Category: Uncategorized

  • VI DEO NSHYA: Butera Knowless na Platin wahoze muri Dream Boys bakatiranye bikabije muri 'Ntabirenze.' #rwanda #RwOT

    Platin Nemeye wahoze mw'itsinda rya Dream Boys kuri ubu usigaye ukoresha akabyiniriro ka Platin P, yumvikanye aterana amagambo n'umuhanzikazi w'icyamamare mu Rwanda Butera Knowless , aho bacyurirana bagira bati 'Oya no Stress , Niba udakunda ibyo ubona ngaho igendere Ntabirenze.'

    'Ntabirenze' n'indirimbo umuhungu n'umukobwa baba bacyurirana buri umwe asebya undi nk'abantu babaga murukundo ariko bagahararukwana , umwe yumva ko kugenda kundi ntabirenze.

    Platini agira ati'Ntukiri wa mukobwa namenye, ikirungo ntikikigufata nkuko wasaga ntereta, wahoraga uri ku myako, nta kosa wakoraga, wahoraga ufunze […] Ese ko wahindutse, ni njya mu byana uzavuga ko nagutaye kandi wizize?'

    Knowless amusubiza yagize ati' Oya nta stress, niba udakunze ibyo ubona ngaho igendere, nta birenze.'

    Knowless mu gitero cye agira ati' Wahagira utarazamuka, ese waza umbwira iki? Iyo mpumuro yawe itikoraho nyiheruka ukikoraho, […] ngaho iruka mu ba miss n'ubundi byose ni iby'Isi. N'ubundi ntacyo nahombaga, ntaho ritarema. Niba udakunze ibyo ubona ngaho igendere.'

    Platin P n'umuhanzi wahoze mw'itsinda rya Dream Boys yabanagamo na TMC waje kwerekeza muri Amerika , maze itsinda ryari ryaramamaye rigasenyuka uko. Kuri ubu Platin ari gukora nk'umuhanzi ku giti cye wafatanyije na Butera Knowless uzwi nk'umwe mu bahanzikazi beza muri Africa.

    REBA AMASHUSHO YIYI NDIRIMBO 'NTABIRENZE' YA PLATIN P NA BUTERA KNOWLESS

    Share on:

    WhatsApp

    The post VI DEO NSHYA: Butera Knowless na Platin wahoze muri Dream Boys bakatiranye bikabije muri “Ntabirenze.” first appeared on INGINGO.COM / Rwanda News & Story.

  • Ibintu bitamenyerewe Meya w' Akarere ka Musanze yasize umunyamakuru mu biro arigendera kubera ikibazo kivugira abaturage y' aramubajije #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa TV/Radio 1 yatunguwe n'uko Meya w'Akarere ka Musanze Madamu Jeanine Nuwumuremyi  amusize mu biro atamuteze amatwi ku kibazo cy'abaturage yari amuzaniye. Meya ngo yari yakererewe inama ahitamo gusiga umunyamakuru mu biro.

    Ikibazo umunyamakuru yari amuzaniye ni icy'abacururiza mu isoko ry'ibiribwa rya Musanze  bavuga ko bapyinagazwa no kwakwa umusoro w'uko bacururiza mu rindi soko babaye batijwe mu rwego rwo kwirinda ko bahurira mu isoko rimwe ari benshi bakaba bakwanduzanya COVID-19.

    Iki cyemezo cy'Akarere ka Musanze cyo kwimurira abacuruzi ahandi cyafashwe nyuma y'uko hasohowe amabwiriza asaba abacururiza mu masoko rusange gukora bahana intera mu rwego rwo kwririnda icyorezo cya COVID-19 .

    Ibi hamwe byatumye hagabanywa umubare w'abahakoreraga binyuze mu gusimburana mu minsi yo gukora, aho bishoboka amasoko yagurirwa ahandi bigaragara ko hisanzuye.

