Category: Uncategorized

  • Umugabo w' umwirabura yahuye nurava gusenya aho umugore w' umuzungu amukurira inzira ku murima ko ibyo kumuha bitarimo no kuzamwubaha atabyikoza [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Angela Deem umugore ukomoka muri Amerika, ubwo yasezeranaga kubana na Michael Ilesanmi umwirabura wo muri Nigeria, ntiyariye iminwa, umugore yamweruriye ko ibyo kumukunda no kumwubaha atabyumva.

    Ubwo uwabasezeranyaga, yababwiraga amagambo basubiramo, yageze kuri Angela Deem, amubwiye gusubiramo ko azubaha umugabo, undi yumvikanye amusubirishamo atari uko atabyumvise cyangwa adasobanukiwe ahubwo ari uburyo bwogutangazwa nayo atayemera.

    Abantu bari bicaye mu myanya yabo, umugore mu ikanzu y'abageni, yagendaga aturutse mu ruhande rumwe, umugabo Michael Ilesanmi nawe aturutse mu rundi ruhande barahura kugira ngo basezerane imbere y'Imana.

    Nyuma yo guhura, umugabo yavuze ko Angela Deem abaye umugore we amwereka abari aho bose, muri icyo gihe, umugore yarize ho gato.

    Angela Deem yagize amarangamutima ubwo Michael Ilesanmi yamubwiraga ibyo amusezeranije, ariko we bimugezeho, kuri bimwe arifata aba nk'utiteguye kugira ibyo amusezeranya.

    Mu kubwira Angela amagambo asubiramo, bageze ko azubaha umugabo, yabasubirishijemo nk'utabyumvise, arongera abasubirishamo abitekerezaho cyane ati:'Iki?' 'nubaha ibiki?' 'nubaha nde?' 'Ibyo abyibagirwe'

    Icyo gikorwa cyakuruye impagarara muri uko gushyingirwa kuko abatumirwa bari batunguwe ni iyo mvugo bategereje kureba igikurikiraho., umugabo yabaye nk'ukozwe n'isoni .

    Nyuma y'umwanya bimeze nk'aho gushyingirwa byahagaze , Angela yongeye kubisubiramo ' Gukunda no kubaha….. kubaha umugabo wanjye' bya nyirarureshwa ni uko ishyingirwa rirakomeza.

    Amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranya mbaga, abantu bacitse ururondogoro bavuga ko Michel nawe abizi ko atarongoye umugore ko ahubwo amukurikiyeho ubutunzi na green card ngo abashe kwigira muri Amerika.

    uwitwa Joy Amoke yanditse kuri facebook ati:' Ni ugute yavuga ko akunda umugabo agaburira, yambika anacumbikiye?'

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/19/umugabo-w-umwirabura-yahuye-nurava-gusenya-aho-umugore-w-umuzungu-amukurira-inzira-ku-murima-ko-ibyo-kumuha-bitarimo-no-kuzamwubaha-atabyikoza-amafoto/

  • Sports collectifs réautorisés en Octobre prochain : Vers la fin totale du confinement ? #rwanda #RwOT

    “Nous sommes entrain d’analyser les précautions de lutte contre la propagation de la covid19 que chaque fédération sportive doit adopter au moment où ces sports seront organisés”, a dit Shema insistant sur les disciplines sportives qui s’organisent pour les tournois nationaux et internationaux.

    “Que les équipes se préparent à l’entrainement pour des tournois internationaux”, a-t-il ajouté insistant sur le fait que toutes ces pratiques sportives devront se conformer strictement aux précautions sanitaires contre Covid19 convenues dans chaque discipline sportive.

    Les disciplines sportives qui ont été autorisées à se pratiquer incluent le cyclisme, le rallye automobile, tennis, Golf, footing, sports en salle, cricket, boxe, arts martiaux, skating, tir, badmington, aérobics et gymnastique.

    Il est rapporté que pour certaines rencontres sportives, les joueurs devront subir le Test anti Covid.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Sports-collectifs-reautorises-en-Octobre-prochain-Vers-la-fin-totale-du.html

  • Indangamuntu zikoranye ikoranabuhanga rihanitse zigiye gusimbura izisanzwe #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indangamuntu kivuga ko mu mezi abiri ari imbere, inyingo y'umushinga wo gukora indangamuntu zikoranye ikoranabuhanga rigezweho izaba yarangiye.

