Category: Uncategorized

  • Dore ubuvuzi bw’ibanze ukwiriye gukorera umuntu urumwe na sikorupiyo!! #rwanda #RwOT

    Aka gakoko gakunze kwibera mubyatsi, kimwe no mubutayu ni kabi cyane kuko kagira ubumara bukomeye bwica mukanya gato igihe umuntu atabonye ubuvuzi because.

    Mari iyinkiru , twaguteguriye ibyo wakora  mugihe kakurumye cyangwa karumye mugenzi wawe kugirango murengere ubuzima bwanyu

    Scorpion ziri mumuryango umwe n’igitagangurirwa zikagira impuzandengo y’ uburebure bwa santimetero 3 n’ubwo ushobora kubona ubwoko bwazo bushobora kuba buto cyangwa bunini kurutaho.

    Utitaye ku kuntu ubibona, sikorupiyo zifite ubumara kandi zifite ubushobozi bwo kugukomeretsa ndetse nokwica nkuko twabivuze cyane cyane iyo hatabonetse ubuvuzi bwihuse.

    Dore bimwe mubyibanze wakenera  mugihe ikurumye cyagwa ikaruma mugenzi wawe:

    1. Gusuzuma ibimenyetso ufite
    2. Kumenya Ubwoko bwo Kwivura by’ibanze!

    Ukirumwa na sikoropiyo, Karaba ahantu hafashwe (harumwe) ukoresheje isabune n’amazi meza nibiba byiza cyane abe akonje.

    . Kuramo uburyo ubwo aribwo bwose bw’imitako cyangwa ibikoresho bishobora kugira ingaruka ku kuzenguruka kw’amaraso igihe agace karumwe kabyimbye. Twavuga nkimpeta, ugomba kuyikuramo byihuse.

    .Koresha ikintu gikonje cyane utsindagire ku gikomere cyanwe  hamwe naho byegeranye hose ibi nibyiza mumasaha abiri yambere nyuma yo gukomeretswa.

    .Fata imiti igabanya ububabare no kutamererwa neza. Ariko mbere yo kubikora, baza muganga wawe kubijyanye nuburyo bukwiye bw’imiti yububabare ugomba gufata kugirango wirinde izindi ngorane.

    .Hagati aho, niba umwana, umusaza, cyangwa itungo ryarumwe, shakisha ubuvuzi ako kanya, cyane cyane niba bagaragaje  ibimenyetso bikomeye.

    .Komeza ushyireho cya kintu gikonje cyawe nka Barafu ikonje ahantu harumwe mugihe ugana kw’ivuriro cyangwa kubibitaro.

    Niba warumiwe  hanze y’urugo cyangwa se ahandi hantu hategereye ubutabazi bw’ibanze ihutire kwivuza mumaguru mashya.

    1. Niba bishoboka, fata sikorupiyo ikurumye uyijyane kwa muganga kuko bizabafasha gutahura imiti bakuvurisha  bidatwaye umwanya munini.

    Twandikire muri comment kukibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba wifuza kuduha kunkuru tukugezaho.

    The post Dore ubuvuzi bw’ibanze ukwiriye gukorera umuntu urumwe na sikorupiyo!! appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/dore-ubuvuzi-bwibanze-ukwiriye-gukorera-umuntu-urumwe-na-sikorupiyo/

  • Burundi: Imyaka 16 irashize abantu 166 bo mu bwoko bw’Abanyamurenge biciwe mu Gatumba #rwanda #RwOT

    Hari ku itariki ya 13 ukwezi kwa Munani 2004, ubwo Abanyamulenge 166 bicirwaga mu nkambi ya Gatumba, hafi y’umurwa mukuru w’u Burundi. Umutwe wa FNL, w’inyeshyamba zonyine zari zisigaye zikirwana wemeye ko ariwo wishe abo bantu, ariko usobanura ko washakaga gutera ikigo cya gisirikatre kiri hafi aho.