    Kwimurira abacuruzi ahandi byanakozwe mu isoko rya Musanze, aho bamwe mu barikoreragamo biganjemo abacuruza ibirayi n'ibitoki bimuriwe muri Gare ya Musanze mu gice n'ubundi cyahozemo isoko ariko kikaba cyari kitagikoreshwa.

    Abimuriwe hariya bavuga  ko babangamiwe n'uko basorera ahantu habiri( ni ukuvuga aho bahoze n'aho bimukiye).

    Ngo bakomeje gusorera ibibanza bari bafite mu isoko ryahariwe ibiribwa, ariko kandi bakanasoreshwa aho bimuriwe by'igihe gito.

    Kuri bo ibi ni akarengane.

    Bavuga ko ikibazo cyabo bakigejeje ku buyobozi bw'Akarere ntibugire icyo bubafasha kandi birimo kubahombya.

    Umunyamakuru yagiye kukibaza Meya, amuta mu biro arisohokera…

    Mu minsi itatu TV na Radio One bakurikirana iki kibazo,  ubuyobozi bwa  Musanze ngo ntibwigeze bushaka kukivugaho.

    Umuyobozi wungirije w'aka karere ushinzwe iterambere ry'ubukungu yari yabanje kwemera ko ashobora kuza kugira icyo akivugaho ariko nyuma ntiyongera kwitaba umunyamakuru kuri telefoni.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2020 umunyamakuru yageze ku biro bya Visi Meya, uyu muyobozi we ahagera saa moya n'iminota 20.

    Yabwiye umunyamakuru ko  ntacyo ashobora kukivugaho kuko ngo kiri m gukurikiranwa na Meya.

    Bidatinze cyane, Meya wa Musanze Madamu Jeanine Nuwumuremyi yahageze nyuma y'isaha imwe ariko nawe ntiyagira icyo abivugaho.

    Umunyamakuru yamugezeho asanga arangije kwakira ibibazo bibiri by'abaturage yari ahasanze, amusaba ko yamuha iminota mike akagira icyo avuga kuri icyo kibazo cy'abacuruzi basorera ahantu habiri kandi bakorera hamwe, undi aramubwira ko agiye mu nama.

    Nyuma y'iminota 10 basiganira mu biro umunyamakuru amusaba nibura iminota itanu gusa uyu muyobozi 'yamusize mu biro arisohokera.'

  • Curfew hours eased back to 9 pm, private cars allowed to Rusizi #rwanda #RwOT

    Chaired by President Paul Kagame at Urugwiro Village on Thursday, the cabinet maintained several decisions that were taken on August 26, 2020; yet the easing of the curfew is sending relief among the public who had difficultly started adjusting to the 7 PM hour.

    Among other decisions that pleased the public is the resumption of movements to and from Rusizi, the only district (from Western Rwanda) which remained in lockdown for nearly six months.

    'Mouvements to/from Rusizi in private transport is allowed, but they should respect the health guidelines,' reads the statement.

    However, the public transport between Kigali and the rest of the districts of the country will remain closed.

    Concerning meetings and events, the cabinet said that 'all the authorized gatherings including meetings and weddings will continue, with respect of health institutions’ measures including testing for COVID-19 where participants themselves will bear the cost. The number of participants should not exceed 30% of the capacity of the venue,'

    The authorization is given by Local government institutions and the Rwanda Development Board (RDB) after examining whether the applicants fulfill all the requirements.

    Also testing for COVID-19 and bearing the cost, will be all those that seek to do a trip at Rwanda’s national parks.

    'All people are reminded that they should respect the COVID-19 preventive measures including one-meter social distance, wearing the face mask and washing hands. Failure to respect this will attract sanctions,'

    Nicole Kamanzi M.

  • Police urges community policing agents against excessive use of force #rwanda #RwOT

    While speaking in Waramutse Rwanda (Good morning Rwanda), a morning talk-show on Rwanda Television on Thursday, September 10, RNP spokesperson CP John Bosco Kabera warned that anyone implicated or caught in such human rights violations will be held accountable.

