Category: Uncategorized

  • Umuntu wa 22 mu Rwanda yahitanwe na Coronavirus #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 10 Nzeri 2020, imibare itangazwa na Minisiteri y'ubuzima ku cyorezo cya Coronavirus uko cyiriwe gihagaze mu masaha 24 ashize, igaragaza ko hari umuntu umwe wahitanwe n'iki cyorezo ari nawe wa 22 mu bo kimaze kwica, mu gihe abantu 19 bakibasanzemo mu bipimo 2,838 byafashwe. Abakize ni 27 naho abakirwaye ni 2,105.

    Dore uko ishusho rusange yashyizwe ahagaragara na Minisante ibigaragaza;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

  • Isaha ya saa moya yimuwe, abafite imodoka bwite bemererwa kujya no kuva Rusizi #rwanda #RwOT

    Inama y'abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 10 Nzeri 2020, ikayoborwa na Perezida Kagame Paul, yemeje ko isaha ya saa moya abantu basabwaga kuba bageze mu ngo ikurwaho igasuhizwa I saa tatu nk'uko byahoze. Ingendo mu karere ka Rusizi ku bantu bafite imodoka zabo ziremewe ariko byose hubahirijwe amabwiriza n'ingamba zo kwirinda Covid-19.

    Dore uko ibyemezo byasohotse muri rusange;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

  • My Last Encounter With Rusesabagina #rwanda #RwOT

    In the words of Bob Marley, the legendary Jamaican music sensation, 'the harder they come, the harder they fall.'

    I last encountered Rusesabagina on January 10 this year in the city of San Antonio where he resides when he is not gallivanting all over the world planning his terrorist acts against his homeland. He was speaking to an audience of — un-suspecting and mostly ignorant people — during what was dubbed DREAMWEEK 2020, an audience who probably could not pin point Rwanda on the world map.

    Along with eight other patriotic Rwandans, we were there to make our presence known, but mostly to fact check this con man who has made a fortune from the genocide against Tutsi. As usual, Rusesabagina in his halting English was pontificating and fabricating facts about his alleged role in which it is alleged that he saved people.

    Before we knew it we were surrounded by hired Security who are always present at his speaking engagements. Glad and enthusiastic about speaking to non-Rwandans, Rusesabagina has always been un-comfortable when there are Rwandans in the room.

     

    The thorn in my side that day was when Rusesabagina referred to the returning Rwandan refugees after the fall of Kigali as 'invaders' who came and 'took our land and killed us.'

    I have made it my business in the last fifteen years to follow Rusesabagina at his speaking engagements at University campuses and Civic Forums, if for no other reason be witness to continued, unabashed denial and negation of the genocide against Tutsi.

    Rusesabagina's ego has gone to his head that he fantasizes he is a true hero and legend in Rwanda's history. He fabricates facts and distorts history without hesitation and never accepts unwritten questions from the audience lest he is exposed and run out of town.

    But what will do him in is openly calling for violent, armed overthrow of a democratically elected government in Rwanda — a position and theory based on a disgusting genocidal theory, always compounding that by saying 'My wife is Tutsi, so how can I be anti-Tutsi'. Those are not thoughts of a genius.

    Rusesabagina has much to answer to, and if I were him I would put off any Christmas plans he had. It is gong to be a long stay in the country he has been colluding with other genocidaires to destroy for the last two decades. Karma is sweet.

    The violent acts of the armed wing of MRCD (FLN) which he heads are well documented, and the blood they have shed and the wanton destruction of property since 2018 must not go unpunished.

    The most vociferous witness against Rusesabagina is himself, on video and audio, openly calling for murder, mayhem and insurrection in a country healing from the worst genocide of modern times.

    The other witness against Rusesabagina is his co-conspirator Faustin Twagiramungu, a man whose lips are dripping with hate and viciousness, also on tape confirming the charges against Rusesabagina. Reports out of Brussels allege Twagiramungu, like a motherless child has not stopped weeping since Rusesabagina was unceremoniously received in Kigali.

    Rusesabagina's apprehension sends a clear message to other similarly minded Rwandans bent on taking us back to the years of ethnic governance. Surely planning from the comfort of foreign capitals does not shield you from the long arm of the law. Ask Rusesabagina at Remera Police Station.

    And the contention that he was kidnapped is utter nonsense. You cannot 'kidnap' a terrorist or fugitive from justice. As Rusesabagina will soon confirm, his arrival in Kigali, much as he was not expected, was voluntary. And I don't expect it to be the last.

