Category: Uncategorized
-
Knowless yavuze inkomoko y’izina ‘Drago’ yise Clement anahishura ko bari gutekereza gukurikiza Or – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umuhanzikazi Butera Knowless ufite izina rikomeye muri muzika Nyarwanda, yifurije isabukuru nziza y’amavuko umugabo we Ishimwe Karake Clement yise ‘Drago’ ku bw’ibikorwa amaze gukora mu muziki Nyarwanda. -
Hateguwe irushanwa ‘Capital talent competition’ rizahemba abanyempano mu kuririmba, kurapa no kubyina – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Capital Records yateguye irushanwa ryo kuririmba rizahemba abanyempano bahiga abandi mu kuririmba, kurapa no kubyina. Ni irushanwa ryiswe ‘Capital Talent competition’ rikaba rigiye kuba ku nshuro ya mbere. Eric Rukundo umugabo wa Niyitegeka Yayeli wamamaye muri Kingdom of God Ministries, ni umwe mu bayobozi ba Capital Records. -
Kamonyi/Runda: Abahinduye ingo zabo utubari, abatwimuriye mu bigunda bahawe “Gasopo” #rwanda #RwOT
Ku mugoroba w’uyu wa 31 Kanama 2020, mu Mudugudu wa Rubuye, Akagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda, abaturage baganirijwe n’umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddee, asaba buri wese kutirara no kudakerensa icyorezo cya Coronavirus. By’umwihariko, yihanangirije abacuruzi b’inzoga bahinduye ibigunda n’ingo zabo utubari kimwe n’ahandi bapimira mu buryo butemewe, babwiwe ko bahagurukiwe.
Meya Tuyizere Thaddee, yabwiye buri wese mu bitabiriye iyi nama ko urugamba rwo kurwanya ikwirakwizwa rya Coronavirus ari intambara nk’izindi zose, ko kurutsinda bisaba ubufatanye n’imbaraga za buri wese.

Muri iyi nama, hagarutswe kuri amwe mu mazina benshi mu baturage ndetse na bamwe mu bayobozi bahurizaho, y’abantu bataritandukanya no gucuruza utubari muri ibi bihe, baba abazipimira ahasanzwe, ku gasozi no mu ngo. Gusa na none wumvaga hari aho bagera bagasa n’abababwa, ntibashake kwerura ngo bavuge amazina.
Meya Tuyizere, yabwiye bamwe mu bayobozi mu nzego zibanze kuva kuri ba Mutwarasibo, abo bakorana, Mudugudu na Komite kimwe n’abandi ko umuyobozi uzafatirwa muri ibi bikorwa kimwe n’uhishira ababikora wese ko atazihanganirwa.

Tuyizere, yahaye gasopo uwo ariwe wese ukerensa iki cyorezo agashaka kungukira mu kwangiza no gushyira mu byago ubuzima bw’umunyarwanda. Yavuze ko ubuyobozi butazihanganira imikorere n’imigirire nk’iyo, asaba ko hejuru y’ibihano bisanzwe ku bafashwe bacuruza, banywekesha inzoga muri ibi bihe, ko n’akabari kazafungwa kuzageza Corona irangiye.

Mwizerwa Rafiki, Gitifu w’Umurenge wa Runda yasabye abaturage kutanyuranya n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, no kugenda bakaba intumwa kubandi. Buri muturage, yibukijwe kwirinda icyorezo cya Coronavirus no kukirinda abandi, yubahiriza kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba amazi meza n’isabune kandi kenshi, guhana intera nibura ya metero, no kubahiriza andi mabwiriza yose n’ingamba zo kwirinda harimo no kuba I saa moya z’ijoro zigomba gusanga buri wese iwe.


