Category: Uncategorized

  • Kuki u Rwanda rukeneye Poltiki igenga ibitabo? #rwanda #RwOT

    Kunoza ibikorwa by’abanyamwuga runaka, iteka bigira imirongo bigenderaho ishyizweho n’urwego rubifitiye ububasha. Iyo mirongo ngenderwaho twayita Poltiki ngenderwaho igenga ‘Ibitabo ‘Book Policy’.

    source https://igihe.com/umuco/ibitabo/article/kuki-u-rwanda-rukeneye-poltiki-igenga-ibitabo

  • Amezi atandatu arashize Coronavirus yiswe icyorezo mpuzamahanga #rwanda #RwOT

    Tariki ya 11 Werurwe uyu mwaka nibwo Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) watangaje ko Coronavirus ari icyorezo cyugarije isi yose (pandémie) nyuma y’uko cyari gikomeje gukwirakwira hirya no hino ku isi.

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/amezi-atandatu-arashize-coronavirus-yiswe-icyorezo-mpuzamahanga

  • Bujumbura: Babiri bakomeretse umwe ahasiga ubuzima mu gitero cya grenade #rwanda #RwOT

    Umuntu umwe yapfuye, abandi babiri barakomereka nyuma y'igitero cya grenade ebyiri zatewe muri zone ya Buyenzi mu murwa mukuru w'ubukungu w'u Burundi, Bujumbura, mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane.

    Izi grenade zatewe ahagana saa munani na mirongo ine n'itanu (2h45 am) mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane ushize nk'uko byemezwa n'abaturage bo mu Buyenzi.

    Umwe mu baturage utuye ku muhanda wa kabiri kuri numero 63, hafi y'ahatewe izo grenade, yasabye inzego z'umutekano kongera abawushinzwe nk'uko iyi nkuru dukesha VOA ikomeza ivuga.

    Ni mu gihe abaturage nabo basabwa gusubiza intwaro batunze batabifitiye uburenganzira.

    Igipolisi cy'u Burundi mu butumwa cyageneye itangazamakuru kikaba cyatangaje ko abantu batatu bakekwaho uruhare muri iki gitero batawe muri yombi mu rwego rw'iperereza.

    Muri rusange, kuva mu kwezi kwa Gicurasi, abantu 8 bakaba bamaze guhitanwa n'ibitero bya grenade mu Mujyi wa Bujumbura

  • Impamvu 10 udakwiye gushingiraho mugihe ugiye gushaka #rwanda #RwOT

    Abantu bashakana kubera impamvu zitandukanye, zimwe ziba ari nziza naho izindi ari mbi.Muri iyi minsi, abashakanye benshi baratsindwa kuko batumva neza impamvu n’amahame y’urushako ruhamye. Ibi bituma bashakana bashingiye ku mpamvu zitanoze aribyo bibangamira umubano w’igihe kirekire, Bigashobora nogutanga umusaruro mubi w’ubutane hagati yabo (Divorce)

    Nta n’umwe ukwiriye gushaka atabanje gusubiza iki kibazo “Kuki?” kubitekereza hakiri kare, bizakurinda ibibazo byinshi birimo akababaro no kwicuza. Kumenya impamvu ushaka gushinga urugo bikurinda gufata icyemezo kibi.

    Kubera ko ubumenyi ari ingenzi cyane kugirango insinzi igerweho, Ni ngombwa kumenya zimwe mu mpamvu zitari nziza zikunze kubaho, ndetse abantu bakazigenderaho bitegura kurushinga. Hari urutonde rw’impamvu 10, ni urutonde rushingiye ku byavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku bashakanye benshi mu buzima busanzwe.Ubutaha tuzabagezaho izindi mpamvu 10, ukwiye gushingiraho ushaka.

