Category: Uncategorized
-
Uko ibimenyetso bya Coronavirus bikurikirana mu kugaragara ku wayanduye #rwanda #RwOT
Abashakashatsi bo muri University of Southern California, basohoye inyigo nshya yerekana uko ibimenyetso bya Coronavirus bigenda bikurikirana mu kugaragara ku muntu wayanduye. -
Kigali : Isoko rya Nyarugenge n’iryo kwa Mutangana yabaye afunzwe #rwanda #RwOT

Mu minsi itatu gusa abantu 219 biganjemo abakuwe mu isoko rya kijyambere rya Nyarugenge, iryo kwa Mutangana no muri Minisiteri zitandukanye basanganywe Coronavirus.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko isesengura rigaragaza ko hariho ugutezuka mu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, aho mu masoko amwe n’amwe abantu batambara udupfukamunwa, abandi bakatwambara nabi ndetse ntibanakarabe uko bikwiriye.
Yagize ati “Kubera n’imiterere y’akazi ko mu isoko, ukuntu abantu baba baganira, abacuruza n’abagura, ugasanga abantu bicaye bateye intebe bari kuganira umwe ku wundi, nk’aho nta kibazo na gito gihari cy’uburwayi bwa COVID-19, begeranye umuntu umwe ku wundi, bavuga, nta kibazo bafite nk’aho COVID-19 itariho.”
Yatangaje ko kuva mu kwezi gushize, byatangiye kugaragara ko mu masoko harimo ikibazo ku bakarani bafasha abacuruzi n’abakiliya, baraburirwa ariko ntibakomeza kubahiriza amabwiriza.
Ati “Hari ikibazo cyo kwirinda ubu burwayi ndetse hari abo wumva basa n’aho batemeranya natwe ku mabwiriza tubabwira ko iyi ndwara yica, ni nk’aho hari abatemera ubukana bw’iyi ndwara.”’
Dr Ngamije yavuze ko atari ngombwa ko iyi ndwara yica abantu benshi kugira ngo abandi bumve ko ikomeye ndetse ko bidakwiye ko abantu bajya impaka ku bukana bwayo ku buryo umuntu ahitamo kujenjeka kugeza yanduye.
Nyuma yo kubona ukuzamuka kudasanzwe kw’imibare y’abanduye Coronavirus, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafashe umwanzuro wo gufunga isoko rya Nyarugenge n’iryo kwa Mutangana i Nyabugogo mu minsi irindwi.
Itangazo ryashyizweho umukono na Rubingisa Pudence uyobora Umujyi wa Kigali, rimenyesha abakorera muri ayo masoko n’abayagana ko ‘guhera tariki ya 17 Kanama kugeza tariki 24 Kanama 2020, Isoko ryo kwa Mutangana, inyubako ikoreramo Isoko rya Kigali City Market n’amaduka ari mu nkengero zayo bifunzwe.’
Akarere ka Nyarugenge gafatanyije n’abayobora Isoko ryo kwa Mutangana baramenyesha abarikoreramo ahandi hateganyirijwe ibikorwa by’ubucuruzi bw’ibiribwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Nyirarukundo Ignatienne, yabwiye RBA ko imikorere mu masoko igiye guhinduka mu buryo bwihariye akaba ashobora kwimurirwa mu nkengero z’Umujyi wa Kigali.
Yagize ati “Twabajyana nko ku Giticyinyoni n’ahandi, kugira ngo bigabanye uwo mubyigano hagati mu mujyi.”
Umujyi wa Kigali wijeje abacuruzi bafite ibicuruzwa bishobora kwangirika biri muri ayo masoko ko bahabwa igihe kugira ngo babikuremo. Ni igikorwa kizaba hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.
Mu rwego rwo gukurikirana abahuye n’abanduye, biteganyijwe ko abakorera muri ayo masoko bazapimwa Coronavirus ndetse aho bakoreraga hagaterwa imiti.
Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda, hamaze kuboneka 2453 banduye mu bipimo 334 270 bimaze gufatwa, 1648 barayikize mu gihe 797 bakiri mu bitaro naho umunani bitabye Imana.

