Category: Uncategorized

  • Aba-Rayon bongeye kunga ubumwe ! Intandaro y’umwuka mubi umaze igihe muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Muri Gicurasi uyu mwaka, inkuru zivuga kuri Rayon Sports zabaye nyinshi by’umwihariko izigaruka ku mwuka mubi wari imbere mu buyobozi, abafana ndetse n’abagize umuryango mugari wa Rayon Sports.

    Ni ibibazo ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko byakomotse ku mikoro cyane ko nta bundi buryo bwo kwinjiza amafaranga bwari buhari mu gihe imikino yari yarahagaritswe kubera icyorezo cya COVID19.

    Mu kiganiro na UKWEZI, yavuze ko kuri ubu ibibazo birimo iby’amikoro byakemutse ahanini binyuze mu masezerano bagirana n’abaterankunga barimo Skol ndetse n’uburyo abafana bishakamo ibisubizo binyuze mu bukangurambaga bise ‘Ubururu bwacu, Agaciro kacu’.

    Ati “Ibibazo byose byararangiye navuga ko ubu Aba-Rayon turi hamwe ku kigero gishimishije [99%], ni nayo mpamvu ubwo bukangurambaga buri gukunda ari nayo mpamvu turi kugura abakinnyi nta kibazo cy’amafaranga dufite.”

    Yakomeje agira ati “Aba-Rayon iyo twashyize hamwe ntabwo twabura amafaranga, ntabwo twananirwa kwigurira abakinnyi. Ibibazo byose twarabikemuye navuga ko nta kindi kibazo kiri muri Rayon Sports.”

    Reba hano ikiganiro n’Umuvugizi wa Rayon Sports….

    Ihuriro ry’amatsinda y’abafana ba Rayon Sports (Fan base) yabaye ku wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2020, ryatangaje ko batakarije icyizere Komite ya Rayon Sports iyobowe na Sadate Munyakazi.

    Ku wa 29 Gicurasi, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko Munyakazi Sadate ari we uhagarariye Rayon Sports mu mategeko.

    Nkurunziza yavuze ko ibyakorwaga n’abantu batandukanye ari nabyo byazanaga umwuka utari mwiza muri iyi kipe akenshi babiterwaga na rwa rukundo bayifitiye.

    Ati “Njye mvuga ko abantu bose ibyo bakoraga byabaga bishingiye ku rukundo bafitiye Rayon Sports. Buri wese ku rwego rwe rw’uburyo akunda ikipe akumva ko ibyo ari gukora biri mu nzira za nyazo akumva ko ibyo ari gukora bishobora gutuma ikipe iba nziza ikagira ibihe byiza.”

    Nkurunziza yavuze kandi ko hari n’abagera mu buyobozi bwa Rayon Sports bakumva ko badahari ikipe itabaho, ni ibintu ahuza n’urukundo rwinshi baba bayifitiye ariko bakibagirwa ko ubwo bazaba basimbuwe ikipe izakomeza kubaho.

    Ibi avuga ko inama bagiriwe n’inzego za Leta bazishyize mu bikorwa ari nayo mpamvu umwuka mwiza, urukundo no guhuza byagarutse mu ikipe ya Rayon Sports.
    Reba hano ikiganiro n’Umuvugizi wa Rayon Sports….
    http://dlvr.it/RbC6F2

  • Ubushinwa, Afuganistani na Pakistani byasabye ko ingabo z’amahanga ziva muri Afuganistani #rwanda #RwOT

    Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibi bihugu, basabye ko mu rwego rwo kwirinda imitwe y’iterabwoba, ingabo z’amahanga ziri muri Afuganistani zihakurwa. Kuguma muri iki gihugu, biri mubishobora gutuma imitwe y’iterabwoba ihashinga ibirindiro. Izi ngabo ziri muri iki gihugu ziyobowe na Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Ibihugu by’Ubushinwa, Afuganistani na Pakistani bisaba ko ingabo z’amahanga ziri mu gihugu cya Afuganistani ziyobowe na Leta zunze ubumwe z’Amerika ziva muri iki gihugu nkuko zabyiyemeje kugira ngo hirindwe kuvuka imitwe y’iterabwoba.

    Abaminisitiri b’ibi bihugu bashinzwe imigenderanire/ububanyi n’amahanga babitabgaje kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Nyakanga 2020.

    Aba ba Minisitiri, batangaje ibi mu gihe Amerika irimo irasaba Leta ya Afuganistani n’abatalibani kugira bwangu bakarangiza ihanahana ry’imfungwa kugira ngo ibiganiro nyirizina bitegerejwe igihe kirekire hagati y’izo mpande ebyiri bishobore gutangira.