    Nyamuneka ibi bintu ntibizagusunikire gushinga urugo kuko uzaba uhubutse , uzaba wubatse urutazaramba!

    kwihimura ku babyeyi

    Wabyemera utabyemera, abantu benshi bafata umwanzuro wo gushaka bagamije kwihimura ku bayeyi babo aho usanga umuntu agira ati: “Ndambiwe gutegekwa no gukora ibyo bambwiye byose, bityo ntabwo ngomba kuguma hano ngomba kujya kubaka urugo rwanjye” Abandi bahitamo gushaka bitewe no kurakarira ababyeyi babo kuko babangiye incuti,iyi nzika ishobora gutera umuntu gukora igikorwa cy’ubupfu agashaka atabanje kubitekerezaho.

    Kurongora cyangwa kurongorwa utesheje agaciro ababyeyi ni igikorwa cyitaboneye. Amarangamutima arengeje urugero ni mabi cyane (umujinya n’inzika) kuko ibi byangiza umubano w’igihe kirekire. Imico ikenewe kugirango umuntu agire icyo ageraho, ni urukundo, ubwitange, n’ubudahemuka, iyi mico igira uruhare rwa kabiri inyuma y’impamvu nyamukuru itera umuntu gushaka.

    Guhunga urugo rutarimo umunezero

    Abantu bamwe bakurira mu bihe bitameze neza cyangwa se bigoye murugo, aha icyo baba bashaka gukora ni uguhunga. Hashobora kubaho ihohoterwa rishingiye ku mubiri, mu magambo( gutukana no gutongana) n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Umubyeyi umwe cyangwa bombi bashobora kuba barabaswe n’inzoga cyangwa ibiyobyabwenge. Abana bo muri urwo rugo bafata umwanzuro wo gushaka ngo bahunge ibyo bibazo,ariko siwo muti kuko ari uguhunga washaka ahandi ho kuba ariko ntushake utabanje kubitegura.

    Kwitekerezaho mu buryo bubi

    Ikibabaje abantu bashaka biturutse ku mitekerereze itari myiza aho umuntu yumva ko ari hasi cyane kandi ko ntacyo ashoboye. Ko akeneye gushaka kugirango agire agaciro, Uru rushako ruba rufite ikibazo. Mubyukuri iyo abantu babiri bahuriye mu rushako bafite icyo kibazo cyo kwitekerezaho nabi bibaviramo ingaruka mbi.Kwitekerezaho nabi ntibikemura ikibazo na kimwe ahubwo Twese tugomba kubaho twihesha agaciro mu mibanire yacu na Kristo, mu ndangamuntu zacu nk’abana b’Imana bakundwa, Abaragwa mu Bwami bwayo

    Gushaka kubera ko wakomeretse

    Abantu bakomerekeye mu rukundo aho usanga barahemukiwe cyangwa barababajwe n’abakunzi babo ba mbere. Mu rwego rwo kubikemura no kwihesha amahoro, bahita bihutira gushaka kuko babonye incuti ya kabiri nyamara ntibareke ngo babanze kureba kure no kubitekerezaho. Uru rushako ntiruba rwatekerejweho ahubwo biba ari uburyo bwo koroshya ubuzima no kwigaragaza ukundi kuntu, ngo babone ko uyu muntu nta kibazo afite. Uru rushako ni rubi kandi rutera ibibazo.

    Gutinya gusigara wenyine

    Iki kintu gikunda kugira ingaruka ku bantu bombi umugabo n’umugore, ariko ku bagore niho gikabije kurusha ku bagabo. Muri iki gihe cy’iterambere, Abakobwa benshi batangira kugira ubwoba iyo bageze ku myaka 30 batarashaka. Aha niho intekerezo zitangira kuba mbi yibaza ati”Abo twiganye barashatse, incuti zanjye zose zarashatse none nsigaye ngenyine ni ikihe kibazo mfite?”Abagabo nabo iryo kosa bararikora aho usanga batinya kuba ingaragu ubuzima bwabo bwose. abagabo bamwe barongora abagore batababereye. Iyo umuntu arongoye kubera gutinya gusigara wenyine bituma uhura n’ibibazo by’ahazaza he.