-
Minaloc yaburiye abanyakigali nyuma y’uko abantu 219 banduye COVID-19 mu minsi itatu #rwanda #RwOT

Kugeza kuri iki Cyumweru abamaze gusangwamo ubu burwayi mu Rwanda bari bageze ku 2453 barimo 101 bagaragaye kuri iki Cyumweru.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Mujyi wa Kigali ariho hakomeje kugaragara ubwandu bushya cyane cyane mu masoko ya Nyarugenge no kwa Mutangana ndetse no mu nzego zitandukanye zirimo na minisiteri.
Minaloc ibinyujije kuri Twitter yongeye gukebura abanyakigali, ivuga ko badakwiriye kujenjekera icyorezo.
Yagize iti “Mu minsi itatu ishize mu Rwanda habonetse abanduye COVID19 bagera kuri 253, barimo 219 babonetse muri Kigali gusa Banyakigali, tureke kujenjeka.”
Minaloc yakomeje yibutsa abaturage amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, kandi ko kutayubahiriza ari uguhungabanya umutekano.
Bati “Duhagurukire kurwanya Koronavirusi, ntugende udafite agapfumamunwa,nta gucaracara nyuma ya saa 21:00, nta kugenda twegeranye, nta kujya ahantu hafunze turi benshi, nta kujya mu tubari kandi twirinde ingendo zitari ngombwa.Kutubahiriza amabwiriza ni uguhungabanya umutekano.”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, kuri iki Cyumweru yavuze ko isesengura rigaragaza ko hariho ugutezuka mu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, aho mu masoko amwe n’amwe abantu batambara udupfukamunwa, abandi bakatwambara nabi ndetse ntibanakarabe uko bikwiriye.
Dr Ngamije yavuze ko atari ngombwa ko iyi ndwara yica abantu benshi kugira ngo abandi bumve ko ikomeye ndetse ko bidakwiye ko abantu bajya impaka ku bukana bwayo, ku buryo umuntu ahitamo kujenjeka kugeza yanduye.
Nyuma yo kubona ukuzamuka kudasanzwe kw’imibare y’abanduye Coronavirus, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafashe umwanzuro wo gufunga isoko rya Nyarugenge n’iryo kwa Mutangana i Nyabugogo, mu minsi irindwi.
-
Ibice by’i Kigali, Nyamasheke na Nyamagabe byakuwe muri Gahunda ya Guma mu rugo #rwanda #RwOT

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase kuri uyu wa 16 Kanama 2020, rigaragaza ko icyemezo cyo gukura utu duce muri gahunda ya Guma mu Rugo cyafashwe nyuma y’ubusesenguzi bwakozwe n’inzego z’ubuzima harebwa uko icyorezo gihagaze.
Mu duce twasubijwe mu bihe bisanzwe harimo imidugudu ya Indamutsa, Intiganda na Tetero yo mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge.
Mu Karere ka Nyamasheke, utugari twose turimo Mubuga, Gitwa, Butare na Jarama two mu Murenge wa Gihombo natwo twakuwe mu rugo.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yabwiye RBA ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gusanga nta bwandu bushya bukiboneka.
Yagize ati “Gahunda ya Guma mu rugo yavanyweho mu Murenge wa Gihombo muri Nyamasheke kuko nta barwayi bashya bakihaboneka.”
Itangazo rya Minaloc kandi ryagaragaje ko i Nyamagabe ho Akagari ka Kigeme (ukuyemo Umudugudu wa Gakoma) mu Murenge wa Gisaka n’Akagari ka Ruhunga mu Murenge wa Kibirizi natwo twakuwe mu rugo.
Rigira riti “Umudugudu wa Gakoma ukomeza gahunda ya Guma mu Rugo kugeza isesengura ry’inzego z’ubuzima rigaragaje ko nta cyorezo cya Coronavirus kikihagaragara.”
Abaturage batuye mu mudugudu wagumishijwe mu rugo bibukijwe ko bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza abigenga.
Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus muri ako gace, inzego z’ibanze n’iz’umutekano zasabwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yagenwe.
Mu kiganiro cyo kuri iki Cyumweru cyagarutse ku ngamba zo kurwanya Coronavirus mu Mujyi wa Kigali, Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yashimangiye ko buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we mu guhangana n’iki cyorezo.
Yakomeje ati “Nta muntu ukwiye kuba icyuho cy’indwara, ukemera ko umuntu utubahirije amabwiriza akomeza kurebererwa. Koresha umuti, hwitura mugenzi wawe. Si ukuvuga ngo nabitunganyije, abandi bibwirize, na we bikugiraho ingaruka.”
Abanyarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yatanzwe n’inzego z’ubuzima ndetse hagira ugaragaza ibimenyetso birimo gukorora, guhumeka bigoranye cyangwa ubonye ubifite agahamagara umurongo utishyurwa wa 114.
-
Kigali : Umugore waranguzaga urumogi mu baturage yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu karere Nyarugenge, Chief Inspector of Police (CIP) Theogene Kariwabo yavuze ko kugira ngo Musabyimana afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari bafite amakuru ko acuruza urumogi.
Ati “Abaturage baturanye nawe mu murenge wa Kimisagara mu mudugudu w’amahoro nibo baduhaye amakuru noneho abapolisi bakorana na bamwe mu baturage bajyayo nk’abakiriya bamubwira ko bashaka urumogi, bagezeyo basanga afite udupfunyika 5082.”
CIP Kariwabo yaboneyeho gukangurira abayobozi mu nzego z’ibanze kujya bashishoza ku baturage bari mu midugudu bayobora kuko uyu wafashwe yari amaze ukwezi kose aba mu mudugudu bitazwi.
Ati “Uyu mugore avuga ko yavuye mu karere ka Rubavu aza kuba muri Kimisagara mu kagari ka Kimisagara mu mudugudu w’Amahoro. Yahabaga abayobozi batabizi, akaba yacuruzaga utuntu tw’imboga n’imbuto iwe mu rugo mu rwego rwo kujijisha kugira ngo acuruze urumogi. Turakangurira abayobozi ku midugudu, amasibo kujya bagira ikaye y’abashyitsi bakamenya abashyitsi ndetse n’abaje gutura.”
Musabyimana yavuze ko urumogi yaruzanirwaga n’umuntu warukuraga i Rubavu ariko nawe mu minsi ishize yarafashwe ubu afungiye muri gereza ya Nyakiriba.
CIP Kariwabo yashimiye abaturage batanze amakuru, asaba n’abandi kujya bafatanya na Polisi mu kurwanya ibyaha.Yabagaragarije ko ibiyobyabwenge aribyo ntandaro y’ibindi byaha byose ndetse bikabaviramo gufungwa.
Uyu mugore aje akurikira irindi tsinda ry’abantu bakwirakwizaga urumogi mu mujyi wa Kigali baherutse gufanwa ibiro 10 by’urumogi n’udupfunyika 13,200 byose bafatiwe mu karere ka Gasabo.
Musabyimana yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara.
Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
-
Umutoza wa Rayon Sports ashobora guhura n’ihurizo rikomeye #rwanda #RwOT

