Array
Category: Uncategorized
-
Maroc yafatiye toni 1 y'urumogi mu nyanja, indege n'ubwato #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa kane tariki 17 Nzeri 2020, radiyo y'igihugu ya Maroc yatangaje ko abayobozi ba Maroc bafatiye mu nyanja ya Mediterane abantu batanu, barimo batatu bo muri Esipanye na babiri bo muri Maroc, bazira kwinjiza magendu, bakaba bafatanywe toni imwe y'urumogi, nk'uko byatangajwe na radiyo y'igihugu cya Maroc.
Ibi bikaba byabaye mu bikorwa byinshi byakozwe n'abashinzwe umutekano ku nkombe za Maroc ku wa kabiri no ku wa gatatu, Abashinzwe umutekano ku nyanja bafashe indege ebyiri n'ubwato bwa Go-Fast bwakoreshejwe n'umuntu ukekwaho gucuruza ibiyobyabwenge.
Leta ivuga ko abimukira bambukaga inyanja mu buryo butemewe n'amategeko, cyane cyane Abanyafurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara, bajyanywe ku byambu bitandukanye bya Maroc, nyuma yo guhabwa ubufasha bwa mbere mu mitwe y'ingabo zirwanira mu mazi za Maroc.
Abakekwaho icyaha, amato n'imizigo bashyikirijwe Gendarmerie ya Maroc kugira ngo bakore iperereza.
Source: XINHUA
Inkuru yanditswe na Venuste Habineza
Source : http://www.intyoza.com/maroc-yafatiye-toni-1-yurumogi-mu-nyanja-indege-nubwato/
-
Perezida Nguesso: 'Naganiriye na perezida w'ejo hazaza wa AU ku bibazo bikomeye bya politiki,â¦.' #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Nzeri 2020, Perezida Sassou Nguesso yagarutse i Brazzaville. Mbere gato yo kugaruka kwe, yavuganye na Félix Tshisekedi ku ngingo nyinshi.Ati: 'Naganiriye na perezida w'ejo hazaza h'umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'Afurika ku bibazo bikomeye bya politiki, ubukungu n'imibereho (â¦).
Nka Perezida wa Komite Nkuru y'Umuryango w'ubumwe bw'Afurika, naganiriye na Perezida Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo ku bibazo bikomeye nk'amakimbirane yo muri Libiya ', ibi bikaba byavuzwe n'umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri perezidansi ya Repubulika. Yavuze ko umubano ibihugu byombi bifitanye ari intangarugero
Aba bagabo bombi bavuze kandi ku mushinga w'ikiraro cya gari ya moshi uhuza Kinshasa na Brazzaville. Félix Tshisekedi yavuze ko kuyishyira mu bikorwa biterwa n'ibisabwa na DRC.
Yashimangiye akamaro ko kurangiza icyambu cy'amazi maremare kuri Banana. Kuri we, 'Umwe ntazagenda adafite undi'.
Ni ku nshuro ya kane Abakuru b'ibihugu byombi bahuye mu nama, kuva muri Mutarama 2019. Sassou Nguesso yari i Kinshasa iminsi ibiri. Impamvu nyamukuru yamusuye ni iz'umuryango.
Source: actualite.cd
Inkuru yanditswe na Venuste Habineza
-
Guverineri wa leta ya Kaduna muri Nigeria yemeje itegeko ryo Gushahura/Gukona abagabo #rwanda #RwOT
Guverineri wa leta ya Kaduna iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria yashyize umukono ku itegeko riteganya ibihano bikomeye ku bagabo bahamwe n'icyaha cyo gufata abagore ku ngufu. Uhamwe n'icyaha ni ugushahurwa/Gucibwa ubugabo(amabya).
Iri tegeko ryashyizweho umukono na Guverineri Nasir Ahmad el-Rufai, riteganya gukuraho udusabo tw'intanga-ngabo(amabya) ndetse n'igihano cy'urupfu ku bahamwe no gufata ku ngufu abana b'abakobwa bari munsi y'imyaka 14 y'amavuko.
Mu gihe uwafashwe ku ngufu afite imyaka irenga 14, itegeko riteganya ko uwahamwe no kumufata ku ngufu acibwa udusabo tw'intanga ndetse agafungwa burundu.
