Category: Uncategorized

  • Colonel Jill Rutaremara yijeje Ubuyobozi bwa RDF ko batazagambanira bagenzi babo. #rwanda #RwOT

    Igisirikare cy’u Rwanda cyasezeye mu cyubahiro abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru kubera imyaka yabo, bashimirwa umuhate bagize mu gusigasira umutekano w’u Rwanda.

    Mu basirikare basezerewe kuri iyi nshuro, harimo 1449 barimo abofisiye bakuru n’abandi 369 bafite andi mapeti; 1018 bari bafite amasezerano yarangiye kimwe na 21 basezerewe ku bw’impamvu z’uburwayi.
    ifoto y’urwibutso yafashwe mumuhango wo gusezerera ingabo.

    Umuhango wo gusezerera aba basirikare wabereye ku Cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura kuri uyu wa Mbere, uyoborwa na Minisitiri w’Ingabo, Gen Maj Albert Murasira.

    Mu ijambo rye, Gen Maj Murasira yashimiye aba basirikare barangije imirimo yabo, ku bwitange bwabaranze mu kazi n’umusanzu batanze ku iterambere ry’igihugu.

    Ati “Mwaritanze kandi mutanga n’umusanzu wanyu mu gutuma u Rwanda ari igihugu twishimira kuvuga ko gitekanye.”
    Col Jill Rutaremara wavuze mu izina ry’abasirikare bagiye mu kiruhuko, yavuze ko bushije ikivi bishimye kuko umusanzu wabo mu kubohora u Rwanda utapfuye ubusa.
    abasezerewe bashimiwe ubwitange bagaragarije igihugu.

    Ati “Dufashe uyu mwanya ngo twizeze Umugaba w’Ikirenga n’ubuyobozi bwose bwa RDF ko nubwo dugiye mu kiruhuko, tutazatezuka ku mpamvu zo kubohora igihugu cyacu kandi ko tutazigera tugambanira bagenzi bacu mu rugamba twarimo kandi tukirimo rwo kubohora igihugu.”

    Abasirikare bagiye mu kiruhuko bahawe impamyabushobozi z’ishimwe bashimirwa imirimo myiza bakoreye igisirikare cy’u Rwanda. Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu ngabo z’u Rwanda barimo n’Umugaba Mukuru.

    The post Colonel Jill Rutaremara yijeje Ubuyobozi bwa RDF ko batazagambanira bagenzi babo. appeared first on KASUKU MEDIA.
    http://dlvr.it/Rb7FkZ

  • UN fires 2 officials after Viral Sex Video in their vehicle in Israel #RwOT #Rwanda (Video)


    Two employees of the United Nations mission in Israel have been suspended without pay after a viral video featured a sex act in their official vehicle, as it drove down a major street in Tel Aviv.
    Recall that in the 18-second video, a woman in a red dress was seen straddling a man in the back seat of clearly marked white UN vehicle. Another man appears to be asleep in the passenger seat.
    In a statement released on Thursday July 2, the UN said the men in the video have been identified as staff members of the United Nations Truce Supervision Organization (UNTSO), UN military observers based in Israel.
    Stéphane Dujarric, the spokesman for the UN’s secretary general said the two staff members have been suspended without pay until the investigation into the incident has concluded.
    Dujarric told BBC;
    “Their suspension was appropriate given the seriousness of the allegations of failing to observe the standards of conduct expected of international civil servants.
    “UNTSO has re-engaged in a robust awareness-raising campaign to remind its personnel of their obligations to the UN Code of Conduct.”
    The UN maintains strict regulations barring sexual misconduct by staffers and has come under fire for violations in recent years. A report by the UN confirmed 175 allegations of sexual exploitation and abuse by staffers in 2019. Sixteen claims were substantiated, fifteen were found to be unsubstantiated, and the rest are still investigated.



    Source : Youtube
  • Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports ntibishimye #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports ntibishimiye uburyo iyi kipe irimo kugura abakinnyi ndetse ikanabishyura mu gihe igifitiye ibirarane abakinnyi ba yo itarishyura.

    Kugeza uyu munsi Rayon Sports irishyuzwa na bamwe mu bakinnyi bayo amafaranga baguzwe batabonye, ibirarane by’imishahara aho kugeze uyu munsi bishyuza amafaranga y’ukwezi kwa 3.