    The notion that because Rusesabagina holds Belgian citizenship he is immune from the laws of Rwanda is simply delusional. He is Rwandan, and his alleged crimes were committed in Rwanda, and that is where he should get his day in court.

    These charges of terrorism may not be the last for this self-styled fake hero. The Rusesabagina Foundation, which has collected hundreds of money in charitable contributions, has in all probability used those funds to support FLN's terrorist campaign against Rwanda in violation of Federal laws and The Internal Revenue Service (IRS) guidelines. Equally silly and laughable is the fact that foreigners will protect Rusesabagina, after all he is their creation. Ask Victoire Ingabire.

    There is a price to betraying Rwanda, and those engaged in adventurous suicidal pursuits do so at their own peril.

    Willis Shalita is a regular columnist with Taarifa. His views do not necessarily reflect those of Taarifa's editorial line.

  • #COVID-19: MINISANTE iravuga ko hari abarwayi barindwi barembye cyane bari kwitabwaho #rwanda #RwOT

    Ibi Minisitiri Dr Ngamije yaibvuze mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA), aho yavuze ko kugeza mu mpera z’ukwezi kwa karindwi, hari abantu bageze ku munani bapfuye, ariko muri iyi minsi ishize bakomeje kwiyongera ku buryo hari umunsi habonetseho babiri, ndetse hari n’iminsi nk’itatu buri munsi habonetseho uwapfuye.

    Yakomeje ati: “Ikindi kigaragara, abantu dufite aho tuvurira abantu b’indembe, ubu dufitemo abantu barindwi bari kwitabwaho by’umwihariko, bari mu nzu y’indembe, ibyo bintu ntabwo twigeze tubigira. Ikindi kandi harimo n’abantu badafite imyaka myinshi, umuto afite imyaka 22. Urumva yuko nitudashyira ingufu mu kurwanya kino cyorezo, n’abajyaga bakeka ko iki cyorezo ari icy’abasaza, abakecuru, ari icy’abafite izindi ndwara za karande babana nazo, sibwo bwa mbere tubivuze, ngiye kubisubiramo, iyi ndwara ntawe udashobora kwandura.”

    Yavuze ko buri wese ashobora kwandura, ku buryo ibijyanye n’imyaka ntacyo bivuze, ahubwo abantu bagomba gukaza ingamba zo kwirinda,

    Kugeza ubu abamaze gusangwamo uburwayi ni 3625, abamaze gupfa ni 15.

    Nk’uko bigaragara mu matangazo ya MINISANTE agaragaza uko ubwandu bushya bwifashe asohoka biri munsi umujyi wa Kigali niho hantu hagaragaraga umubare munini w’abagaragayeho ubwandu bushya mu munsi mike ishize, ibintu byatumye Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 26 Kanama 2020 ifata ingamba zikomeye zo guhangana na COVID-19 zirimo guhagarika ingendo z’imodoka rusange hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali ndetse no kugabanya umubare w’abakozi bakorera mu biro, aho kuri ubu muri Leta ntakurenza 30% ndetse n’amasaha yo gutaha yavanywe ku isaha ya saa tatu (21:00) z’ijoro nk’uko byari bimenyerewe bishyirwa ku isaha ya saa moya (19:00.)

    Minisitiri Dr Ngamije
  • Abarundi bavuye i Mahama bishimiye ko bageze iwabo amahoro #rwanda #RwOT

    Izo mpunzi zari zimaze imyaka itanu mu Rwanda aho zari zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, zikemeza ko u Rwanda rwazifashe neza nk’uko Hategineza Vestine abisobanura.

    Yagize ati: “Ndashimira cyane igihugu cy’u Rwanda cyatwakiriye neza, kiduha umutekano, kiduha ibyo kurya no kunywa ntitwicwa n’inzara. Ndagishimira kandi kuba kidufashije gutaha mu gihugu cyacu tugasanga imiryango yacu, Imana izakomeze gufasha u Rwamda.”

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Kayumba Olivier, yavuze ko izo mpunzi zatashye ku bushake kandi ko n’abandi bazabyifuza bazafashwa gutaha.

    Yagize ati: “Izo mpunzi ni zo zisabiye gutaha turazifasha dufatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR). Abandi na bo bazabyifuza bazafashwa batahe kandi abatabishaka tuzakomeza kubacumbikira.”

