Category: Uncategorized
-
Uganda: Itegeko risaba kwiyandikisha ku batangaza amakuru kuri internet ryanenzwe #rwanda #RwOT
Komisiyo ishinzwe Itumanaho muri Uganda iherutse gutangaza ko umuntu wese ufite ibyo ashaka kujya atangaza kuri internet agomba kubanza kwiyandikisha akabihererwa uburenganzira. Ryasabye abantu bose babikora kuba biyandikishije bitarenze tariki 5 Ukwakira uyu mwaka. -
Rusesabagina yasabye imbabazi ku bw'ibikorwa bya FLN byahitanye abaturage #rwanda #RwOT
Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha by'iterabwoba, yabwiye umucamanza ko kuva ubwo yabazwaga mu nzego z'iperereza, yicujije ibikorwa byakozwe na FLN byahitanye abaturage mu duce twa Nyaruguru. -
Harmonize watandukanye na Diamond yinjije abandi bahanzi 3 muri Label ye barimo abatandukanye na Ali Kiba anabaha imodoka nshya. #rwanda #RwOT
Umuhanzi uri mu bakomeye mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba Rajab Abdul Kahali uzwi nka Haramonize yasinyishije abahanzi batatu bashya mu inzu ifasha abahanzi mu bya muziki yise 'Konde Music Worldwide.'
Byatumye Label ye igira abahanzi batandatu ireberera inyungu. Mu kiganiro n'itangazamakuru, cyabereye kuri City Hotel mu Mujyi wa Dar Es Salaam, Harmonize yemeje ko yinjije muri Label ye abahanzi bashya barimo umuraperi Country Boy, Killy na Cheed.
Harmonize kandi yabwiye itangazamakuru, ko uretse guha amasezerano aba bahanzi batatu bashya, yahaye imodoka nshya umuhanzi Ibraah ndetse na Country Boy, kugira ngo bazajye bazikoresha mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Uyu muhanzi yavuze ko yishimiye kuba ari inkomoko y'ibyishimo ku bahanzi bakizamuka bashaka gukora umuziki mu buryo bw'umwuga.
Asaba abafana be n'abakunzi b'umuziki, kubashyigikira kugira ngo bazagera ku ntego zabo. Avuga ko n'Imana iri kumwe n'abo mu rugendo rushya batangiye.
Ibraah ni we muhanzi wa mbere wasinye muri Label ya Harmonize. Yasinye muri Mata 2020, akora ibikorwa bitandukanye by'umuziki, anasohora 'Ep' y'indirimbo ze yise 'Steps'.
Umuraperi Country Boy uri mu bahanzi bashya muri iyi Label, asanzwe azwi ku izina rya 'The Father', ndetse anafite Album y'indirimbo yitunganyirije.
Killy na Cheed binjijwe muri Label ya Harmonize, banyuze muri Label ya Alikiba yitwa 'Kings Muci', ariko mu mezi macye ashize nibwo byatangajwe ko batandukanye mu buryo bweruye.
Mbere yo gutangaza abahanzi bashya, Harmonize yari yabanje koherereza ubutumire inshuti ze za hafi n'abafatanyabikorwa mu mu muziki, ababwira ko afite ibirori by'umugoroba yise 'The Father Night'.
Label ya Harmonize ubu irabarizwa mo abahanzi batandatu barimo; Harmonize, Ibraah, Country Boy, Cheed, Killy n'umunya-Nigeria Skales winjiyemo muri Nyakanga 2020.

Umuraperi ukizamuka Country Boy bahise bamuha impano y'imodoka nshya. 
Harmonize n'abahanzi bashya yinjije muri Label ye ya Konde Music. Share on:The post Harmonize watandukanye na Diamond yinjije abandi bahanzi 3 muri Label ye barimo abatandukanye na Ali Kiba anabaha imodoka nshya. first appeared on INGINGO.COM / Rwanda News & Story.
-
Live: Paul Rusesabagina yicujije ibikorwa byakozwe na FLN byahitanye abaturage mu duce twa Nyaruguru abisabira imbabazi #rwanda #RwOT
Paul Rusesabagina watangiye kuburana ku bijyanye n'ufungwa n'ufungurwa ry'agateganyo, yemereye urukiko ko yahaye umutwe w'abarwanyi wa FLN inkunga y'amayero ibihumbi makumyabiri.