    Uretse aba bakinnyi hari n’abo ifitiye umushahara w’ukwezi kwa 2 n’ukwa 3 batabonye ubwo bishyurwaga abandi muri Kamena 2020 ukwezi kwa Gashyantare.

    N’ubwo ifite ibirarane by’imishahara, iyi kipe irimo kumvikana ku isoko igura abakinnyi aho bamwe ihita inabishyura barimo umunyezamu Kwizera Olivier, Manase Mutatu n’abandi.

    Bamwe mu bakinnyi baganiriye na ISIMBI batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko bibabaje kuba iyi kipe isa n’aho yirengagije ibibazo by’abakinnyi bayifitiye amasezerano.

    Yagize ati“twe ubu twaratuje nta kindi twarenzaho. Ibaze ibihe turimo ariko ntabwo ubuyobozi bushaka kutwishyura, amasezerano yarahagaze ntibaduha n’ibirarane byose badufitiye, ubuse tubayeho dute? Kuva mu kwa 3 icyorezo kije twishyuwe ukwezi 1, ubwo se koko tubayeho dute.”

    Undi yavuze ko babihoreye kuko aho babategeye bahazi, ngo nta mukinnyi uzatangira imyitozo adahawe ibyo agombwa.

    Yagize ati“twahisemo kwicecekera ariko ukuri ni uko ntabwo wakumva ngo barimo kugura abandi bakinnyi ndetse banabishyura wowe bakigufitiye ibirarane ngo bigushimishishe, ubu gahunda ni uko nta mukinnyi uzatangira imyitozo adahawe ibyo agombwa.”

    Ubwo iyi kipe yari imaze kwishyura ukwezi wa Gashyantare, umuvugizi w’iyi kipe Nkurunziza Jean Paul yabwiye ISIMBI ko bagiye gukora ibishoboka byose bagashaka n’andi mafaranga bakishyura abakinnyi ibirarane bisigaye.

    Bamwe mu bakinnyi ntibumva uburyo bagura abakinnyi kandi bagifitiwe ibirarane

    source http://isimbi.rw/siporo/article/bamwe-mu-bakinnyi-ba-rayon-sports-ntibishimye

  • Babuwa Samson wasinyiye Kiyovu Sports ashobora kwerekeza muri Simba SC #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusinyira ikipe ya Kiyovu Sports umwaka umwe, Babuwa Samson ashobora kwerekeza muri Simba SC yo muri Tanzania nyuma y’uko iyi kipe irimo kumwifuza.

    Mu mpera za Gicurasi 2020 ni bwo yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’umwaka nyuma yo gutandukana na Sunrise FC.

    Amakuru ISIMBI.RW yamenye ni uko nyuma yo gusinyira iyi kipe, Simba SC yakomeje kumwegera ishaka ko ayerekezamo.

    Amakuru avuga ko ibiganiro bigeze kure ndetse ko isaha n’isaha uyu musore yaba umukinnyi wa Simba SC.

    Mu kiganiro yahaye ISIMBI.RW, Babuwa Samson yavuze ko ayo makuru ari yo ko ubu umuhagarariye arimo kuganira na Simba SC, bikunze azayerekezamo.

    Yaize ati“nibyo. Umpagarariye arimo kuvugana na Simba SC bikunze nagenda. Amasezerano yanjye muri Kiyovu Sports arabinyemerera ntabwo bizaba ikibazo.”

    Uyu musore ubwo yasinyaga amasezerano muri Kiyovu Sports yashyizemo ingingo ivuga ko mu gihe yabona ikipe imwifuza hanze y’u Rwanda azahita agenda ubundi bakishyura Kiyovu Sports miliyoni 10.

    Babuwa Samson yasinyiye Kiyovu Sports kuri miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda, hari nyuma y’uko asoje amasezerano ye muri Sunrise FC ndetse anabaye umuntu watsinze ibitego byinshi mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 aho yatsinze ibitego 16.

    Babuwa Samson ashobora kwerekeza muri Simba SC

    source http://isimbi.rw/siporo/article/babuwa-samson-wasinyiye-kiyovu-sports-ashobora-kwerekeza-muri-simba-sc

  • Burundi’s Political Parties Forum Calls For Regional Cooperation #rwanda #RwOT

    Dozens of Political parties in Burundi grouped under the Permanent Dialogue Forum (FDP) have collectively appealed for reviving and strengthening the country’s regional cooperation policies.