Guy Bukasa umutoza mushya w’ikipe ya Rayon Sports ashobora guhura n’ihurizo ryo gutoranya abakinnyi 25 iyi kipe izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2020-2019.
Ku munsi wo ku wa Gatandatu ubwo habaga umwiherero w’ikipe ya Rayon Sports wahuje abakinnyi, abatoza n’ubuyobozi havuzwe ko iyi kipe ifite abakinnyi barenga 40 kandi abagomba gushakirwa ibyangombwa(license) bazakina icyiciro cya mbere ari 25.
Ibi byatangajwe na Munyakazi Sadate, perezida wa Rayon Sports ubwo yaganiraga na Rwanda Magazine.
Yagize ati“hano twari duhari turi abakinnyi barenga 41 kongeraho abakinnyi 3 bazaturuka hanze bataraza, kongeraho Soter utabashije kuboneka kubera impamvu yadutangarije, urumva rero ikipe yose irahari ahubwo dufite abakinnyi benshi ni na byo twabwiye abakinnyi hano, abakinnyi 44 gushakamo license z’abakinnyi 25 bizaba ari akazi gakomeye cyane.”
Ibi bishobora kuzaba ihurizo ndetse n’akazi gakomeye ku mutoza mushya wa Rayon Sports, Guy Bukasa kuba yatoranya abakinnyi 25 mu bakinnyi barenga 40 iyi kipe ifite.
Si umutoza gusa kuko n’abakinnyi na bo bafite akazi gakomeye cyane ko gukora kugira ngo bazabashe gutoranywa mu bakinnyi 25 iyi kipe izifashisha mu mwaka utaha w’imikino wa 2020-2021 uteganyijwe gutangira mu mpera z’Ukwakira 2020.
Guy Bukasa ashobora guhura n’akazi katoroshyesource http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-ashobora-guhura-n-ihurizo-rikomeye-4294
-
Tonzi yasohoye indirimbo nshya yise “Gumana Nanjye” #rwanda #RwOT

