Category: Uncategorized

  • Djihad Bizimana na Yannick Mukunzi bahuye n’uruva gusenga, Rwatubyaye na Kagere bitwara kigabo #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’icyumweru gishize, amakipe akinamo abanyarwanda hanze ya rwo yari yakinnye, Waasland Bveren ya Djihad Bizimana na Sandvikens ya Yannick Mukunzi ntizahiriwe mu gihe Simba SC ya Kagere yitwaye neza.

    Colorado Springs Switchbacks FC ikina mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikinamo umunyarwanda Rwatubyaye Abdul, yari yasuye Real Monarchs ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu mukino w’umunsi wa 3.

    Rwatubyaye Abdul akaba yarakinnye uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 3-3. Abdul Rwatubyaye akaba ari we watsindiye ikipe ye igitego cya 3 cyatumye batahana inota. Ni igitego yatsinze n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri itewe na Ferreira ku munota wa 95. Akaba yaraje gutorwa nk’umukinnyi w’umukino.

    Nyuma y’uyu munsi wa 3, Colorado Springs Switchbacks FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 4 irushwa 1 na El Paso Locomotive ya mbere.

    Mu cyiciro cya 3 muri Sweden, ahakina umunyarwanda Yannick Mukunzi mu ikipe ya Sandvikens IF ntibahiriwe n’impera z’icyumweru, ku ku munsi w’ejo ku Cyumweru batsinzwe Sylvia 2-1 ibasanze iwabo. Ni umukino Yannick Mukunzi yabanje mu kibuga aza gusimburwa na Simba ku munota wa 69.

    Nyuma yo gutsindwa uyu mukino bakaba bahise bagera ku mwanya wa 5 n’amanota 15 mu gihe Sylvia ya mbere ifite 23.

    Ku wa Gatandata tariki ya 18 Nyakanga 2020 muri Tanzania ikipe ya KMC ikinamo umunyarwanda Mugiraneza Jean Baptiste Migi, yari yasuye Mtibwa Sugar. Yaje no kuyitsinda 1-0. Ni umukino Migi yakinnye ari na kapiteni w’iyi kipe.

    KMC ubu iri ku mwanya wa 11 n’amanota 46, mu gihe igikombe cyegukanywe na Simba SC ubi ifite 84.

    Yanga Africans ikinamo Sibomana Patrick Papy na Haruna Niyonzima, yanganyije na Mwadui 1-1 ku munsi wo ku wa Gatandatu, ni umukino wagaragayemo Papy gusa kuko Haruna we afite ikibazo cy’imvune.

    Yanga Africans ubu iri ku mwanya wa 2 n’amanota 68, Simba SC yegukanye igikombe ifite 84.

    Simba SC ya Meddie Kagere yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona, ikaba yaraye inyagiye Alliance ibitego 5-1, harimo ibitego 2 bya Meddie Kagere ku munota wa 24 na 44, akaba yanatanze umupira wavuyemo igitego cya 4 cya Deo Kanda.

    Meddie Kagere akaba ari we umaze gutsinda ibitego byinshi muri iyi shampiyona aho amaze gitsinda ibitego 22.

    Djihad Bizimana na Waasland Beveren bakaba batarahiriwe n’impera z’icyumweru kuko banyagiwe na PSG ya Neymar ibitego 7-0, ni umukino Djihad Bizimana yakinnye iminota yose 120.

    source http://isimbi.rw/siporo/article/djihad-bizimana-na-yannick-mukunzi-bahuye-n-uruva-gusenga-rwatubyaye-na-kagere-bitwara-kigabo

  • Ishusho y’iyubakwa ry’imihanda mu Rwanda mu myaka iri imbere #rwanda #RwOT

    U Rwanda rurakataje mu kubaka ibikorwaremezo by’umwihariko ibijyanye n’imihanda, ifasha abaturage guhahirana hagati yabo ndetse ikanoroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
  • Izi nizo mpamvu 5 abaganga bagaragaza ko zishobora gutuma ubura imihango utarasamye #rwanda #RwOT

    Izi nizo mpamvu 5 abaganga bagaragaza ko zishobora gutuma ubura imihango kandi udatwite

    Abantu bazi ko ukwezi k’umugore kugira iminsi 28, ariko ubushakashatsi bwakorewe ku bagore 600 000 mu mwaka ushize wa 2019 bwagaragaje ko abagore 13% gusa aribo bagira ukwezi gufite iminsi iri hagati ya 28 na 29,3.

    Ihuriro mpuzamahanga ry’inzobere mu buzima bw’imyororokere rivuga ko intera isanzwe y’iminsi y’ukwezi k’umugore iri hagati ya 28 na 38.

    Dr Jacqueline M. Walters, ati “Imihango iba yakerewe cyangwa yabuze iyo itariki ugiraho mu mihango irenzeho iminsi 5”.

