Category: Uncategorized

  • Huye: Urugo rw' umuturage, rw' atewe n' Ingwe none batinye gusohoka #rwanda #RwOT

    Mu rugo rumwe rwo mu Mudugudu w'Agakera mu Kagari ka Rango-A Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye, hari urugo rurimo abantu barindwi, kugeza kuri iyi saha ya saa saba bikingiranye mu nzu kubera inyamaswa babonye mu rugo bakeka ko ari ingwe.

    Hari abavuga ko atari inshuro ya mbere ingwe igera muri uyu mudugudu, kuko ngo n'ubusanzwe yazaga, igasubirayo ntawe ihungabanyirije umutekano. Gusa ariko ngo ntibisanzwe kuyibona iza ikaryama hafi y'urugo mu igihe kingana gitya yanze kuhava.

    Umwana umwe mu bagize uyu muryango w'urugo ingwe yateye ngo yasohotse arayibona, maze n'ubwoba bwinshi asubira mu nzu, abibwira abandi, bahita bifungirana kugeza mu masaha arenga saa saba z'amanywa y'uyu wa 11 Nzeri 2020.

    Aba baturage bakeka ko iyi nyamaswa yaba yaturutse mu ishyamba ry'iriterano rya Kaminuza y'u Rwanda riri mu bilometero bike uvuye mu midugudu w'Agakera.


    Inzego z'ubuyobozi n'abashinzwe umutekano barimo abapolisi n'abasirikare ba RDF batabaye uyu muryango, barasa iyi nyamaswa.

    Meya w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange yatangaje ko ubu butabazi bwatanzwe nyuma y'aho nyir'uru rugo rwatewe n'iyi nyamaswa abimenyesheje ubuyobozi.

    Nyuma y'aho kuraswa, abaturage bahuruye bajya kureba iyo nyamaswa yari yababujije amahwemo gusa ntiyahatinze kuko yahise ivanwa aho ngaho n'abapolisi.

  • Ubushakashatsi bwagaragaje ko kuryamira mu mpera z’icyumweru bitariha amasaha asanzwe umuntu atasinziriye #rwanda #RwOT

    Hari abantu bakora amasaha y’ikirenga bavuga ko bazaryamira mu mpera z’icyumweru, ubushakashatsi bwagaragaje ko uku kuryamira bitariha amasaha umuntu aba atarasinziriye kandi ngo ntibinabuza ko ingaruka uruhuri ziterwa no kutaryamira igihe zigera ku muntu.

    Icyari kigamijwe ubwo hakorwaga ubu bushakashatsi, kwari ugutahura ikintu kiba iyo abantu bamaze icyumweru bakora akazi kadatuma basinzira bihagije, no gushaka kugaruza icyo gihe cyabacitse cyo gusinzira, hanyuma bakaryamira mu minsi ibiri y’impera y’icyumweru.

    Urubuga rwa Medical News Today, rwatangaje ko Dr Chris Depner, umwarimu wungirije w’ubushakashatsi ku mikorere y’umubiri muri Kaminuza ya Colorado Boulder muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari na we wayoboye itsinda ry’abo bashakashatsi, yavuze ko kuryamira mu mpera z’icyumweru ntacyo bifasha umubiri ku byo watakaje igihe umuntu yakoraga amasaha y’ikirenga.

    Yagize ati 'Dusoza ubushakashatsi ntacyo twabonye na kimwe cy’inyungu mu mikorere y’umubiri ku bantu baryamira mu mpera y’icyumweru.'

    Yakomeje agaragaza ko gusinzira gacye cyane bishobora kongera ibyago byo kugira ibibazo bitandukanye by’ubuzima, birimo nk’umubyibuho ukabije hamwe n’indwara ya diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.

    Ibi ngo biterwa no gushaka kurya ibyoroheje nijoro ndetse no kugabanuka kw’umusemburo ugenzura ingano y’isukari yo mu maraso, cyangwa ubushobozi bw’umubiri bwo kugenzura isukari yo mu maraso.

    Umwarimu w’inzobere mu bijyanye n’imitsi hamwe n’imitekerereze 'neuroscience na psychologie' Matthew Walker, avuga ko kuryama amasaha ari munsi ya 9-7 bigira ingaruka zitandukanye ku buzima. Agasaba abaganga kwigisha ababagana akamaro ko kuryamira igihe no kubitegeka abantu.

