Category: Uncategorized

  • Kubaka urukarabiro byatumye haboneka umubiri w’uwazize Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gutunganya ahubakwa urukarabiro, ni bwo uwo mubiri wabonetse (Ifoto: Igihe)
    Mu gutunganya ahubakwa urukarabiro, ni bwo uwo mubiri wabonetse (Ifoto: Igihe)

    Nk’uko bivugwa na Gérard Muligo uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye, ngo si ubwa mbere aha hantu haboneka umubiri w’uwazize Jenoside, kuko hari n’uwahabonetse mu cyumweru gishize, ndetse no mu gihe hubakwaga ubwinjiro bw’iki kigo nderabuzima hari habonetse undi.

    Anavuga ko hatarafatwa gahunda yo gushakisha imibiri muri kariya gace, ariko ko na none bidatangaje kuba ikomeza kuhaboneka kuko mu gihe cya Jenoside hahungiye Abatutsi benshi bakanahicirwa, ku buryo urwibutso rwa Jenoside ubwarwo ruhubatse rushyinguyemo imibiri ibarirwa mu bihumbi 70.

    Muligo ati “I Karama hari hahungiye abantu baturutse muri Komini Runyinya, Nyakizu, Rwamiko, Maraba, Mubuga ndetse n’igice cya Gishamvu. Bari baje bagana ku kiliziya, ibiro bya komine n’ikigo nderabuzima”.

    Aho hose ngo hari abantu benshi ku buryo hari n’abari ku kibuga gihari ndetse no mu nzu z’abihayimana zihari, kandi hose barahiciwe.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kubaka-urukarabiro-byatumye-haboneka-umubiri-w-uwazize-jenoside

  • Maylo yasohoye indirimbo yakoranye na Bull Dogg, yizeza abahanzi bo mu ntara kubabera urufunguzo rubinjiza i Kigali #rwanda #RwOT

    Umuraperi Hirwa Maylo umaze imyaka ikabakaba icumi akorera umuziki hanze ya Kigali, nyuma yo gusohora indirimbo nshya ‘Inyenyeri’ aherutse gukorana na Bull Dogg, yijeje abahanzi bo mu ntara kubabera urufunguzo ruzabinjiza mu Mujyi wa Kigali.

    source https://igihe.com/imyidagaduro/article/umuraperi-maylo-uzwi-cyane-i-musanze-yatakambiye-itangazamakuru-ngo-ritere

  • Rubavu: Umutekano wakajijwe ku biro by’Akarere nyuma y’ubujura bw’ibikoresho bwakunze kuhaba #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ubujura butandukanye bwagiye bubera mu nzu ikoreramo Akarere ka Rubavu, Ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo gukuza umutekano muri iyi nyubako, ndetse hashyirwamo camera.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubujura-bubera-mu-biro-by-akarere-ka-rubavu-bwatumye-umutekano-ukazwa-hashyirwa

  • Zimbabwe yashyizeho amabwiriza yemerera abantu guhinga urumogi #rwanda #RwOT

    Zimbabwe yashyizeho amabwiriza agomba kugenderwaho ku muntu wese ushaka guhinga urumogi, mu gihe igihugu gikomeje gushaka uburyo cyakwinjiza mu isanduku yacyo amafaranga menshi aturutse hanze no guteza imbere ubu bucuruzi bukomeje kuzamuka.

    source https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/zimbabwe-yashyizeho-amabwiriza-yemerera-abantu-guhinga-urumogi

  • Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwanze ko kuvugurura amategeko shingiro bishyirwa mu nteko rusange itaha #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Kiyovu Sports, Mvuyekure François, yandikiye abanyamuryango b’iyi kipe abamenyesha ko mu nama y’Inteko Rusange idasanzwe izaba ku wa 27 Nzeri , nta yindi ngingo ishobora kwigwaho atari amatora.

    source https://igihe.com/imikino/football/article/ubuyobozi-bwa-kiyovu-sports-bwateye-utwatsi-icyifuzo-cy-abanyamuryango-bayo

  • Ang Rita Sherpa waciye agahigo mu kurira umusozi wa Everest yapfuye #rwanda #RwOT

    Umunya-Nepal, Ang Rita Sherpa wamenyekanye cyane nyuma yo guca agahigo ko kuba umuntu wa mbere wuriye umusozi muremure ku Isi wa Everst inshuro 10, yitabye Imana kuri uyu wa 21 Nzeri azize uburwayi bw’ubwonko n’umwijima yari amaranye igihe.

    source https://igihe.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/ang-rita-sherpa-waciye-agahigo-mu-kurira-umusozi-wa-everst-yapfuye

  • RDC: Perezida Tshisekedi yahuye na Kabila ngo baganire mugihe hari ubushyamirane mu mashyaka yabo #rwanda #RwOT

    Perezida wa repubulika ya demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yagiranye inama idasanzwe n'uwo yasimbuye Joseph Kabila mugihe hari ubushyamirane bwa politiki hagati y'impande bakuriye.

