Category: Uncategorized
-
Umugabo w'imyaka 48 yabaye uwa 23 uhitanywe na Coronavirus mu Rwanda #rwanda #RwOT
Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko umugabo w'imyaka 48 yishwe na Coronavirus mu Rwanda bituma umubare w'abamaze guhitanwa n'iki cyorezo uzamuka ugera kuri 23. -
Kubona uburyo bunoze bwo gukusanya inkunga ku bakeneye ubufasha biracyari ingorabahizi #rwanda #RwOT
Umunyarwanda yaciye umugani ngo 'Nta wigira'! Ni imvugo ishushanya ko abantu bakenerana kugira ngo bagere ku ntego biyemeje cyangwa iterambere rirambye. -
OMS yakebuye ibihugu byatangiye kugabanya iminsi y'akato ka COVID-19, iburira u Burayi #rwanda #RwOT
Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryaburiye Umugabane w'u Burayi ko ushobora kongera guhura n'ibihe bikomeye kubera COVID-19, unakebura ibihugu byatangiye kugabanya iminsi umuntu amara mu kato harebwa niba yaranduye iki cyorezo cyangwa ari muzima. -
Nta gihundutse APR FC irerekana Jacques Tuyisenge kuri uyu wa Gatanu #rwanda #RwOT
Mu gitindo cy’ejo ku wa Gatanu, nta gihindutse ikipe ya APR FC irerekana rutahizamu w’umunyarwanda wamaze gusinyira iyi kipe, Jacques Tuyisenge.
Kuva mu mpera za Kanama 2020 yasezera ikipe ye ya Petro Atlético de Luanda yo muri Angola, uyu rutahizamu yagiye avugwa muri APR FC.
Ntabwo APR FC yigeze yemeza ko iri mu biganiro na Jacques Tuyisenge, gusa umuvugizi w’iyi kipe yakunze kuvuga ko ari rutahizamu mwiza nta kipe itamwifuza.
Uyu musore yagiranye ibiganiro na APR FC byafashe igihe kinini bitewe n’uko impande zombi hari ibyo zitumvikanagaho neza.
Kimwe mu byatindije ibiganiro harimo kuba Jacques Tuyisenge yarifuzaga umwaka 1 APR FC ikamuha imyaka 2, uyu musore kandi yifuzaga ko mu gihe yabona ikipe imwifuza yaba ari we uvugana nayo ubundi hakagira ijanisha rijya muri APR FC, ibintu ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC butemeraga.
Nyuma y’ibiganiro by’iminsi myinshi, kuri uyu wa Kane amakuru avuga ko ari bwo Jacques Tuyisenge yasinye umwaka umwe nk’umukinnyi wa APR FC, ndetse nta gihindutse akaba azerekwa itangazamakuru ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2020 saa 9:00′ ku biro by’iyi kipe Kimihurura.
Amakuru avuga ko uyu rutahizamu yishyuwe ibihumbi 40 by’Amadorali, azajya ahembwa amadorali 3500 ku kwezi.
Jacques yamaze kuba umukinnyi wa APR FCSource : http://isimbi.rw/siporo/article/nta-gihundutse-apr-fc-irerekana-jacques-tuyisenge-kuri-uyu-wa-gatanu
-
Inzozi zabaye impamo! Bishop Mutesi Hope yinjiye mu muziki #rwanda #RwOT
Bishop Mutesi Hope yakuze afite inzozi zo gukora umuziki. Nyuma y'igihe kirekire aharanira kubigeraho, uyu muhanzikazi yashyize hanze indirimbo ye ya mbere.Source : https://igihe.com/iyobokamana/article/inzozi-zabaye-impamo-bishop-mutesi-hope-yinjiye-mu-muziki
-
Amerika yatse visa Abanya-Nigeria bakongeje imvururu zakurikiye amatora mu mwaka ushize #rwanda #RwOT
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko abagize uruhare mu bikorwa bya ruswa n'ihohoterwa byabaye mu mwaka ushize ubwo habaga amatora rusange n'ay'abadepite muri Nigeria, batemerewe gukora ingendo zerekeza muri icyo gihugu. -
RED Tabara yeruye yemera ko ariyo igaba ibitero mu Burundi #rwanda #RwOT
Umutwe w’Inyeshyamba zirwanya Leta y'u Burundi wa RED-Tabara wiyemereye ko ariwo uri inyuma y'ibitero bitandukanye biri kugabwa mu bice bitandukanye by'iki gihugu. -
Inyigo ku mushinga w'indangamuntu zikoranye ikoranabuhanga izasozwa mu mpera z'umwaka #rwanda #RwOT
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu gitangaza ko urugendo rwo guhindura indangamuntu zigahuzwa n'ikoranabuhanga rigezweho ugana ku musozo ndetse inyigo yawo izaba yarangiye bitarenze uyu mwaka. -
Raporo yagaragaje uruhuri rw'ibibazo byateye impanuka za Boeing zahitanye abarimo n'Umunyarwanda #rwanda #RwOT
Raporo yakozwe n'abashinzwe iperereza mu Nteko ya Amerika, yagaragaje ko impanuka ziheruka z'indege za Boeing 737 MAX, zaturutse ku bibazo byari bimaze iminsi, bitari ibya tekiniki cyangwa ikirere, ahubwo by'imiyoborere mibi y'iyi kompanyi ikomeye mu gutwara abantu n'ibintu mu kirere. -
Ibintu 3 bikomeye wakwitega ko bizaba mu rubanza rwa Paul Rusesabagina #rwanda #RwOT
REBA VIDEO URUKIKO RUTEGEKA KO AKOMEZA GUFUNGWA AGAHITA AJURIRA HANO :
Muri iyi nkuru ishingiye ku busesenguzi twagiranye n’inzobere mu mategeko akaba n’uwungabira abaregwa cyane cyane mu manza nshinjabyaha, turakugezaho ibintu bitatu abona ko Abanyarwanda bakwiye kwitega ko bizaba mu rubanza rwa Paul Rusesabagina.
