Category: Uncategorized

  • Barcelone yandagajwe na Bayern Munich iyisezerera muri Champions League ku bitego 8-2 (Amafoto) #rwanda #RwOT

    FC Barcelone yahuye n’uruva gusenya mu mukino wa ¼ cya UEFA Champions League yanyagiwemo na Bayern Munich ibitego 8-2 kuri uyu wa Gatanu.

    Amakipe yombi yahuriye mu mukino umwe wabereye kuri Estàdio da Luz y’i Lisbon muri Portugal ahari kubera imikino isoza irushanwa ry’uyu mwaka rizashyirwaho akadomo ku wa 23 Kanama.

    Gutsindwa kwa FC Barcelone imbere ya Bayern Munich iheruka gutakaza umukino mu Ukuboza 2019, nta gitangaza cyarimo ahubwo icyatunguranye n’umubare w’ibitego byabonetse muri uyu mukino.

    Ubwugarizi bwa FC Barcelone bwari hasi bigaragara, umunyezamu Marc-André Ter Stegen agerageza kwirwanaho mu gihe Lionel Messi yagowe cyane n’iyi kipe yo mu Budage.

    Nyuma yo kunanirwa gufungura amazamu ku mupira Luis Suárez yatanzwe n’umunyezamu Manuel Neuer, umunota wa kane wari uhagije ngo Thomas Müller atsinde igitego cya mbere cya Bayern Munich ubwo Serge Gnabry yitambikaga Clément Lenglet, akamuhereza umupira ari mu rubuga rw’amahina.

    Ibyishimo byonyine FC Barcelone yagize muri uyu mukino ni byo ku munota wa karindwi ubwo David Alaba yitsindaga ku mupira wahinduwe na Sergi Roberto.

    Kuva ku munota wa 22 kugeza ku wa 31, Bayern Munich yatsinzemo ibindi bitego bitatu bya Ivan Perisić, Serge Gnabry na Thomas Müller wari ubonyemo icya kabiri.

    Nyuma y’iminota 12 amakipe yombi avuye kuruhuka, Luis Suárez yagabanyije ikinyuranyo ndetse agarura icyizere ubwo yatsindiraga FC Barcelone igitego cya kabiri ku mupira waturutse ku guhererekanya neza kwa Lionel Messi na Jordi Alba.

    Alphonso Davis yacenze Nelson Semedo amwinjirana mu rubuga rw’amahina ku munota wa 63, atanga umupira kuri Joshua Kimmich watsinze igitego cya gatanu. Robert Lewandowski wari wabuze muri uyu mukino, yatsinze icya gatandatu ku munota wa 86, yuzuza ibitego 14, aho abura ibitego bitatu gusa kugira ngo agere ku gahigo k’ibitego 17 byatsinzwe na Cristiano Ronaldo mu mwaka umwe wa Champions League mu 2013/14.

    Philippe Coutinho wari wasimbuye Serge Gnabry ku munota wa 75, yatsinze FC Barcelone yamutije, ibindi bitego bibiri ku munota wa 85 n’uwa 89.

    Uku ni ko gutsindwa gukomeye FC Barcelone igize muri iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane w’u Burayi. Ahandi FC Barcelone yaherukaga gutsindwa ibitego byinshi ni mu 1940 ubwo yatsindwaga ibitego 11-1 na Seville.

    UEFA Champions League izakomeza ku wa Gatandatu ahateganyijwe umukino wa kane wa ¼ uzahuza Manchester City na Lyon, aho izatsinda ariyo izahura na Bayern Munich muri ½.

    The post Barcelone yandagajwe na Bayern Munich iyisezerera muri Champions League ku bitego 8-2 (Amafoto) appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/barcelone-yandagajwe-na-bayern-munich-iyisezerera-muri-champions-league-ku-bitego-8-2-amafoto/

  • Ntagitsina cy’umugabo kigira cm 20! Ibinyoma 5 biba mumafirime y’urukozasoni (Pornography) #rwanda #RwOT

    Ubundi filime z’urukozasoni zizwi nka pornographic movies cyangwa filmes pornograhiques ni filime zikundwa n’abantu benshi kandi mungeri zose, icyakora benshi muribo bagakunda kuzirebera murwihisho.

