Category: Uncategorized

  • Dore Amasomo 5 y’Ingenzi abakristo dukwiye gukura mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa #rwanda #RwOT

    Ni ingenzi cyane kwigira kuby’intumwa zakoze . Ubuzima n’imyitwarire byaziranze bikwiye kubera abakristo bo mu gihe cya none indorerwamo bireberamo.

    Amasomo 5 mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, yanditswe na Luka mu buryo bw’urwandiko yandikiye inshuti ye Tewofilo. Muri urwo rwandiko harimo insanganyamatsiko zitandukanye: nko gutangira ku Itorero, inkuru yo kwihangana kw’abavandimwe bacu ba mbere mu kwizera, ariho dusanga abamisiyoneri nka Pawulo na Petero , mu gihe cyo gutotezwa no kwitangira umurimo w’ Imana n’abakozi bayo.

    Mu Byakozwe n’Intumwa tubonamo imirimo y’Umwuka Wera, kurinda ubwoko bw’Imana aribyo byavuyemo kuronka agakiza k’ubugingo bwa benshi. Hari inyungu ntagereranywa ugiye gukura muri aya masomo tugiye kubagezaho uko ari 5, gusa nano kuyakurikiza ni byo by’agaciro:

    Senga mbere yo gufata ibyemezo byingenzi

    Barasenze bati: “Mwami Mana , umenya imitima y’abantu bose , werekane uwo watoranyije muri aba bombi abe intumwa, ahabwe uyu murimo Yuda yataye akajya ahe. Barabafindira , ubufindo bufata Matiyasi. Nuko abaranwa n’Intumwa cumi n’imwe ' Ibyakozwe n’Intumwa 1: 24-26

    Muri iki gice, mu gihe Petero yari agiye gushyiraho intumwa isimbura Yuda muitorero rya mbere, yerekanye ko ari ngombwa gusenga no gusaba kuyoborwa n’Imana, mu gukora icyo gikorwa nibwo Matiyasi yashyirwagaho.

    Iki gice kitwigisha akamaro ko gusenga mbere yo gufata ibyemezo ibyo aribyo byose, kuko Umwami Imana yacu niyo izi byose kandi ninayo ifite icyerekezo cyiza mu buzima bwa buri muntu wese mu mibereho ye ya buri munsi. Abakristo benshi bakunda kugwa mu mutego wo kwicuza kuko ibyo bagerageje gukora bitagenze neza, urugero twatanga aha: Gufata umwenda muri Bank, Gushaka, kwimika abakozi b’Imana, n’ibindi. Muby’ukuri nta mukristo wari ukwiriye kwicuza , ahubwo yagateye intambwe yo kwemera kubanza kubaza Imana mbere yo gufata ikemezo runaka.

    Guma mu kwizera kandi ugendera mu bushake bw’Imana

    Boshya abantu n’abakuru n’abanditsi baramusumira , baramufata bamushyira abanyarukiko. Nuko bahagurutsa abagabo b’ibinyoma baravuga bati ' Uyu muntu ntabwo asiba gutuka ahera n’amategeko kuko twumise avuga ati 'Yesu w’Inazareti azasenya aha hantu, kandi azahindura imigenzo twahawe na Mose.’ ' Abicaye mu rukiko bose bamutumbiriye , babona mu maso ya Sitefano hasa n’aha marayika. Ibyakozwe n’Intumwa 6: 12-15

    Sitefano yari umwe mu badiyakoni bari bakomeye mu Itorero rya mbere: 'Umuntu wari wuzuye kwizera n’Umwuka Wera' . Yari umuntu ukomeye imbere y’Imana kandi yashishikazwaga no kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, ari na byo byatumye abayobozi benshi b’amadini bahagurukira kumurwanya. Ndetse yewe abo bamurwanyaga , bagerageje no gutanga ruswa ku batangabuhamya b’ibinyoma kugira ngo bashinje Sitefano.

    Nubwo byagenze bityo ariko, Sitefano we yahagaze ashikamye aguma mu kwizera aguma mu bushake bw’Imana. Niba uri umukristo ugahura n’akarengane cyangwa ibigeragezo urasabwa gushikama. Ntabwo dukwiye gucogora kubera intambara izo ari zo zose twaba turimo kunyuramo. Twibuke ko Sitefano we yanageze aho yicishwa amabuye apfa yuzuye Umwuka Wera kandi ashima kandi asabira abamwicaga. Ibyakozwe n’Intumwa 7: 54 -60

    Tugomba kuba mu bushake bw’Imana, naho mu maso y’abantu byasa nk’aho ari “ubusazi”cyangwa 'ubuyobe' , intumbero yacu nyamukuru igomba kuba gushimisha Imana no gukora ubushake bwayo. Ibyiringiro byacu ntabwo bishingiye ku bantu.