Ab'igitsina gore bakuze bahamwe n'icyaha cyo gufata ku ngufu umwana bazajya bakatwa uduheha dutwara intanga-ngore (fallopian tubes) ndetse bahabwe igihano cy'urupfu.
Mu gihe uwafashwe ku ngufu atagejeje ku myaka 14 y'amavuko, hazajya hacyenerwa na raporo yo kwa muganga kugira ngo ishimangire ibyo birego byo gufatwa ku ngufu.
Abafata abana ku ngufu bazajya banashyirwa mu gitabo cyabugenewe kandi banatangazwe mu bitangazamakuru.
Mu butumwa yatangaje kuri Twitter ejo ku wa gatatu tariki 16 Nzeri 2020 ku masaha y'umugoroba, Guverineri Nasir Ahmad el-Rufai yemeje ko koko yashyize umukono kuri iryo tegeko.
Mu cyumweru gishize, abadepite bo muri leta ya Kaduna bari batoye bemeza uwo mushinga w'itegeko. Ubu Kaduna niyo leta yonyine mu zigize Nigeria ifite itegeko nk'iryo rihana icyaha cyo gufata ku ngufu.
Mu mezi macye ashize, BBC itangaza ko muri Nigeria hakomeje kubaho ibikorwa bya rubanda n'ubukangurambaga bwo kwamagana gusambanya ku ngufu. Nubwo hari benshi batawe muri yombi bacyekwaho icyo cyaha, byemezwa ko ikigero cy'abo gihama kikiri hasi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
-
Follow @maran_studio @maran_designAdd our snapchat: queens.live…..Rwandan Beauty
Follow @maran_studio @maran_design Add our snapchat: queens.live . . . . . Rwandan Beauty 🇷🇼💖🇷🇼 #VisitRwanda #beautifulwomen #rwandanwomen #africanwomen #blackisbeautiful #beautiful #rwandanbeauty #beautifulcountry #250 #Rwanda #visitrwanda #beauty #lifestyle #fashion #Rwandaupdates #kigali #africa #beautifulpeople #heartofafrica #d'impies #dimplegirl #africanbeauty #travel #travelafrica #travelworld #love #tourism #africantour #beautifulafrica #visitrwanda_now -
Kanye West yatunguranye ashyira hanze amashusho yihagarika ku gikombe cya Grammy Awards #rwanda #RwOT
Umuraperi w'Umunyamerika Kanye Omari West uzwi nka Kanye West, yashyize amashusho ku rukuta rwe rwa Twitter ari kwihagarika ku gikombe cya Grammy Awards, bitungura benshi. -
Kayonza: Urubyiruko rw'abakorerabushake rwahawe amagare azarufasha kugenzura abarenze ku mabwiriza ya COVID-19 #rwanda #RwOT
Urubyiruko rw'abakorerabushake 38 rwo mu Karere ka Kayonza mu mirenge itandukanye rwahawe amagare azajya arufasha mu kugenzura uburyo amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ashyirwa mu bikorwa, abandi 185 bakazajya bagenerwa amafaranga azajya abafasha kuzenguruka imidugudu bigisha abaturage uburyo bwo kwirinda iki cyorezo. -
Nyaruguru: Abanyeshuri babuze uko bigira mu rugo kubera kutagira radiyo batangiye kuzihabwa #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru ku bufatanye n'abafatanyabikorwa bwatangiye guha radiyo abanyeshuri babuze uko bigira mu rugo muri ibi bihe bya Coronavirus kubera kutazigira. -
Follow @maran_studio @maran_designAdd our snapchat: queens.live…..Rwandan Beauty
Follow @maran_studio @maran_design Add our snapchat: queens.live . . . . . Rwandan Beauty 🇷🇼💖🇷🇼 #VisitRwanda #beautifulwomen #rwandanwomen #africanwomen #blackisbeautiful #beautiful #rwandanbeauty #beautifulcountry #250 #Rwanda #visitrwanda #beauty #lifestyle #fashion #Rwandaupdates #kigali #africa #beautifulpeople #heartofafrica #d'impies #dimplegirl #africanbeauty #travel #travelafrica #travelworld #love #tourism #africantour #beautifulafrica #visitrwanda_now -
Obama agiye gushyira hanze igitabo kivuga ku byaranze ubuyobozi bwe #rwanda #RwOT
Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, yatangaje ko tariki ya 17 Ugushyingo azashyira hanze igitabo kivuga ku byaranze manda ze.