoboraga Kaminuza ya Kibungo, kuva mu Ukwakira 2017, nawe byemejwe ko yatawe muri yombi.

    Umuvugizi w’agateganyo wa RIB Dominique Bahorera yavuze ko yatawe muri yombi akekwaho ibyaha byo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro ndetse n’icyaha gishingiye ku cyenewabo.

    Inzobere mu bijyanye n’Uburezi zigaragaza ko ikibazo cy’amikoro make muri kaminuza n’amashuri makuru byigenga mu Rwanda ubu kiri guterwa ahanini n’igabanuka [kubera impamvu zinyuranye] ry’umubare w’abanyeshuri baza kwigamo, mu gihe inyinshi muri zo ahanini ari ku mafaranga y’ishuri atangwa n’abazigamo zakuraga amikoro.
    Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko HEC ikomeje igenzura aho nihaboneka izindi kaminuza zishobora kuba zitujuje ibisabwa zizafatirwa ibyemezo

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Nta-gikuba-cyacitse-MINEDUC-ivuga-kuri-Kaminuza-eshatu-zafunzwe-burundu

  • Yannick na Migi basoje icyumweru neza, Haruna, Papy na Kagere ntibyagenda uko babyifuzaga #rwanda #RwOT

    Impera z’icyumweru ntizahiriye abakinnyi bose b’abanyarwanda bakina hanze ya rwo, Migi na Yannick Mukunzi ni bo bakinnyi babashije kubona itsinzi mu gihe abandi banganyije n’amakipe bahuye nayo.

    Amakipe akinamo abanyarwanda hanze yarwo yari yamanutse mu kibuga mu mpera z’iki cyumweru, gusa si yose kuko amwe shampiyona yisoje.

    Ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2020, muri Tanzania ikipe ikinamo umunyarwanda Mugiraneza Jean Baptiste Migi, yari yakiriye Mwadui mu mukino w’umunsi wa 33 maze iyitsinda ibitego 3-2. Ni umukino Migi atakinnye kuko yari yujuje amakarita 3 y’imihondo.

    Mifi n’ubwo atakinnye ikipe ye yabonye intsinzi

    Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru, andi makipe akinamo abanyarwanda muri Tanzania yari yakinnye. Yanga ikinamo Haruna Niyonzima na Sibomana Patrick Papy yari yasuye Biashara United maze umukino urangira ari 0-0.

    Ni umukino Haruna yabanje mu kibuga mu gihe Papy yinjiye asimbura Ditram Nchimbi ku munota wa 68. Ku nganya uyu mukino byatumye batakaza umwanya wa 2 ufatwa na Azam FC yanyigiye Singida United 7-0.

    Haruna na Papy batakaje umwanya wa 2

    Simba SC ya Kagere yanamaze kwegukana igikombe yari yasuye Ndanda, ni umukino rutahizamu w’umunayrwanda Meddie Kagere yabanje ku ntebe aho yinjiyemo ku munota 69 asimbuye John Raphael Bocco. Uyu mukino warangiye ari 0-0.

    Kagere na Simba SC ntibabonye amanota 3 yuzuye

    Nyuma y’uyu munsi wa 33, Simba SC yegukanye igikombe ifite amanota 80, Azam FC ya kabiri ifite 62, yanga 61 KMC ya Migi iri ku mwanya wa 13 n’amanota 40.

    Muri Sweden, Sandvikens IF ya Mukunzi Yannick yari yasuye Nyköping inayinyagira ibitego 4-0. Ni umukino Yannick Mukunzi atari muri 11 babanje mu kibuga ariko yari ku ntebe y’abasimbura, yiinjiye mu kibuga ku munota wa 83 asimbura Håkansson. Gutsinda uyu mukino w’umunsi wa 6 byabashije kufata umwanya wa 3 n’amanota 11, irushwa rimwe na Vasalund ya 2 ariko itarakina umukino w’umunsi wa 6, ni mu gihe Sylvia ari iya mbere n’amanota 16.

    Yannick na Sandvikens IF bahiriwe n’impera z’icyumweru

    source http://isimbi.rw/siporo/article/yannick-na-migi-basoje-icyumweru-neza-haruna-papy-na-kagere-ntibyagenda-uko-babyifuzaga

  • KU MUNSI NK’UYU: Amavubi yabonye itike ya CAN 2004, Jimmy Gatete ati”bumvaga bidashoboka ariko njyewe nabyiyumvagamo” #rwanda #RwOT

    Ku munsi nk’uyu 2003, Amavubi y’u Rwanda yabonye itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004, igikombe kimwe rukumbi yitabiriye, hari nyuma yo gutsindira Ghana i Kigali igitego 1-0.

