Category: Uncategorized
-
@brucemelodie akomeje guca agahigo mubandi bahanzi mugukora indirimbo nyishi. #rwanda #RwOT
@brucemelodie akomeje guca agahigo mubandi bahanzi mugukora indirimbo nyishi. -
Dore abana bambere bakina Comedy murwanda jya kuri YouTube channel ya Gasatsi TV wirebere #rwanda #RwOT
Dore abana bambere bakina Comedy murwanda jya kuri YouTube channel ya Gasatsi TV wirebere -
Inzobere zashimangiye ko kurya ibirimo vitamin C na D byongera ubudahangwarwa bw'umubiri #rwanda #RwOT
Dr. Anthony Fauci, Umuyobozi w'ikigo cy'Ikigo cy'Indwara z'Ubuhumekero n'izandura (NIAID) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeye gushimangira ibyagaragajwe n'ubushakashatsi butandukanye, bwerekanye ko kugira umuco wo gufata amafunguro n'ibindi bintu birimo vitamin C na D, bishobora kufasha umubiri kubaka ubudahangarwa ukeneye mu guhangana n'indwara. -
Minisitiri Shyaka yasabye igisubizo cyihuse ku bambuka umupaka bagiye kwahira hakurya y'Akanyaru #rwanda #RwOT
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu Prof Shyaka Anastase yasabye ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara gushyira imbaraga mu gutera ubwatsi kugira ngo hirindwe ikibazo cy'abantu bagenda bagiye kwahira ubwatsi bw'amatungo bakarenga imbibi z'u Rwanda. -
Ngoma: Mu Murenge wa Rukumberi hamaze kuboneka imibiri 791 y'abishwe muri Jenoside #rwanda #RwOT
Mu Murenge wa Rukumberi uherereye mu Karere ka Ngoma hamaze kuboneka imibiri 791 y’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 harimo irenga 540 yabonetse mu byumweru bibiri bishize. -
Urukingo rwa COVID-19 rushobora gutangira gukoreshwa mu Ugushyingo #rwanda #RwOT
Ikigo cy'u Bushinwa gishinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo,CDC cyatangaje ko rumwe mu nkingo za Covid-19 ziri gukorwa n'iki gihugu ko rushobora kujya hanze ndetse rugatangira guhabwa abantu bose mu Ugushyingo. -
NISR igiye kumurika ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n’imibereho y’abaturage #rwanda #RwOT
NISR igiye kumurika ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n’imibereho y’abaturage.source https://rba.co.rw/post/NISR-igiye-kumurika-ubushakashatsi-bwa-6-ku-buzima-nimibereho-yabaturage
-
Ferwafa yashyizeho amabwiriza asaba amikoro ku makipe mbere y’isubukurwa ry’imikino #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Nyuma y’iminsi mike yari ishize FERWAFA isubitse gahunda yo gusubukura shampiyona ndetse n’andi marushanwa, kuri uyu wa mbere haje gutangwa amabwriza amakipe yose agomba kuzubahiriza mbere y’uko hasubukurwa amarushanwa yose.
-
- Shampiyona izatangira nta mufana wemerewe kwinjira muri stade
Kuri aya mabwriza yatanzwe, bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru batangiye kugaragaza impungenge zishimgiye ku mikoro, aho amakipe azajya aba asabwa amafaranga Atari munsi ya Miliyoni kuri buri mukino, mu gihe kandi abafana batazaba bemerewe kwinjira ku kibuga.
Amwe muri ayo mabwiriza
Buri kipe igomba gupimisha abakinnyi n’abandi bagize Staff barimo abatoza, abaganga n’abandi, bigakorwa iminsi itatu mbere y’uko imyitozo itangira, ndetse bakongera gupimwa iminsi itatu mbere y’uko amarushanwa asubukurwa.
Amakipe yose yamenyeshejwe igihe imyitozo izaba isubukuwe, abakinnyi n’abatoza bagomba kuzajya baba ahantu hamwe, hagira umukinnyi uhava, akazapimwa bundi bushya igihe cyose azagarukira, ikipe kandi izahitamo kuba ihagaritse kuba hamwe, ubwo izaba igarutse abakinnyi ndetse n’abatoza bazongere bapimwe bundi bushya.
Ikipe yakiriye umukino, igomba gupimisha abakinnyi, abatoza, abashinzwe umutekano wo ku bibuga, abatoragura imipira, ndetse n’abandi bantu bose bakenerwa ku kibuga kugira ngo umukino ube.
Abasifuzi nabo barasabwa kwipimisha iminsi itatu mbere y’umukino, hagira usanganwa Coronavirus agahita asimbuzwa undi hakiri kare.
Kugeza ubu igipimo ku muntu umwe wipimisha Coronavirus ku giti cye, yishyura amadolari 50 angana n’ibihumbi hafi 50 Frws, aho byibura buri kipe isabwa gupimisha abakinnyi inshuro ebyiri mbere yo gusubukura imikino

-