    Ihuriro ry'amashyaka FCC rya Bwana Kabila ryatangaje kuri Twitter ko aba bategetsi bombi bahuye ngo baganire 'ku ntambwo y'ihuriro'.

    FCC ivuga ko aba bagabo bahuye ku cyumweru i N'Sele mu murwa mukuru Kinshasa.

    Bwana Tshisekedi yatsinze amatora yo mu kwa 12/2018 avuye mu ishyaka UDPS ritavuga rumwe n'ubutegetsi, gusa byavuzwe ko yari yumvikanye n'ihuriro FCC ryari ku butegetsi.

    Nubwo ari we watsinze amatora, Bwana Tshisekedi byamusabye kwemera no kumva ibisabwa n'ishyaka rya Bwana Kabila rifite imyanya myinshi mu nteko.

    Ibiganiro by'impande zombi byafashe amezi arindwi kuva mu kwa mbere umwaka ushize kugira ngo bumvikane ku bagomba kujya muri guverinoma.

    Imibanire y'amashyaka yabo yombi yakomeje kuzamo guhangana kwa politiki no guterana amagambo akarishye ndetse hari ahagiye habaho gukoresha imbaraga z'umubiri.

    Mu cyumweru gishize, Bwana Kabila, utari waraje mu mwanya wa senateri agenerwa n'itegekoshinga, yaje mu nteko gufata uyu mwanya nyuma y'umwaka urenga avuye ku butegetsi.

    Mu cyumweru gishize, Bwana Kabila yaje gufata umwanya wa senateri yari yemerewe n'itegekoshinga ariko atarajyamo

    Ibyo bamwe babonye nko kurushaho kotsa igitutu uruhande rwa Bwana Tshisekedi.

    Guhura kw'aba bategetsi bombi kugamije gushaka umuti w'ubushyamirane hagati y'impande zombi bumaze amezi, nk'uko umunyamakuru wa BBC i Kinshasa abivuga.

    Inteko ishingamategeko ya DR Congo, muri uku kwezi kwa cyenda iratangira kwiga ingingo zitandukanye zirimo n'itegeko ry'amatora rusange azaba mu 2023.

    Ihuriro ry'amashyaka FCC ririfuza ko perezida wa repubulika azajya atorwa n'abahagarariye abaturage.

    Kabila yasubiye mu nteko

    Uruhande rwa Perezida Félix Tshisekedi rwo si uko rubyifuza. Kuko ibi bishobora guha Joseph Kabila amahirwe yo kugaruka ku butegetsi.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/22/rdc-perezida-tshisekedi-yahuye-na-kabila-ngo-baganire-mugihe-hari-ubushyamirane-mu-mashyaka-yabo/

  • Israel Mbonyi agiye kuririmba mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi agiye kuba uwa kabiri mu bahanzi baramya ndetse bagahimbaza Imana baririmbye mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival.

    Kuva iri serukiramuco ryatangira umwaka ushize nta wundi muhanzi w’umuramyi wari warigeze arigaragaramo. Kuri iyi nshuro ya kabiri batekerejweho, ndetse Patient Bizimana ni we wabimburiye abandi mu bakora umuziki uhimbaza Imana.

    Igitaramo cyo ku wa Gatandatu tariki 26 Nzeri 2020, Israel Mbonyi azagihuriramo n’abahanzi bahatanye muri ArtRwanda-Ubuhanzi bafite impano zidasanzwe mu gushushanya, imideli, ubuvanganzo n’ibindi.

    Azaririmbira ku rubyiniro rumwe na Bukuru uherutse gusohora amashusho y’indirimbo yise 'Indamu’. Ni mu gihe Diana Hirwa azagaragaza impano ye mu gushushyanya.

    Iki gitaramo kizaca kuri Televiziyo y’u Rwanda (RTV), guhera saa mbili n’iminota 45′ kugeza saa yine z’ijoro no ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter, Facebook na Youtube.
    Mbonyi ni uwa kabiri mu baramyi ugiye kwitabira iri serukiramuco

    Israel Mbonyi agiye kuririmba muri Iwacu Muzika Festival mu gihe amaze iminsi ateguza abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, indirimbo ye nshya yise 'Urwandiko'.

