Category: Uncategorized
-
OMS ihangayikishijwe n’ubwiyongere bw’abandura Coronavirus muri Afurika #rwanda #RwOT
Umuryango Mpuzamahnaga wita ku Buzima, OMS watangaje ko uhangayikishijwe n’ubwiyongere bw’ubwandu bwa Coronavirus muri Afurika. -
RDC: Umwuka si mwiza hagati y’ishyaka rya Tshisekedi n’irya Joseph Kabila #rwanda #RwOT
Umwuka si mwiza hagati y’impuzamashyaka y’uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila na Perezida uriho Félix Tshisekedi nyuma y’abayobozi bashya Tshisekedi yashyize mu bucamanza n’igisirikare. -
Huye: Mu kigo cy’ishuri habonetse imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT
Mu kigo cy’ishuri ribanza rya Muhororo giherereye mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, habonetse imibiri igera kuri 20 y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. -
Trump yaburiye ko Coronavirus izaba mbi kurushaho mbere y’uko ibintu bimera neza #rwanda #RwOT
Perezida Donald Trump yaburiye ko icyorezo cya Coronavirus muri Leta zunze Ubumwe za Amerika gishobora kuba kibi kurushaho mbere y’uko ibintu byongera kumera neza. -
Mugisha Gilbert yavuze ku byo kwerekeza muri APR FC #rwanda #RwOT

Rutahizamu wa Rayon Sports usatira anyuze ku mpande, Mugisha Gilbert avuga ko amakuru amwerekeza muri APR FC atayazi na we ayumva mu itangazamakuru.
Hamaze iminsi havugwa amakuru y’uko uyu musore yamaze kwerekeza muri APR FC agurishijwe na Rayon Sports yari asigaraniye umwaka umwe w’amasezerano.
Mu ntangiriro za Kamena 2020, ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru y’uko Mugisha Gilbert yamaze gusinyira APR FC we na Bizimana Yannick bakinanaga, we akaba yaramaze kwerekanwa nk’umukinnyi wa APR FC.
Amakuru avuga ko Mugisha Gilbert na we nta gihindutse umwaka utaha w’imikino wa 2020-2021 azaba ari umukinnyi wa APR FC dore ko bamaze kumvikana.
Aganira na ISIMBI, Mugisha Gilbert yavuze ko aya makuru ntayo azi na we agenda abyumva mu itangazamakuru nk’abandi bose.
Yagize ati“ibyo ntabyo nzi nukuri. Ndi umukinnyi wa Rayon Sports nkifitiye amasezerano, nanjye mbyumva ntyo nk’abandi bose.”
Mugisha Gilbert yinjiye muri Rayon Sports muri 2017 avuye muri Pepiniere FC, ayisinyira imyaka 2 yarangiye muri 2019 aho yahise yongera indi myaka 2 ubu akaba asigaje umwaka umwe.
Mugisha Gilbert arahakana amakuru amwerekeza muri APR FCsource http://isimbi.rw/siporo/article/mugisha-gilbert-yavuze-ku-byo-kwerekeza-muri-apr-fc
-
Umutoza Adil wa APR FC yahishuye ibanga riri inyuma yo gusinyisha abakinnyi barimo Yannick na Keddy #rwanda #RwOT

Nyuma y’uko APR FC yerekanye abakinnyi 4 yaguze, umutoza mukuru w’iyi kipe, Mohammed Adil Erradi avuga ko impamvu yabahisemo ari uko bakiri bato bizamworohera kubinjizamo imikinire ye.
Ku Cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2020 ni bwo APR FC yerekanye abakinnyi bashya bane yaguze ari bo Yannick Bizimana(Rayon Sports), Nsanzimfura Keddy(Kiyovu Sports), Ruboneka Jean Bosco na Ndayishimiye Dieudonne(AS Muhanga)
Nyuma yo gusinyisha aba umutoza mukuru wa APR FC, Adil Erradi akaba yaratangarije urubuga rw’iyi kipe ko impamvu yasinyishije abana ari uko bumva vuba kandi bikaba byoroshye kuba yabakinisha imyanya itandukanye mu kibuga.
Yagize ati“nta kindi cyanteye guhitamo aba bakinnyi, ni uko nkunda abakinnyi bakiri bato kuko bamfasha mu mitoreze yanjye, usanga akenshi byorohera umutoza gutoza abakinnyi bakiri bato kuko bifasha kugira andi mahitamo cyane cyane ku myanya itandukanye mu kibuga.”
Uyu mutoza akaba yishimiye kuba yarabonye aba bakinnyi bakiri bato kuko bazamufasha, ndetse yanashimiye ubuyobozi bwa APR FC bwemeye kumuzanira aba bakinnyi.
Adil yishimiye kwakira aba basore bakiri bato -
Huye : Abari gukora umuyoboro w’amazi babonye imibiri bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi #rwanda #RwOT

