Source Youtube Premiere
Source Youtube Premiere
Ayanna Williams wo mu gace ka Houston muri Texas amaze imyaka 24 adaca inzara z'intoki, ibi bikaba byaramuhesheje kwandikwa mu gitabo cy'amateka y'Isi adasanzwe'Guinness World Records'.
Williams afite inzara zifite uburebure bwa 5.4m (18 feet long), kuzisiga amarangi atandukanye bimufata igihe cy'icyumweru kugira ngo abe azirangije.
Bitewe n'uburyo yita ku nzara ze ndetse n'igihe azitaho bamwe batekereza ko afite ikindi kibazo cyo mu mutwe kibimutera ariko we akabyakira bitewe n'icyo yifuje kugeraho.
Ikinyamakuru Afrikameg gitangaza ko byamufashe igihe asobanurira abana be intego ye yo gutereka izi nzaza imyaka ikarinda iba 24 atarazica. Ati 'Ntabwo nigeze ngira inzozi zo gutekereza kuzandikwa mu gitabo cy'Isi cy'Amateka'.
Bifata Ayanna umwanya muremure wo gukora ikintu icyo aricyo cyose ugereranije nuwo byafata abandi bantu kubera uburebure bw'inzara.
Mu rwego rwo kurinda inzara ze, Ayanna yakundaga kwirinda koza amasahani no gusinzira hanyuma akaryama ku musego.
Ayanna bamubajije niba afite gahunda yo guca inzara ze umunsi umwe, Ayanna yarashubije ko zigomba gucibwa aruko yapfuye gusa ngo yifuza kuzihambanwa byemeye byaba aribyiza.







Urwo rugo rwabuze urubyaro rwasabye abaganga gukuramo intanga y’umugabo n’iy’umugore bakazihuriza hanze mu mashini, igi bakaritera muri nyababyeyi y’undi mugore wo mu rundi rugo akabatwitira, akabyara akazabaha umwana nyuma y’amezi atandatu avutse.
Ingo zombi zarinze kwitabaza abunganizi mu by’amategeko bagize imiryango iharanira uburenganzira bwa Muntu ya Haguruka na Health Development Initiative(HDI), kugira ngo basabe urukiko icyemezo gihesha abaganga gukora iyo serivisi.
Hashingiwe ku ngingo ya 254 y’Itegeko rigenga Umuryango, ivuga ko kororoka bikorwa hagati y’umugore n’umugabo mu buryo busanzwe, cyangwa kwifashisha ikoranabuhanga mu gihe byumvikanyweho n’abo bireba.
Umunyamategeko muri Haguruka, Me Mugengangabo Jean Nepomuscène avuga ko bagiye mu rubanza nk’inshuti y’urukiko, nyuma y’uko abaganga basabye uwo muryango inyandiko yabahesha gutwitisha undi muntu umwana utari uwe.
Mugengangabo yagize ati “Umugore ufite ikibazo cyo kutabyara afite mukuru we ubyara neza, imiryango yombi yabyumvikanyeho ndetse bemera ko nyuma yo kuvuka k’uwo mwana, uwamutwise azakomeza kumuha intungamubiri(kumwonsa), nyuma y’amezi atandatu akaba ari bwo atanga uwo mwana ku babyeyi be”.
Umuyobozi w’Umuryango HDI, Dr Aflodis Kagaba avuga ko kuba iyo serivisi yarinze kunyura mu nkiko, ari ibintu bibangamiye abantu benshi badafite ubushobozi bwo kubyara nyamara babishaka. Dr Kagaba akaba agiye gutangiza ubukangurambaga n’ubuvugizi.
Yagize ati “Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umuntu akenera kororoka binyuze mu ikoranabuhanga, harimo abatagira nyababyeyi kuko abaganga baba barazikuyemo ku mpamvu z’uburwayi, hari abafite uburwayi bwa karande, nyamara kororoka ni uburenganzira bw’umuntu”.
Ati “Mu mpaka tugiye kujyamo mu minsi iza, hari aho wumva umukobwa avuga ati ‘jyewe ndashaka kubyara umwana ariko ntabwo nshaka kumubona ari uko tubonanye n’umugabo!’ Tugiye kureba mu mategeko ibiburamo kugira ngo abashaka iyo serivisi batazongera kunyura mu nkiko”.
Dr Kagaba avuga ko kuva mu mwaka wa 2014 abaganga mu Rwanda bari basanzwe bafata intanga z’abantu babuze urubyaro bakazitera abagore babo, ariko ko igikorwa cyo gutwitisha umuntu intanga itari iye ngo cyatangiriye kuri uwo wabyemerewe n’urukiko.


