Category: Uncategorized

  • COVID-19: 43 New cases, Churches Reopen #rwanda #RwOT

    The biggest percentage of the Sunday figures is from Kigali.

    The Ministry of Health on the update tweet wrote “Kigali: 34 high-risk isolated cluster. Rusizi returned 3 cases, Rubavu: 3, Rutsiro:1, Nyabihu:1 and Nyamasheke:1.”

    Rwanda still has 743 active cases while deaths are five, including an 88-year-old woman recorded on July 18.

    Meanwhile, on the same day, Rwanda allowed worship places to be reopened.

    Nicole Kamanzi M.
    http://dlvr.it/Rc0Pcs

  • Amarangamutima ya Perezida Kagame nyuma y’uko Ange Kagame yibarutse imfura #rwanda #RwOT

    Umuryango wa nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wishimiye kwakira umwuzukuru nyuma y’uko umukobwa we, Ingabire Ange Kagame yaraye yibarutse imfura ye.

    Ange Kagame na Ndengeyingoma Bertrand bakaba bibarutse imfura yabo nyuma y’umwaka bakoze ubukwe biyemeje kubana akaramata.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Paul Kagame yavuze ko bishimiye kwakira uyu mwana wavutse ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 19 Nyakanaga 2020.

    Yashimiye Ange na Bertrand aho yavuze ko na bo bashimishijwe cyane no kuba babonye umwuzukuru.

    Since yesterday we are very happily and ‘officially’ grand parents. Congratulations A&B!!
    ..:):):) What a joy!?

    — Paul Kagame (@PaulKagame) July 20, 2020

    Tariki ya 6 Nyakanga 2019 ni bwo ubukwe bwa Ingabire Ange Kagame na Ndengeyingoma Bertrand bwabaye, saa 10:00′ basezeraniye muri Kiliziya Gatolika muri IFAK, nyuma y’aho abatumiwe bakiriwe muri Kigali Convention Centre.

    Ubu bukwe bwabaye nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 28 Ukuboza 2018. Ange Kagame na Bertrand bibarutse imfura yabo
    http://dlvr.it/Rc0Pbh

  • U Rwanda rumaze gukoresha arenga miliyari 57Frw mu guhangana na coronavirus #rwanda #RwOT

    Babitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru ku ishusho ya covid-19 kuri uyu wa 20 Nyakanga 2020.

    Amezi ane arashize coronavirus igaragaye mu Rwanda kuko umurwayi wa mbere uyifite yabonetse mu Rwanda tariki 14 Werurwe. Kuva icyo gihe kugeza ubu u Rwanda rwakoze ibikorwa bitandukanye byo guhangana n’iki cyorezo kimaze kwica bane mu Rwanda n’abarenga ibihumbi 600 ku Isi.

    Mu bikorwa bikorwa harimo gupima, gushaka abahuye n’abanduye, no kwita ku bamaze kwandura.

    Minisitiri Dr Ngamije Daniel

    Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije yabwiye abanyamakuru ati “Twari twakoze igenamigambi ry’amezi 6, miliyoni 73 z’amadorali, ubu hashize amezi 4 tumaze gukoresha miliyoni 60 z’amadorali (57 471 630 000Frw) birahenze nk’uko mwabivuze”.

    Igihombo cyatewe na coronavirus

    Icyorezo cya covid-19 mu Rwanda cyahagaritse ibikorwa bitandukanye birimo ubucuruzi n’inama mpuzamahanga.

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Soraya Hakuziyaremye yavuze ko u Rwanda rutaramara kubara neza igihombo rwatewe na covid-19 gusa avuga ko mu kwezi kwa 4,5, na 6 aribwo u Rwanda rwahuye n’igihombo cyane.

    Tariki 21 Werurwe 2020, nibwo u Rwanda rwinjiye muri gahunda ya guma mu rugo yamaze iminsi 40 aho ibikorwa hafi ya byose byari byahagaze.

    Abakora mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli bavuga ko mu kwezi 5 na 6 aribwo uru rwego rwinjiza amafaranga menshi.

    Minisitiri Hakuziyaremye Soraya

    Minisitiri Hakuziyaremye yagize ati “Ibyamaze kubarurwa ni uko twahombye miliyoni 48 z’amadorali yagombaga kuva mu bukerarugendo bushingiye ku nama”.