1. Gutinza urubanza ku bushake
Paul Rusesabagina w’imyaka 66 y’amavuko, ni umugabo ukuze kandi ufite umuryango umukomokaho. Ibi inzobere mu by’amategeko twaganiriye, ishimangira ko byanze bikunze bizatuma agenda ashaka uko yatinza urubanza rwe bityo rukaba rwazamara igihe kirekire, cyane ko azi ko ibyaha aburana n’ubundi rwihuse bikamuhama yakatirwa igihano kiremereye.
Impamvu ya mbere ikomeye yatuma Paul Rusesabagina atinza urubanza, ijyanye no kuba yifuza gupfa yitwa umwere, bikazarinda byinshi umuryango we mu gihe kizaza. Mu gihe yaramuka akomeje gutinza urubanza rwe akazagera ubwo apfa kubera izabukuru, yaba apfuye ari umwere kuko utarahamwa n’icyaha wese yitwa umwere. Ibi byatuma umuryango we utazagira ingaruka uhura nazo zo kwishyuzwa imitungo ishobora gucibwa uyu mukambwe, kuko nyine yaba yapfuye nta cyaha kiramuhama. Ikindi gikomeye, nta gisebo cyazigera kibajyaho kuko nta rukiko rwaba rwaramuhamije icyaha.
Indi mpamvu ya kabiri yazatuma Paul Rusesabagina atinza urubanza akaba yararushya ubutabera, ishingiye ku kuba byamufasha guca intege abatangabuhamya bamwe na bamwe bazagenda batumizwa mu rukiko urubanza rugahora rusubikwa, bityo bakazageraho bakananirwa bakabona ko bikomeza kubarushya cyane kwiruka ku byo gutanga ubuhamya bumushinja. Kubura bimwe mu bimenyetso bimushinja, byamufasha kuba hari ibyaha bitamuhama, akaba yaba umwere cyangwa ibyaha bimuhama bikagabanuka.
2. Umutekano uzakomeza gukazwa mu rubanza rwa Paul Rusesabagina
Ushobora kuba warabonye ko Rusesabagina yageraga mu rukiko bwa mbere, inzego zishinzwe umutekano zari zicunze umutekano mu buryo bukomeye ndetse hanafatwa ingamba zo kubuza abatarasuzumwe Coronavirus, n’abanyamakuru barimo, ko batagera ahabereye iburanisha.
REBA VIDEO UKO ABA ACUNGIWE UMUTEKANO HANO :
Impuguke mu by’amategeko twaganiriye ivuga ko ibyaha Rusesabagina ashinjwa bishingiye ku iterabwoba no kurema imitwe y’abagizi ba nabi bitwaje intwaro, bigomba gutuma n’igihugu kimufata nk’umuntu kigomba gucunga ngo ataba yatoroka cyangwa hakagira abagizi na babi bakoranaga nawe babimufashamo. Abashinzwe umutekano kandi bakaba bagomba no kumucunga kuburyo ntacyo yaba kuko hari benshi banyotewe no kubona ubutabera cyane abiciwe ababo bigizwemo uruhare na Rusesabagina.
3. Hari abandi bantu bazakurikiranwa bitewe n’urubanza rwa Paul Rusesabagina
Bwa mbere imbere y’urukiko, Paul Rusesabagina yemeye ko yateye inkunga y’ama-euro 20,000 (arenga miliyoni 22 mu mafaranga y’u Rwanda) umutwe wa gisirikare wa FLN urwanya leta y’u Rwanda, gusa yanze kwiregura ku birego byose 13 ashinjwa, asaba kwemererwa kugenda yiregura kuri buri kimwe kimwe ukwacyo.
REBA VIDEO UKO YATAKAMBYE ASABA IMBABAZI HANO :
Buri cyaha uko azagenda akireguraho, bizatanga amakuru ku bandi bantu barimo abo yahaga ayo mafaranga, ibikorwa yakoreshwaga, inzira zose yanyuragamo n’ibindi bitandukanye. Nsabimana Callixte wiyise Major Sankara ubwe aherutse gusaba ko urubanza rwe rwahuzwa n’urw’uwari umuyobozi we, Paul Rusesabagina, ndetse byitezwe ko bashobora kuzitana bamwana cyangwa bagashinjanya, bikaba byatanga andi makuru yazatuma hari abandi bazafatwa hashingiwe ku makuru bazaba barahaye ubutabera, ndetse byanashoboka ko inzego zishinzwe ubugenzacyaha hari ibyo zatangiye nyuma yo kubazwa kwa Paul Rusesabagina.
REBA VIDEO HABA IMPAKA KU HANTU YAFATIWE HANO :
REBA HANO VIDEOS Z’ABAVUGA KO IBYO GUKIZA ABATUTSI MURI MILLE COLLINES ARI IKINYOMA :