    Ati 'Kuryama amasaha ari munsi y’arindwi ubushobozi bw’umubiri bwo kwikingira (immunité) buragabanuka, ugumye uri maso amasaha 20, usanga usigaye umeze nk’umusinzi.'

    Avuga kandi ko kuryama umwanya muto bituma umuntu atagera kucyo bita REM (Rapid Eye Movement), aho umuntu wasinziriye neza atangira kurota.

    Kutagera ku gihe cya REM bigira ingaruka ku mitekerereze y’umuntu ndetse ngo usanga ari n’umuntu ukunda kwibagirwa.

    Source:Igihe

    [email protected]

  • Ingaruka mbi ziterwa no gukoresha telefoni uri mu bwiherero. #rwanda #RwOT

    Telefone ngendanwa ni igikoresho gifite umumaro ukomeye mu buzima,Ubushakashatsi bwerekana ko abantu bagera kuri 75 ku ijana bakoresha telephone zabo iyo bari mu bwiherero ariko inzobere mu buzima zihwitura abantu kureka uyu muco kuko biba ari ugushira ubuzima mu kaga.

    Ubushakashatsi bwerekana ko kujyana telephone mu bwiherero ari bibi cyane kuko mu bwiherero habamo bacterie zishobora kujya kuri telephone yawe igakwirakwira mu bice bigize umubiri wawe bikaba byakuviramo uburwayi butandukanye.

    Abashakashatsi bavuga ko izo bacterie zikikije inguni z’ubwiherero kandi telephone yawe ikaba ibasha kuzikurura biturutse ku kuba wowe ubwawe wakoze ku nkuta z’ubwiherero cyangwa wakoze ku mpapuro z’isuku wisukura ubundi ukongera ugafata telephone yawe, bityo rero za bacterie ukuye mu bwiherero zose ziri kuri telephone yawe zishobora no kugera ku mubiri wawe ukaba warwara indwara ziturutse kuri izo bacterie.

    Dr. Ron Cutler, umuyobozi mukuru w’ishami ry’utunyabuzima duto muri kaminuza Y’Umwamikazi Mary i Londres, yagize ati: “Ahanini, niba udashaka kwikururira indwara,ntabwo ukwiye kujyana telephone yawe mu bwiherero.

    Dr. Val Curtis, umuyobozi w’itsinda ry’ubuzima bushingiye ku bidukikije mu ishuri ry’i Londere ry’isuku n’ubuvuzi ati' Telephone kuko zishyuha ziha bagiteri ahantu heza hashyushye ho gutura, ikindi kandi kuko benshi bagira ibifuniko bifatanye na telephone, aho ni ahantu heza cyane ho kwibera kuri bagiteri.”

    Inama batanga, ni ukwirinda kujyana telephone mu bwiherero kandi uko umaze gukoresha ubwiherero ukwiye kubanza gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune kugirango bacterie uvanyeyo utazishyira kuri telephone n’ubundi ugasanga ntaho bitaniye no kuba wayijyanyeyo.

    Source: inyarwanda.com, passeportsante.net

    [email protected]

  • Nyamagabe: Hatangijwe igihembwe cy'ihinga 2021A, umwihariko n'imbuto y'ibishyimbo #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 11 Nzeri 2020, nibwo abaturage b'Imirenge ya Gasaka, Cyanika na Kibilizi bazindukiye mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy'ihinga 2021A gitangirizwa mu gishanga cya Muzirantwago kuri site ya 'Uwurutare'.

    Ni igikorwa cyatangijwe n'umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe ubukungu Kabayiza Lambert, ari kumwe n'ushinzwe imibereho myiza y'abaturage muri aka Karere Mujawayezu Prisca.

    Muri iki gihembwe cy'ihinga 2021A hatewe imbuto y'ibishyimbo bya mushingiriro, abaturage bavuga ko nubwo bakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Coronavirus bitababujije guhingira igihe bagendeye ku makuru bahabwa n'abashinzwe ubuhinzi mu Karere.

    Aba baturage bavuga ko biteguye kuzabona umusaruro ushimishije kuko baboneye imbuto ku gihe ndetse n'ifumbire, aho bavuga ko mbere wasanganga bategereza imbuto n'ifumbire ariko bikabageraho igihe cyararenze.

    Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere n'ubukungu mu Karere ka Nyamagabe Kabayiza Lambert, avuga ko umwihariko uri muri iki gihembwe cy'ihinga 2021A ari uko wasanganga imbuto igomba gutumizwa hanze n'ifumbire bigatinda, ariko kuri ubu ngo imbuto ikaba yaratunganirijwe mu Rwanda, igerera igihe ku baturage.

    Yagize Ati:'Ubuhinzi buhorana umwihariko kuko ntarindi koranabuhanga tuzakoresha, gusa umwihariko muri uyu mwaka ni ukongera ubuso bwahingwagaho nibura butari munsi ya hegitare zirenga ibihumbi bibiri nshyanshya'.

    Akomeza ati' Nk'ubu twategerezaga imbuto z'ibigori zaturukaga hanze ari uyu mwaka tuzagerageza imbuto zatunganyirijwe mu Rwanda, ubu turi mu ikungira ni igihe cy'ibishyimbo kuko nicyo gihingwa cyatoranijwe, ariko tuzakomereza ku bindi bihingwa ngandurarugo nk'ibirayi n'ibigori, ubu twari dusaruye ibigori, ubu rero twahereye ku bishyimbo tuzakurikizaho nahandi'.

    Kabayiza yongeraho ko usibye imirenge yatangirijwemo iki gikorwa hari n'indi bateganya kubikoreramo kuko nko mugishanaga cyitwa Mushishito gihuza Umurenge wa Uwinkingi na Kibirizi byamaze kumera aho ibishyimbo byatangiye kugereka.

    Igishanga cya Muzirantwago gihuriweho n'Imirenge itatu, aho abaturage bahuza ubutaka bagahinga igihingwa kimwe hagamijwe kongera umusaruro ukomoka k'ubuhinzi.

    Nyamagabe ni kamwe mu turere turangwa n'imisozi miremire aho abaturage baho abenshi batunzwe n'ubuhinzi bakaba bahinga ibihingwa byiganjemo, Ibigori, Ibishyimbo, Ibirayi, n'ibindi bihingwa ngandurarugo. Nyamagabe kandi hakaba habarizwa uruganda rutunganya Icyayi rwa Kitabi rufasha abahinzi bacyo muri aka Karere.

    Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

  • Nigeria: Igihano ku mugabo wahamijwe gufata ku ngufu ni ugukonwa/kumuca amabya #rwanda #RwOT

    Inteko ishingamategeko yo muri leta ya Kaduna mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw'igihugu cya Nigeria, yemeje gukoresha ibyuma byo kwa muganga mu gucyeba udusabo tw'intanga ngabo/amabya, nk'igihano ku bahamijwe n'inkiko gufata abagore ku ngufu.

    Hafsat Baba, komiseri ushinzwe abagore n'iterambere ry'umuryango muri iyo leta, yavuze ko icyo cyemezo ari 'inkuru nziza'. Yongeyeho ko 'bizaca intege' abasambanya abagore ku ngufu.

    Byitezwe ko ubu Nasir Ahmad el-Rufai, Guverineri wa leta ya Kaduna, agiye gushyira umukono kuri uwo mushinga w'itegeko kugira ngo uhinduke itegeko muri iyo leta.

    Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, ba guverineri ba leta zigize Nigeria batangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu kubera gufata abagore ku ngufu n'ibindi bikorwa by'urugomo byibasira abagore n'abana.

    Umubare w'imanza z'abacyekwaho gufata abagore ku ngufu uracyari ku kigero cyo hasi, ndetse nkuko BBC ibitangaza ngo ipfunwe akenshi rituma abagore bamwe bafashwe ku ngufu babiceceka.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

  • Amakosa 5 yo kwirinda ku bantu bambara inkweto #rwanda #RwOT

    Kwita ku nkweto zawe, kuzihitamo neza, no kuzikoresha neza, bifasha kubungabunga ubuzima bw'ibirenge n'umubiri wose. Ibirenge byacu ni igice cy'umubiri dukunda kwirengagiza no guhohotera. Uburyo duhitamo no gukoresha inkweto zacu bifitanye isano n'ubuzima bwacu.

    Ariko, ibirenge nibyo shingiro rya amagufa yacu, bidutera inkunga, kandi bishobora guteza ibibazo byinshi mu gihe bititaweho neza kandi mu gihe kirekire. Igihe kirageze cyo gukumira amakosa no kwita ku birenge byacu.