    U Rwanda rwisanze mu itsinda rya 13, ruri kumwe na Uganda na Ghana, iri tsinda ryagombaga gutanga ikipe imwe ijya mu gikombe cy’Afurika.

    Amavubi yari yatangiye nabi, ubwo tariki ya 13 Ukwakira 2002 yakinaga umukino wa mbere wo mu itsinda rya 13 kuri Accra Stadium igatsindwa 4-2.

    Ibitego bya Ghana byatsinzwe na Ntaganda Elias myugariro w’Amavubi witsinze igitego ku munota wa 24, Hamza Mohammed atsinda icya 2 ku munota wa 42, Kweku Charles Bismark Taylor Asampong ku munota wa 58 na Derek Owusu Boateng ku munota wa 70.

    Karekezi Olivier wahaye umupira Jimmy Gatete agatsinda Uganda, umukino wabaye urufunguzo rwo kubona itike ya CAN 2004

    Ibitego by’Amavubi byatsinzwe na Hassan Milly ku munota wa 16 na Ndikumana Hamad Hatauti ku munota wa 43.

    Nyuma yo gutsindwa na Ghana, Amavubi yari yizeye ko azatsinda Imisambi ya Uganda(Uganda Cranes) i Kigali, gusa siko byaje kugenda tariki ya 23 Werurwe 2003 umukino warangiye ari 0-0.

    Uko imikino yagendaga ishira niko n’amahirwe y’Amavubi mu gikombe cy’Afurika cya 2004 yagendaga ayoyoka, nyuma yo kunganyiriza na Uganda i Kigali ntabwo yari yizeye gutsindira Uganda muri Uganda.

    Amavubi yasabwaga gutsinda imikino yayo yose kugira ngo yerekeze mu gikombe cy’Afurika cya 2004, yakurikijeho umukino Uganda muri Uganda tariki ya 7 Kamena 2003.

    Eric Nshimiyimana umwe mu bafashije Amavubi kubona itike ya CAN 2004

    Imbere y’abantu ibihumbi 50 bari muri Nakivubo Stadium, Kampala, mu mukino utari woroshye waranzwe n’ubushyamirane aho na rutahizamu w’Amavubi Jimmy Gatete yaje gukubitwa agakomeretswa umutwe. Yasohowe hanze y’ikibuga babanza kumupfuka, yaje kugaruka mu kibuga maze ku munota wa 40 ku mupira mwiza yari ahawe na Kakrekezi Olivier ahita atsindira Amavubi igitego cya mbere, Uganda yagerageje kwishyura iki gitego ariko biranga umukino nurangira ari 1-0.

    Hari hasigaye umukino umwe w’ishiraniro wagombaga gusiga hamenyekanye ikipe ijya mu gikombe cy’Afurika muri iri tsinda, ni uwo Ghana yagombaga gusuramo Amavubi i Kigali.

    Hari tariki ya 6 Nyakanga 2003, ku munsi nk’uyu, Amavubi yasabwaga gutsinda byanze bikunze kugira ngo abone itike, abafana baje kuyashyigikira ari benshi, ntibabatetereje maze Jimmy Gatete ku munota wa 49 atsinda igitego n’umutwe cyaje no gusoza uyu mukino kuko warangiye ari 1-0. Amavubi abona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004, igikombe kimwe rukumbi yitabiriye.

    Jimmy Gatete yaje gutangaza ko n’ubwo benshi nta cyizere bari bafite ariko we yari agifite, yumvaga bishoboka.

    Yagize ati“abantu benshi bumvaga ari ibintu bidashoboka ariko njyewe ni ibintu nari niteze ko bizaba. Narabitekerezaga none byaranabaye byaranshimishije cyane. Byari ibyishimo sinjye njyenyine kuko hari n’abishimye kundusha kandi ari nanjye watsinze kiriya gitego. Ngarutse kuri njyewe byaranshimishije sinzi uko nabisobanura byari birenze kereka wenda uwambonaga icyo gihe.”

    Jimmy Gatete yatsindiye igitego Amavubi cyayahesheje itike, avuga ko ari ibintu byari byitezwe

    Amavubi yagiye mu gikombe cy’Afurika afite amanota 7, Uganda ya kabiri yari nfite 5 mu gihe Ghana yagize amanota 3 zose zirasigaye.