    Abanyarwanda miliyoni 7 n'ibihumbi birenga 500 ni bo kuri ubu bafite indagamantu. Leta y'u Rwanda igatangaza ko urugendo rwo guhindura iki cyangombwa kikarushaho kujyana n'ikoranabuhanga rigezweho rugana ku musozo.

    Imyaka 26 irashize jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Abanyarwanda bishimira ko batunze ibyangombwa bitarangwamo ivangura iryo ari ryo ryose nk'uko byahoze mbere.

    Amateka y'u Rwanda agaragaza ko mu gihe cy'ubukoloni, ibyari ibyiciro by'Abanyarwanda hagendewe ku butunzi, byahinduwe ubwoko ndetse abakoloni batangira kubushyira mu byangombwa by'Abanyarwanda bitaga 'ibuku', yaje kuvamo indangamuntu y'urupapuro na yo yari yanditsemo amoko.

    Inararibonye Antoine Mugesera aribuka neza iby'iki gitabo cy'amapaji nk'icumi 10 kizwi nk'ibuku. Ati 'Kari agatabo gato bakitaga ibuku, ako rero ni ko kazanye cya kintu bavuga ngo amoko karemano, Abanyarwanda bari bafite amoko makumyabiri yacu, Abasinga, Abazigaba, Abagesera n'abandi ayo rero twari tuyasangiye twese.'

    Amateka y'iby'indangamuntu mu Rwanda atangira mu myaka y'i 1933, aho yabaga ibitse umwirondoro wa nyirayo.

    Iyi ndangamuntu irimo amoko yanifashishijwe cyane muri jenoside yakorewe abatutsi, aho kuri bariyeri zinyuranye zashingwaga, Interahamwe zayibazaga zishaka abo zica.
    Umusaza Antoine Mugesera avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ibintu byahindutse, iby'amoko bikurwa mu ndangamuntu.

    Ati 'Nari mu bantu batangije uwo mushinga nari nkuriye na komisiyo yazitangaga muri 95/96, Arusha yari yaremeje ko indangamuntu zirimo ibyo byitwa amoko, ingirwamoko, zizavaho hakajyaho izindi, na Habyarimana yashatse kubikora hanyuma arifata yabanje aragerageza ariko biranga'.

    Kuri ubu Umunyarwanda wujuje imyaka 16 y'amavuko yemerewe gufata indangamuntu. Indangamuntu ni icyangombwa kimuranga kibitse imyirondoro ye.

    Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indangamuntu, Mukesha Josephine aragaruka ku by'urugendo rwo kurushaho guhindura iyi ndangamuntu ikajyana n'ikoranabuhanga rigezweho.

    Ati 'Hari gahunda ihari yitwa 'digital ID' ni ukuvuga ngo mu buzima busanzwe uba ufite iriya ndangamuntu ifatika ukayerekana ariko ugiye gukoresha ikoranabuhanga na ho ugomba kuba ufite indangamuntu iri authentified icyiza cy'iyi ndangamuntu ni uko ushobora no gusinya bikemera. Ari utanga serivisi akaba azi ngo ni wowe yayihaye ntabwo uzayihakana nawe noneho ujya kubona serivisi ukavuga uti bayimpaye bazi ko ari njyewe, urwo ni rwo rugendo turimo, twarabitangiye hari inyigo irimo gukorwa izarangirana n'ukwezi kwa 10 cyangwa kwa 11.'

    Kuri ubu, Abanyanyarwanda miliyoni 7 586 813 ni bo bafite indangamuntu, muri bo miliyoni 3 n'ibihumbi 980 ni abagore n'aho abagabo ni miliyoni 3 n'ibihumbi 600. Muri rusange 98% by'abujuje imyaka yo gufata indangamuntu barazifashe.

    Source:RBA

    Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

    Source : http://www.intyoza.com/indangamuntu-zikoranye-ikoranabuhanga-rihanitse-zigiye-gusimbura-izisanzwe/

  • Venezuela: Perezida Maduro avuga ko gutinza amatora kubera ibyifuzo bya EU bidashoboka #rwanda #RwOT

    Ku wa kane tariki ya 17 Nzeri 2020, Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, yatangaje ko bidashoboka 'gutinza amatora y'abadepite ateganijwe ku ya 6 Ukuboza, nyuma y'uko Umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'Uburayi utanze igitekerezo cyo kwegeza inyuma amatora kugira ngo umuryango w'ubumwe bw'uburayi wohereze indorerezi.

    Umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'Uburayi mu cyumweru gishize wavuze ko nta gihe gihagije gisigaye cyo kohereza indorerezi, ku butumire bwa Venezuela. Maduro yifuza cyane kumenyekana ku rwego mpuzamahanga kubera amatora, abatavuga rumwe n'ubutegetsi bw'imbere mu gihugu ndetse n'Amerika bavuze ko bishoboka ko bazashyigikira ishyaka ry'abasosiyaliste riri ku butegetsi.

    Mu kiganiro kuri televiziyo ya Leta, Maduro yagize ati: 'Ntibishoboka kuko hari manda isobanutse neza.' Ati: 'Turashaka kugirana umubano mwiza n'Umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'Uburayi, ariko Washington ntiyabemerera'.

    Umubano hagati ya Caracas na Washington wifashe nabi mu myaka yashize. Guverinoma y'Amerika yemereye isosiyete ikora peteroli ya leta ya Venezuela guhatira Maduro — wavuze ko ari umunyagitugu wambuwe ubutegetsi bwatesheje agaciro amatora ye yo mu 2018 bamusaba kwegura.

    Maduro yavuze ko ubuyobozi bwa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump bushaka kumwirukana ku butegetsi mu rwego rwo kwigarurira peteroli y'umunyamuryango wa OPEC.

    Guverinoma ya Maduro yirengagije gahunda z'inteko ishinga amategeko kuva ihuriro ry'abatavuga rumwe n'ubutegetsi ryatsindira imyanya mu mpera za 2015.

    Itegekonshinga rya Venezuela rigena amatora buri myaka itanu. Amashyaka menshi atavuga rumwe n'ubutegetsi yiyemeje guhagarika amatora, avuga ko Urukiko rw'ikirenga rushimishije Maduro rwashyizeho abayoboke b'umuyobozi w'amatora kandi rushyiraho abayoboke b'igicucu kugira ngo bayobore amashyaka akomeye atavuga rumwe n'ubutegetsi.

    Source: Reuters

    Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

    Source : http://www.intyoza.com/venezuela-perezida-maduro-avuga-ko-gutinza-amatora-kubera-ibyifuzo-bya-eu-bidashoboka/

  • Hatangajwe abana bahize abandi mu kwandika inkuru zivuga kuri Coronavirus #rwanda #RwOT

    Umuryango Edified Generation Rwanda washinzwe n’abarihiwe amashuri na Imbuto Foundation watangaje amanota y’abahatanye mu irushanwa ryiswe 'COVID-19 Essay writing Contest 2020' ryateguriwe abana bari mu rugo ngo bakomeze gushishikarira gusoma no kwandika.

    Source : https://igihe.com/amakuru/article/hatangajwe-abana-bahize-abandi-mu-kwandika-ku-nkuru-zivuga-kuri-coronavirus

  • Umunsi umwe isaha imwe abana batanu bose ba Depite bagiye gukora ubukwe icyarimwe [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Abana batanu b'umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Nigeria, bagiye gukorera ubukwe umunsi umwe ndetse byitezwe ko buzabera ahantu hamwe.

    Ni ubukwe buzabera i Abuja mu murwa mukuru wa Nigeria, ku wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri.

    Ni amakuru yemejwe na nyir'ubwite, Depite Hassan Usman Sokodabo wasabye abaturage bo mu gace ahagarariye kwitabira ubutumire bwe.

    Ubwo yanyuzaga ubutumire bwe ku rubuga rwa Facebook ku wa Kane w'iki cyumweru, yavuze ko abana be bazakora ubukwe barimo abahungu batatu n'abakobwa babiri.

    Yagize ati: 'Ndashaka gukoresha uyu muyoboro kugira ngo ntumire inkoramutima zigize ifasi y'itora yanjye, incuti, umuryango n'abo duhuriye muri Politiki, kwifatanya nanjye mu birori by'ubukwe bw'abahungu banjye batatu n'abakobwa babiri.

    Itariki ya buri bukwe n'aho buzabera bigaragara ku ikarita y'ubutumire iri hasi aha. Turabashimiye mu gihe tugitegereje ko mwitabira ubutumire bwacu.'

    Ubutumire bwa Depite Hassan Usman Sokodabo bwazamuye amarangamutima mu banya-Nigeria, bamwe bavuga ko gukoreshereza ubukwe abana batanu icyarimwe ari uburyo bwiza bwo kuzigama amafaranga, abandi babigereranya no kwishisha inyoni eshanu ibuye rimwe.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/19/umunsi-umwe-isaha-imwe-abana-batanu-bose-ba-depite-bagiye-gukora-ubukwe-icyarimwe-amafoto/

  • Amafoto: Reba umugore waciye agahigo ko kugira amabere manini yishimiye akayabo amwinjiriza buri kwezi #rwanda #RwOT

    Umwongerezakazi witwa Leia Parker w'imyaka 25 ukomoka ahitwa Twickenham mu majyepfo ya London arishimira ko amabere Manini atunze amufasha kwinjira ibihumbi 10 by'amapawundi ku kwezi.