    Nyuma y’iminsi itatu abantu bagera ku 2000, bitabiriye umuhango wo kubaherekeza. Barimo uwari Perezida Domisiyani Ndayizeye, na Visi Perezida wa Congo Azarias Ruberwa nawe ukomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge.

    Ruberwa yaragize ati: “ Ku itariki ya 13 Kanama, abateye bahisemo kwica Abanyamulenge, Abatusti b’Abanyekongo bahungiye mu Burundi kuva mu kwezi kwa gatandatu, ntibagira icyo batwara abandi badahuje ubwoko kandi bari hamwe”.

    Prezida Domisiyani Ndayizeye, yavuze ko abakoze ayo mahano bari bagamije kubangamira amahoro no gusubiza igihungu mu ntambara. Mu muhango wo gushyingura, hari Abatutsi bigaragambije baririmba indirimbo zamagana jenoside n’Intumwa z’Umuryango w’Abibumbye mu Burundi.

    Abitabye Imana, n’ubwo buri wese yahawe isanduku ye, bahambwe mu mva rusange, basezerwaho n’abantu bashenguwe n’umubabaro. Bahambwe nyuma y’iminsi itatu bishwe. Ijwi rya amerika ritangaza ko byari biteganijwe ko abahashyinguwe by’agateganyo bategereje kuzasubizwa kuruhukira iwabo muri Congo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com
    http://dlvr.it/RdcY7P

  • Seek and Save Humanity Ministry (SSHM) Yongeye gutegura igiterane cy’abubatse ingo kizabera kuri murandasi (Internet) #rwanda #RwOT

    Ni igiterane gitegurwa n’iyi minisiteri ku bufatanye n’Agakiza.org, kizaba kuya 15, Kanama 2020 guhera Saa 15-17. Intego yacyo iragira iti “ Uruhare rw’ubudahemuka mugukomeza umubano w’abashakanye”aho muri iyu mwaka kizaba hifashijwe ikoranabuhanga kuri Murandasi( Internet), hagamijwe kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya korona virusi( Covid19).

    Ni igiterane gikunzwe na benshi by’umwihariko ababubatse ingo ukurikije umusaruro cyagiye gitanga mu myaka yatambutse. Nubwo byabaga byiza cyane kubonana imbonankubone kubakunzi b’iki giterane bagiye bakitabira, ariko nta kabuza ko abazagikurikiranira ku ikoranabuhanga bazungukiramo byinshi.

    Iki giterane kizitabirwa n’abigisha batandukanye basanzwe bazwiho ubunararibonye ku nyigisho z’umuryango barimo:Dr Canon Antoine Rutayisire, Pasiteri Hortense Mazimpaka, Pasiteri Senga Emmanuel n’abandi bashumba batandukanye.

    Pasiteri Desire Habyarimana uyobora Seek and Save Humanity Ministry (SSHM) n’Agakiza.org unamenyerewe mu kiganiro Ubutumwa bukiza gihita ku Agakiza TV ndetse no kuri Radiyo Umucyo (102.8) yagize ati” Kubera igihe cya Covid-19 tudashobora guteranira hamwe, tuzakoresha uburyo buri live kuri Channel yacu ya Youtube Agakiza TV, tuzakoresha Facebook, tuzakoresha Radio Umucyo 102.8, abadashobora kubikurikira ku buryo bw’ikoranabuhanga, bazifashisha radio. Tuzanakoresha Zoom aho tuzabamenyesha Code tuzakoresha”.

    Muri iki gihe umuryango wugarijwe n’amakimbirane cyane, atari mu miryango isanzwe gusa ahubwo n’iyagikristo. Ibi bikagaragazwa n’ubutane(divorce) bwazamutse cyane hagati y’abashakanye, ibintu bigaraza ko hakenewe inyigisho z’umuryango ku buryo buhoraho.

