Category: Uncategorized
-
APR FC ni ikipe nziza buri mukinnyi yakwifuza gukinamo- Bizimana Yannick #rwanda #RwOT
Uwari rutahizamu wa Rayon Sports, Bizimana Yannick, yavuze ko yishimiye kuba umukinnyi wa APR FC kuko ari ikipe nziza buri wese yakwifuza gukinira. -
Microsoft yemeye ko Windows 10 yagize ibibazo bituma uyikoresha abura internet #rwanda #RwOT
Ikigo cy’ikoranabuhanga Microsoft cyemeje ko porogaramu ya Windows 10 yifashishwa n’abakoresha mudasobwa, by’umwihariko iyavuguruwe muri Gicurasi 2020, ifite ibibazo byo kuba yatakaza internet, kandi ihari ndetse ihagije. -
Umutoza wa APR FC, Adil Erradi yahumurije Bizimana Yannick #rwanda #RwOT

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, Mohammed Adil Erradi yahumurije Yannick Bizimana amubwira ko amagambo yatangaje mbere yo kwinjira muri iyi kipe ko atazamukoraho ko we icyo areba ari ubushobozi bwe mu kibuga.
Mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa Kamena 2020 ubwo byatangiraga kuvugwa ko uyu musore azerekeza muri APR FC, hasohotse amajwi ye avuga ko agiye kujya arisha ifi inkoko nagera muri APR FC, akaba akize inzra yo muri Rayon Sports.
Ni amagambo atarakiriwe neza n’abantu bose aho bamwe bavugaga ko APR FC nyuma yo kumva aya magambo ishobora kwisubiraho ikaba itamugura.
Ubwo ejo yari amaze kwerekanwa mu ikipe ya APR FC, Yannick Bizimana abajijwe kuri aya magambo yatangaje, yagize ati“nta kintu kinini nabitangazaho. Gusa wenda n’uko bashatse kubiha inyito itari yo bikaba ibintu birebire n’aho uwo nabwiraga azi neza icyo nashakaga kuvuga.”
Umutoza w’iyi kipe, Adil Erradi Mohammed, akaba yahise ahumuriza uyu musore amubwira ko atitaye kubyo yavuze ahubwo areba ubushobozi bwe mu kibuga.
Yagize ati“humura mwana amagambo wavuze ntayo nitayeho, icyo mpa agaciro ni ubushobozi bwawe mu kibuga.”
Yannick Bizimana yinjiye muri Rayon Sports umwaka ushize wa 2019 avuye muri AS Muhanga, akaba yamaze gusinyira APR FC amasezerano y’imyaka 2.
Yahumurije Yannick amubwira ko amagambo yavuze ntacyo avuze we azareba ubushobozi bwe mu kibuga
Ubwo Adil yerekanaga Yannick Bizimanasource http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-adil-erradi-yahumurije-bizimana-yannick
-
Yannick Bizimana yavuze impamvu yatandukanye na Rayon Sports #rwanda #RwOT

Nyuma yo gusinyira ikipe ya APR FC, rutahizamu Bizimana Yannick avuga ko nta y’indi mpamvu yatumye atandukana na Rayon Sports uretse kuba yarahoze yumva ashaka gukinira APR FC cyane ko ari yo makipe buri mukinnyi wese mu Rwanda akina aharanira kujyamo.
Ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2020, APR FC yerekanye abakinnyi 4 yaguze bashya izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2020-2021.
muri abo bakinnyi barimo Yannick Bizimana wakiniraga Rayon Sports ndetse akaba yari asigaje umwaka umwe muri iyi kipe.
Nyuma yo kwerekanwa mu ikipe ya APR FC, Yannick Bizimana akaba yaratangaje ko impamvu avuye muri Rayon Sports ari uko n’ubundi yari afite intego yo gukinira APR FC.
Yagize ati“impamvu mvuye muri Rayon Sports, ndumva hano mu Rwanda hari amakipe abiri tuba dufite intego zo gukinira kuko ari yo makipe makuru hano mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports, kuba mvuye muri Rayon Sports nkajya muri APR FC ni byiza binyereka kandi ko ngomba gukora cyane nkaba najya n’ahandi.”
Avuga ko kwinjira muri APR FC ari ibintu yakiriye neza kuko ari inzozi yahoranye nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru.
Yagize ati“nabyakiriye neza cyane, nakubwiye ko ari inzozi umuntu aba afite zo gukinira aya makipe abiri, rero iyo uvuye muri imwe ukajya mu y’indi biba ari ibintu byiza cyane.”
Yannick Bizimana yerekaniwe hamwe na Nsanzimfura Keddy wakiniraga Kiyovu Sports, Ruboneka Jean Bosco na Ndayishimiye Diuedonne bavuye muri AS Muhanga.
Bizimana Yannick (ubunaza iburyo) avuga ko gukinira APR FC na Rayon Sports ari inzozi za buri mukinnyisource http://isimbi.rw/siporo/yannick-bizimana-yavuze-impamvu-yatandukanye-na-rayon-sports
-
Kinuma appointed TransUnion Rwanda CEO #rwanda #RwOT

