Category: Uncategorized

  • Rusesabagina yahishuye izina ry’uwari wamutumiye i Burundi n’icyo yari agiye gukora #rwanda #RwOT

    Kuva ku wa 31 Kanama ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanaga Paul Rusesabagina, umunyapolitike ushinjwa ibyaha birimo n’iterabwoba, amakuru yakomeje gucicikana hirya no hino ku Isi, benshi bibaza uburyo uyu mugabo wavugaga ko arwanya leta y’u Rwanda ndetse ashaka kuyikuraho, yatinyutse agahirahira yerekeza i Kigali.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusesabagina-yahishuye-izina-ry-uwari-wamutumiye-i-burundi-n-icyo-yari-agiye

  • Abanyamategeko bo muri Amerika barashaka kuza gukurikirana urubanza rwa Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Urugaga rw’abanyamategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rurateganya kohereza itsinda ry’abanyamategeko bazakurikiranira hafi urubanza rwa Paul Rusesabagina ufungiye i Kigali akekwaho ibyaha by’iterabwobwa.

    source https://igihe.com/amakuru/article/abanyamategeko-bo-muri-amerika-barashaka-kuza-gukurikirana-urubanza-rwa

  • Kigali: Harateganywa kubakwa ibikorwaremezo bya siporo muri buri mudugudu #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo; Munyangaju Aurore Mimosa, yatangaje ko bari kuganira n’inzego zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’Umujyi wa Kigali higwa uburyo muri buri mudugudu hashyirwa ibikorwaremezo bya siporo.

    source https://igihe.com/imikino/article/minisports-minaloc-n-umujyi-wa-kigali-barateganya-kubaka-ibikorwaremezo-bya

  • Abaganga bahuguriwe uburyo bwo kwakira abafite ubumuga bunyuranye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bavuga ko ayo mahugurwa abunguye byinshi
    Bavuga ko ayo mahugurwa abunguye byinshi

    Ni amahugurwa yaberaga mu Karere ka Musanze, aho abahuguwe bigishijwe uburyo bunoze bwo kwakira abantu bafite ubumuga bwo kutumva, kutabona no kutavuga, hanirindwa ko icyorezo cya COVID-19 cyabageraho mu buryo bworoshye.

    Karangwa Francois Xavier, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Imiryango y’abantu bafite ubumuga mu kurwanya SIDA no guteza imbere ubuzima (UPHLS), ari na bo bateguye ayo mahugurwa, yavuze ko mu bushakashatsi bakoze ku mibereho y’abantu bafite ubumuga, basanze hari ibibazo binyuranye bahura na byo.

    Muri ibyo bibazo ngo harimo ukutakirwa neza aho basaba serivise, kutumva uburenganzira bwabo, kudahabwa amakuru ndetse no gufatwa nabi muri serivise zinyuranye cyane cyane izo kwa muganga.

    Ngo bikimara kugaragara ko icyo kibazo kibangamiye abantu bafite ubumuga, hatekerejwe uburyo hategurwa amahugurwa agenewe abaganga mu rwego rwo gutanga ubumenyi kuri serivise zisabwa n’abafite ubumuga, dore ko ngo byagaragaye ko mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda nta somo ritangwa rijyanye no gufasha abafite ubumuga.

    Agira ati “Ibyo bibazo by’abafite ubumuga muri serivise zo kwa muganga byaduteye gutekereza uburyo twahugura abaganga, dore ko byagaragaye ko abiga ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda nta na hamwe bahurira n’isomo rijyanye no gufasha abafite ubumuga.

    Turavuga tuti rero, niba ibintu bimeze bityo ikosa si iry’abaganga, ni uko twateguye ayo mahugurwa tugira amahirwe tubona abaterankunga batandukanye barimo UNICEF, Grobal Fund, NCPD, RBC”.

    Abanganga bitabiriye ayo mahugurwa biganjemo abakora muri serivise zijyanye n’ibyorezo birimo Ebola na COVID-19 mu bitaro binyuranye.

    Abaganiriye na Kigali Today baremeza ko hari byinshi bungutse bagiye guhugurira bagenzi babo, mu rwego rwo kurushaho gutanga serivise nziza ku bantu bafite ubumuga.

