Category: Uncategorized

  • Leta ya Singapore igiye kujya iha amafaranga abambara amasaha ya Apple #rwanda #RwOT

    Sosiyete izobereye mu gukora ibikoresho by'Ikoranabuhanga ya Apple, yagiranye ubufatanye na Singapore buzatuma abaturage b'iki gihugu bashobora gutsindira amafaranga mu gihe bakoresheje amasaha yakozwe n'uru ruganda.

    Source : https://igihe.com/ikoranabuhanga/article/leta-ya-singapore-igiye-kujya-iha-amafaranga-abambara-amasaha-ya-apple

  • Nyamagabe: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 62 wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyamagabe yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho icyaha akekwaho cyo gufata ku ngufu umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-umugabo-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gusambanya-umukobwa-ufite-ubumuga

  • Ibintu 5 washingiraho uhitamo uwo muzabana #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe hirya no hino ku isi ntihasiba kumvikana ubutane hagati y’abashakanye (Divorce). Ni ibintu byafashe intera ndende kuko no mungo z’abakristo bimaze kugaragara ko zugarijwe n’aka kaga. Ibi biratanga igisobanuro ko Satani yahagurukiye kurwanya umuryango kuburyo bukomeye, ko niba hatagize igikorwa umuryango ushobora guhura n’ingaruka zikomeye ubu ndetse n’igihe kizaza.

    Kimwe mu bitera ubu butane(Divorce) ni uko abashakanye baba barahitanyemo bafite inyungu runaka bashingiyeho, nta rukundo nyakuri ruri hagati yabo. Ikibazo gikunze kwibazwa na benshi ni ibyo umuntu yagenderaho ahitamo uwo bazabana akaramata. Akenshi hari ubwo abakristo benshi babwirwa bati ' ni ugusenga Imana izamukwereka' ariko muby’ukuri ntibihagije , kuko bishyira umuntu mu gihirahiro.

    Icyakora hari ibintu bifatika umuntu yagenderaho dushingiye kubyo Bibiliya itwereka.

    Ese umaze iminsi wibaza uko wahitamo uwo muzabana akaramata? Igisubi kiri muri iyi nyigisho.

    Ubwo yatambutsaga inyigisho ye kuri Agakiza Tv, Umuvugabutumwa(Evangeliste) Adda Darlene Kiyange, yavuze ku bintu bitanu by’ingenzi umusore cyangwa umukobwa ashobora kwifashisha ahitamo uwo bazarushinga akaramata:

    Agakiza (Kuba umuntu yubaha Imana)

    Nk’ abakristo amahitamo akwiye gushingira ku kubaha Imana. Uwo uhitamo ni umuntu mugomba kuba muhuje ukwizera, kandi akaba ibyo akora byose bishimangira ku gutinya Imana no kuyoborwa nayo. Yifashishije ibyanditswe byera mu Itangiriro igice cya 24, Ev. Adda yagiriye Inama abifuza guhitamo abo bazabana kurebera ku rugero rwa Aburahamu ubwo yatumaga Igisonga cye kujya gusabira umuhungu we Isaka, nk’uko tubisanga muri icyo gice. Yaramubwiye ati' Nanjye ndakurahiza Uwiteka, ni we Mana nyir’isi, y’uko utazasabira umwana wanjye Umunyakananikazi,abo ntuyemo . Ahubwo uzajye mu gihugu cyacu kuri bene wacu , usabire yo umwana wanjye Isaka umugeni'

    Ni byiza ko ukwiye guhitamo uwo muzabana ushingiye ko muhuje ukwemera , mwubaha Imana kandi muyoborwa nawe.

    Kuba uwo muntu afite urukundo

    Abantu benshi nanone bakunze kwibaza uko wamenya umuntu ugukunda, ariko biroroshye kubimenya. Umuntu ugukunda akwifuriza ibyiza, ibyo agukorera byose bigomba kuba bigaragaza ko agukunda. Muri iki gihe mu rubyiruko harimo kugaragara ukwishora mu mibonanompuzabitsina igihe kitari cyagera( Ubusambanyi) nyamara ntabwo ibyo byakwereka ko uwo muntu muzabana, ahubwo ntabwo agukunda. Iyo agukunda ntabwo yakwifuriza ikibi cyangwa ngo ashyire ubugingo/ ubuzima bwawe mu kaga. Ntawe uyobewe ko gusambana ari icyaha. Umuntu ugukunda rero nta kibi yakwifuriza.

