Category: Uncategorized

  • Breaking News: Komite ya Rayon Sports yari iyobowe na Sadate Munyakazi ikuweho #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 22 Nzeri 2020, habaye inama yahuje minisiteri ya Sport, urwego rw'igihugu rw'imiyoborere RGB n'ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwari buyobowe na Munyakazi Sadate ndetse n'uruhande rutavuga rumwe na Sadate, hagamijwe kuganira no gufata umwanzuro ku bibazo byari bimaze igihe muri iyi kipe ifite abakunzi benshi mu gihugu.

    Ni inama yari itegerejwe n'abafana ba Rayon Sport nyuma y'igihe bifuza ko Munyakazi Sadate arekura iyi kipe. Kuri ubu amakuru aturuka mu nama yabaye kuri uyu wa kabiri akaba yemeje ko uyu mugabo wari umaze umwaka umwe ayobora Rayon Sports ayitanga hakazafatwa iyindi myanzuro hagamijwe kureba ugomba kuyobora iyi kipe.

    Mu byishimo byinshi byagaragajwe n'abafana mu mpande zose z'igihugu bishimira umwanzuro wa minisiteri wo gukura Sadate k'ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sport, umufana witwa Yves Manzi yatagaje ko kuva ku buyobozi bwa Rayon kuri Sadate ari nko kuvuka bwa kabiri.

    Ministeri yasabye imboni za Rayon gutanga amazina yabo babona bayobora iyi Ekipe imaze igihe mu kaduruvayo ko kutumvikana kwa bamwe mu ba Rayon ndetse n'ubuyobozi bwariho burangajwe imbere na Sadate.
    Source:B&B FM UMWEZI

    Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

    Source : http://www.intyoza.com/breaking-news-komite-ya-rayon-sports-yari-iyobowe-na-sadate-munyakazi-ikuweho/

  • Haribazwa byinshi ku iburanishwa rya Kabuga Felicien, ubuzima bwe n'izabukuru #rwanda #RwOT

    Kuri ubu impaka ni nyinshi bamwe baribaza niba Kabuga Felesiyani azajyanwa Arusha ? Cyangwa se na najyayo niba azaburana urubanza kugera ku musozo warwo kubera ubusaza bw'izabukuru ndetse n'uburwayi yifitiye.

    Umwe mu bunganizi mu byamategeko ba Kabuga Felicien, Me Laurent Bayon yemeza ko gukura Kabuga mu bufaransa bishira ubuzima bwe mukaga.

    Me Laurent Bayon yagize ati' Koherezwa Arusha n'uburyo bw'imifungirwe, ntibyatuma ubuzima bwa Kabuga butera kabiri cyangwa se ngo urubanza ruburanishwe kugera kumusozo'.

    Ku wa 27 Gicurasi 2020 nibwo umwanzuro w'umucamanza William H.Sekule yategetse ko 'Bwana Kabuga Felesiyani agomba koherezwa Arusha nk'uko itegeko riteganya ko abaregwa bose bashyiriweho impapuro za ICTR/TPIR barimo na Kabuga ko bafashwe bagomba gufungirwa ndetse bakanaburanishirizwa ku ishami ry'urwego riri Arusha muri Tanzaniya.

    Nyuma yo gutabwa muri yombi, mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020, habaye ibikorwa byinshi byo gutambamira ko urubanza rwabera Arusha muri Tanzaniya ariko byose byarangiye umwamzuro ufashwe ari uwo kumwohereza nubwo magingo aya bitarakorwa.

    Kabuga n'abamwunganira bajuririye iki cyemezo, bahita basaba ko yaburanishwa n'ubutabera bw'u Bufaransa. Ni mu gihe n'ubushinjacyaha na bwo bwashakaga ko yoherezwamu Buholandi aho kujyanwa Arusha.

    Kugeza ubu, abatari bacye baribaza azajyanwa he, ntazajyanwa? Ukuri kuzagaragara nyuma y'icyemezo cy'urucyiko Rusesa imanza rw'u Bufaransa giteganyijwe ku wa 30 Nzeri 2020.