    The appeal was made on Monday during a strategic workshop in Gitega the political capital of Burundi. Representatives of these parties were meeting to analyze the action plan of the FDP exercise 2020-2021.

    “FDP’s action plan comprises of 4 axes aiming to promote the dialogue between the political parties including the reinforcement of the system of the political parties, the permanent dialogue on the national stakes, the participation in the improvement of the process electoral and regional integration and cooperation,” said Dixit Felicien Nduwuburundi, president of FDP.

    According to Nduwuburundi , during the 2020-2021 fiscal year, the FDP will organize capacity building activities for political parties, and exchange meetings between the leaders of political parties.

    Meanwhile, Nduwuburundi requested the political parties that had withdrawn from FDP to return to the fold and invited those that are not members to join in order to contribute together to the development of Burundi.

    Despite the Arusha Peace Accord that aimed at encouraging the Burundian people to reconnect with the spirit of dialogue, consensus, democracy and peaceful resolution of disputes embodied by the Arusha Agreement, the country has continuously suffered wide political divide.

    The accord called on all leaders from across the political spectrum to show the courage and vision to resume dialogue with their rivals and look beyond their political differences.

    However, under the last 15 years of late Pierre Nkurunziza rule, political parties have been whipped into submission and disintegration. Only the ruling party CNDD-FDD has an upper-hand coupled with a strong state sponsored militia Imbonerakure.

    The leadership of President Evariste Ndayishimiye is closely being monitored on how it will accommodate political parties and their right to hold his government accountable plus contributing to nation building.

    source https://taarifa.rw/burundis-political-parties-forum-calls-for-regional-cooperation/

  • USA Says “No VISA” For Foreign Students Whose Classes Move Online #rwanda #RwOT

    The United States said Monday it would not allow foreign students to remain in the country if all of their classes are moved online in the fall because of the coronavirus crisis.

    “Nonimmigrant F-1 and M-1 students attending schools operating entirely online may not take a full online course load and remain in the United States,” US Immigration and Custom Enforcement said in a statement.

    “Active students currently in the United States enrolled in such programs must depart the country or take other measures, such as transferring to a school with in-person instruction to remain in lawful status,” ICE said.

    “If not, they may face immigration consequences including, but not limited to, the initiation of removal proceedings.”

    ICE said the State Department “will not issue visas to students enrolled in schools and/or programs that are fully online for the fall semester nor will US Customs and Border Protection permit these students to enter the United States.”

    F-1 students pursue academic coursework and M-1 students pursue “vocational coursework,” according to ICE.

    Universities with a hybrid system of in-person and online classes will have to show that foreign students are taking as many in-person classes as possible, to maintain their status.

    Critics quickly hit back at the decision.

    “The cruelty of this White House knows no bounds,” tweeted Senator Bernie Sanders.

    “Foreign students are being threatened with a choice: risk your life going to class-in person or get deported,” he said.

    For Gonzalo Fernandez, a 32-year-old Spaniard doing his doctorate in economics at George Washington University in the US capital, “the worst thing is the uncertainty.”

    “We don’t know if we will have classes next semester, if we should go home, if they are going to throw us out.”

    – Plans up in the air –

    Most US colleges and universities have not yet announced their plans for the fall semester.

    A number of schools are looking at a hybrid model of in-person and online instruction but some, including Harvard University, have said all classes will be conducted online.

    Harvard said 40 percent of undergraduates would be allowed to return to campus — but their instruction would be conducted remotely.

    There were more than one million international students in the United States for the 2018-19 academic year, according to the Institute of International Education (IIE).

    That accounted for 5.5 percent of the total US higher education population, the IIE said, and international students contributed $44.7 billion to the US economy in 2018.

    The largest number of international students came from China, followed by India, South Korea, Saudi Arabia and Canada.

    According to Aaron Reichlin-Melnick, who works as the policy counsel at the Washington-based think tank American Immigration Council, the new rule is “almost certainly going to be challenged in court.”

    He explained on Twitter that foreign students will likely struggle to continue their studies while abroad, due to time differences or a lack of access to technology or academic resources.

    President Donald Trump, who is campaigning for reelection in November, has taken a bullish approach to reopening the country even as virus infections continue to spike in parts of the country, particularly the south and west.