    Aha berekwaga uburyo bafasha umuntu ufite ubumuga bwo kutabona
    Aha berekwaga uburyo bafasha umuntu ufite ubumuga bwo kutabona

    Uwaje ahagarariye Ibitaro bya Rutongo witwa Habumugisha Emmanuel, agira ati “Aya mahugurwa agamije guha ikaze abantu bafite ubumuga cyane cyane muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19. Twahoraga duhura n’imbogamizi z’uburyo twakwakira neza abafite ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona”.

    Arongera ati “Twagiraga imbogamizi tutazi neza uburyo twabafasha, ariko twamaze guhabwa ubumenyi bw’uburyo twafasha abo barwayi. Ukuntu twabasuzuma n’uko twabaha imiti, ubu twabonye ubumenyi mu gukoresha ururimi rw’amarenga n’ubumenyi mu gukoresha inkoni zifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona, twashize n’amatsiko ku nyandiko ya ‘braille’ y’abafite ubumuga bwo kutabona, bije kutwunganira ku byo twakoraga”.

    Butare Bonaventure, umukozi w’ibitaro bya Byumba ati “Iyo abafite ubumuga baje kwaka servise z’ubuvuzi babafata nk’abantu bafite ibibazo batishoboye, ariko ku rundi ruhande hari uburenganzira bwabo nk’uko bigenwa n’amategeko.

    Bityo uburyo dusanzwe tubafata, nyuma y’amahugurwa hari ibigomba guhinduka. Turabiganira n’abakozi dukorana, tunigishe abaturage uburyo bagomba kubitwaraho bityo uburenganzira bwabo bubashe kubahirizwa”.

    Abo baganga bavuga ko ikindi cy’ingirakamaro bungutse, ari uburyo bwo kubika ibanga ku muntu ufite ubumuga bwo kutabona waje ufite umuherekeje nk’uko Butare akomeza ku bivuga.

    Aha bari mu mikoro ngiro
    Aha bari mu mikoro ngiro

    Ati “Cyari ikibazo gikomeye ku baganga bakiraga abafite ubumuga bwo kutabona no kutumva, byasabaga ko yazanaga n’umuntu umuherekeje, bajya no mu cyumba bikaba ngombwa ko uwo muntu umuherekeje ahaguma rya banga ry’umurwayi na muganga ntiryubahirizwe.

    Ariko ubu amahugurwa adusigiye ubumenyi bwo guca amarenga ku buryo uvugana n’uwo murwayi bitabaye ngombwa ko uwaje amuherekeje amenya amabanga ye yose”.

    Ikindi kibazo cyagarutse kenshi ni uburyo bwo gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona, mu kumenya uburyo afata imiti adakeneye umufasha, aho abaganga bishimiye uburyo bigishijwe inyandiko igenewe abafite ubumuga bwo kutabona.

    Umuyobozi w’ikigo gisubiza mu buzima busanzwe abantu batabona gikorera i Masaka, Mukeshimana Jean Marie Vianney, umwe mu batanze isomo ku kwita ku bantu bafite ubumuga bwo kutabona, yavuze ko muri kino gihe isi yugarijwe na COVID-19, wari umwanya wo guhugura abaganga gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona no mu kwirinda impungenge zatuma banduzwa COVID-19 mu buryo bworoshye.

    Ati “Turi mu cyorezo cyugarije isi cya COVID-19, byanze bikunze ntabwo cyakugariza abandi ngo abafite ubumuga kibareke. Uyu munsi naje tuganira ku buzima bw’abantu bafite ubumuga bwo kutabona ko ari umuntu nk’abandi, ariko ngerekaho uko babafasha.

    Bavuga ko bagiye guhindura imikorere
    Bavuga ko bagiye guhindura imikorere

    Nabigishije iburyo babatwara n’uburyo babayobora, mbigisha uko inyandiko y’abatabona iteye, uburyo yandikwa kuko bazagenda bahura na yo mu gufasha abafite ubumuga haba mu kazi cyangwa ahandi”.