    The warning follows an incident recently in Gatsata, Gasabo District, where three community policing agents were seen in a video assaulting a local resident, whom they apparently accused of violating the government directives against COVID-19.

    CP Kabera said: “We have arrested Ildephonse Sindayigaya, Jean Bosco Karangwa and Elisa Ndahiro, security members at local level, who appeared in a video assaulting Evode Tuyisenge on September 8, in Gatsata Sector of Gasabo District.

    Those, who assault people under the guise of fighting the spread of COVID-19 will not be tolerated and will equally face the law for their inappropriate behaviours and actions, which are unnecessary and uncalled for.”

    The three suspects are currently held at Gatsata Police Station pending further investigations into the alleged assault.

    “Community policing partners like DASSO, Irondo (community night patrols), community policing committees and youth volunteers are playing a big role in supporting RNP to implement government directives meant to contain and combat the pandemic of Coronavirus,” CP Kabera noted.

    He, however, urged them not to violate the law or misuse their powers to break the law at the expense of the people’s wellbeing and lives.

    “All security organs follow the law in the implementation of their duties and anyone whose conduct is viewed as inappropriate and use of unnecessary excessive force and contrary to the law, is individually held accountable,” CP Kabera emphasised.

    The spokesperson, however, urged the general public to comply with the directives instead of being forced, and to exhibit appropriate behaviours when caught in an violations and lawlessness by following given instructions.

    “Do not exhibit any violent behaviours when caught or implicated in any wrong-doing. Comply, go where you are instructed to go.”

    In case of any abuse by Police officer, the public are urged to call 3511 (toll-free line), Inspectorate of Services and Ethics (ISE) on 0788311400 or Police Disciplinary Unit (PDU) on 0788311824

    IGIHE

  • President Kagame challenges youth on Africa’s food security #rwanda #RwOT

    Kagame made the observations on Thursday, September 10, 2020, while participating in a youth town hall meeting which was held under the theme 'Africa’s Food System of the Future.'

    The session which was held virtually is part of the 10th African Green Revolution Forum (AGRF) Summit which started on September 8 and is to end on September 11.

    The president said that the potential of agriculture on the African continent is vast.
    'We need to invest more and get more out of the investments we have already made. This includes public infrastructure and value chains, particularly for the growing urban food markets that underpin prosperity in rural areas,' said the Head of State.

    'What we need from you is the corresponding focus and innovative spirit so that agriculture can serve as the basis of Africa’s economic transformation,' the President told the youth.

    Statistics from the African Development Bank (AfDB) indicate that Africa had an estimated net food import bill of US $35.4 billion in 2015, with about 15 food chains accounting for most imports, including 5 staple commodities such as wheat, sugar, rice, beef, and soybeans.

    The Bank said that increased food demand and changing consumption habits are leading to rapidly rising net food imports, which are expected to grow from US $35 billion in 2015 to over US $110 billion by 2025, if the situation does not change.

    In response to that, President Kagame said that 'in our vision, we want to transform agriculture from mostly subsistence to a modern, knowledge-based sector that ensures both food and nutrition security, and also creates value and contributes to our economy.'

    'This means therefore, a stronger role for the private sector including farmers with the government acting as a market enabler, rather than dominating the market,' he said.

    According to the Head of State, increased profits will come from higher yields and higher value agricultural commodities such as horticulture, poultry, piggery and fisheries, among others.

    The President said that besides enabling good policy, the Government of Rwanda is working to provide the required infrastructure and to support research.
    'And, you will find that this is across the whole continent; each country is focused on a number of things, but these are the common ones.'

    He observed that Rwanda has partnered with the Howard G. Buffett Foundation to establish Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA) which is educating a new generation of agriculture entrepreneurs in the latest sustainable farming practices.