    Aha twavuga nk’abana bihisha ababyeyi babo, abanyeshuli bihisha abayobozi b’ibigo byabo, abakozi mukazi bakihisha abakoresha, abashakanye  nabo nimwe narimwe bakihishanya umwe kuwundi ariko akirebera iyo filime!

    Izi filime zikaba zerekana ibikorwa bitandukanye biganisha  cyangwa bishyira mubikorwa imibonano mpuzabitsina muburyo bunyuranye.

    Igitangaje cyane kuri izi filime, ni uturingushyo ndetse n’amakabyankuru arenze urugero ashyirwa muri izifilime hagamijwe gushimisha abazireba, nyamara ugasanga abataribake mubakunzi bazo bibabera imbogamizi ikomeye kuko usanga nyuma yokuzireba bashaka gukora cyangwa gukorerwa ibyo babonyemo kandi nyamara ibyinshi muribyo bidashoboka.

    Ibi bikaba byabaviramo nogusenya ingo zabo cyangwa gutandukana n’abakunzi babo.

    Twifashishije ubusesenguzi bw’impuguke n’abanditsi b’abadage kubuzima bw’ingimbi, muri iyi nkuru, twabateguriye ibinyoma 5 bikunze kugaragara muri filime z’urukoza soni.

    1. Ubunini (ingano) y’igitsina cy’umugabo

    Nkuko abajya bareba izi filime babizi, akenshi usanga ibitsina by’abagabo bakina izi filming  bireshya cyangwa birenza uburebure bwa cm 20 nyamara akaba atari kenshi wabona gitsina cy’umugabo kirengeje cm 14,27 by’umwihariko kumugabane w’i Burayi nkuko byemezwa  n’impuguke zikaba n’abanditsi b’abadage Ann-Marlene Henning na Tina Bremer-Olszewski.

    2.Ingano y’amasohoro

    Muri izi filime, ntibatinya kwerekana amasoro menshi cyane mugihe cy’ibyishimo byanyuma nyamara mubuzima busanzwe amasohoro akaba abarirwa hagati ya ml 2 kugeza kuri ml 8 nubwo harabashobora kugeza kuri ml 15 bitewe n’igihe bamaze badakora imibonano mpuzabitsina. Ntukwiriye kugira ipfunwe rero igihe utabonye amasohoro nkayo muri filime!

    3. Amabere y’abakobwa/abagore ahora ahagaze.

    Si kenshi wabona abakinnyi b’aya mafilime bafite amabere yaguye, kuko benshi muribo usanga ahora ahagaze nyamara bitewe n’impamvu zitandukanye nk’imyaka, umubyibuho n’ibindi amabere akaba ashobora kureba hasi kabone niyo atagwa cyane.

    4. Kumira amasohoro kw’abagore

    Aba banditsi, bakomeza banavugako abagore benshi bagaragara bakunda  kumira amasohoro muri izi filime, nyamara muby’ukuri bikaba bidashoboka ko abantu bakunda ibintu bimwe kuburyo babihuriraho.

    5. Ubwiza bw’igitsina cy’abakobwa/gore

    Muri izi filime, abanditsi bagenda bagaruka kubwiza n’isura y’ igitsina cy’abakobwa/gore bazikina kuko usanga hafi yabose basa kandi ibi bikaba bidashoboka. Ibirero bakaba babigeraho mugukoresha  za tatuwaje (tattoo) n’ubundi buryo bw’ubuhimbano mukwigira beza!

    The post Ntagitsina cy’umugabo kigira cm 20! Ibinyoma 5 biba mumafirime y’urukozasoni (Pornography) appeared first on KASUKU MEDIA.
    http://dlvr.it/RddMnv

  • Impaka z’inzobere ku kibazo gutwitira undi mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Impaka ni zose mu Rwanda ku ngingo ijyanye no kubona urubyaro hifashishijwe uburyo bwo gutwitirwa n’undi, uburyo bwamamaye mu bihugu byateye imbere buzwi nka Surrogacy.
  • Trump yagaragaje ko atagishobora gukaraba neza kubera ikibazo cy’amazi make muri Amerika #rwanda #RwOT

    Minisiteri ishinzwe Ingufu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye kuvugurura uko ibikoresho bifasha abantu koga bisohora amazi, ni nyuma y’uko Perezida Trump, avuze ko adashobora gukaraba neza mu misatsi ye kubera amazi make.
  • Gicumbi : Gitifu arashinjwa gukubita umugore amuziza kudatwara umurambo w’umugabo we warashwe #rwanda #RwOT

    Abaturage baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi bavuga ko kuri uyu wa Kane tariki 13 Kanama 2020, uyu Mwanafunzi yakubise umugore witwa Nyirabagabo amusanze mu mudugudu wa Kabuga mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Miyove ho mu karere ka Gicumbi, nyuma yo kumuhatira kujya gufata umurambo w’umugabo we wari mu bitaro bya Burera.