    Ba inyangamugayo no mu gihe bagushinja

    Bakimutera amabuye , arambaza avuga ati' Mwami Yesu, akira umwuka wanjye.' Arapfukama avuga ijwi rirenga ati ' Mwami , ntubabareho iki cyaha' Amaze kuvuga atyo arasinzira . Nuko Sawuli na we ashima ko yicwa. Ibyakozwe n’Intumwa 7: 59-60

    Mu Byakozwe n’Intumwa 7, Sitefano yavuze ku mateka y’Abisiraheli kuva kuri Aburahamu n’amasezerano y’Imana yamuhaye. Yerekanye kandi ububi bw’imitima y’abantu mu bihe byashize ndetse no mu gihe cye, anabashinja kwica intumwa zose Imana yohereje ngo zamamaze ibwami bwayo. Ibyo rero byakongeje uburakari bw’abishe Sitefano, ariko akomeza kuba inyangamugayo.

    Bamuteye amabuye ariko arangwa n’ imyitwarire ya Yesu ku musaraba kandi asaba Uwiteka kubabarira abamuhitanye. Nubwo ibintu bishobora kuba bibi, hakaza ibihe by’inzara, uburwayi, intambara zitari zimwe, amakuba n’ibigeragezo tugomba kubibamo kandi tukaba inyangamugayo. Imana ihora itubereye maso , ntabwo yishimira kubabaza umuntu iteka kandi nta kintu na kimwe kitubaho itakizi .

    Ishimire guhugurwa

    Kwirinda inyama zaterekerejwe ibishushanyo bisengwa , n’amaraso, n’ibinizwe, no gusambana. Ibyo nimubyirinda muzaba mukoze neza. Nuko bamaze gusezererwa baramanuka bajya muri Antiyokiya, bateranya Itorero babaha urwandiko. Barusomye bishimira uko guhugurwa. Ibyakozwe n’Intumwa 15: 29-31.

    Muri iki gice turabonamo uko itorero ryo muri Antiyokiya, ryahawe amategeko n’amabwiriza bagombaga gukurikiza, kandi barabyishimiye bakira iyo nama. Ese inama tugirwa n’Umwuka Wera turazikurikiza? Nugira amahirwe yo kubona umuntu wese uguhugurira Inzira nziza, inzira z’Imana uzakurikize ibyo akubwiye, kubera ko dukikijwe n’ibibi byinshi muri iyi si, tugomba gushungura tugatoranya iby’ingenzi byaduha umumaro wo kutugeza mu bwami bw’Imana. Aha rero twakagombye kwishimira guhugurwa, nubwo abantu benshi babifata nk’ibigoye .

    5. Witinya!

    Kandi none ndabakomeza , nimuhumure kuko muri mwe hatazapfa n’umwe keretse inkuge . Kuko iri joro iruhande rwanjye hahagaze marayika w’Imana , ndi uwayo nyikorera. Akambwira ati’ Pawulo, witinya ukwiye guhagarara imbere ya Kayisari , kandi dore Imana iguhaye n’abo mugendana bose’. Nuko nimuhumure mwa bagabo mwe , kuko nizeye Imana yuko bizaba uko nabwiwe. Ariko dukwiye gusukwa ku kirwa. ' Ibyakozwe n’Intumwa 27: 22-25.

    https://www.agakiza.org/Yesu-yaba-ari-mu-bwato-bwawe.html

    Humura kuko Imana yishimira kukurokora mu bikogoye byose, kandi inyanja y’ibibazo urimo muri iyi si Yesu arajwe ishinga no kubana nawe muri ubwo bwato. Akenshi tuzi ko kuba mu gakiza k’Imana ntamibabaro tuzahura nayo , ariko siko biri. Intambara n’ibigeragezo tuzahorana nabyo mu gihe tukiri mu isi. Icyakora kuko Imana ari iyo kwizerwa izahora iturengera muri ibyo byose.

    Source: bibleoffline.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-Amasomo-5-y-Ingenzi-abakristo-dukwiye-gukura-mu-gitabo-cy-Ibyakozwe-n.html

  • Ntitwakwemera ko intego z’Iterambere rirambye ziburizwamo na COVID-19 – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko ihagarikwa ry’ibikorwa hafi ya byose muri uyu mwaka wa 2020 kubera kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo Covid-19, ryashubije inyuma izamuka ry’ubukungu bw’isi na SDGs by’umwihariko kugera munsi ya 0%.

    Ubukungu bw’u Rwanda bwari bugeze ku rugero rw’8% mu kuzamuka buri mwaka, bwahise bumanuka kugera munsi ya 2% nyuma ya gahunda ya guma mu rugo.

    Umuryango w’Abibumbye(UN) wahise ushyiraho ibiganiro mu matsinda bihuza ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, kugira ngo basuzume uburyo ubukungu bwakongera kuzahuka nyuma y’igihombo cyatewe na Covid-19, u Rwanda rukaba rwaragiye mu itsinda riyoboye ibiganiro hamwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU), u Bwongereza na Fiji.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kuba muri iri tsinda rifata imyanzuro ihwanye neza neza n’intego z’iterambere rirambye.