    Nubwo ntawe uzi igihe Kabuga Felesiyani azapfira kubera ubusaza n'uburwayi bwe, kuri IBUKA yo nk'ihuriro ry'imiryngo y'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bavuga ko niyo yapfa ataraburanishwa ubutabera baba baramaze kububona kuko ari muri gereze.

    Iradukunda Elisabeth

    Source : http://www.intyoza.com/haribazwa-byinshi-ku-iburanishwa-rya-kabuga-felicien-ubuzima-bwe-nizabukuru/

  • Soprano Cyubahiro yasohoye indirimbo 'Nionyeshe' yiganjemo imitoma myinshi -VIDEO #rwanda #RwOT

    Soprano Cyubahiro yakoze indirimbo yiganjemo amagambo y'urukundo akaba ari indirimbo yise ''Nionyeshe''. Soprano Cyubahiro yadutangarije ko iyi ndirimbo ari impano atuye abafana be bose.

    Umuhanzi nyarwanda Cyubahiro Eric uzwi nka Soprano Cyubahiro yasohoye indirimbo yise ''Nionyeshe'' irimo amagambo menshi y'imitoma isaba umukobwa kongera akareka umusore urukundo nkurwo yamwerekaga mbere.

    Ubwo Impanuro.rw yabajije Soprano Cyubahiro aho inganzo y'iyi ndirimbo yaturutse yagize ati: 'Nashatse gutanga ubutumwa ku rukundo mu buryo butandukanye n'indirimbo najyaga numva cyangwa n' akozeho. Ngaragaza uburyo bwinshi abari mu rukundo bashobora kugenda gake gake mu rukundo rwabo. Mwira umukobwa kongera agahata urukundo umusore , nkurwo yamukundaga mbere.'


    Intego y'umusore utagira label n' imwe abarizwamo, akaba anabyifuza ko akeneye uzajya amufasha mu muziki we , afite intego yoguha abanyarwanda ibyo abafitiye byose nawe bakamwereka urukundo bamufitiye.

    Kandi avuga ko mu myaka mike iri imbere azaba ari umuhanzi mpuzamahanga uzaba uhagarariye abandi bose bo mu Rwanda. 

    Kanda Hano urebe indirimbo 'Nionyeshe' ya Soprano Cyubahiro

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/22/soprano-cyubahiro-yasohoye-indirimbo-nionyeshe-yiganjemo-imitoma-myinshi-video/

  • Agriculture And Food Independence To Invest In Rwanda, Seeks To Empower Communities #rwanda #RwOT

    Yossi Abadi, CEO of Agriculture and Food Independence Company Agroluum, advocates urgent change in sustainable food development on the African Continent through 'Strategic Agrarian Communities', benefitting from professional training, expertise, and investments. They are planning to invest in Rwanda during the next year.

    According to Abadi, the company is looking to start investing in Rwanda as part of developing agriculture in Rwanda, starting by next year. 'We want to invest in Rwanda, first because it is related to the conference headed by Rwanda. Secondly, we want to start positioning ourselves in Rwanda for future investment, as we believe it is one of the most promising countries on the continent. We have started looking into the field of health and agriculture.' Yossi Abadi, CEO of Agroluum said told Taarifa.
    To outline his plan, Abadi proposed the Strategic Agrarian Community model, involving the creation of agricultural communities, trained in various areas of industrial agricultural production, with opportunities for regional trade and a governmental buy-back mechanism.

    'We are in the initial stage that's why we want to start having visibility in Rwanda which we believe is the key to success. This session is not just about poultry or best agricultural practices. It's about people. About empowering communities' Abadi added. The potential investment in Rwanda could amount to several millions of USD and introduce state-of-the-art agricultural and agro-processing techniques.
    Talking about the whole Africa, Abadi said 'African societies are tired of dependence on aid and a growing number of visionary African leaders are implementing bold visions towards a self-sufficient continent, among which His Excellency President Paul Kagame, the event's host, is one of its most outstanding proponents,'

    'Agroluum is ready to partner with governments in order to provide communities the most professional, multi-disciplinary teams — from soil experts, crop agronomists to experts in community development — and, of course, high initial capital investments.' Pointing to the outrageously poor quality, under the supervision and high prices of imported poultry, eggs, and food products to Africa, Yossi Abadi, CEO of Agroluum said, during his remarks at the 10th annual African Green Revolution Forum (AGRF) Virtual Summit 2020: 'This must change.' 'As friends of Africa, we must not accept that such a fertile continent, with so much potential, will not be able to produce the food it needs, within its own territory,' said Abadi to the virtual audience, participating in the webinar as a result of the COVID-19 pandemic.
    The event was organized under the leadership of President Paul Kagame.