Ni nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize mu ishuri rya G.S.Muhororo riherereye mu murenge wa Ruhashya habonetse imibiri 20 y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi itari ishyinguye mu cyubahiro.
Iyi mibiri yabonywe n’abari gucukura umuyoboro w’amazi uri kunyuzwa iruhande rw’umuhanda wa Kaburimbo Huye –Kigali.
Meya Sebutege yabwiye UKWEZI ko igikorwa cyo gushaka imibiri yari yabonetse muri kariya gace cyahagaze hamaze kuboneka imibiri 20. Magingo aya iyo mibiri iri ku biro by’umurenge wa Ruhashya mu gihe hategerejwe ko ishyingurwa mu cyubahiro.
Sebutege avuga ko icyo bashingiraho bemeza ko ari iyabishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ari amakuru yatanzwe n’abatuye muri kariya gace, gusa yirinze gutangaza niba mu batuye muri aka gace hari uwo bamenye muri iyo mibiri 20.
Iyi mibiri 20, ibonetse mu gihe hashize imyaka 26 Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe. Jenoside yakorewe abatutsi yahitanye abarenga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100.
Ati “Iyo hashize imyaka 26 hari imibiri itaraboneka kandi hari abantu bafite ayo makuru ni kimwe mu biba bikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge kandi ni ikintu kinababaje. Abaturage tubashishikariza gutanga ayo makuru kugira ngo iyo mibiri ishyingurwe mu cyubahiro”
Meya Sebutege avuga ko iyo imibiri ibonetse nk’uku akarere gakorana n’ umuryango ibuka uhagarariye inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, bagategura uko iyo mibiri izashyingurwa mu cyubahiro.
Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bafite ababo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu buhamya bwabo bavuga ko iyo imibiri y’ababo ibonetse igashyingurwa mu cyubahiro, ku mitima yabo bumva baruhutse.

Imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi -
Inkoko zakorewe amaboko [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

Bitangaje kubona inkoko ifite amaboko. Aya maboko aragurwa. Abayakozwe bashyizwe hanze amafoto ya zimwe mu nkoko zateweho aya maboko. Aya maboko afite ishusho imeze nk’amaboko y’uruhinja.
Aya maboko afite akagozi kanyura hejuru y’ijosi ryayo agatendera mu gatuza. Ni amabako y’umutako inkoko yayateweho ntacyo yayakoresha.
Bamwe mu babonye aya mafoto y’inkoko zateweho amaboko bavuze ko bishimishiye kubona inkoko ifite amaboko, gusa abandi bavuze ko nta kidasanzwe kirimo bavuga ko ari nko kurata ikidafite umumuriko.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko muri 2020 bigoye ko wabona ikintu gitangaza abantu. Aya maboko agurwa agaterwa ku nkoko akoze muri purasitike.
Inkoko iteweho aya maboko bibanza kuyigora kuko ari ibintu bidasanzwe biba byiyongereye ku mubiri wayo.



source http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Inkoko-zakorewe-amaboko-AMAFOTO
-
Mining Workers Disregard Anti Covid-19 Measures #rwanda #RwOT
Implementation of anti #Covid-19 measures across Rwanda seems highly observed in urban areas but there is complete disregard of such measures in remote parts of the country.
In rural settings, access to face masks is difficult and also less sensitisation about their use and adherence to anti covid-19 measures are still a big challenge.
For example, dozens of workers at mining sites, stone quarry sites and various construction sites in rural settings don’t wear facemasks. For them, #Covid-19 is a pandemic in the capital Kigali and border districts.
For example a mining site at Cyabingo and Busengo in Gakenke district, dozens of mine workers descend into mines and interact with each other as though #Covid-19 is a very distant or foreign pandemic that they only hear about on radio.
The Rwanda Mines, Petroleum & Gas Board (RMB) says it is now aware of this situation among workers in the mining sites; “we are making a follow up in connection with other institutions to ensure anti #Covid-19 measures are observed by all mining sites in the country.”
However, there is an existing undated four-page document on anti Covid-19 measures required to be observed by those in the mining sector as signed by Francis Gatare Chief Executive Officer of Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board.
For example mining sites are required to have hand washing facilities, all mine workers are required to wear face masks, staying at home in case the worker has nothing to do at the site and ensuring social distancing.

source https://taarifa.rw/mining-workers-disregard-anti-covid-19-measures/
-
Ndayishimiye evaliste yagarutse kukibazo cyo gucyura impunzi no kurema ubumwe mu baturage. #rwanda #RwOT
Perezida Evaliste Ndayishimiye yavuze ko ku ngoma ye, ibintu by’ingenzi ashyize imbere ari ugucyura impunzi z’Abarundi ndetse no guhangana n’ikibazo cya ruswa kikigaragara mu gihugu cye.
Ibi Perezida Ndayishimiye yabitangaje ubwo yatangizaga umwiherero w’abagize Guverinoma mu ntara ya Ngozi, uzamara iminsi itatu. Mu ijambo rye, Perezida Ndayishimiye yavuze ko manda ye ari umwanya mwiza kuri buri muyobozi wo gutunganya ibyo ashinzwe kugira ngo abaturage barusheho gutera imbere.
Avuga ku ngingo nyamukuru zizasuzumwa muri uyu mwiherero, Perezida Ndayishimiye yikije cyane kuri ruswa nk’ikibazo cy’ingutu kicyugarije u Burundi. Yagize ati” Kugira ngo izi ngingo zishyirwe mu ngiro, hari ibibazo nyamukuru bizavugutirwa umuti mbere kuko ari byo abaturage bakunze kubaza”.
Muri ibyo bibazo harimo icyo gucyura impunzi, icy’urubyiruko rutagira akazi ndetse n’ikijyanye no kubungabunga uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
Uyu mwiherero wari uyobowe na Perezida Evaliste Ndayishimiye, wanitabiriwe na Visi Perezida, abagize ibiro bya Repubulika, Minisitiri w’Intebe n’ibiro bye, abaminisitiri batandukanye, abayobozi b’intara ndetse n’abajyama.
The post Ndayishimiye evaliste yagarutse kukibazo cyo gucyura impunzi no kurema ubumwe mu baturage. appeared first on KASUKU MEDIA.