    Yagize ati “Gahunda ya 2030(SDGs) ishobora kutagerwaho, ariko ibi ntibivuzeko twakwemera ejo hazaza haciriritse. Dushobora kubaka ibikomeye kandi byiza mu gihe haba hakoreshejwe uburyo bushya bujyanye n’ibibazo bidutegereje”

    “Ibi bisobanura ko hagomba kubaho imyumvire yo gushyira mu bikorwa aho gukomeza gukorera mu buryo busanzweho”.

    Perezida Kagame yasobanuye imyanzuro ine yafatiwe mu itsinda, ikaba igomba kugenderwaho kugira ngo muri 2030 hazagaragazwe umusaruro uhwanye n’uw’Intego z’Iterambere rirambye hamwe n’Amasezero y’i Paris mu Bufaransa yasinywe muri 2016 hagamijwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

    Umwanzuro wa mbere ujyanye no uguteza imbere uburyo bwo kwishakamo ubushobozi bwo gushyigikira gahunda z’Igihugu ziteza imbere ubuvuzi kuri bose, uwa kabiri ukaba uwo gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ibikorwa by’ubukungu n’uburezi, hashakwa ibikoresho byabugenewe ndetse na murandasi yihuta.

    Umwanzuro wa gatatu ujyanye n’iterambere ridaheza kandi rikozwe mu mucyo, cyane cyane hagatekerezwa ku bagore n’urubyiruko, uwa kane ukaba uwo kutagira icyiciro cy’abantu basigara inyuma hakoreshejwe uburyo buzamura abafite intege nke.

    Perezida Kagame avuga ko gahunda zijyanye n’imari ari ngombwa cyane kandi imibare y’umusaruro bitanga ikagaragazwa binyuze mu mucyo.

    Asoza agira ati “ntitwakwemera ko gahunda z’Iterambere rirambye ziburizwamo n’icyorezo Covid-19 cyangwa indi kidobya itari yitezwe, reka dukomeze intego”.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/ntitwakwemera-ko-intego-z-iterambere-rirambye-ziburizwamo-na-covid-19-perezida-kagame

  • Rulindo: Umusaruro w’ubuhinzi wariyongereye kubera urugomero bubakiwe rubafasha kuhira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urwo rugomero ruri mu kibaya cya Muyanza, rwubatswe n’umushinga LWH wari ufite mu nshingano zawo kuhira imyaka imusozi, wakoreraga muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), rukaba rwaruzuye muri 2019.

    Ibikorwa bya LWH ubu biracungwa n’umushinga wo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa (SAIP), ari na wo ubu urimo gufasha abo baturage kubyaza umusaruro urwo rugomero, ubagezaho ibikoresho biborohereza kugeza amazi mu mirima yabo.

    Bagwaneza Viateur wo mu murenge wa Buyoga, avuga ko kuva urwo rugomero rwatangira gukoreshwa yungutse byinshi kuko yongereye igihe cyo guhinga kubera kuhira.

    Agira ati “Mbere nahingaga ibihembwe bibiri gusa kubera ko nagenderaga ku mvura none kuva uru rugomero rwakuzura mpinga n’igihembwe cya gatatu (saison C) nkuhira. Mbere twahingaga mu kajagari tukavanga ibishyimbo, amasaka, ibijumba n’ibindi ariko ubu twarabiretse”.

    Ati “Jyewe muri saison C y’uyu mwaka nahinze imboga zitandukanye ndetse mpinga n’ibirayi nshyiramo umwete ndabyuhira. Umurima nahinze nejejemo toni imwe n’ibiro 200 by’ibirayi, iyo toni narayigurishije mbonamo ibihumbi 300Frw, ayo mafaranga ni bwo bwa mbere nari nyabonye nkavuga ko nyakesha urwo rugomero”.
    Ibiro 200 byasigaye Bagwaneza avuga ko byabaye ibyo gutunga umuryango we, na ho bya bihumbi 300 akavuga ko yahise abishora mu buhinzi bw’urusenda kuko yizeye amazi.

    Ati “Ayo mafaranga nahise nyashora mu buhinzi bw’urusenda kandi dufite abashoramari bahita barugura bakaduha amafaranga aryoshye. Ubu nahinze kuri hegitari imwe n’igice kandi rumeze neza kuko nuhira mbikesha ibikorwa remezo duhabwa na SAIP, nkaba nitegura gusarura mu mpera z’Ukwakira uyu mwaka, nkizera ko nzakuramo atari munsi ya miliyoni eshanu”.

    Ibiribwa byera mu kibaya cya Muyanza bicuruzwa no hanze y
    Ibiribwa byera mu kibaya cya Muyanza bicuruzwa no hanze y’u Rwanda

    Muri icyo kibaya cya Muyanza hari kandi umushoramari munini, Rukera Christine, uhinga urusenda kuri hegitari 30, na we avuga ko atari kubigeraho iyo hataba urwo rugomero.

    Ati “Niyemeje guhinga kuri ubwo buso kuko kuhira byoroshye bitewe n’urugomero rudufasha ruduha amazi. Ikindi ni uko SAIP yatwubakiye inzu dusaruriramo, ubwanikiro ndetse n’ibyumba bikonjesha bituma umusaruro utangirika. Ubu nabonye isoko ry’urusenda mu Buhinde aho nzajya nohereza toni 75 kandi nizera ko nzabigeraho”.

    Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rulindo ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Murindwa Prosper, avuga ko urwo rugomero rufite akamaro kanini kuko rwatumye abaturage babona imirimo mishya.

    Ati “Ubu mu mpeshyi baba bari mu mirima bivuze ko imirimo yiyongereye ndetse bakaba ubu baratangiye guhinga imbuto batari bamenyereye ariko zitanga amafaranga menshi. Ni ibihingwa bikenera amazi menshi birimo tungurusumu, tangawizi, water melon, indabo, urusenda n’ibindi, bikaba bifasha abaturage kwikura mu bukene”.

    Ati “Uretse kuhira, urwo rugomero ubu rugiye kuzashyirwamo amafi, kikazaba ari ikintu gishya i Rulindo kandi gifitiye akamaro abaturage. Twatangiye no kwigisha abahinzi kongerera agaciro uwo umusaruro, bakazashyiraho inganda nto ziwutunganya bityo imirimo yiyongere abaturage bazamure ubushobozi biturutse kuri uru rugomero”.

    Umushinga SAIP ukorera kandi mu turere twa Nyanza, Gatsibo, Kayonza, Karongi, Rwamagana na Rutsiro, ukagera ku bahinzi biciye mu Kigo cy’igihugu cyita ku buhinzi (RAB).

    Bubakiwe ubwanikiro bwa Kijyambere
    Bubakiwe ubwanikiro bwa Kijyambere


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/rulindo-umusaruro-w-ubuhinzi-wariyongereye-kubera-urugomero-bubakiwe-rubafasha-kuhira

  • ''Doda neza' kandi vuba, igitabo kizafasha kugabanya ibitumizwa imahanga #rwanda #RwOT

    Umwuga w'ubudozi ni umwe muyitunze benshi mu gihugu cyane cyane urubyiruko rwacikirije amashuri cyangwa n'abandi bayarangije ariko bakabura akazi k'ibyo bigiye bagahitamo kwihugura muri uyu mwuga. Usibye kandi urubyiruko usanga rwiganjemo, unasanga hari nabakuze bawukora kandi bawumazemo igihe kinini.

    N'ubwo aba bose bawukora, usanga abawize ku buryo bashobora kuwukora ku rwego mpuzamahanga ari mbarwa, ibi bigatuma bawukora mu buryo bo bita gakondo, bigatuma ibyo bakora bihera ku isoko ry'imbere mu gihugu.

    Nyirahabimana Alphonsine, nyuma yo gukora igihe kinini mu ruganda rwakoraga amashashi, avuga ko yaje kubivamo akajya kwiga ubudozi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo akaba amaze imyaka 21 akora akazi ko kudoda. Avuga ko muri iyi myaka yose amaze byamufashije kwibeshaho kuko ashobora kwigurira buri kimwe kandi yiyubakiye inzu ndetse bimufasha no kurihira abana be amashuri.

    We hamwe nabagenzi be bakorana yemeza ko kuba badoda ariko batarabyize ku rwego mpuzamahanga bigira ingaruka kuribo ndetse no ku gihugu kuko usanga ibyo bakora bihera ku isoko ryo mu Rwanda, ibi bigaturuka kukuba ntabipimo mpuzamahanga bakoresha mu kazi kabo.

    Mu gushaka igisubizo cyo gukora ibintu biri ku rwego mpuzamahanga kuburyo n'abakora akazi ko kudoda imyambaro mu Rwanda barenga imbibe bakagera no kumasoko yo hanze, Bizumuremyi Isaac inzobere mu kudoda akaba amaze imyaka 24 avuga ko yagize igitekerezo cyo kwandika igitabo yise (Doda neza kandi vuba) cyizafasha amashuri y'imyuga yigisha ibijyanye n'ubudozi ku rwego mpuzamahanga ndetse kigafasha n'abandi bose bakenera guhugura abadozi ariko bigakorwa ku rwego mpuzamahanga.

    Usibye kuba iki gitabo gikubiyemo uburyo ushobora kudoda ukoresheje ibipimo mpuzamahanga, Isaac avuga ko cyanafasha abantu gukora bari mu rugo kandi bagakora byinshi mu gihe gito kuko iyo uzi ibipimo mpuzamahanga bidasaba ko upima umuntu, ko kandi ibi byanafasha kwirinda zimwe mu ndwara zishobora kwanduzanya harimo nka Virus ya Corona.

    Yagize ati:'Igitekerezo cyaje cyera ariko mu gihe hari hatangiye bino bihe bya Corona byatumye ntekereza uburyo nakwandika igitabo kivuga kuburyo bwo gupima mpuzamahanga kugirango abadozi babe bashobora no kuba bakwikorera inganda nto bari mu rugo iwabo bitabaye ngombwa ko bagenda bapima umuntu ku giti cye, kuko bigaragara ko gupima umuntu umukozaho metero bishobora gukwirakwiza indwara kandi bikaba bidatanga umusaruro ku buryo bufatika'.