    Rwanda also facilitated the establishment of a youth platform; the Rwanda Youth in Agribusiness Forum, which targets opportunities in the agriculture sector domestically and regionally, the President added.

    President Paul Kagame has called on African youth to take part in modern agriculture so that the continent can achieve its food security goals

    Nicole Kamanzi M.

  • Abasangwabutaka bo muri Amazon bishe ushinzwe guharanira uburenganzira bwabo bamurashe umwambi ku mutima. #rwanda #RwOT

    Umugabo ukomeye wari impuguke mubijyanye n'imibereho myiza y'abasangwabutaka , abantu bo muri ubwo bwoko bwo mw'ishyamba rya Amazoni bamwirasiye umwambi mugituza ufata ku mutima maze ahasiga ubuzima. Rieli Franciscato yagerageje ibyubusa ngo yihishe inyuma y'imodoka ubwo we n'aba polisi bahuraga n'uru rugamba. Nk'uko byatangajwe n'umupolisi wabonye ubwo bwicanyi bwakorewe uyu mugabo w'imyaka 56 y'amavuko. Uyu munya Brazil ngo yirutse metero 50 afite umwambi mugituza mbere yo gupfa. Bwana Franciscato yakoraga mu karere muri Leta ya Rondônia mu majyaruguru y'uburengerazuba bwa Brazil aho yakurikiranaga ubu bwoko bw'abakavukire mu kigo cya Funai.

    Yari inzobere yagize uruhare runini mu gushinga ishyirahamwe rya Kaninde Ethno-Environmental Defence Association muri 1980 rishinzwe guharanira uburenganzira bw'abasangwabutaka. Uwahafi n'iryo tsinda yatangaje ko abo basangwabutaka batabasha gutandukanya Inshuti n'Umwanzi.Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga , umupolisi wabibonye yagize ati: 'Yariraga cyane yikura umwambi mu gituza, yitse metero 50 zose , aragwa ,ahita abura ubuzima'

    Uyu niwo mwambi yakuwe mugituza , akaba ari nawo wamuhitanye.

    Gabriel Uchida, umunyamakuru w'amafoto ukorera muri kariya karere, yatangarije AFP amakuru ko uyu muryango wari uzwi ku izina rya 'Cautario River isolated group'. Yavuze ko ubusanzwe bari 'umutwe w'amahoro', ariko 'kuri iyi nshuro, hari abantu batanu muribo bari bitwaje imbunda.'  Umuryango uharanira uburenganzira bw'abasangwabutaka Survival International wavuze ko Bwana Franciscato yahamagariwe gukora iperereza muri ako gace nyuma y'uko abantu benshi batagaragara mu mezi ashize. Iri tsinda ryagize riti: 'Amashyamba menshi akikije ako gasozi yasenyutse kandi yigaruriwe n'aborozi ndetse n'abandi baza nabaryigabije.'

    'Umwaka ushize, inkongi z'umuriro nyinshi zatangiriye hanze ndetse n'imbere kuri aka gasozi, kandi muri uyu mwaka aborozi bakangishije ko bazatwika igice kinini cy'ubutaka. Iyicwa rya Rieli, ndetse no kuba hari itsinda ridafitanye isano ku nkombe z'ubworozi, byanze bikunze ni igisubizo ku gitutu kinini bo hamwe n'abari munsi y'ibyiri shyamba. '

    Iyangirika ry'ishyamba rya Amazoni byateza ikibazo kw'Isi hose n'ubwo riherutse gushya Perezida wa Brazil akabitererana.

    Mu myaka yashize amakimbirane hagati y'imiryango kavukire yo muri Amazone n'abari hanze yarushijeho kwiyongera. Kuva Jair Bolsonaro yatangira imirimo ya Perezidansi asezeranya guteza imbere akarere ka Amazone, havutse amakimbirane menshi hagati y'abaturage bo hanze nabo muri iri shyamba.