    Dore amakosa atanu ugomba kwirinda ku nkweto

    Ikosa 1: kwambara inkweto ndende cyane

    Inkweto ndende cyane zituma ikirenge kijya imbere mu nkweto, ibi bigashyira igitutu kinini kumano. Mu gihe wambaye, amano nayo agomba gutekana kugirango agufashe kugenda neza. Ibi rero iyo utabikoze byongera nka plantar fasciitis, bunions na heels spurs. Hagarara kuri santimetero nkeya z'inkweto ku gatsinsino kugirango wirinde ububabare kandi wubahe morphologie yawe uko bishoboka kose: cm 3,5 kugeza kuri 4 ku bagore na cm 1,5 kugeza kuri 2 ku bagabo. Inkweto zo mu bwoko bwa stiletto zigomba kwirindwa buri munsi.

    Ikosa 2: kwambara couple imwe y'inkweto udahagarara/udahindura

    Niba warigeze ukunda umuguru umwe w'inkweto menya kuwambara igihe cyose atari byiza. Kwambara inkweto zimwe buri munsi byerekana ko uhora ukoresha ibice bimwe by'ikirenge, Gerageza ushake izindi nkweto nziza kandi uzihindure nibura rimwe mu cyumweru.

    Ikosa 3: kwambara inkweto zishaje

    Iyo inkweto zishaje kandi zambawe igihe kirekire, zishobora guhengeka ikirenge kandi bishobora gutera ububabare ku gatsitsino. Hindura inkweto zawe za siporo hafi buri mezi atandatu.

    Ikosa 4: kwambara inkweto iringaniyeiy

    Iyo ugenda mu m'amagorofa, ntabwo bitanga ubwisanzure nk'iyo utangiye nko kuzamuka muri Etage, inkweto iringaniye cyane iguhatira gukurura agace k'inyuma ku kirenge ukaba wagira ibyago byo kubabukaho.

    Ikosa 5: kwambara inkweto zitagukwira

    Uri nko kwiruka uri muri sport nibyiza ko wambara inkweto zigukwira kandi zitabangamira igice icyo aricyo cyose cy'ikirenge, Gerageza gukurikiza inama z'uburyo wakwambara inkweto zijyanye n'ikirenge cyawe kuko nuramuka wambaye inkweto zitajyanye n'ikirenge cyawe bizakugiraho ingaruka.

    Ku buzima bw'ibirenge, ni byiza guhinduranya inkweto ndende, inkweto nto, inkweto zifunguye cyangwa zifunze!
    Source: www.santemagazine.fr

    Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

  • Kenyan Police Arrest Poacher With 14Kg Elephant Tusks #rwanda #RwOT

    Security officers in the northwestern Kenya town of Kitale on Thursday arrested a poacher in possession of 14 kilograms of elephant tusks with a market value of 1.4 million shillings (US$14,000).

    Local police commander Ayub Gitonga said the suspected poacher had been on the radar of security agencies amid a spike in poaching of iconic animals in northern Kenya counties. 'We set a trap after we received intelligence reports that the suspect was in possession of the consignment and was looking for a market,' said Gitonga. He said that poachers have taken advantage of the heavy rains in northern Kenya to sneak into wildlife sanctuaries and kill elephants and other giant land mammals.

    'We are working on intelligence information to stamp out the menace and protect wildlife and we urge the public to collaborate with security agents to bring to book those engaged in illegal activities in our national parks,' said Gitonga. He said police have launched a manhunt for six poachers on the run in the expansive plains dotting Kenya's northwestern region.

    Meanwhile, Kenyan security forces said Thursday they have rescued 16 foreigners after busting a human trafficking ring along the Marsabit-Isiolo highway in northern Kenya.
    The officers from the multi-agency special operations team said six suspects who were ferrying the foreigners aboard three vehicles were arrested during an early Wednesday operation. 'The minors were being transported in three motor vehicles along the Marsabit-Isiolo highway heading towards Isiolo general direction at Ngaremara area,' the Directorate of Criminal Investigations (DCI) said in a police report.
    According to the DCI, illegal immigrants had no relevant documents in their possession. 'All the arrested aliens are of Ethiopian origin and are to be charged for the offense of being unlawfully present in Kenya while the Kenyan drivers are to be charged with the offense of human smuggling,' said the DCI.
    The DCI said the suspects will be arraigned in court to answer to charges of human trafficking.
  • Une rencontre imminente des Présidents de la région à Goma : Stratégies de ratissage des Groupes armés #rwanda #RwOT