    Ku bijyanye n’ibyari bimaze iminsi bivugwa ko u Rwanda rwafashe bugwate izo mpunzi, Kayumba yagize ati: “Kuva izi mpunzi zaza mu Rwanda muri 2015, nta wifuje gutaha ngo abyangirwe. Ntabwo u Rwanda rwigeze rufata bugwate Abarundi, n’ejo mu gitondo uwashaka gutaha arabivuga tukabitegura agataha, ikibazo cyari cyatugoye ni icya Covid-19 dushakisha uburyo tuzabatwara mu modoka.”

    Akomeza avuga ko mu nkambi ya Mahama hasiyayeyo impunzi z’Abarundi zigera ku 71,000 bakaba barimo gutegura uko abandi basabye gutaha bagenda, gusa ngo bigenda gahoro kuko u Burundi buvuga ko bufite ubushobozi bwo kwakira itsinda ry’abantu batarenga 500 baziye rimwe.

    Umuyobozi wungirije wa UNHCR mu Rwanda, Aboubacar Bamba, yavuze ko iyo ari intambwe nziza.

    Yagize ati “Kuba iri tsinda ry’abantu 493 ritashye iwabo kandi bakakirwa neza, ni intambwe nziza. Igikorwa cyagenze neza, abayobozi ku mpande zombi bari babiteguye neza, nizera ko no ku bandi bazashaka gutaha ari ko bizagenda.”

    Ku ruhande rw’u Burundi, izo mpunzi zakiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, aho yazibwiye ko mu gihugu cyabo ari amahoro anabaha ibendera ry’igihugu nk’ikimenyetso cy’uko bagarutse iwabo, bakiriwe kandi n’abandi baturage babakomeye mu mashyi babagaragariza ko babishimiye.

  • INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA KWIZERA Jacques RUSABA GUHINDUZA IZINA #rwanda #RwOT

    Yasabye uburenganzira bwo kongera izina MBARUSHIMANA mu mazina asanganywe KWIZERA Jacques akitwa KWIZERA MBARUSHIMANA Jacques mu Irangamimerere;

    Impamvu atanga ni uko izina MBARUSHIMANA ari izina rya se umubyara akaba ashaka kuryitwa nk’izina ry’umuryango;

    Akaba asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko kongera izina MBARUSHIMANA mu mazina asanganywe KWIZERA Jacques bityo akitwa KWIZERA MBARUSHIMANA Jacques mu gitabo cy’Irangamimerere kirimo Inyandiko ye y’Ivuka.

  • Ubu igihe cyo kwigisha, icyo kugira abantu inama cyararangiye – John Bosco Kabera #rwanda #RwOT

    CP John Bosco Kabera avuze ibi nyuma y’uko kuri uyu wa 27 Kanama 2020 wari umunsi wa mbere wo kubahiriza amabwiriza aherutse gushyiraho n’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 26 Kanama 2020, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, igashyiraho ingamba nshya zo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, aho muri izo ngamba harimo ko abantu bose bagomba kugeza saa moya z’ijoro (19:00) bamaze kugera mu ngo zabo.

    CP Kabera yavuze ko ijroro ry’umunsi wa mbere ryari rigoye aho abantu bamwe batubahirije amabwiriza Leta yashyizeho, ndetse bamwe bahanwe. Aha yavuze ko impamvu byari bikomeye ari uko wari umunsi wa mbere kandi igihe cyose impinduka zikunda kugora abantu kugira ngo bahite bazakira.

    Yagize ati: “Iri joro byari bikomeye! Byari bikomeye kubera ko bwari ubwa mbere kandi buri gihe mu minsi ya mbere ya buri kiciro ikunda kugora abantu, kandi erega impinduka ikunda kugora abantu niyo yaba ari iyo kubarinda akaga.”

    Yavuze ko kandi ibi byatewe n’uko hari abamenye uko ingamba ziteye ariko ntibigere bateganya uburyo ibintu byabo bikorwa ku gihe ngo banateganye igihe bagomba kuba batashye, aha ngo hakiyongeraho n’abantu batumva (abagira umutwe uremereye).

    Yagize ati: “Ikindi cyatumye bikomera ni ubuteganye buke. Umuntu akaba yumvise uko ingamba ziteye ariko muri gahunda ze ntashyiremo uko ari buze kutazibangamira, ngo ateganye hakiri kare uko gahunda ze zitaza kugongana n’ingamba Leta imusaba. Indi ngingo ituma ibintu bikomera ni abantu batumva. Aba bantu bose, muri izi ngeri zose baraye bagaragaye muri iri joro, ku ikubitiro.”