    “SCHOOLS MUST OPEN IN THE FALL!!!” he tweeted Monday.

    With more than 130,000 deaths linked to the novel coronavirus, the United States is the hardest-hit country in the global pandemic.

    While cracking down on immigration is one of his key issues, Trump has taken a particularly hard stance on foreigners since the health crisis began.

    In June, he froze until 2021 the issuing of green cards — which offer permanent US resident status — and some work visas, particularly those used in the technology sector, with the stated goal of reserving jobs for Americans.

    source https://taarifa.rw/usa-says-no-visa-for-foreign-students-whose-classes-move-online/

  • Rurindo:hafatiwe imodoka iriho ibirango bya skol yaritwaye urumogi. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 6 /7/2020, mu murenge wa Shyorongi, Akagari ka Bugaragara, mu mudugudu wa Gatimba mu karere ka Rulindo, hafatiwe umugabo n’umukobwa bari mu modoka yo mubwoko bwa Fuso bafite urumogi.

    Imodoka isanzwe igemura inzoga z’uruganda rwa SKOL yafatanwe udupfunyika tw’urumogi dusaga ibihumbi 7
    abafashwe bavuzeko iyi mifuka bayikuye mu karere ka rubavu.

    Uyu mugabo ufashwe akaba yitwa Nsengiyaremye Joseph w’imyaka 52 y’amavuko akaba avuka mu murenge wa Bushoki mu kagari ka Gasiza naho umukobwa bari kumwe akaba yitwa Mushimiyimana Immaculee w’imyaka 27 y’amavuko.

    Aba bombi uko ari babiri bakaba bafashwe bari mu modoka ya Fuso ifite ibirango RAC 828 F isanzwe itwara inzoga za Skol ,iyo modoka ikaba yaripakiye amakaziye arimo amacupa atarimo inzoga harimo imifuka 2 umwe urimo ibigori n’ibijumba hafungiyemo agafuka k’urumogi ,undi mufuka harimo agafuka k’ urumogi rufunze neza avuga ko iyo mifuka ayivanye mu karere ka Rubavu,yari aruhawe n’umuntu wo mu karere ka Rubavu,avuga ko nagera Nyabugogo aribumuhuze n’uwo agomba kuwuha.

    Udupfunyika bari bafite tukaba ari udupfunyika ibihumbi 7137 tw’urumogi.

    Twagerageje kuvugana n’inzego zishinzwe umutekano mu karere ka rurindo Aho iyi modoka yafatiwe ntibyadukundira gusa turakomeza tubakurikiranire uko birangira, Ni mugihe aba bafashwe bahise bashyikirizwa sitasiyo ya polisi ya shyorongi.

    The post Rurindo:hafatiwe imodoka iriho ibirango bya skol yaritwaye urumogi. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/rurindohafatiwe-imodoka-iriho-ibirango-bya-skol-yaritwaye-urumogi/

  • RDF yashyize mu kiruhuko abasirikare barenga 1400 barimo na Col Rutaremara #rwanda #RwOT

    By Nsanzimana Ernest

    Ni ku nshuro ya 8 igisirikare cy’u Rwanda gikoze ibirori nk’ibi. Abasezerewe barimo abofisiye bakuru 41 abafite amapeti yo hagati na hagati ( career officers) 369 n’abandi basirikare bato 1018 n’ abandi abasirikare 21 basezerewe kubera impamvu z’uburwayi.
    Mu bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Col.Jill Rutaremara wigeze kuba umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda.
    Minisitiri w’Ingabo Gen.Maj. Albert Murasira yabashimiye ko bakoreye igihugu akazi keza kandi bakagakorana ubwitange.
    Yagize ati “Buri wese muri mwe yakoranye ubwitange atanga umusanzu ku gihugu, bituma uyu munsi dutewe ishema no kuba u Rwanda ari igihugu gifite amahoro”.
    Mu izina rya bagenzi be basezerewe, Rtd Col. Rutaremara yavuze ko bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bishimye kuko umuhate wabo mu kubohora igihugu utapfuye ubusa.
    Ati “Dufashe uyu mwanya ngo dusezeranye Umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (Perezida Paul Kagame) n’ubuyobozi bwa RDF ko nubwo tugiye mu kiruhuko, tuzakomeza gutanga umusanzu wacu kugira ngo igihugu kigere ku kwibohora gusesuye. Ntabwo tuzatererana bagenzi bacu mu rugamba rwo kubohora igihugu”.
    Rtd Col. Rutaremara yari umuyobozi w’ishuri rya gisirikare 

