Category: Uncategorized

  • Rusizi: Abaturage batuye Rwambogo barasaba ko bakwegerezwa ikigo Nderabuzima #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko poste de sante ya Gasumo mu kagari ka Rwambogo iherewe rwiyemezamirimo abayivurizaho bagaragaje ko batishimiye serivisi mbi bahabwa, bakavuga ko yahabwa ubushobozi nk'ubw'Ikigo Nderabuzima kuko bivuza kure.

    Ikigo Nderabuzima kuri bo kiri kure muri Km 25, basabye ubuyobozi ko Poste de sante ibegereye igirwa Ikigo Nderabuzima.

    CIPANDA Alex yagize ati 'Mbere itarahabwa rwiyezamirimo twavurwaga neza, aho bayimuhereye ntibigenda neza, twanejejwe n'ubuvugizi twijejwe kuzakorerwa Poste de santé ikaba Ikigo Nderabuzima.'

    Undi na we ati 'Mbere habaga Abaganga batanu wahagera haba nijoro cyangwa ku manywa bakagufasha, umugore iyo afashwe n'inda nijoro biratugora kumugeza ku Kigo Nderabuzima, hari nubwo ashobora gupfa cyangwa akabyarira mu nzira.'

    Undi muturage avuga ko poste de sante nigira ingufu ikaba Ikigo Nderabuzima bizabashimisha kurushaho.

    Ku wa 4 Kanama 2020 Goverineri w'Intara y'Iburngerazuba Alphonse Munyantwari n'Umuyobozi  w'Akarere ka Rusizi, Ephrem Kayumba bagiranye inama n'abaturage batuye muri uyu Murenge babizeza ko bagiye kubakorera ubuvugizi poste de sante igahabwa ubushobozi nk'ubw'Ikigo Nderabuzima.

    Dieudonne Safari uyobora Butare yasabye abaturage gufata neza ibikorwa bagezwaho abashimira ubufatanye bagirana n'ubuyobozi, anabizeza ko Leta izakomeza kubakorera ibagegezaho iterambere.

    Yagize ati 'Ndabasaba gufata neza ibikorwa by'iterambere bagiramo uruhare, ndabashimira ko bakomeje kugira ubufatanye n'ubuyobozi, Leta izakomeza kubagezaho iterambere.'

    Rwiyezamirimo ukoresha iriya Poste de sante ya Gasumo, witwa Jean Claude Tuyisenge yabwiye Umuseke ko dukesha iyi nkuru yemeranyijwe n'Akarere ka Rusizi ko poste de sante nihabwa imbaraga nk'iz'Ikigo Nderabuzima bazamuha indi poste de sante.

    Ati 'Bambwiye ko iyi poste de sante igiye guhabwa ingufu za centre de sante, twemeranyijwe n'Akarere ko bazampa indi poste de sante.'

    Abatuye hano bavuga ko Poste de sante yabo ikwiye kuba Ikigo Nderabuzima kubera ko bivuriza kure, kandi service bakenera hano ntibazibone

  • Inyungu zo gusoma Bibiliya buri munsi #rwanda #RwOT

    Aramusubiza ati' Handitswe ngo 'Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana' Matayo 4:4

    Gusoma Bibiliya buri munsi ni ingenzi cyane bitewe n’uko ari kimwe mu bikuza buri mukristo mu buzima bwe bwo mu mwuka , kandi mu buryo bwinshi. Muri iyi nyigisho muriboneramo inyungu eshatu z’ingenzi buri mwizera wese akwiye kuba aronka buri munsi.

    Burya tugaburirwa n’Ijambo ry’Imana

    Iyo dusomye Bibiliya, tugaburirwa n’Ijambo ry’Imana kandi tugahaza ubuzima bwacu bwagikristo. Yesu yabivuze neza muri Matayo 4: 4 'Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.'

    Indi mirongo yo muri Bibiliya nayo isobanura neza ko Ijambo ry’Imana ari intungamubiri ku bakristo ni 1 Petero 2: 2 haravuga ngo, 'Mumere nk’impinja zivutse vuba , mwifuze amata y’umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze abageze ku gakiza.'Kandi no mu Isezerano rya Kera, muri Yeremiya 15:16 hagira hati, 'Amagambo yawe amaze kuboneka ndayarya, maze ambera umunezero n’ibyishimo byo mu mutima wanjye.'