Urubanza ku ifunga n'ifungurwa rwa Paul Rusesabagina rwatangiye kuri uyu wa Mbere, mu Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro, aregwa ibyaha 13 byose byakozwe mu 2018 birimo ibitero bya FLN mu Majyepfo y'Igihugu.
Rusesabagina ubwo yabazwaga n'umucamanza niba yemera ibyaha aregwa, yanze kuvuga ngo icyaha iki n'iki ndacyemera, avuga ko adafite urutonde rw'ibyaha akekwaho ahubwo ko aza kwisobanura ku byo Ubushinjacyaha bwavuze.
Yabwiye Inteko Iburanisha ko amafaranga aregwa ko yoherereje Sinayobye, yamuhaye ama-euro 3000 kuko ngo 'yarampamagaye arandirira' noneho amwoherereza amafaranga nk'umuntu w'umubyeyi. Ngo ayo si amafaranga yari yoherereje FLN.
Ku bijyanye n'amajwi n'amashusho ubushinjacyaha buvuga ko bufite, yavuze ko yifuza kuzagenzura akareba niba ariwe cyangwa se atari we.
Ku bikorwa byakorewe i Nyaruguru byahitanye ubuzima bw'abaturage, Rusesabagina yavuze ko yabwiye inzego z'iperereza ko niba hari ibikorwa bibi byaba byarakorewe abaturage abyicuza kandi akabisabira imbabazi.
Ati 'Njye ubwanjye narabyicujije kandi mbisabira imbabazi imiryango y'abo byagizeho ingaruka ndetse n'igihugu.'
-
Korea donates 100,000 KF94 facemasks to Rwanda #rwanda #RwOT
The handover ceremony was held at Kigali International Airport, attended by the Division Manager of Rwanda’s National Reference Laboratory, Dr. Emille Mwikarago, and the Deputy Chief of Mission of the Korean Embassy, Jongyun Choi.
The Director-General of the RBC, Dr. Sabin Nsanzimana thanked the Government of the Republic of Korea, saying their support was timely.
'We appreciate the contribution of the Government of Korea; indeed the masks will help us to stop the spread of COVID-19. The donation is a sign of concrete cooperation; a friend in need is a friend indeed,' he said.
Jongyun Choi said that global solidarity is important more than ever and assured that his country will be a close friend of Rwanda in its fight against COVID 19.
KF94 mask is equivalent to FFP2 mask in Europe and N95 mask in the United States.
As Rwanda continues to cope with the Covid-19 pandemic, it has been receiving international funding to help with the fight, with over 100 breathing machines recently provided by the United States and other medical supplies including masks, temperature testing equipment provided by the army of this country.
The death toll from Covid-19 in Rwanda has risen to over 4,500 so far, while the death toll has risen to 22.
The event was attended by various Rwandan health officials and members of the Korean Embassy
Dr. Emille Mwikarago also attended the handover ceremony
This Korean grant consists of 100,000 masksElina Jonas Ruzindaza
Source : https://en.igihe.com/news/article/korea-donates-100-000-kf94-facemasks-to-rwanda
-
AMAFOTO: France mumujyi wa Rennes habereye amarushanwa yo gusiganwa ku magare bambaye uko bavutse. #rwanda #RwOT
Bwa mbere mu mujyi wa Rennes uherereye mu Majyaruguru y'Uburengerazuba bw'u Bufaransa, kuri iki cyumweru habereye irushanwa ryo gusiganwa ku magare bambaye ubusa.
Iri rushanwa byari biteganyijwe ko rizabera no mu yindi mijyi nka Paris na Lyon ariko ku munota wa nyuma ntiryaba.
Ubusanzwe iri rushanwa rimenyerewe ahandi nko mu Bubiligi, Espagne, u Budage na Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Kuwa Gatandatu nibwo umujyi wa Rennes wemeye ko iri rushanwa rihabera ku bilometero 15, abaryitabiriye bakaba bari bambaye gusa isaha cyangwa ingofero irinda umutwe mu gihe umuntu yaba aguye gusa.