    Usibye kuba hari abadozi bakora uyu mwuga batarawize kandi n'ibigo byigisha ubukorikori bwo kudoda usanga bidafite integanyanyigisho yo ku rwego rushoobora gufasha urangije kwiga kuba yajya mu bindi bihugu agakora ku rwego rwiza.

    Isaac avuga ko nyuma yo kubona amasomo yakuye mu bihugu by'amahanga, yafashe uyu mwanzuro wo kwandika igitabo akazagishyikiza ibigo byigisha ubukorikori mu gufasha abarangije kwisanga ku isoko mpuzamahanga.

    Iyi nzobere mu kudoda, itangaza ko kudoda nabyo bikenera ama Software abafasha gukora kinyamwuga ariyo mpamvu asanga leta ifashije abafite ibitekerezo byo gukora neza bafashwa kubona andi masomo yisumbuyeho kuko usibye kuba byagirira akamaro ubikora byanafasha n'igihugu kuzamuka mu iterambere aho kujya gushaka umwenda uturutse mubushinwa ahubwo nabo bakaza kugura uwakorewe mu Rwanda.

    Kugeza ubu Bizumuremyi Isaac, amaze gufasha abanyeshuri bagera kuri 20 bazi neza gukoresha ibipimo mpuzamahanga akaba afite umushinga wo kwagura ibi bikorwa aho azafasha ibigo bitandukanye kubona kuri iki gitabo kigaragaza ibipimo mpuzamahanga.

    Leta yashyize imbere poritiki yo guteza imbere imyuga iciriritse mu rwego rwo gufasha umubare munini w'abaturage kubona imirimo no kuyihanga, ikaba yitezweho kuzamura abari munsi y'umurongo w'ubukene.

    Mu bihugu by'i Burayi, ubukungu bwabo bushingiye ku mirimo iciriritse n'iri mu rugero (Small and medium work), ari nayo mpamvu Leta y'u Rwanda nayo yasanze ko iyi myuga iciriritse ariyo ikwiye gufasha abaturage kwiteza imbere.

    Mu gihe urubyiruko rwaba rufite imyuga rukora cyangwa ruzi, byafasha kubona no guhanga imirimo itari mike, bityo n'abataragize amahirwe yo kwiga bakabasha kubona icyo bakora kuko imirimo ihangwa yaba ari myinshi.

    Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

     

     

    Source : http://www.intyoza.com/doda-neza-kandi-vuba-igitabo-kizafasha-kugabanya-ibitumizwa-imahanga/

  • Elon Musk says he won’t take Covid vaccine and calls Bill Gates a ‘knucklehead’ #Rwanda #RwOT

     

    Elon Musk book cover, (Shutterstock).

    SpaceX and Tesla’s odd-ball boss Elon Musk said that he nor his family will take the

     Coronavirus vaccine on the New York Times’ “Sway” opinion podcast, the New York Post

     reports.

    “I’m not at risk, neither are my kids,” the eccentric entrepreneur, who is not a stranger to

     making controversial statements, said to host Kara Swisher on Monday’s edition of the 

    podcast.

    Musk also bashed the United Kingdom’s nationwide lockdown measures as a “no-win 

    situation” amid soaring virus cases in the U.K., adding that it has “diminished my faith 

    in humanity.”

    He then suggested that, as a more targeted alternative, “anyone who is at risk” should be

     “quarantined until the storm passes.” This earned him a swift rebuke from Swisher, with 

    her citing the number of lives that could potentially be lost if such a limited lockdown were

     implemented.

    “Everybody dies,” Elon Musk

    “Everybody dies,” he remarked.

    The 49-year-old billionaire has made similar comments regarding the pandemic in the past. 

    He has previously called the lockdowns of various countries, especially the U.S.’s, 

    “unethical” and “de facto house arrest,” RT reports.

    While on the podcast, Musk took the time to point out that his commercial space company 

    SpaceX “didn’t skip a day” throughout the pandemic’s duration in order to highlight how, 

    in his mind, the quarantines were illogical. He further justified continuing to run SpaceX, 

    saying, “We had national security clearance because we were doing national security work,”

     and that, “We sent astronauts to the Space Station and back.”

    During the latter part of the podcast, Musk stirred even more controversy by calling

     Bill Gates a “knucklehead.” This follows the Microsoft founder’s previous criticism 

    of Musk’s skepticism toward the virus.

    “Gates said something about me not knowing what I was doing,” the Boring Company 

    chief told Swisher. Then, in reference to Tesla manufacturing equipment for the German 

    biopharmaceutical firm CureVac, he added, “It’s like, ‘Hey, knucklehead, we actually 

    make the vaccine machines for CureVac, that company you’re invested in.’”

    This is in response to a specific CNBC interview in July that Gates participated in. 

    In the aforementioned interview, Gates said he hoped that Musk “doesn’t confuse

     areas he’s not involved with” following his claim that the Tesla CEO had very little 

    knowledge about vaccines.

    As the global death toll from the Coronavirus surpasses 1 million, according to

     Johns Hopkins University, it is still uncertain when there will be a working vaccine. 