    La ville de Goma au Nord-Kivu s’apprête à accueillir d’ici quelques jours, le mini-sommet des Chefs d’Etats de la sous-région. La question a été évoquée au cours du conseil extraordinaire des ministres du Nord-Kivu, présidé ce mercredi 9 septembre 2020 à Goma par le gouverneur Carly Nzanzu Kasivita. Le gouvernement provincial appelle les habitants de la ville volcanique à la propreté dans leurs parcelles ainsi que sur les voies publiques, rapporte le journal pour qui,

    ” les Chefs d’Etat vont aborder les questions relatives à la paix et la sécurité dans la région ; les relations diplomatiques et politiques entre ces Etats ; et la relance des activités économiques dans le contexte actuel de la lutte contre la Covid-19″.

    On sent le journaliste qui rapporte la nouvelle mesurer ses mots.

    Paix et sécurité, très souhaitées par les citoyens de la région des Grands Lacs

    Le Président Félix Antoine Tschisekedi en est à sa deuxième tentative d’inviter les Etats de l’Est de la région à étudier pratiquement comment éradiquer l’insécurité dans ces deux provinces des Kivus devenues, depuis 1994, l’épicentre de cette insécurité pour la région Est, avec l’établissement des Interahamwe et autres ex-FAR rwandais.

    Depuis lors, cette vaste bande où s’étendent d’infinies platebandes arborisées et incontrôlées, des mouvements armés illégaux tant étrangers que locaux y ont élu leurs quartiers généraux. Ils échappent parfaitement au contrôle des FARDC et de la Monusco à qui, cette dernière, échappe le vrai sens de son mandat onusien de stabilisation de la RDC .

    Les chefs d’Etat souscriront-ils à la possible suggestion de gestion conjointe de Tshisekedi de ce déficit de sécurité ?

    En 2019, A peine élu Président, Fatshi a suggéré la rencontre des Chefs des Etats majors des pays de l’Afrique des Grands lacs. Des voix influentes avaient diversement accueilli cette initiative qui sort de l’ordinaire. Quelle initiative ? Une gestion commune de cette crise de la sécurité de l’Est de la RDC qui impacte immédiatement sur les Etats voisins.
    Une voix positive, celle de Me Omar Kavota, Président du Centre d’étude pour la promotion de la Paix, la démocratie et les droits de l’homme (CEPADHO) de la région de Beni, au grand nord de la Province du Nord Kivu :

    ” Aujourd’hui que l’on fait face à des mouvements comme les ADF/ Allied Democratic forces ugandaises, FDLR/Forces Démocratiques de Libération du Rwanda , FNL/Forces Nationales de Libération burundaises, et autres, qui ont un caractère transfrontalier, il importe que les Etat, d’où viennent ces rebelles, soient mis à contribution pour qu’on arrive à bout de ces mouvements “, rapporte le journal onusien Radio Okapi du 24 octobre 2019 citant Omar Kavota.

    Le journal continuait plus loin annonçant que “Des documents attribués au chef d’Etat-major général des FARDC, qui circulent déjà sur internet et qui avaient déjà annoncé cette deuxième rencontre du 24 au 25 octobre, font état de l’ouverture, d’ici quelques semaines, à Goma, d’un Etat-major intégré, que formerons les armées de ces quatre pays avec l’objectif de traquer la dizaine de groupes armés locaux et étrangers actifs dans la partie de l’Est de la RDC”.
    Cette rencontre aura lieu un mois plus tard. Les Commandants de la Monusco et de l’Africom américaine y soront conviés.

    Cet Etat-major intégré sera combattu
    Cette rencontre ne donnera pas la satisfaction. Il y a eu des parties qui n’ont pas adhéré entièrement à cette idée de formation d’un Etat-Major intégré des quatre pays.
    Ce n’est pas compliqué de comprendre pourquoi cette idée était dissonante en cette année 2019 finissante. Les parties ugandaise et burundaise se croyaient fortes de venir à bout du Rwanda en renforçant leur soutien aux groupes armés rwandais qui devaient foudroyer le régime en place au Rwanda.