    Abadi served as a Key Speaker on the opening night of the conference with Olusegun Obasanjo, Former President of Nigeria, to deliver a message of outrage and hope, proposing options for local food cultivation and sustainable development. Abadi said, 'We found an electro-charged businessman, who is passionate about his relationships in the African and Latin American communities, where he spends much of his time cultivating projects. Diving deep into the problem, he said, 'Today, Africa does not cultivate enough grains and has insufficient food production capacity; this should be industrialized to increase supply, quality, and profitability,' Abadi explained. 'By importing animal feed, both the cultivation of grains and industrial livestock are uncompetitive.'

    'Our model ensures that people will have the means to thrive, creating real value for the regional and national economy,' said Abadi, mentioning the experience Agroluum offers in implementing successful projects in developing markets around the globe.  By encouraging subsistence farmers to voluntarily consolidate into cooperative agricultural communities, which we call 'Strategic Agrarian Communities', everyone benefits from pooled infrastructure, equipment, and marketing mechanisms, which turn unprofitable agrarian businesses into profitable ones. Abadi, an entrepreneur rapidly rising in prominence for his work in emerging countries, co-founded Agroluum with the leadership and vision of his mentor, the successful Israeli billionaire industrialist, Jacob Engel.

    Engel, known for his outstanding track record of more than four decades, founded an investment group, Engel Invest, and operates business ventures in over 20 countries, in the fields of construction, mineral resources, infrastructure, real estate, national lotteries, technological start-ups, and agriculture. Abadi was groomed for leadership within this framework and has since co-founded two of these businesses: Tenlot and Agroluum, and serves as their Chief Executive. 'Engel has made a practice of investing socially in the communities in which his companies do business', said Abadi. 'Industrial projects have always been accompanied by initiatives to improve the education, welfare, and progress of the families and neighborhoods of his company's local employees', he added.

    'Our work-strategy is geared towards emerging markets', Abadi clarified. 'Agroluum is our first community initiative to be created as a business. We know that by establishing industrial farming communities, we can help people work together to achieve regional food security, poverty reduction, the transfer of skills, and general socio-economic resilience.'

    Yossi Abadi is the CEO of Agroluum and Tenlot Group. An entrepreneur rapidly rising in prominence for his work in developing countries, particularly in Africa and South America, Abadi co-founded Agroluum in cooperation with his mentor, the visionary billionaire industrialist Jacob Engel. Committed to investing socially in the communities in which his companies do business, the Group's projects are accompanied by local initiatives to improve education, welfare, and development.

    Source : https://taarifa.rw/agriculture-and-food-independence-to-invest-in-rwanda-seeks-to-empower-communities/

  • Munyakazi Sadate na Komite ye yegujwe #rwanda #RwOT

    Uwari umuyobozi w'Ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate, kimwe n'abandi bose bagaragaye mu makimbirane amaze igihe avugwa muri iyo kipe, amakuru aravuga ko bamaze guhagarikwa.

    Muri aya masaha ya saa saba ni bwo hagiye kuba ikiganiro n'abanyamakuru, aho Minisiteri ya Siporo igiye kugaragaza imyanzuro yavuye mu biganiro byahuje inzego zinyuranye ku bibazo bya Rayon Sports.