    Nyirabagabo ubwe yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko umugabo we bahoze babana ariko batarasezeranye, batari bakibana kuko yari yarashatse undi mugore. Kuwa Kabiri w’icyumweru gishize nibwo yumvise ko uwo mugabo bahoze babana yarashwe azira uburembetsi (kwinjiza kanyanga mu buryo butemewe) umurambo we ujyanwa mu bitaro bya Butaro.

    Uyu mugore avuga ko ubuyobozi bwamuhatiye kujya gufata uwo murambo akavuga ko nta bushobozi yabona cyane ko ari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, kuri uyu wa Kane bakamubwira ko bamuha amafaranga 10.000 ariko ngo yabara agasanga ari macye atamufasha kuzana uwo murambo, nyuma Gitifu Mwanafunzi akamukubita akamusiga yataye ubwenge akaza kuzanzamuka nyuma. Gitifu ngo yahise ashaka abandi bajya gufata uwo murambo barimo umugore wari usigaye abana na nyakwigendera.

    Mwanafunzi yemereye ikinyamakuru Ukwezi ko uwo mugore bamubwiye kenshi kujya gufata uwo murambo akabisiganira na mukeba we, kuri uyu wa Kane nyuma yo kubona abyanze akaba ari bwo yashatse abandi bajya gufata uwo murambo, gusa ahakana iby’uko yamukubise n’ubwo abaturage benshi ayobora banze ko twatangaza amazina yabo bashimangira ko yamukubise akamugira intere.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Gicumbi-Gitifu-arashinjwa-gukubita-umugore-amuziza-kudatwara-umurambo-w-umugabo-we-warashwe

  • RIB yagize icyo ivuga ku batawe muri yombi byasakuje ko bongereraga abagore amabere n’amabuno #rwanda #RwOT

    Ibyakwirakwijwe byavugaga ko tariki 12 Kanama 2020 guhera saa sita kugeza saa cyenda z’igicamunsi, mu kagari ka Niboye mu mudugudu wa Rwezamenyo, ku bufatanye na RIB hafashwe abagore n’abakobwa 15 barimo 12 bari baje kongeresha no kugabanyisha ibibuno, inda, amabere n’amaboko.

    Ubu butumwa bwarimo n’amazina y’abantu 15 bafatiwe muri iki gikorwa ndetse bikavugwa ko bari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB. Gusa ku ruhande rwa RIB, n’ubwo badahakana ibyabaye, bavuga ko amwe muri aya makuru ntacyo bayavugaho kubera ko byabangamira iperereza, gusa umubare w’abatawe muri yombi wo ngo si uwo.

    Umuvugizi w’umugisigire wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko abafashwe ari abagore babiri, ndetse ko inyito y’icyaha bakurikiranyweho ari ukwihesha ikintu cy’undi ukoresheje uburiganya, icyaha gihanwa n’ingingo y’174 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Avuga ko nta yandi makuru menshi yatangazwa kuri ibyo kuko byabangamira iperereza.

    Dr. Murangira Thierry kandi yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko RIB nta ruhare yagize mu gukwirakwiza ubwo butumwa bwarimo n’amazina y’abantu 15, agashimangira ko mu bunyamwuba bwayo ibyo badashobora kubikora. Yizeza abantu ko amakuru arenzeho kuri icyo kibazo azatangazwa mu gihe iperereza rizaba ryamaze gukorwa ku kigero gikwiye.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/RIB-yagize-icyo-ivuga-ku-batawe-muri-yombi-byasakuje-ko-bongereraga-abagore-amabere-n-amabuno

  • Simba SC yahakaniye Sarpong, ashobora gusinyira ikipe imwe yo muri Kigali #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko ikipe ya Simba SC ibwiye Sarpong kuba yakwishakira indi kipe, uyu rutahizamu biravugwa ko yatangiye kwegerwa n’ikipe ya AS Kigali.