    Amavubi yakinnye CAN 2004

    source http://isimbi.rw/siporo/article/ku-munsi-nk-uyu-amavubi-yabonye-itike-ya-can-2004-jimmy-gatete-ati-bumvaga-bidashoboka-ariko-njyewe-nabyiyumvagamo

  • Ese ubutinganyi n’indwara? Sobanukirwa Icyo wakora ngo ubwirinde. #rwanda #RwOT

    Urubyiruko ntabwo ruba rugomba guhitamo gukurikiza imitekerereze ikocamye y’uko ab’isi babona iby’ibitsina, cyangwa gukurikiza amahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru.

    Akenshi gukururwa n’abo muhuje igitsina bijyana n’ikigero ugezemo kandi bigashira vuba.
    Usanga abakobwa cyangwa abahungu, iyo bafite hafi imyaka cumi n’itandatu, bamwe ariko bibagendekera, bagatangira gukururwa n’abo bahuje igitsina.

    Niba koko mu ishuri mwiga isomo ry’ibinyabuzima, cyangwa ukaba waranabisomaga n’ahandi hantu, nko mu bitabo,
    Wagakwiye kumenya ko mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu hari ihinduka ridasanzwe riba mu misemburo yo mu mubiri.

    Mu by’ukuri ntekereza ko ingimbi n’abangavu bamenye neza uko imibiri yabo iteye, bashobora gusobanukirwa ko gukururwa n’abo bahuje igitsina ari ibintu bimara igihe gito, bityo bakaba batari bakwiriye kuryamana n’abo bahuje igitsina.

    Ese waba uzi uko byagenda mu gihe gukururwa n’abo muhuje igitsina byanze kukuvamo?
    Niba wemera Imana, ukemera ko Imana ibuza abantu bararikira abo bahuje igitsina kuryamana na bo, wagakwiye kwemera ko ari bibi pe.
    Wagombye kuzirikana ko iyo mitekerereze ishingiye ku gitekerezo gikocamye kivuga ko abantu bagombye guhaza irari ry’ibitsina uko ribajemo.

    Ariko abantu bafite ubushobozi bwo kwifata, ntibategekwe n’irari ry’ibitsina mu buryo budakwiriye. Wagakwiye kubanza gufata umwanya ukibaza impamvu ushaka gukora imibonano mpuzabitsina, ndetse n’uko bizaba bimeze nyuma y’imyaka makumyabiri uyikora,
    Icyo uzabasha kubona nk’igisubizo ni uko abakora imibonano bahuje ibitsina, bazaba birirwa kwa muganga basaba ubufasha kubera ingaruka byabagizeho.

    Ese waba uzi icyo ugomba kuzirikana?

    Icyo ugomba kuzirikana cyo, ni uko buri munota, hari abantu babarirwa muri za miriyoni baba bahanganye n’ibishuko bitandukanye byo kuryamana n’umuntu badahuje igitsina, ariko bagakomeza kwifata bitewe n’uko bashaka kubaho mu buryo buhuje n’amahame anyuranye tugenderaho Ku isi.

    Abagira irari ryo kuryamana n’abo bahuje igitsina na bo bashobora kwigana abantu nk’abo, niba mu by’ukuri bashaka kubaho neza bizihiwe n’ubuzima bw’iyi si.

    Ese haba hari uvuka ari umutinganyi?

    Ntawe uvuka ari umutinganyi, ahubwo uburyo umuntu abayeho igihe kinini cy’ubuzima bwe bwashobora kumuhamiriza ko ari byo, ko yavutse ari umutinganyi.
    Nta gihamya na kimwe cya siyanse (science, ubuhanga, ubumenyi) cyerekana ko hari uvuka ari umutinganyi, cyangwa afite karande (genes) z’ubutinganyi muri we.
    Nyamara rero hari amatsinda y’abantu ashaka kutwumvisha ko abantu babivukana.
    Ibyo biba bigamije gushaka kugaragaza neza ubutinganyi , kubuha isura nziza ngo bukunde bwakirwe n’abantu bareba hafi, Ariko si byo .

    Ubutinganyi, ni umwuka urimo gukwira Ku isi muri rusange, no mu gihugu cyacu Ku by’umwihariko.

    The post Ese ubutinganyi n’indwara? Sobanukirwa Icyo wakora ngo ubwirinde. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/2534-2/

  • Ibyo wamenya kumunsi mpuzamahanga wo gusomana wizihizwa uyu munsi #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe buri tariki ya 06 Nyakanga, Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusomana, nk’igikorwa gikorwa n’abakundana ndetse kikaba n’indamukanyo ku bantu muri rusange mu rwego rwo kugaragarizanya amarangamutima, bimwe twita akuzuye umutima gasesekara inyuma.