    Amasezerano y’amahoro muri Afuganistan nkuko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ribivuga, ni yo azatuma ingabo zose z’Amerika hamwe n’abo bafatanije ziva muri iki gihugu mu kwezi kwa karindwi 2021 nkuko Amerika n’abatalibani babyemeranije mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka wa 2020.
    Munyaneza Theogene / intyoza.com
    http://dlvr.it/RbC69f

  • Karongi: Polisi yataye muri yombi Abantu 13 bacukura Amabuye y’Agaciro. #rwanda #RwOT

    Ku wa mbere tariki ya 06 Nyakanga, mu Kagali ka Birambo mu murenge wa Gashari mu Karere ka Karongi, Polisi y’U Rwanda yataye muri yombi Abaturage 13 nyuma yo gusangwa mu Mugezi wa Mashyiga bari kuyungurura Amabuye y’Agaciro bacukuye mu buryo butemewe n’Amategeko.

    Nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba CIP Bonaventure Karekezi, ngo aba baturage bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage basanzwe bababona baje muri ubwo bucukuzi.

    Yagize ati” twari dufite amakuru ko Umugezi wa Mashyiga wangiritse, kandi ukangizwa n’itaka rituruka mu bucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro. Ku bufatanye n’uzindi nzego rero n’Abaturage, twagiye aho ibyo bikorwa bibera dufatira 13 mu cyuho bari kuyungurura Ayo bari bamaze gucukura.”

    Yavuze kandi ko Aba bacukura aya mabuye babikora mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse bakanayagurisha ku bacuruzi batemewe n’amategeko. Yibukije abaturage ko ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro bugira inzira bukorwamo zemewe n’Amategeko, ko bityo ushaka kubukora yakwegera inzego zibishinzwe zikamufasha.

    Yasabye Abaturage kwirinda ibikorwa bitemewe n’Amategeko, kuko uzajya abifatirwamo azajya abihanirwa n’amategeko. Yabasabye kandi gukomeza kurwanya abantu nk’abo baza kwangiza ibidukikije. Yavuze ko Leta itazicara ngo irebere abo bantu.

    Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.Abatawe muri yombi na polisi bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

    The post Karongi: Polisi yataye muri yombi Abantu 13 bacukura Amabuye y’Agaciro. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/karongi-polisi-yataye-muri-yombi-abantu-13-bacukura-amabuye-yagaciro/

  • Miss josiane akomeje gutungura benshi mu mafoto iyi minsi #rwanda #RwOT

    Miss Mwiseneza Josiane ni umwe mu banyarwandakazi bamenywe na benshi biciye mu marushanwa ya Miss Rwanda 2019 uyu mukobwa yitabiriye ndetse akaba yaranegukanye ikamba rya Miss Popularity 2019 ariwe Nyampinga wakunzwe n’abantu benshi mu mwaka wa 2019. Kuva ubwo uyu mukobwa yamenyekanye cyane ndetse izina Mwiseneza Josiane risakara hirya no hino ku isi.

    Miss Mwiseneza Josiane

    Mu minsi ishize, Mwiseneza Josiane yashyize hanze amafoto agaragaza imiterere y’umubiri we nyuma aza gushyira hanze andi amugaragaza arimo kurya isi ku mazi. Mu masaha ashize uyu mukobwa yongeye kugaragara mu yandi mafoto agaragaza ikibuno cye bigaragara ko uyu mukobwa yabyibushye cyane.

    source https://www.hillywood.rw/?p=74729

  • Sunny yahawe inkwenene nyuma y’ifoto igaragaza imfundiko ziri ku maguru ye yashyize hanze. #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Sunny ni umwe mu banyarwandakazi bamaze igihe bavugwa cyane muri iyi minsi. Kuvugwa cyane kwa Sunny kwiyongereye cyane muri iyi minsi kubera amashusho aherutse gushyira hanze yambaye ubusa bikaba byaratumye abantu benshi bamumenya.

    Sunny

    Sunny rero ku munsi w’ejo, abinyujije kurukuta rwe ra Instagram yashyize hanze ifoto agaragaza imfundiko ziri ku maguru ye maze ahabwa inkwenene na benshi mu bafana be bamukurikirana ku rubuga rwa instagram.

    Iyi niyo foto Sunny yashyize kuri instagram ye

    Sunny akimara gushyira hanze iyi foto, benshi mu bafana be ndetse n’abamukurikirana ntibaripfanye bivuye inyuma bavuga ku miterere ye ndetse banabisanisha nibyo amazemo iminsi akora benshi bakunze kuvuga ko bidahwitse. Si ibyo gusa ahubwo banavuze no ku maguru ye agaragaraho imfundiko.