    Le maintien du statu quo de l’Est de la RDC les arrangeait. Fatshi, lui, n’a rien compris. L’acheminement de l’aide militaire dans le grand secret était acheminé sur les hauts plateaux de l’Itombwe où des camps d’entrainement des FLN/Forces Nationales de Libération du Rwanda aile armée de la Coalition MRCD/Mouvement Rwandais pour les Changements Démocratiques de Paul Rusesabagina.

    Cette rencontre de Goma est survenue au moment où l’Uganda de Museveni avait aussi offert son territoire pour une arrière base politique et de recrutement militaire des RNC/Rwanda National Congress qui était lui aussi sur pied de guerre prêt à en découdre avec le Régime de Paul Kagame.

    La réunion de Goma des Chefs des Etats Majors du Rwanda, Uganda , Burundi et RDC en 2019 en présence des observateurs de l’Africom/Commandement Africain de l’Armée Américaine et de la Monusco

    La suite on la connaît, la supposée opération Sokola II faite de contingent des FARDC pour ratisser cet Est de la RDC a appliqué son balai dans ces montagnes inaccessibles pour, immédiatement, détruire ces camps et prendre des prisonniers de guerre dont les chefs de ce mouvement pour les renvoyer au Rwanda.

    Ce que l’on ne saura pas ce sera par quels moyens et le véritable auteur de cette opération militaire gigantesque qui a fait que les Etats majors ugandais et burundais ont perdu tout espoir de revanche sur leur voisin rwandais et qu’ils se sont résignés à, cette fois-ci, négocier la paix des braves pour la sécurité de la région.

    Les Chefs d’Etats renégocieront la cogestion du ratissage des groupes armés de l’Est

    Radio Okapi de ce 11 septembre se perd dans les conjectures. Il croit que sur l’agenda de ce mini sommet, il sera question de ” décrisper les tensions entre l’Ouganda et le Rwanda, d’une part, et entre le Burundi et le Rwanda de l’autre. Une forte méfiance est observée ces derniers mois entre l’Ouganda et le Rwanda. Ces 2 pays s’accusent mutuellement d’espionnage, d’ingérence et de déstabilisation”.

    Mais cette façon de voir le problème est simpliste. Ni l’Uganda, ni le Burundi ne peuvent abriter des foyers de guerrilla à l’endroit du Rwanda. Tout ce qu’ils peuvent, c’est d’appuyer ces foyers qui profitent de l’immensité, du relief accidenté et de l’ingouvernabilité d’une grande partie de l’Est de la RDC pour s’y implanter.

    Une parade des FARDC : Sur ordre de Fatshi, elles tentent de venir à bout des groupes armés locaux et surtout étranger ; un travail de Titans

    La thèse de Fatshi est parfaitement souhaitée par le Rwanda qui, à lui seul, pourrait faire tout le travail. Il suffira de certaines influences dont probablement celle de la Monusco contre l’idée de cet Etat Major Intégré des Forces armées des pays de la Région avec à leur tête, un commandant suprême congolais, pour voir l’Ugandais Museveni ou le Burundais Ndayishimiye se désolidariser du souhait de Tshisekedi.

    Du reste, il s’entend que le projet de Tschisekedi de ratissage de cet Est de la RDC signerait la fin précipitée de la mastodonte Monusco. Cela, logiquement, ne doit pas épouser l’assentiment de la Communauté internationale qui, avec cette force géostratégique stationnaire, fait le monitoring des forces et puissances économiques indésirables, (Chine ? Russie ?…), qui voudraient elles aussi s’implanter dans ce géant de l’Afrique centrale.

    Dans ce jeu d’échecs, le poids de Joao l’Angolais sera décisif pour changer les cartes de la région. Mais c’est aussi et surtout le camps des observateurs qui y seront associés, la Monusco, l’ICGLR et surtout cet AFRICOM. Ces observateurs sont si influents qu’ils font pencher la balance où ils veulent dans de tels contentieux internationaux et inter-Etats.

    Jovin Ndayishimiye

  • Gahunda y’imikino y’Amavubi muri CHAN, iby’ingenzi wamenya ku mijyi 3 izakira irushanwa #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko igikombe cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu by bo 'CHAN’ icya 2020 gisubitswe kubera COVID-19, ubu kizaba guhera tariki ya 16 Mutarama kugeza 7 Gashyantare 2021 kibere muri Cameroun.