    Video yose wayisanga hano:

    [email protected]
    http://dlvr.it/RdcY4c

  • U Rwanda rugiye kujya rukoresha pasiporo ihuriweho na EAC #rwanda #RwOT

    Ngiyi imisusire ya Pasiporo zizajya zikoreshwa

    Ubuyobozi bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka bwatangaje ko Pasiporo z’u Rwanda zatanzwe mbere y’itariki ya 27 Kamena 2019, zizacyura igihe ntizongere gukoreshwa kuva tariki ya 28 Kamena 2021.

    Ni mu gihe Pasiporo nyarwanda z’Afurika y’Iburasirazuba ikoranye ikoranabuhanga yatangiye gutangwa guhera 28 Kamena 2019.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, rivuga ko abakeneye gusaba pasiporo Nyarwanda y’Afurika y’Iburasirazuba ikoranye ikoranabuhanga bakwifashihsa urubuga rwa Irembo.

    Pasiporo Nyarwanda y’ikoranabuhanga y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ifite ibyiciro bitandukanye birimo pasiporo isanzwe (Ordinary passport) y’ubururu bwerurutse, ifite ibyiciro bitatu, ikoreshwa mu ngendo zisanzwe igahabwa abanyarwanda bose bayifuza.

    Harimo pasiporo y’abana ifite paji 34, yemewe mu gihe cy’imyaka ibiri, ku kiguzi cya 25000 Frw. Pasiporo y’abakuru yo ifite paji 50 ku kiguzi cya 75000 Frw imara imyaka itanu. Indi pasiporo muri iki cyiciro ni iy’abantu bakuru ariko ifite paji 66 imara imyaka 10. Iyi y’imyaka 10 itangwa ku 100000 Frw.

    Ikindi cyiciro ni icya pasiporo y’akazi isa n’icyatsi kibisi ihabwa abakozi bagiye mu butumwa bwa leta ifite paji 50, imara imyaka itanu. Ihabwa abakozi ba leta bagiye mu butumwa bw’akazi ku bihumbi 15 Frw.

    Nk’uko ikinyamakuru Ukwezi gikomeza kibitangaza kandi,hari na pasiporo y’abadipolomate n’abandi banyacyubahiro bateganywa n’iteka rya Minisitiri ryo muri Gicurasi 2019 rirebana n’abinjira n’abasohoka, ifite paji 50 imara imyaka 5, itangwa ku mafaranga 50 000 Frw.

    Zifite akuma kabikwamo amakuru karimo n’ifoto ya nyirayo, ku buryo bidashoboka ko kiganwa ngo umuntu abashe kwishyiriramo amakuru ye.

    Izi pasiporo zisaba ko hafatwa ibikumwe n’ifoto ya nyirayo kugira ngo hashyirwemo bya bimenyetso by’umutekano. Ibyo bituma umuntu usaba pasiporo abikorera ku Irembo, yigire ku biro by’abinjira n’abasohoka afatwe ibikumwe 10 hamwe n’ifoto, uretse abana.

    The post U Rwanda rugiye kujya rukoresha pasiporo ihuriweho na EAC appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/u-rwanda-rugiye-kujya-rukoresha-pasiporo-ihuriweho-na-eac/

  • OMS yamaze kwemera urukingo rwa Koronavirusi rwakoze n’Uburusiya ndetse rutangira no gukwirakwizwa mu bindi bihugu. #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe mpuzamahanga ryita ku buzima (OMS),kuri uyu wagatatu ryavuze ko batangiye gukorana n’Uburusiya mu gukurikirana ibikorwa by’ikoreshwa ry’urukingo rurinda Koronavirusi Uburusiya buvuga ko bwakoze. OMS yatangaje ko bigaragara ko uru rukingo rwaba igisubizo cy’iki cyorezo.

    Kuri uyu wa kabiri w’iki cyumweru,Perezida Vladmir Putin yemeje ko igihugu cye cy’Uburusiya kibaye icya mbere cyemeje ko cyarangije gukora urukingo n’ubwo igice cya nyuma cy’igerageza ryarwo ku bantu 2000 cyo cyatangiye kuri uyu wa gatatu.