Umuhanzikazi Uwitonze Clementine uzwi ku izina rya Tonzi akaba yaramamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Gumana Nanjye” ashimira Imana anayisaba kumuba hafi.
Mu kiganiro yagiranye n’IGIHE,Uyu muhanzikazi yavuze ko yakoze iyi ndirimbo ari nk’isengesho ry’ibyo yifuza mu buzima bwe bwa buri munsi.
Ati “Ni indirimbo nakoze nshaka guha abantu ubutumwa burimo isengesho nifuza mu buzima bwa buri munsi. Kubana n’Imana, kugendana n’Imana mu byo nkora byose kandi mbyifuriza buri muntu uwo wariwe wese. Ni isengesho ryo kubwira Imana ko ubuzima bwanjye Itarimo ntacyo nakwishoboza.”
Umuhanzikazi Uwitonze Clementine (Tonzi)Tonzi yari aherutse gushyira hanze indirimbo zirimo iyo yise ‘Isoko’ yahuriyemo n’abandi bahanzi batandukanye ndetse na ‘Dereva’, Uragorora’ n’izindi nyinshi.
Tonzi ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo z’Imana umaze gushinga imizi haba mu Rwanda ndetse no mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Ni umwe mu bari bagize Akanama Nkemurampaka ka PGGSS yari ahuriyemo na Lion Imanzi na Aimable Twahirwa. Yamamaye cyane mu ndirimbo zo kuramya Imana cyane mu yitwa ‘Humura’ yakunzwe mu buryo buhambaye.
Video y’indirimbo “Gumana Nanjye” wayisanga hano:
Source: Igihe.com
source https://agakiza.org/Tonzi-yasohoye-indirimbo-nshya-yise-Gumana-Nanjye.html
-
Yatabawe na polisi nyuma yo gufungirwa munzu na mukase imyaka7. #rwanda #RwOT
Polisi yo muri leta ya Kano mu gihugu cya Nigeria yarokoye umusore w’imyaka 30 witwa Ahmed Aminu, ufunzwe imyaka irindwi na mukase afatanije na se umubyara.
Yakijijwe ku mugoroba wo ku wa kane n’abapolisi n’imiryango imwe iharanira uburenganzira bwa muntu ahitwa Farawa Babban Layi mu gace ka Mariri gaherereye mu gace ka Kumbotso gaherereye mu ntara ya Kano.
Nk’uko amakuru abitangaza, ababyeyi be bamubohesheje umunyururu bamufunga kubera kunywa ibiyobyabwenge.
Hateraniye hamwe ko Aminu yagiye iminsi adafite ibiryo n’amazi kandi agomba kugaburira umwanda we n’inkari kugirango abeho.

Bamwe mu baturanyi bireba muri ako karere bamenyesheje abapolisi n’itsinda ry’uburenganzira bwa muntu ibijyanye na Aminu.Amashusho y’uyu mugabo warokowe yagiye ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu i Kano, yerekana uburyo abapolisi bamukuye mu kato yari afungiyemo imyaka irindwi.
Umuvugizi wa polisi, DSP Abdullahi Haruna, yemeje ibyabaye, avuga ko iperereza ku mpamvu yatumye afungwa ryatangiye.
Avuga ku byabaye, Shehu Ibrahim uharanira uburenganzira bwa muntu yavuze ko Aminu yafunzwe n’ababyeyi be akekwaho kuba yaratangiye kunywa itabi kandi ko yari anywa ibiyobyabwenge.
The post Yatabawe na polisi nyuma yo gufungirwa munzu na mukase imyaka7. appeared first on KASUKU MEDIA.
source https://kasukumedia.com/yatabawe-na-polisi-nyuma-yo-gufungirwa-munzu-na-mukase-imyaka7/
-
Eric Nshimiyimana ntiyemeranya n’abavuga ko atahiriwe n’urugendo rwo gutoza #rwanda #RwOT