    The post Sunny yahawe inkwenene nyuma y’ifoto igaragaza imfundiko ziri ku maguru ye yashyize hanze. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/sunny-yahawe-inkwenene-nyuma-yifoto-igaragaza-imfundiko-ziri-ku-maguru-ye-yashyize-hanze/

  • Umuraperi Neg G The General yatangaje amagambo akomeye ateguriza kugaruka kwe muri muzika Nyarwanda. #rwanda #RwOT

    Ngenzi Serge ukoresha amazina ya Neg G The General, mu muziki byumwihariko injyana ya hip hop abarizwamo kuva na cyera, yahishuye ko agiye kugarukana mu muziki imbaraga zidasanzwe.

    Ni nyuma yuko uyu musore amaze igihe gito cyane avuye ku cyirwa cya Iwawa gisanzwe kigorerwamo urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge we na bagenzi be barimo Young Tone ndetse na Fireman wavuyeyo mbere yabo, Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook Neg G The general yatangaje amagambo agaragaza imigabo n’imigambi agiye kugarukana muri muzika
    Umuraperi Neg G The General uteganya kongera gukora umuziki.

    Neg G yagize ati “Kuvuka gushya kwa Neg G, Kuvuka gushya kwa Hip hop nyarwanda” Uyu musore atangaje aya magambo nyuma yuko hari hashize amasaha macye mugenzi we bakoranye igihe kinini mu itsinda UTP Soldiers, Riderman ashyize hanze indirimbo nshya yise “Padre” nayo ikubiyemo amagambo yo guhamya ibigwi n’imyato bye muri Hip Hop nyarwanda nkaho agira ati “Abaraperi bo mu Rwanda bakwiye kumenya ko ari njye nkingi ya mwamba muri Hip hop nyarwanda”

    Bamwe mu bari bagize itsinda rya UTP Soldiersryakunzwe cyane mu myaka ya za 2005

    Neg G The General uri mu baraperi batangije injyana ya Hip hop Crack & Raggaton” yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Parler, Internat, Umurabyo, Karara, Abashomeri” ndetse n’izindi nyinshi, Yajyanywe Iwawa nyuma yo gufatwa akoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa Heroine kizwi nka “Mugo”
    Neg G kandi yaherukaga kumvikana mu ndirimbo “Nshingukaho” yafatanyijemo na Amag The Black

    The post Umuraperi Neg G The General yatangaje amagambo akomeye ateguriza kugaruka kwe muri muzika Nyarwanda. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/umuraperi-neg-g-the-general-yatangaje-amagambo-akomeye-ateguriza-kugaruka-kwe-muri-muzika-nyarwanda/

  • Imbwa yiyahuye nyuma yo kumenya ko shebuja apfuye #rwanda #RwOT

    Iyi mbwa yasimbutse muri etage ahantu harehare. Iyi mbwa yari itunzwe n’ umuryango w’abadogiteri babiri.

    Dr. Anita Raj, umugore wa Dr. Rajkumar Sachaan, yitabye Imana ku wa Gatatu w’icyumweru gishize azize indwara y’ impyiko yari amaranye igihe.

    Ubwo umurambo wa nyakwigendera wari usanywe mu rugo, iyi mbwa yagize agahinda kenshi itangira kumoka mu buryo budasanzwe. Umuhungu wa shebuja ayishumika muri sitoke.

    Ubwo bari bagiye gushyingura iyi mbwa yasohotse muri sitoke ijya kuri etage ya kane irasimbuka igwa hasi ihita ipfa.

    Dr. Rajkumar yatangarije ibinyamakuru byo mu Buhinde ko iyi mbwa umugore we yayitoraguye mu myaka 13 ishize.

    Dr Anita yatoraguye iyi mbwa imeze nabi arayivura kuva ubwo itangira kuba mu muryango we.

    source http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Imbwa-yiyahuye-nyuma-yo-kumenya-ko-shebuja-apfuye

  • Mary akeneye umusore bakundana bakabana akamufasha kurera abana. #rwanda #RwOT

    Nitwa Furaha Mary mfite imyaka 38 umugabo wanjye yitabye Imana mu myaka 4 ishize. Umugabo wanjye twakundanye urukundo rw’ukuri tubana neza imyaka 10 tubyarana abana 4 abahungu 3 n’umukobwa umwe, nyuma aza gufatwa n’indwara iramuhitana nsigara ndera abana ndi umwe. Ibi mu bihe bya mbere ntibyangoye ariko nyuma y’uko umugabo wanjye apfuye nahise ntangira ubucuruzi ngira amahirwe burampira buraguka cyane ntangira kujya mbura umwanya wo kwita ku bana. Kurera abana b’abahungu uri umugore biragoye niyo mpamvu nshaka umusore wakwemera ko tubana akamfasha kurera abana akababera se akajya abashyiraho igitsure kugira ngo babashe kugendera mu murongo muzima. Uwumva twakundana anyandikire inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    The post Mary akeneye umusore bakundana bakabana akamufasha kurera abana. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/mary-akeneye-umusore-bakundana-bakabana-akamufasha-kurera-abana/

  • Ubwongereza bwafatiye ibihano abacyekwaho kwica umunyamakuru wo muri Arabia saoudite #rwanda #RwOT

    Ubwongereza bwafatiye ibihano abantu 47 n’imiryango ibiri bushinja kuba ba “ruharwa” mu kubangamirara uburenganzira bwa muntu baranze imyaka ya vuba ishize.