    Mbere cyari giteganyijwe ku wa 4 Mata kugeza 25 Mata 2020 muri Cameroun, Amavubi y’u Rwanda n’ubundi aracyari mu itsinda C kumwe na Morocco, Uganda na Togo.

    Ni imikino izabera mu mijyi 3 ku bibuga 4. Umujyi wa Douala akaba ari na wo mujyi munini muri iki gihugu aho unafatwa nk’igicumbi cy’ubukungu, ni umwe mu mijyi izakira iri rushanwa, muri uyu mujyi hazakoreshwa ibibuga 2 ari byo Japoma Stadium ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 50 na Stade de la Réunification yakira abantu ibihumbi 30.

    Umujyi wa Yaounde utuwe n’abantu hafi miliyoni 3 ukaba umujyi wa kabiri mu bunini nyuma ya Daoula, byongeye kandi ni wo murwa mukuru w’iki gihugu, na wo uzakira iyi mikino ya CHAN 2020, azakinirwa ku kibuga kimwe cya Stade Ahmadou Ahidjo gifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 42.

    Limbe ni umujyi washinzwe mu 1858 n’umuvugabutumwa w’umwongereza, Alfred Saker, uherereye mu Magepfo y’Uburengerazuba bwa Cameroun, ukaba ukora cyane ku Nyanja, muri 2005 abaturage bari bawutuye bageraga ku 84,223, ni wo mujyi wa 3 uzakira imikino ya CHAN 2020, itsinda rizakinira muri uyu mujyi, bazakinira kuri Limbe Stadium yakira abantu ibihumbi 20.

    Itsinda C u Rwanda ruherereyemo bazakinira mu mujyi wa Douala uretse umukino usoza itsinda w’u Rwanda na Togo uzakinirwa mu mujyi Limbe.

    Ntabwo amatariki nyirizina imikino y’Amavubi izaberaho aramenyekana, gusa izatangira ikina na Uganda, ikurikizeho Morocco mu gihe izasoreza kuri Togo.

    Iri rushanwa rigizwe n’amatsinda 4, hakazazamuka amakipe abiri muri buri tsinda, itsinda ry’u Rwanda rya C, muri ¼ ikipe ya mbere izahura n’iya kabiri mu itsinda D mu gihe iya mbere mu itsinda D izahura n’iya kabiri mu itsinda C.

    Gahunda uko iteye

    Amavubi yamenye gahunda nshya ya CHAN 2020

  • Ikoranabuhanga: Hakozwe agakoresho ko kurinda amabanga y’ibikorerwa kuri mudasobwa na telefoni #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amabanga y
    Amabanga y’ibikorerwa kuri za mudasobwa na telefone agiye kujya abungwabungwa mu buryo bwizewe

    Ako gakoresho gashya kakaba kari kugurishwa amadolari ya Amerika 55, ni ukuvuga hafi ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Abahanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga baravuga ko ako gakoresho gafite ubushobozi bukomeye kandi bwizewe mu kurinda umuteno w’amakuru bwite y’abantu cyangwa ibigo.

    Ako gakoresho kandi gashobora kwinjizwa muri telefone igendanwa kakaninjizwa muri mudasobwa mu mwenge usanzwe winjiramo ‘USB’.

    Iki kigo cya Yobico, ni cyo cya mbere ku isi gicuruza ibikoresho byo kurinda umutekano mu bijyanye n’ikoranabuhanga, yaba kuri murandasi, muri mudasobwa, telefone n’ibindi nk’uko ikinyamakuru CBNET dukesha iyi nkuru kibitangaza.

    Iki kigo akaba ari cyo giha imfunguzo z’umutekano ibigo bikomeye nka Microsoft, Google, Facebook na Twitte,r kugira ngo abakora ibyaha byifashishije ikoranabuhanga rya murandasi (Cyber crimes) batinjirira ibyo bigo.

    Iki kigo kandi ni cyo cyakoze ikoranabuhanga ryo gukoresha igikumwe, ijisho n’isura, kugira ngo umuntu abashe kwinjira muri telefone ye cyangwa mudasobwa.


    source https://www.kigalitoday.com/ikoranabuhanga/ibindi-bikoresho/article/ikoranabuhanga-hakozwe-agakoresho-ko-kurinda-amabanga-y-ibikorerwa-kuri-mudasobwa-na-telefoni