Category: Uncategorized
-
Light of Christ Group yasohoye amashusho y'indirimbo 'Murika' ikoranye ubuhanga bwihariye #rwanda #RwOT
Light Of Christ Group, itsinda rihuje abaririmbyi bava mu matorero atandukanye ya Gikirisitu mu Mujyi wa Kigali ryasohoye amashusho y'indirimbo yaryo bise 'Murika', ikubiyemo ubutumwa busaba abantu bose gukoresha impano zabo kugira ngo bamurikire Isi. -
Urukiko Rwisumbuye rwakatiye Robert Nyamvumba gufungwa imyaka 6 n’ihazabu ingana na 21.600.000.000 Frw #rwanda #RwOT
Isomwa ry’urubanza ryari riteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2020 ku isaha ya saa munani, ariko abacamanza 3 n’Umwanditsi binjiye mu cyumba saa 16h15.
Urukiko rwavuze ko Nyamvumba Robert akatiwe gufungwa imyaka 6, akaba afite iminsi 30 yo kujurira.
Robert Nyamvumba ntiyari mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ndetse ntiyari kuri Video conference, Abamwunganira mu mategeko na bo ntibari bahari, kimwe n’Ubushinjacyaha ntibwari buhagarariwe.
Aregwa n’Ubushinjacyaha icyaha cy’indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, Umucamanza avuze ko Urukiko rusuzuma niba ahamwa n’icyaha, rwasanze hari ibaruwa y’uwitwa Javier Elizalde yatanze ikirego mu Bugenzacyaha (RIB) arega Nyamvumba Robert ko yamwatse 10% by’isoko rya miliyari 72Frw.
Javier Elizalde yapiganiraga isoko muri EDCL, rimwe mu mashami agize Sosiyete y’Ingufu (REG) akoresheje Sosiyete ye yitwa Salvi Istanbul Electric Ware.
Umucamanza yavuze ko kwiregura kwa Robert Nyamvumba nta shingiro gufite kuko mu Bushinjacyaha no mu Bugenzacyaha yiyemereye ibyo yakoze byose byo kwaka asaba indonke ageze mu Rukiko arabihakana.
Umucamanza yavuze ko kuba yaraburanye abihakana bitahabwa agaciro kuko abyemera mu Bushinjacyaha nta gahato yashyizweho.
Umucamanza yavuze ko Nyamvumba Robert ahamwa n’icyaha cyo kwaka indonke.
Ku buremere bw’Igihano umwe mu Banyamategeko yabwiye Umuseke ko niba Robert Nyamvumba yarashakaga 10% bya miliyari 72Frw ari ko gaciro isoko ryari rifite, bivuze ko yari guhabwa ruswa ya miliyari 7.2Frw
Yagize ati: “Icyo gihe bakuba gatatu ruswa yari kwakira, niyo mpamvu ihazabu ari miliyari 21.6Frw.”
Robert Nyamvumba ubwo yari mu Rukiko ku wa 10 Nzeri 2020 yahakanye ibyaha byose aregwa n’Ububushinjacyaha avuga ko yahatiwe kubyemera, asaba kugirwa umwere kuko nta cyaha yakoze.
Source : https://www.imirasire.rw/?Urukiko-Rwisumbuye-rwakatiye-Robert-Nyamvumba-gufungwa-imyaka-6-n-ihazabu
-
DASSO yahaye abaturage amatungo i Nyaruguru, inubakira utishoboye i Gatsibo #rwanda #RwOT
Abagize Urwego rw'Umutekano rwa DASSO mu Karere ka Nyaruguru bakoze igikorwa cyo guha ihene imiryango yo mu mirenge ituriye ishyamba rya Nyungwe irimo itishoboye n'iyasahuwe n'abagizi ba nabi bo mu nyeshyamba za FLN zahagabye ibitero mu 2018. -
Perezida Kagame yagaragaje ko uruhare rwa buri wese ari ingenzi mu kubaka Igihugu #rwanda #RwOT
Perezida Kagame yagaragaje ko uruhare rwa buri wese ari ingenzi mu kubaka igihugu. -
Perezida Kagame yihanangirije abatanga serivisi mbi, agaruka ku mugore utwite wapfuye kubera uburangare #rwanda #RwOT
Perezida Kagame yihanangirije abayobozi badatanga serivisi nziza anakebura abaturage batagaragaza aho bahawe serivisi mbi, avuga ko kuba imitangire ya serivisi hari aho itari myiza bidaterwa n’ibikoresho ahubwo ari imyumvire. -
Imyaka ibiri mu Nteko, ibyo yasezeranyije abaturage, ifatwa rya Rusesabagina – Ikiganiro na Frank Habineza #rwanda #RwOT
Dr Frank Habineza mu 2013 yagiye ku biro bya RGB agiye gufata ibyangombwa by’ishyaka rye. Icyo gihe yashakaga kwiyamamaza mu matora y’abadepite ariko kubera kubibona atinze, ntiyabasha kwiyamamaza, ataha yimyiza imoso, amatora yakurikiyeho yahise ahindura umuvuno ashaka kuba Perezida wa Repubulika. -
Ntabwo u Rwanda ari cya kirahure cyuzuye – Perezida Kagame #rwanda #RwOT
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda bari mu mahanga, ko bafite uburenganzira busesuye ku gihugu, abasaba gutaha ariko ko abashaka guhungabanya umutekano batazigera bahirwa n’ibyo bikorwa, dore ko abatsinze intambara zabaye mbere bahari n’uyu munsi bakongera gutsinda byoroshye.source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-u-rwanda-ari-cya-kirahure-cyuzuye-perezida-kagame
-
Indwara 10 za mbere zica abantu benshi mu Rwanda #rwanda #RwOT
Muri raporo igaragaza imiterere y’urwego rw’ubuzima mu Rwanda hagati ya 2017 na 2019, hagaragazwa indwara 10 zihitana abantu benshi mu byiciro by’abagabo n’abagore, ku isonga hakaza izifitanye isano n’ubuhumekero.source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/indwara-10-za-mbere-zihitana-abantu-benshi-mu-rwanda
-
Njyanama yategetse ko hasubukurwa kubaka isoko rya Rubavu rimaze imyaka 10 ritaruzura #rwanda #RwOT
Njyanama yategetse ko hasubukurwa kubaka isoko rya Rubavu rimaze imyaka 10 ritaruzura.
