Category: Uncategorized

  • Amerika yohereje Ingabo nyinshi muri Siriya Kurwanya Abarusiya #rwanda #RwOT

    Amerika yongereye abasirikare isanzwe ifite muri Syria nyuma yuko gukozanyaho kwa hato na hato n'abasirikare b'Uburusiya kongereye ubushyamirane muri icyo gihugu.

    Abategetsi b'Amerika bavuze ko imodoka esheshatu z'intambara zo mu bwoko bwa 'Bradley Fighting Vehicle' ndetse n'abasirikare hafi 100 bari mu byo Amerika yohereje mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Syria.

    Muri uyu mwaka, ubushyamirane hagati y'ingabo z'Amerika n'ingabo z'Uburusiya zombi zigenzura ako karere ko muri Syria bwariyongereye.

    Kapiteni Bill Urban wo mu ngabo zirwanira mu mazi z'Amerika yavuze ko ibyo 'bizatuma habaho umutekano ku rugaga rw'ingabo [z'amahanga zifatanya n'Amerika]'.

    Yongeyeho ko usibye izo modoka z'intambara, zari zisanzwe ziri muri Kuwait, Amerika igiye no kohereza muri Syria radari yo mu bwoko bwa 'Sentinel radar' ndetse no kongera 'inshuro indege z'intambara z'Amerika zikora irondo hejuru y'aho ingabo z'Amerika ziri'.

    Mu itangazo yasohoye ejo ku wa gatanu, Bwana Urban, umuvugizi w'ibikorwa bya gisirikare by'Amerika, yagize ati:

    'Leta Zunze Ubumwe [z'Amerika] ntabwo zishaka imirwano n'ikindi gihugu icyo ari cyo cyose muri Syria, ariko zizarwanirira ingabo z'amahanga [zifatanyije nazo] bibaye ngombwa'.

    Bwana Urban ntabwo yigeze avuga Uburusiya mu izina, ariko irindi tangazo ryasohowe n'umutegetsi wo muri Amerika, rigatangazwa bwa mbere na televiziyo NBC News, ryo ryarashe ku ntego kurushaho.

    Uwo mutegetsi utatangajwe izina yagize ati: 'Ibi bikorwa no kongera imbaraga ni ubutumwa bwumvikana buhawe Uburusiya ngo bukurikize ibikorwa byo ku mpande zombi byo kwirinda imirwano'.

    'No kugira ngo Uburusiya n'abandi birinde ibikorwa bitari ibya kinyamwuga, bitarimo umutekano kandi by'ubushotoranyi mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Syria'.

    Mu myaka ishize, hagiye habaho gukozanyaho kwa hato na hato hagati y'ingabo z'Amerika n'ingabo z'Uburusiya muri Syria.

    Ariko mu byumweru bya vuba bishize, gukozanyaho mu majyarugur ashyira uburasirazuba bwa Syria kwarushijeho gusa nk'ukugamije imirwano.

    Mu mpera y'ukwezi kwa munani, abasirikare barindwi b'Amerika barakomeretse nyuma yo kugongana n'imodoka y'Uburusiya.

    Leta y'Uburusiya na leta y'Amerika zitanye bamwana buri imwe ishinja indi ko ari yo yateje ubwo bushyamirane. Uko byagenze byarafotowe bishyirwa kuri Twitter.

    Amerika yavuze ko abasirikare b'Uburusiya bari binjiye 'mu karere k'umutekano' bari bemeye ko batari bugeremo. Uburusiya bwo bwavuze ko bwari bwaburiye igisirikare cy'Amerika ko buza gukora irondo aho hantu.

    Amerika ifite abasirikare hafi 500 muri ako karere — bacye cyane ugereranyije na mbere — bafasha kurinda ko kongera kwigarurirwa n'umutwe w'intagondwa wiyita leta ya kisilamu (IS).

    Uburusiya bushyigikiye leta ya Syria, naho Amerika ishyigikiye abarwanyi b'aba-Kurdes bo muri ako karere, mu ntambara yashegeshe iki gihugu kuva mu mwaka wa 2011.

    Uburusiya — bushyigikiye ingabo za Perezida Bashar al-Assad wa Syria — bumaze igihe budashaka ko abasirikare b'Amerika baba muri Syria.

    Mu kwezi kwa cumi mu 2019, Perezida Trump yafashe icyemezo cyo gukura abasirikare 1000 b'Amerika muri Syria, bari muri icyo gihugu bashyigikira urugaga rw'abarwanyi b'aba-Kurdes rwa Syrian Democratic Forces (SDF)

    Hashize amezi nyuma yaho, Bwana Trump yavuze ko yafashe icyemezo cyo kuhasiga abasirikare bacye babarirwa mu magana bo kurinda amariba ya peteroli.