    Gutinya kwigenga

    Mu muryango ababyeyi baba bafite inshingano yo kwita ku bana babo no kubaha ibyo bakeneye. Abana bakura batunzwe n’ababyeyi babo, akenshi binjira mu rushako biteze ko uwo bashakanye azabitaho kandi akabaha umutekano umwe bahoranye. Aba bantu iyo bageze aho kwigenga, barasenyuka kuko batigeze biga uburyo babigenza . Iyo bahuye n’ibibazo byo gukemura cyangwa inshingano batigeze kugira mbere,bamwe muribo ntibashobora kubyitwaramo neza.Mubyukuri nta muntu utinya kwigenga uba yiteguye kubaka urugo. Urugo rwiza rusaba ko abashakanye baba batekanye kandi bashoboye kwigenga badateze akazaza ejo .

    Gutinya kubabaza undi muntu

    Ibi bibaho cyane ko umuntu afata icyemezo cyo gushaka atabitekerejeho cyane. Habaho igihe umukobwa n’umuhungu bakundana bakaganira ku bijyanye no kubana hanyuma umwe muri bo akaba atabyumva neza. Kubera uko babanye umuhungu ashobora kubwira umukobwa ati:”Nuramuka unsize nzapfa”, “unsize nziyahura” umukobwa kubera kwanga kubabaza umuhungu akamwemerera ko babana.Akabikora ngo akunde amukize ya ndwara benshi bita ngo ni ‘indege’.mwene uru rushako narwo ntamahirwe yo kuramba rugira,birangirira mu kwicuza.

    kugirango utababaza uwo mwari ishuti mu buzima busanzwe

    Si byiza na gato gufata icyemezo cyo gushaka, ukabikora hagamijwe kwirinda kubabaza uwo mwari inshuti kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwanyu bw’ahazaza.Kuba umuvuzi cyangwa umujyanama w’umuntu ntabwo bivuga ko mwashakana . Haba igihe umusore aba agira inama umukobwa runaka, uko agenda abikora kenshi bigatuma uyu musore afata umwanzuro wo gushakana n’uyu mukobwa, kugirango ajye ahora amuha iyo servisi. Mubyukuri urushako ntabwo ari iki rwakagombye kugenderaho. Guha inama mugenzi wawe wabikora hanyuma ukamureka agakomeza ubuzima bwe. Mubyukuri urushako rwiza ni uruhuza umugabo n’umugore nk’abafatanyabikorwa bangana, bombi bakuze mumarangamutima kandi bafite umutekano mu mibereho yabo no mumiterere yabo.

    Kubera gukora imibonano mpuzabitsina

    Hari inyigisho ishaje ivuga ko abantu bashakana barabanje gukora imibonano mpuzabitsina . nyamara iyo batasezeranye byemewe n’amategeko biba ari icyaha. Imibonano mpuzabitsina yemewe gusa mugihe abantu bashyingiranywe. Kwifata ukirinda imibonano mpuzabitsina niyo myitwarire yonyine ikwiye kubantu batashyingiranywe, cyane cyane abizera Kristo. Ni ubusambanyi iyo mubikoze mbere yo gushakana, ibintu bikurura umuvumo muri urwo rugo rwanyu.bishobora no gutuma muharurukwana vuba, kuko muba mwaramenyanye. Igikurikira ibi ni ugucana inyuma bikazabyara gatanya.

    Kubera gutwita

    Gutwita ntabwo ari yo mpamvu nyamukuru yatuma umuntu ashaka. Nubwo bimeze bityo, gutwita byonyine ntabwo ari impamvu ihagije yo gushyingirwa. Urebye, gutwita ni gihamya y’imibonano mpuzabitsina gusa. Ntabwo byanze bikunze byerekana ko hari urukundo hagati y’umugabo n’umugore wasamye umwana.Ikosa rimwe ntiryakagombye gutuma umuntu atakaza icyizere cy’ ubuzima. Hari abantu benshi basamye kandi babyarana abana batashyingiranywe nyuma baza gukora ubukwe bwiza n’abandi. Muri macye gutwita ntabwo byatuma ushaka igitaraganya ahubwo wakwihana Imana ikakubabarira, hanyuma ugategereza uw’isezerano .