    Abantu bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’umunyamategeko w’Umurusiya Sergei Magnitsky rwabaye mu mwaka wa 2009, imitungo yabo iri mu Bwongereza yafatiriwe kandi ntibemerewe kwinjira muri icyo gihugu.

    Ndetse n’abategetsi bo muri Arabie Saoudite bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru Jamal Khashoggi rwabaye mu mwaka wa 2018 na bo bari kuri urwo rutonde rw’abafatiwe ibihano.

    Dominic Raab, umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, yavuze ko ibyo bihano byatanze “ubutumwa bwumvikana neza”.

    Avugira mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, Bwana Raab yavuze ko Ubwongereza bwafatiye ibyemezo “abanyagitugu”.
    Yongeyeho ko bwanafatiye ibyemezo abagerageza gukora ubucuruzi butemewe n’amategeko “bwungukira mu mafaranga yabonywe binyuze mu kumena amaraso”.

    Uburusiya bwakangishije kwihimura ku Bwongereza bufata ingamba nk’izo ndetse buvuga ko ibyo bihano “nta cyo bivuze”.
    Mu itangazo ibiro by’uhagarariye Uburusiya mu Bwongereza byasohoye, byagize biti:
    “Uburusiya bufite uburenganzira bwo gusubiza ku cyemezo cy’uyu munsi [ejo ku wa mbere] kitari cyiza cyafashwe n’Ubwongereza, [bugasubiza] hashingiwe ku ihame ryo kugerera mu kebo kamwe”.

    Iryo tangazo ryongeyeho ko ibyo bihano byafashwe n’Ubwongereza “bitazavugurura umubano hagati y’Uburusiya n’Ubwongereza”

    The post Ubwongereza bwafatiye ibihano abacyekwaho kwica umunyamakuru wo muri Arabia saoudite appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/ubwongereza-bwafatiye-ibihano-abacyekwaho-kwica-umunyamakuru-wo-muri-arabia-saoudite/

  • Gatabazi uherutse gusaba imbabazi Perezida Kagame yasubijwe ku mirimo naho Kayitesi Alice ahabwa kuyobora Intara y’Amajyepfo. #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yasubije Gatabazi Jean Marie Vianney ku mirimo ya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru mu gihe Kayitesi Alice yahawe kuyobora Intara y’Amajyepfo.

    Itangazo rishyira abayobozi bombi ku mirimo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, kuri uyu wa 7 Nyakanga 2020.

    Rigira riti “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yasubije Bwana Jean Marie Vianney Gatabazi ku mirimo ya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru. Yagize kandi Madamu Alice Kayitesi Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.’’

    Gatabazi yagaruwe ku mirimo ye nyuma yuko ku wa 25 Gicurasi 2020 yari yahagaritswe. Icyo gihe Gatabazi hamwe n’uwari uw’Intara y’Amajyepfo, Gasana Emmanuel, bahagaritswe ku mirimo yabo na Perezida Kagame “kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho”.

    Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, rivuga ko Perezida Kagame “abaye ahagaritse” abo bayobozi bombi “kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho”.

    Ntihatangajwe ibyo aba bayobozi bakurikiranyweho gusa kuba Gatabazi yongeye guhabwa inshingano ze ni igihamya ko iperereza ryasanze yera.

    Mu mpinduka zindi zatangajwe mu miyoborere y’intara ni aho Kayitesi Alice wahoze ayobora Akarere ka Kamonyi yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

    Yasimbuye kuri uyu mwanya Gasana Emmanuel wayoboye Amajyepfo mu 2018 nyuma y’imyaka icyenda yari amaze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu.

    Gatabazi yagizwe Guverineri w’Amajyaruguru mu mpinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu muri Kanama 2017, nyuma y’imyaka 14 ari Umudepite. Yasimbuye Musabyimana Jean Claude wamaze igihe kigera ku mezi icyenda kuri uyu mwanya, nawe wari usimbuye Bosenibamwe Aimé [uherutse kwitaba Imana] we wamaze imyaka itandatu ayobora iyi ntara.

    The post Gatabazi uherutse gusaba imbabazi Perezida Kagame yasubijwe ku mirimo naho Kayitesi Alice ahabwa kuyobora Intara y’Amajyepfo. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/gatabazi-uherutse-gusaba-imbabazi-perezida-kagame-yasubijwe-ku-mirimo-naho-kayitesi-alice-ahabwa-kuyobora-intara-yamajyepfo/