Kinuma is also the former CEO of digital payments fintech Mobicash and brings with him strong experience in digital payments, SMEs, the public sector, and technology.
Kinuma will be responsible for growing TransUnion Rwanda’s range of information solutions, that help businesses make more informed decisions and consumers manage their personal information and access financial products and services.
TransUnion’s Senior Director for Africa, Chad Reimers, said the Rwanda market was ‘a critical part’ of TransUnion Africa’s portfolio growth strategy, and that he was confident that the business would continue to grow and reach its potential under Kinuma’s leadership.
“Emile brings an extensive understanding of the Rwandan marketplace and a strong ability to help leverage TransUnion’s global data, analytics, and technology capabilities to help businesses and consumers transact with confidence,” said Reimers.
Kinuma has in-depth knowledge of the Rwandan financial sector; his experience in telecoms, finance, media and entertainment, and airline industries is garnered both in Rwanda and internationally.
“I’m excited to be part of TransUnion, and I look forward to deepening our relationships with clients, consumers, and wider stakeholders. I want to engage the financial and digital lending communities to deliver great experiences and help create more economic opportunities,” said Emile.
Kinuma was last week, invited in the acclaimed television show Under 40 CEOs, which seeks to research, celebrate and expose the business leaders of the not-so-distant future and tell the stories of these young business leaders in Africa with a focus on the journey, the process, and their proposed destination.
In his interview, he explained that his choice to work in Rwanda was due to the fact that he saw the potential of growth and he wanted to be part of it.
“Africa compared to the West is a small pie that is growing very quickly. So get in first and at the right time and you are just going to be growing,” said Kinuma
Emile earned a Master of Science degree in administration from the John Molson School of Business at Concordia University.
“Africa compared to the West is a small pie that is growing very quickly. So get in first and at the right time and you are just going to be growing,” said KinumaIGIHE
source https://en.igihe.com/news/article/kinuma-appointed-transunion-rwanda-ceo
-
Basize umugani nyuma yo gusezerana bagasomana bambaye agapfukamunwa #rwanda #RwOT

Mu rwego rwo kwirinda coronavirus, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS risaba abantu bose ko bagomba kwambara udupfukamunwa igihe bari mu bantu benshi kuko birinda ikwirakwira ry’iki cyorezo kimaze kwica abantu barenga ibihumbi 600 ku Isi.
Iyi foto y’umugore n’umugabo batatangajwe amazina yashyizwe ku rubuga rwa instagram abarukoresha batangaho ibitekerezo bitandukanye byiganjemo kuvuga ko umugore n’umugabo bamaze gusezerana bakwiye gukuramo udupfukamunwa igihe bagiye gusomana.
Faith Augustine, ati “Mana dufashe kuva muri ibi, couple nziza ikoresha agapfukamunwa. Mana dufashe kuva muri ibi mu izina rya Yesu amena”.
Ozioma Ogblou ati “Couple nziza, ariko harimo akatanoze, reka tujugunye agapfukamunwa. Agapfukamunwa gafasha bande ?”
Priceless Jewel ati “Icyo Imana yafatanyije ntigikwiye gutandukanywa n’agapfukamunwa”.
Undi ati “Ibi ni akumiro ! Aha harimo ikihe kibazo gituma bambara agapfukamunwa. Nshuti yanjye, uwo si umugore wawe” ?
Maxwel Okah ati “Ubu se barajisjisha nde ? Nibagera mu rugo barongera basomane bakambaye, nakeka ari Oya, nibajya gukora imibonano mpuzabitsina barayikora bakambaye ? Nakeka ari oya. Aba barishuka kuko ndabize neza ntabwo barakora ibi bageze mu rugo”.
Mhiz Debby, ati “Ese ntabwo baza gusomanira imbere nibagera mu rugo”.
Ibitekerezo by’abakoresha imbuga nkoranyambaga byumvikanisha abashyingiranywe batagomba gusomana bambaye agapfukamunwa kuko n’ubundi baba baragera mu rugo bagasomana batakambaye.
-
Kagere Meddie mu nzira zo gukuraho agahigo yashyizeho mu mwaka ushize #rwanda #RwOT
Rutahizamu w’Umunyarwanda, Meddie Kagere, yaraye afashije Simba SC kunyagira Alliance FC ibitego 5-1 mu mukino w’umunsi wa 36 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Tanzania, atera intambwe igana ku gahigo k’ibitego 23 yatsinze mu mwaka ushize w’imikino. -
U Bufaransa: Kwambara udupfukamunwa byagizwe itegeko hashyirwaho n’amande ku batazabyubahiriza #rwanda #RwOT
Guverinoma y’u Bufaransa igiye gutegeka abaturage bose kwambara udupfukamunwa ahantu hose harimo n’imbere mu nyubako, aho utazabyubahiriza azajya acibwa ama-euro 135. -
Rubavu: Umuturage yafatanwe udupfunyika turenga 580 tw’urumogi #rwanda #RwOT
Ku mugoroba wa tariki ya 17 Nyakanga ahagana Saa mbiri z’umugoroba abashinzwe umutekano mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka Mbugangari mu mudugudu wa Karundo bafashe umusore w’imyaka 22 afite udupfunyika 582 tw’urumogi atuvanye mu gihugu cya Rebupulika iharanira Demokorasi ya Congo arimo kurwinjiza mu Rwanda. -
Irangizwa n’igitanda gikaka! Davis D yasobanuye ibyibajijweho mu ndirimbo ye nshya yavugishije benshi #rwanda #RwOT
Davis D ubusanzwe witwa David Icyishaka aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Micro’ benshi bavuze ko irimo kuzimiza kuganisha ku gutera akabariro n’ubwo we atari ko abibona.