    Umushakashatsi mukuru wa Survival, Sarah Shenker, yagize ati: 'Urupfu rwa Rieli ni igihombo kibabaje kandi ntagereranywa , uru n'urugamba rwo guhagarika jenoside yo muri Berezile. Kubera umururumba wo kuva na mbere niwo utera ibura ry'imvura mw' ishyamba rya Amazone nabarinzi baryo. Yakoraga ubudacogora ngo arinde ubutaka anakumire abivanga mubasangwabutaka Atari abaho. Yabyeguriye ubuzima bwe, akora ku murongo wa mbere kugira ngo arwanye ibitero bitemewe n'abashinzwe gutema ibiti, aborozi n'abacukuzi b'amabuye y'agaciro bakangisha kurimbura abantu batishoboye ku isi. Ntiyigeze yemera ko intambara ya Bolsonaro ku basangwabutaka no kuniga ingengo y'imari imubuza. '

    Share on:

    WhatsApp

    The post Abasangwabutaka bo muri Amazon bishe ushinzwe guharanira uburenganzira bwabo bamurashe umwambi ku mutima. first appeared on INGINGO.COM / Rwanda News & Story.

  • Impamvu 7 zangiza icyizere hagati y’abashakanye #rwanda #RwOT

    Icyizere ni umusingi w’ubuzima bwiza hagati y’abashyingiranywe kandi Imana niyo yashyizeho urushako nk’ikimenyetso cy’uburyo Yesu yakunze itorero. Ibi nibyo byatumye umwanzi Satani afata icyemezo cyo gusenya umugambi w’Imana bityo abashakanye bagatakarizanya icyizere.

    Icyizere ni umusingi w’umubano mwiza. Hari impamvu 7 zishobora gutuma icyizere gitakara hagati y’umugabo n’umugore

    1. Kwica amasezerano

    Mugihe uvuze ko uzakora ikintu, ni ngombwa kubishyira mu bikorwa. Rimwe na rimwe twemera gukora ibintu ariko ntitubishyiremo imbaraga ariko mubyukuri amagambo yakagombye kujyana n’ibikorwa. Mugihe wishe amasezerano wagiranye n’uwo mwashakanye cyangwa utayashyize mu bikorwa, bisenya icyizere kikayoyoka.

    Ntiwibagirwe ko utuntu duto dushobora kuba ingenzi nk’ibintu binini. Niyo mpamvu Yesu yavuze ati: “Ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye. Kandi ukiranirwa ku cyoroheje cyane, aba akiraniwe no ku gikomeye¬” (Luka 16:10)

    2.Kudashaka ubufasha mugihe ubukeneye

    Hariho ibintu bimwe na bimwe muri ubu buzima tudashobora gukora twenyine. Dukenera ubufasha buvuye hanze ku nzobere zahuguwe kugirango zidufashe gutsinda ibintu bitandukanye nk’ibiyobyabwenge, ihungabana, n’burwayi bwo mu mutwe.

    Uwo mwashakanye akenshi aba azi umutima wawe, imyitwarire, n’ibyifuzo byawe kurusha wowe uko wowe ubizi. Mugihe abona ko ukeneye ubufasha, si ngombwa kumwamaganira kure ngo ubyange.

    Kwicisha bugufi tugasaba kandi tukakira ubufasha byerekana ko twisobanukiwe kandi twitegura gukora iby’ingenzi mu rwego rwo kunoza umubano mwiza n’Imana.

    3.Gukoresha nabi umutungo

    Hariho uburenganzira bwo kugura ibintu ushaka. Nta bwo ari bibi gukoresha ububasha bw’amafaranga mu kwishimisha wowe ubwawe, ariko mugihe bigarara ko ari ukwangiza imbere y’uwo mwashakanye, ibi bishobora gusenya icyizere hagati yanyu.