    Agiye kuririmba muri Iwacu Muzika Festival abisikana n’umuramyi Patient Bizimana wabaye umuramyi wa mbere waririmbye muri iri serukiramuco, mu gitaramo yakoze ku wa 25 Nyakanga 2020.

    Israel Mbonyi ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye yaherukaga gukorera igitaramo kuri internet, ku wa 20 Kamena 2020, yategujemo Album ye nshya.

    Afite indirimbo zijyana abantu mu mwuka nka 'Karame’ imaze kurebwa n’abarenga miliyoni eshatu, 'Nzaririmba’ yarebwe n’abasatira miliyoni ebyiri, 'Nkwiye kurara iwawe’, 'Hari ubuzima’, 'Number One’, 'Ku marembo y’Ijuru’ n’izindi.
    Israel Mbonyi yizeza abamukurikira ko bazungukira byinshi muri iki gitaramo

    Iwacu Muzika Festival 2020 iri kuba ku nshuro ya kabiri yateguwe na East African Promoters ku bufatanye na Banki ya Kigali (BK), ArtRwanda-Ubuhanzi, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Tembera u Rwanda, Intare Conference Arena na Ralc.

    Mu 2019 Iwacu Muzika Festival yazengurutse intara zose z’igihugu, abahanzi b’intoranywa basusurutsa abakunzi babo, gusa kuri iyi nshuro iri kubera kuri Televiziyo y’u Rwanda kubera icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe. Ifite intego igira iti “Susurukira MuRugo”.

    Source: inyarwanda.com
    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Israel-Mbonyi-agiye-kuririmba-mu-iserukiramuco-rya-Iwacu-Muzika-Festival.html

  • Iburasirazuba: Girinka yarakomeje bidahungabanyije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    COVID-19 ntiyahagaritse gahunda ya Girinka ahubwo umuhigo wararenze
    COVID-19 ntiyahagaritse gahunda ya Girinka ahubwo umuhigo wararenze

    Umwaka w’ingengo y’imari 2019-2020, Mu Ntara y’Iburasirazuba hagombaga gutangwa inka 5,528 muri gahunda ya Girinka hatangwa 5,978, ni ukuvuga ikigereranyo cya 108.1%.

    Uyu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 hateganyijwe gutangwa inka 5,265. Kugera mu mpera za Kanama 2020 hakaba hamaze gutangwa inka 72 gusa, ni ukuvuga ikigereranyo cya 1.4%.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu Manzi Theogene, avuga ko kugira ngo uyu muhigo ugerweho ndetse unarenge batishe amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, ari uko igikorwa cyakorerwaga mu mudugudu hagahuzwa uwitura n’ugabirwa inka.

    Ati “Urabizi ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ntibyahagaze, twamenyaga inka ziri mu mudugudu zigomba kwiturwa, tugashaka abagomba kuzihabwa tugahuza abo bantu niba ari batanu bagahura umwe yazanye inka yitura akayishyikiriza uyakira bigakorerwa aho hataje abaturage benshi”.

    Manzi Theogene avuga ko uku ari na ko byakozwe ku bagombaga guhabwa kuko iyo zahageraga hatumizwaga abazakira ku mudugudu, bakaza bakazifata bagataha hatagombye kuza abantu benshi.

    Umwaka w’ingengo y’imari 2019-2020 mu Karere ka Gatsibo hagombaga gutangwa inka 1,000 muri gahunda ya Girinka hatangwa 1,056. Ni mugihe kandi hagombaga kwiturwa inyana 811 hiturwa 873.

    Mutoni Joy ni umuturage wo mu Kagari ka Musenyi Umurenge wa Karangazi. Hashize imyaka umunani umugabo amutanye abana batandatu.

    Aherutse guhabwa inka iturutse ku nyiturano z’inka zatanzwe mbere muri gahunda ya Girinka.

    Avuga ko ayitezeho byinshi ariko by’umwihariko umukamo, kuko abana be bazabasha kubona amata yo kunywa ndetse akayikuraho n’amafaranga y’ishuri.