Michèle Charles-Dominé wo mu ihuriro ry'abashyigikira kwambara uko umuntu yavutse ari naryo ryateguye irushanwa, yagize ati 'Twishimye, twasetse cyane, twagize ibihe byiza cyane bidasanzwe'.
Yakomeje avuga ko uyu mwaka iri rushanwa ryitabiriwe n'abantu 70 ariko atari benshi ku buryo bizera ko ku yindi nshuro bizaba byiza kurushaho kandi iri rushanwa rikaguka.

Aya marushanwa hitezwe ko azamamara no kw'isi hose. Share on:The post AMAFOTO: France mumujyi wa Rennes habereye amarushanwa yo gusiganwa ku magare bambaye uko bavutse. first appeared on INGINGO.COM / Rwanda News & Story.
-
Amafoto: Dukurikire live ku rubanza rwa Paul Rusesabagina ku ifunga n'ifungura ry'agateganyo mu Rukiko rw'Ibanze rwa Kagarama #rwanda #RwOT
Paul Rusesabagina uyu munsi wagejejwe imbere y'Urukiko, abamwunganira babwiye Urukiko ko inkiko zo mu Rwanda zidafite ububasha bwo kuburanisha umukiliya we kuko atari Umunyarwanda.
Abanyamakuru n'abandi bemerewe kurwinjiramo babanje gusuzumwa Covid-19 muri iki gitondo cyo ku wa mbere bahita bahabwa ibisubizo â” igikorwa kidasanzwe mu zindi manza ziri kuburanishwa muri iki gihe.
Abanyamakuru batoranyijwe bakanapimwa Covid-19 muri iki gitondo, nibo bemerewe gukurikirana uru rubanza, abandi bahejejwe hanze ndetse basabwa kuva hafi y'urukiko.
Uregwa yabwiwe ko ashinjwa ibyaha bigera kuri 13;
Kurema umutwe w'ingabo utemewe
Gutera inkunga iterabwoba
Iterabwoba ku nyungu za politiki
Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba
Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy'iterabwoba
Kuba mu mutwe w'iterabwoba
Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba
Ubufatanyacyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake
Ubufatanyacyaha ku gufata umuntu ho ingwate
Ubufatanyacyaha ku kwiba hakoreshejwe intwaro
Ubufatanyacyaha ku gutwikira undi inyubako
Ubufatanyacyaha ku gukubita cyangwa gukomeretsa
Ubufatanyacyaha ku gushyira abana mu mirwano cyangwa gukora ibya gisirikare
Yavuze ko urukiko rw'aho umuntu yari atuye arirwo rufite mu nshingano kuburanisha imanza z'ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.
Me Rugaza yavuze ko kuva mu 1996 kugera mu 1999, Rusesabagina nta bwenegihugu yari afite, ndetse icyo gihe ibyangombwa yakoreshaga byari ibyo yari yarahawe na Loni.
Umushinjacyaha yavuze ko ku ngingo y'uko urukiko rudafite ububasha, nta shingiro ifite kuko itegeko ryerekeye ububasha bw'inkiko, inkiko z'ibanze arizo zifite ububasha ku kuburanisha ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo.
Bivuze ngo ibikorwa bigize ibyaha Rusesabagina akekwaho, inkiko zo mu Rwanda zifite ububasha bwo kubimukurikiranaho.
Ku cyo Me Rugaza yavuze ko Rusesabagina ari mu rukiko nk'Umubiligi, Umushinjacyaha yavuze ko mu ibazwa rye yemeye ko afite ubwenegihugu bw'u Bubiligi ndetse ko umuntu wese ukoze icyaha mu ifasi y'u Rwanda agomba kugikurikiranwaho hatitawe ku bwenegihugu bwe.
Me Rugaza uri mu bunganira Rusesabagina,yavuze ko nta na rimwe Rusesabagina yigeze akandagira ku butaka bw'u Rwanda ku buryo yakekwaho uruhare mu byaha byabaye mu 2018.
Yavuze ko mu itegeko rihana ibyaha mu Rwanda ryo mu 2012 rigaragaza ko nta cyaha na kimwe Rusesabagina akwiriye kuba akurikiranwaho kuko ibyo yakoze ari ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.
Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Rusesabagina yemera ko hari amafaranga yatanze atera inkunga FLN, ayo mafaranga agamije kwica abanyarwanda, bidakwiriye kwitwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo cyangwa se gutera inkunga abantu bashaka kwica abanyarwanda.
Me Rugaza yavuze ko amadolari 900 Rusesabagina yatanze atari amafaranga yatera igihugu, ati 'keretse niba ari ukurwanisha ibikenyeri' kandi nabwo ngo ntabwo yumva ko buri wese yabona icyo arwanisha.
Umucamanza yavuze ko Paul Rusesabagina ari mwene Rupfure Thomas na Nyirampara Keiza, wavutse tariki ya 15 Kamena 1954, muri Selire Nyakabungo, Segiteri Nkomero, Komine Murama, Perefegitura ya Gitarama; ubu ni mu Karere ka Ruhango, Intara y'Amajyepfo.
Yavuze ko atuye mu Bubiligi mu gace ka Kraainem-Banlieu mu Mujyi wa Bruxelles aho afite ubwenegihugu bw'u Rwanda n'ubw'u Bubiligi. Yashakanye na Mukangamije Tatiana, ndetse ko ari Umunyamahoteli.






Turakomeze dukurikirane iburanishaâ¦..
-
Abana 10 muri Tanzania bapfiriye mu nkongi y' umuriro ku ishuri ribanza #rwanda #RwOT
Abana 10 bapfiriye mu muriro watwitse inzu bararamo mu gicuku cy'uyu munsi ku wa mbere mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania nk'uko abategetsi babivuga.
Uyu muriro wafashe iyo nzu y'ishuri ribanza ryitwa Byamungu English Medium riri mu karere ka Kyerwa, mu ntara ya Kagera, ahagana saa kumi n'igice z'igitondo.
Iyi nzu bararamo yari irimo abana b'abahungu bafite imyaka hagati y'itandatu n'icumi.
Icumi muri bo byemejwe ko bahiye bagapfa, naho barindwi bagashya bikabije bagatabarwa bagihumeka.
Impamvu yateye iyi nkongi ntiramenyekana, polisi ivuga ko yatangije iperereza.
Rashid Mwaimu ukuriye polisi mu karere ka Kyerwa yabwiye BBC ko imibiri y'aba bana yahiye ku buryo kugira ngo babamenye hazifashishwa ibipimo bya DNA.
Inkongi z'imiriro mu mashuri zikunze kuba muri ako gace aho abategetsi basabwa gukaza ingamba zo kwirinda.
Mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, abanyeshuri batatu bishwe n'umuriro wafashe inzu bararamo ku ishuri ryisumbuye Ilala rya kisilamu riri i Dar es Salaam.
-
Aho Paul Rusesabagina yafatiwe, ubwenegihugu bwe n’aho atuye byakuruye impaka mu rukiko #rwanda #RwOT
Rusesabagina arakekwa kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.
Abunganira Rusesabagina bagaragaje imbogamizi 3 zigaragaza ko uru rukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha ndetse n’uburyo amategeko y’u Rwanda nta bubasha bwo kumuburanisha afite.
Muri izo mbogamizi harimo kuba Rusesabagina atabarizwa muri Kicukiro ahubwo muri Gasabo kuko ahafite inzu, ubundi bakagaragaza ko ibimenyetso ubushinjacyaha bwashingiyeho ari inama yakoresheje mu bihugu by’u Bubiligi na USA byo bisanga ari uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo.
Inzitizi ya 3 ni ibyaha ubushinjacyaha bumukurikiranyeho, umwunganira Me Rugaza David yavuze ko bitandatu bigaragaza ko ari ubufatanyacyaha, aho ngo atigeze akorera icyaha ku butaka bw’u Rwanda.
Ku ruhande rw’ubushinjacyaha, bwagaragaje ko Rusesabagina yafatiwe mu ifasi y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama, bikaruha ububasha bwo kumuburanisha.
Kuba yarubatse i Nyarutarama mu 2004, ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuhubaka no kuhagira ikibanza bitavuze ko ari ho yari atuye ubwo yafatwaga ndetse ko atariho yafatiwe. Ikindi Rusesabagina mu nyandiko mvugo yatangaje ko atuye mu Bubiligi.