    Yakomeje avuga ko ingaruka za coronavirus ku bukungu zamaze kumenyekana ari uko umusaruro w’ubuhinzi wahaganutseho 3%, ibyoherezwa mu mahanga byagabanutseho 16% kubera ko ingendo mpuzamahanga zakomwe mu nkokora na covid-19.

    Ingamba :

    Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigega kigenewe kugoboka abo covid-19 yateje igihombo. Iki kigega kirimo miliyari 200 indi ngamba ni banki nkuru y’u Rwanda BNR yorohereje ibigo by’imari kubona amafaranga.
    http://dlvr.it/Rc0PXg

  • Humviswe abashinjura Maj Mudaheranwa uregwa kwica umusore amwitiranyije n’uwateye inda umwana we #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, mu rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo hakomeje urubanza rw’umusirikare witwa Maj Mudaheranwa Godfrey uzwi ku izina rya Kirikiri, humvwa ubuhamya bw’abamushinjura ku kurasa umwana w’umunyeshuri amwitiranyije n’uwo yavugaga ko yamutereye inda umukobwa.
  • Ibinezaneza kuri Bruce Melodie nyuma yo kubona Guverineri wo muri Kenya aririmba indirimbo ye #rwanda #RwOT

    Guverineri w’Umujyi wa Mombasa Hassan Joho yagaragaye ari kuririmba ‘Katerina’ ya Bruce Melodie bizamura amarangamutima y’uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda.
  • Djihad Bizimana na Yannick Mukunzi bahuye n’uruva gusenya, Rwatubyaye na Kagere bitwara kigabo #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’icyumweru gishize, amakipe akinamo abanyarwanda hanze ya rwo yari yakinnye, Waasland Bveren ya Djihad Bizimana na Sandvikens ya Yannick Mukunzi ntizahiriwe mu gihe Simba SC ya Kagere yitwaye neza.

    Colorado Springs Switchbacks FC ikina mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikinamo umunyarwanda Rwatubyaye Abdul, yari yasuye Real Monarchs ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu mukino w’umunsi wa 3.

    Rwatubyaye Abdul akaba yarakinnye uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 3-3. Abdul Rwatubyaye akaba ari we watsindiye ikipe ye igitego cya 3 cyatumye batahana inota. Ni igitego yatsinze n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri itewe na Ferreira ku munota wa 95. Akaba yaraje gutorwa nk’umukinnyi w’umukino.

    Nyuma y’uyu munsi wa 3, Colorado Springs Switchbacks FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 4 irushwa 1 na El Paso Locomotive ya mbere.

    Mu cyiciro cya 3 muri Sweden, ahakina umunyarwanda Yannick Mukunzi mu ikipe ya Sandvikens IF ntibahiriwe n’impera z’icyumweru, ku ku munsi w’ejo ku Cyumweru batsinzwe Sylvia 2-1 ibasanze iwabo. Ni umukino Yannick Mukunzi yabanje mu kibuga aza gusimburwa na Simba ku munota wa 69.

    Nyuma yo gutsindwa uyu mukino bakaba bahise bagera ku mwanya wa 5 n’amanota 15 mu gihe Sylvia ya mbere ifite 23.

    Ku wa Gatandata tariki ya 18 Nyakanga 2020 muri Tanzania ikipe ya KMC ikinamo umunyarwanda Mugiraneza Jean Baptiste Migi, yari yasuye Mtibwa Sugar. Yaje no kuyitsinda 1-0. Ni umukino Migi yakinnye ari na kapiteni w’iyi kipe.

    KMC ubu iri ku mwanya wa 11 n’amanota 46, mu gihe igikombe cyegukanywe na Simba SC ubi ifite 84.

    Yanga Africans ikinamo Sibomana Patrick Papy na Haruna Niyonzima, yanganyije na Mwadui 1-1 ku munsi wo ku wa Gatandatu, ni umukino wagaragayemo Papy gusa kuko Haruna we afite ikibazo cy’imvune.

    Yanga Africans ubu iri ku mwanya wa 2 n’amanota 68, Simba SC yegukanye igikombe ifite 84.