    Gusa Perezida Putin yamaze kwemeza ko bamwe  mu barusiya barimo n’umukobwa we bamaze guhabwa urwo rukingo kandi ko igikorwa cyo gukingira kirimbanije haherwa ku baganga n’abarimu.

    Nk’uko Rwandannews ikomeza ibivuga,ibihugu bimwe na bimwe by’amahanga kandi nabyo byatangiye gutumiza uru rukingo mu Burusiya ngo bakingire abaturage babo,dore ko abahanga bemeza ko inzira nyonyine yo  kurandura iyi ndwara ya Covid-19 ari urukingo.

    Muri iyi minsi hakomeje ubushakashatsi kuri iyi ndwara ya Koronavirusi,OMS ikaba ivuga ko hari inkingo 28 mu zirenga 150 ziri mu igeragezwa ku bantu,muri zo esheshatu zigeze ku rugero rwa gatatu mu kugeragerezwa ku bantu benshi.

    Urukingo rw’Uburusiya rwakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi cyitwa Gamaleya gifatanije na Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya.

    The post OMS yamaze kwemera urukingo rwa Koronavirusi rwakoze n’Uburusiya ndetse rutangira no gukwirakwizwa mu bindi bihugu. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/oms-yamaze-kwemera-urukingo-rwa-koronavirusi-rwakoze-nuburusiya-ndetse-rutangira-no-gukwirakwizwa-mu-bindi-bihugu/

  • Umubano Hotel for sale #rwanda #RwOT

    A statement issued by RDB states that the Government of Rwanda prioritizes support for the private sector and thus RDB is looking for investors who can buy the property in a fair and transparent competitive bidding process.

    “The purpose of this tender notice is to identify potential companies and/or consortiums with the requisite technical and financial capacity to purchase and operate the hotel,” it said.

    One of the key factors for an investor who will take over the Kacyiru-based hotel facility is to turn it into a five-star hotel within the shortest time possible.

    RDB said it will work with the new investor to turn the hotel into a flagship that will meet various local and international environmental sustainable standards to attract local and international clients.

    Umubano is one of the oldest hotels in Rwanda and had been acquired by Madhvani Group at a tune of $13 million in April 2017 after years under liquidation.

    The hotel has been in the hands of several other investors, including the Libyan government-affiliated LAP Investments which operated it under Laico Hotels brand; it has also previously been managed by global hotel brands including Novotel, Meridian and Accord.

    The Government has set September 11 as the closing date for submission of applications from potential bidders.

    Umubano is one of the oldest hotels in Rwanda and had been acquired by Madhvani Group at a tune of $13 million in April 2017 after years under liquidation.

    Nicole Kamanzi M.

    source https://en.igihe.com/news/article/umubano-hotel-for-sale

  • Eighth person killed by COVID-19 in Rwanda #rwanda #RwOT

    A ministerial statement issued on Wednesday, August 12, 2020, states that the deceased was a patient undergoing treatment in Kigali.

    “Condolences to the family of the 37-year-old man who passed away in Kigali,” he said.
    The number of Covid-19 patients continues to rise.

    Statistics from the Ministry of Health show that in the last 24 hours, Rwanda reported 18 new cases out of 4886 sample tests taken and 46 recoveries discharged from the hospital.

    New patients include 15 from the Kigali City of Kigali among contacts of positive cases and tests conducted in a high risk group, 2 from Ngoma District, and 1 from Rubavu.

    Currently, of the 2,189 people infected with Coronavirus, 1524 have already recovered, and 657 still undergoes treatments.

    Elina Jonas Ruzindaza

    source https://en.igihe.com/news/article/eighth-person-killed-by-covid-19-in-rwanda

  • NCC yikomye abatangaza inkuru birengagije burenganzira bw’umwana kuri YouTube #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki 13 Kanama 2020, mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda [ARJ].

    Hari ku bufatanye n’inzego zirimo Minisiteri y’Ubuzima, Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abana ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana [UNICEF].