    Iyo turya ibiryo by’umubiri, duhabwa intungamubiri dukeneye zituma tubaho hagamijwe kugira ubuzima bwiza. Turonka imbaraga zo kujya kukazi, gukora siporo, no kwishimana n’umuryango tutibagiwe n’inshuti zacu . Bitabaye ibyo, iyo dusibye kurya twumva dufite intege nke, tunaniwe. Mu gihe kandi dukomeje kubura amafunguro, duhura n’ibibazo bikomeye bishobora kutuviramo n’indwara.

    Mu buryo nk’ubwo rero, iyo turiye ibiryo by’umwuka turonka kubaho mu buzima bwa gikristo. Ariko mu gihe tugiye kure y’Ijambo ry’Imana niyo cyaba igihe gito, nibwo tujya mu ntege nke mu buryo bw’umwuka, tugahora tugwagwana ari naho havamo kwinangira. Iyo habuze ijambo ry’Imana mu buzima bw’umukristo kandi nta buryo bwiza agira bwo gukemura ibibazo neza. Ubukene bw’Ijambo ry’Imana butera kwibasirwa n’ibishuko, gushidikanya, n’ubundi bwoko bw’indwara zo mu mwuka. Tudafite ijambo ry’Imana ntitubasha guhangana n’ingorane nyinshi ziba mu buzima bwacu bwa buri munsi .

    Ni ngombwa cyane rero, ko dutungwa no gusoma no kugaburirwa Ijambo ry’Imana buri munsi Kugira ngo dukomeze ubuzima bwa gikristo buzira umuze , ndetse tunezerewe. Dukeneye gusoma Bibiliya buri munsi kugira ngo turonke intungamubiri z’umwuka mu Ijambo ry’Imana .

    Twezwa n’Ijambo ry’Imana

    Bigende bite se niba tutumva neza ibyo dusoma? Dushobora kwibaza niba dukwiye gukomeza gusoma Bibiliya. Cyangwa birashoboka ko twacitse intege kubera ko nyuma ya saa sita twibagirwa ibyo twasomye mu gitondo. Ese tugomba gukomeza gusoma n’ubwo tutibuka byinshi? Igisubizo ni yego, byanze bikunze burya inyungu yambere yo gusoma Ijambo ry’Imana ni uko rigira umumaro wo kutweza. Abefeso 5:26 hagira hati, …Nk’uko Kristo yakunze itorero akaryitangira ' ngo aryeze, amaze kuryogesha amazi n’ijambo rye.' Hano ni itorero, rigizwe n’abizera bose muri Kristo, kandi 'kwezwa n’amazi mu ijambo ry’Imana ' byerekana ikintu gitandukanye no kwezwa ibyaha n’amaraso ya Yesu Kristo.

    Noneho kwezwa n’amazi ni iki?

    'Bitandukanye no kwezwa n’amaraso y’Umucunguzi Kristo. Amaraso yo gucungura yoza ibyaha byacu (1Yohana 1: 7; Ibyah 7:14), mu gihe amazi yo atwozaho inenge n’ibicumuro byacu , amazi kandi hari aho agereranywa n’ibigeragezo . Umwami Yesu yabanje kutwezaho ibyaha byacu n’amaraso ye (Abaheburayo 13:12) hanyuma kandi anahanagura ibicumuro byacu n’inenge zacu karemano umunsi ku munsi akoresheje amazi . Buri munsi duhora twezwa kugira ngo itorero rishobore kubaho ryera kandi ridafite inenge . Amazi atweza agereranywa n’Ijambo ry’Imana nanone. N’ubwo rero tutakwibuka cyangwa ngo dusobanukirwe neza ibyo dusoma, gusoma Bibiliya buri munsi biaratweza.