    Umuntu avuga ko yabuze imihango iyo itariki yari kuzayigiramo irenzeho ukwezi.

    Impamvu zituma abantu Babura imihango izwi cyane ni gusama, Dr Shannon Schellhammer agira abagore n’abakobwa inama yo gutegereza ukundi kwezi igihe babuze imihango bakareba ko mu kwezi gukurikiyeho iza. Ngo keretse igihe yumva kuba atabonye imihango bimuteye impungenge naho ngo umugore cyangwa umukobwa akwiye gutegereza ukwezi kwa 2 akabona kujya kwipimisha ngo arebe ko yasamye.

    Uretse gusama izindi mpamvu zishobora gutuma umugore cyangwa umukobwa abura imihango ni :

    1.Stress

    Stress ni impinduka ziba mu mubiri zitewe n’impamvu zikomeye nko gutegura ubukwe, gutangira akazi gashya, cyangwa impamvu zoroheje nko kwimukira mu nzu nshya no guhomba. Izi mpamvu zose zishobora gutuma imihango ibura cyangwa igatinda kuza.

    Hector O. Chapa, umwarimu wungirije wo muri Kaminuza y’ubuvuzi ya Texas avuga ko kuba sitress ihagarika imihango ngo biba ari ukwereka umugore cyangwa umukobwa ko akwiriye kwiyitaho. Ngo biba bisobanuye ko umaze iminsi ufite ubwoba buhoraho.

    2.Polycystic Ovarian Syndrome (PCOS)

    PCOS ni ubusumbane bw’imisemburo buzwi cyane kandi bukunze kubaho ku bagore bari hagati ya 18 na 44 bugatuma imihango ibura cyangwa igatinda.

    Dr Chapa avuga ko PCOS ibaho igihe umubiri w’umugore wakoze imisemburo ya kigabo iruta iya kigore. Iki kibazo cyemezwa n’abaganga iyo bamaze gupima amaraso. Gusa n’umugore ashobora kumenya ko agifite igihe yumva amajwi adasanzwe avugira mu myanya myibarukiro ye. Nta muti w’iki kibazo ubaho gusa abaganga bavura indwara z’ubuzima bw’imyororokere batanga inama zatuma umubiri w’ufite iki kibazo usubira uko wari usanzwe ukongera ugakora imisemburo ihagije ya kigore.

    4. Imyitozo ngororamubiri ikabije

    Imyitozo ngoronamubiri ni ngombwa kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza, ariko iyo ibaye myinshi cyane, umugore ntabone ibyo kurya bihagije bitera imbaraga, abura imihango.

    Dr Chapa, avuga ko iki kibazo kibaho ku bagore bakora amarushanwa yo kwiruka n’ abandi bakora siporo nyinshi cyane.

    Ati “Iyo ibiro umubiri ugomba kugira bijyanye n’uburebure bwawo bigiye munsi ho 10% umugore abura imihango”.

    4. Imiti

    Ibinyabutabire biba mu miti yo kuboneza urubyaro,igabanya uburibwe, n’igabanya agahinda gakabije ishobora guhagarika imihango.

    Dr. Walters, avuga ko imiti yo kuboneza urubyaro iri IUDs(agapira ko mu mura), urushinge, n’ibinini bishobora gutuma imihango ihagaragara.

    5. Hafi yo gucura (periminopause)

    Keretse umugore aramutse arabazwe agakurwamo imirerantanga naho ubundi gucura ntabwo biza ako kanya, niko Dr Chapa yavuze.

    Intera iri hagati yo gutangira gucura/guca imbyaro no gucura burundu yitwa Periminopause. Periminopause itagira ku myaka 40, imihango igatangira gutinda no kubura, umugore akaba yamara amezi abiri atarabona imihango ikazongera ikagaruka. Imyaka ntarengwa yo gucura ni 51.

    Izi nzobere zivuga ko kubura imihango nta ngaruka zidasanzwe bigira, uretse kuba umugore aba adafite amahirwe yo gusama mu gihe yaba abikeneye no kuba yamera ubwanwa n’impwempwe mu gihe kubura imihango abiterwa no kugira imisemburo myinshi ya kigabo.

    source http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Ubuzima/article/Izi-nizo-mpamvu-5-abaganga-bagaragaza-ko-zishobora-gutuma-ubura-imihango-kandi-udatwite

  • Abasaga Miliyoni 25 baba baranduye COVID-19 muri Iran? – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Perezida wa Iran, Hassan Rohani yatangaje kuri uyu wa Gatandatu ko abagera kuri Miliyoni 25, mu gihugu cye banduye coronavirus. Nyamara iyi mibare ihabanye n’iyo Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu itangaza dore ko yo ivuga ko abanduye ari 271,606. Uku kuvuguruzanya kurasigura iki?.

    source https://rss.app/articles/862477a63bc37168a61ec4e0d85a68cbec5bb94447b309664e1fc4e5065d9ad91eeac11c806b3eb8dc3df1de95081eaf5348ff07959d91e640b44bf03d607aa757ec32c4028db0336e3ac59d6e878a37bfae2df8e9ad19872a4bf109bd084c8e024c

  • Impamvu zizatuma umugabo cyangwa umusore abona ntacyo umaze nyuma yo kuryamana. #rwanda #RwOT

    Abagabo bose ni bamwe.’ Ni amagambo akunzwe n’abagore iyo basubije abagabo bagerageza kubashimisha bitwaza ko ari beza kandintibamezenk’abandi.

    Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza y’ibyubuzima muri los Angeles bwerekanye ko abagabo benshi bakurikira umukobwa mwiza wese kugira ngo bashimishe imibiri nyuma yo kubona ibyo bashaka ngo bahita bigendera bigasa nkaho ntakintu kiri hagati yawe nawe.

    Ni gake usanga abagabo bamwe bazagumana nawe mubuzima bwabo bakagutera kumva udasanzwe ariko abenshi usanga baba bashaka umubiri wawe.

    Dore zimwe mu mpamvu zituma babona ko ntacyo ukimaze nyuma yo kuryamana nabo.

    Wari uhendutse

    Umugore uwo ari we wese agomba kumenya ko akwiye kandi udasanzwe.
    Wowe mukobwa niba wumvako ubuzima bwawe bushingiye ku kuryama munzu nyinshi z’abasore ukumva ko aribyo bizakugira ikimenyabose gusa uzashiduka usigaye uciriritse Kandi cyane imbere ya babandi Bose mwaryamanye.

    Ntabwo yafashe umwanya wo kumenyana nawe.
    Nkumukobwa mugihe uhisemo kujya murukundo gira intego. Ishyirireho intego zawe ko nushaka gusezerana uzaba ukundana nuwo wahisemo bizaganisha ku gusezerana no gushyingirwa.

    Ntabwo ari uguta igihe gusa kumenyana ni ngombwa.Menya uwo mukundana, umuryango wabo, akazi kabo ndetse n’imibereho ye niba ntahandi yigeze asezerana. Ahari birashoboka kugira undi mugore cyangwa abandi bagore.

    Kurambagiza neza bifata imyaka 3-5

    Nturi umugore bashaka

    Abagabo iyo bamaze kubona ubwambure bw’uwo yifuzaga amiyumvo ye kuri atangira kugabanuka ibyo gutekereza ko yakugira umugore bikagenda bikendera agasigara akubonamo igikoresho cyo kwishimisha gusa icyo gihe nta gaciro uba ugifite imbere ye.

    Ibanga yari yarahishwe aba yaribonye
    Umusore iyo mwamaze kuryamana biba bisa nibirangiye aba abona ntakindi azakumarisha kuko uba wamaze kumwereka ubukobwa bwawe urumva rero ntakindi cyaba kimuteye amatsiko kuri wowe

    Menya impamvu bakwirukinyuma hanyuma urebe niba ibyo basaba bihuye nibyo ufite ndetse nibyo wifuza.

    The post Impamvu zizatuma umugabo cyangwa umusore abona ntacyo umaze nyuma yo kuryamana. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/impamvu-zizatuma-umugabo-cyangwa-umusore-abona-ntacyo-umaze-nyuma-yo-kuryamana/

  • Restoration Church yubatse ikoranabuhanga rizafasha abakristo kwiyandikisha bakiri mu rugo, bakabona n’imyanya bicaramo #rwanda #RwOT

    Mu gihe insengero zahawe amabwiriza zigomba kugenderaho kugira ngo zibashe gusubukura amateraniro hanirindwa icyorezo cya COVID-19, zikomeje guhanga ibishya mu buryo butandukanye, hagamijwe kurinda no korohereza abazisengeramo.
  • Ishavu rya Big Sean nyuma y’urupfu rwa Naya Rivera bigeze gukundana #rwanda #RwOT

    Umuraperi Big Sean yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa Naya Marie Rivera bigeze gukundana, wamenyekana cyane muri filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
  • Dutemberane hamwe mu hantu h’ingenzi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Hashize imyaka 26 Ingabo zari iza RPA zibohoye u Rwanda, zirukura mu maboko ya Leta yari yubakiye ku macakubiri, yari yarahejeje ishyanga abanyarwanda ikababuza gutaha mu rwababyaye nyamara cyari icyifuzo cy’abatari bake bari bamaze kurambirwa ubuhunzi bari baratangiye mu 1959.
  • Umuntu wa Gatanu yishwe na Coronavirus, abandi 54 biganjemo ab’i Nyamasheke barayandura #rwanda #RwOT

    Umuntu wa Gatanu yishwe na Coronavirus mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Nyakanga 2020, abandi 54 barimo 35 bo mu Karere ka Nyamasheke barayandura bituma umubare w’abamaze kwandura iki cyorezo ugera ku 1539.