    Ni inama yari igamije kandi guhugura abanyamakuru ndetse n’uko itangazamakuru ryakomeza gukora inkuru z’uburyo bwo kwirinda kwandura COVID-19 ariko hibandwa ku bana.

    Kuva mu mpera z’Ukuboza 2019, ubwo iki cyorezo cyatangira kugaragara mu Mujyi wa Wuhan, Guverinoma y’u Rwanda yahise ishyiraho itsinda rigamije gufatanya mu guhangana n’uko iki cyorezo cyagera mu gihugu.

    Nyuma y’aho umuntu wa mbere agaragaweho iki cyorezo imbaraga nyinshi zashyizwe mu kureba uburyo abanyarwanda bajya bamenya amakuru umunsi ku munsi ari nabwo Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho uburyo bwo kujya hifashishwa ibitangazamakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga mu gutangaza umunsi ku munsi uko icyorezo gihagaze.

    Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Kayumba Malick, yashimye ubufatanye bwakomeje kuranga inzego zitandukanye n’itangazamakuru ahamya ko byatanze umusaruro ugendeye ku bukana icyorezo cya COVID19 gifite hano mu Rwanda.

    Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri UNICEF, Rajat Madhok yavuze ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rikora akazi neza cyane cyane mu gutanga ubutumwa bwo kwirinda ibyorezo, agatanga urugero rw’uko byagenze mu gihe cya Ebola.

    Yakomeje avuga ko byagize umusaruro kuko hari inkuru nyinshi zakozwe zifasha abantu kumenya uko bakwirinda Ebola, akizera ko no kuri COVID-19 bizaba uko ndetse bikarushaho kuko COVID-19 iri mu Rwanda.

    Mukamana Marie Josiane, Umukozi ushinzwe kurinda no guteza imbere uburenganzira bw’umwana muri Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe abana yavuze ko iyo hatangajwe inkuru ku mwana haba hagomba kwigengesera no kubahiriza amahame agenga umwuga ariko hitabwa no ku kurengera uburenganzira bw’umwana.

    Yakomeje avuga ko “Iyo wanditse ku mwana uba ugomba gutekereza ko icyo umuvuzeho azakura agisanga bityo abanyamakuru bagomba kwitwararika.”

    Mukamana yavuze kandi ko by’umwihariko muri ibi bihe bya COVID19, inkuru zivuga ku bana zagiye zigaragara kuri YouTube bajya bakora inkuru zerekana abana mu nkuru runaka ariko zibashyira ku karubanda bakazabikurana.

    Mu bibazo byagarutswe ni uburyo mu bihe by’iki cyorezo hari inkuru zakomeje kujya zitangazwa zivugwa ko hari abana benshi batewe inda kubera ko bari mu ngo zabo ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye bishingiye ku ihohoterwa rikorerwa abana.

    Ibi byose abanyamakuru basabwe kurangwa n’ubunyamwuga haba mu gutangaza izi nkuru zivuga ku bana ndetse no gufata iya mbere mu bukangurambaga bugamije kwamagana imigirire nk’iyi ishobora gutuma uburenganzira bw’umwana butubahirizwa.

    Umukozi ushinzwe itumanaho mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima[ OMS/WHO] mu Rwanda , Jean Bosco Gasherebuke yavuze ko abantu bose bakwiye gufata icyorezo cya COVID19 nk’ikintu gikomeye.

    Yavuze ko kwirinda COVID-19 bigomba kuba ihame cyane cyane abantu bakamenyera gukaraba intoki kenshi kugira ngo ive mu ntoki z’abantu, bakambara agapfukamunwa n’amazuru neza kandi bakibuka no guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/NCC-yikomye-abatangaza-inkuru-birengagije-burenganzira-bw-umwana-kuri-YouTube

  • Perezida Trump yiswe umutegetsi wo “Gusakuza, udashoboye kandi wahinduye Amerika ubushwangi” #rwanda #RwOT

    Joe Biden, umukandida-perezida w’ishyaka ry’abademokarate, na Kamala Harris baziyamamazanya akaba yamubera visi perezida aramutse atowe, bibasiye Perezida Donald Trump bavuga ko ari umutegetsi wo “gusakuza” gusa kandi udashoboye wahinduye Amerika “ubushwangi”.