    CP Kabera yakomeje avuga ko Polisi ibaburira ikabasaba kwitwara neza, aho baramutse bubahirije aya mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cya COVID-19 Abaturarwanda babasha kugitsinda.

    Gusa avuga ko abantu badashaka kumva ngo bubahirize amabwiriza yose Leta yashyizeho, bagiye kuzajya bahabwa ibihano bikarishye ngo ndetse n’amande bacibwaga agiye kongera mu rwego rwo kugora ngo bibabere isomo rikomeye.

    Yagize ati: “Ndashaka kubwira Abanyarwanda badakurikiza ariya mabwiriza ko amande twabacaga agiye kongerwa! Sindi bukubwire umubare wayo ariko araza kuzamurwa cyane k’uburyo umuntu ari busigare ariwe uhitamo. Ubu ni ikibazo cyo guhitamo kuko aho ibintu bigeze n’uburyo isesengura riba ryarakozwe, bigaragaraza ko ibintu bikomeye n’ubwo hari ababikerensa. Abarenga ku masaha yemewe y’ingendo, ibyo birabareba! Ibyemezo twabafatiraga bigiye kuvugururwa n’amande araza kongerwa kandi n’ibinyabiziga byabo turabifunga.”

    CP Kabera yagarutse ku bafashe ahantu bakagenda bahahindura utubari rwihisha na hamwe mu mahoteli usanga bica nkana amabwiriza yo kwirinda COVID-19, aho yavuze ko polisi igiye kujya ihagera ikahafunga ndetse na nyiraho bagahita bamuca amande nta kumugira inama birimo.

    Yagize ati: “Abacuruzaga inzoga barahinduye ahantu akabari cyangwa mu mahoteli aho wasangaga abantu bica gahunda zo kwirinda COVID-19, ubu nitujya tuhagera ni uguhita tuguca amande, nta byo kukugira inama. Ingaruka zizajya zihita zikugeraho ako kanya. Ubu igihe cyo kwigisha, icyo kugira abantu inama cyararangiye.”

    Kugeza ubu abamaze gusangwamo ubwandu bw’icyorezo cya COVID-19 ni 3672, abitaweho n’ingego zishinzwe Ubuzima bagakira ni 1863, abakirwaye ni 1794, naho abo kimaze guhitana ni 15.

    Munsi mike ishize mu umujyi wa Kigali niho hantu hagaragaye umubare munini w’abagaragayeho ubwandu bushya bw’iki cyorezo, ibintu byatumye Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 26 Kanama 2020 ifata ingamba zikomeye zo guhangana na COVID-19 zirimo guhagarika ingendo z’imodoka rusange hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali ndetse no kugabanya umubare w’abakozi bakorera mu biro, aho kuri ubu muri Leta ntakurenza 30% ndetse n’amasaha yo gutaha yavanywe ku isaha ya saa tatu (21:00) z’ijoro nk’uko byari bimenyerewe bishyirwa ku isaha ya saa moya (19:00.).

    Gusa nk’uko Polisi y’u Rwanda nka rumwe mu nzego zishinzwe gukurikirana iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba Leta yashyizeho ibitangaza, hari abantu bamwe usanga batubahiriza ayo mabwiriza nyamara iriyo gisubizo kirambye cyo guhangana n’iki cyorezo cya COVID-19 gihangayikishije Isi yose muri rusange.

  • Rubavu: Polisi yafashe abagera kuri 30 bakoraga ubucuruzi bwa magendu #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abo bacuruzi bari bafite imifuka 12 y’amabalo y’imyenda n’ibiro 497 by’imyenda ya caguwa, ibiro 357 by’inkweto za caguwa ndetse bari bafite inzoga za likeri (liquors).

    Bari banafite imifuka 8 irimo amasashe ndetse n’imifuka 321 irimo amavuta yo kwisiga atemewe mu Rwanda.

    CIP Karekezi yavuze ko abo bacuruzi ba magendu bafashwe ahagana saa 5:30 za mugitondo barimo kwinjira mu Rwanda banyuze mu nzira za magendu banyuze mu mudugudu wa Murambi, kagari ka Buhaza mu murenge wa Rubavu. Ibyo bicuruzwa bikaba byavanwaga mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

    Yagize ati: “Bariya bacuruzi ba magendu bafashwe bakimara kwinjira ku butaka bw ‘u Rwanda, bafashwe n’inzego z’umutekano ziri mu kazi k’umutekano.”

    Aba bafashwe nyuma y’umunsi umwe ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro rifashe imifuka 3 irimo amavuta yo kwisiga atemewe banyuze mu kiyaga cya Kivu.