    4. Kumvikana ku mikoreshereze y’igihe

    Ibi bishatse kuvugako ugomba kureka uwo mwashakanye akamenya imikoreshereze y’igihe cyawe, ashobora kukwibutsa ko ugiye gukerererwa, niba gahunda zawe zahindutse n’ibindi. N’ubwo ibi iyo bikabije biba bibi, kwitanaho no kureka mugenzi wawe akamenya gahunda yawe ni byiza kuko mwembi muba mukorera hamwe nk’itsinda.

    5.Ubuhemu (infidelity)

    Byonyine no kureba undi muntu ukamurarikira bishobora gukomeretsa umutima w’ uwo mwashakanye ndetse ugasanga urugo rwanyu rurasenyutse. Yesu yabivuze neza ati:”Umuntu ureba umugore w’undi akamwifuza, mu mutima aba amaze kumusambanya” (Matayo: 5:28).

    Mu isi yashyize imbere kugaragara neza no gutunganya amafoto, biteye ubwoba kuko abantu ntibagishaka kugaragara uko bari, barushaho kwigira beza aribyo bikurura irari ryinshi.

    6.Amazimwe no gusebanya

    Mubyukuri iyo mugenzi wawe akubwiye cyangwa agusangije ikintu akwizeye nawe uba ugomba gusigasira icyo cyizere yakugiriye. Amazimwe ndetse no gusebya mugenzi wawe mwashakanye, ni intandaro yo gutarizwa icyizere bari bagufitiyeyari kuko iyo umuvuze nabi nawe uba wivuze nabi.

    7.Kwiringira ko umuntu ari umukiranutsi

    Ni bibi kwiringira ko uwo mwashakanye ari umukiranutsi. Mu buzima turatsindwa kuko turi abantu. Kwishyiramo ko dukeneye kubona abo twashakanye batagira amakosa, ni ugutsindwa kuko amakosa abaho mu buzima ikintu cy’ingenzi ni ugusaba imbabazi bityo bigatuma umwuka mwiza ugaruka mu muryango.

    Muri macye, urushako ni ikintu Imana yashyizeho ho kugirango rube ikimenyetso cy’uuburyo Kristo yakunze itorero , niyo mpamvu dukwiye gukora ibishoboka byose kugirango dusigasire umubano kuko urugo ari ijuru rito.

    Source: www.ibelieve.com

    [email protected]

  • Google na Twitter byiyemeje guhagarika amakuru y'ibinyoma mu matora y'Amerika #rwanda #RwOT

    Google na Twitter bavuze ko bakomeje gushakisha amakuru atari yo kuri interineti mbere y'amatora yo muri Amerika. Ihuriro ry'ubutumwa riteganya ko rishobora guhura n'ibinyoma hamwe ninyandiko ziyobya mbere y'amatora y'Ugushyingo. Twitter yavuze ko iteganya kurushaho kugenzura no gukuraho tweet zijyanye n'amatora zidahwitse.

    Ishakisha rya Google ryavuze ko rizagaragaza ibisubizo byinshi-byuzuye kugirango birinde abatora kuyobywa, cyane cyane kuri raporo zivuga ko batsinze amatora hakiri kare.

    Imwe mu mpungenge ni uko ikoreshwa rya mailbox mu matora yo muri Amerika kubera icyorezo cya coronavirus rishobora gutera gutinda cyane ku bisubizo. Abahanga batinya ko ibi bishobora kwemerera amakuru atariyo gukurura amakimbirane.

    Kuri uyu wa kane tariki 10 Nzeri 2020, Google yavuze ko amakuru atari yo yerekeye ibyavuye mu matora atazagaragara mu ishakisha rya Google.

    Impinduka kuri Twitter zishobora kandi kugira ingaruka kuri tweet ivuga ko hari uwatsinze, mbere yuko ibyavuye mu matora byemezwa, hamwe n'inyandiko ziyobya zerekeye amatora.