    Mu minsi ishize uhagarariye uyu mukinnyi aherutse kubwira ISIMBI ko ibiganiro na Simba SC bisa n’ibyarangiye ahasiaye utuntu duto.

    Gusa amakuru ava mu gihugu cya Tanzania ni uko iyi kipe nyuma yo gusinyisha rutahizamu w’umunya-Ghana wakiniraga Yanga, Bernard Morrison yahise imenyesha Sarpong na we akaba ari rutahizamu w’umunya-Ghana kuba yakwishakira indi kipe kuko atakiri muri gahunda zabo.

    Nyuma y’uko Simba SC imuhakaniye, amakuru avuga ko AS Kigali yatangiye kumutekereza kugira ngo aze abe yabafasha mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup, ni mu gihe andi makuru avuga ko na Yanga bari bavuganye mbere yo kumvikana na Simba SC na yo yagarutse mu mibare.

    Andi makuru avuga ko na Rayon Sports igitekereza kuri uyu rutahizamu, gusa ibi bikazaba mu gihe komite yamwirukanye izaba itakiri ku buyobozi.

    Sarpong ashoora gukinira AS Kigali

    source http://isimbi.rw/siporo/article/simba-sc-yahakaniye-sarpong-ashobora-gusinyira-ikipe-imwe-yo-muri-kigali

  • Ku nshuro ya 2 Muhadjiri ashobora gutandukana na AS Kigali atayikiniye umukino n’umwe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko asinyiye ikipe ya AS Kigali umwaka umwe, Hakizimana Muhadjiri ashobora gutandukana n’iyi kipe atayikiniye aho ashobora kwerekeza muri Tanzania mu ikipe ya Yanga.

    Nyuma y’uko ikipe ya Yanga itandukanye n’abakinnyi bagera kuri 17 barimo n’umunyarwanda Sibomana Patrick Papy, rutahizamu Bernard Morrison werekeje muri Simba SC, Yanga yatangiye kwiyubaka.

    Mu bakinnyi iyi kipe ishaka nk’uko ibinyamakuru byo muri Tanzania birimo kubitangaza, hari na rutahizamu w’umunyarwanda uherutse gusinyira ikipe ya AS Kigali, Hakizimana Muhadjiri.

    Uyu musore ni umwe mu bo iyi kipe irimo gushakisha kugira ngo ajye kubafasha mu gushaka ibitego, bivugwa ko barimo gufashwa na mukuru we Haruna Niyonzima uri no mu Rwanda mu kiruhuko.

    Nyuma y’ibiganiro birebire na Rayon Sports, tariki ya 6 Kanama, Hakizimana Muhadjiri yasinyiye AS Kigali, ariko akaba yaratangaje ko gahunda zo kujya hanze zitarangiye ahubwo yasinyiye iyi kipe kugira ngo agire aho abarizwa kuko yanabonaga iminsi irimo kugenda kandi amakipe yo hanze atarimo yihutisha ibintu.

    Muhadjiri aramutse atandukanye na AS Kigali atayikiniye ntibyaba ari ubwa mbere kuko no muri 2016 yari yasinyiye iyi kipe ya AS Kigali avuye muri Mukura VS ariko ntiyayikinira ahubwo yahise yerekeza muri APR FC.

    Muhadjiri yari aherutse gusinyira AS Kigali

    source http://isimbi.rw/siporo/article/ku-nshuro-ya-2-muhadjiri-ashobora-gutandukana-na-as-kigali-atayikiniye-umukino-n-umwe

  • Ishusho y’urwego rw’imari mu Rwanda muri ibi bihe bya Coronavirus #rwanda #RwOT

    Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwihagazeho mu bihe bitoroshye bya Coronavirus, bitewe n’ingamba zafashwe na leta.
  • Gatsibo: Polisi yafashe uwakwirakwizaga urumogi mu baturage #rwanda #RwOT

    Tariki ya 12 Kanama nibwo Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi yafashe umugabo wari ufite udupfunyika 300 tw’urumogi yacuruzaga mu baturage. Yafatiwe mu Murenge wa Kiramuruzi mu kagali ka Ndatemwe mu mudugudu wa Bidudu.