    Kuba uwo muntu atari umunebwe

    Rebeka umugore wa Isaka yagaragaje ishyaka n’umuhate afitiye akazi ubwo yagaburiraga ingamiya z’igisonga cya Aburahamu, Itangiriro 24: 18-22. Muby’ukuri niba umusore cyangwa umukobwa yirirwa yiryamiye, adashishakazwa no gukora ngo ashake icyamuteza imbere, nta cyizere cy’uko n’urugo rwe azarushakira iterambere.

    Kuba uwo muntu agira ikinyabupfura

    Umukobwa cyangwa umuhungu wiyubaha ndetse akanubaha abandi, yubaka urugo rwiza kandi ruzaramba. Uwo muntu akwiye kuba anubaha umuryango wawe ni ukuvuga ababyeyi bawe, abakurera se ndetse n’abo muva inda imwe kabone naho umuryango uvukamo mwaba muri abakene, agomba kuba yemera uko uri akagukundira icyo kandi akubaha n’aho uturuka.

    Kuba uwo muntu akunda abantu

    Kumenya ko umuntu agira urukundo bizanashingira ko uzafata igihe kinini cyo kugenzura wa muntu ucecetse. Itangiriro 24: 21 ' Uwo mugabo amwitegereza acecetse, kugira ngo amenye yuko Uwiteka yahaye urugendo rwe amahirwe ,cyangwa ataruyahaye'. Ni byiza ko umara igihe wiga imico n’imyifatire y’uwo muntu, ninaho uzamenya niba koko akunda n’abantu.

    Umva inyigisho yose

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibintu-5-washingiraho-uhitamo-uwo-muzabana.html

  • Perezida Xi yashimiye Suga nyuma yo gutorerwa kuba Minisitiri w'intebe w'Ubuyapani #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu, Perezida w'Ubushinwa Xi Jinping yoherereje Yoshihide Suga ubutumwa bw'ishimwe ku itorwa rye rya minisitiri w'intebe w'Ubuyapani. Mu butumwa bwe, Xi yerekanye ko Ubushinwa n'Ubuyapani ari abaturanyi b'inshuti, kandi ko ari ibihugu by'ingenzi muri Aziya ndetse no ku isi.

    Xi yavuze ko guteza imbere umubano w'Ubushinwa n'Ubuyapani bigaragaza umutekano urambye n'ubufatanye bw'ubucuti bidakorera inyungu z'ibanze z'ibihugu byombi gusa, ahubwo binagira uruhare mu mahoro, umutekano n'iterambere muri Aziya ndetse no ku isi.

    Yasabye ko impande zombi zubahiriza amahame yashyizweho mu nyandiko enye za politiki hagati y'Ubushinwa n'Ubuyapani ndetse n'amasezerano agenga amahame ane, kandi agateza imbere kubaka umubano w'ibihugu byombi uhuza n'ibikenewe mu gihe gishya, bityo nko guha inyungu ibihugu byombi n'abaturage babyo no gutanga umusanzu mwiza mu kubungabunga amahoro ku isi no guteza imbere iterambere rusange.

    Kuri uyu munsi, Minisitiri w'Ubushinwa Li Keqiang na we yashimye Suga kuba yaratorewe kuba minisitiri w'intebe w'Ubuyapani.

    Li mu butumwa bw'ishimwe yavuze ko Ubushinwa bwiteguye gukorana n'Ubuyapani mu gushimangira ubufatanye bwa gicuti n'ubufatanye bufatika mu nzego zose, kandi bugahuriza hamwe iterambere rishya kandi rinini mu mibanire y'ibihugu byombi.

    Source: Xinhua

    Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

    Source : http://www.intyoza.com/perezida-xi-yashimiye-suga-nyuma-yo-gutorerwa-kuba-minisitiri-wintebe-wubuyapani/

  • UNICEF yamaganye igifungo cyahawe umwana w'imyaka 13 muri Nigeria #rwanda #RwOT

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Bana, Unicef, ryagaragaje ko rihangayikishijwe cyane n'ifungwa ry'umuhungu w'imyaka 13 wahamwe n’icyaha cyo gutuka Imana.