    Most experts estimate that a vaccine will likely become widely available by mid-2021,

     the BBC recently reported. Scientists are aiming to develop a vaccine within the span 

    of a few months, while vaccines tend to take years—even decades—to develop, 

    according to the same article.

    source : https://saraacarter.com/elon-musk-says-he-wont-take-covid-vaccine-and-calls-bill-gates-a-knucklehead/

  • Sobanukirwa ingaruka zo kwambara inkweto zifite talo ndende #rwanda #RwOT

    Niba tudashoboye kureka kwambara inkweto zifite talo ndende cyane, amahitamo meza ni ukwambara iziringaniye, kandi tukareba neza ko talo y’inkweto itarengeje santimetero eshatu z’uburebure.

    Abagore rimwe na rimwe bakunze kumva ko bategetswe kwambara inkweto ndende mugihe bagiye mu birori gusabana n’abandi cyangwa no ku kazi kuko bumva aribwo bagaragaye neza. Ariko dukwiye kumenya ko kwambara inkweto ndende byangiza ubuzima bwacu.

    Hari itandukaniro rinini hagati yo kugenda wambaye inkweto zikwiriye no kwambara izidakwiriye. Mugihe twambaye inkweto zemewe n’inzobere mu bijyanye n’ubuzima, ibirenge bibasha gutwara no kwihanganira ibiro by’umubiri wacu ntihagire ikibazo kivuka.

    Ariko iyo twambaye inkweto ndende ibiro byacu byikorewa n’igice cy’imbere cyegeranye n’amano, byumvikane ko umubiri uba ubangamiwe bityo ugasanga imikaya n’amagufwa bitameze neza.

    Dore imwe mu bibazo umubiri w’umuntu ushobora guhura nabyo bitewe no kwambara inkweto ndnde

    Kwambara inkweto ndende byangiza ibirenge ndetse n’amahuriro y’amagufwa (articulations) nko mu mavi, mu ntantu (hanches).

    Kwambara inkweto ndende bitera kuribwa umugongo bitewe n’uko mugihe ugendera mu nkweto zihagaze cyane, amatako n’urutirigongo biba bitandukanye cyangwa se bitabasha gukorana neza.

    kwambara inkweto ndende bituma umuntu ababara mu mavi, bitewe n’uko umuntu wambaye inkweto ndende aba agendesha amano y’imbere kuko niyo aba yikoreye ibiro byose by’umubiri, bigira n’ingaruka mu kwangirika kw’ingasire y’ivi.
    Kwambara inkweto ndende bitera umuntu kumva imikaya (muscles) imurya ibi biterwa n’uko imikaya y’amaguru iba yareze cyane.

    Niba dukeneye kwambara tukaberwa kandi ubuzima bwacu bukamererwa neza, inama nziza ni ugukoresha inkweto zitarenza santimetero 3 kuburyo igice cy’imbere n’icy’inyuma biba biri ku rugero rumwe.

    Ntibikwiye kugenda urugendo rurerure wambaye inkweto, kandi mugihe ugeze murugo ugomba guhita uzihindura ukambara inkweto ziciye bugufi.

    Source: amelioretasante.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Sobanukirwa-ingaruka-zo-kwambara-inkweto-zifite-talo-ndende.html

  • #COVID-19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 4, abakize ni 8 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 4 babonetse mu bipimo 2,761 bakaba barimo 3 babonetse muri Kigali, naho undi 1 aboneka i Bugesera.

    Kugeza kuri uyu wa Kabiri mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 4,836 muri bo abamaze gukira ni 3,125 naho abakivurwa ni 1,682.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 29.

    Ku wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020 nibwo abantu babiri mu Rwanda baheruka kwicwa na COVID-19 buzuza umubare w’abantu 29 bamaze kwicwa n’icyo cyorezo.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/COVID-19-Mu-Rwanda-habonetse-abarwayi-bashya-4-abakize-ni-8

  • Akanyamuneza ku Rwanda rwamaze kwemezwa nka kimwe mu bihugu bizahabwa urukingo rwa Covid_19. Reba hano abazaruhabwa ku nshuro ya mbere #rwanda #RwOT

    Kimwe n'ibindi bihugu 92 biri mu nzira y'amajyambere, u Rwanda rwamaze kwemezwa nka kimwe mu bihugu bizahabwa urukingo rwa Coronavirus, muri gahunda yiswe 'COVAX' y'ihuriro ry'ibihugu, ibigo ndetse n'imiryango mpuzamahanga rigamije gukwirakwiza urukingo rwa Coronavirus ku Isi yose mu buryo bungana.

    Byitezwe ko ku ikubitiro, ubwo urukingo rwa mbere ruzaba rumaze kwemezwa, u Rwanda ruzahabwa inkingo nke, zizibanda cyane ku gukingira abasanzwe bakora mu nzego z'ubuzima n'abandi bigaragaye ko bihutirwa cyane.