    Ijambo ry’Imana riradukuza

    Ukwizera kwacu ntigushingiye ku bitekerezo byacu bwite , ahubwo gushingiye ku Ijambo ry’Imana, ni ngombwa rero ko twe nk’abakristo twese tumenya icyo Ijambo ry’Imana rivuga. Mu gusoma Ijambo ry’Imana buri gihe twungukiramo byinshi. Kumenyera amagambo y’Imana biradukuza tukamenya ukuri kw’ ibitangaje Imana yakoze 'Mumere nk’impinja zivutse vuba , mwifuze amata y’umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze abageze ku gakiza.' 1 Petero 2: 2

    Twunguka kandi ubumenyi dukoresha bwo kubaka ubwami bw’Imana. Imana yaduhaye impano ikomeye kandi nziza y’Ijambo ryayo. Mu gusoma Bibiliya, ntabwo twezwa gusa , ahubwo tugaburirwa imbere kugira ngo ubuzima bwacu bwo mu mwuka bukure.

    Source: Bibles for America( Blog)

    [email protected]

  • Ese wari uziko ibyishimo byo mu mibonano mpuzabitsina biva ku Mana, Umva uko Papa Francis abisobanura. #rwanda #RwOT

    Mubiganiro yagiranye n'umwanditsi Carlo Petrini , Papa Francis Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yavuze ko ibyishimo biva ku Mana bityo ko n'ibituruka mu gukora imibonano mpuzabitsina nabyo ariho bituruka.

    Iki gitekerezo cya Papa Francis ku bijyanye n'imibonano mpuzabitsina gikubiye mu gitabo 'TerraFutura' cyashyizwe hanze ku wa 9 Nzeri 2020, kikaba kirimo ibiganiro bitandukanye yagiye agirana n'umwanditsi, Carlo Petrini.

    Ni igitabo kirimo ibiganiro bigera kuri bitatu uyu mwanditsi yagiranye na Papa ariko ahanini bigaruka ku buryo abona ibintu bitandukanye.

    Muri ibi biganiro hari aho Papa avuga ko kimwe n'ibyishimo bituruka mu kurya ko ibiva mu gukora imibonano mpuzabitsina nabyo bituruka ku Mana.

    Yagize ati 'Ibyishimo byo kurya n'ibyishimo byo gukora imibonano mpuzabitsina bituruka ku Mana […] Ibyishimo bituruka mu kurya biberaho kugira ngo ukomeze kumera neza igihe uri kurya, kimwe n'ibyishimo biva mu gukora imibonano mpuzabitsina biberaho kugira ngo birusheho kurushaho kugira urukundo rwiza no gutuma ibiremwa bikomeza kubaho.'

    Yakomeje agira ati 'Ibyishimo bituruka ku Mana, ntabwo ari ibya Gatolika, ibya Kirisitu cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose, bituruka ku Mana.'

    Papa Francis kandi yavuze ko afata imibonano mpuzabitsina n'ibyishimo byo kurya ibiryo bitetse neza nko gukabiriza kwaranze amatorero mu bihe byashize ku bijyanye n'imyitwarire iboneye, ibintu avuga ko ari 'ugusobanura nabi ubutumwa bwa Gikirisitu'.

    Umushumba wa Kiliziya Gatolika avuga ko uku gukabiriza ibijyanye n'imyitwarire myiza 'byateye ikibazo gikomeye n'uyu munsi kikigaragara'.

    Share on:

    WhatsApp

    The post Ese wari uziko ibyishimo byo mu mibonano mpuzabitsina biva ku Mana, Umva uko Papa Francis abisobanura. first appeared on INGINGO.COM / Rwanda News & Story.

  • Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abagabo bikinisha cyane kurusha abagore #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo gikora ibikoresho byifashishwa mu kwikinisha cya 'Womanizer' bwagaragaje ko umubare w'abagabo bikinisha mu mwaka uruta uw'abagore.

    Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 6000 bwagaragaje ko buri mwaka abagabo bikinisha ku mpuzandego y'inshuro 154 mu gihe bagenzi babo b'abagore babikora ku mpuzandego y'inshuro 49 mu mwaka.

    Mu bantu bakoreweho ubu bushakashatsi, 35% by'abagore nibo bavuze ko batarikinisha na rimwe mu gihe abagabo bo bavuze ko batarikinisha na rimwe bagera kuri 12%.