    Umva inyigisho yose

    Daniel@Agakiza

    Source:www.Monroeglobal.com

  • Habura iki ngo mu nzego z’abikorera hubahirizwe ihame ry’uburinganire nko mu za Leta? #rwanda #RwOT

    Nta mwaka wirenga u Rwanda rudashyizwe ku ntonde z’ibihugu byubahiriza neza ihame ry’uburinganire ndetse bigaha amahirwe angana abagabo n’abagore yo kujya mu nzego z’igihugu zifata ibyemezo. Nubwo u Rwanda rusa n’urwamaze kwesa uyu muhigo mu nzego za leta mu z’abikorera ho birasa n’aho urugendo rukiri rurerure.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/habura-iki-ngo-mu-nzego-z-abikorera-hubahirizwe-ihame-ry-uburinganire-nko-mu-za

  • Miss Shimwa Guelda na Hussein wari umuyobozi muri FERWAFA bibarutse imfura yabo #rwanda #RwOT

    Miss Shimwa Guelda na Habimana Hussein wari umuyobozi ushinzwe tekinike muri FERWAFA, baraye bibarutse imfura yabo.

    Miss Shimwa Guelda wegukanye ikamba rya Miss Heritage muri Miss Rwanda 2017, tariki ya 22 Ukuboza 2019 ni bwo yakoze ubukwe na Habimana Hussein wari umuyonozi ushinzwe tekinike muri FERWAFA.

    Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2020 ni bwo bibarutse imfura yabo, ubu umubyeyi n’umwana bakaba bameze neza.

    Mu mafoto abiri Miss Shimwa Guelda mu kwezi gushize yashyize hanze, yamugaragarazaga akuriwe ndetse ari hafi kwabaruka.

    Aya mafoto akaba yaherekejwe n’amagambo agaragaza ko afite amatsiko menshi yo kubona imfura ye.

    Yagize ati'Mwana wanjye mu mutima wanjye ufite umwanya udasimburwa.'

    Uretse ikamba ry’Umurage n’Umuco (Miss Heritage) yegukanye muri Miss Rwanda 2017, Miss Shimwa Guelda yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2017, anegukana ikamba ry’igisonga cya Mbere mu irushanwa rya Miss High School 2015.

    Guelda yagaragaje ko akuriwe ari hafi kwibaruka imfura ye

    Miss Shimwa Guelda yashakanye na Habimana Hussein

  • Kigali_ Nyarugenge: Umunyerondo yatawe muri yombi kubera yatumye umuturage avunika ukuguru ahunga inkoni ziwe yarari gukubita abaturage #rwanda #RwOT

    Mu Kagali ka Biryogo, Umurenge wa Nyarugenge Akarere ka Nyarugenge, umwe mu banyerondo yakubitse umuturage amumena ijisho amuziza kutambara agapfukamunwa, mu gihe yageragezaga ku yurira igipangu asimbutse avunika ukuguru.

    Mu butumwa Urwego rw'Ubugenzacyahe RIB rwanyujije kuri Twitter, rwavuze ko rwataye muri yombi umunyerondo Munyaneza Claude watumye Bisesa Sadate asimbuka akavunika akaguru.

    Ubutumwa bwa RIB bugira buti:' Mwiriwe neza, turabamenyesha ko umunyerondo Munyaneza Claude watumye Bisesa Sadate asimbuka akavunika akaguru, mu murenge wa Nyarugenge muri @Nyarugenge yamaze gufatwa akaba ari gukorerwa Dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Uwavunitse yagejejwe kwa muganga ari kwitabwaho'.

    Uyu munsi kandi  Polisi nayo yanyujije ubutumwa kuri kuri Twitter, ivuga ko yataye muri yombi  abantu bari bashinzwe umutekano ku rwego rw'ibanze bagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga  bakubita umuturage.

    Ubutumwa bwa Polisi bwagira buti:'Mwaramutse, Twafashe Sindayigaya Ildephonse, Karangwa Jean Bosco na Ndahiro Elisa bari mu bashinzwe umutekano ku rwego rw'ibanze bagaragaye mu mashusho ku itariki ya 08 Nzeri bakubita Tuyisenge Evode, byabereye mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo'.