    Aba bomi, Biden na Hariss bakoze igikorwa cyabo cya mbere bahuriyeho cyo kwiyamamaza, hashize umunsi umwe Bwana Biden atangaje Madamu Harris nk’uwo baziyamamazanya.

    Perezida Trump utajya aripfana yahise abagerera muri ako kebo, avuga ko Madamu Harris “yahubutse nk’ibuye” ubwo yarekaga gahunda ye ya mbere yo gushaka guhagararira ishyaka ry’abademokarate nk’umukandida-perezida ariko ntibimuhire.

    Bwana Biden azahatana na Perezida Trump mu matora ya perezida ateganyijwe kuba ku itariki ya gatatu y’ukwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka wa 2020.

    Biden yavuze iki?

    Icyo gikorwa cyabo cy’ejo ku wa gatatu tariki 12 Kanama 2020 cyabereye mu mujyi wa Wilmington muri leta ya Delaware ntabwo cyari gitumiwemo rubanda, Bwana Biden w’imyaka 77 avuga ko ari mu rwego rwo kwirinda coronavirus.

    Aba bakandida bombi bagaragaye bambaye udupfukamunwa, bageza ijambo ku itsinda ry’abanyamakuru bari bahanye intera kandi bambaye udupfukamunwa.

    Abantu bagera hafi kuri 75 bari bateraniye hanze mu mvura y’utujojoba mbere yuko abo bakandida batangira gahunda yabo y’umunsi, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters, nubwo bamwe muri bo bari abanenga Bwana Biden.

    Bwana Biden yavuze ko Madamu Harris, senateri wa leta ya California, ari umugore wa mbere muri Amerika utari umuzungu wiyamamazanyije n’umukandida-perezida w’ishyaka rimwe mu mashyaka akomeye muri iki gihugu.

    Ati: “Uko tuzahitamo muri uku kwezi kwa cumi na kumwe [kuri imbere] bizagena uko Amerika izamera mu gihe kirekire cyane kiri imbere”.

    Yakomeje avuga ko Donald Trump yamaze gutangira kwibasira Madamu Harris amwita umuntu “mubi” kandi wo “gusakuza” gusa.
    Ati: “Ibyo ntibitangaje kuko gusakuza ni byo Donald Trump ashoboye cyane, kurusha undi perezida uwo ari we wese wabaye mu mateka y’Amerika. Hari utangajwe no kubona Donald Trump atewe ikibazo n’umugore ushoboye…?”.

    Bwana Biden yananenze Bwana Trump uko ari kwitwara mu guhangana n’icyorezo cya coronavirus, imihindagurikire y’ikirere, ubushomeri na “politike ye y’amagambo y’ivanguramoko ahembera gucamo abantu ibice”.

    Harris yavuze iki?

    Ubwo yari afashe ijambo, Madamu Harris yavuze ko yiteguye gukora akazi. Uyu mugore w’imyaka 55 y’amavuko wahoze ari umushinjacyaha, yabwiye abanyamakuru ko iki ari igihe kizagira ingaruka kuri Amerika. Ati “kuri buri kintu cyose dushyize imbere, ubukungu bwacu, ubuzima bwacu, abana bacu,…byose ubu biri mu manegeka”.

    Madamu Harris yongeyeho ati: “Amerika iri kuririra kubona ubuyobozi, ariko dufite perezida witaye kuri we ubwe cyane kurusha abantu bamutoye. Yabonye [Bwana Trump] umurage w’ubukungu buteye imbere cyane mu mateka [y’iki gihugu] awukuye kuri Barack Obama na Joe Biden. Nuko, cyo kimwe na buri kintu cyose yabonyeho umurage, abukubita hasi”.