    Inkuru irambuye ni mu kanya …

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/22/munyakazi-sadate-na-komite-ye-yegujwe/

  • Miliyari 120 Frw buri mwaka mu kwita ku batishoboye: Menya politiki nshya izavana benshi mu bukene #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda iri kunoza Politiki yihariye izajya igenderwaho mu kwita ku batishoboye no kubateza imbere, aho byitezwe ko mu myaka ine iri imbere, buri mwaka hazajya hakoreshwa miliyari zigera ku 121 Frw.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-120-frw-buri-mwaka-mu-kwita-ku-batishoboye-menya-politiki-nshya

  • Umuti ku bibazo bya Rayon Sports watanzwe, Munyakazi Sadate arekura ikipe, Muvunyi Paul… #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ibibazo byari bimaze iminsi muri Rayon Sports bishingiye ku miyoborere n’amategeko atameze neza, aho byarimo bishakirwa umuti na Minitiri wa Siporo afatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere 'RGB’, byageze ku ndunduro aho Munyakazi Sadate na komite ye bari bayoboye ikipe byasheshwe.

    Ibibazo bya Rayon Sports byari bimaze amezi agera kuri 6 aho hari ubwumvikane buke hagati ya komite iriho itumvikanaga n’abahoze bayobora iyi kipe.

    Byakuruye umwuka mubi aho Sadate na kamite ye bashinjaga abahoze bayobora iyi kipe kunyereza umutungo w’ikipe, ruswa n’ibindi.

    Abahoze bayobora iyi kipe ntibishimiye ibi byatumye nabo bahaguruka bamurwanya bavuga ko abasenyeye ikipe, kuyobora nabi, aho abakinnyi bayishizemo n’ibindi.

    Ibi byatumye bitabaza Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere 'RGB’ ngo ibafashe gukemura ibibazo. Nyuma yo kubisesengura basanze amategeko shingiro y’iyi kipe harimo ikibazo.

    RGB yahise yandikira Rayon Sports iyimenyesha ko inzego zose za Rayon Sports zahagaritswe uretse komite nyobozi y’ikipe yari iyobowe na Sadate.

    RGB yamenyesheje Sadate ko bashingiye ku bibazo bigaragara mu mategeko nshingiro ya Rayon Sports no ku miterere y’inziego z’ubuyobozi bw’iyi kipe zigomba kuvugururwa kugira ngo zihuzwe n’amategeko shingiro.

    Ibi bibazo byageze kuri Perezida Kagame, maze mu kiganiro na RBA, tariki ya 6 Nzeri 2020, Perezida Kagame Paul yavuze ko ibibazo bya Rayon Sports abizi ndetse yizeye ko byanakemutse kuko yabishinze Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa kandi yabonaga yarabihaye umurongo mwiza.

    Nyuma y’aho Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Mimosa Aurora yavuze ko ibibazo bya Rayon Sports birimo kwigwaho ndetse ko bitarenze uku kwezi hazatangazwa umwanzuro.

    Uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2020, habaye inama yahuje komite ya Rayon Sports ihagarariwe na Munyakazi Sadate ndetse n’abahoze bayobora Rayon Sports bari bahagarariwe na Muvunyi Paul bagiranye ibiganiro na Minisiteri ya Siporo na RGB, bakaba banze ko Sadate na komite ye bakomeza kuyobora iyi kipe.

    Havuzwe kandi ko abahoze bayobora iyi kipe nabo batemerewe kugaragara muri komite nshya y’iyi kipe izajyaho mu minsi ibiri iri imbere.

    Nyuma y’aho hakaba hahise haba ikiganiro n’itangazamakuru kugira ngo basobanurirwe imyanzuro yafashwe kuri iki kibazo.

    Muvunyi Paul kimwe n’abahoze bayobora Rayon Sports ntibemerewe nabo kuyobora Rayon Sports

    Sadate na Komite ye yegujwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuti-ku-bibazo-bya-rayon-sports-watanzwe-munyakazi-sadate-arekura-ikipe-muvunyi-paul

  • Sonia Rolland yatoye agatege nyuma y’iminsi afite uburwayi bwatumye ahagarika gufata amashusho ya filime #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, Sonia Rolland Uwitonze, amaze iminsi atorohewe n’uburwayi bwa ‘Dengue’ bujya kumera nka Malaria, buterwa no kurumwa n’umubu.

    source https://igihe.com/imyidagaduro/article/sonia-rolland-yatoye-agatege-nyuma-y-iminsi-afite-uburwayi-bwatumye-ahagarika