    Polisi yakomeje ivuga ko abitwaza kurwanya ikwirakwira rya Koronavirusi bagahohotera abaturage, batazihanganirwa. Abafashwe ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatsata mu gihe iperereza ririmo gukorwa n'urwego rubishinzwe'.

    Icyo itegeko riteganya

    Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange,

    Ingingo ya 121: Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake

    Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. 

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

    Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). 

    Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n'itanu (15) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw'umubiri gukora no gutakaza igice cy'umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n'itanu (15) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n'itanu (15) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW). 

    Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka cumi n'itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW)

  • Nyuma yo kuvuga ko Coronavirus ari igihano Imana yageneye ababana bahuje ibitsina ubu na we ubusima bwe buri mu kaga #rwanda #RwOT

    Umwe mu bavugabutumwa bakomeye b'idini rya Orthodox mu gihugu cya Ukraine, Patriarch Filaret, yanduye Coronavirus nyuma y'uko muri Werurwe uyu mwaka, avuze ko iki cyorezo ari igihano Imana yahaye ababana bahuje ibitsina, kubera ko itabishimira.

    Patriarch Filaret w'imyaka 91 y;amavuko yamaze gushyirwa mu bitaro, aho itangazo ryasohowe n'ubuyobozi bw'idini rya Orthodox aho muri Ukraine rivuga ko 'amerewe neza kandi ari kwitabwaho n'abaganga'.

    Itangazo ryashyizwe hanze n'ubuyobozi bw'idini rya Orthodox rigira riti:

    'Uyu munsi, ubuzima bwa Partiarch Filaret buhagaze neza, kandi akomeje guhabwa ubuvuzi. Turabasaba gukomeza kumusengera, kugira ngo Imana nyir'impuhwe ikomeze kumukiza indwara ye'.

    Patriarch Filaret yavuzwe cyane muri Werurwe uyu mwaka, ubwo yavugira kuri televiziyo y'aho muri Ukraine ko icyorezo cya Coronavirus ari igihano Imana yahaye abantu babana bahuje ibitsina, avuga ko ari umuco mubi Imana yanga urunuka, ari yo mpamvu yahannye Isi.

    Aya magambo yakuruye impaka ndende, abenshi bavuga ko amagambo nk'aya akwirakwiza urwango kandi ashobora no gutuma ababana bahuje ibitsina bibasirwa muri rusange.

    Ishyirahamwe ry'ababana bahuje ibitsina na ryo ryaje kujyana ikirego mu nkiko, bavuga ko aya magambo yavuzwe n'umuntu ukomeye ashobora kugira ingaruka zitari nziza ku mibanire rusange.

    Ubuyobozi bw'idini ry'uyu mugabo ariko ryavuze ko 'afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye uko abishaka, bipfa kuba biri mu murongo muzima'.

    Idini ry'aba-Orthodox ni rimwe mu yakomeye hariya muri Ukraine, aho bivugwa ko 25% by'abaturage miliyoni 27.8 barisengeramo.

    Umubano w'abantu babiri bahuje igitsina ntabwo ubujijwe muri Ukraine, ariko kubana nk'abashakanye byemewe n'amategeko byo bikaba bitaratorwa mu itegeko ry'aho muri Ukraine.

    Kugeza ku wa 9 Nzeri, abarenga ibihumbi 143 bari bamaze kwandura Covid-29 muri Ukraine, abarenga 3.000 bamaze kwitaba Imana.

  • Karongi: Umuyobozi wa Dasso mu Murenge yatawe muri yombi azira gusambanya umugore w' abandi #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu tariki 10 Nzeri 2020 mu Mudugudu wa Maryohe, Akagali ka Kiniha, Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, Umuyobozi wa DASSO ku rwego rw'Umurenge, uri mu kigero k'imyaka 36, yatawe muri yombi nyuma yo kumugwa gitumo aryamanye n'umugore w'abandi, hamwe n'umusambane we ubu bakaba bakurikiranweho icyaha cy'ubusambanyi.