Mayor Tuyizere Thaddee, yasabye buri wese gutanga amakuru y’uwo ariwe wese ukora ibinyuranije n’ingamba ndetse n’amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo. Munyaneza Theogene / intyoza.com
-
Karemera Edouard wari ufungiye ibyaha bya Jenoside yaguye muri gereza muri Sénégal #rwanda #RwOT
Karemera Edouard wari ufungiye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yapfiriye muri gereza yo muri Sénégal, aho yari yaroherejwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ngo arangirizeyo ubuzima bwe bwose nyuma yo gukatirwa gufungwa burundu. -
Sima ya Prime Cement ikorerwa ku butaka bw’u Rwanda yagejejwe ku isoko (Amafoto) #rwanda #RwOT
Uruganda rwa Prime Cement Ltd ruherereye mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda rwatangiye kugeza ku isoko sima yarwo mu rugendo rwo gufasha igihugu kuyihazaho. -
Iraswa ry’umuturage wa Ngoma warenze ku bwabwiriza yo kwirinda Covid-19 ryakuruye impaka #rwanda #RwOT
Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo Umunyamabanga w’Umurenge wa Zaza, Singirankabo Jean Claude yari yatangaje ko umusore witwa Nsengiyumva Evariste yari asanzwe yarananiranye, akaba ngo yararashwe n’umupolisi wamusanze mu kabari yanarengeje amasaha yagenwe, ngo akaba yarashatse kumurwanya.
Polisi y’u Rwanda ariko yaje gutangaza mu masaha y’umugoroba ko irimo gukurikirana Umupolisi ukekwaho kurasa nyakwigendera. Polisi kuri twitter iti : “Polisi irimo gukurikirana Umupolisi ukekwaho kurasa Nsengiyumva Evariste, umuturage wo mu Murenge wa Zaza, mu Karere ka Ngoma. Ibi byabaye mu ijoro ryakeye saa mbiri n’igice ; ubwo Abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya #COVID- 19, Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane uko byagenze”.
Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gusaba Polisi ko yatangaza amazina y’uwo mupolisi nk’uko itangaza ay’abandi bakekwaho ibyaha, kandi akazagezwa imbere y’ubutabera akabihanirwa n’amategeko. Hari abakomeje kuvuga kandi ko umupolisi ufite imyitozo atari akwiye kurasa umuturage udafite intwaro kuko aba ashobora no kwirwanaho bitabaye ngombwa ko amurasa.
http://dlvr.it/RflcQ3 -
Rutsiro: Abakozi 10 bakomeje gufungwa, bane bazaburana bari hanze #rwanda #RwOT
Urukiko rw’ibanze rwa Gihango rwategetse ko abakozi 10 b’Akarere ka Rutsiro bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa Leta bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe bane bazaburana bari hanze. -
Fireman yahishuye uko umukobwa yambitse impeta yari yaratangiye kumukura ku biyobyabwenge mbere yuko ajyanwa i Iwawa #rwanda #RwOT
Umuhanzi w’injyana ya Hip hop, Uwimana Francis uzwi nka Fireman mu minsi ishize yaratunguranye agaragaza amashusho ye apfukamye n’ivi rimwe mu ruziga rw’indabo, ibizwi nko gutera ivi, yambika impeta umukobwa witwa Kabera Charlotte bateganya gushyingiranwa mu minsi ya vuba. -
Prof. Sam Rugege wayoboye Urukiko rw’Ikirenga yagizwe Umuyobozi w’Akanama Ngishwanama k’Abahuza mu manza #rwanda #RwOT
Prof. Sam Rugege wigeze kuba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yatorewe kuyobora Akanama Ngishwanama k’Abahuza mu manza zaregewe inkiko kazareberera urwego rw’abahuza 51 bigenga, bazajya bifashishwa mu gihe ababuranyi bifuje gukemura ibibazo mu bwumvikane. -
Abanyarwanda baba mu mahanga ni nk’ingabo ziri ku nkiko- Minisitiri Shyaka #rwanda #RwOT
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko Abanyarwanda baba mu mahanga ari nk’ingabo zashyiriweho kwagura umubano hagati yabo n’inshuti z’igihugu aho babarizwa.