    Uwari uhagarariye Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD) Kamanzi Théoneste, yasabye abaganga bahuguwe kuba abavugizi b’abantu bafite ubumuga mu mavuriro bakoreramo, mu gukemura ibibazo binyuranye bibangamira abafite ubumuga, haba inzira z’abantu bafite ubumuga mu nyubako z’ibitaro, gushyiraho robine zikarabirwaho zibereye abantu bafite ubumuga bunyuranye n’ibindi.

    Muri ayo mahugurwa hahuguwe abaganga 14 baturutse mu bitaro byose byo mu Ntara y’Amajyaruguru, n’ibitaro by’Uturere twa Rusizi, Nyabihu na Rubavu.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/abaganga-bahuguriwe-uburyo-bwo-kwakira-abafite-ubumuga-bunyuranye

  • Amafederasiyo yari afite impungenege ko ashobora kwimurira ibiro mu mufuka, yamuhirijwe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’impungenge zamwe mu mafederasiyo y’imikino mu Rwanda yabunzaga imitima yibaza aho azerekeza mu gihe Stade Amahoro itangiye kuvugururwa, Minisitiri ya Siporo yatanze ihumure ko izabafasha bakabona aho bazimukira.

    Guhera muri Gicurasi umwaka ushize, nibwo inkuru y’uko Stade Amahoro igiye kuvugururwa yatangiye kuvugwa.

    Tariki ya 20 Nzeri 2019 ni bwo mu buryo bweruye MINISPORTS yandikiye amafederasiyo yose akorera muri stade Amahoro ko bafite ukwezi kumwe(iminsi 30, ni ukuvuga kugeza tariki ya 20 Ukwakira 2019) bakaba bamaze kuva muri stade Amahoro kugira ngo imirimo yo kuyivugurura itangire.

    Iki gihe amwe mu mafederasiyo akoreramo nka FERWABA, FERVB, NPC… bari babwiye ISIMBI ko batarabona aho bimukira kandi ko nta n’ubushobozi bafite bwo kuba bafata inyubako bonyine, bityo ko nk’uko Minisiteri yari iacumbikiye ikwiye no kubafasha kubona aho bimukira mu buryo butabagoye.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku munsi w’ejo, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier yavuze ko icyo kibazo bakizi kandi batekereje uburyo bazafasha amafederasiyo nk’uko basanzwe bafatanya.

    Yagize ati'ikijyanye n’amafederasiyo aho azimukira, iki ng’iki nka Minisiteri ya Siporo mu mikoranire ifitanye n’amafederasiyo ni uko turimo turareba aho tuzimukira mu gihe Stade Amahoro izaba igiye kuvugururwa ko n’amafederasiyo twazayashakira aho yakorera nibura kugira abe yabone ibiro akoreramo.'

    Uretse ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA’, andi mafederasiyo yose ntabwo afite inyubako zayo bwite yakoreraga muri stade Amahaoro.

    Nyuma y’uko iki gikorwa cyagiye gisubikwa, biteganyijwe guhera mu Kuboza 2020, Stade Amahoro izatangira kuvugururwa ikongerrwa ubushobozi bwo kwakira abantu benshi, ikava ku bihumbi 23 ikazajya yakira ibihumbi 45.

    Stade Amahoro igiye kuvugurwa, amafederasiyo yakoreragamo agomba kwiimuka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafederasiyo-yari-afite-impungenege-ko-ashobora-kwimurira-ibiro-mu-mufuka-yamuhirijwe

  • AMAFOTO: Yizengurukijeho ikiyoka kinini ku munwa n'amazuru aho kwambara agapfukamunwa yaciye ibintu hirya no hino ku Isi #rwanda #RwOT

    Umugabo utavuzwe amazina yagaragaye mu mujyi wa Manchester mu Bwongereza ari muri Bisi yizengurukijeho ikiyoka kinini ku munwa n'amazuru aho kwambara agapfukamunwa mu ruhame nkuko leta y'iki gihugu ibitegeka.

    Abagenzi bari bateze bisi rusange imwe batunguwe no kubona uyu mugabo yinjiye yizengurukijeho iki kiyoka aho yagombaga kwambara agapfukamunwa.