Byabereye ahitwa La Zurriola mu Mujyi wa San Sebastian uherereye mu Majyaruguru y’icyo gihugu. Icyakora nyuma y’uko bimenyekanye ko yarenze ku mabwiriza, yongeye gufatwa ndetse yambikwa n’amapingu kuko yasaga n’uteza amahane. Bagenzi be ngo ni bo bahamagaye abapolisi n’abaganga nyuma yo kumubona yavuye aho avurirwa akigira ku mazi.
Amakuru aravuga ko uyu mugore yari asanzwe akora nk’umurinzi ku mucanga uzwi cyane wa San Conastian mu gace ka La Concha.
Biteganyijwe ko azahanishwa igihano gikomeye azira kuva aho yari aherereye mu kato. Ashobora gucibwa agera ku 5.500 by’Amayero (abarirwa muri miliyoni esheshatu mu mafaranga y’u Rwanda).
Iki gihano ngo gishobora kwiyongeraho agera ku bihumbi 100 by’Amayero (miliyoni 114 mu mafaranga y’u Rwanda) mu gihe byaramuka bigaragaye ko hari umuntu yanduje COVID-19 biturutse kuri uko kurenga ku mabwiriza ku bushake.


Ibyo biravugwa mu gihe hari abantu benshi bahanahana amakuru bavuga kuri iyo miti gakondo ko yabarinda Covid-19, bavuga ko bayivangavanga bakanywa ariko batazi ibyo banyoye ndetse n’ingano yabyo, ku buryo ahubwo byabagiraho izindi ngaruka.
Impuguke mu bijyanye no guhangana n’indwara z’ibyorezo, Dr Menelas Nkeshimana, avuga ko abantu bagombye kwitondera ibyo banywa, bakabanza bakamenya ibibigize.
Ati “Mu kiganga ubundi turigengesera, nashishikariza abantu kujya babanza bagasoma cyangwa bakabaza ibigize ibyo bagiye kunywa. Niba ari tungurusumu umuntu yagombye kubanza kuyisobanukirwa, akamenya uduce tuyigize (molecules) n’uko twitwa bityo akamenya iyo afata uko ingana ndetse n’uko bigenda iyo ihuye na virusi ya Covid-19 mu maraso”.
Ati “Urugero nk’iyo umuntu arwaye ‘grippe’ akenshi afata indimu akayirya cyangwa akayinywa ikaba yamworohereza. Umuti si indimu ahubwo ni Vitamine C iri muri iyo ndimu isanzwe ifite imikorere runaka mu mubiri (anti-oxydant), ibyo biba bifite uko bisobanurwa ariko nk’uruvange rwa tungurusumu, tangawizi n’ibindi bishobora kukugiraho ingaruka ntumenye uko ubyitwaramo”.
Dr Menelas yongeraho ko imiti nk’iyo ya gakondo yemewe kuko ifite n’urwego ruyihagarariye ruzwi na Minisiteri y’Ubuzima, ngo ni na rwo rwagombye gusobanura iby’imikoreshereze y’iyo miti bityo abantu bakamenya uko bayikoresha, gusa ngo ni ukubyitondera muri iki gihe cya Covid-19 kuko hari benshi baba bavuga ko bafite imiti yayo.
Kugeza ubu nta muti uraboneka wo kuvura Covid-19, gusa ngo hari imiti yongera ubudahangarwa bw’umubiri bigatuma uwanduye iyo ndwara akomeza kubaho nk’uko Dr Nkeshimana abivuga.
Ati “Imiti itangwa ku barwayi ba Covid-19 iratandukanye ariko ni iyo kugabanya ingaruka iyo ndwara igira ku muntu, ukorora ukamuvura inkorora, uwafunze ukamufasha guhumeka neza ndetse ukanamugabanyiriza umuriro. Ibyo bituma virusi za Covid-19 zidakomeza kwiyongera mu mubiri kuko zitaba ziri ahantu heza zishimiye”.
Ati “Ibyo rero ni byo bizamura ubudahangarwa bw’umubiri bityo umuntu agakomeza kubaho, gusa habonetse umuti wica izo virusi byaba byiza ariko ntawuhari. Chloroquine ivugwa wayiha umuntu ku kigero kiri hejuru ikabangamira virusi ariko ikangiza imikorere y’umubiri ku buryo umuntu yanapfa, ntacyo byaba bimaze rero”.
Uwo muganga asaba abantu gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, cyane ko ngo amaherezo izarangira, ariko ngo byaba byiza irangiye n’abantu bahari itarabahitanye.