    Uyu mugore ufite amabere Manini kurusha abandi mu Bwongereza yavuze ko uyu mutungo we ari ntagereranwa kuko umufasha kubaho ndetse wanamugize icyamamare.

    Uyu mugore yavuze ko nubwo aya mabere amubangamira mu gutwara imodoka,kwiruka no kuryama uko ashaka ariko yishimira ko amufasha kwinjiza amafaranga.

    Uyu mugore yavuze ko aya mabere yamutwaye akayabo k'ibihumbi 10 by'amapawundi mu kwibagisha kugira ngo abe Manini ariko yamufashije kwinjira mu mwuga wo kumurika imideli aho kuri ubu yinjiye angana nayo yashoye buri kwezi.

    Ati: 'Nibagishije amabere inshuro 5.Niyishyuriye inshuro 2 ntanga ibihumbi 10 by'amapawundi izindi nshuro nabikorewe n'abandi bantu.'

    Inshuro 3 nabikoreye muri UK ku bihumbi 32 by'amapawundi ariko nyuma y'aho abaganga bambwira ko batarenza ingano y'amabere nari mfite mpitamo kujya hanze.

    Ubu ndakeka ko arinjye ufite amabere Manini kurusha abandi mu Bwongereza.Nkwiriye kumenyera kubaho nyafite.

    Nk'ubu nkunda kujya muri Gym cyane ariko sinshobora kwiruka kuko atuma mbabara cyane umugongo n'intugu.Sinashobora gutwara imodoka kubera ko amaboko yanjye atabasha kwirambura ngo agere imbere.'

    Uyu mukobwa yavuze ko akiri muto atakundaga uko yari ananutse byatumaga bagenzi be bamwibasira ariko nyuma y'aho ku myaka 17 yatangiye kwinjira mu kumurika imideli ndetse no kuryoshya imikino y'iteramakofe bituma ava mu ishuri yiyegurira kumurika imideli.

    Ku myaka 19 nibwo uyu mugore yafashe ku mafaranga yari yarizigamiye atangira kwiyongeresha amabere mu bitaro bya Bristol.

    Yakomeje kuyongera cyane kugeza ubwo aciye agahigo ko kuba umugore ufite amabere Manini kurusha abandi mu Bwongereza.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/19/amafoto-reba-umugore-waciye-agahigo-ko-kugira-amabere-manini-yishimiye-akayabo-amwinjiriza-buri-kwezi/

  • Abagore batatu bashyizwe muri batanu bazatoranywamo umuyobozi wa WTO #rwanda #RwOT

    Inkubiri yo gushaka uzasimbura Roberto Azevêdo wivanye ku mwanya wo kuyobora Umuryango Ushinzwe Uburucuzi Mpuzamahanga (WTO) irakomeje aho batanu bazatoranywamo abandi babiri bazavamo uzayobora WTO bamaze kumenyekana.

    Source : https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/abagore-batatu-bashyizwe-muri-batanu-ba-nyuma-bazatoranywamo-umuyobozi-wa-wto

  • Anne Marie umukobwa wa Musenyeri Birindabagabo Alexis yarushinze n’umukunzi we Rugambwa Aubin-AMAFOTO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Uwimbabazi Anne Marie (Anne Ntwari) umukobwa wa Musenyeri Birindabagabo Alexis wamaze imyaka 23 ayobora Diyoseze ya Gahini mu Itorero Angilikani ariko ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yambikanye impeta y’urudashira n’umukunzi we Rugambwa Aubin mu muhango wabereye mu Itorero Evangelical Restoration church.

    Source : https://rss.app/articles/862477a63bc37168a61ec4e0d85a68cbec5bb94447b309664e1fc4e5065d9bdc1bebc11c8c6428f4d528abd28e0d5aa35153fd45c5dfdda956b707b02a726da840ed35d44ac2ba2e713dc5cd35cb8023afa82df0f7a90fc3605eb959fe535792064efde6a609987fb37fda0527ca8d1bf6b24545b12044c35efbe5379d224d60e009f9173fd3b34a