    Uyu mugabo wavaga Swinton yerekeza I Manchester,yafashe iki kiyoka kinini akizengurutsa mu ijosi gipfuka umunwa n'amazuru yinjira mu modoka itwara abagenzi.

    Abagenzi batangajwe n'uyu mugabo ndetse bamuhanga amaso cyane bitewe n'iki kiyoka ndetse no kuba yari yishe nkana amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Uyu mugabo yaje kwikuraho iki kiyoka cyizinga ku cyuma cya bisi abagenzi bareba ndetse n'umushoferi w'iyi bisi yavuze ko byari bitangaje.

    Uyu mugabo avuga ko abaturage bakurikije buhumyi amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yashyizweho na Minisitiri w'Intebe, Boris Johnson,nta gusesengura.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/19/amafoto-yizengurukijeho-ikiyoka-kinini-ku-munwa-namazuru-aho-kwambara-agapfukamunwa-yaciye-ibintu-hirya-no-hino-ku-isi/

  • Facebook igiye gufungura ishami i Lagos muri Nigeria #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Facebook cyatangaje ko umwaka utaha kizafungura ishami ryacyo mu mujyi wa Lagos muri Nigeria.

    source https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/facebook-igiye-gufungura-ishami-i-lagos-muri-nigeria

  • Muhanga: Hoteli yari imaze imyaka 17 mu mushinga igiye kubakwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikibanza kimuriwemo Hotel RMK
    Ikibanza kimuriwemo Hotel RMK

    Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwanzuye ko iyi hoteli izaba ifite inyenyeri eshanu izubakwa mu Murenge wa Shyogwe haruguru y’igishanga cya Rugeramigozi, nyuma yo kwimurirwa ikibanza bimaze kugaragara ko icyari cyarateganyijwe kitakijyanye n’urugero rw’amahotel y’icyitegererezo.

    Mu mwaka wa 2003 ubwo Perezida wa Repubulika Kagame yasuraga icyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, yagiranye ibiganiro n’abikorera baho bemeranya kubaka hoteli y’icyitegererezo, yajya yakira abahagana ndetse anemera gutanga miliyoni 10frw icyo gihe ngo hoteli yubakwe.

    Icyo gihe haguzwe ikibanza mu Murenge wa Nyamabuye mu mpinga y’agasozi ka Binunga maze abaturage barimurwa, ariko kuva icyo gihe kugeza magingo aya inzego zitandukanye ntizahwemye kwibutsa kubaka iyo hoteli ariko birananirana, kugeza n’ubwo ikibanza cyayo cyubatswemo ibigega by’amazi.

    Inzego zitandukanye kandi zakomeje gusaba ko ibyo bigega bisenywa ikibanza kigakoreshwa ibyo cyari kigenewe ntibyakorwa, mu mwaka ushize akaba ari bwo hafashwe umwanzuro wo kwimurira iyo hoteli mu Murenge wa Shyogwe, mu kindi kibanza kinini ugeraranyije na hoteli y’inyenyeri eshanu nk’uko abayobozi batandukanye n’ubundi bagiye babifataho imyanzuro.

    Ni iki cyatumye hoteli itubakwa?

    Mu kibanza cya mbere hubatswe ibigega by
    Mu kibanza cya mbere hubatswe ibigega by’amazi

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwakomeje gusobanura ko impamvu nyamukuru yatumye hoteli yatewe inkunga na Perezida Kagame itubakwa, byaturutse ku mihindagurikire y’imiterere y’inzego z’ubuyobozi ubwo icyari Perefegitura ya Gitarama yavanwagaho, ndetse n’uturere tuyigize tugahinduka.

    Gitarama yahise iba Muhanga, maze Uturere twa Ruhango na Kamonyi twari tuyigize na two tugira ubwigenge n’ingengo zatwo z’imari, bituma ikibanza cyari kimaze kugurwa gisigara mu maboko y’Akarere ka Muhanga gusa.

    Hakomeje gukorwa ibiganiro ngo utwo turere n’ubundi dukusanye amafaranga twubake iyo hoteli birananirana ndetse n’abikorera birabananira, ariko inzego zasuraga ahagombaga kubakwa iyo hoteli zikanenga uko abayobozi bitwaye mu kibazo.