    Imbuga nkoranyambaga zashyizweho igitutu cyo kurwanya amakuru atari yo nyuma y'uko inzego z'ubutasi z'Amerika zemeje ko Uburusiya bwakoresheje urubuga rwabo mu kwivanga mu matora y'umukuru w'igihugu ya 2016.

    Twitter yanditse ku rubuga rwayo ati: 'Ntabwo tuzemera ko serivisi zacu zikoreshwa nabi mu nzira z'abaturage, cyane cyane amatora.' 'Ikigeragezo icyo ari cyo cyose — haba mu mahanga ndetse no mu gihugu — kubahiriza amategeko yacu, akoreshwa mu buryo bumwe kandi mu bushishozi kuri buri wese'.

    Ku wa gatanu, Microsoft yihanangirijwe ko hackers zifitanye isano n'Uburusiya, Ubushinwa na Irani zagerageje kunyaga abantu n'amatsinda kugirango agire uruhare mu matora y'umukuru w'Amerika yo muri Amerika 2020.

    Isosiyete ikora ibijyanye n'ikoranabuhanga yo muri Amerika yavuze ko hackers y'Uburusiya yagize uruhare ku kwiyamamaza mu bwisanzure muri 2016 yongeye kubigiramo uruhare.
    Source:BBC

    Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

  • Impinduka kuri ku ngengabihe ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda n’andi marushanwa ategurwa na FERWAFA #rwanda #RwOT

    Ishyirahmwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA’, ryamaze kwandikira amakipe riyamenyesha ko habayeho impinduka kuri gahunda y’itangira ry’imikino mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2020-2021.

    Mi ibaruwa yandikiwe abayobozi b’amakipe mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ibyiciro byombi(abagabo n’abagore) yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2020, bamenyeshejwe ko habayeho impinduka kuri gahunda bari bahawe mbere.

    Babamenyesheje ko itangira ry’umupira w’amaguru umwaka w’imikino 2020-2021 mu Rwanda rihindutse kandi gahunda ijyanye n’itangira bazayimenyeshwa mu gihe cya vuba.

    Gusa ngo iyi gahunda ntikuraho igura n’igurisha ry’abakinnyi mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo nk’uko babibemenyeshejwe.

    Uko gahunda yari iteye

    Mu ntangiriro za Kanama 2020 ni bwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatanaje igihe shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2020-2021 uzatangirira, aho byari biteganyijwe ko izatangira tariki ya 30 Ukwakira 2020.

    Ni imyanzuro yafatiwe mu nama ya komite nyobozi ya FERWAFA yabaye ku wa 31 Nyakanga 2020 aho yemeje ingabihe y’umwaka w’imikino wa 2020-2021.

    Byari biteganyijwe ko ibikorwa by’imikino bizasubukurwa hakinwa imikino y’umwaka w’imikino wa 2019-2020 yasubitswe nko mu cyiciro cya kabiri mu bagabo hazakinwa imikino ya kamarampaka(play offs) hashakwa amakipe azazamuka mu cyiciro cya mbere.

    Iyi mikino yari kuzakinwa kuva tariki ya 2-17 Ukwakira 2020, hazakinwa umukino umwe nta wo kwishyura, mu bagore icyiciro cya mbere n’icya 2 bizakina kuva tariki ya 3 Ukwakira kugeza 20 Ukuboza 2020.

    Icyiciro cya mbere mu bagabo byari biteganyijwe ko umwaka w’imikino wa 2020-2021 uzatangira tariki ya 30 Ukwakira 2020 usozwe tariki ya 20 Gicurasi 2021.

    Icyiciro cya 2 mu bagabo umwaka w’imikino 2020-2021 wari kuzatangira tariki ya 31 Ukwakira 2020 usozwe ku wa 29 Gicurasi 2021.

    Byari biteganyijwe ko igikombe cy’Intwari kizatangira tariki ya 19 Mutarama gisozwe ku ya 1 Gashyantare 2021.