    Minisitiri w’Ingabo Gen.Maj.Albert Murasira
    Amafoto : RDF
  • Jose Chameleon yageneye ubutumwa umugore we ku isabukuru y’imyaka 11 bakoze ubukwe #rwanda #RwOT

    Niba wibwira ko ibyamamare by’umwihariko abahanzi bose bataramya ingo uribeshya cyane ntabwo bose ari kimwe na Diamond Platnumz. Hari abahanzi bashoboye kurinda isezerano bagiranye n’abagore babo barimo Tom Close mu Rwanda, Jose Chameleon muri Uganda na Namelss na Wahu bo muri Kenya.

    Uyu munsi umuhanzi Joseph Mayanja, abenshi bamenye ku izina rya Jose Chameleon n’umugore Daniella Atim bujuje imyaka 11 bashinze urugo.

    Yagize ati “Ugushyingirwa ni indirimbo y’urukundo irimbwa n’imitima yarundukiye mu rukundo”. Aya magambo yayashyize ku ifoto ye ari kumwe n’umugore we Daniella.

    Yongeyeho ati “uyu munsi twujuje imyaka 11 tubana yaranzwe no kunshigikira no kumbera icyuzuzo. Nta mugore mwiza ubaho nka Daniella Atim Mayanja. Isabukuru nziza mukunzi wanjye”.

    Jose Chameleon wamamaye cyane mu ndirimbo nka Chipepeo, Wale wale na Shida za dunia n’umugore we Daniella bafitanye abana batanu. Uheruka ku ibere ni Xara Amani Mayanja wavutse muri Mata 2018. Bombi bagaragaza ko bishimiye urukundo rwabo.

    Burya abahanzi bose si bamwe gushinga ingo zagakomera hari ababishoboye.


    Jose Chameleon yavukiye muri Uganda tariki 30 1979. Ni umwe mu bahanzi bazwi muri Afurika mu njyana ya reggae na Afrobeat.

    source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Jose-Chameleon-yageneye-ubutumwa-umugore-we-ku-isabukuru-y-imyaka-11-bakoze-ubukwe

  • Cassa Mbungo yavuze impamvu yababajwe no gutandukana na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umutoza Cassa Mbungo Andre wamaze kwerekeza muri Gasogi United, avuga ko yababajwe no gutandukana na Rayon Sports kuko yumvaga hari ikintu azasigira abafana b’iyi kipe bazamwibukiraho ariko bikaba bitarakunze bitewe n’igihe gito yayimazemo.

    Muri Gashyantare 2020 ni bwo Cassa Mbungo yagizwe umutoza wa Rayon Sports, asinya kuyitoza mu mikino isigaye ya shampiyona, nyuma y’uko shampiyona iranigjwe itarangiye kubera icyorezo cya COVID-19, iyi kipe yahisemo gutandukana n’uyu mutoza bazana Guy Bukasa watozaga Gasogi United.

    Aganira na B&B, uyu mutoza yavuze ko yababajwe cyane no kuba avuye muri iyi kipe nta kintu asigiye abafana bazamwibukiraho.

    Yagize ati“byarambabaje kuva muri Rayon Sports mu gihe gito nk’iki, kuko nifuzaga kuzava muri iyi kipe hari icyo nyisigiye ku buryo abafana bazanyibuka njye na mugenzi wanjye Alain. Gusa siko byagenze bahisemo kuzana umutoza mushya, ndabifuriza amahirwe masa.”

    Akomeza avuga ko ibyo iyi kipe imugomba bazicara bakabikemura nk’abagabo kuko yizeye ko bitazagera mu nkiko kuko Rayon Sports ifite abayobozi beza.

    Cassa Mbungo yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Rayon Sports, AS Kigali, Police FC, Sunrise FC ndetse na AFC Leopards yo muri Kenya.

    Cassa avuga yababajwe no gutandukana na Rayon Sports nta kintu ayisigiye

    source http://isimbi.rw/siporo/article/cassa-mbungo-yavuze-impamvu-yababajwe-no-gutandukana-na-rayon-sports