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yavuze ko benshi mu bafatirwa muri ibyo bikorwa baba bahawe akazi, ibicuruzwa ntibiba ari ibyabo.

    Yaburiye abantu bijandika muri ibyo bikorwa bitemewe ababwira ko inzego zitandukanye zahagurukiye kubirwanya.

    Yagize ati: “Polisi irimo gukorana n’izindi nzego z’umutekano, amakoperative y’abarobyi ndetse n’abaturage mu guhanahana amakuru ku bucuruzi bwa magendu ari nabyo bidufasha mu bikorwa byacu mu gufata abo bantu.”

    Itegeko ryo mu bihugu byo mu karere k’Iburasirazuba ingingo ya 199 ritanga uburenganzira bwo gufatira ibicuruzwa bya magendu ndetse bigatezwa cyamunara.

    Itegeko No 17/2019 ryo kuwa 10/08/2019 rivuga ko bitemewe gukora, gutumiza mu mahanga, gukoresha no gucuruza amasashe ndetse n’ibindi bikoresho bikoze muri pulasitike bikoreshwa inshuro imwe.

    Ingingo ya 12 ivuga ko ufatanwe amasashe n’ibindi bikoresho bya pulasitike bikoreshwa inshuro imwe acibwa amande n’ubutegetsi, amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300,000.

  • Paul Rusesabagina wari umuyobozi mukuru wa FLN nawe birangiye atawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ni bwo Paul Rusesabagina yeretswe itangazamakuru ku cyicaro cya RIB mu Mujyi wa Kigali, aho RIB yavuze ko yafashwe biturutse ku bufatanye bw’u Rwanda n’amahanga.

    RIB yavuze akekwaho kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe nabahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

    Hari hashize igihe Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera kugirango abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage binzirakarengane, b’abanyarwanda …mu duce dutandukanye tw’uRwanda turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Kuboza 2018.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye abanyamakuru ko Rusesabagina yafashwe mu bufatanye n’ibihugu byinshi ariko ntiyigeze abivuga ku mpamvu yise inyungu z’ubutabera kuko ibyo akekwaho bikiri mu iperereza.

    Yagize ati: “Ntabwo twavuga ibyo bihugu ngo tuvuge aho yafatiwe kuko biracyari mu iperereza. Ariko iperereza nirirangira tuzababwira byose.”

    Dr Murangira yavuze ko RIB itanga ubutumwa ku bantu bose bari hanze y’u Rwanda mu bikorwa byo guhungabanya umutekano, ko mu gihe kidatinze nabo bazafatwa.

    Yagize ati: “Turababwira ko ukuboko k’ubutabera ntaho kutagera. Abo nabo mu minsi mike bazafatwa, ubushobozi burahari, ubushake burahari ndetse n’ubufatanye n’ibindi bihugu kuko ubu nta gihugu na kimwe gishyigikiye ko abantu bapfa mu bindi bihugu, n’abandi nabo bazafatwa kuko nta muntu wakwica abanyarwanda ngo yidegembye ngo yumve ko atafatwa. Ukuboko k’ubutabera ni kurekure tuzamugeraho nawe.”

    Rusesabagina wanagarutsweho muri Film Hotel Rwanda igaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yamugize icyatwa ko yarokoye Abatutsi benshi bari bahungiye muri Hotel des Mille Collines nyamara yaritwaye nabi kuko yakaga abantu amafaranga kugira ngo abarokore.

    Ni filimi yashenguye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kubona iriya film igaragaza Paul Rusesabagina nk’intwari nyamara aho yabaga i Burayi yarahakanaga akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uyu mugabo yakunze kugarukwaho mu manza z’abakurikiranyweho guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka Nsabimana Callixte alias Sankara uri kuburanishwa mu Rwanda ku byaha birimo kurema imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Ubwo uyu wari wariyise Majoro Sankara yafatwaga, Paul Rusesabagina yavuze ko bataciwe intege n’ifatwa ry’umuvugizi w’uriya mutwe wagabye ibitero mu Rwanda.

    Ubu Paul Rusesabagina acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Police ya Remera mu gihe hagikorwa iperereza kubyo akurikiranyweho hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko y’ikurikirana byaha.

  • Perezida Kagame yabaye nk’ukomoza ku buryo Rusesabagina yageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umukuru w’igihugu yavuze ko nta kibazo afite kuri Rusesabagina uvugwa ko yarokoye abantu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ko azabazwa ubwicanyi bwakozwe n’abarwanyi ba FLN b’ihuriro ry’amashyaka ryitwa MRCD, riyoborwa na Rusesabagina.