    Hari uburyo bwinshi bwo gusomana, ndetse buri bumwe bufite icyo busobanuye gusa ntibibuza ko hari ababikora batazi icyo bivuze. Urugero nko gusomana ku gahanga nubwo usanga bidakunda gukorwa cyane inaha iwacu, bivuze ikintu cy’ingenzi.

    Ni ikimenyetso cy’ubushuti. Usoma umuntu ku gahanga ushaka kumwereka ko umwemera bya nyabyo, ndetse ko umwitaho. Muri make, iyo usomye umuntu ku gahanga uba usa n’umubwiye uti “nkwitaho n’umutima wanjye wose”.

    Si ngombwa ko uwo witaho muba muri mu rukundo buri gihe, bityo rero niba hari umuntu witaho, byaba byiza utangiye kujya umusoma ku gahanga guhera none, nta kibazo kirimo rwose!

    Uburyo bwamamaye mu gusomana nka ‘French Kiss’ rero , bwo bukoreshwa n’abantu bari mu rukundo byimbitse, hamwe baba batwawe n’amarangamutima maze bombi bagafunga amaso, bagasomana ku rurimi umwanya utari muto na busa.

    Ijambo ‘French Kiss’ uryumvise wagiranga ngo ni ‘bisous’ y’Abafaransa. Iri jambo ryatangiye gukoreshwa mu 1923 mu gitabo cya Sheril Kirshenbaum cyitwa “The Science of Kissing” [Ubumenyi bwo gusomana].

    Nta muntu n’umwe kugeza ubu urabasha gutahura impamvu nyakuri dukoresha iri jambo ariko bikekwako ryaba ryarakomotse ku Banyamerika bajyaga mu Bufaransa bagasoma abagore bo mu Bufaransa, batishishaga ibyo kuba basomana bakoresheje ururimi.

    Kirshenbaum asobanura ko uko ariko ijambo ‘French Kiss’ ryatangiye gukoreshwa.

    Mu gitabo cye yakomeje avuga ko nyuma y’Intambara ya kabiri y’Isi yose aribwo abanyamerika batangiye kwisanzura, bagatangira gusomana hagati yabo muri ubu buryo, ‘French kiss’, biturutse ku babaga mu Burayi, bagasubirana iwabo uwo muco.

    Abahanga mu mibereho ya muntu bavuga ko gusomana bigabanya umuvuduko w’amaraso, bikongera mu mubiri imisemburo ituma umuntu yishima irimo sérotonine, dopamine na ocytocine.

    Byongerera kandi umuntu kumva yishimiye uko ari, yishimiye imibereho ye ubwe, ndetse abahanga bagaragaza ko bituma umuntu atakaza ibinure.

    Gusa ariko nubwo gusomana neza byaba intangiriro y’urukundo rw’iteka, gusomana nabi ni ukuvuga mu gihe mwembi mutabishaka cyangwa umwe muri mwe bitamurimo byo byaba intandaro y’uko nta mubano mushobora kugirana.

    Bumwe mu buryo bukunze gukoreshwa cyane ni ugusomana ku itama; byo bisobanurwa nk’indamukanyo igaragaza ubwuzu, ubucuti ndetse no kwisanzura ku wo usomye.

    source https://www.hillywood.rw/?p=74635

  • Nyabihu: Hamenwe litiro zirenga 4,500 z’inzoga zitujuje ubuziranenge

    Polisi ikorera mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Rugera, ku wa Gatandatu yamennye inzoga zitujuje ubuziranenge zirenga litiro 4,500. Ni inzoga zafatiwe mu bikorwa bimaze iminsi byo kurwanya inzoga zitemewe zinyuzwa mu mirenge ya Rugera na Shyira.
  • Ishimwe rya Nduwayesu warokowe n’Inkotanyi muri gereza ya Ruhengeri, habura amasaha make ngo yicwe

    Tariki 20 Mutarama 1991, uwari umugaba w’ingabo za RPA zabohoye u Rwanda, Maj Gen Kagame Paul yakoresheje inama abari abayobozi bakuru b’ingabo, bafata umwanzuro wo kugaba igitero umujyi wa Ruhengeri no kubohoza imfungwa zari muri gereza ya Ruhengeri.
  • Mu mafoto: Ishusho y’icyumweru u Rwanda rwizihijemo imyaka 26 rumaze rwibohoye

    Icyumweru cyo ku wa 29 Kamena kugeza ku wa 5 Nyakanga 2020, cyabaye ikidasanzwe kuko Abanyarwanda bacyizihijemo imyaka 26 bamaze babohowe mu maboko y’ubutegetsi bubi bwagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yakorewe Abatutsi, yahitanye abasaga miliyoni.