    Source : https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/nigeria-igifungo-cyahawe-umwana-w-imyaka-13-cyamaganywe-n-umuryango-w-abibumbye

  • Umuhanzi Nshuti Appolinaire yasohoye amashusho y’indirimbo “Amashimwe” #rwanda #RwOT

    Umuhanzi akaba n’umuyobozi wa gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana (Worship Leader) muri Living Worship church i Kanombe, Nshuti Appolinaire, yamaze gushyira hanze amashusho indirimbo nshya ‘Amashimwe’.

    Nshuti Appolinaire yakiriye agakiza akiri muto akura akunda kuririmba,ubu akaba ari umuramyi umaze gukora indirimbo 10 nk’uko abyitangariza, ati “Ubu mbarizwa mu itorero rya Living Worship church Kanomber ni ho nkorera umurimo, ubu maze gukora album igizwe n’indirimbo 10 zakozwe n’aba Producers babiri; Boris pro na Mast P”. Umuramyi Nshuti Appolinaire

    ku bijyanye n’icyifuzo afite mu muziki we, yagize ati “Ariko ndifuza ko hajya hasohoka indirimbo ifite n’amashusho, ubu rero iyasohotse yitwa Amashimwe. Message irimo ni ugushima Imana. Nayanditse muri bya bihe bya Guma mu rugo ntibyari byoroshye, nibuka ko ijambo ry’Imana riri muri Matayo: 6-26 ni bwo nakoze iyo ndirimbo nshima Imana”. Appolinaire mu ndirimbo ye”Amashimwe”

    Nshuti Appolinaire yabwiye INYARWANDA icyamusunikiye gukora umuziki, ati “Maze igihe kitari gito ariko nakoreraga muri Worship team bisanzwe abantu bansaba ko nasohora indirimbo kuva mu 2013 babinsaba, so ndabisengera, ubu rero natangiye uyu mwaka kuzisohora ariko natangiye kuzikora umwaka ushize ubu ndi gukora amashusho yazo zose”.

    Video y’indirimbo”Amashimwe” wayisanga hano:

    Source: INYARWANDA

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Umuhanzi-Nshuti-Appolinaire-yasohoye-amashusho-y-indirimbo-Amashimwe.html

  • Umuramyi Bigirimana Fortran yashyize hanze indirimbo yahimbiye mu mwiherero wihariye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Bigirimana Fortran, yashyize hanze indirimbo yise 'N’uhimbazwe’ ivuga ku rukundo rw’Imana. Bigirimana afite umugore umwe n’abana batatu. Yavutse mu 1989.

    Iyi ndirimbo nshya y’uyu muhanzi ufite igikundiro mu Rwanda no mu Burundi, yavuze ko yayihimbye ubwo yari ari mu mwiherero akunze kugirana n’Imana wenyine.

    Yagize ati 'Kuyihimba byaje ndi mu mwanya w’umwiherero nkunze kugira buri munsi ndi njyenyine, nibwo natekereje ku rukundo Kirisito yakunze umwana w’umuntu maze urwo rukundo rukaza guhindura amateka ye, yanjye, rukampa ibyiringiro by’ubugingo budashira niko kumva mu mutima hajemo ishimwe ryinshi, ryatumye nandika nti 'N’uhimbazwe'.

    'N’uhimbazwe’ iri kuri album y’uyu muhanzi yitwa 'Turidegembya' ariyo ya gatatu ye iri mu rurimi rw’Ikirundi n’Ikinyarwanda. Iyi album ya Bigirimana usanzwe aba i Burayi yayisohoreye i Kigali mu gitaramo 'Fragrance of Worship' yakoze mu 2018.

    Icyo gihe yafashijwe n’abandi bahanzi bakomeye nka Maggie Blanchard wo muri Canada, Dena Mwana wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Serge Iyamuremye, Luc Buntu, Gaby Kamanzi n’abandi mu gitaramo cyabereye muri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama.

    Iyi album ye ya gatatu ndetse na DVD y’amashusho ya 'Ntacyo Nzaba' yafatiwe mu Mujyi wa Kigali mu 2016. Afite izindi ebyiri ziri mu rurimi rw’Igifaransa.