    Yongeyeho ati: “Uku ni ko bigenda iyo dutoye umuntu udashoboye akazi – igihugu cyacu birangira gicikaguritse, ndetse n’izina ryacu mu mahanga bikarigendera gutyo”.

    Trump yasubije gute?

    Mu kiganiro n’abanyamakuru ku biro bye bya White House ejo ku wa gatatu, Perezida Trump yanenze uburyo Madamu Harris yananiwe guhagararira ishyaka ry’abademokarate nk’umukandida-perezida ubwo yabigeragezaga. Icyo gihe Madamu Harris yanenze bikomeye Bwana Biden ku bijyanye n’irondabwoko.

    Perezida Trump yagize ati: “Narebaga ukuntu imibare y’ikusanyabitekerezo kuri we ihubagurika yitura hasi kugeza igeze hafi ku busa, abivamo arakaye, yasaze”.

    Ati: “Nta muntu n’umwe wamutukaga [Bwana Biden] kumurusha [Madamu Harris]. Yamuvuzeho ibintu bibi cyane, harimo n’ibirego yashinjwe n’umugore aho ntekereza ko yizeye ibyo uwo mugore yavuze. None ubu mu kanya nk’ako guhumbya ari kwiyamamariza kuba visi perezida avuga ukuntu [Bwana Biden] ari umuntu w’igitanagaza”.

    Mbere, Bwana Biden yashinjwe n’abagore batandukanye kubakoraho batabishaka, harimo no kubakorakora no kubasoma.

    Mu kwezi kwa kane mu 2019, avuga ku birego by’abo bagore, Madamu Harris yabwiye abanyamakuru ati: “Ndabizera [ku byo bavuga]”. Icyo gihe Bwana Biden yemeye ko agomba kujya yubaha ubuzima bwite bw’abantu.

    Perezida Trump na we ubwe yashinjwe n’abagore batandukanye kubakorera ihohotera rishingiye ku gitsina – ibirego byose yahakanye.

    Ni iki gikurikiyeho?

    Mu nama nkuru y’ishyaka ry’abademokarate yo mu cyumweru gitaha, Bwana Biden azemera ku mugaragaro ko ari we mukandida waryo mu matora ya perezida.
    Ahanini iyo nama izakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bw’iyakure, mu kwirinda icyorezo cya coronavirus.

    Mu cyumweru kizakurikiraho, mu nama nkuru y’ishyaka ry’abarepubulikani, Perezida Trump azagenwa ku mugaragaro nk’umukandida-perezida waryo, ahatanira gutegeka Amerika muri manda ya kabiri y’imyaka ine – ari na yo ya nyuma yemewe n’itegekonshinga.

    Nyuma, hazakurikiraho igihe cy’ibyumweru 10 cyo kwiyamamaza, mbere yuko Abanyamerika batora mu matora rusange yo ku itariki ya 3 y’ukwa 11 uyu mwaka wa 2020.

    Biteganyijwe ko Perezida Trump na Bwana Biden bazahurira mu biganiro mpaka bitatu.
    Ikizabera mu mujyi wa Cleveland muri leta ya Ohio ku itariki ya 29 y’ukwa cyenda, ikizabera i Miami muri leta ya Florida ku itariki ya 15 y’ukwa 10 n’ikizabera mu mujyi wa Nashville muri leta ya Tennessee ku itariki ya 22 y’ukwa 10 byose uyu mwaka wa 2020.

    Ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa cumi, nkuko BBC ibitangaza, mu mujyi wa Salt Lake City muri leta ya Utah, Madamu Harris azagirana ikiganiro mpaka na Visi Perezida w’Amerika Mike Pence, uziyamamazanya na Perezida Trump nk’uwakomeza kumubera visi perezida aramutse yongeye gutorwa.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/perezida-trump-yiswe-umutegetsi-wo-gusakuza-udashoboye-kandi-wahinduye-amerika-ubushwangi/