    Kuba Womanizer yemera ko umubare w'abagabo bikinisha uruta uw'abagore, ibihuriyeho n'ubundi bushakashatsi bwakozwe n'Umwarimu w'Ibijyanye n'Imitekerereze yo mu Mutwe muri Kaminuza ya Otterbein, Noam Shpancer.

    Muri ubu bushakashatsi bwa Noam Shpancer yashyize hanze mu 2010 avuga ko yasanze 95% by'abagabo bose bageza imyaka 20 barikinishije mu gihe iyo bije ku bagore bo iki kigereranyo kimanuka kikagera kuri 60%.

    Ibivugwa na Noam ntibitandukanye cyane n'ibyavuye mu bundi bushakashatsi bwakozwe n'Umushakashatsi ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere n'imibanire y'abantu, Dr Kristen Mark.

    Mark avuga ko mu bantu yabukoreyeho, abagabo 25% bemeye ko bikinisha hafi ya buri munsi, mu gihe abagore bo bari 8.7%.

    Noam we avuga ko kandi abagabo bagera kuri 35% bemeye ko bikinisha inshuro ziri hagati y'ebyiri n'eshatu mu cyumweru mu gihe abagore bikinisha kuri iki kigero bo bari 24%.

    Nubwo abenshi mu bashakashatsi bagaragaza koko ko abagabo bikinisha cyane kuruta abagore, impamvu zibitera ntizivugwaho rumwe.

    Umukozi muri Womanizer, Johanna Rief, we avuga ko impamvu zituma umubare w'abagore bikinisha ari muto kuruta uw'abagabo zirimo kuba mu mico imwe n'imwe bumva ko kwikinisha ku mugabo ntacyo bitwaye mu gihe ku mugore babibona nk'ikizira.

    Urugero Rief yatanze ni urwo mu Bufaransa aho abantu bagera kuri 29% bumva ko kwikinisha k'umugabo nta kibazo kibirimo mu gihe abagera kuri 15% bo bavuga ko kwikinisha k'umugore bidakwiye ndetse 11% bo bakavuga ko ari kirazira.

    Iyi mpamvu Rief ayihuriyeho na Dr Kristen Mark uvuga ko igikorwa cyo kwikinisha cyumvikana nk'igiteye isoni ku bagore ariko ku bagabo bo bikaba nta kibazo ku buryo bashobora no kwicara bakabiganiraho.

    Kuba abakobwa bemeye ko bikinisha bagira ukundi bafatwa, Dr Kristen Mark avuga ko bishobora kuba biri mu mpamvu zituma umubare w'abagore bikinisha ari muto, ahanini ushobora guterwa n'uko hari n'ababikora ariko ntibabyemere kubera gutinya ko abandi bagira uko babafata.

    Izi mpamvu zose aba bashakashatsi bazihurizaho na Noam Shpancer ariko we akongeraho indi ivuga ko abagabo bararikira gukora imibonano mpuzabitsina kurusha abagore akaba ariyo mpamvu ituma banikinisha cyane kubarusha.

    Uku gukunda imibonano mpuzabitsina Noam avuga ngo n'uko abagabo aribo bakunda kuyitekerezaho cyane kandi bakagaragaza imyitwarire iyiganishaho kurusha abagore, ari nabyo bituma abagabo bagaragara mu byaha bifite aho bihuriye n'imibonano mpuzabitsina nko gufata abana ku ngufu aribo benshi kurusha abagore.

  • Rwamagana: Empower Rwanda yatangiye gufasha abakobwa babyariye mu rugo #rwanda #RwOT

    Umuryango udaharanira inyungu ndetse utegamiye kuri Leta, Empower Rwanda, watangiye ku mugaragaro gufasha abakobwa 100 babyariye mu rugo n’abana babo mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-empower-rwanda-yatangiye-gufasha-abakobwa-babyariye-mu-rugo

  • Coronavirus: Ubukungu bwa Afurika bukomeje kujya habi, ubushomeri buriyongera ubutitsa #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amezi atandatu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ritangaje ko Coronavirus ari icyorezo, Umugabane wa Afurika nturahungabana cyane mu bijyanye n’abacyanduye cyangwa abo kimaze kwica nk’iyindi, gusa ku ruhande rw’ubukungu umaze gushegeshwa cyane nacyo kurenza ahandi hose ku Isi.