    Urugero ni nko muri Werurwe 2016, ubwo hamurikwaga raporo ku ngendo abadepite bakoreye mu gihugu hose mu gihe cy’iminsi icyenda mu rwego rwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’igihugu, bakanenga uburyo iyo hoteli itubakwa ndetse bigafatwa nk’agasuzuguro ku Mukuru w’Igihugu.

    Ikibanza cyarahinduwe Guverineri Kayitesi ahabwa inshingano zo kubakisha iyo hoteli

    Nyuma y’uko inzego zitandukanye z’ubuyobozi zikomeje kwibutsa ibyo kubaka hoteli isa n’iyananiranye, hafashwe umwanzu wo kuyimurira mu kindi kibanza cy’akarere giherereye mu Murenge wa Shyogwe.

    Habaye gusura icyo kibanza no gukora inama nyinshi kugeza n’ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice ubwo yahererekanyaga ububasha na Guverineri wari ucyuye igihe ku buyobozi bw’Intara y’Amajyepfo yasabwe kuzubaka iyo hoteli.

    Guverineri Kayitesi avuga ko ikigo kizakora inyigo n’igishushanyo cy’inyubako ya hoteli cyamaze kuboneka kandi cyatangiye imirimo nyuma hakazatangira gushyira mu bikorwa, ariko igihe ntarengwa cyo gutangira imirimo kikaba kitaratangazwa.

    Ubwo Abadepite basuraga ikibanza muri 2016 banenze kutubaka Hotel yatewe inkunga na Perezida Kagame
    Ubwo Abadepite basuraga ikibanza muri 2016 banenze kutubaka Hotel yatewe inkunga na Perezida Kagame

    Agira ati “Amakuru agezweho kuri iyi hoteli ni uko Kompanyi igomba gukora inyingo n’igishushanyo mbonera cya hoteli yabonetse kandi imirimo ikaba yaranatangiye”.

    RMK Resort Hotel niyuzura izaba ibaye hoteli ya gatatu mu Mujyi wa Muhanga, ikaba yakunganira izisanzwe mu kuzamura ubukerarugendo n’ishoramari, kuko hari bimwe mu bikorwa bitarabasha kuhabera ahanini bigaterwa n’imbogamizi zo kwakira abashyitsi.

    Urugero ni nk’amasiganwa ya Tour du Rwanda ku magare aho byagaragaye ko Muhanga idafite ibikorwa remezo bihagije ngo icumbikire abaryitabira uko bakabaye nk’uko biteganywa n’imitegurire y’irushanwa.

    Uturere twa Ruhango, Kamonyi na Muhanga ni two tugiye gushora muri iyi hoteli, ndetse n’abikorera muri utwo turere bakaba basabwa kwitegura gushoramo imari.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-hoteli-yari-imaze-imyaka-17-mu-mushinga-igiye-kubakwa

  • Icyo APR FC ivuga ku bihano yafatiye Bukuru, ibyo guhindura Umunyamabanga Mukuru no kugura Kagere Meddie #rwanda #RwOT

    Visi Perezida wa APR FC; Maj Gen Mubaraka Muganga yavuze ko Bukuru Christophe wahagaritswe muri iyi kipe kubera imyitwarire mibi atarafatirwa umwanzuro nubwo yasabye imbabazi ndetse akanazisabirwa n’umubyeyi we; Rwabarinda Omar uherutse kwitaba Imana.

    source https://igihe.com/imikino/football/article/icyo-apr-fc-ivuga-ku-bihano-yafatiye-bukuru-ibyo-guhindura-umunyamabanga-mukuru

  • Inama yagombaga guhuza ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari yongeye gusubikwa kubera coronavirus #rwanda #RwOT

    Guverinoma ya RDC yatangaje ko inama yagombaga guhuriza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, u Burundi, Angola na RDC mu mujyi wa Goma ku wa 20 Nzeri 2020 yasubitswe, hagaragazwa covid-19 nk’imbogamizi.

    source https://igihe.com/amakuru/article/inama-yagombaga-guhuza-ibihugu-byo-mu-karere-k-ibiyaga-bigari-yongeye-gusubikwa