    Amakuru avuga ko umugabo yatashye ahagana saa 19h40, ageze mu rugo asanga umuyobozi wa Dasso mu Murenge yaje kumusambanyiriza umugore, atabaza inzego zishinzwe umutekano zibata muri yombi.

    Nyiri urugo, avuga ko uyu muyobozi wa Dasso asanzwe amusambanyiriza umugore, ariko ubu akaba aribwo abonye ikimenyetso simusiga cyo kumufatira mu cyuho  mu nzu ye.

    Amakuru avuga ko inzego zishinzwe umutekano zahageze batangiye gukorana amasezerano ko Umuyobozi wa DASSO agomba kuzishyura nyir'urugo 1, 500, 000 Frw kugira ngo amubabarire.

    Umuvugizi w'Agateganyo w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira Thierry, yemeje iby'aya makuru, asaba Abanyarwanda kwirinda amakimbirane yo mungo.

    Ati 'Akimara kubafata yabashyikirije Polisi na yo ibashyikiriza RIB, urega akaba avuga ko yari asanzwe asanzwe afite amakuru ko uyu muyobozi wa Dasso amusambanyiriza umugore, aba bombi bakaba bafunzwe bakurikiranweho icyaha cy'ubusambanyi gihanwa n'amategeko.'

    Yakomeje asaba Abanyarwanda kwirinda amakimbirane, bakirinda gucana inyuma n'abo bashakanye kuko kenshi biba intandaro y'amakimbirane mu ngo, kandi arasenya ntiyubaka.

    Umuyobozi wa Dasso n'umugore basambanaga bafungiwe kuri RIB sitasiyo ya Bwishyura, mu gihe iperereza rigikomeje.

    Itegeko rivuga ko umuntu wese washyingiwe, ukorana imibonano mpuzabitsina n'uwo batashyingiranwe aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarengeje umwaka umwe.

    Gukurikirana icyaha cy'ubusambanyi ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe ku buryo bwemewe n'amategeko. Muri icyo gihe, hakurikiranwa uwarezwe n'uwakoranye icyaha na we.

    Uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry'urubanza, aho rwaba rugeze hose, iyo yisubiyeho akareka ikirego cye.

    Icyakora, iyo dosiye yarangije kuregerwa urukiko cyangwa gufatwaho icyemezo, kwisubiraho ntibihita bihagarika isuzumwa ry'urubanza cyangwa irangiza ryarwo. Umucamanza arabisuzuma akaba yabyemera cyangwa akabyanga, akanasobanura impamvu.

    Iyo umucamanza yemeye ukwisubiraho k'uwahemukiwe, kureka urubanza cyangwa irangiza ryarwo bigira ingaruka no kuwakoranye icyaha n'uregwa.

  • Inama y' Abaminisitiri yemeje ko kuva saa tatu z' ijoro kugeza saa kumi n' imwe za mugitondo izongendo zitemerwe #rwanda #RwOT

    Ku wa 27 Kanama nibwo hari hemejwe amabwiriza mashya ajyanye no kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19, icyo gihe mu ngamba zari zashyizweho ni uko nta ngendo zemewe nyuma ya saa moya z'ijoro , ubu mu ngamba nshya hakozwe impinduka, iyo saha isubizwa saa tatu z'ijoro yahozeho mbere.

    Hari nyuma y'uko mu gihugu cyane mu Mujyi wa Kigali hagaragaye umubare munini w'abantu banduye Coronavirus biganje cyane mu masoko, bashyiraho isaha ya saa moya.

    kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2020 Inama y'Abaminisitiri yayobowe na Perezida , niyo yemeje ingamba nshya zirimo ko ingendo zibujijwe 'guhera saa tatu z'ijoro kugeza saa kumi n'imwe z'igitondo'.

    Reba hano umenye ingamba zafashwe



    Ibimenyetso by'iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n'ibindi.Ubigize agirwa inama yo guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n'abaganga.

    Mu Rwanda abamaze gukira iki cyorezo ni 2352 barimo 27 babonetse uyu munsi, abakirwaye bo ni 2105. Abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri rusange ni 4479 mu bipimo 454,246 byafashwe muri rusange.