Umutoza w’ikipe ya AS Kigali ntiyemeranya n’abavuga ko atahiriwe n’ubutoza nk’uko yahiriwe ari umukinnyi, ni mu gihe ahamya ko hari byinshi afite byo gukora.
Eric Nshimiyimana ni izina rizwi muri ruhago y’u Rwanda cyane ari umukinnyi aho yakiniye APR FC akayihesha ibikombe, ni umwe mu bakinnyi bafashije ikipe y’igihugu kubona itike y’igikombe cy’Afurika ndetse anakina iki gikombe cya 2004 kimwe rukumbi yitabiriye.
Nyuma yo gusoza gukina muri 2005, Eric Nshimiyimana yinjiye mu mwuga wo gutoza kugira ngo arebe ko ibyo yakoze ari umukinnyi yanabikora ari umutoza.
Yanyuze mu makipe atandukanye nka APR FC ari umwungiriza aza no kuyibera umutoza mukuru w’agateganyo, yatoje Isonga, AS Kigali, Kiyovu Sports ndetse yanabaye umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi.
Muri aya makipe yose yatoje, uyu mutoza ashinjwa kuba atarigeze yegukana igikombe gikomeye nka shampiyona cyangwa igikombe cy’Amahoro, igikombe afite gifatwa nk’igikomeye ni icya Super Cup yegukanye umwaka ushize wa 2019 atsinze Rayon Sports.
Ngo aracyafite igihe cyo gutoza n’ibyo atarakora azabikoraMu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Eric Nshimiyimana avuga ko atemeranya n’abantu bavuga ko atahiriwe no gutoza kuko we abona ibintu bigenda neza.
Yagize ati“nibaza ko abantu baba bashaka wenda gufata ibintu uko bitari, sindatoza basi ngo ngere ku rwego rwo hejuru, nabaye umutoza wungirije imyaka igera kuri 6, sindamara imyaka 10 ndi umutoza mukuru urumva ko hari byinshi byo gukora kandi nzabikora, ibyo bavuga siko mbibona.”
Ngo shampiyona si buri wese uyegukana….Akomeza avuga ko igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro ari byo ataratwara ariko ngo nabyo azabitwara n’ubwo shampiyona idatwarwa na buri wese.
Yagize ati“ni shampiyona n’igikombe cy’Amahoro ntaratwa ariko hari andi marushanwa twakinnye natwaye, negukanye Super Cup, icyo bavuga ni shampiyona ariko shampiyona se ni bangahe bamaze kuyitwara mu Rwanda? Ni ikipe 2, utagize amahirwe yo kuzitoza ni Rayon Sports na APR FC na Atraco yigeze kugitwara, kandi ni inzira umuntu arimo kandi nta n’ubwo wavuga ko ndangije gutoza ndacyafite n’indi myaka irenga 10.”
Akomeza avuga ko ari inzira ndende umuntu aba akeneye abamushyigikira n’ubwo rimwe na rimwe hari ababa bamuca intege.
Eric Nshimiyimana muri 2008 yari umutoza wa AS Kigali, 2009-2010 Amavubi, 2013-2014 na bwo yari umutoza w’Amavubi, 2014 yagizwe umutoza wa Kiyovu Sports, muri uwo mwaka yahise yerekeza muri AS Kigali ayitoza kugeza 2018, yongeye kuyigarukamo 2019 akaba akiyitoza.
Yegukanye igikombe cya Super Cup -
Rwatubyaye na Yannick Mukunzi ntibahiriwe n’impera z’icyumweru #rwanda #RwOT

Impera z’icyumweru ntabwo zahiriye amakipe y’abanyarwanda bakina hanze ya rwo, Sandavikens IF ya Yannick Mukunzi yabuze amanota 3 yuzuye mu gihe Colorado Springs ya Rwatubyaye yatsinzwe.
Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi ikina mu cyicirocya 3 muri Sweden, yari yasuye Vasulund mu mukino w’umunsi wa 12 ku munsi w’ejo, ni umukino warangiye amakipe yombi anganya 2-2. Yannick Mukunzi akaba yarakinnye iminota yose 90.
Sandvikens IF iri ku mwanya wa 6 n’amanota 19, Vasalund banganyije ni yo ya mbere n’amanota 28. Izagaruka mu kibuga tariki ya 22 Kanama 2020 ikina na Haninge.
Yannick Mukunzi na Sandvikens ntibabonye amanota 3 yuzuyeKu munsi wo ku wa Gatandatu ntabwo byagendekeye neza Colorado Springs ya Rwatubyaye Abdul mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko batsinzwe na New Mexico United 1-0 mu mukino w’umunsi wa 7. New Mexico United ni yo ya mbere n’amanota 13 mu gihe Colorado ari iya 4 n’amanota 7.
N’ubwo yari yatangiye imyitozo nyuma yo kuva mu kato, Rwatubyaye ntabwo yigeze agaragara muri uyu mukino. Izongera gukina tariki ya 23 Kanama yakira El Paso Locomotive.
Nyuma yo kuva mu kato ntaragaruka mu kibugaIndi kipe ikinamo umunyarwanda ni Waasland Beveren ya Bizimana Djihad mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, uyu munsi irakina na Standard de Leige mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona.
source http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-na-yannick-mukunzi-ntibahiriwe-n-impera-z-icyumweru