    Agira ati “Umugabo yantanye abana umuto yasize inda ubu afite imyaka 8. Ariko kubera Leta nziza yampaye inka yo kubakamira, nyitezeho cyane amata kandi ndumva nzayikuraho n’amafaranga y’ishuri y’abana, nawe urabizi inka ni inka izabyara ikimasa nikenure”.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/iburasirazuba-girinka-yarakomeje-bidahungabanyije-amabwiriza-yo-kwirinda-covid-19

  • Haracyari imbogazi mu gusoma ku bafite ubumuga bwo kutabona #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Haracyakenewe ibitabo birimo inyandiko ifasha abafite ubumuga bwo kutabona gusoma
    Haracyakenewe ibitabo birimo inyandiko ifasha abafite ubumuga bwo kutabona gusoma

    Ibyo biravugwa mu gihe kuri uyu wa 21 Nzeri 2020, mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro ukwezi kwahariwe gusoma, aho abantu bose bakangurirwa gusoma ibitabo byaba ibifatika cyangwa iby’ikoranabuhanga, kuko bibafasha kwiyungura ubumenyi.

    Ushinzwe imishinga y’uburezi muri NUDOR, Safari William, avuga ko abafite ubumuga basoma ariko imbogamizi ahanini ziri ku bafite ubumuga bwo kutabona, kuko ibitabo byanditse mu rurimi bumva, aho basoma bifashishije intoki bakora mu gitabo bitaboneka.

    Agira ati “Imbogamizi mu gusoma ku bafite ubumuga bwo kutabona ni uko ibitabo bifite inyandiko yabagenewe ya ‘Braille’ bitaboneka. Hake mu mashuri biraboneka muri gahunda y’uburezi budaheza, ariko nko mu masomero hirya no hino mu gihugu ntiwabihabona, wanabaza abayakuriye bakavuga ko na bo batabibona”.

    Ati “Tujya mu nama ugasanga abandi babahaye urupapuro rwa gahunda ariko ntihateganywe iz’abafite ubumuga bwo kutabona. Mu Rwanda nta kinyamakuru na kimwe gifite kopi ya Braille, bivuze ko utabona atabasha kumenya amakuru na we ngo ajijuke, ni ngombwa ko hagira igikorwa ibyandikwa muri ubwo buryo bikaboneka, abafite ubwo bumuga na bo bakiyungura ubumenyi”.

    Ikindi abafite ubumuga bwo kutabona bifuza ni uko izo nyandiko babasha gusoma zanashyirwa mu ikoranabuganga ry’amajwi nk’uko Safari abisobanura.

    Ati “Inyandiko zishyizwe mu ikoranabuhanga (digitalisation) byaba byiza kuko urupapuro rumwe rw’inyandiko isanzwe rungana n’impapuro umunani za Braille, ni umutwaro rero bivuze ko nka Bibiliya ishyizwe muri iyo nyandiko itabona aho ibikwa. Iryo koranabuhanga rero ryafasha abafite ubumuga bwo kutabona gusoma kuko imashini ibishyira mu ijwi”.

    Abanyarwanda barakangurirwa kugira umuco wo gusoma
    Abanyarwanda barakangurirwa kugira umuco wo gusoma

    Icyakora ahamya ko Leta ikora ibishoboka kugira ngo abafite ubumuga na bo babone ibibafasha mu mibereho yabo, gusa ngo haracyari byinshi byo gukora.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, avuga ko ubuyobozi bugifite umukoro wo kugira ngo abafite ubumuga muri rusange babone ibiborohereza mu kwiga.

    Ati “Urugendo ruracyari rurerure mu gufasha abafite ubumuga, cyane cyane abana bari mu mashuri ariko turagerageza kubabonera ibikoresho bakenera. Ni umukoro rero dufite nk’inzego zitandukanye z’ubuyobozi kugira ngo bafashwe babone ibikoresho birimo n’ibitabo bihagije babasha gusoma”.

    Mu kiganiro cyanyuze kuri RBA cyanatangirijwemo ukwezi ko gusoma, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ko gusoma byagombye kuba umuco wa buri Munyarwanda.

    Ati “U Rwanda rwabaye mu gihe kirekire cy’umuco wo kuvuga, kwandika bikaba byaratangiye mu kinyejana cya 19. Ubu rero ni igihe cyiza cy’uko buri Munyarwanda yagira umuco wo gusoma no kwandika kuko byagura ubumenyi bitewe n’uko umuntu yegera ibiri hafi n’ibiri kure ye, bikanongera ireme ry’uburezi”.

    Insanganyamatsiko y’uku kwezi ngarukamwaka ko gusoma igira iti “Mumpe urubuga nsome”, ibikorwa bikuranga bikaba bitegurwa n’abafatanyabikorwa bibumbiye mu ihuriro ryitwa ‘Soma Rwanda, kukaba kuzasozwa ku itariki 21 Ukwakira 2020.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/haracyari-imbogazi-mu-gusoma-ku-bafite-ubumuga-bwo-kutabona