    Amakuru avuga ko icyiciro cya mbere kizakingira abaturage bagera kuri 3%, bivuze ko muri miliyoni 12.5 zituye u Rwanda uyu munsi, hafi 375 000 bazahabwa urukingo rwa Coronavirus.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ari na ryo rizakurikirana itangwa ry'izi nkingo, rigira ibihugu inama yo kuzabanza guha inkingo abakora mu nzego z'ubuzima, kuko bari mu bafite amahirwe menshi yo kwandura Coronavirus, gusa ibi si ihame, kuko buri gihugu kizakoresha inkingo cyahawe mu buryo kibyifuzamo.

    Byitezwe ko nta gihindutse, ahagana rwagati mu mwaka utaha, u Rwanda ruzahabwa izindi nkingo zigenewe by'umwihariko abari mu byiciro bishobora kugirwaho ingaruka zikomeye na Coronavirus, barimo abakuze n'abasanganywe ubundi burwayi.

    Iki cyiciro gishobora kuzasiga abarenga 10% by'Abaturarwanda bakingiwe Coronavirus, kandi kikazibanda ku bice birimo ubwandu bwinshi bwa Coronavirus kurusha ibindi. Nko mu Rwanda, Kigali yazitabwaho mbere y'ibindi ukurikije uko ubwiyongere bw'ubwandu buhagaze magingo aya.

    U Rwanda kandi rushobora kuzahabwa urukingo ku nshuro ya gatatu, igihe rwaramuka rugaragayemo ubwandu bwa Coronavirus mu buryo bukabije, kandi ubushobozi bw'amavuriro yarwo bukaba budashobora guhangana n'ubukana bw'icyo cyorezo.

    Iki cyiciro byitezwe ko kizatangwa mu mpera z'umwaka utaha, ari na cyo gihe OMS ivuga ko icyorezo cya Coronavirus gishobora kuzarangira burundu.

    Ubwo yaganiraga na IGIHE, umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'igihugu cy'Ubuzima, RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko leta y'u Rwanda ifite gahunda yo kuzakingira byibura 25% by'abaturage b'igihugu, ikigero gishobora gutuma ubwandure bugabanuka cyane kuko bwakwirakwizwa na bacye.

    Icyo gihe yavuze ko urukingo rumaze kuboneka, 'nibura u Rwanda rwakingira 25% by'abaturage bacu kugira ngo icyo gikorwa gitange umusaruro'.

    Ihuriro rya COVAX rigizwe n'ibihugu 156 muri rusange, birimo 92 biri mu nzira y'amajyambere ari na byo byemerewe inkunga, n'ibindi 64 bifite ubushobozi bwo kuzishakira inkingo, biri muri iri huriro mu rwego rwo gutanga ubufasha.

    Ibi bihugu byose bituwe na 64% by'abatuye Isi, ku buryo biramutse bigeze ku ntego yabyo, byafasha Isi guhangana n'ikwirakwira rya Coronavirus. Hagati aho, ibihugu bya Amerika, u Bushinwa n'u Burusiya ntibiri muri iri huriro.

    Kugira ngo byibura abantu miliyari ebyiri bazakingirwe Coronavirus mu mwaka utaha, birasaba ko Isi haboneka miliyari 3.4$, ariko muri aya mafaranga yose, miliyari 2$ zikenewe bitarenze uyu mwaka kugira ngo ibihugu biri mu nzira y'amajyambere bibashe kuzahabwa urukingo mbere y'umwaka utaha.

    Magingo aya, hari inkingo zigera muri esheshatu zigeze mu cyiciro cya gatatu cy'igerageza, ari na cyo cya nyuma mbere y'uko zemezwa zikanahabwa abantu. Ntibizwi neza igihe urukingo runaka ruzemezwa, gusa bivugwa ko hagati y'Ugushyingo n'Ukuboza, urukingo rwa mbere ruzajya hanze.

    Hagati aho, igihugu cy'u Burusiya cyamaze gutangaza ko urukingo rwacyo rwamaze kwemezwa, ndetse mu kwezi gutaha, iki gihugu kikazatangira kuruha abenegihugu, aho byitezwe ko abarenga miliyoni 100 bashobora kuzaruhabwa. Uru rukingo ariko ntabwo rwemejwe na OMS.

    Abanenga COVAX bavuga ko uburyo iri huriro rizakora bitazatanga umusaruro kuko urukingo ruzahabwa ibihugu bidafite ubwandu bwa Coronavirus bwinshi, nyamara hari ibihugu bifite ubwandu bwinshi byakabaye byitabwaho by'umwihariko.

    Ibi ariko OMS ibitera utwatsi, ikavuga ko n'ubwo ibihugu byaba bifite ubwandu bucye, bushobora kwiyongera mu buryo butunguranye, ari nayo mpamvu na byo bikwiriye kwitabwaho hakiri kare.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/29/akanyamuneza-ku-rwanda-rwamaze-kwemezwa-nka-kimwe-mu-bihugu-bizahabwa-urukingo-rwa-covid_19-reba-hano-abazaruhabwa-ku-nshuro-ya-mbere/

  • FDA suspends Unibrol drugs in Rwanda #rwanda #RwOT

    A statement from the FDA said, 'There are pills that have changed color, so full investigation must take place to know its cause so that it will not harm the users.'