    Inkuru ya BBC

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/19/amerika-yohereje-ingabo-nyinshi-muri-siriya-kurwanya-abarusiya/

  • Ikibazo cy’irimbi ni rusange kiraza gushakirwa igisubizo – Guverineri Mufulukye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abatujwe mu mudugudu wa Gishuro bafite ikibazo cy
    Abatujwe mu mudugudu wa Gishuro bafite ikibazo cy’irimbi (ifoto: Internet)

    Abitangaje mu gihe abatuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gishuro mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko kujya gushyingura i Nyabitekeri bigoranye kuko bisaba abafite ubushobozi kandi bo batishoboye.

    Umudugudu w’icyitegererezo wa Gishuro watuwe kuwa 03 Nyakanga 2020. Watujwemo imiryango 64 igizwe n’abagize uruhare mu kubohora igihugu, abasirikare bamugariye ku rugamba n’abandi baturage batishoboye mu mirenge yose igize akarere ka Nyagatare.

    Mu bikorwa remezo biri muri uyu mudugudu harimo amashuri y’incuke, ivuriro ry’ibanze, umuriro w’amashanyarazi n’ibindi bifasha mu mibereho myiza y’abawutuye.

    Nyituyumutima Angelique, umwe mu bahatuye, avuga ko nta kibazo bafite mu mudugudu wabo uretse irimbi gusa. Avuga ko gushyingura i Nyabitekeri ari ikibazo kuko ari kure yabo.

    Agira ati “Uwitabye Imana twamushyinguye Nyabitekeri mu irimbi ariko ni kure byaratugoye, bibaye byiza baduha irimbi ryacu hano”.

    Muzehe Kabarega Dismas, avuga ko baherutse gupfusha umuntu hiyambazwa imbaraga z’ubuyobozi kumugeza ku irimbi. Avuga ko bibaye byiza bahabwa irimbi ribegereye nubwo ryaba ritoya ariko rikaba rihari.

    Ati “N’uwaba arwaye yamenya ko ari ikibazo none se kuva ahangaha ukajya gushyingura Nyabitekeri urumva atari ikibazo mu birometero birindwi, ubwo se ari umukene atari bubone imodoka itwara uwe, mwakwikorera umurambo mukawugezayo”?

    Akomeza agira ati “Jye ndumva bagerageza rikaboneka n’iyo ryaba ritoya ntawe uzi abazapfa ariko rikaba rihari”.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, avuga ko amarimbi ari ikibazo mu turere twose tugize intara kuko buri kagari nta rimbi gafite. By’umwihariko ku mudugudu w’icyitegererezo wa Gishuro, ahanini ngo ni uko ako gace katari gatuwe, ariko ubu uko abaturage bagenda biyongera n’amarimbi akenewe.

    Avuga ko bagiye kubivugana by’umwihariko n’Akarere ka Nyagatare kugira ngo uyu mudugudu ubone irimbi hafi.

    Ikibazo cy
    Ikibazo cy’amarimbi ngo ni rusange mu Burasirazuba

    Ati “Ubundi aka gace ntabwo kari gatuwe mbere ariko ubu udusantere turimo turakura, gusa ni ikibazo rusange mu turere hafi twose nta rimbi muri buri kagari, ariko hano biragoranye abantu gukoresha ibirometero bitandatu cyangwa birindwi bajya gushyingura”.

    Guverineri Mufulukye akomeza agira ati “Uko umubare w’abaturage wiyongera ni nako ibikorwa bibegerezwa bijyanye n’imibereho yabo bigenda bibegera, iby’ibanze nk’amashanyarazi n’amazi birahari, ariko kuba batekereza ko hano haba n’irimbi ibyo turaza kubyigana n’akarere n’icyo kibazo kibonerwe igisubizo”.

    Guverineri Mufulukye kandi avuga ko hari n’amarimbi asanzwe ahari ariko ugasanga acunzwe nabi azengurutswe n’ibihuru.

    Asaba ko kuyafata neza byaba ibya buri wese, ariko by’umwihariko abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’amakoperative ashinzwe kuyacunga abayaruhukiyemo bagahabwa icyubahiro.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ikibazo-cy-irimbi-ni-rusange-kiraza-gushakirwa-igisubizo-guverineri-mufulukye

  • Abandi Bagande 75 bari baraheze mu Rwanda kubera Covid-19 batashye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Batwawe n
    Batwawe n’imodoka za sosiyete ya Volcano

    Aba baje bakurikira abandi 100 batashye mu cyiciro cya mbere, ku wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2020, hakaba hasigaye ikindi kiciro kimwe.

    Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Ambasade ya Uganda mu Rwanda, hariho amafoto ndetse namashusho y’abo baturage b’Abagande ndetse n’abakozi ba Ambasade, baganirizwa ndetse banabasezeraho.

    Ubwo hatahaga icyiciro cya mbere, Ambasade yari yavuze ko mu Rwanda hari haraheze Abagande barenga 350, kubera ingamba zo gufungwa kw’imipaka mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Mbere yo guhaguruka babanje kuganirizwa
    Mbere yo guhaguruka babanje kuganirizwa

    Nk’uko byagenze ku cyiciro cya mbere kandi, abatashye none na bo batwawe n’imodoka za kompanyi ya Volcano, zikaza kubageza i Kampala, zinyuze ku mupaka wa Gatuna/Katuna.

    Biteganyijwe ko bakigera mu gihugu cyabo, babanza gushyirwa mu kato nk’uko amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu abitaganya.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abandi-bagande-75-bari-baraheze-mu-rwanda-kubera-covid-19-batashye

  • Ubwimvikane buke hagati y’abadepite ba EAC n’ubunyamabanga bwayo bikomeje kudindiza imikorere #rwanda #RwOT

    Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba (EALA) ndetse n’ubunyamabanga bukuru bw’uyu muryango bukuriwe na Libérat Mfumukeko, bakomeje kutumvikana ahanini bitewe n’ibirarane by’imishahara y’aba badepite ndetse no guhora bizezwa ibitangaza bidashyika.

    source https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/ubwimvikane-bucye-bukomeje-kudindiza-imikorere-ya-eac

  • Maniraguha George Lewis utekerezwaho mu Amavubi, akomeje kwigaragaza muri Arsenal #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda Maniraguha George Lewis ufite ubwenegihugu bwa Norvège, yaraye atanze umupira wavuyemo igitego mu mukino wa Premier League 2 ubwo ikipe ya Arsenal y’abatarengeje imyaka 23 yanganyaga na Brighton & Hove Albion ibitego 2-2 ku wa Gatanu.

    source https://igihe.com/imikino/football/article/maniraguha-george-lewis-utekerezwaho-mu-amavubi-akomeje-kwigaragaza-muri

  • Menya amwe mu mazina yahawe inzoga zitemewe n’isano bifitanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bareteta: Umuntu wanyweye iyi nzoga kugenda biba ari ingorabahizi, mbese muri make agenda yeteta, bituka ku nshinga ‘kweteta’.

    Imena: Ni izina risanzwe mu Kinyarwanda rigahabwa umuntu w’ingirakamaro kubera ibikorwa by’ubutwari; ariko inzoga bahimbye ‘Imena’, abazi gushyenga bavuga ko uwayinyoye imumena umutwe (inshinga kumena).

    Yewe muntu: Ni izina bahaye inzoga yengwa mu buryo butemewe, ku buryo uwayinyweye aho ari hose ngo aba yikanga abantu badahari cyangwa n’abo azi yabareba ntabamenye ati “yewe muntu”!

    Tunuri: Ni inzoga na yo yenze mu bintu byinshi bigira ingaruka ku muntu cyane cyane ku maso, kuko uwayinyoye usanga amaso yamuvuye igahanga. Iri zina (tunuri) rituruka ku nshinga ‘gutunura’.

    Canga: Ni izina ry’inzoga itemewe, abayizi bavuga ko yengerwa muri Kenya ikavangwa na alukoro (alcohol/alcool) ikoreshwa kwa muganga.

    Iyo nzoga bayihimbye ‘canga’ kuko ngo uwayinyoye atakaza ubushobozi bwo kubona neza, abamureba bakabona ibintu byamuyoboye, mbese ‘byamucanze’ nk’uko bivugwa mu Giswahili ‘Amecanganyikiwa’.

    Canga ni inzoga mbi cyane kuko hari n’abayinywa bikarangira amaso yabo apfuye burundu.

    Nawe niba hari andi mazina y’inzoga zitemewe uzi wayadusangiza.

    Ni ngombwa kandi kuzirikana ko izo nzoga zose zitemewe mu Rwanda, waba uzi aho zengerwa ukabimenyesha Polisi cyangwa ubuyobozi bukwegereye.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/menya-amwe-mu-mazina-yahawe-inzoga-zitemewe-n-isano-bifitanye

  • Igitaramo Jay Polly yari gukorera i Dubai cyahagaritswe #rwanda #RwOT

    Igitaramo umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly mu muziki Nyarwanda yateganyaga gukorera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, cyahagaritswe.

    source https://igihe.com/imyidagaduro/muzika/article/igitaramo-jay-polly-yari-gukorera-i-dubai-cyahagaritswe

  • Trump yizeye ko muri Mata 2021 buri munyamerika azaba ashobora gukingirwa Coronavirus #rwanda #RwOT

    Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump yatangaje ko bitarenze Mata umwaka utaha hazaba hari inkingo zihagije za Coronavirus ku buryo buri munyamerika wese azaba ashobora kuruhabwa.