    Muri icyo kiganiro Perezida Kagame yasobanuye ibintu bitatu kuri Rusesabagina, bijyanye no kugirwa intwari kwe muri filime yiswe 'Hotel Rwanda’, ibyaha aregwa ndetse n’uburyo yagejejwe mu Rwanda.

    Avuga ko hari Rusesabagina witiriwe ibintu, byaba ari byo cyangwa atari byo, bijyanye n’uko yakijije abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Hoteli Mille Collines biragenda bimuha izina ko ari igitangaza ndetse akina n’amafilime ajyanye na byo.

    Perezida Kagame avuga ko ibyo bifite amateka yabyo kuko ngo hari abantu bari muri Hoteli icyo gihe bavuga ko yakijije abantu, ndetse n’ingabo za LONI zari mu Rwanda muri 1994 (MINUAR) icyo gihe na zo zanabivugaho, ibyo nta wabitindaho.

    Yagize ati: “Wenda ntibanamubajije bahisemo abantu bamuha izina, ariko ibyo ntabwo nabitindaho, ntabwo bikunze kuntwarira umwanya, yaba yarigize igitangaza cyangwa barakimugize bitari byo, izo ni izindi mpaka kandi zirahari, bifite uko byasobanurwa ubwabyo. Kuri ibyo, impamvu ntajya muri izo mpaka ni uko ibyabaye, wenda bamwitirira ibitari byo, nta n’ubwo ari icyaha twashingaho urubanza.”

    Ikibazo Perezida Kagame abona kuri Rusesabagina ngo ibimuvugwaho byamuhesheje kuba umuntu ushaka guhindura ubuzima bw’igihugu ariko amena amaraso, afatanyije na bamwe mu Banyarwanda n’abanyamahanga.

    Perezida Kagame ati: “bashobora kuba banavuga ko icyo bagamije ari cyiza, ari uguhindura u Rwanda kuko ngo rutameze neza, ariko uburyo bakoresha ni ubwo kwica abantu, hari ibyitwa FLN na MRCD byose hamwe (Rusesabagina) akitwa ko ari umuyobozi wabyo, akitirirwa ibikorwa by’iyo mitwe kandi akabyigamba. Abantu bicwa muri Nyaruguru, abicwa muri Nyamagabe n’ahandi ku nkengero za Nyungwe, (ibitero) bigaturuka mu Burundi bikinjira mu Rwanda, akabyigamba, aho hari ikibazo agomba gusubiza, amaraso y’Abanyarwanda afite ku ntoki, ibyo ni ibigomba gusubizwa byanze bikunze.”

    Perezida Kagame avuga ko ibi bikorwa Rusesabagina yabigiyemo kuva mu myaka 10 ishize, bijyane no kugambanira u Rwanda no kwica Abanyarwanda binyuze mu mitwe yitwara gisirikare yose avuga ko ayobora.

    Umukuru w’igihugu yakomereje ku buryo Rusesabagina yageze mu Rwanda, aho avuga ko nta muntu wamushimuse nk’uko byagiye byandikwa mu mbuga za murandasi, ahubwo ko yageze mu Rwanda ari we umeze nk’uwizanye.

    Perezida Kagame ati: “ariko uwanabwira abantu ko ari we wizanye ubwo urubanza rwaba ruri kuri nde! Ushobora kwizana ubishaka, uzi n’icyo ukora icyo ari cyo, ushobora kwizana wabeshywe ukisanga hano, ubwo icyaha ni icyo kubeshya gusa ntabwo ari ikindi kibazo, kuva aho yavuye kugera hano nta cyaha na kimwe cyigeze gikorwa hagati aho.”

    Perezida wa Repubulika avuga ko hari ibyo inzego zishinzwe gushaka abanzi b’u Rwanda zishobora kuba zakora binyuranyije n’amategeko y’ahantu runaka bikavamo urubanza, ariko ko hari n’ibindi umuntu atasangamo inenge ahubwo ikosa rikaba irya nyir’ubwite.

    Yavuze ko Rusesabagina yaje asanga Callixte Nsabimana wari umuvugizi w’inyeshyamba (FLN) z’ihuriro ry’imitwe ya MRCD iyoborwa na Rusesabagina, bose hamwe n’abandi bafashwe bakazagera igihe bakicarana mu nkiko, bagatangira gushinjanya.