    Igikombe cy’Amahoro cya 2021 cyari kuzatangira muri Weekend ya tariki ya 4-5 Gashyantare 2021 gisozwe ku wa 5 Kamena 2021.

    Shampiyona y’abagore mu cyiciro cya mbere yari iteganyijwe ko izatangira tariki ya 19 Gashyantare 2021 isozwe ku wa 31 Nyakanga 2021 mu gihe icyiciro cya kabiri izatangira ku wa 20 Gashyntare 2021 isozwe ku wa 24 Nyakanga 2021

    Kwandikisha abakinnyi ku makipe yo mu cyiciro cya mbere mu bagabo bizatangira tariki ya 16 Kanama bisozwe tariki ya 24 Ukwakira 2020. Mu cyiciro cya kabiri mu bagabo bizatangira ku wa 18 Mutarama — 5 Gashyantare 2021.

    Mu cyiciro cy’abagore ni uguhera ku wa 1 Ukuboza 2020 kugeza 28 Mutarama 2021.

    Igaruka rya shampiyona ryasubitswe

  • Ntibyoroshye abakobwa babiri bakase igitsina cy' umugabo washakaga kubafata ku ngufu #rwanda #RwOT

    Abakobwa babiri bakomoka mu Bwongereza barumye igitsina cy'umwe mu bagabo bagundaguranaga bashaka kubafata ku ngufu mu Butaliyani nkuko umushinjacyaha yabibwiye urukiko.

    Abagabo 4 nibo bari mu ikipe yashakaga gufata ku ngufu aba bakobwa 2 b'Abongereza mu gace kitwa Basilicata ko mu majyepfo y'Ubutaliyani ariko umwe muri bo yahuye n'uruva gusenya kuko bamurumye igitsina.

    Amashusho yafashwe na camera za CCTV yagaragaje aba bagabo bari guhunga bava aho bashakaga gufatira ku ngufu aba bakobwa.

    Aya mashusho yagaragaje aba bagabo bari kwinjira mu nyubako banyuze mu irembo rikuru hanyuma aza gucika agaruka batatu muri bo bari guhunga biruka imbwa zibari inyuma.

    Polisi yavuze ko aba bagabo bamaze gufatwa ndetse amazina yabo ari Michele Massiello, Giuseppe Gargano, Alessandro Zuccaro na Alberto Lopatiello.

    Aba bagabo bari mu kigero cy'imyaka 20,ibinyamakuru byo muri kariya gace byemeje ko ari amabandi.

    Bagejejwe imbere y'urukiko aho bashinjwe ibyaha birimo gushaka gufata ku ngufu ndetse no gukomeretsa.

    Aba bakobwa bari bagiye gufatwa ku ngufu bari mu kirori cyihariyemu nkengero z'agace ka Basilicata.

    Nubwo aba bane 4 aribo bagaragaye mu mashusho hari amakuru avuga ko abasore 8 batatumiwe aribo binjiriye aba bakobwa na bagenzi babo banyuze mu bihuru.

    Bamwe mu bakobwa bari muri iki kirori bahise bajyanwa gufatirwa ku ngufu muri icyo gihuru gusa abandi babashije gucika ndetse babasha kuvuza inzogera itabaza.

    Amakuru yatangajwe n'ikinyamakuru La Gazetta Del Mezzogiorno nuko aba bakobwa 2 barumye igitsina cy'umwe mu bagizi ba nabi batabawe bafite ibikomere ndetse bahungabanye.

    Itangazo rya Polisi rigira riti 'Mu ijoro ryo kuwa 7-8 Nzeri,ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abakobwa babiri b'abanyamahanga bakiri bato.

    Ikipe ishinzwe iperereza yahise itangira iperereza ifatanyije n'abashinjacyaha'.

    Ubushinjacyaha nibwo bwatangaje ko aba bakobwa barumye igitsina igitsina cy'umugabo umwe muri aya mabandi yabateye.