Ku nzitizi y’amategeko y’uko hakagombye gukurikizwa ayo mu 2012 bitewe n’igihe ibyaha akekwaho yaba yarabikoreye, ubushinjacyaha buvuga ko byasuzumwa.
Ku bijyanye n’ubwenegihugu, ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa atigeze atakaza ubwenegihugu bw’u Rwanda, ubwunganizi bwo bwavugaga ko mu 1996 kugeza 1999 nta bwenegihugu yagiraga. Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko ibyaha burega Rusesabagina yabitangiye mu 2008.
Ubushinjacyaha bwagiye bugaragaza ingingo zivuguruza inzitizi zatanzwe n’ubwunganizi bwa Rusesabagina, kugeza ubwo inteko y’abacamanza yiherereye ngo isuzume impande zombi.
Nyuma y’umwanya urukiko rwiherereye rusesengura inzitizi z’uruhande rw’abunganira Paul Rusesabagina, mu masaha ya saa saba rwavuze ko rwasanze kuba Rusesabagina yarafatiwe i Nyarugunga kandi atuye mu Bubiligi, urukiko rw’aho yafatiwe rufite ububasha bwo kumuburanisha ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, bityo rwanzura ko iburanisha rikomeza.
-
Au Burundi, on voit très peu ou pas de changements avec le général Ndayishimiye #rwanda #RwOT
Après l’écrasante victoire du parti CNL/ Conseil National de la Libération lors des élections générales du 20 Mai 2020, le coup d’Etat militaire et la disparition de l’ex – président qui s’en est suivi, le peuple burundais est stupéfait de l’annonce de la nomination du fameux Maréchal Alain Guillaume Bunyoni au poste de Premier Ministre.
Cette nomination a néanmoins le mérite de couper court aux spéculations des uns et des autres, qui ont fait la publicité du chef des putschistes, l’ogre Ndayishimiye Evariste comme étant un personnage “modéré “.
Pourtant tout ce monde sait qu’il vient de passer 4 ans aux commandes de la triste milice imbonerakure en tant que S.G du parti-état cndd-fdd. De surcroît, pouvons-nous fermer les yeux sur son rôle d’artisan dans la purification systématique des militants FNL/Forces Nationales de Libération (Parti d”Agathon Rwasa avant qu’il ne change de nom) lorsqu’il était ministre de l’intérieur et de la sécurité publique de 2005 à 2007, puis chef de cabinet militaire et chef de cabinet civil en pleine période du plan “Safisha” ? En aucun cas et nulle part, nous l’avons entendu se désolidariser de cette milice ou de ce cercle de généraux qui font le bon et le mauvais temps mais plutôt, il a toujours fait éloge à cette machine à tuer.
Nous vous l’annoncions déjà au début que ce gang de généraux prédateurs était prêt à tout. Ils ont complètement perdu la raison car, nous ramener à l’epoque de gouvernance militaire dont nous avons mis beaucoup de temps, et pour certains toute une vie à combattre, ne leur portera que désaveu, dédain et tout un cortège de malheurs. Ils ne comprennent rien de la politique du 21ème siècle et se comportent tels les dirigeants du moyen-âge. Ils veulent prendre tout un peuple en otage et installer des maquisards dans toutes les institutions de la République afin de bien mâter le peuple qui les a pourtant publiquement désavoués lors du dernier triple scrutin de Mai 2020.
Il y a plus d’une décennie qu’en Guinée, même Daddis Camara avait cru qu’il réussirait à maîtriser la situation en mettant en place un appareil militaire aux commandes de l’Etat, mais son régime est tombé telle une feuille pourrie.
Comment pourrait-on imaginer autrement un pays où le président est un général putschiste, son 1er ministre un maréchal réputé cruel, son ministre de l’intérieur un général, tous les gouverneurs des provinces des gradés colonels, les chefs de zones des miliciens imbonerakure,…, bref une dictature militaire de la pire espèce ? Mais comme toute dictature, c’est un pouvoir qui ne saurait tenir pour longtemps à l’ époque actuelle. Ce pouvoir mourra comme il est né car le peuple burundais n’acceptera jamais de descendre encore si bas. L’avenir nous réserve des surprises !
Aimé Magera