    'We found these medicines with an issue of changing color for some tablets of the same blister; some tablets have yellow color while others have white color. It is in that regard that the following batches are called for quarantine while the Authority is conducting further investigation,' reads the announcement.

    The drugs are Unibrol / Aminosidine Sulphate USP 250mg, number 5806898, manufactured in September 2019, will expire in August 2022. Another is Unibrol/Aminosidine Sulphate USP 250mg with number 5806675, made in June 2019, and will expire on May 2022.

    Both drugs were manufactured by UNIVERSAL Corporation Ltd, based in Kenya. The FDA has asked everyone affected by the decision, as well as Rwandans in general, to stop using the above-mentioned drugs.

    'Rwanda FDA instructs all importers, central medical stores, wholesalers, district pharmacies, retailers, public and private health facilities in possession of the mentioned drugs to stop distributing and giving the patients until the investigation is concluded,' the announcement adds.

    Unibrol drugs (Aminosidine Sulphate USP 250mg) are to be taken off the Rwandan market pending an outcome of a full investigation

    Elina Jonas Ruzindaza

    Source : https://en.igihe.com/news/article/fda-suspends-unibrol-drugs-in-rwanda

  • Rubavu: Amaherezo y’ibibanza bimaze igihe bitubatsemo azaba ayahe? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hamwe mu hasenywe inzu ubu nta bikorwa byahashyizwe
    Hamwe mu hasenywe inzu ubu nta bikorwa byahashyizwe

    Mu myaka 12 ishize ibikorwa byo kuvugurura inyubako z’umujyi wa Gisenyi bitangiye, aho inyubako nyinshi zashyizwe hasi bivugwa ko hagiye kubakwa inyubako zijyanye n’igihe, ibyari byitezwe ntibiragerwaho.

    Ahakuwe inzu hamwe harubatswe inyubako nziza ariko ibindi bibanza ntibyubatswemo, ubu bikaba biteyemo ibyatsi, bikagaragaza icyuho mu kubaka Umujyi wa Gisenyi.

    Bamwe mu basabwe gusenya inyubako zabo, bavuga ko ibikorwa byo gusenya inyubako zabo byakozwe bitizweho neza kuko inyubako zabo zasenywe ntihubakwa izindi zizisimbura bituma abari bafite icyo bahakura bakena.

    Bamwe bagira bati « Badusenyesheje batubwira ko nitudasenya bazana abasenya kandi tubishyure, wareba aho kugira ngo uhendwe ukisenyera. Inyubako twasenye ni zo zari zidutunze, twarasenye turagurisha kandi n’abo twagurishije ntibubatse, ikindi kibabaje ni uko twagurishije duhendwa mu gihe bitari ngombwa. »

    Ahasenywe bamwe batangiye kubaka abandi ntibubaka
    Ahasenywe bamwe batangiye kubaka abandi ntibubaka

    Abaturage batifuje ko amazina yabo atangazwa bavuga ko ibikorwa byo kuvugurura umujyi wa Gisenyi bigomba kujyana n’abashoramari, kuko abamaranye ibibanza imyaka icumi batabyubaka bigaragaza ko nta bushobozi bafite.

    Muri 2008 nibwo ibikorwa byo gusenya inyubako zishaje byakozwe n’uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Célestin Twagirayezu, ndetse hasenywa n’inyubako zakorerwagamo n’Akarere.

    Ahasenywe hamwe harubatswe ariko hari n’ahatarubatswe haterwa ibyatsi cyane cyane ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

    Umujyi wa Gisenyi ufite ibibanza by’Akarere ariko hari n’ibyo ucunga by’abahunze bagasiga imitungo yabo na byo bishaje bikwiye kuvugururwa no gusimburwa.

    Kigali Today ivugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Nzabonimpa Deogratias, yavuze ko hari icyizere ko ibikorwa byo kuvugurura umujyi wa Gisenyi bigiye gukomeza nyuma y’icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ibikorwa by’iterambere mu Rwanda no ku isi.

    Agira ati ; « Mu mujyi wa Gisenyi ibikorwa remezo byariyongereye, kandi icyorezo cya COVID-19 cyasanze hari abashoramari benshi barimo kuzana ibikorwa by’iterambere. »

    Hari ahatewe ibyatsi
    Hari ahatewe ibyatsi

    Nzabonimpa avuga ko abaturage bagomba kubaka ibibanza byabo cyangwa bakishyira hamwe n’abafite amafaranga bakazamura inyubako ndende kuko na byo bishoboka.

    Ku birebana n’ibibanza by’Akarere na byo bitubatse, avuga ko bari mu biganiro n’abashoramari kugira ngo baze babyubake.

    Ati «Dufite abashoramari bashaka kubaka mu bibanza biri ku nkegero z’ikiyaga, turimo kureshya n’abandi kuza gushora imari imishinga izaboneka biri ku murongo mwiza.»


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-amaherezo-y-ibibanza-bimaze-igihe-bitubatsemo-azaba-ayahe