    source https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/coronavirus-ubukungu-bwa-afurika-bukomeje-kujya-habi-ubushomeri-buriyongera

  • Ishingiro ry’umuhate wa Nambayisa, umuforomo umaze imyaka 20 yita ku ndembe #rwanda #RwOT

    Shadrack Nambayisa yakuze ashaka kuzaba umuganga mu buvuzi rusange, gusa ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, yaje kwisanga mu ishuri ry’ubuforomo.

    source https://igihe.com/ubuzima/article/ishingiro-ry-umuhate-wa-nambayisa-umuforomo-umaze-imyaka-20-yita-ku-ndembe

  • Kuki u Rwanda rukeneye Politiki igenga ibitabo? #rwanda #RwOT

    Kunoza ibikorwa by’abanyamwuga runaka, iteka bigira imirongo bigenderaho ishyizweho n’urwego rubifitiye ububasha. Iyo mirongo ngenderwaho twayita Poltiki ngenderwaho igenga ‘Ibitabo ‘Book Policy’.

    source https://igihe.com/umuco/ibitabo/article/kuki-u-rwanda-rukeneye-politiki-igenga-ibitabo

  • Abanyarusizi bishimiye kugenderana n’utundi turere nyuma y’amezi atandatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umwanzuro wishimiwe n’abifuza kujya no kuva mu Karere ka Rusizi kari kamaze amezi atandatu katagenderana n’utundi turere kubera imibare y’abarwayi ba Coronavirus yagiye ihaboneka.

    Umucuruzi witwa Deo, ni umwe mu bacururiza mu Mujyi wa Kamembe. Avugana na Kigali Today, yatangaje ko biruhukije kuko bumvaga barashyizwe mu kato.

    Agira ati “Twiruhukije kuko ubu nibura hari icyo twaruhutseho gato, twari dusanzwe dutuma abajya kurangura bakatuzanira ibicuruzwa tugasanga ntibijyanye n’uko tubyifuza, ariko ubu hari abafite imodoka zabo bazajya bajya mu mujyi wa Kigali bakareba ibigezweho bakarangura”.

    Mugenzi we bakorana avuga ko Leta yakomeza kubafungurira n’imodoka zitwara abagenzi zigakora akazi, ahubwo bagasabwa gukora ubwirinzi.

    Agira ati “Si twe twanze ubuzima bwacu cyangwa ngo dupfushe abacu, icyo dusaba Leta idufashe gukaza ubwirinzi hanyuma barekure n’imodoka zitwara abagenzi.

    Ikindi dusaba, amezi atandatu ashize dusa nk’aho tudakora, kandi ibi byatugizeho ingaruka Leta izatuzirikane, kuko kwishyura inzu y’ubucuruzi udakora, ukishyura inzu yo kubamo ntacyo winjiza byatumye n’igishoro bamwe bagikoresha”.

    Yakomeje agira ati “Turasaba Leta izadoherere abafite amazu bakodesha na bo borohereze abayakodesha, kuko harimo abo bizagiraho ingaruka bagahagarika ibyo gukora”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Euphrem, avuga ko bishimiye kuba akarere ayobora kemerewe kugenderana n’utundi turere.

    Ati “Birashimishije kuba ubuyobozi bwabonye ko ubwandu bugabanuka bakareka imodoka z’abantu ku giti cyabo zikajya mu Karere ka Rusizi, n’izindi zikaba zahava, gusa ibi birajyana no gukomeza gushishikariza abaturage gukomeza kwirinda, ntibirare kuko bavuye muri guma Rusizi.

    Ikiboneka cyo, iki cyorezo wubahirije ingamba zo kukirinda cyatsindwa, icyo tugiye gukomeza gusaba abaturage bacu ni ugukomeza kwirinda kugira ngo tutazasubira muri guma Rusizi, ahubwo ibintu bikarushaho kugenda neza n’imodoka zitwara abagenzi zikemerwa gukora”.