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/trump-yizeye-ko-muri-mata-20201-buri-munyamerika-azaba-ashobora-gukingirwa

  • Rubavu: Umugabo yigize Umuganga , Maze agurisha ibiti by'abaturage karahava none yafatiwe mu cyuho #rwanda #RwOT

    Polisi ikorera mu karere ka Rubavu ku wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2020 yafashe Umugabo witwa Ndahayo Cyprien, wiyoberanyijemo Umuganga akajya mu ishyamba ry'abandi akahurishamo ibiti.

    Iyo Abantu bazaga kugura ibi biti mu ishyamba ry'Umuturage riherereye mu murenge wa Kanzenze mu kagali ka Nyirabigogwe, basangaga uyu Ndahayo Cyprien ku kigo nderabuzima cya Gisenyi, yabaga yambaye umwambaro nk'uwabandi baganga, ubundi akagurisha ibiti mu ishyamba ry'undi muturage.

    Nkuko byatangajwe n'Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburengerazuba, CIP Karekezi Bonaventure, ngo uyu mugabo yafashwe biturutse k'Umukiriya wari waguze iri shyamba mbere, akaza kumenya ko Ndahayo ari kugenda abigurisha kandi baramaze kurigura.
    Ibi yabikoraga kandi yiyoberanyijemo umuganga ukora ku kigo nderabuzima cya Gisenyi.

    CIP Karekezi yagize ati  'Tariki ya 3 Nzeri uyu Ndahayo yari yagurishije ishyamba umuturage kuri miliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Umuturage aza kumenya ko yongeye akarigurisha undi mukiliya kuri miliyoni imwe n'ibihumbi magana atandatu aza kuri Polisi gutanga amakuru.

    Tariki ya 16 nibwo Ndahayo yafatiwe mu cyuho arimo kugurisha ibyo biti ku mukiliya wa kabiri, afatwa yambaye itaburiya y'abaganga.'

    CIP Karekezi akomeza avuga ko abantu yari amaze kugurisha biriya biti  nta n'umwe wari wamwishyuye yose gusa yagendaga abaka umusogongero (Avance) kuko uwa mbere yari yamuhaye amafaranga ibihumbi 100 naho uwa kabiri  yari amaze kumuha amafaranga ibihumbi 120.

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburengerazuba avuga ko Ndahayo iyo yabaga agiye kugurisha ibiti muri ririya shyamba ry'abandi yabanzaga kugirana amasezerano n'umuguzi agakoresha indangamuntu itari iye. 

    CIP Karekezi yakanguriye abantu ko hadutse abambuzi bashukana, asaba abaturage kwitonda igihe bagiye kugura ibintu ibyo aribyo byose. 

    Ati 'Dukangurira abantu ko mbere yo kwishyura kujya babanza bagashishoza igihe bagiye kugura ibintu cyane cyane imitungo itimukanwa. 

    Babigure hari abayobozi mu nzego z'ibanze ndetse hari n'abaturanyi b'uwo bagiye kugurira umutungo kugira ngo batagwa mu mutego wo kubeshywa.'

    Yakomeje avuga ko ibyo Ndahayo yakoze ari icyaha gihanwa n'amategeko. Yahise ashyikirizwa urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza. 

    Itegeko No68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange mu ngingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w'undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw'uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri (2)ariko kitarenze imyaka itatu (3)n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW).

    Uyu mugabo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'Abaturage, babonye agurisha ibiti ku bantu babiri

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/19/rubavu-umugabo-yigize-umuganga-maze-agurisha-ibiti-byabaturage-karahava-none-yafatiwe-mu-cyuho/

  • Rusesabagina yahishuye izina ry'uwari wamutumiye i Burundi n'icyo yari agiye gukora #rwanda #RwOT

    Kuva ku wa 31 Kanama ubwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanaga Paul Rusesabagina, umunyapolitike ushinjwa ibyaha birimo n'iterabwoba, amakuru yakomeje gucicikana hirya no hino ku Isi, benshi bibaza uburyo uyu mugabo wavugaga ko arwanya leta y'u Rwanda ndetse ashaka kuyikuraho, yatinyutse agahirahira yerekeza i Kigali.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusesabagina-yahishuye-izina-ry-uwari-wamutumiye-i-burundi-n-icyo-yari-agiye