    Uyu muhanzi yakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Ntacyo Nzoba', 'Ni amahoro' n’izindi nyinshi zatumye aba umwe mu baramyi bakundwa na benshi mu Rwanda no mu Burundi.

    Mu kwivuga, Bigirimana yemeza ko umuziki ari impano yakuranye akiri muto.

    Ati 'Nasohoye indirimbo yanjye ya mbere mfite imyaka 12. Mfite imyaka 15 nahise ntangiza itsinda ry’abaririmbyi.'

    N’uhimbazwe – Fortran Bigirimana(Official video2020)

    Source: Igihe

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Umuramyi-Bigirimana-Fortran-yashyize-hanze-indirimbo-yahimbiye-mu-mwiherero-7257.html

  • Follow @maran_studio @maran_designAdd our snapchat: queens.live…..Rwandan Beauty

    Follow @maran_studio @maran_design Add our snapchat: queens.live . . . . . Rwandan Beauty 🇷🇼💖🇷🇼 #VisitRwanda  #beautifulwomen #rwandanwomen #africanwomen #blackisbeautiful #beautiful #rwandanbeauty #beautifulcountry #250 #Rwanda #visitrwanda #beauty #lifestyle #fashion #Rwandaupdates #kigali #africa #beautifulpeople #heartofafrica #d'impies #dimplegirl #africanbeauty #travel #travelafrica #travelworld #love #tourism #africantour #beautifulafrica #visitrwanda_now

    Source : https://www.instagram.com/p/CFOmcPED9Rw

  • Imfungwa zigera kuri 200 muri Uganda zatorotse Gereza zinatwara imbunda n'amasasu #rwanda #RwOT

    Abategetsi bavuga ko imfungwa zirenga 200 zatorotse gereza yo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Uganda bituma ubuzima buhagarara mu mujyi iherereyemo, mu gihe inzego z'umutekano zigerageza kuzikurikirana.

    Amakuru avuga ko izo mfungwa zishe umusirikare umwe washatse kuzihagarika ubwo zatorokaga gereza ya Moroto, mbere yuko zihungira mu misozi. Abasirikare n'abacunga-gereza barimo gukurikirana abo batorotse, amakuru avuga ko batorokanye imbunda 15 n'amasasu.

    Umuvugizi w'igisirikare yavuze ko mu mirwano yabaye mu ijoro ryacyeye imfungwa ebyiri zari zatorotse zongeye gufatwa naho ebyiri ziricwa.

    Iyo gereza yubatse ku birenge by'umusozi wa Moroto, ahantu hitaruye umujyi wa Moroto, umujyi mukuru mu karere ka Karamoja.

    Nkuko inkuru y'ibiro ntaramakuru Associated Press ibivuga, izo mfungwa ziyambuye imyenda y'umuhondo iziranga ubundi zihungira mu misozi zambaye ubusa mu kwirinda ko hagira uzitahura.

    Ibitangazamakuru byo muri Uganda nkuko BBC ibitangaza, bivuga ko kurasana kwabayeho kwatumye ubuzima buhagarara mu mujyi wa Moroto.

    Akarere ka Karamoja gakunze kurangwamo umutekano mucye kubera kwiba amatungo n'ibikorwa by'urugomo rukoreshejwe imbunda, nkuko umunyamakuru wa BBC Patience Atuhaire uri i Kampala abivuga.

    Yongeraho ko gahunda ya leta yo mu myaka ya 2000 yo kwaka intwaro abaturage bazitunze bitemewe n'amategeko yatumye nyinshi ziva mu maboko y'abasivile, ariko ko hakomeje kubaho ubushyamirane bwa hato na hato mu baturage.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/imfungwa-zigera-kuri-200-muri-uganda-zatorotse-gereza-zinatwara-imbunda-namasasu/

  • Abayobora amashuri abanza baribaza impamvu babuzwa gupiganirwa kuyobora ayisumbuye #rwanda #RwOT

    Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza hirya no hino mu gihugu bari kwibaza impamvu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, REB, cyababujije gupiganira kuyobora ibigo by’amashuri yisumbuye nyamara bujuje ibisabwa na sitati igenga abarimu mu Rwanda.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayobora-amashuri-abanza-baribaza-impamvu-babuzwa-gupiganirwa-kuyobora