    Simba SC ya Meddie Kagere yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona, ikaba yaraye inyagiye Alliance ibitego 5-1, harimo ibitego 2 bya Meddie Kagere ku munota wa 24 na 44, akaba yanatanze umupira wavuyemo igitego cya 4 cya Deo Kanda.

    Meddie Kagere akaba ari we umaze gutsinda ibitego byinshi muri iyi shampiyona aho amaze gitsinda ibitego 22.

    Djihad Bizimana na Waasland Beveren bakaba batarahiriwe n’impera z’icyumweru kuko banyagiwe na PSG ya Neymar ibitego 7-0, ni umukino Djihad Bizimana yakinnye iminota yose 120.

    source http://isimbi.rw/siporo/djihad-bizimana-na-yannick-mukunzi-bahuye-n-uruva-gusenya-rwatubyaye-na-kagere-bitwara-kigabo

  • Angelina Gira impanga ya Miss congeniality 2012 yashyize hanze indirimbo Humura. #rwanda #RwOT

    Angelina Gira ni umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana akaba n’impanga ya Miss congeniality 2012 uwamahoro Ange.
    Kuri icyicyumweru Ubwo kasukumedia.com twamusangaga ku rusengero yagiye gusenga twifuje kugirana nawe ikiganiro ku rugendo rwe muri muzika abasha kutuganiriza anatubwira ku ndirimbo ye nshya yise Humura yashyize hanze.
    Gira hamwe n’impanga ye miss congeniality 2012.

    Asobanura icyamuteye gukora indirimbo Humura n’ubutumwa burimo yavuzeko byamujemo ubwo yarari gusoma bibiriya mu gitabo cyanditswe na yobu 14:7, ngo yumvise akwiye gufata umwanya nawe akagira icyo akora mu guhumuriza ubwoko bw’Imana busa nubwihebye muriyiminsi.
    Gira ari munzu y’Imana avugako ariho hamunezeza.

    Mu buzima busanzwe Gira yavuzeko umuntu afata nk’icyitegererezo kuri we ari Aline gahongayire nawe wamenyekanye cyane nk’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana hano mu Rwanda, na clarise karasira ukunze kwibanda cyane ku ndirimbo z’umuco.
    mubyo azi harimo no gucuranga guitar.
    Gira iyo abajijwe IGIhe yamenyeye ko afite impano yo kuririmba avugako aribintu yakuriyemo gusa akaza gukuza impano neza mu mwaka wa 2015 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye yambere,
    Ubu amaze kugira indirimbo 5 ateganya gushyira album hanze mu mwaka utaha wa 2021.
    ahamyako umuntu muzabana ugomba kumusengera.

    Nkuko bikunze kuvugwa n’abandi bahanzi bakora indirimbo zo guhimbaza Imana iyo babajijwe kubo bateganya kuzarushingana Gira nawe icyo kibazo yagisubije yisekera gusa avugako akiri kumusengera atarasubizwa.

    Angelina Gira yasoje adusangiza ku ijambo ry’Imana rijya rimufasha riboneka mu gitabo cya zaburi yi 146.

    The post Angelina Gira impanga ya Miss congeniality 2012 yashyize hanze indirimbo Humura. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/angelina-gira-impanga-ya-miss-congeniality-2012-yashyize-hanze-indirimbo-humura/

  • Musenyeri Kambanda yashimye ubwitonzi bwaranze abakirisitu ku munsi wa mbere wo gufungura insengero #rwanda #RwOT

    Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda, yashimiye abakirisitu ku bwitonzi bagaragaje ku munsi wa mbere wo gufungura insengero bakongera guterana nyuma y’amezi arenga ane zifunze kubera icyorezo cya Coronavirus.
  • Uburyo Ikirumugabo yiteje imbere abikesha ubuhinzi bw’ibinyomoro #rwanda #RwOT

    Ikirumugabo Hildebrand ni umusore w’imyaka 30 utuye mu Kagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, amaze imyaka irindwi ahinga ibinyomoro aho byamufashije kwiteza imbere agura ibibanza ndetse anagura umushinga we.
  • Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zohereje icyogajuru kuri Mars #rwanda #RwOT

    Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, zabaye igihugu cya mbere cy’Abarabu cyohereje icyogajuru ku mubumbe wa Mars mu bushakashatsi, mu butumwa bwahawe izina rya “Hope” cyangwa se “Icyizere” mu Kinyarwanda.