    Kwemera ko imodoka z’abantu ku giti cyabo zijya zikanava mu Karere ka Rusizi, ni inkuru nziza ku bantu guma Rusizi yasanze batari mu miryango yabo, bakaba bari bamaze amezi atandatu batarasubirana.

    Hari n’abandi bagumye muri Rusizi batashoboye kuhava kandi atari ho batuye bakiriye neza inkuru y’ingendo ku modoka z’abantu ku giti cyabo.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abanyarusizi-bishimiye-kugenderana-n-utundi-turere-nyuma-y-amezi-atandatu

  • Tariki 11 Nzeri, umunsi mubi ku Banyamerika: Uko ibitero bya Al-Qaeda byagenze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hashize imyaka 19 ibi bitero bibaye. Ku munsi nk’uyu muri 2001, mu gitondo cya kare ku isaa 8:46, indege ya American Airlines yari ifite urugendo rwiswe Flight 11, yagonze umunara w’amajyarugu w’umuturirwa wa World Trade Center i New York.

    Nyuma y’iminota 17 ku isaa 9:03, ubwo abantu bari bagitekereza ko ari impanuka ibaye, indi ndege ya United Airlines yari ifite urugendo 175 yavaga yavaga i Boston yerekeza i Los Angeles, yagonze umunara w’amajyepfo wa World Trade Center.

    Byafashe isaha imwe n’iminota 42 gusa, iyo minara iba imaze kugwa yose ndetse n’izindi nyubako za World Trade Center zirasenyuka.

    Indege ya gatatu ya American Airlines yari ifite urugendo Flight 77, yagoze Minisiteri y’Ingabo ya Leta zunze ubumwe za Amerika (Pentegone), mu gihe indege ya kane ya United Airlines yo yari ifite urugendo Flight 93, yerekezaga i Washington DC, yaje kugwa mu murima muri Lleta ya Pensilvania.

    Nta kuzuyaza, hahise hakekwa umutwe w’intagondwa wa Al-Quaeda. Leta zunze ubumwe za Amerika zahise zitangiza muri Afganistan, zigamije kurwanya iterabwoba

    Nubwo Ossama Bin Laden wari umuyobozi wa Al-Quaeda yabanje guhakana uruhare rw’uwo mutwe muri ibyo bitero, mu mwaka wa 2004 yaje kwemeza ko ari wo wagabye ibyo bitero.

    Al-Qaeda na Bin Laden bavuze ko impamvu nyamukuru yo kugaba ibyo bitero ari uko USA zari zifite ingabo muri Arabia Saudite, ndetse no kuba zari zarafatiye ibihano igihugu cya Iraq.

    Nyuma y’imyaka 10 USA zishakisha Ossama Bin Laden, yaje kwicirwa muri Pakistan mu mwaka wa 2011, yishwe n’ingabo za USA.

    Isenyuka rya World Trade Center n’inyubako zari ziyegereye muri 2001, ryagize ingaruka ku bukungu bw’Umujyi wa New York, ndetse byagize ingaruka zigaragara ku isoko ry’isi.

    Amakompanyi y’indege yasubitse ingendo mu gihe cy’iminsi iri hagati y’itatu n’itandatu. Byakurikiwe kandi n’ifungwa ry’ibikorwa, kwimura ndetse no gusubika ibikorwa, byose bitewe n’ubwoba bw’ibindi bitero.

    Gusukura ahahoze inyubako za World Trade Center byarangiye muri Gicurasi 2002, naho gusana Pentagon byo byasabye umwaka wose. Kongera kubaka World Trade Center byatangiye mu Ugushyingo 2006, yongera gufungurwa mu Ugushyingo 2014.

    Hubatswe kandi inzibutso zitandukanye, harimo ‘National Septermber 11 Memorial & Museum’ yubatswe i New York, ‘Pentagon Memorial’ yubatswe i Arlington muri Leta ya Virginia, ndetse na ‘Flight 93 National Memorial’ yubatswe muri Pennsylvania ahaguye indege ya kane.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/tariki-11-nzeri-umunsi-mubi-ku-banyamerika-uko-ibitero-bya-al-qaeda-byagenze